Category: Uncategorized

  • Myugariro Benjamin Mendy yishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugira ngo yinezeze n'umukobwa w'ikizungerezi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize,Mendy yakoze ikirori atumira inshuti ze barinezeza nyamara mu Bwongereza hari Covid-19 idasanzwe ihitana abantu vuba ndetse abakinnyi 40 bo mu Bwongereza bamaze kwandura iki cyorezo.

    Mendy n'umwe mu bakinnyi bazwiho gukunda ibirori kuko mu mpeshyi ishize yatereteye ku mbuga nkoranyambaga umukobwa witwa Claudia Marino arangije amuvana iwabo mu Bugereki amuzana mu nzu ye ya miliyoni 5 z'amapawundi kuwa 29 Kamena kandi byari binyuranyije n'amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Leta y'Ubwongereza yashyize hanze itangazo rivuga ko guhera kuwa 06 Kamena 2020,abantu bagiye muri UK bagomba kwishyira mu kato iminsi 14 cyangwa babyanga bagahanwa ariko uyu mukobwa we yahise ahitira kwa Mendy.

    Ubwo uyu mukobwa Claudia Marino yohererezaga Mendy amabwiriza ya UK yo kwirinda Covid-19,uyu myugariro yahise amusubiza ati 'Uzaba mu nzu yanjye.nta muntu uzaza gusuzuma.'

    Uyu mukobwa yemeje ko yagiranye ibihe byiza na Benjamin Mendy ndetse banakoze imibonano mpuzabitsina.

    Yagize ati 'Nzi ibyo abakinnyi ba rhago bakunda gukora ariko natekereje ko ari ukugira ubumenyi bushya.Nta mugore yagiraga bityo nta muntu nababaje.
    Twasangiye inzoga ndetse turishima.Twanajyanye Leeds guhura n'umuvuzi we w'amenyo.'

    Mendy yamaze iminsi 4 yinezeza n'uyu mukobwa ntabyo kubahiriza amabwiriza ya Covid-19 arangije amusaba ko asiba video yashyize kuri Instagram ari kwishimishiriza mu nzu ye.

    Mendy yarwaye Covid-19 arayikira ariko amabwiriza yo kwirinda ntacyo aba amubwiye kuko yikorera ibyo ashatse yirengagije ko imyitwarire ye ishobora gushyira ikipe ya City mu kaga.

    Mu minsi ishize Pep Guardiola umutoza wa City,yavuze ko Mendy yasabye imbabazi kubera imyitwarire.



    Uyu niwe mukobwa watumye Mendy ashyira yica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugira ngo batere akabariro

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/myugariro-benjamin-mendy-yishe-amabwiriza-yo-kwirinda-covid-19-kugira-ngo

  • Uwicyeza Pamella yongeye gutera The Ben imitoma ku isabukuru ye #rwanda #RwOT

    Pamella witabiriye Miss Rwanda 2019,akomeje kugaruka mu binyamakuru kubera umubano wimbitse benshi bemeza ko ari urukundo afitanye n'umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben wujuje imyaka 33.

    Uwicyeza Pamella yanditse kuri Instagram amagambo aryoshye agaragariza urukundo uyu muhanzi biherutse kuvugwa ko basohokanye muri Tanzania.

    Pamella yifashishije indirimbo y'uyu muhanzi yitwa 'Roho yanjye' maze ayikurikizaho amagambo yo kumutaka no kumwereka ko adasanzwe.

    Pamella yashyizeho agace gato k'iyi ndirimbo aho The Ben aba agira ati 'Mpa ikiganza duserukane wowe wahize bose, nkubona mu marembo nkiyumanganya[…]' ashyiraho andi magambo agira ati 'N'umutima nk'uwawe, ukwiriye isi' n'akamenyetso k'umuntu wambaye ikamba ry'ubwami. Nyuma yagize ati 'The Ben, ndi umufana.'

    Mu mwaka ushize, The Ben yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho ari kumwe na Miss Pamella hafi y'amazi muri Tanzania ndetse yamusomye ku gahanga.

    Nta magambo yihariye yayaherekesheje gusa Miss Pamela yari yegamye mu gituza cya The Ben mu buryo bw'abakundana.

    Nta gihamya n'imwe yemezaga abantu ko aba bombi bakundana ariko aya mashusho yashyizwe hanze na The Ben ari kumwe na Pamella muri Tanzania,agaragaza neza ko uyu muhanzi yihebeye uyu mukobwa w'ikimero w'imyaka 21.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/uwicyeza-pamella-yongeye-gutera-the-ben-imitoma-ku-isabukuru-ye

  • Babiri bishwe n’inkuba muri Musanze na Gakenke – #rwanda #RwOT

    Byabaye kuwa 9 Mutarama 2020 hagati ya saa cyenda na saa kumi z’amanywa. Mu Murenge wa Shingiro, Akagari ka Mudende, Umudugudu wa Vubiro mu Karere ka Musanze, inkuba yakubise Ntamuhanga Emmanuel w’imyaka 34 ahita ashiramo umwuka.

