Category: Uncategorized

  • Ibisobanuro by’inzozi zitandukanye zirimo nko… – #rwanda #RwOT

    Kurota inzoka ni inzozi zikunze gutera ubwoba dore ko ari inyamaswa ishushanya urupfu no kubabazwa ndetse rimwe na rimwe igasobanura ubusambanyi. Muri iyi nkuru turagaruka ku nzozi zimwe na zimwe zirimo inzoka mu rwego rwo gusubiza umwe mu bakunzi bacu wabidusabye.

    1. Kurota urumwa n'inzoka: Ibi bigaragaza ubwoba no guhangayika bikwihishemo. Bishobora kandi gusobanura ko ushobora guhura n'ikibazo mu bihe bya vuba. Izi nzozi kandi kuri bamwe zishobora gusobanura ukwifuza gukomeye kw'imibonano mpuzabitsina ku rwego rukabije.

    Ku mugore cyangwa umukobwa ni nk'umuburo ukubwira ko hari umugabo w'umugome ndetse w'umuhemu ukubeshya ko ari inshuti yawe.

    2. Kurota inzoka y'imitwe ibiri: Biteguza ubukire mu mpande zose ariko kandi kuri bamwe bishobora kuvuga akavuyo no kwivanga kw'ibintu.

    3. Kurota ukandagira inzoka ugenda: Bifite ubusobanuro bubiri; ubwa mbere ni uko uba ugirwa inama yo kwiyitaho mu by'ubuzima, ubwa kabiri ni ukuguteguza ko abanzi bawe barimo kugerageza kuguhemukira.

    4. Kurota wica inzoka: Mu buryo butandukanye, kimwe n'umukunzi wacu witwa 'Jolie' watwandikiye, bivuze byinshi bitewe n'ibihe urimo ariko akenshi bisobanuye ko hari intambara urimo kandi ko n’ubwo ikugoye imbaraga wifitemo zihagije ngo uyitsinde kandi ko byanga byakunda uzayitsinda.

    5. Kurota ubona uruhu rw'inzoka yiyuburuye. Ibi byo bisobanura ubuzima bushya kandi bwiza.

    6. Kurota inzoka iri mu buriri bwawe: Bisobanuye ko wiyumvamo intege nke mu buzima bwawe bwerekeranye n'imibonano mpuzabitsina cyangwa ko biguteye ubwoba.

    Source: www.awsfzoo.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102234/ibisobanuro-byinzozi-zitandukanye-zirimo-nko-kurota-inzoka-102234.html

  • Abantu 2 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 169 barayandura #rwanda #RwOT

    Abitabye Imana ni umugore w'imyaka 53 w'i Rusizi n'umugabo w'imyaka 81 wo mu Bugesera.

    Itangazo rya Minisante ryerekana ko abarwayi 169 bakuwe I Kigali: 125, Musanze: 15, Rubavu: 11, Nyagatare: 6, Huye: 4, Rusizi: 3, Rulindo: 2, Nyanza: 1, Nyamasheke: 1, Bugesera: 1.

    Umubare w'abamaze gukira Covid-19 bose mu Rwanda wabaye 6,974 nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 2,536 bakirwaye aho bakiri kwitabwaho.

    Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Ikigo gishinzwe gukurikirana indwara no kuzikumira muri Amerika(DCP), cyatangaje ko umuntu ashora guhabwa urukingo rwa Covid-19 akongera kwandura iyi ndwara kuko mu nkingo zose ziri kwifashishwa, nta ruyikingira 100%.

    DCP yatangaje ko bitewe n'uko umuntu asabwa gufata inkingo ebyiri, bishobora gufata igihe kuko izi nkingo zibanza gufasha ubudahangarwa bw'umubiri kwitoza kurinda iyi ndwara by'umwihariko.

    Urukingo rwa Moderna cyangwa Pfizer/BioNTech, nta na rumwe rwemejwe ko rushobora gukingira Covid-19 ijana ku ijana. Izi nkingo zombi nta rurengeje 95% kuko urwa Moderna rwo rukingira Covid-19 ku kigero cya 94.1%Ikigo cya DCP cyifashishije ibyavuye mu ikingirwa ry'umuganga witwa Sandra Lindsay wafashe urukingo rwa kabiri mu mpera z'Ukuboza 2020 ariko nyuma yapimwa bakamusangamo ubwandu bwa Coronavirus.

