Category: Uncategorized

  • Amb Hategeka yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Bahrain – #rwanda #RwOT

    Hategeka Emmanuel usanzwe ari na Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE) na Arabie Saoudite yatanze izi mpapuro zo guhagararira u Rwanda muri Bahrain mu muhango wabaye kuri uyu wa 10 Mutarama 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga. Azakomeza kugira icyicaro iya Abu Dhabi.

    Amb Hategeka yavuze ko mu kazi ke azaharanira ko umubano w'ibihugu byombi ukomeza gutera imbere.

    Ati 'Ni iby'agaciro gakomeye kuri njye gushyikiriza Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga wa Bahrain, Dr Abdullatif Bin Rashid Al Zayani inyandiko zinyemeza nka Ambasaderi w'u Rwanda. Umubano wacu uzarushaho gukomera. Niteguye ubufatanye bukomeye hagamijwe inyungu z'abaturage b'ibihugu byacu bibiri kandi niteguye gusura Bahrain igihe ibijyanye n'ingendo bizaba bimaze gusubira mu buryo.'

    Biteganyijwe ko nyuma yo gushyikiriza Dr Abdullatif Bin Rashid Al Zayani inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Bahrain, azanazigeza ku Mwami w'iki gihugu, Hamad bin Isa Al Khalifa.

    Mbere yo guhabwa inshingano zo kujya guhagararira u Rwanda muri ibi bihugu by'abarabu, Amb. Hategeka yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB.

    Umubano w'u Rwanda na Bahrain ugenda utera imbere, bikagaragazwa n'ibiganiro abayobozi b'ibihugu byombi bagirana. Muri Nzeri 2020 Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta yagiranye ikiganiro na mugenzi we Dr. Abdullatif bin Rashid Al-Zayani cyagarutse ku kunoza umubano w'ibihugu byombi.

    Muri iki kiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri Dr Biruta na Dr. Abdullatif bin Rashid Al-Zayani baganiriye ku bucuti n'imikoranire ihuriweho hagati y'Ubwami bwa Bahrain n'u Rwanda ndetse no kunoza umubano mu nzego zose hibandwa ku bifitiye akamaro abaturage b'impande zombi.

    Bahrain iri mu bihugu byo mu Barabu biherutse gufungurirwa amarembo yo gushora imari mu bukerarugendo bw'u Rwanda aho rwahaye ikaze ba mukerarugendo, abashoramari n'abandi bashyitsi b'uburyo butandukanye baturutse mu bihugu bigize Ikigobe cya Persi (Persian Gulf). Byiyongeraho Kuwait, Oman, Qatar, Arabie Saoudite na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE).

    Amb Emmanuel Hategeka yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Bahrain

    Amb Emmanuel Hategeka yijeje gutanga umusanzu mu gukomeza gushyigikira iterambere ry’umubano w’ibihugu byombi

    Uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-hategeka-yatanze-impapuro-zimwemerera-guhagararira-u-rwanda-muri-bahrain

  • Diamond Platnumz yavuze amagambo yuzuyemo kwicisha bugufi cyane nyuma y’aho Wasafi TV ihagaritswe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize nibwo umuyobozi w'agateganyo wa TCRA, Johannes Kalungule yatangaje ko Wasafi TV y'umuhanzi Diamond Platnumz ibaye ihagaritswe amezi 6 kubera kurenga ku mabwiriza bagatangaza ibirori birimo abakobwa bambaye ubusa, Kuri ubu Diamond Platnumz yavuze amagambo yo kwicisha bugufi no kwishyira mu mahoro.

    Imyambarire ya Gigy Money yatumye Wasafi TV ihagarikwa.

    Diamond Platnumz abinyujije kuri Instagram ye yavuze ibyo bitazamubuza gukorera Imana ye yamuhaye umugambi ku isi.Mu magambo mashya yasangije abakunzi be binyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond Platnumz yakomeje avuga ku Imana iha abantu imyanya myiza mu buzima; kandi aho kubakoresha kugirango bagere kubantu benshi — bakoresha imyanya yabo kugirango bamanure abandi.

