Category: Uncategorized

  • Yakuze azi kubana: Intimba kuri nyirasenge n’inshuti zo ku musozi Padiri Ubald yakuriyeho – #rwanda #RwOT

    Inkuru y’urupfu rwa Padiri Ubald yamenyekanye mu gitondo cyo kuwa 8 Mutarama 2021. Yaguye mu Bitaro bya Kaminuza ya Utah mu Mujyi wa Salt Lake aho yavurirwaga icyorezo cya Covid-19, kigakira ariko kimusigira ibibazo by’ubuzima bitandukanye ari nabyo byamuhitanye.

    Uyu mugabo wari ikimenyabose bitari muri Kiliziya Gatolika gusa, yasigiye benshi intimba ku mutima. Ababanye nawe barimo na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda bavuga ko Kiliziya n’igihugu muri rusange bibuze umuntu w’ingirakamaro.

    Birumvikana ko ari agahinda gakomeye ku Banyarwanda, gusa muri mu Murenge wa Ruharambuga muri Nyamasheke ho intimba yarushijeho kubashengura kuko ariho uyu mupadiri yakuriye.

    Padiri Ubald yabonye izuba muri Gashyantare 1955, avukiye mu yahoze ari Segiteri Rwabidege, Komini ya Karengera, Perefegitura ya Cyangugu. Kuri ubu ni mu Murenge wa Ruharambuga. Hari muri Paruwasi Gatolika ya Mwezi.

    Mu rugendo umunyamakuru wa IGIHE yahakoreye kuri uyu wa Gatandatu, yasanze mu bana n’abakuru agahinda ari kose kubera urupfu rw’uyu muvandimwe n’inshuti.

    Abahatuye bavuga ko inkuru y’urupfu rwa Ubald bakiyumva yabaciye umugongo bitewe n’ibikorwa yabakoreye nk’abantu bakuranye.

    Habyarimana Emmanuel yiganye na Padiri Ubald mu mashuri abanza. Ahamya ko yari umuhanga mu ishuri kandi ari umwana uzi kubana neza.

    Ati “Twariganye we arakomeza twe biratunanira. Yari afite ubwenge bwinshi, twize muruta. Kuri ubu twamutumiraga mu bukwe akaza, nta mwaka wajyaga ushira ataje ngo tuganire. Yabanye n’abantu benshi cyane hano, indwara niko bigenda iyo umunsi ugeze umuntu aragenda. Twahombye umuntu w’intwari, nuko bitakunda bamuzana ino tukamusezeraho.”

    Mwitende Joseph na we wari uzi Padiri Ubald, yavuze ko amuzi ahabwa ubupadiri mu 1984. Icyo gihe we ngo yari afite imyaka irindwi. Avuga ko yari umubyeyi aho yafashaga abantu baturanye, akitabira ubukwe ndetse agira n’uruhare mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge.

    Ati “Igihe cya Gacaca yaraje aravuga ngo ntihagire urenganya undi, ati abantu nibabohoka mu mitima n’Isi izahora ari nziza. Hari amasengesho menshi yadufashagamo n’ibindi byinshi cyane. Twahombye intwari, ari abakiristo, u Rwanda ndetse n’Isi yose muri Rusange.”

    Mu kiganiro gito twagiranye na Nyirasenge wa Padiri Ubald, Mukanyonga Alphonsine amarira yari menshi mu maso ku buryo bitoroshye kuganira na we. Mu byo amushimira cyane ni ukuntu yabafashije.

    Yagize ati “Yakoze byinshi byiza muri paruwasi. Kuri njyewe, Nyagasani amuhe iruhuko ridashira kandi natwe adusabire. Ibyo yankoreye sinabirondora ngo mbirangize. Yambereye umubyeyi abanjye bamaze gupfa, yaradufashije, yaduhaye kwihangana kwinshi, yaraduhumurije mu bibazo bya Jenoside.”

    Amakuru IGIHE yabashije kumenya ni uko mu bavandimwe ba Ubald hasigaye babiri barimo mushiki we na murumuna we. Mama we Anisia Mukaruhamya yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi naho se Yakobo Kabera we yishwe mu 1959.

    Ku isambu y’aho Padiri Ubald avuka nta nzu irimo ngo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Interahamwe zaje zikayitwika ndetse zigasahura ibintu byinshi nyuma yo kwica bamwe mu bagize umuryango we.

    I Mushaka aho yimakaje ubumwe n’ubwiyunge ngo bazagera ikirenge mu cye

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nibwo Padiri Ubald yatangije ibikorwa by’isanamitima kuri Paruwasi ya Mushaka iherereye mu Karere ka Nyamasheke. Intego ye yari iyo kunga Abanyarwanda bakongera bakabana batishishanya.

    Muri iyi paruwasi ya Mushaka yahuje abishe n’abiciwe bagera muri 446 bibumbiye mu matsinda 10.

    Kuri iyi miryango y’abakoze Jenoside n’abayirokotse nyuma yo gushengurwa n’urupfu rw’uwongeye kubahuza nyuma y’igihe bishishanya, bahisemo kuzatera ikirenge mu cye nabo bagakomeza kunga Abanyarwanda.

