Category: Uncategorized

  • Ubwoko bushya bwa Covid-19 bwagaragaye muri Jamaica (VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ubuzima muri Jamaica, Christopher Tufton, yatangaje ko abantu 4 bagaragayeho ubwoko bushya bwa Covid-19, aba bantu bapimwe ngo bari barakoze ingendo bavuye mu Bwongereza aho ubu ubwo bwoko bushya bwiganje.

    Covid19 nshya yabonetse bwa mbere mu Bwongereza, Tufton asobanura ko iki kirwa cyagiye kigaragaramo imibare y'abandura iki cyorezo aho biri guterwa n'abakora ingendo bajya mu biruhuko.

    Reba VIDEO yose hano hasi.

     

    Source : https://yegob.rw/ubwoko-bushya-bwa-covid-19-bwagaragaye-muri-jamaica-video/

  • Meddy ati:”Uyu mukobwa ntazankubita bahu” avuga fiancée we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ngabo Meddy Jobbert abinyujije kuri story ya instagram ye yatangaje amagambo agira ati: 'uyu mukobwa ntazankubita bahu'. Meddy yatangaje aya magambo amaze gushyira hanze amashusho ya fiancée we ari mu myitozo ngoraramubiri (gym).

    Meddy na fiancée we bamaranye imyaka isaga itatu bakundana ndetse mu kwezi gushize kwa 12 Meddy yamwambitse impeta amusaba ko yamubera umugore undi nawe ntiyazuyaza abyemera bwangu. Hategerejwe itariki y'ubukwe bw'aba bombi.

    Meddy na fiancée we

    Source : https://yegob.rw/meddy-atiuyu-mukobwa-ntazankubita-bahu-avuga-fiancee-we/

  • Agashya: Umuhanzi R.Kelly yatuye abantu bose bamwibasiye indirimbo ‘Shut up ‘(yumve hano) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi R.Kelly kuri ubu uri muri gereza yatuye abanzi be indirimbo 'Shut up ' abasaba gufunga iminwa kubera kumwibasira bitewe n'ibyaha ashimishwa byo gusambanya abagore ku ngufu.Ni nyuma yaho yizihizaga isabukuru y'imyaka 54.

    Amwe mu magambo agize amashusho yasangije abamukurikira harimo amagambo agira ati 'Inkubiri y'ibinyoma bimeze nka Tsunami, byaje bishaka guhanagura urugendo rwanjye mu muziki nyuma y'imyaka 22 mfitemo umugisha. Ndetse ndabwira abantu bampamagara bambwira ibyo abandi bamvuzeho, bazana ibintu bibi[…] babwire baceceke, ndetse babwire, ni wowe ndi kuvugana nawe.'

    Aya mashusho yashyize ku rukuta rwe, yayakurikije amagambo agira ati 'Warakoze Mana, ku bw'ubuzima bwanjye.'

    R. Kelly yashyize ubu butumwa ku rukuta rwe, nyuma y'umwaka umwe wari ushize asangije abamukurikira amashusho y'igitaramo. Aya mashusho nayo yayashyize ku rukuta rwe ubwo yizihizaga imyaka 53.

     

    Kanda hano hasi wumve indirimbo 'Shut up' ya R.KELLY 

     

    Source : https://yegob.rw/agashya-umuhanzi-r-kelly-yatuye-abantu-bose-bamwibasiye-indirimbo-shut-up-yumve-hano/

  • Amavubi atsinzwe na Congo hakomeza kwibazwa i… – #rwanda #RwOT

    Nk’ibisanzwe n’umukino watangiye ku isaa 15:00 PM ku isaha ya Kigali. Amavubi yari yakoze impinduka ku bakinnyi bari babanjemo mu mukino ubanza kuko Mashami yari yaruhukije bamwe mu bakinnyi. 

    Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw’u Rwanda:

    Usengimana Faustin yari yongeye kwambara igitambaro cya Kapiteni w’Amavubi

    Umuzamu: Kwizera Olivier.