    Yanditse:' Imana yaguhaye amahirwe yo guha abandi amahirwe yo kwikuramo ubuzima si Ntabwo buri gihe umuhaye amahirwe azakuzanira ibisubizo byiza.'Ariko kubera ko ibyakozwe bidashobora gusubirwaho, Diamond yashoje ubutumwa bwe agira ati:' . .Ntukababare, wemere ibyo kandi ukomeze gutanga Imfashanyo, gukunda no kububaha bose 🙏🏼'

    Source : https://yegob.rw/diamond-platnumz-yavuze-amagambo-yuzuyemo-kwicisha-bugufi-cyane-nyuma-yaho-wasafi-tv-ihagaritswe/

  • Ibibuto bya Avoka ni umuti ukomeye n’ubwo abantu babijugunya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku rubuga https://www.elle.fr/ bavuga ko byafashe igihe kinini ntawuzi ko ibibuto bya Avoka byaba bifite akamaro ku buzima bw’umuntu, nyuma biza kuvumburwa n’abahanga mu kubyaza umusaruro ibyo abantu bafata nk’ibishingwe. Nyuma yo gukora ubushakashatsi ku kibuto cya avoka, basanze cyifitemo ibyitwa ‘fibres’ na za ‘acides’ zikenerwa mu mubiri w’umuntu, kurusha ibindi biribwa.

    Ikibuto cya avoka kirinda umubiri w’umuntu kubyimbirwa, kikaba na ‘antioxydant’ irinda umuntu gusaza imburagihe. Ikibuto cya avoka kandi cyongerera umubiri ubudahangarwa, ikibuto cya avoka kandi ngo ni ingenzi mu gukumira indwara z’umutima.

    Kubera uko kuba ikibuto cya avoka gikungahaye ku byitwa ‘fibres’ gifasha cyane abantu bakunda kugira ibibazo byo kunanirwa kwituma, cyangwa se bakituma bibagoye. Ikibuto cya avoka kandi cyongerera umuntu imbaraga mu gihe yumva ananiwe.

    Ku rubuga https://www.demotivateur.fr bavuga ko 70% bya ‘acides aminés’ ziboneka muri avoka muri rusange ziba ziri mu kibuto cyayo. Ni ukuvuga ko umuntu uriye avoka isanzwe, ntarye ikibuto cyayo aba abonye 30% gusa za ‘acide aminés’ yagombye kuvana muri avoka.

    Kuri urwo rubuga kandi bavuga ko ibibuto bya avoka bifasha mu kuvura indwara zitandukanye, bikanafasha mu kwita ku buzima bw’uruhu.

    Ibibuto bya avoka byongera ubudahangarwa bw’umubiri kuko birwanya za ‘microbes’ mu mubiri, ku bantu bakunda kurwara za ‘angines’ gukoresha ibibuto bya avoka bibafasha gutandukana na zo burundu.

    Ibibuto bya avoka bifasha imvubura zo mu muhogo (thyroïde) gukora neza, kandi no ku bantu bafite ibibazo bya ‘thyroïde’, kunywa ifu y’ibibuto bya avoka mu mazi y’akazuyazi birabafasha.

    Ku bantu bafite ibibazo by’uruhu, bakwifashisha ibibuto bya avoka kuko bikungahaye cyane ku byitwa ‘collagène’,bituma uruhu rumererwa neza kandi rugahorana itoto.

    Ibibuto bya avoka kandi ngo bifasha abantu bakunze kugira ibibazo by’amara adakora neza kubera impamvu zitandukanye. Abafite ibyo bibazo ngo ntibakunda kubivuga ariko bituma bahora babangamiwe. Ibibuto bya avoka rero byabakemurira ibibazo.

    Ibibuto by’avoka bifasha abantu bifuza gutwika ibinure, bityo bikanabafasha mu kugabanya ibiro mu gihe babyifuza.

    Ibibuto bya avoka kandi ngo byigiramo ibyitwa ‘flavonol’ birinda kanseri zimwe na zimwe. Ku bantu barwara Asima, iyo bakoresheje ibibuto bya avoka ku mafunguro yabo, birabafasha bakabona impinduka nziza.