    Nikuze Nicolas wagize uruhare muri Jenoside, yica umugabo w’umugore bari baturanye yabwiye IGIHE ko ubuzima bwo kubana neza n’uwo yahemukiye abukesha Padiri Ubald.

    Ati “Nari narinangiye cyane gusaba imbabazi ariko aho Padiri Ubald aziye, niwe watumye nemera icyaha kubera inyigisho ze. Ubu tubanye neza n’abo twahemukiye kubera twahujwe na Ubald mu nyigisho z’amezi atandatu. Adusigiye agahinda ariko imbuto yadusigiye tuzakomeza kwigisha abandi binangiye. Yabibye imbuto ituma tutazacika intege zo gusabana n’abo twahemukiye.”

    Mukambayiha Anne Marie warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yavuze ko yumvaga bitashoboka ko yakwicarana n’umuryango w’abamwiciye ariko Imana ibinyujije muri Padiri Ubald ngo byarashobotse.

    Ati “Mu gihe cya Jenoside narahigwaga imiryango myinshi irapfa. Numvaga abampemukiye bapfa bose. Padiri Ubald yagize uruhare runini cyane iyo nyagasani atamunyuramo ngo atwigishe ntabwo byari gushoboka.”

    “Padiri yakoze igikorwa cy’indashyikirwa, Nyagasani akwiye kumushimira wenyine. Mu ntangiriro twaramutukaga ariko biza kurangira tubanye neza. Byari bikomeye biruhije ariko akavuga ko nta kinanira Imana. Ubu tubanye neza n’uwampemukiye turafashanya, nibo dusangira twakoze ibirori, mbese Padiri Imana imujyanye twari tukimukeneye ariko iki gikorwa tuzakigenderaho.”

    Ni igikuba mu bakirisitu ba Paruwasi ya Mushaka

    Inkuru y’urupfu rwa Padiri Rugirangoga Ubald yabaye iy’incamugongo cyane ku bakirisitu bo muri Paruwasi ya Mushaka yakozemo umurimo w’Imana igihe kinini.

    Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mushaka, Rwabugiri Simeon yabwiye IGIHE ko abaturage bo muri Mushaka bafite agahinda gakomeye kuko uretse ibijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, Padiri Ubald ngo yanafashaga abatishoboye.

    Ati “Uretse ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge hari byinshi cyane yakoze. Hari abana benshi yishyuriye amashuri, abakene yubakiye ku buryo ibyo tumwibukiraho ni byinshi. Kubera ari igikorwa cyiza ntawe ushobora kugica intege nta nubwo cyasubira inyuma. Ubutumwa bwarakomeje tubushyira muri komisiyo y’amahoro n’ubutabera muri Paruwasi zose za Diyoseze ya Cyangugu.”

    Uretse gutanga umusanzu mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, Padiri Ubald yamenyekanye cyane mu bikorwa byo gusengera abantu bagakira. Yari azwiho ingabire yo gusengera abarwayi bagakira indwara z’ibyorezo nka Kanseri, SIDA, Diyabete n’izindi zidakira cyangwa zikira bigoranye. Hari benshi bagiye batanga ubuhamya ko bazikiriye mu masengesho yakoraga.

    Nubwo yakoraga ibi byose, nta na rimwe Ubald yigeze yiyitirira gukiza, ahubwo yagiye avuga ko bikorwa na Yezu wabikoze kera kandi yasubira mu ijuru agasiga avuze ko abazamwemera nabo bazakora nk’ibyo yakoze mu izina rye.

    Mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE mu 2015 yavuze ko “Ubundi Yezu ni umukiza, Yezu biva ku ijambo Yeshuwa mu Gihebureyo (Manirakiza). Yezu rero ni umukiza akiri kuri iyi si yakijije abantu barabibona kandi asiga abwiye abigishwa be ati “abazanyemera, muzakora nk’ibyo nakoze ndetse murenzeho kuko nsubiye kwa Data, muzaramburira ibiganza ku barwayi bakire.”

    Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera hirya no hino mu gihugu.

    Rugirangoga Ubald atabarutse ari Padiri muri Paruwasi ya Nkanka iri mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi.

    Habyarimana Emmanuel w’imyaka 72 yavuze ko yiganye na Padiri Ubald. Yemeza ko yakuze ari inyangamugayo kuva mu bwana bwe

    Aha niho hahoze hubatse inzu y’umuryango wo kwa padiri Ubald ariko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaratwitswe

    Padiri Rugirangoga Ubald yari azwi cyane no mu bikorwa byo gusengera abarwayi

    Kiliziya ya Paruwasi ya Mushaka niho Padiri Rugirangoga Ubald yatangirije ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu mwaka wa 2008

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/agahinda-k-ab-i-mushaka-abunzwe-na-padiri-ubald-biyemeje-gutera-ikirenge-mu-cye

  • Cardi B yongeye gushotorana mu isura nshya y'ifoto yashyize hanze yateye benshi inyota yo kumwifuza[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uko kuntu bisa byatumye uyu muraperikazi uzwiho kugira ikibuno gikurura abagabo ahita agira Likes zirenga miliyoni 4 ziherekejwe na Comment za Emojis z'umuriro bagaragaza ko yabatwitse aho uwitwa Lizzo we yanditse muri Comment ati :'Turi kwerekeza he koko?'.