    Ba myugariro: Mutsinzi Ange, Niyomugabo Jean Claude, Usengimana Faustin (c) na Bayisenge Emery. 

    Hagati: Nsabimana Eric ‘Zidane’, Ruboneka Jean Bosco, Byiringiro Lague, Mico Justin na Iradukunda Jean Bertrand. 

    Rutahizamu yari Sugira Ernest.

    Abakinnyi b’Amavubi babanjemo

    Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Congo:

    Ndzila Pavelh (C), Ondongo Haria, Rozan Varel, Nsenda Francis, Ikouma Cervel, Ngoma Nzadu, Mohendiki Brel, Binguila Hardy, Nkounkou Aime, Bintsouka Archange na Obongo Prince.

    Abakinnyi ba Congo babanjemo

    Umukino watangiye ubona ko Amavubi nanone atinze kwinjira mu mukino byatumye bayatsinda igitego cya mbere mu minota ibanza y’umukino, kuko ku munota wa 9 Congo yari imaze gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ikouma Cervelie ku mupira waturutse iruhande rw’ibumoso ashyiraho umutwe, birangira Amavubi agiye mu mubare yo kwishyura.

    Nyuma y’iki gitego nta bundi buryo bubyara igitego bwigeze bugaragara, byatumye igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe cya Congo Brazzaville ku busa bw’Amavubi.

    Byiringiro Lague yari yabanje mu kibuga

    Igice cya kabiri cyaje gutangira, Mashami Vincent akora impinduka akuramo Kwizera Olivier asimburwa na Kimenyi Yves nomero ya mbere w’ikipe ya Kiyovu Sport. Ku munota wa 58 Iradukunda Jean Bertrand yaje gutsinda igitego n’umutwe ku mupira wari utewe na Nsabimana Eric, ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira.

    Mashami nanone yaje gukora izindi mpinduka ku munota wa 60 akuramo Byiringiro Lague hinjira Kapiteni Jacques Tuyisenge wahise anahabwa igitambaro cy’ubuyobozi na Usengimana Faustin.

    Ndzila Pavelh yakuyemo imipira yari yabazwe ku ruhande rw’Amavubi

    Umukino wakomeje gukinirwa mu kibuga hagati, amakipe yombi akomeza kubura ibitego. Ku munota wa 80 Sugira Ernest yasimbuwe na Danny Usengimana mu buryo bwo gushaka igitego cyo kwishyura ariko iminota 90 y’umukino ndetse n’inyongera birangira nta gitego kibonetse, umukino urangira ari igitego 1-0 bwa Congo.

    Sugira yari yagarutse mu kibuga

    Wari umukino wa kabiri aya makipe yombi yakinaga kuko umukino ubanza nawo wari wabereye kuri stade Amahoro i Remera warangiye aya makipe yombi anganya 2-2. U Rwanda ruzakina umukino wa mbere wa CHAN 2020 tariki 18 Mutarama 2021 bahura n’igihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

    Amavubi ntiyabashije gutsinda mu mukino wo kwishyura

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102235/amavubi-hakibazwa-igihe-azatsindira-atsinzwe-na-congo-102235.html

  • Amavubi yatsinzwe umukino wa nyuma wo kwitegura imikino ya CHAN 2020 #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwashakaga kuzerekeza muri Cameroon rufite icyizere,rwananiwe kwitwara neza muri uyu mukino rwatsinzwemo igitego 1-0 ku munota wa 10 ntirubashe kucyishyura.

    Mu mikino ibiri u Rwanda rwakinnye na Congo Brazzaville rwitegura CHAN 2020 izabera muri Cameroun kuva tariki ya 16 Mutarama kugeza kuya 7 Gashyantare 2021, rwanganyije umwe rutsinda undi.

    Igitego cya Congo Brazaville cyatsinzwe na Ikouma Cervelie ku munota wa 10, ku mupira yatsinze n'umutwe uturutse mu ruhande rw'ibumoso.