    Ibibuto bya avoka bifite akamaro gatandukanye kandi no kubitegura bikorwa mu buryo butandukanye. Gusa ku muntu wifuza kubona ibyiza byo gukoresha ibibuto bya avoka, ngo yagombye kubikoresha kanshi gashobora cyangwa se akabikoresha ku buryo buhoraho.

    Uburyo bwa mbere umuntu yateguramo ibibuto bya avoka ni ukubibiza mu mazi. Uko bikorwa, ngo ni ugufata litiro imwe ugashyiramo ikibuto kimwe cya avoka, bikabira nibura mu minota icumi. Nyuma bigaterekwa ahantu bigahora, umuntu wabiteguye akaza kubinywa. Ibyo ngo ntibiryoha mu kanwa ku buryo umuntu yakumva bimuteye ipfa, ariko ngo ujya kubinywa atekereza icyo agamije ubundi akabinywa, atitaye ku kuba byifitemo akantu gasa n’agasharire.

    Hari kandi no gutegura ibibuto bya avoka mu buryo bw’ifu. Uko bikorwa ni ukuvanaho igishishwa kiba gitwikiriye ikibuto cya avoka, nyuma umuntu agafata icyo kibuto cya avoka agasa n’ugisya cyangwa n’ugisena (râper), nyuma ibivuyemo akabikaranga. Iyo bimaze gukarangwa bigira ibara ritukura, ngo bikaba bishobora gushyirwa hejuru y’amafunguro umuntu yamaze gutegura agiye kurya.

    Ku bantu bashaka kwifashisha ibibuto bya avoka mu kuvura uruhu, bafata ibyo bibuto byakozwemo igisa n’ifu bakabivanga n’amazi make, bigasa n’igikoma gifashe cyane, nyuma bagasiga ku ruhu ahari ikibazo, bikamaraho iminota hagati y’itanu n’icumi mbere yo kubikaraba.

    Ibibuto bya avoka kandi bikoreshwa nk’umuti ku bantu barwara za rubagimpande ndetse n’abakunda kurwara umutwe cyane.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/ibibuto-bya-avoka-ni-umuti-ukomeye-n-ubwo-abantu-babijugunya

  • Bitarenze tariki 15 Mutarama 2021 ibishushanyo mbonera by’imijyi itandatu yunganira Kigali bizaba byasohotse – RHA #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Igishushanyo mbonera cy
    Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Huye ngo ni cyo cyatindije amakuru bikerereza utundi turere

    Ushinzwe imitunganyirize y’imijyi muri (RHA),Vincent Rwigamba, avuga ko hari ibishushanyo mbonera by’iyo mijyi byarangiye mbere, ariko indi mijyi igakererwa gutanga amakuru ngo binononsorwe ari na yo mpamvu habayeho gukererwa kubigeza kuri utwo turere. Icyakora ngo ubu byose byarakemutse.

    Avuga ko ubu uturere twose turimo imijyi yunganira Kigali twamaze gutanga amakuru ya nyuma akenewe ngo ibishushanyo mbonera by’iyo mijyi binonosorwe, Akarere ka Huye kakaba ari ko kari katinze gutanga ayo makuru ari na cyo cyadindije utundi turere kuko byari biteganyijwe ko bisohoka bitarenze Ukuboza 2020.

    Agira ati “Ntabwo twatanga igishushanyo kimwe n’iyo Akarere kaba karatanze amakuru yako yose. Biteganyijwe ko ibishushanyo mbonera bitangirwa rimwe n’iyo mpamvu hari uturere twagaragaje ko byatinze”.

    Yongeraho ati “Nka Muhanga bavuga ko twatinze kubaha igishushanyo mbonera cyabo, kandi cyararangiye. Ntibyari gukunda kuko tugomba kubitangira rimwe. Huye rero yamaze gutanga amakuru yayo ndakeka bitarenze ku wa 15 Mutarama 2021 bizaba byasohotse.”