    Iyi myambarire yerekana ubwambure ikunze kuranga uyu muhanzikazi , ntivugwaho rumwe kuko benshi babifata nk'aho aba ari ubushotoranyi ku gitsina gabo , dore ko uyu mukobwa yanahoze ari umumansuzi (bamwe babyina mutubari bambaye amakariso.)








    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/card-b-yongeye-gushotorana-mu-isura-nshya-y-ifoto-yashyize-hanze-yateye-benshi

  • Ibintu by’ingenzi kandi bitangaje wakora niba ushaka guhorana ubuzima bwiza|Bigerageze uyu munsi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu buzima usanga buri wese aharanira kubaho ubuzima bwiza ndetse buzira indwara.Usanga hari byinshi duharanira gukora ngo ubwo buzima bumere neza, nko kugabanya ibiro, kurya indyo iboneye, kuruhuka no gusinzira neza bihagije, kunywa amazi ahagije n'ibindi binyuranye.

    Muri iyi nkuru twaguteguriye utuntu dutangaje nyamara dufite icyo tumaze ku buzima bwacu.

    Ibintu bitangaje ku kugira ubuzima bwiza:

    1.Si byiza koza amenyo ukimara kurya

    Nubwo akenshi havugwa ko wategereza iminota byibuze 5 nyuma yo kurya, ariko niba wariye cyangwa wanyoye ibirimo aside ni byiza kurindira byibuze iminota 30.

    2.Niba ushaka gukora cyane nywa ikawa

    Kunywa ikawa nubwo hari abo bitemerewe kubera ubuzima bwabo (nk'abarwaye indwara zinyuranye cyangwa abagore batwite), ariko kunywa ikawa itarengeje 200mg mu gitondo cyangwa mbere yo gutangira akazi (agatasi 1 cyangwa 2) hanyuma ukamara iminota 20 yonyine uri kuruhuka, bituma nyuma yaho ukora neza ndetse niyo waba ugiye gukora ikizami, usanga wibuka ku buryo burenze ubusanzwe.Caffeine rero dusanga mu ikawa ituma adenosine itongera gukorwa ndetse umubiri ukaba maso.

    3.Niba ushaka imyenda mito, kora siporo

    Ibi ahari kubyumva biragoye ariko burya kubyibuha bituma wambara ibintu binini. Nyamara iyo ukora siporo bituma imikaya ikomera ikegerana nuko ukaba ukomeye ndetse rimwe na rimwe ukiyongera ibiro ariko ukureba akabona uri muto.Ntibizagutangaze rero usanze umuntu w'ibiro 70 ukora siporo yambarana n'ufite ibiro 60 ariko we adakora siporo.

    Impamvu ntayindi nuko imikaya ye iba yegeranye. Nawe rero gukora siporo bizatuma imyenda itari ikigukwira yongera kugukwira neza.

    4.Niba ushaka kurya bike, rya kenshi

    Ibi nabyo kubyumva bisa n'ibigoye. Nyamara hari ibyo kurya usanga bitera igihagisha, nko kurya amagi, guhekenya ubunyobwa ndetse no kurya imineke.Ibyo kurya birimo poroteyine n'amavuta bitera igihagisha

    Uko urya ubunyobwa cyangwa igi, winjiza poroteyine nuko mu mubiri hakazamo igihagisha. Nyuma iyo wongeye kurya urya bike ugereranyije n'ibyo wari kuba wariye. Ibi bikaba byiza ku bantu bifuza gutakaza ibiro.

    5.Ntukoze amenyo ukimara kurya

    Niba umaze kurya cyangwa kunywa by'umwihariko ibirimo aside (nk'imbuto cyangwa inyanya n'ibyo kunywa bya soda), si byiza guhita woza amenyo.

    Ibi byo kurya cyangwa kunywa birimo aside bituma agahu k'amenyo koroha cyane nuko wahita woza amenyo bikaba byayakobora akangirika.

    6.Irinde ibyo kunywa byongera ingufu iyo unaniwe.

    Ibi byo kunywa bibamo caffeine, rimwe na rimwe ishobora no kuba nyinshi. Kubinywa unaniwe cyane bishobora gutera umutima gutera nabi no kumva udatuje muri wowe. Siyo gusa ahubwo hanabamo taurine nayo ikaba izwiho kuba inkabura ibi bikaba bishobora gutuma igipimo cy'isukari mu maraso kizamuka. Niyo mpamvu atari byiza kubinywa nyuma y'akazi k'ingufu cyangwa siporo.

    7.Irinde ibyo kunywa bya soda niba utifuza kubyibuha

    Ibyo kunywa byo mu bwoko bwa soda (Fanta, coca, sprite n'ibindi) biba birimo calories n'amasukari menshi bityo bigatera umubiri gukora ibinure byinshi bikavamo kubyibuha. Ni kimwe no ku banywa inzoga zizwi nka za rufuro (primus, mutzig, Amstel, …). Ibi bituma utabasha kwinjiza calorie ziva mu biribwa bisanzwe kandi ari zo nziza ku buzima.