    Amavubi yagerageje kwishyura iki gitego ariko biranga nubwo yabonye amahirwe menshi arimo n'igitego cya Iradukunda Jean Bertrand cyanzwe.

    Amavubi ari mu itsinda C mu mikino ya CHAN 2021,hamwe na Uganda, Maroc yatwaye igikombe giheruka na Togo.

    Ikipe y'Igihugu izerekeza muri Cameroun ku wa Gatatu tariki ya 13 Mutarama aho izakina umukino wa mbere ku wa 18 Mutarama 2021 na Uganda.

    Abakinnyi 30 bazakinira u Rwanda muri CHAN 2021:

    Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric 'Bakame' (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

    Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).

    Abakina hagati: Niyonzima Olivier 'Seif' (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).

    Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC)na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali)

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-yatsinzwe-umukino-wa-nyuma-wo-kwitegura-imikino-ya-chan-2020

  • Gicumbi: Yatemye umuvandimwe we ukuboko nyuma yo kumufata ari kumusambanyiriza umugore #rwanda #RwOT

    Byabaye tariki 6 Mutarama 2021 mu karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Bwisige, Akagari ka Gihuke mu Mudugudu wa Nyakagera.

    Uwo mugabo ubwo yamenyaga ko umugore we ari kumwe na mukuru we, yarabakurikiranye abasanga mu ishyamba barimo gusambana, ahita atema mukuru we ukuboko no mu mugongo aramukomeretsa cyane.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix, yemeje iby'aya makuru, avuga ko uwahohotewe ari kwa muganga mu gihe uwakoze icyaka ari mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

    Yagize ati “ Iryo hohoterwa ry'umugabo watemye mukuru we amuziza ko yamusambanyirije umugore ryarabaye, kugeza ubu uwo batemye ari mu Bitaro aho arimo kuvurwa ibikomere, uwamutemye yashyikirijwe RIB, kugira ngo akorerwe dosiye, hakorwa n'irindi perereza”

    Meya Ndayambaje yihanangirije abaturage abasaba kutihanira mu gihe bagiranye ibibazo by'amakimbirane, ahubwo avuga ko bakwiye kubishyikiriza inzego bireba zikabafasha kubikemura.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gicumbi-yatemye-umuvandimwe-we-ukuboko-nyuma-yo-kumufata-ari-kumusambanyiriza

  • Amavubi atsinzwe na Congo-Brazzaville mu mukino wa nyuma utegura CHAN #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru kuri Stade Amahoro nibwo hasojwe irushanwa ryahuzaga u Rwanda na Congo-Brazzaville, aho mu mukino wa mbere amakipe yombi yari yanganyije ibitego 2-2.

    Mu mukino wa kabiri, ikipe ya Congo-Brazzaville itsinze Amavubi igitego 1-0, cyatsinzwe na Cervelie Ikouma Epoyo n’umutwe ku munota wa cyenda.

    Biteganyijwe ko ku wa Gatatu tariki 13/01/2020 Amavubi azahaguruka i Kigali yerekeza i Douala muri Cameroon ahazabera iyi mikino.

    Abakinnyi babanjemo:

    Congo-Brazzaville:

    Ndzila Pavelh, Ondongo Haria, Rozan Varel, Nsenda Francis, Ikouma Cervelie, Ngoma Nzadu, Mohendiki Brel, Binguila Hardy, Nkounkou Aimé, Bintsouka Archange na Obongo Prince.

    Rwanda:

    Kwizera Olivier, Mutsinzi Ange, Niyomugabo Jean Claude, Usengimana Faustin, Bayisenge Emery, Nsabimana Eric ‘Zidane’, Ruboneka Jean Bosco, Byiringiro Lague, Mico Justin, Iradukunda Jean Bertrand na Sugira Ernest.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amavubi-atsinzwe-na-congo-brazzaville-mu-mukino-wa-nyuma-utegura-chan

  • Ibiciro mu Rwanda byazamutseho 3.7% mu Ukuboza 2020 – #rwanda #RwOT

    Ibiciro ahanini byiyongereye kubera izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, aho byazamutseho 4.2%, naho ibisembuye n’itabi byo bikazamukaho 6.9%, iby’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byo bizamukaho 4.5%, mu gihe ibiciro by’ubwikorezi byo byazamutseho 3.1%.