    Mu Karere ka Muhanga hamwe mu hashyizwe umujyi wunganira Kigali bamaze igihe bategereje icyo gishushanyo mbonera kuko bagaragaza ko hari inyungu zabo zidindira kubera ko hari ibikorwa byahagaritswe birimo nk’ubwubatsi no kuvugurura inyubako mu mujyi wa Muhanga.

    Hari kandi ahagomba guhangwa imihanda mishya mu mujyi ubutaka bwabo bukaba bwari buri aho badashobora guhabwa ibya ngombwa byo kubaka kandi bakomeje kubusorera, icyakora hakaba n’ahandi hakorerwaga ibikorwa byemejwe by’agateganyo kuko byihutirwaga.

    Aho ni nko mu gice cya Gahogo na Ruvumera ahari kuvugururwa hanashyirwa imihanda mishya ya kaburimbo.

    Biteganyijwe ko ibyo bishushanyo mbonera nibimara gusohoka aribwo Inama Njyanama z’uturere zizabyemeza hakurikijwe amakuru yatanzwe n’uko RHA yitaye ku kongera amakuru yari akenewe muri ibyo bishushanyo mbonera.

    Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Shyaka Theobald, avuga ko igishushanyo mbonera nikimara kuboneka bizafata iminsi itanu y’akazi ngo icyemeze, noneho gishyikirizwe urwego rw’Intara y’Amajyepfo na rwo rugire icyo rubivugaho hanyuma kibone guhinduka itegeko.

    Icyakora birashoboka cyane ko ibishushanyo mbonera by’imijyi yunganira Kigali bizasuzumwa n’Inama Njyanama nshya zizatorwa mu kwezi kwa Werurwe 2021 kuko iziriho ziri kurangiza manda yazo y’imyaka itanu ishize.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bitarenze-tariki-15-mutarama-2021-ibishushanyo-mbonera-by-imijyi-itandatu-yunganira-kigali-bizaba-byasohotse-rha

  • Gicumbi: Yatemye mukuru we nyuma yo kumufatira mu ishyamba asambana n’umugore we – #rwanda #RwOT

    Byabaye tariki 6 Mutarama 2021 mu karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Bwisige, Akagari ka Gihuke mu Mudugudu wa Nyakagera.

    Uwo mugabo ubwo yamenyaga ko umugore we ari kumwe na mukuru we, yarabakurikiranye abasanga mu ishyamba barimo gusambana, ahita atema mukuru we ukuboko no mu mugongo aramukomeretsa cyane.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix, yemeje iby’aya makuru, avuga ko uwahohotewe ari kwa muganga mu gihe uwakoze icyaha ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

    Yagize ati ” Iryo hohoterwa ry’umugabo watemye mukuru we amuziza ko yamusambanyirije umugore ryarabaye, kugeza ubu uwo batemye ari mu Bitaro aho arimo kuvurwa ibikomere, uwamutemye yashyikirijwe RIB, kugira ngo akorerwe dosiye, hakorwa n’irindi perereza”

    Meya Ndayambaje yihanangirije abaturage abasaba kutihanira mu gihe bagiranye ibibazo by’amakimbirane, ahubwo avuga ko bakwiye kubishyikiriza inzego bireba zikabafasha kubikemura.

    Ikarita igaragaza mu murenge wa Bwisige mu karere ka Gicumbi aho icyaha cyabereye

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-yatemye-mukuru-we-nyuma-yo-kumufatira-mu-ishyamba-asambana-n-umugore-we

  • Amb Hategeka yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Bahrain – #rwanda #RwOT

    Hategeka Emmanuel usanzwe ari na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) na Arabie Saoudite yatanze izi mpapuro zo guhagararira u Rwanda muri Bahrain mu muhango wabaye kuri uyu wa 10 Mutarama 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga. Azakomeza kugira icyicaro iya Abu Dhabi.

    Amb Hategeka yavuze ko mu kazi ke azaharanira ko umubano w’ibihugu byombi ukomeza gutera imbere.