    Iyi mvura kandi yaguye no mu Karere ka Gakenke, aho mu Murenge wa Janja, Akagari ka Karama Umudugudu wa Karukungu, ubwo Nshimiyimana Adrien w’ imyaka 14 yari yugamye imvura ku ibaraza y’inzu ari kumwe n’abandi bana, inkuba iramukubita ahita apfa gusa bagenzi be bari kumwe ntacyo babaye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w ’Umurenge wa Janja, Gatabazi Celestin, yavuze ko muri uyu Murenge hakunze kuboneka inkuba bitewe n’imiterere yaho irangwa n’imisozi miremire.

    Yagize ati “Twagushije imvura yabonetsemo inkuba yakubise umwana w’imyaka 14 ahita apfa. Yari yugamye ku nzu y’umuturage ari kumwe n’abandi bana, gusa bo ntacyo babaye. Aha navuga ko ari inzira y’inkuba kubera imiterere y’imisozi miremire tugira.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yasabye abaturage gukomeza kwirinda inkuba cyane muri iki gihe cy’imvura, birinda kujya mu mazi mu gihe imvura igwa, gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mvura no gushyira imirindankuba ku mazu ahurirwamo n’abantu benshi.

    Yagize ati “Dukangurira abaturage kwirinda kwinyagiza, kujya mu mazi imvura igwa, kugama munsi y’ibiti, gukoresha terefone n’ibindi bikoresho byatuma bikururira inkuba. Ikindi ni ugushyira imirindankuba ahahurira abantu benshi nko ku masoko, ku nsengero n’ahandi”

    Abishwe n’inkuba imirambo yabo yajyanywe ku bitaro gusuzumwa mbere yo gushyingurwa.

    Abaturage bagiriwe inama zo kwirinda kugama munsi y’ibiti, kutajya mu mazi imvura igwa no kwirinda gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga imvura iri kugwa

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/babiri-bishwe-n-inkuba-muri-musanze-na-gakenke

  • Miss Mutesi Jolly yasomye amakuru kuri Televiziyo y'u Rwanda avayo yirahira umwuga w'itangazamakuru[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Televiziyo y'u Rwanda imaze kubigira umuco ko rimwe na rimwe itumira umwe mu bantu bazwi agafatanya n'umunyamakuru wayo by'umwihariko mu kuvuga amakuru y'Icyongereza.

    Iyi ntebe yicaweho n'abantu batandukanye barimo nka Jeff Koinange, umunyamakuru uri mu bubashywe muri Kenya wasomanye amakuru na Fiona Mbabazi.

    Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016 ni we wari umutumirwa kuri Televiziyo y'u Rwanda ku makuru y'Icyongereza yo ku mugoroba wo ku wa 8 Mutarama 2021.

    Uyu mukobwa yahavuye yirahira abakora umwuga w'itangazamakuru, ahamya ko yungutse inararibonye rishya mu buzima bwe.

    Mu kiganiroyahaye igihe.com dukesha iyi nkuru, Miss Jolly Mutesi yavuze ko yishimiye gusoma amakuru yari asanzwe akurikira umunsi ku wundi.

    Yagize ati 'Ni irindi nararibonye nungutse, burya bya bintu biba bigoye sinari nzi ko ari kuriya bigoranye. Gusoma amakuru igihugu cyose kiguhanze amaso, nari mfite ubwoba ko navayo nkoze ikosa ariko Imana ishimwe ko nahavuye nemye.'

    Jolly Mutesi yavuze ko akurikije inararibonye yakuye kuri Televiziyo y'u Rwanda, yasanze abanyamakuru ari abantu bakwiye guhabwa agaciro gakomeye.

    Ati 'Bakora akazi katoroshye rwose bakwiye kubahwa, wenda iyo tureba amakuru kuri televiziyo uba ubona ari ibisanzwe, gusa iyo uhageze ukibuka ko Isi yose iguhanze amaso nibwo umenya ko bitaba byoroshye.'

    Ku mbuga nkoranyambaga, benshi mu banyamakuru bakomeye bishimiye uburyo Jolly Mutesi yasomye amakuru.

    Abinyujije kuri Twitter, Miss Jolly Mutesi yabajije asa n'ushyenga niba nta hari akazi ko gusoma amakuru.

    Yakomeje ati 'Abanyamakuru bose bakurirwe ingofero, burya za televiziyo si imikino. Wakoze cyane Sam Kalisa kuntumira nahagiriye ubundi bunararibonye.'

    Uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2016, ni umwe mu bagize akanama nkemurampaka k'iri rushanwa mu myaka itatu ishize.

    Miss Jolly n'Umunyamakuru wa RBA, Sam Kalisa wari wamutumiye

    Jolly Mutesi si we mukobwa wa mbere utumiwe mu makuru y'Icyongereza kuri Televiziyo y'u Rwanda, mu minsi ishize Miss Nishimwe Naomie nawe yaratumiwe ahanyurana umucyo.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-mutesi-jolly-yasomye-amakuru-kuri-televiziyo-y-u-rwanda-avayo-yirahira

  • Abakobwa baba mu mahanga nabafite Masters… – #rwanda #RwOT

    Irushanwa rya Miss Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya 10 yazanye impinduka zidasanzwe. Mu bihe bitandukanye yagiye iba rifite amahame ameze nk'ikita rusange adahinduka cyane cyane ku mabwiriza ajyanye no guhitamo umukobwa witabira.

    Ku wa 10 Ukuboza 2020, Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda yatangaje ko yavuguruye ibyagenderwaho mu kwemerera umukobwa kwitabira iri rushanwa.

    Icyo gihe Umuvugizi w'iri rushanwa, Miss Nimwiza Meghan, yavuze ko bahinduye ibyagenderwaho birimo ibiro n'indeshyo bashingiye ku buryo amarushanwa mpuzamahanga agenderaho mu kwemeza umukobwa wegukana ikamba.

    Avuga kandi ko biri no mu murongo wo gufungura amarembo ku bakobwa batajyaga bitabira iri rushanwa kubera ko hari ingingo zabagonga.

    Yagize ati 'Twasanze hari abakobwa batabashaga kwitabira irushanwa bitewe n'imyaka fatizo yari iriho, kandi twasanze mu marushanwa mpuzamahanga hari abafatira kuva ku myaka 16 kugera kuri 28. Twatekereje gufungura kugira ngo abagiraga imbogamizi barengeje imyaka bisange.'

    Akomeza ati 'Mu marushanwa mpuzamahanga habagamo icyo kintu cyo kuvuga ngo uhagarariye igihugu agomba kuba arengeje cm 170 ariko henshi byavuyeho natwe icyatumaga tubikoa ni ukugira ngo duhuze n'ibisabwa ku ruhando mpuzamahanga.'

    Uyu mukobwa yavuze ko kuri iyi nshuro batazita ku ndeshyo n'ibiro, ahubwo ko bazashingira kuri Body Mass Index [BMI] y'umukobwa. Ati 'Ntabwo tumutegetse ngo agire BMI ingana gutya kuko BMI igira ikigero fatizo kigaragaza ko ufite ubuzima bwiza, iyo uyigiye hejuru uba ufite ikibazo, iyo uyigiye munsi uba ufite ikibazo. Umuntu ashobora kuba afite ibipimo bya BMI bigaragaza ko ari muzima adafite cm170, ashobora kuba afite ibiro 60 cyangwa se 50'

    Kuva irushanwa rya Miss Rwanda ryatangira gutegurwa n'ikigo Rwanda Inspiration Back Up mu 2009, umukobwa witabiraga irushanwa yasabwaga kuba atarengeje ibiro 70 no kuba afite uburebure kugera kuri centimetero 170.

    Ni ingingo yagiye igonga benshi mu bakobwa mu bihe bitandukanye. Rimwe na rimwe uwasanze adafite uburebure mu mwaka umwe, ugasanga umwaka ukurikiyeho aritabiriye noneho uburebure yabugejeje.

    Cyo kimwe n'ibiro byasabwaga kugira ngo umukobwa yitabiriye. Hari abamaraga igihe kinini barahinduye ibyo kurya kugira ngo bazahuze neza n'umunzani wa Miss Rwanda wakunze kuzonga benshi mu bakobwa babaga bafite inyota yo kwitabira iri rushanwa.

    Abakobwa bazahatana muri iri rushanwa ni abafite imyaka kugeza kuri 28 y'amavuko. Ni mu gihe byari bimenyerewe ko umukobwa witabira iri rushanwa agomba kuba atarengeje imyaka 25 y'amavuko.

    Abakobwa 20 bazagera mu cyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa bifitemo impano zihariye bazafashwa kuziteza imbere. Nk'ibisanzwe, umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda azahabwa imodoka nshya y'agaciro ka miliyoni 30 Frw.

    INYARWANDA yabonye amakuru yizewe avuga ko kuva ku wa 11 Ukuboza 2020, amarembo yafungurwa ku bashaka kwiyandikisha muri Miss Rwanda, umubare w'abamaze kwiyandikisha ari munini cyane bitandukanye n'indi myaka yatambutse.