    Iyo ugereranyije ibiciro byo mu Ukuboza 2019 ndetse na Ukuboza 2020, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 3.6%.

    Nubwo iyo ugereranyije ibiciro byo mu Ukuboza 2019 na Ukuboza 2020 bigaragara ko byazamutse muri iyi raporo, NISR yagaragaje ko iyo hagereranyijwe ibiciro byo mu Ugushyingo 2020 n’Ukuboza 2020 basanga byaragabanutseho 0,8%. Iri gabanuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 2,3% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byagabanutseho 0,5%.

    Ibiciro mu cyaro

    Mu kwezi ku Ukuboza 2020, ibiciro mu cyaro byiyongereyeho 4,1% ugereranyije n’Ukuboza 2019.

    Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 4,1% mu kwezi ku Ukuboza ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 4%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 4,6% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 3,6%

    Ugereranyije Ukuboza 2020) n’Ugushyingo 2020, ibiciro mu cyaro byagabanutseho 1,7%.

    Iri gabanuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 3,5% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byagabanutseho 1,1%.

    Ibiciro rusange mu Rwanda byazamutseho 3.9%

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiciro-rusange-mu-rwanda-byazamutseho-3-9-iby-inzoga-n-itabi-mu-byazamutse

  • Ubucuruzi ntibwifashe neza kubera Guma Mu Karere ariko na none ni ngombwa – Abacuruzi b’i Huye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umubyeyi umwe ufite ahantu acururiza ibijyanye n’amata n’ibindi biribwa (cantine) mu mujyi i Huye, avuga ko ubusanzwe yacuruzaga litiro ijana z’amata ku munsi, ariko ubu akaba ari gucuruza litiro 40 gusa.

    Ati “Abantu baturukaga za Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru ni bo batuganaga, none ntibari kuza. Nari ndi kubwira abakozi ko nza kubagabanyamo kabiri, bakazajya basimburana mu minsi 15.”

    Akomeza agira ati “Urebye iyi ni Guma Mu Rugo yo kugira ngo tubashe kubona umuceri tutaburara. Na bwo Leta yagize neza, si kimwe no gufunga kuko ubona icyo kilo cy’umuceri. Ariko ntiwashyiraho ifiriti! Imana idutabare pe!”

    Umushoferi utwara taxi voiture ubundi yakoreraga ahanini mu muhanda Huye-Akanyaru, na we avuga ko ibintu bigoye kuko batari kubona abakiriya.

    Ati “Biradukomereye cyane! Urazana imodoka muri parikingi ukayicyura uko wayijyanye, kuko abadutegaga ari abajya za Nyaruguru, Nyamagabe na Gisagara. N’abagateze bajya hafi, kubera kwikanga Guma Mu Rugo ntibari kurekura amafaranga. Baremera bagatega igare cyangwa moto.”

    Uwitwa Assia utumiza ibicuruzwa i Kigali, we avuga ko ibicuruzwa biri kubageraho bihenze kandi bitinze kuko babituma abamotari, ari na bo babishyira imodoka zitwara imizigo.

    Ati “Umumotari ndamwishyura ibihumbi nka bine, imodoka na yo nyishyure nk’ibyo ngibyo, mu gihe natangaga ibihumbi bitatu cyangwa bine bikangeraho. Urumva amafaranga yo gutwara ibicuruzwa atuma duhomba ibintu bitaranatugeraho.”

    Icyakora, aba bose batekereza ko kubuzwa kugenda byari ngombwa, bityo bagasaba abantu bose kwirinda by’ukuri, kugira ngo iki cyorezo kizashire, bongere babashe gukora nka mbere.