    8.Niba wumva wabyimbye nywa amazi

    Nabyo bimeze nk'ibishekeje. Niba nyamara wariye ifunguro ririmo fibre nyinshi, igifu gikenera amazi menshi kugirango gikore neza. Ya mazi yivanga na za fibre nuko bikagabanya gutumba byatewe nuko mu gifu habuzemo amazi ahagije. Ibi bituma igifu gikora neza, ukajya kwituma ndetse ukanasuragura, bikagabanya gutumba.

    9.Niba hashyushye nywa ibishyushye.

    Wajyaga wibaza ngo mu gihe hashyushye wanywa iki ? Igisubizo ni iki rero : nywa ibishyushye nk'icyayi.
    Iyo unyoye ibintu bishyushye umubiri wawe ubira ibyuya nuko utwengehu tugafunguka cyane bihagije, nyuma yaho hakurikiraho kumva ubushyuhe bwagabanyutse. Icyakora niba usanzwe ubira ibyuya byinshi, wakoresha agatambaro ukihanagura.

    10.Niba unaniwe kora siporo

    Aha si ukunanirwa umubiri kubera akazi k'ingufu ahubwo nyuma y'akazi ukora, kaba ako mu biro, kwigisha, n'akandi kananiza mu bitekerezo kakanagutera stress cyane ni byiza gukora siporo. N'ubusanzwe iyo unaniwe mu bwonko, uruhurwa no gukora akazi kakunaniza umubiri. Siporo itarengeje iminota 30 rero ifasha umubiri wawe kwinjiza oxygen ihagije. Twibukeko uyu mwuka wa oxygen ariwo umubiri wose ukoresha niyo mpamvu iyo ukoze siporo, ubwonko bwongera kwinjiza umwuka uhagije bukeneye.

    11.Irinde 'antibacterial soap' mu kwirinda indwara

    Nubwo dufata isabune nk'ikintu cyoroshye ariko burya isabune ni kimwe mu birinda umubiri wacu indwara zinyuranye kuko isabune yica za bagiteri zinyuranye.

    Gusa niba ukoresha isabune zanditseho zica mikorobe 'antibacterial soap', wizimenyereza buri gihe kuko za bagiteri zizagera aho zizimenyere maze ntizongere kuzigiraho imbaraga. Wazikoresha mu gihe ari ngombwa gusa, cyane cyane mu gihe wazandikiwe na muganga w'indwara z'uruhu.

    12.Mu kongera ubusabane, gira umwanya wo kuba wenyine.

    Wasanga wari uzi ko guhorana iteka n'abandi aribyo bituma mubana akaramata ndetse mukarambana.Ibi siko bimeze kuko uko uhorana n'umuntu ntubona umwanya wo gutekereza ku bikureba ndetse ngo unibaze ku mubano wanyu. Ariko nyuma y'ibihe byiza, ibirori mwari murimo, gerageza ufate akanya ko kuba uri wenyine haba mu rugo cyangwa se watembereye.Bizagufasha kwimenya neza, ndetse unamenye icyo abandi bamaze mu buzima bwawe.

    13.Gerageza kwandika n'ikaramu kugirango ubwonko bwongere ingufu.

    Muri iyi minsi iterambere riri kwiyongera cyane aho usanga kuri ubu mu kwandika yaba amasomo, ndetse n'ibindi bicye cyane twifashisha za mudasobwa.

    Nyamara ubushakashatsi bugaragaza yuko iyo wanditse n'ikaramu ubwonko bukora cyane ndetse bukabasha kwibuka ibyo wanditse kurenza iyo wakoresheje ubundi buryo. No mu gufaransa baravuga ngo 'Celui qui écrit bien, lit deux fois', ni ukuvugango iyo wanditse uba uri gusoma inshuro ebyiri.

    Rero niba ushaka ko ibyo wanditse uzakomeza kubyibuka, andikisha ikaramu ku rupapuro, uzaba uri kongerera ingufu ubwonko bwawe

    Source : https://yegob.rw/ibintu-byingenzi-kandi-bitangaje-wakora-niba-ushaka-guhorana-ubuzima-bwizabigerageze-uyu-munsi/

  • Iby'ingenzi wamenya ku muherwe wa mbere ku isi wakuriye muri Afurika akaba anaherutse gusohora indirimbo ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yitwa Elon Musk akaba kugeza kuri uyu munsi wa none ariwo mukire wa mbere ku isi. Elon Musk ni kavukire wo ku mugabane wa Afurika dore ko yahavuye afite imyaka 17. Ubutunzi bw'uyu mugabo ahanini bushingiye ku bigo bye bibiri aribyo Tesla na Space X ndetse bivugwa ko afite n'ibindi bigo biciriritse nabyo akuraho agatubutse.

    Elon Musk

    Kuri ubu Elon Musk aherutse gutangazwa nk'umukire wa mbere ku isi dore ko atunze amafaranga asanga miliyari 188 z'amadolari ya leta zunze ubumwe za Amerika ($188USD). Elon Musk ni intiti akaba n'intyoza mu bijyanye n'isanzure dore ko ikigo cye Space X gikora ibiraka byo kohereza ibyogajuru mu isanzure ibi bikaba biri no mu bituma atumbagira hejuru cyane mu butunzi agahigika abandi baherwe nka Jeff Bezos, Bill Gates n'abandi. Elon Musk wikundira gutebya cyane yatunguwe ubwo mu cyumweru gishize yatangajwe ko ariwe muherwe wa mbere uyoboye abandi kuri iyi si ya Nyagasani.