    Ubusanzwe ku muntu wafashe urukingo rwa Covid-19 rwo mu bwoko bwa Pfizer/BioNTech, atangira kugira ubudahangarwa bw'umubiri nyuma y'iminsi irindwi afashe urwa kabiri. Ni mu gihe uwafashe urwa Moderna, umubiri we utangira kugira ubudahangarwa nyuma y'iminsi 14 afashe urwa kabiri.

    Ibi bisobanura ko umuntu wafashe urukingo aramutse ahuye n'uwanduye iyi ndwara mbere y'iminsi y'uko urukingo rutangira gukora, yahita yandura.

    Kugeza ubu abantu bamaze kwandura Covid-19 ku isi barenga miliyoni 89.6. Muri abo, abagera kuri miliyoni 49.7 bamaze kuyikira, naho abagera kuri miliyoni 1.93 bamaze guhitanwa na yo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-2-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-169-barayandura

  • Kamonyi-Ngamba: Gitifu wimitswe, avuga ko agiye kugarurira icyizere abaturage batakarije ubuyobozi #rwanda #RwOT

    Mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Ngamba afunze ku bw'ibyaha akekwaho, kuri uyu wa 08 Mutarama 2021, ubuyobozi bw'Akarere ka kamonyi bwagennye Twagirumukiza Jean de Dieu usanzwe akora mu karere kuba ariwe uramutswa uyu murenge. Avuga ko aje gutanga ihumure no gutuma abaturage bagarurira icyizere ubuyobozi.

    Gitifu Twagirumukiza, avuga ko mubiri ku isonga mubyo ashyiriye Abanyengamba ari ugutuma bagarurira icyizere ubuyobozi. Ati' Icyambere ni ukugarurira icyizere abaturage, bakizera abayobozi babo. Kuzana ihumure, tugafatanya guteza imbere uriya Murenge'.

    Akomeza avuga ko bamwe mubamubanjirije hari abagiye bafungwa bigatuma abaturage basa n'abatakariza abayobozi icyizere bitewe n'amakosa y'ibyo babaga bakurikiranweho. Avuga ko ashaka gufatanya nabo bakamenya ko umuyobozi wese uhageze adafungwa, ko ahubwo bashyize hamwe bateza imbere uyu Murenge.

    Gitifu Twagirumukiza, ahamya ko abaturage ataribo babi. Ati' Abaturage ntabwo aribo babi, wenda n'abatubanjirije nabo si babi, ariko amakosa yabaye niyo tugomba gukosora kugira ngo icyo cyizere abaturage bongere bakigirire ubuyobozi'.

    Meya Tuyizere Thaddee, yereka Abanyengamba Gitifu mushya.

    Kutagendana neza, haba hagati y'ubuyobozi nyirizina ndetse no hagati yabwo n'abaturage ngo nicyo kibazo cyihutirwa mubigomba gukosorwa n'uyu muyobozi, hagamijwe ko umuturage aba ku isonga mu bimukorerwa kandi agashishikarizwa kubigiramo uruhare. Uyu Murenge wa ngamba ni umwe muyimaze kugira Abanyamabanga Nshingwabikorwa benshi, barenga 7. Avuga kandi ko uko kugenda no gufungwa kwa bamwe mu bamubanjirije byagiye bisiga icyuho cyateye kudindira kw'imwe mu mihigo, ko rero hagomba imbaraga n'ubufatanye kugira ngo bihute.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-ngamba-gitifu-wimitswe-avuga-ko-agiye-kugarurira-icyizere-abaturage-batakarije-ubuyobozi/

  • Amateka y'imyambaro mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kubera ko nta nganda zikora imyambaro u Rwanda rwari rufite, Abanyarwanda bakoraga imyambaro mu bikoresho bisanzwe babona hafi, birimo ibiti ndetse n'impu z'inyamaswa.

    Kwambara kandi byashingiraga ku kigero cy'imyaka umuntu afite, uko akura ava mu bwana, ubwoko bw'umwambaro we bukagenda buhinduka gutyo gutyo.

    Inzobere mu mateka Nsanzabera Jean de Dieu, yabiwiye IGIHE ko kwambara byakorwaga ariko mu buryo butandukanye n'ubw'ubu.

    Ati 'Mu mateka y'u Rwanda, Abanyarwanda bahoze bambara. Abavuga ko Abanyarwanda batambaraga sinzi aho babikura, ahubwo bagiraga ikigero umuntu atangira kwambariramo.'

    'Umuntu yatangiraga kwambara afite imyaka 10, ni bwo yatangiraga kwambara imyambaro. Muri ibyo bihe, nibwo hatangiye kuboneka imyambaro y'abangavu iri ukwayo, iy'abasore, iy'abagabo, ingimbi ndetse n'abagore yose iri ukwayo hakaba n'igenewe abami n'abatware ukwayo.'