    Assia ati “N’ubwo turi kubara ibihombo, ntidukwiye kwirengagiza ko Coronavirus iriho kandi ari indwara mbi iri no kwiyongera. Sinashimishwa no gukomeza kugenda, nkayandura. Ni byiza ko twakoresha uburyo bwose tukirinda, kuko aho gupfa none wapfa ejo.”

    Anatekereza ko abantu bose bari bakwiye gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, bakareka gukomeza kuyifata nk’igihuha cya politiki, afatiye ku muntu baziranye uba muri Amerika wamubwiye ukuntu yarwaye Coronavirus akananirwa guhumeka.

    Ati “Yarambwiye ngo umuntu akunda ntiyamwifuriza kurwara Coronavirus. Ati ndwaye diyabete, ndwaye umuvuduko w’amaraso, ariko nta yanjahaje nka Coronavirus.”

    Umushoferi wa Taxi na we ati “Abantu nibareke tuyirinde, kandi buri wese arinde mugenzi we. Nta kindi cyatuma ishira, bityo tukabasha kongera gukorera amafaranga nka mbere.”

    Uyu mushoferi anavuga ko bo ingamba zo kwirinda bazitangiye bamaze kumenya inkuru y’umugabo wajyaga ubatega wazize Coronavirus muri iyi minsi, ku buryo byabakuye ku izima bakumva ko bagomba gufata ingamba zo kwirinda.

    Ati “Tumaze kumenya ko yapfuye tukabona n’amafoto yafotowe aho yari arwariye, abantu batangiye gutora umuco wo gukaraba intoki n’isabune nta kubikora kuko DASSO iri kubareba cyangwa gukaraba nta sabune.”

    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/ubucuruzi-ntibwifashe-neza-kubera-guma-mu-karere-ariko-na-none-ni-ngombwa-abacuruzi-b-i-huye

  • Ibiciro mu Rwanda byazamutseho 3.7% mu Ukuboza 2020 – #rwanda #RwOT

    Ibiciro ahanini byiyongereye kubera izamuka ry'ibiciro ry'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye, aho byazamutseho 4.2%, naho ibisembuye n'itabi byo bikazamukaho 6.9%, iby'amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n'ibindi bicanwa byo bizamukaho 4.5%, mu gihe ibiciro by'ubwikorezi byo byazamutseho 3.1%.

    Iyo ugereranyije ibiciro byo mu Ukuboza 2019 ndetse na Ukuboza 2020, usanga ibiciro by'ibintu bitarimo ibiribwa n'ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 3.6%.

    Nubwo iyo ugereranyije ibiciro byo mu Ukuboza 2019 na Ukuboza 2020 bigaragara ko byazamutse muri iyi raporo, NISR yagaragaje ko iyo hagereranyijwe ibiciro byo mu Ugushyingo 2020 n'Ukuboza 2020 basanga byaragabanutseho 0,8%. Iri gabanuka ahanini ryatewe n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 2,3% n'ibiciro by'amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n'ibindi bicanwa byagabanutseho 0,5%.

    Ibiciro mu cyaro

    Mu kwezi ku Ukuboza 2020, ibiciro mu cyaro byiyongereyeho 4,1% ugereranyije n'Ukuboza 2019.

    Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 4,1% mu kwezi ku Ukuboza ni ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 4%, ibiciro by'ibinyobwa bisembuye n'itabi byazamutseho 4,6% n'ibiciro by'amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n'ibindi bicanwa byazamutseho 3,6%

    Ugereranyije Ukuboza 2020) n'Ugushyingo 2020, ibiciro mu cyaro byagabanutseho 1,7%.

    Iri gabanuka ahanini ryatewe n'ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 3,5% n'ibiciro by'amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n'ibindi bicanwa byagabanutseho 1,1%.

    Ibiciro rusange mu Rwanda byazamutseho 3.9%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiciro-rusange-mu-rwanda-byazamutseho-3-9-iby-inzoga-n-itabi-mu-byazamutse