    Ibi nibyo Elon Musk yatangaje bakimubwira ko ariwe muherwe wa mbere ku isi

    Mu 2020, Elon Musk yakoze indirimbo benshi baratungurwa, ni indirimbo yise 'Don't doubt  ur vibe', gusa icyo gihe yatangaje ko gukora indirimbo nta gashya karimo kuko ubusanzwe akunda kuvanga imiziki kandi ko no kuririmba yabishobora.

    Source : https://yegob.rw/ibyingenzi-wamenya-ku-muherwe-wa-mbere-ku-isi-wakuriye-muri-afurika-akaba-anaherutse-gusohora-indirimbo-ye/

  • Leta yamaze kwisubiza by’agateganyo ubutaka budafite abo bwanditseho #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 10 Mutarama 2021, mu kiganiro Kubaza Bitera Kumenya cyanyuze kuri RBA, kibanze ku kwandika kuri Leta ubutaka budafite abo bwanditseho.

    Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’imicungire y’ubutaka mu kigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda, Mukarage Jean Baptiste, avuga ko kwandikisha ubutaka byatekerejweho mu mwaka wa 2004.

    Avuga ko habayeho amavugurura menshi, igikorwa nyirizina gitangira mu mwaka wa 2009 kugera muri 2013.

    Avuga ko habaruwe ubutaka 11,539,974 mu gihugu cyose. Avuga ko hakomeje gutangwa amahirwe ku kwandikisha ubutaka ndetse hatangwa n’igihe ntarengwa kugera ku wa 31 Ukuboza 2020.

    Ati “Twabonye hari ubutaka burenga miliyoni n’igice butabaruye dutanga amahirwe. Ku wa 15 Ukwakira 2019 hatanzwe amezi atatu, hongerwaho andi kugera ku wa 30 Kamena 2020, nabwo kubera COVID-19 twongeraho kugeza ku wa 31 Ukuboza 2020 kugira ngo abantu bandikishe ubutaka bwabo.”

    Mukarage avuga ko kwandika ubutaka bigamije kugabanya amakimbirane mu miryango, guhuguzanya no gupfa imbibi.

    Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, Muvara Pothin, avuga ko kugera ku wa 30 Ukuboza 2020, ubutaka butabaruwe bungana na 1,499,845 ku butaka bwabaruwe mu gihugu cyose bingana na 13%.

    Avuga ko kubaruza ubutaka ahanini bikorwa mu mijyi kurusha mu cyaro aho I Kigali ku bibanza birenga ibihumbi 31 ibirenga 423 gusa aribyo bitabaruye bingana na 7%.

    Intara y’amajyepfo ku butaka burenga miliyoni 3, 200, ubutabaruye bungana n’ibihumbi 503 bingana na 15%.

    Intara y’uburengerazuba ubutaka butabaruye bungana n’ibihumbi 399 birengaho gato ku butaka busaga miliyoni 3,190 bingana na 12%.

    Intara y’amajyaruguru ngo habonetse ubutaka butabaruye busaga ibihumbi 303 kuri miliyoni 2,600 zirenga z’ubutaka bwose bingana na 11%.

    Ni mugihe Intara y’Iburasirazuba hari ubutaka burenga ibihumbi 261 bitabaruwe kuri miliyoni zisaga 2,18 z’ubutaka bwose bingana na 13%.

    Umubitsi w’impapuro mpamo mu ntara y’Iburasirazuba Muvara Pothin avuga ko muri rusange ubutaka butabaruye mu gihugu cyose buri ku mpuzandengo ya 13%.

    Avuga ko iyi mibare ari myinshi ari nabyo byatumye hibazwa ko bushobora kuba banyirabwo badahari cyangwa ari ubwa Leta.

    Agira ati “Iyi mibare ni myinshi, urumva banyiri ubutaka bageze ku 13% mu gihugu batagerwaho n’inyungu yabwo, haba ijyanye n’ubukungu, izijyanye n’umutekano, inyungu no kubwifashisha bikenura bituma hibazwa niba ba nyirabwo babaho cyangwa ubutaka ari ubwa Leta bwigabijwe?”

    Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’imicungire y’ubutaka mu kigo gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka mu Rwanda Mukarage Jean Baptiste avuga ko impamvu zituma hari abatandikisha ubutaka harimo kutabiha agaciro cyangwa kutita ku bintu.

    Hari kandi gukwepa imisoro, kuba harimo abigabije ubutaka bwa Leta bagatinya ko bagiye kubwibaruzaho bavumburwa bakabwamburwa. Ariko nanone ngo hari abantu baba batifuza ko imitungo yabo igaragara.

    Mukarage Jean Baptiste avuga ko kuva ku itariki 31 Ukuboza 2020, ubutaka bwose budafite uwo bwanditseho bwanditswe kuri Leta by’agateganyo kugeza igihe banyirabwo bazabonekera ariko nabyo ngo bikazagira igihe n’ubwo kitarashyirwaho.

    Ati “Kuva ku itari 31 z’ukwa cumi nabiri 2020 zigeze twari twaramaze no kubibwira ko ubwo butaka bwaba bwanditswe kuri Leta by’agateganyo mugihe dutegereje y’uko hazaboneka banyirabwo bakaza bakabwandikisha.”