    Imyambaro yo hambere yabaga ikozwe mu mpu n'ibiti

    Abanyarwanda bo hambere bakoresheje ubwenge bwabo mu kurema imyambaro mu bishishwa by'ibiti n'impu zikomoka ku nyamaswa zitandukanye.

    Nsanzabera, yavuze ko n'ubwo nta nganda zabagaho icyo gihe, Abanyarwanda bari bafite uburyo bwa gakondo bwo gukoramo imyambaro ijyanye n'umuco wabo, kandi bakambara bakaberwa.

    Ati 'Imyambaro myinshi abantu bambaraga mbere yavaga mu mpu z'inyamaswa cyangwa mu bishishwa by'ibiti nko mu mivumu cyangwa mu bivovo by'insina, aho ni ho Abanyarwanda bakuraga imyambaro.'

    Yanasobanuye kandi ko Abanyarwanda bambaraga bitewe n'ikigero umuntu agezemo, ati 'Batangiraga kwambara mu gihe cy'ubwangavu n'ubugimbi, abangavu bambaraga inshabure ndetse n'imyenda bitaga indengera. Ibi bikaba byarabaga bikoze mu biti no mu ruhu bifite utuntu dutendera bitaga indengera.'

    'Ingimbi zambaraga imyenda bitaga uruyonga rwabaga rukoze mu ruhu, naho abasore n'abagabo bambaraga uruhu rw'inyana, abagore bo bakambara inkanda n'ibicirane.'

    Yavuze ko abami n'abatware bambaraga uruhu rukoze mu ngwe, mu rwego rwo kugaragaza icyubahiro n'igitinyiro bari bafitiwe.

    Ati 'abami n'abatware bambaraga imyambaro ikoze mu mpu z'ingwe, ariko ahanini bagakenyera uruhu urundi bakarwitera, bambaraga imyambara ikoze mu ruhu rw'ingwe kuko ari inyamaswa ikomeye mu kugaragaza icyubahiro cyabo.'

    Usibye imyambaro yo guhisha ubwambure, Abanyarwanda banambaraga imitako ku mubiri bagamije kurimba gusa.

    Nsanzabera yagize ati 'Aba kera na bo bagiraga imitako bambaraga. Nko mu mutwe hari urugori bategaga ndetse n'ibyo bitaga urunigi, naho aho uruhu rwagarukiraga ku birenge no ku maguru bakambara ibyo bitaga inyereri n'ubutega ku buryo utabasha kubona imirundi yabo cyangwa ipfundiko zabo.'

    Kera habagaho abantu bakora imyambaro nk'umwuga

    Kera habagaho icyiciro cy'abantu bafite ubuhanga bwihariye mu gukora imyambaro, bakabita abakannyi.

    Nsanzabera yavuze ko muri buri gace k'igihugu habaga itsinda ry'abantu bashinzwe kujya gushaka impu zagombaga gukorwamo imyambaro, ndetse iryo tsinda rikagira ahantu rishyira imyambaro ryakoze ku buryo abayikeneye bajya kuyishakirayo.

    Yagize ati 'Ahantu aho ari ho hose bagiraga ikimeze nk'uruganda rukora imyambaro. Nk'imyambaro ikozwe mu mpu bagiraga ahantu bitwaga abakannyi bashinzwe gutunganya impu z'inyamaswa bahize cyangwa bakajya guhiga inyamaswa bakazikuraho impu bakazigurisha n'abantu bashaka kwambara.'

    'Hakaba n'izo bakuraga ku matungo nk'ihene cyangwa inka n'intama, ariko habaga abantu b'inzobere muri uwo murimo wo gukana impu, ndetse n'abagenewe gushishura ibiti bakabikoramo imyenda yo kwambara abantu bakazaza kugura.'

    Imyambaro dukoresha uyu munsi yageze mu Rwanda mu 1642

    Ku ngoma ya Yuhi Mazimpaka, ahagana mu 1942, nibwo abanya-Portugal bageze muri Aka Karere ka Afurika, kandi baje bitwaje imyambaro yaje no kugera mu Rwanda, harimo imikenyero n'imyitero.

    Nsanzabera yagize ati 'Ku ngoma y'umwami Yuhi Mazimpaka, ni bwo imyenda yatangiye gusakara muri aka Karere ka Afurika y'Iburasirazuba izanywe n'Abanya-Portugal bakayigeza ku cyambu cya Mombasa, ubundi Abarabu bayisakaza muri aka Karere.'