    Ati “Ni iby’agaciro gakomeye kuri njye gushyikiriza Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Bahrain, Dr Abdullatif Bin Rashid Al Zayani inyandiko zinyemeza nka Ambasaderi w’u Rwanda. Umubano wacu uzarushaho gukomera. Niteguye ubufatanye bukomeye hagamijwe inyungu z’abaturage b’ibihugu byacu bibiri kandi niteguye gusura Bahrain igihe ibijyanye n’ingendo bizaba bimaze gusubira mu buryo.”

    Biteganyijwe ko nyuma yo gushyikiriza Dr Abdullatif Bin Rashid Al Zayani inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Bahrain, azanazigeza ku Mwami w’iki gihugu, Hamad bin Isa Al Khalifa.

    Mbere yo guhabwa inshingano zo kujya guhagararira u Rwanda muri ibi bihugu by’abarabu, Amb. Hategeka yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

    Umubano w’u Rwanda na Bahrain ugenda utera imbere, bikagaragazwa n’ibiganiro abayobozi b’ibihugu byombi bagirana. Muri Nzeri 2020 Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yagiranye ikiganiro na mugenzi we Dr. Abdullatif bin Rashid Al-Zayani cyagarutse ku kunoza umubano w’ibihugu byombi.

    Muri iki kiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri Dr Biruta na Dr. Abdullatif bin Rashid Al-Zayani baganiriye ku bucuti n’imikoranire ihuriweho hagati y’Ubwami bwa Bahrain n’u Rwanda ndetse no kunoza umubano mu nzego zose hibandwa ku bifitiye akamaro abaturage b’impande zombi.

    Bahrain iri mu bihugu byo mu Barabu biherutse gufungurirwa amarembo yo gushora imari mu bukerarugendo bw’u Rwanda aho rwahaye ikaze ba mukerarugendo, abashoramari n’abandi bashyitsi b’uburyo butandukanye baturutse mu bihugu bigize Ikigobe cya Persi (Persian Gulf). Byiyongeraho Kuwait, Oman, Qatar, Arabie Saoudite na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

    Amb Emmanuel Hategeka yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Bahrain

    Amb Emmanuel Hategeka yijeje gutanga umusanzu mu gukomeza gushyigikira iterambere ry’umubano w’ibihugu byombi

    Uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-hategeka-yatanze-impapuro-zimwemerera-guhagararira-u-rwanda-muri-bahrain

  • Congo yatsinze Amavubi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukino wa kabiri wa gucuti wahuzaga u Rwanda na Congo Brazaville warangiye ku ntsinzi ya Congo Brazaville y’igitego 1-0 ni mu gihe umukino wabanje banganyije 2-2.

    Wari umukino wa kabiri Amavubi agiye gukina wa gucuti mbere yo kwerekeza muri Cameroun ku wa Gatatu tariki ya 13 Mutarama kwitabira irushanwa rya CHAN.

    N’ubundi umukino wa gucuti uheruka Amavubi yari yakinnye na Congo Brazaville tariki ya 7 Mutarama amakipe yombi yanganyije 2-2.

    Uyu munsi Mashami yari yakoze impinduka muri 11 babanjemo umukino ushize hari hagarutsemo Ange Mutsinzi Jimmy n’umunyezamu Kwizera Olivier gusa.

    Abakinnyi b’u Rwanda batangiye batakaza imipira ubona ko bataruhuza neza.

    Ibi byaje guha igitego Congo Brazaville ku munota wa 9 gitsinzwe na Ikouma Cervelie ku mupira wari uhinduwe uvuye kuri koruneri abakinnyi ba Congo bahererekanyije.

    Amavubi yakomeje gukina ashaka uko yishyura iki gitego ariko agorwa no kugera ku izamu rya Congo kuko ubwugarizi bwayo bwari buhagaze neza.

    Ku munota wa 25, Sugira Ernest yagerageje ishoti rikomeye ariko umupira unyura hanze gato y’izamu.

    Ku munota wa 30, Mashami Vincent yakoze impinduka havamo Emery Bayisenge hinjiramo Omborenga Fitina.

    Amavubi yari yakomeje gusatirwa cyane yakoze impinduka 2 ku munota wa 37 Ruboneka Bosco na Mico Justin hinjiramo Kalisa Rashid na Hakizimana Muhadjiri.