    Amakuru avuga ko atari abakobwa bo mu Rwanda gusa bamaze kwiyandikisha muri iri rushanwa gusa, kuko hari n'abo mu mahanga ndetse n'abize icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza 'Masters' bamaze kugaragaza inyota yo kwitabira iri rushanwa.

    Uwaganiriye na INYARWANDA ati 'Guhindura ibyagenderwaho mu guhitamo abakobwa bitabira Miss Rwanda byafunguriye amarembo benshi mu bakobwa. Tumaze kubona umubare munini w'abakobwa bo mu mahanga biyandikisha ndetse hari n'abafite impamyabumenyi y'icyiciro Gatatu 'Masters' biyandikishije.'

    Ni ubwa mbere abakobwa bafite ‘Masters’ biyandikishije muri iri rushanwa kuva ryatangira gutegurwa. Ni ubwa mbere kandi abakobwa babarizwa mu mahanga biyandikishijemo. Ibi bitewe n’uko ibyasabwaga kugira ngo umukobwa yitabire Miss Rwanda byorohejwe.

    Hari n'andi makuru avuga ko hari abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu myaka ishize, na bo bamaze kwiyandikisha muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 11.

    UNYUZE KURI INYARWANDA.COM URABASHA KWIYANDIKISHA MURIMISS RWANDA 2021

    Amajonjora y'ibanze ya Miss Rwanda 2021 yagombaga gutangira mu karere ka Rubavu yarasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19. Abakobwa ariko bakomeje kwiyandikisha muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 10.

    Abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2020 bavuyemo Nishimwe Naomie wegukanye ikamba


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102227/abakobwa-bo-mu-mahanga-nabafite-masters-ni-bamwe-mu-bamaze-kwiyandikisha-muri-miss-rwanda–102227.html

  • Babiri bishwe n'inkuba muri Musanze na Gakenke – #rwanda #RwOT

    Byabaye kuwa 9 Mutarama 2020 hagati ya saa cyenda na saa kumi z'amanywa. Mu Murenge wa Shingiro, Akagari ka Mudende, Umudugudu wa Vubiro mu Karere ka Musanze, inkuba yakubise Ntamuhanga Emmanuel w'imyaka 34 ahita ashiramo umwuka.

    Iyi mvura kandi yaguye no mu Karere ka Gakenke, aho mu Murenge wa Janja, Akagari ka Karama Umudugudu wa Karukungu, ubwo Nshimiyimana Adrien w' imyaka 14 yari yugamye imvura ku ibaraza y'inzu ari kumwe n'abandi bana, inkuba iramukubita ahita apfa gusa bagenzi be bari kumwe ntacyo babaye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w 'Umurenge wa Janja, Gatabazi Celestin, yavuze ko muri uyu Murenge hakunze kuboneka inkuba bitewe n'imiterere yaho irangwa n'imisozi miremire.

    Yagize ati 'Twagushije imvura yabonetsemo inkuba yakubise umwana w'imyaka 14 ahita apfa. Yari yugamye ku nzu y'umuturage ari kumwe n'abandi bana, gusa bo ntacyo babaye. Aha navuga ko ari inzira y'inkuba kubera imiterere y'imisozi miremire tugira.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yasabye abaturage gukomeza kwirinda inkuba cyane muri iki gihe cy'imvura, birinda kujya mu mazi mu gihe imvura igwa, gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga mu mvura no gushyira imirindankuba ku mazu ahurirwamo n'abantu benshi.

    Yagize ati “Dukangurira abaturage kwirinda kwinyagiza, kujya mu mazi imvura igwa, kugama munsi y'ibiti, gukoresha terefone n'ibindi bikoresho byatuma bikururira inkuba. Ikindi ni ugushyira imirindankuba ahahurira abantu benshi nko ku masoko, ku nsengero n'ahandi”

    Abishwe n'inkuba imirambo yabo yajyanywe ku bitaro gusuzumwa mbere yo gushyingurwa.

    Abaturage bagiriwe inama zo kwirinda kugama munsi y’ibiti, kutajya mu mazi imvura igwa no kwirinda gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga imvura iri kugwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/babiri-bishwe-n-inkuba-muri-musanze-na-gakenke

  • Zishobora guhindura imirishyo icyemezo cyerek… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi hari inkingo zatangiye gutangazwa ko ziri gukoreshwa ndetse abahanga bavuga ko zizewe kuko icyizere cyo kuvura kiri ku ijanisha rigera kuri 94%. Bwana ALEXANDER GINTSBURG uyoboye umushinga w'urukingo ruri gukorwa n'igihugu cy'u Burusiya 'SPUTNIK V' yagize ati 'Duhaye ikaze inkingo ziri gukorwa hirya no hino kuko ni nyinshi kandi zimwe zizagira ubuziranenge bizatume abatuye Isi barokoka iki cyorezo cya covid-19'.