    Mukarage yibutsa ko Leta ariyo ifite ububasha bw’ikirenga ku micungire y’ubutaka bwose kuko ari ubwa bose abariho n’abazabaho mu bihe bizaza ikabucunga ku nyungu z’abanyarwanda bose.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/leta-yamaze-kwisubiza-by-agateganyo-ubutaka-budafite-abo-bwanditseho

  • Itondere umukobwa mukundana niba akubwira ibi binyoma #rwanda #RwOT

    Mugabo, namaze kubona ko buri muntu wese uje mu buzima bwawe atabugumamo burundu, hari uza akubwira ibi binyoma gusa kugirango ashengure umutima wawe usanzwe woroshye.

    Abenshi bazanwa n'ikintu bagushakaho cyangwa icyo bashaka kugeraho. Hari abaza bashaka kugushimisha, kukubabaza, kugusigira urwibutso, kukumenya, kukwigisha urukundo

    Aha rero wowe musore cyangwa mugabo, niba ufite umukunzi, mu buzima bwanyu bwa buri munsi, akaba akunze kukubwira ibi binyoma bitanu bikurikira, itonde ushishoze ejo utazabyuka washenguwe umutima n'uwo mukunzi wawe.

    1. Meze neza. Kenshi na kenshi, iyo ubajije umuntu uti umeze ute, igisubizi kiza ari 'meze neza' niyo ibinu byaba biri gucika nta kigenda kandi bigaragara koko ko nta kigenda.

    2. Ndabikunda mukunzi (cher). Umukobwa azakubwira ko akunda siporo, tuvuge umupira w'amaguru (football), nyuma aze kwambara umupira tuvuge wa Messi kandi muri kureba Arsenal. Cyangwa se akubwire ati David Beckham aracyakina umupira. Haaaa! Tubikora kuko tubakunda.

    3. Ni incuti gusa. Ndabizi abasore muri gusoma iyi murahita mujya kubaza abakunzi banyu. Akenshi ntabwo aba ari incuti gusa. Nuko baba badashaka kuzana amahane bagahita bavuga ko ari ubucuti gusa. Ariko rimwe na rimwe bishobora kuba aribyo, niyo mpamvu ari ibyo kwitonderwa.

    4. Akunze kuganira cyangwa gukina n'umusore runaka. Niba inshuro nyinshi umukobwa mukundana akunze kuganira cyangwa gukina n'umusore/umugabo runaka, nyuma akakubwira ko nta kintu kibi kiri hagati yabo, ndakurahiye aba ari gukuza amarangamutima kuri uwo wundi.

    5. Ntabwo cyari gihenze. Mugabo, ni wowe ubwawe uzi umufuka wawe none arakubwira ngo nticyari gihenze kandi wowe ubibona? Mugabo bitekerezeho, kuko gukeneshwa atari byiza kuri wowe.

    Ngaho rero wowe mugabo/musore urabyiboneye, cyane cyane niba uwo ukunze akubwira ibi binyoma, cyane cyane icya 3 n'icya 5, uritonde bitazakuviramo gushengurwa umutima.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/10/itondere-umukobwa-mukundana-niba-akubwira-ibi-binyoma/

  • Waje mu muziki ushaka abafana: Kayirebwa abaz… – #rwanda #RwOT

    Buri wese agira inkuru yo kubara! Inshuro irenze imwe uzumva umuhanzi ukomeye agaruka ku cyemezo gikomeye yigeze gutekereza gufata mu buzima bwe cyo kureka umuziki bitewe n'ibihe yanyuzemo byakomerekeje umutima we ariko agakomeza umutsi.

    Ni ibihe asobanura ko yasohotsemo abonye abajyanama mu by'imitekerereze. Hari abarenga bakavuga ko bashatse kuva mu muziki bitewe n'inkuru z'ibanga yari yarahishe zagiye hanze, igitutu cy'abafana bavuga ko ibyo akora batabyishimira n'ibindi bipfukamisha amarangamutima ya muntu.

    Christopher Muneza umaze imyaka irenga 10 akora umuziki, aracyafite urwibutso rw'imyaka ibiri ashize atekereje kuva mu muziki agaharira abashoboye n'abafite imbaraga zo guhangana n'uruvugo bakanashimisha ababatumiye baba babakomera amashyi cyangwa batabikora.

    Uyu muhanzi yinjiye mu muziki afite imyaka 16 y'amavuko akiri ku ntebe y'ishuri; byanatumye ubuzima bwo gusabana n'abandi banyeshuri, kugura capati iyo za Nyamirambo aho yakuriye n'ibindi atabikora ngo adakoma rutenderi atisanga mu itangazamakuru.

    Yari akiri muto ariko igikundiro cyamutunguye biramuhungabanya bituma hari ibikorwa bimwe na bimwe atakoze nk'abandi bana bari mu kigero kimwe.

    Christopher yabwiye Radio Rwanda binyuze mu kiganiro 'Samedi de Tente', ko yatekereje asanga ari ukubaho ubuzima bwo gushimisha abandi we yiretse. Kuko ngo inshuro zirenze imwe byamusabye kwitwararira umusabye kwifotozanya nawe akabyemera; rubanda batavuga ko 'wa muhanzi ariyemera' 

    Yagize ati 'Hari ubuzima bwinshi ntashoboye kubamo ariko nanone simbyicuza kuko ibyambayeho ni umugisha…Imyaka ngezemo noneho ubu naravuze nti 'ni gute nshobora kubaho ubuzima bwanjye.'