    Ku munota wa 41, Omborenga yahinduye umupira imbere y’izamu ariko umunyezamu awutanga Sugira Ernest. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

    Igice cya kabiri Amavubi yagitangiye akora impinduka, havamo umunyezamu Kwizera Olivier hinjiramo Kimenyi Yves.

    Amavubi yatangiye igice cya kabiri isatira cyane, ku munota wa 47 Lague yahinduye umupira imbere y’izamu maze Muhadjiri arawufunga neza agiye gushyira mu izamu barawumutanga.

    Ku munota wa 63 Jacques Tuyisenge yinjiye mu kibuga asimbura Byiringiro Lague.

    Kuva kuri uyu munota Amavubi yasatiriye cyane, ku munota wa 63 Muhadjiri yateye kufura umunyezamu awukubita ibipfunsi Iradukunda Jean Claude asubijemo umunyezamu yongera kuwukuramo.

    Omborenga yahinduye umupira imbere y’izamu ku munota wa 67, Sugira Ernest ashyiraho umutwe ariko umunyezamu awukuramo.

    Umunyezamu Ndzila Pave yongeye kurokora ikipe ye ku munota wa 69 ku ishoti rikomeye ryatewe na Kalisa Rashid.

    Ku munota wa 80 Sugira Ernest yahaye umwanya Danny Usengimana.

    Amavubi yakomeje gusatira cyane ndetse abona amahirwe ariko kuyabyaza umusaruro biranga. Umukino warangiye ari 1-0.

    CHAN 2021 izatangira tariki ya 16 Mutarama kugeza ku wa 7 Gashyantare 2021 muri Cameroun. U Rwanda ruri mu itsinda C na Uganda, Togo na Maroc, umukino wa mbere ruzawukina na Uganda tariki ya 18 Mutarama 2021.

    11 babanjemo ku mpande zombi

    Amavubi: Kwizera Olivier (GK), Mutsinzi Ange, Niyomugabo Jean Claude, Usengimana Faustin (c) na Bayisenge Emery, Nsabimana Eric ‘Zidane’, Ruboneka Jean Bosco, Byiringiro Lague, Mico Justin na Iradukunda Jean Bertrand na Sugira Ernest

    Congo: Ndzila Pavelh (GK, C) Ondongo Haria, Rozan Varel, Nsenda Francis, Ikouma Cervelie, Ngoma Nzadu, Mohendiki Brel, Binguila Hardy, Nkounkou Aime, Bintsouka, Archange na Obongo Prince

    Niyomugabo Claude yabanjemo ku ruhande rw’ibumoso

    Sugira Ernest, umwe mu bakinnyi b’Amavubi bitwaye neza

    Nsenda Francis akurura Byiringiro Lague

    Mu gice cya kabiri Amavubi yasatiriye cyane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/congo-yatsinze-amavubi-amafoto

  • Trump yibasiye bikomeye Twitter nyuma yo gufunga burundu konti ye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida wa USA ucyuye igihe, Donald Trump yibasiye cyane Twitter ayishinja ko ifite umugambi wo kumucecekesha ndetse avuga ko iyi Twitter itazabaho ubuziraherezo.

    Ibi Trump yabitangaje ubwo urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwafataga icyemezo gikarishye cyo gufunga burundu konti ye ya Twitter yakoreshaga nyuma ya video zitandukanye yagiye anyuzaho zishyigikira abagaragambyaga barwanya Joe Biden uherutse gutorerwa kuyobora Amerika aho bavugaga ko bibye amajwi ya Trump.

    Nk'uko tubikesha ikinyamakuru Tuko ,ngo uyu mugabo Trump utajya uva ku izima yatangiye kwikoma twitter ayishinja gushaka kumucecekesha ngo atavuga ukuri kwe.