    Mu myambaro aba banyamahanga bazanye mu Rwanda bwa mbere, yabaga ijya kumera nk'iyari isanzwe ifitwe n'Abanyarwanda, kandi nta myambaro y'abagabo cyangwa abagore yabagaho.

    Ati 'Iyo myenda bazanye yari iyi twambara cyane cyane icyo gihe kuko Abanyarwanda bari bafite umuco wo gukenyera, bambaraga imikenyero bakanitera ariko hazamo n'inigi za kizungu, amasaro n'imitako.'

    'Kuko Abanyarwanda bose bamenyereye gukenyera no kwitera, yaba abagore n'abagabo, barakenyeraga bakitera, nta watandukanyaga umwenda kuko bose bambaraga ibisa.'

    Yashimangiye ko itandukaniro ryagaragaraga mu gice cyo hejuru, ati 'cyakoze mu gihe cyo hambere byatandukanaga nko hejuru ku mashati n'imipira, nibyo byabaga bitandukanye ariko indi myenda isanzwe yo gukenyera no kwitera byo byabaga ari bimwe.'

    Imyambaro igezweho yari igoye kuyibona mu bihe byo hambere

    N'ubwo hari ababanje kwinangira kwambara ubu bwoko bushya bw'imyenda, Abanyarwanda benshi muri rusange bitabiriye kwambara ndetse ahubwo iyi myambaro iza kuba mike, kuko yashakwaga n'abantu benshi.

    Yagize ati 'abanyarwanda ntago ari abantu badakunda umusirimuko ahubwo icyo bakunda ni umusirimuko ujyanye n'umuco wabo kuko mu muco tugira umuco wo guhahira igihugu imbuto n'amabako, ntago byigeze bibagora kubyakira ahubwo ni uko byabonaga umugabo bigasiba undi kuko byabaga bihenze.'

    Nsanzabera yavuze ko Abanyarwanda basanzwe bakomeje kwambara imyenda isanzwe igizwe n'impu, ariko abami n'abatware bari mu byiciro byahawe imyambaro mu ba mbere, ati 'ababashaga kubona imyenda vuba na bwangu ni abami n'abatware, abandi bakomeje kwambara impu zabo, ariko n'abami n'abatware n'ubwo babaga bafite iyo myenda kwabaga ari ukugaragaza ibyo bahashye mu mahanga ariko bagumanaga za mpu zabo.'

    'Bakomezaga kwambara za mpu zabo z'ingwe kuko zabaga zigaragaza icyubahiro n'ubuhangage bukomeye nk'ubw'ingwe, iyi myenda ntabwo bayisubije inyuma ahubwo bayihaye umurongo w'uko bazajya bayambara.'

    Imyambaro muri rusange yageze muri rubanda nyuma y'uko amadini atangiye gukwirakwira mu gihugu hose, ndetse Abanyarwanda batangiye gukoresha amafaranga.

    Abantu kandi babanje gutinya kwambara imyenda kuko bavugaga ko ituma inka zigira ubwoba.

    Ati “urabona nk'umuntu yakenyeraga uruhu, inka zamubonaga nk'umuntu ukenyeye uruhu. Ariko ibaze umuntu wambaye umwenda wera, inka zikabona asesekaye muri zo, urumva zagombaga gutinya kuko inka zo zabaga zimeze nk'umuntu, zarabaye ibimenyerezi na bo. Nibyo koko ni ko byagenze inka zaratinyaga.'

    Si ku myambaro gusa kuko Abanyarwanda bagiye batungurwa n'ibindi bintu bishya batari basanzwe bazi, nk'igihe Umwami Rwabugiri yanyweraga mu icupa bwa mbere yari azaniwe n'Abarabu.

    Nsanzabera yagize ati 'Ni ikindi kigeze kubaho ku ngoma ya Rwabugiri, Abarabu bigeze kumuha icupa ribonerana kugira ngo ajye anyweramo. Kubera ko abantu batari barizi, bamubona ari gusomeramo umutsama bati 'Rwabugiri usigaye uri igitangaza usigaye unywera mu isaro!''.

    'Urumva ko ibintu byose byabanje kubatonda ndetse bakabyita inzaduka, bakabyita n'andi mazina kuko batabaga babizi.”