    Christopher yavuze ko hafi amezi atandatu ya 2018 yabunjije umutima yibaza niba igihe kigeze kugira ngo ahagarike umuziki. Ko ariko kuva mu muziki byari bitewe n'ikintu yita 'ubutesi' yari afite muri we n'uburyo Isi yari irimo iramufatamo muri icyo gihe.

    Ngo icyo gihe hari inshuti yatakaje zabaye abanzi, abajyaga bamufasha bamucikaho. Yavuze ko yamaze igihe kinini yifungiranye mu nzu, ibirahure by'imodoka ye abigira umukara adashaka kumva ikintu cyose gifite aho gihuriye n'umuziki adashaka no guhuza amaso n'abantu.

    Uyu musore yavuze ko byageze aho abona ko akeneye abamugira inama. Avuga ko yafashe telefoni ahamagara Cecile Kayirebwa [Ni Tante] amubaza uko yabashije guhangana n'ubuzima bw'urusobe rw'umuziki amazemo imyaka irenga 40 yubakiye ku ngazo y'umunezero.

    Ngo uyu munyabigwi mu muziki yamubwiye ko hari byinshi yaciyemo bikomeye byari gutuma areka umuziki ariko ko yakomeje urugendo rwe kuko yari azi icyo ashaka. Avuga ko yumvise ibye ntaho bihuriye n'ibyo Kayirebwa yanyuzemo.

    Kayirebwa yamuhaye umuti amubaza ati 'Ujya mu muziki wari ugiye gushaka abafana nsanga nyine sibo nari ngiye gushaka. Umuziki ni umuti. Ni ukuvuga ngo ibyo ngibyo nibyo byagakwiye gutuma ujya muri studio cyangwa se ugasubiramo indirimbo cyangwa se ukaririmba mu gitaramo uvamo usa nk'aho uruhutse.'

    Christopher avuga ko yasubije Kayirebwa ko yakunze umuziki arawukora agira umugisha wo kumenyekana ariko ko 'abafana sinari mbiteze'.

    Kayirebwa yabwiye Christopher ko hari abantu benshi bakoze umuziki baramenyekana haba n'abandi bakoze umuziki ariko ntibakundwa, ko kuba we yarakoze umuziki akamenyekana ari 'umugisha'. Amubwira ko iyo usaba Imana gutera intambwe ikabigufashamo ukwiye kumva ko aho wavuye hari ibibi n'ibyiza wahasize.

    Uretse Kayirebwa, Christopher anavuga ko mu bantu bamufashije gukira ibikomere harimo umuhanzi Tom Close.

    Ndetse ko kubera gutinya uruvugo yari yarafashe icyemezo cyo kumara igihe kinini mu nzu, imodoka ye ayishyiraho ibirahure by'umukara kugira ngo abantu batamubona kuko yumvaga adashaka abantu bamuhamagara, nta muntu umwitayeho ku buryo ngo muri we yumvaga yajya ahantu 'batamfata nk'umuhanzi'.

    Christopher yavuze ko hashize igihe yasubiye muri studio aba Producer bamukumbuye, ari nabwo yasohoraga indirimbo ye yise 'Ko wanjye'. Avuga ko ari muri ibyo bihe yajyaga yanga kwitaba telefoni z'abantu bafite aho n'umuziki.

    Uyu muhanzi ariko yishimira ko mu myaka 10 amaze mu muziki hari ibyo yagezeho benshi bangana nawe batarageraho. Ko yegukanye ibihembo bikomeye mu muziki, akorera ibitaramo ahantu hatandukanye, agirirwa icyizere n'ibigo bikomeye mu bijyanye no kwamamaza n'ibindi.

    Christopher amaze igihe kora kuri Album ye nshya ashobora gusohora mu mpera z'uyu mwaka. Hashize amezi atanu asohoye amashusho y'indirimbo ye yise 'Breath' imaze amezi 10 isohotse.

    Umuhanzikazi wagwije ibigwi Kayirebwa yabwiye Christopher ko kuba yarakoze umuziki agakundwa ari ‘umugisha’, bityo ko akwiye kubishingiraho akomeza gutanga ibyishimo ku bandi

    Umuhanzi Christopher Muneza yatangaje ko inshuro ebyiri mu gihe cy’imyaka 10 amaze mu muziki yatekerejeho kuvamo agaharira abashize amanga

    Christopher yavuze ko hafi amezi atandatu y’umwaka wa 2018 yifungiranye mu nzu, ahindura ibirahure by’imodoka kugira ngo hatagira uwongera kumwibutsa Isi y’umuziki

    KANDA HANO WUMVE CHRISTOPHER AVUGA KO MU 2018 YARI AGIYE KUREKA UMUZIKI

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BREATH’ YA CHRISTOPHER

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102229/waje-mu-muziki-ushaka-abafana-kayirebwa-abaza-christopher-washatse-kuva-mu-muziki-akifungi-102229.html

  • Lt.Colonel Butera wari umujyanama mu bya Gisirikare muri FLN yishwe na FARDC #rwanda #RwOT

    Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko humvikanye amasasu kuva saa munani z'ijoro kugeza mu gitondo cyo kuwa Gatanu taliki ya 08 Mutarama 2021.