    Trump yagize ati:'Nkuko nabivuze kuva kera, Twitter yagiye ikomeza kubuza umuntu wese ijambo, bafashe icyemezo cyo gukuraho konti yanjye ku rubuga rwabo, kugira ngo nceceke .Gusa abantu 75.000.000 bakomeje gukunda igihugu cyanjye ndetse barantoye. '
    Yongeyeho ati: 'Ntabwo tuzacecekeshwa. Twitter ntabwo ivuga ku bwisanzure. Bavuga ko bazamura urubuga rukomeye nyamara ni bamwe mu babi cyane. abantu bemerewe kuvuga mu bwisanzure. 'Twitter ishobora kuba isosiyete yigenga ariko ntizabaho igihe kirekire. Nahanuye ko ibi bizabaho.' 'Twaganiriye n'izindi mbuga zitandukanye, kandi tuzagira itangazo rikomeye vuba aha, mu gihe kandi tureba uburyo dushobora kubaka urubuga rwacu mu minsi ya vuba.'

    Source : https://yegob.rw/trump-yibasiye-bikomeye-twitter-nyuma-yo-gufunga-burundu-konti-ye/

  • Inkuba yakubise abantu babiri barapfa harimo n’umwana w’imyaka 14. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuba yishe abantu 2 bo mu karere ka Gakenke na Musanze mu ntara y'Amajyaruguru.Byabaye kuwa 9 Mutarama 2020 hagati ya saa cyenda na saa kumi z'amanywa. Mu Murenge wa Shingiro, Akagari ka Mudende, Umudugudu wa Vubiro mu Karere ka Musanze, inkuba yakubise Ntamuhanga Emmanuel w'imyaka 34 na Nshimiyimana Adrien w'imyaka 14 wo mu karere ka Gakenke, Umurenge wa Janja bombi bahita bitaba Imana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w 'Umurenge wa Janja, Gatabazi Celestin, yavuze ko muri uyu Murenge hakunze kuboneka inkuba bitewe n'imiterere yaho irangwa n'imisozi miremire.

    Yagize ati 'Twagushije imvura yabonetsemo inkuba yakubise umwana w'imyaka 14 ahita apfa. Yari yugamye ku nzu y'umuturage ari kumwe n'abandi bana, gusa bo ntacyo babaye. Aha navuga ko ari inzira y'inkuba kubera imiterere y'imisozi miremire tugira.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yasabye abaturage gukomeza kwirinda inkuba cyane muri iki gihe cy'imvura, birinda kujya mu mazi mu gihe imvura igwa, gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga mu mvura no gushyira imirindankuba ku mazu ahurirwamo n'abantu benshi.

    Src:igihe

    Source : https://yegob.rw/inkuba-yakubise-abantu-babiri-barapfa-harimo-numwana-wimyaka-14/

  • Gicumbi: Yatemye mukuru we nyuma yo kumufatira mu ishyamba asambana n'umugore we – #rwanda #RwOT

    Byabaye tariki 6 Mutarama 2021 mu karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Bwisige, Akagari ka Gihuke mu Mudugudu wa Nyakagera.

    Uwo mugabo ubwo yamenyaga ko umugore we ari kumwe na mukuru we, yarabakurikiranye abasanga mu ishyamba barimo gusambana, ahita atema mukuru we ukuboko no mu mugongo aramukomeretsa cyane.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix, yemeje iby'aya makuru, avuga ko uwahohotewe ari kwa muganga mu gihe uwakoze icyaha ari mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

    Yagize ati ” Iryo hohoterwa ry'umugabo watemye mukuru we amuziza ko yamusambanyirije umugore ryarabaye, kugeza ubu uwo batemye ari mu Bitaro aho arimo kuvurwa ibikomere, uwamutemye yashyikirijwe RIB, kugira ngo akorerwe dosiye, hakorwa n'irindi perereza”

    Meya Ndayambaje yihanangirije abaturage abasaba kutihanira mu gihe bagiranye ibibazo by'amakimbirane, ahubwo avuga ko bakwiye kubishyikiriza inzego bireba zikabafasha kubikemura.

    Ikarita igaragaza mu murenge wa Bwisige mu karere ka Gicumbi aho icyaha cyabereye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-yatemye-mukuru-we-nyuma-yo-kumufatira-mu-ishyamba-asambana-n-umugore-we