    Abashinja Abanyarwanda bo hambere kwambara ubusa baribeshya

    Hari abantu bajya bavuga ko Abanyarwanda ba kera bambaraga ubusa bitewe n'uko amwe mu mafoto akunze kubagaragaza bambaye igice cyo hasi gusa. Nsanzabera yavuze ko ibyo ari ukwitiranya ibintu kuko kwambara ukikwiza byaterwaga n'icyiciro cy'imyaka.

    Ati 'Mu muco wa kera, barambaraga ariko ugasanga hari aho bahisha hasi, hejuru ntibahambare ariko bitewe n'ikigero cy'imyaka, cyane cyane abagore bakenyeraga uruhu n'inkanda, barangiza hasi y'amavi bakambaraho ubutega cyangwa inyereri kugira hatagira ubabonera ikimero cyangwa mu ntege zabo.'

    'Rero iyo ikintu cyinjiye mu mateka kikamara kwemerwa kiba cyamaze kwemerwa. Abanyarwanda bo hambere bambaraga kuriya bitewe n'ikigero cy'imyaka ariko muzirikane ko habagaho n'imiziro ituma batajya ahabona kugira ngo batabasuzugura.'

    'Ariko aho imyambaro iziye bamaze kuyemeza mu Rwanda, bashyizeho ibwiriza rivuga ko umunyarwanda agomba kwambara yikwije, ni ukuvuga ngo bya bindi bambaraga inyereri n'urutega bagira ngo batababonera amaguru, noneho babonye imyambaro bahise babishyira mu bikorwa.'

    Yasobanuye ko nyuma y'umwaduko w'imyambaro, Abanyarwanda batangiye kwambara bakikwiza, bityo ko byamaze kuba igihango n'abandi bakwiye gukurikiza.

    Yagize ati 'Baravuga ngo Abanyarwanda bakwiye kwambara kandi bakambara bikwije. Noneho rero ikintu kimaze kuba amasezerano kikinjira mu muco buri wese aba agomba kugikurikiza.'

    'Buriya mu muco n'amateka y'u Rwanda tugira umuco wo guhahira igihugu imbuto n'amaboko, niba rero twaragihahiye imyambaro tukagishyiriraho n'umurongo ngenderwaho wo kuyambara, iyo udakurikijwe byitwa guca umuco.'

    Uru rugendo kuri ubu rugeze ahashimishije kuko hari na gahunda zizwi nka 'Made in Rwanda' yagize uruhare mu gufasha kuzamura umusaruro w'inganda z'imyenda muri rusange.

    Abakannyi batunganyaga ibiti n’impu bikavamo imyenda

    Abami n’abatware nibo babanje kubona imyambaro igezweho mu buryo bworoshye

    Abanyarwanda ba kera bambaraga imirimbo irimo inigi

    Abanyarwanda ba kera batangiraga kwambara bageze mu bwangavu n’ubugimbi

    Abanyarwandakazi n’ubwo batambaraga hejuru ariko ntibageraga aho abagabo bari

    Abanyarwanda bambaraga imyenda y’impu n’ibishishwa by’ibiti

    Imyambaro igezweho yageze mu Rwanda bwa mbere ni imikenyero n’imyitero

    Abami n’abatware ni bo ba mbere mu Rwanda bambaye imyenda igezweho

    Abanyarwanda bambaraga imitako

    Yuhi Mazimpaka ni we Mwami wa mbere wambaye imyambaro igezweho

    Umwami Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa ubwo yari mu ruzinduko mu Burayi yari yambaye imyenda igezweho

    Umwami w'u Bubiligi yambika Umutware Rwubusisi impeta y'ishimwe mu 1955

    Abanyarwanda bo ha mbere bakundaga kwambara imikenyero

    Muri iki gihe imyenda yari itangiye gukwirakwira muri rubanda

    Umwamikazi Rozaliya Gicanda yarambaraga akaberwa

    Umutware Rwagataraka wo mu Kinyaga yifotoreza ku modoka yambaye imikenyero

    Umwami Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa n'Umwamikazi Rozaliya Gicanda ubwo bari mu ruzinduko i Burayi bari bambaye imyenda igezweho

    Kuvuza ingoma ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi byakorwaga mu birori

    Iyi ni inyogosho yo hambere “Amasunzu”

    Uyu munsi hari habaye ubukwe bwo gusezerana bw' Umwami Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa n'Umwamikazi Rozaliya Gicanda ku wa 18 Mutarama 1942