    Mu gitondo nibwo ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zatangiye gusaka mu bihuru byo mu gashyamba kari hafi aho bahasanga umurambo wa Butera ndetse na bagenzi be babiri bamurindaga.

    Umuvugizi wa Operasiyo Sokola ya mbere ikorera mu ntara ya Kivu y'amajyepfo, Capt Dieudonne Kasereka yemeje aya makuru, asaba aba barwanyi gushyira intwaro hasi bakabafasha gutaha iwabo.

    Ati' 'Nibyo koko habaye kurasana hagati y'ingabo zacu n'inyeshyamba z'abanyarwanda zo muri FDLR/FLN kandi iki gikorwa cyatanze umusaruro.Twabashije gutsinsura umwanzi ndetse n'uwari ubayoboye Lt.Col Butera yahaguye. Turagira inama abarwanyi b'uyu mutwe kwishyikiriza ingabo za MONUSCO cyangwa iza FARDC tukabafasha gutaha iwabo''

    Lt.Col Butera Didier ni muntu ki?

    Amazina ye y'ukuri ni Butera Augustin, wavutse mu mwaka wa 1976 muri Komini Ngoma, Perefegitura ya Butare,ubu ni mu Karere ka Huye ahitwa mu Matyazo. Mbere ya 1994 yari umukinnyi mw'ikipe ya Mukura Victory Sport. Yinjiye mu mutwe wa ALIR mu mwaka wa 1998 ahitwa i Nsele muri Congo. Yakoze amahugurwa ya gisilikare muri Zambia avayo mu mwaka wa 1999,aho yakuye ipeti rya Lieutenant.

    Yaje kohereza ahitwa Mutotomoya i Pweto aho yarwanaga ku ruhande rwa Perezida Laurent Desire Kabila wari uhanganye n'umutwe wa RCD.

    Butera Augustin yaje koherezwa muri Burigade yitwaga Dragon muri 2000,ahamara umwaka nyuma ashingwa indi mirimo muri Burigade ya Horizon yari ikuriwe na Maj Protais Mpiranya waburiwe irengero akaba anashakishwa n'ubutabera mpuzamahanga kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri 2014 ubwo CNRD Ubwiyunge yavukaga, Butera Augustin yari mu gice cya FDLR cyakoreraga muri Kivu y'amajyepfo kiyobowe na Gen.Hamada Habimana, ubu akaba yari amubereye Umujyanama mu bya gisilikare.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/lt-colonel-butera-wari-umujyanama-mu-bya-gisirikare-muri-fln-yishwe-na-fardc

  • Col Irombe na Capt Rusine baherutse gufatirwa muri Congo boherejwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Capt Rusine Jean Marie Vianney wahoze mu Ngabo z'u Rwanda, RDF na mugenzi we bafashwe ku wa 7 Mutarama binyuze mu bikorwa by'umutwe udasanzwe w'Ingabo za Congo uzwi nka Hibou Special Forces.

    Rusine yinjiye muri FLN mu 2018 nyuma yo kwirukanwa mu Ngabo z'u Rwanda kubera guhamwa n'ibyaha by'ubujura. Yirukanwa yari afite ipeti rya Lieutenant.

    Col Irombe wari ushinzwe urukiko rwa gisirikari rwa FLN yavutse mu 1967,mu cyahoze ari Komini Tare ubu ni Gakenke. Amashuri yisumbuye yayize muri Seminari nto ya Rwesero.

    Ubwo ingabo za RPA zahagarikaga Jenoside ingabo za FAR zigahungira muri Congo, Irombe yakomereje amashuri ye muri Kaminuza ya Lubumbashi mu bijyanye n'amategeko. Mu mirimo yakoze harimo kuba Komiseri mu bucamanza bwa FDLR, ndetse yabaye Umunyamabanga wihariye wa Col.Bigaruka.

    Ifatwa ry'aba bagabo ryakurikiwe n'urupfu rwa Lt.Col Butera Didier wari umujyanama muri FLN wishwe n'ingabo za Congo.

    Imirwano imaze hafi icyumweru ihanganishije ingabo za Leta ya Congo n'inyeshyamba za CNRD/MRCD ahitwa Muzimu na Kigoma ho muri Uvila, muri Kivu y'Amajyepfo imaze kugwamo abarwanyi ba FLN bagera kuri 36 ndetse n'ibirindiro by'izo nyeshyamba bikaba bimaze kwigarurirwa n'Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Kuva abayobozi bakuru ba FLN barimo Nsabimana Callixte Sankara wari umuvugizi wawo, Nsengimana Herman wamusimbuye na Paul Rusesabagina bafataga nka 'sebuja' bafatwa, ahazaza hawo kimwe n'ah'abandi barwanya ubutegetsi bw'u Rwanda hakomeje kujya mu kaga kuko abayigize badasiba gupfa no gufatwa umunsi ku wundi.

    Col Irombe yoherejwe mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/col-irombe-na-capt-rusine-ba-fln-boherejwe-mu-rwanda