    Bwana Alexander yunzemo ati 'Abantu bafite ibibazo byinshi byo kwandura harimo abakozi bo mu bitaro, aba ni nabo tugiye guheraho vuba cyane. Itunganwa ry'imiti riri kuzamuka cyane cyane kuko inganda ziri kuwutunganya ziri kuba nyinshi, mu minsi igiye kuza turatangaza igeragezwa ryakwitwa nk'irya nyuma ry'uyu muti ari ryo rizaba ari irya 3 ndetse twizeye ko bizatanga umusaruro uhamye'. Nubwo aya magambo yatangajwe, uru rukingo rwatagiye gutangwa mu bihugu bitandukanye.

    Bwana Bill Gates ati '2021 ni umwaka w'umuhate no kwizera'. Ibi byose yabitangaje avuga ko uyu mwaka abantu bazagorwa n'intangiriro zawo gusa bizagera hafi mu kwezi kwa Mata abantu benshi bamaze kubona urukingo. Yanasabye abatuye Isi gukomera ndetse no kwizera ko ibihe bibi bari guterwa n'iki cyorezo bigiye kujya ku iherezo kubera inkingo zigiye gutangwa ku bwinshi.

    Peresida mushya wa Amerika Joe Biden ari guterwa urukingo rwa Covid-19 

    Kuri uyu munsi wa none ibigo bitagira uko bingana hirya no hino ku Isi biri gukora akazi ubutaruhuka ngo birebe ko byarokora abatuye Isi. Ku rundi ruhande, birashoboka ko kugira ngo umuntu azajye yemererwa kugira aho yinjira cyangwa icyo akora bishobora kuzaba itegeko kubanza kwerekana ko yatewe urukingo rwa Coronavirus.

    Kwerekana iki cyangombwa ntabwo bizakorwa hagamijwe guteza ibibazo abatuye Isi ahubwo icy’ingenzi kizaba ari ukugambirira guhashya iki cyorezo, gusa abahanga benshi bemeza ko izi nkingo zigoye kandi zihenze cyane ku buryo harimo ibihugu cyangwa abaturage runaka bizajya bigora kuzigura.

    Mu maza ya mbere y'icyorezo cya Covid-19, ikoranabuhanga ryo kukirwanya ryari riri hasi nyuma benshi mu bahanga ndetse n’abashoramali bahuje imbaraga baza kugenda bashyiraho ingamba zo kurwanya iki cyorezo.

    Kuri ubu ibigo by'ikoranabuhanga byatangije uburyo buzajya bukoreshwa mu kumenya uwafashe urukingo. Hari ibigo byinshi biri gukora porogaramu zizashyirwa muri telefoni (application) zizajya zibika amakuru y’uwahawe urukingo yerekeranye n'urukingo rwa Coronavirus, umuntu azajya yerekana kugira ngo yemererwe kwinjira mu ndege cyangwa se ahandi hantu hahurira abantu benshi. Ibi bishobora kuzajya bikora nk’uko ubu ibikorwa byinshi kubikora usabwa kuba warapimwe Covid-19 ndetse mbere y’uko ugikora ukabanza kwerekana icyangombwa.

       Ni izihe nkingo za Covid-19 zimaze kuboneka?

    Inkingo zigiye zitandukanye hirya no hino ku Isi ziri gukorwa, gusa hari izo bivugwa ko zatangiye guterwa abantu nubwo ari mbarwa. Kuri ubu urukingo ruri ku isonga mu gukwirakwira hirya no hino ni urukingo rwa Pfizer, uru rukingo hafi y'ibihugu by'ibikomerezwa biri kurukoresha, aha harimo nka Canada, America, UK…, Byinshi mu bihugu biri gukoresha ikingo za Covid-19 byatangiye kuba byinshi mu mpera z'umwaka wa 2020 mu kwezi k’Ukuboza. Ikingo eshatu ziri ku isonga mu koresha n'ibihugu byinshi ku Isi:


    1.      Pfizer

    2.      Sputnik V

    3.      Moderna

    Inkingo bivugwa ko ziri mu mageragezwa ya nyuma ni; AstraZeneca, Janssen na Novavax n’ubwo bivugwa ko hari abashobora kuba baratangiye kuzikoresha.

    Ibihugu byafashe iya mbere mu gutera urukingo abaturage babyo harimo; Argentina, Belgium, Canada, Chile, Costa Rica, Croatia, Cyprus, The Czech Republic, Denmark, Finland, France, Germany, Greece, Hungary, Israel, Italy, Kuwait, Malta, Mexico, Oman, Poland, Qatar, Romania, Russia, Saudi Arabia, Serbia, Slovakia, Spain, Switzerland, United Arab Emirates, United Kingdom, United States, Belarus n’ibindi.