    Umutware Kamuzinzi wategetse mu Bugoyi

    Umwami Kigeri V Ndahindurwa Jean Baptiste yarambaraga akaberwa

    Uyu ni Umutware Nyirakigwene wambaraga ubutega bwinshi

    Semugeshi; umutware wo mu Bufundu

    Umwami Yuhi V Musinga mu mwambaro w'Ingabo z'Abadage

    Mu myaka yo hambere, inzara yiswe “Ruzagayura” yakojeje hasi igihugu, maze abaturage barasonza karahava

    Uyu yari ari kubumba akeso

    Umwami Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa n’abo bari kumwe bambaye bikwije

    Uyu ni Umugabekazi Nyiramavugo III Radegonde Kankazi

    Uyu ni Umugabekazi Nyiramavugo III Radegonde Kankazi

    Uyu ni Umutware Sebaganji

    Aha ni Astrida, quartier ya mbere y'ubucuruzi yubatswe i Butare

    Umwami Kigeri V Ndahindurwa Jean Baptiste aganira n'Umwami w'u Bubiligi, yambaye bigezweho

    Abagabo bo hambere ni uku bambaraga

    Ifoto y'Umwami Yuhi V Musinga ari kumwe n’abahungu be, abatware n'abazungu

    Igikomangomakazi bahetse mu ngobyi

    Amasunzu

    Abakobwa bambaye inshabure

    Umwamikazi Nyiragahumuza yakenyeye

    Umwami Yuhi V Musinga ari mu buhungiro i Kamembe

    Umwami Kigeli V Ndahindurwa akikijwe n’abari bagize Inama Nkuru y’u Rwanda, bambaye bigezweho

    Aha Rudahigwa yari mu Burayi

    Ifoto igaragaza Paul Kagame ataraba Perezida ubwo yari yasuye Umwamikazi Rozaliya Gicanda

    Umwami Yuhi V Musinga

    Umwami ahagaze imbere y’ingoro ye yumva ibibazo by’abaturage

    Abakobwa bambaye inshabure

    Bucyana (iburyo) yiganye na Rudahigwa, akajya amuserereza ko ataba umwami

    Umutware Aloys Semutwa wayoboraga i Save, niwe mutware wa mbere mu Rwanda wayobotse idini ry'abazungu

    Umwami Mutara III Charles Léon Pierre Rudahigwa aganira n'abazungu

    Umwami Musinga yambaye ishabure

    Amafoto mu izurashusho: Alphonse Kilimobenecyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amateka-y-imyambaro-mu-rwanda

  • Kayonza: Polisi yafatanye umuturage urumogi na litiro 22 za Kanyanga – #rwanda #RwOT

    Uwo mugabo yafashwe tariki ya 7 Mutarama afatirwa mu Murenge wa Murundi mu Kagari ka Karambi mu Mudugu wa Rumuri aho yacururizaga ibyo biyobyabwenge.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa k'uwo muturage kwaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage bari babizi ko abicuruza.

    Yagize ati 'Ni muri ya mikoranire myiza n'abaturage mu kwicungira umutekano, abaturage bahaye amakuru abapolisi ko acuruza urumogi na Kanyanga. Bahise bategura igikorwa cyo kumufata bajya iwe koko basanga afite biriya biyobyabwenge byose byavuzwe haruguru.'

    CIP Twizeyimana yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza uruhare rwabo mu gukumira ikintu cyose cyahungabanya umutekano wabo. Yibukije abantu ko kwishora mu biyobyabwenge ari icyaha kandi biri mu bihungabanya umutekano w'abaturage.

    Ati 'Icyo duhora dukangurira abaturage ni ukwirinda kwishora mu biyobyabwenge mu rwego rwo kwirinda ibihano bazahabwa bamaze gufatwa. Byongeye kandi ibiyobyabwenge ni intandaro y'ibindi byaha byose tubona mu muryango nyarwanda nko gukubita no gukomeretsa, ubujura,amakimbirane mu miryango n'ibindi byaha bijyanye n'ihohotera.'

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Murundi kugira ngo bakorerwe idosiye.

    Ingingo ya 5 y'Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n'amabwiriza y'ubuziranenge n'andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-polisi-yafatanye-umuturage-urumogi-na-litiro-22-za-kanyanga

  • Impinja 10 zari zimaze kuvuka zahiriye mu bitaro byibasiwe n'inkongi y'umuriro #rwanda #RwOT

    Impinja 10 zari zimaze kuvuka zahitanwe n'umuriro wadutse mu bitaro byo mu Buhindi mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu mu gihe abakozi bihutiye guhunga icyumba barimo.

    Abandi bana barindwi bashoboye kurokoka mbere y'uko abashinzwe kuzimya umuriro bagera ku bitaro by'akarere ka Bhandara mu ntara ya Maharashtra iri mu burengerazuba bw'Ubuhindi.

    Minisitiri w'Intebe w'Ubuhindi Narendra Modi yavuze ko iyo mpanuka 'iteye agahinda'.

    Icyateye uyu muriro kugeza ubu ntikiramenyekana mu gihe iperereza rikomeza.Abayobozi b'ibi bitaro bavuga ko uyu muriro wadutse nka saa munani z'ijoro.

    Ibinyamakuru byo muri ako karere bivuga ko imbaraga zakoreshejwe mu kurokora izi mpinja zagiye zikomwa mu nkokora n'ibiturika byari mu cyumba barimo.

    Umuforomakazi wari mu kazi,yavuze ko yahamagaye abayobozi amaze kubona umwotsi warimo kuva mu cyumba gishyirwamo abana bamaze kuvuka.

    Pramod Khandate ushinzwe ibijyanye no kubaga kuri ibyo bitaro yabwiye abanyamakuru ati: 'Abayobozi b'ibitaro bashoboye kurokora abana barindwi ariko icumi bapfiriye muri iyo mpaka ibabaje'.

    Abayobozi benshi bo mu Buhindi batangaje ko bababajwe cyane n'iyi nkongi y'umuriro yishe izi mpinja zari zimaze kuvuka.
    BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/10/impinja-10-zari-zimaze-kuvuka-zahiriye-mu-bitaro-byibasiwe-ninkongi-yumuriro/

  • Amafoto Yaciye ibintu:Christine yatigishije imbuga nyuma yo kuvuga ko azarongorwa n'abagabo 10 mu myaka 10 kubera ko ngo aryoshye[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa w'imyaka 23 y'amavuko witwa Christine Naanzia yavuzeko ibi azabikora kubera ko yiyizeye ko aryohera abagabo cyane.

    Nkuko tubikesha ikinyamakuru cyandikirwa muri Kenya, NairobiPost uyu mukobwa usanzwe ari n'umuririmbyi w'indirimbo zihimbaza Imana yavuzeko ashaka kujya akora ubukwe buri mwaka hamwe n'umugabo umwe kuburyo yizeyeko mu myaka 10 azaba amaze kubana n'abagabo 10.

    Yagize ati 'Naryoheye abagabo benshi, kuri ubu mfite gahunda yo kujya nkora ubukwe buri mwaka, nzahagarika nyuma y'imyaka 10.'

    Uyu mukobwa avugako iyi gahunda ye igomba gutangirana n'umwaka wa 2021 gusa ngo ntabwo arabona uwo bazabana uyu mwaka aracyashakisha.

    Abajijwe uko azajya abona aba bagabo yifuza yavuzeko azajya akoresha amafoto ye kumbugankoranyambaga ati 'Urabona iki kibuno mfite ugishyize kuri instagram wabura umugabo'

    Christine avugako ntacyo azajya avugana n'umusore cg umugabo utiteguye gukora ubukwe kandi ngo abanze anatange inkwano mu muryango we.

    Mu masezerano ngo azajya agirana nuwo bagiye kubana bazajya babanza bumvikane ko bagomba kubana umwaka umwe nyuma bagatandukana.

    Nubwo uyu mukobwa avugako azajya ashaka umugabo buri mwaka ibi bishobora kutamworohera cyane kuko amategeko yo mubihugu bya afurika ntiyemera kuba umugore cg umugabo yashaka umugore urenze umwe mugihe agifite isezerano ry'undi.




    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-yaciye-ibintu-christine-yatigishije-imbuga-nyuma-yo-kuvuga-ko

  • Habonetse bimwe mu bisigazwa by'indege ya Boeing 737 yaraye ikoze impanuka irimo abantu 62 #rwanda #RwOT

    Iyi ndege ya kompanyi Sriwijaya Air, yari itwaye abantu 62 ubwo yaburirwaga irengero kuri radar, hashize iminota ine gusa igurutse iva mu mu mujyi wa Pontianak mu ntara ya West Kalimantan.

    Ubwato burenga cumi nibwo bwahise bugera aho yakoreye impanuka butwaye abasirikare bo mu mazi.

    Bagus Puruhito uyoboye ibijyanye n'ubutabazi mu gihugu cya Indonesia avuga ko bashoboye kubona ahari igishobora kuba ari ka kuma kabika amakuru yose ajyanye n'urugendo rw'indege (Boite noire).

    Abashinzwe iperereza barimo kandi gusuzuma ibintu bizwi ko byari mu bigize iyi ndege byatoraguwe, harimo n'ipine.