    Src: cdc.gov, aljazeera.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102232/zishobora-guhindura-imirishyo-icyemezo-cyerekana-ko-wakingiwe-covid-19-kikajya-mu-byangomb-102232.html

  • Yakuze azi kubana: Intimba kuri nyirasenge n'inshuti zo ku musozi Padiri Ubald yakuriyeho – #rwanda #RwOT

    Inkuru y'urupfu rwa Padiri Ubald yamenyekanye mu gitondo cyo kuwa 8 Mutarama 2021. Yaguye mu Bitaro bya Kaminuza ya Utah mu Mujyi wa Salt Lake aho yavurirwaga icyorezo cya Covid-19, kigakira ariko kimusigira ibibazo by'ubuzima bitandukanye ari nabyo byamuhitanye.

    Uyu mugabo wari ikimenyabose bitari muri Kiliziya Gatolika gusa, yasigiye benshi intimba ku mutima. Ababanye nawe barimo na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda bavuga ko Kiliziya n'igihugu muri rusange bibuze umuntu w'ingirakamaro.

    Birumvikana ko ari agahinda gakomeye ku Banyarwanda, gusa muri mu Murenge wa Ruharambuga muri Nyamasheke ho intimba yarushijeho kubashengura kuko ariho uyu mupadiri yakuriye.

    Padiri Ubald yabonye izuba muri Gashyantare 1955, avukiye mu yahoze ari Segiteri Rwabidege, Komini ya Karengera, Perefegitura ya Cyangugu. Kuri ubu ni mu Murenge wa Ruharambuga. Hari muri Paruwasi Gatolika ya Mwezi.

    Mu rugendo umunyamakuru wa IGIHE yahakoreye kuri uyu wa Gatandatu, yasanze mu bana n'abakuru agahinda ari kose kubera urupfu rw'uyu muvandimwe n'inshuti.

    Abahatuye bavuga ko inkuru y'urupfu rwa Ubald bakiyumva yabaciye umugongo bitewe n'ibikorwa yabakoreye nk'abantu bakuranye.

    Habyarimana Emmanuel yiganye na Padiri Ubald mu mashuri abanza. Ahamya ko yari umuhanga mu ishuri kandi ari umwana uzi kubana neza.

    Ati 'Twariganye we arakomeza twe biratunanira. Yari afite ubwenge bwinshi, twize muruta. Kuri ubu twamutumiraga mu bukwe akaza, nta mwaka wajyaga ushira ataje ngo tuganire. Yabanye n'abantu benshi cyane hano, indwara niko bigenda iyo umunsi ugeze umuntu aragenda. Twahombye umuntu w'intwari, nuko bitakunda bamuzana ino tukamusezeraho.'

    Mwitende Joseph na we wari uzi Padiri Ubald, yavuze ko amuzi ahabwa ubupadiri mu 1984. Icyo gihe we ngo yari afite imyaka irindwi. Avuga ko yari umubyeyi aho yafashaga abantu baturanye, akitabira ubukwe ndetse agira n'uruhare mu bikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge.

    Ati 'Igihe cya Gacaca yaraje aravuga ngo ntihagire urenganya undi, ati abantu nibabohoka mu mitima n'Isi izahora ari nziza. Hari amasengesho menshi yadufashagamo n'ibindi byinshi cyane. Twahombye intwari, ari abakiristo, u Rwanda ndetse n'Isi yose muri Rusange.'

    Mu kiganiro gito twagiranye na Nyirasenge wa Padiri Ubald, Mukanyonga Alphonsine amarira yari menshi mu maso ku buryo bitoroshye kuganira na we. Mu byo amushimira cyane ni ukuntu yabafashije.

    Yagize ati 'Yakoze byinshi byiza muri paruwasi. Kuri njyewe, Nyagasani amuhe iruhuko ridashira kandi natwe adusabire. Ibyo yankoreye sinabirondora ngo mbirangize. Yambereye umubyeyi abanjye bamaze gupfa, yaradufashije, yaduhaye kwihangana kwinshi, yaraduhumurije mu bibazo bya Jenoside.'

    Amakuru IGIHE yabashije kumenya ni uko mu bavandimwe ba Ubald hasigaye babiri barimo mushiki we na murumuna we. Mama we Anisia Mukaruhamya yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi naho se Yakobo Kabera we yishwe mu 1959.

    Ku isambu y'aho Padiri Ubald avuka nta nzu irimo ngo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Interahamwe zaje zikayitwika ndetse zigasahura ibintu byinshi nyuma yo kwica bamwe mu bagize umuryango we.