    Umuvugizi wa ipolisi ya Jakarta, Yusri Yunus, avuga ko ikigo gishinzwe ubutabazi cyabahaye imifuka ibiri.

    Yabwiye abanyamakuru ati: “Umufuka wa mbere urimo ibintu by'abagenzi,undi nawo urimo ibice by'umubiri. Turimo gukora iperereza kuri ibi bintu byabonetse.”.

    Ibikorwa byo gushaka ibisigazwa by'iyi ndege byari byahagaze nijoro, ariko bikaba byongeye gutangira mu gitondo cyo kuri iki cyumweru. Hatanzwe kandi n'indege 4 zo kujya gufasha muri ibi bikorwa.

    Byagendekeye bite iyi ndege?

    Iyi ndege itwara abagenzi ya kompanyi Sriwijaya Air yavuye i Jakarta saa munani n'iminota 36 mu masaha yaho, ni ukuvuga saa tatu n'iminota 36 mu masaha yo mu Burundi no mu Rwanda ejo ku wa gatandatu.

    Hashize iminota ine, ni ukuvuga saa umunani n'iminota 40,itumanaho ryabuze iyo ndege, nk'uko bitangazwa na Minisiteri ishinzwe gutwara abantu n'ibintu.

    Iyo ndege nta butumwa yatanze bwo gutabaza, nk'uko bivugwa n'umukuru w'ikigo gishinzwe ubutabazi, Bagus Puruhito.

    Urubuga rukurikirana ingendo z'indege Flightradar24.com ruvuga ko iyo ndege yakoze impanuka y'indege ku muvuduko wa metero zirenga 3000 mu gihe kiri munsi y'umunota.Ababibonye bavuga ko babonye kandi bakumva ikintu gituritse.

    Umurobyi uzwi ku izina rya Solihin yabwiye BBC ko yabonye iyo ndege ihanuka, umupilote we agahita afata umwanzuro wo kujya mu mazi.

    Ati: “Iyo ndege yakoze impanuka nk'umurabyo ihita iturikira mu mazi. Hari hafi cyane y'aho twari turi, ndetse n'ibisigazwa byari hafi kugera ku bwato bwanjye”.

    Abaturage baba mu gace kari hafi y'ahabereye iyo mpanuka babwiye BBC ko batoraguye ibintu bivugwa ko byavuye kuri iyo ndege.

    Iyo ndege yari itwaye abagenzi 50 – harimo abana barindwi n'impinja 3 – hamwe n'abakozi bayo bagera kuri 12.Iyi ndege yari ifite imyanya 130.

    Inshuti n'abavandimwei b'abo bagenzi bari mu gahinda aho bari bari ku kibuga cy'indege cya Pontianak, hamwe kandi no ku kibuga cy'indege cya Jakarta.

    Yuzuye amarira, Yaman Zai yabwiye abanyamakuru ati: “Muri iyo ndege mfitemo abantu banjye bane – umugore wanjye n'abana banjye batatu”.

    “Umugore yari yanyoherereje ifoto y'uruhinja rwanjye uyu munsi…ndumva najanjaguritse cyane umutima”.

    Byinshi kuri iyi ndege?

    Nk'uko impapuro zibyerekana, iyi ndege ni Boeing 737-500 yari imaze imyaka 26.

    Nta kibazo yari ifite nk'uko umukuru wa kompanyi Sriwijaya Air, Jefferson Irwin Jauwena yabibwiye abanyamakuru. Hagati aho, avuga ko uru rugendo rwari rwakerewe iminota 30 kubera imvura nyinshi.

    Iyi ndege yaburiwe irengero igeze ku birometero hafi 20 mu majyaruguru ya Jakarta, hafi cyane y'ahabereye impanuka y'indege ibabaje cyane yo mu Ukwakira 2018.

    Abantu bagera 189 nibo bapfuye igihe iyo ndege ya kompanyi Lion Air yahanukaga mu kirere hashize iminota 12 gusa ihagurutse ku kibuga cy'indege cya Jakarta.

    Iyi n'imwe mu mpanuka zatumye abagenzuzi b'indege bahagarika indege zose za Boeing 737 Max. Zagiye gusubira kwemererwa kuguruka mu Ukuboza 2020 zibanje gusuzumwa.




    Agahinda ni kenshi ku baburiye ababo muri iyi mpanuka

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/habonetse-bimwe-mu-bisigazwa-by-indege-ya-boeing-737-yaraye-ikoze-impanuka