    I Mushaka aho yimakaje ubumwe n'ubwiyunge ngo bazagera ikirenge mu cye

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nibwo Padiri Ubald yatangije ibikorwa by'isanamitima kuri Paruwasi ya Mushaka iherereye mu Karere ka Nyamasheke. Intego ye yari iyo kunga Abanyarwanda bakongera bakabana batishishanya.

    Muri iyi paruwasi ya Mushaka yahuje abishe n'abiciwe bagera muri 446 bibumbiye mu matsinda 10.

    Kuri iyi miryango y'abakoze Jenoside n'abayirokotse nyuma yo gushengurwa n'urupfu rw'uwongeye kubahuza nyuma y'igihe bishishanya, bahisemo kuzatera ikirenge mu cye nabo bagakomeza kunga Abanyarwanda.

    Nikuze Nicolas wagize uruhare muri Jenoside, yica umugabo w'umugore bari baturanye yabwiye IGIHE ko ubuzima bwo kubana neza n'uwo yahemukiye abukesha Padiri Ubald.

    Ati 'Nari narinangiye cyane gusaba imbabazi ariko aho Padiri Ubald aziye, niwe watumye nemera icyaha kubera inyigisho ze. Ubu tubanye neza n'abo twahemukiye kubera twahujwe na Ubald mu nyigisho z'amezi atandatu. Adusigiye agahinda ariko imbuto yadusigiye tuzakomeza kwigisha abandi binangiye. Yabibye imbuto ituma tutazacika intege zo gusabana n'abo twahemukiye.'

    Mukambayiha Anne Marie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yavuze ko yumvaga bitashoboka ko yakwicarana n'umuryango w'abamwiciye ariko Imana ibinyujije muri Padiri Ubald ngo byarashobotse.

    Ati 'Mu gihe cya Jenoside narahigwaga imiryango myinshi irapfa. Numvaga abampemukiye bapfa bose. Padiri Ubald yagize uruhare runini cyane iyo nyagasani atamunyuramo ngo atwigishe ntabwo byari gushoboka.'

    'Padiri yakoze igikorwa cy'indashyikirwa, Nyagasani akwiye kumushimira wenyine. Mu ntangiriro twaramutukaga ariko biza kurangira tubanye neza. Byari bikomeye biruhije ariko akavuga ko nta kinanira Imana. Ubu tubanye neza n'uwampemukiye turafashanya, nibo dusangira twakoze ibirori, mbese Padiri Imana imujyanye twari tukimukeneye ariko iki gikorwa tuzakigenderaho.'

    Ni igikuba mu bakirisitu ba Paruwasi ya Mushaka

    Inkuru y'urupfu rwa Padiri Rugirangoga Ubald yabaye iy'incamugongo cyane ku bakirisitu bo muri Paruwasi ya Mushaka yakozemo umurimo w'Imana igihe kinini.

    Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mushaka, Rwabugiri Simeon yabwiye IGIHE ko abaturage bo muri Mushaka bafite agahinda gakomeye kuko uretse ibijyanye n'ubumwe n'ubwiyunge, Padiri Ubald ngo yanafashaga abatishoboye.

    Ati 'Uretse ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge hari byinshi cyane yakoze. Hari abana benshi yishyuriye amashuri, abakene yubakiye ku buryo ibyo tumwibukiraho ni byinshi. Kubera ari igikorwa cyiza ntawe ushobora kugica intege nta nubwo cyasubira inyuma. Ubutumwa bwarakomeje tubushyira muri komisiyo y'amahoro n'ubutabera muri Paruwasi zose za Diyoseze ya Cyangugu.'

    Uretse gutanga umusanzu mu bijyanye n'ubumwe n'ubwiyunge, Padiri Ubald yamenyekanye cyane mu bikorwa byo gusengera abantu bagakira. Yari azwiho ingabire yo gusengera abarwayi bagakira indwara z'ibyorezo nka Kanseri, SIDA, Diyabete n'izindi zidakira cyangwa zikira bigoranye. Hari benshi bagiye batanga ubuhamya ko bazikiriye mu masengesho yakoraga.

    Nubwo yakoraga ibi byose, nta na rimwe Ubald yigeze yiyitirira gukiza, ahubwo yagiye avuga ko bikorwa na Yezu wabikoze kera kandi yasubira mu ijuru agasiga avuze ko abazamwemera nabo bazakora nk'ibyo yakoze mu izina rye.

    Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE mu 2015 yavuze ko 'Ubundi Yezu ni umukiza, Yezu biva ku ijambo Yeshuwa mu Gihebureyo (Manirakiza). Yezu rero ni umukiza akiri kuri iyi si yakijije abantu barabibona kandi asiga abwiye abigishwa be ati “abazanyemera, muzakora nk'ibyo nakoze ndetse murenzeho kuko nsubiye kwa Data, muzaramburira ibiganza ku barwayi bakire.'

    Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w'igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y'Ubumwe n'Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera hirya no hino mu gihugu.

    Rugirangoga Ubald atabarutse ari Padiri muri Paruwasi ya Nkanka iri mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi.

    Habyarimana Emmanuel w’imyaka 72 yavuze ko yiganye na Padiri Ubald. Yemeza ko yakuze ari inyangamugayo kuva mu bwana bwe

    Aha niho hahoze hubatse inzu y’umuryango wo kwa padiri Ubald ariko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaratwitswe

    Padiri Rugirangoga Ubald yari azwi cyane no mu bikorwa byo gusengera abarwayi

    Kiliziya ya Paruwasi ya Mushaka niho Padiri Rugirangoga Ubald yatangirije ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu mwaka wa 2008


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agahinda-k-ab-i-mushaka-abunzwe-na-padiri-ubald-biyemeje-gutera-ikirenge-mu-cye

  • Rubavu: Haguzwe imodoka ya miliyoni 58Frw mu guhashya abarenga ku ngamba zo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Rubavu, Niyibizi Hubert yavuze ko iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Landcruiser izabafasha mu bikorwa byo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'ingamba zo kwirinda COVID-19, mu gihe bakodeshaga bigatwara amafaranga menshi.

    Ati “Iki ni igikorwa cy'agaciro kuko iyi modoka igiye kudufasha mu guha abaturage serivise nziza mu kugenzura uko ingamba zo kurwanya COVID-19 zishyirwa mu bikorwa. Byadutwaraga amafaranga menshi gukodesha imodoka zitandukanye cyangwa se gushaka iz'abafatanyabikorwa rimwe na rimwe nazo ntiziboneke.''

    Yakomeje avuga ko iyi modoka yaguzwe miliyoni 58Frw zavuye mu misoro akarere kinjije kandi ko umwaka utaha bazakora ikindi gikorwa kivuye mu misoro ya miliyari 3,2 Frw bateganya kwinjiza.

    Iyi modoka bitewe n'imiterere yayo, ngo izafasha abayobozi b'Akarere ka Rubavu kugera mu bice by'imisozi miremire, bagenzura uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa.

    Mu 2019 aka Karere nabwo gakoze mu misoro kinjije kaguze imbagukiragutabara kayiha ibitaro bya Gisenyi.

    Mu Karere ka Rubavu abarenga ibihumbi 15 bagiye bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Niyibizi Hubert nyuma yo gushyikirizwa urufunguzo rw’imodoka izajya ikoreshwa mu kugenzura uko kwirinda Covid-19 bikorwa

    Iyi modoka ifite agaciro ka miliyoni 58Frw izafasha Akarere ka Rubavu no kugera mu bice by’imisozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-akarere-kaguze-imodoka-ya-miliyoni-58frw-yo-guhangana-n-abarenga-ku

  • Rubavu: Haguzwe imodoka ya miliyoni 58Frw mu guhashya abarenga ku ngamba zo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Rubavu, Niyibizi Hubert yavuze ko iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Landcruiser izabafasha mu bikorwa byo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kwirinda COVID-19, mu gihe bakodeshaga bigatwara amafaranga menshi.

    Ati “Iki ni igikorwa cy’agaciro kuko iyi modoka igiye kudufasha mu guha abaturage serivise nziza mu kugenzura uko ingamba zo kurwanya COVID-19 zishyirwa mu bikorwa. Byadutwaraga amafaranga menshi gukodesha imodoka zitandukanye cyangwa se gushaka iz’abafatanyabikorwa rimwe na rimwe nazo ntiziboneke.’’

    Yakomeje avuga ko iyi modoka yaguzwe miliyoni 58Frw zavuye mu misoro akarere kinjije kandi ko umwaka utaha bazakora ikindi gikorwa kivuye mu misoro ya miliyari 3,2 Frw bateganya kwinjiza.

    Iyi modoka bitewe n’imiterere yayo, ngo izafasha abayobozi b’Akarere ka Rubavu kugera mu bice by’imisozi miremire, bagenzura uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa.

    Mu 2019 aka Karere nabwo gakoze mu misoro kinjije kaguze imbagukiragutabara kayiha ibitaro bya Gisenyi.

    Mu Karere ka Rubavu abarenga ibihumbi 15 bagiye bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Niyibizi Hubert nyuma yo gushyikirizwa urufunguzo rw’imodoka izajya ikoreshwa mu kugenzura uko kwirinda Covid-19 bikorwa

    Iyi modoka ifite agaciro ka miliyoni 58Frw izafasha Akarere ka Rubavu no kugera mu bice by’imisozi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-akarere-kaguze-imodoka-ya-miliyoni-58frw-yo-guhangana-n-abarenga-ku