Category: Uncategorized

  • Umugambi wo kwigaragambya muri Uganda hose wamenyekanye #rwanda #RwOT

    Uyu uvuga ko ahagarariye abamotari muri NUP, avuga ko hari umugambi w'abamotari wo kuzigaragambya mu gihe na nyuma y'amatora muri Uganda kugira ngo igihugu cyadukemo akaduruvayo.

    Chimpreports ivuga ko Kabenge yagize ati: 'Twateguye umugambi mugari wo kwigaragambya mu gihugu cyose kandi abamotari (Boda boda) ari bo babiri imbere.'

    Ibiro by'umukuru w'igihugu bivuga ko Kabenge na bagenzi be bari mu cyitwa Boda Freedom, bagera ku 6,000 bavuga ko bageze aho bareka umugambi wo guhungabanya igihugu. Ati: 'Twahisemo kureka umugambi wo guhungabanya igihugu cyacu bikozwe n'abanyamahanga.'

    'Twahisemo ko twagenda tugatora, tugataha tugakurikirana televiziyo, haba hari ibitatunyuze, tukitabaza inkiko.'

    Kabenge ari mu itsinda riherutse guhura na Museveni rivuga ko rikeneye amafaranga ngo ritazateza akavuyo mu matora. Aba ariko Umuvugizi wa NUP, Joel Ssenyonyi yavuze ko abo bantu atabazi mu ishyaka.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umugambi-wo-kwigaragambya-muri-uganda-hose-wamenyekanye

  • Abarinzi bose b'urugo rwa Bobi Wine batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Bobi Wine yatangaje ko abarinda iwe mu rugo batawe muri yombi n'abasirikare, mu gihe habura iminsi ibiri yonyine ngo muri Uganda habe amatora akomatanyije y'Umukuru w'Igihugu n'ay'abagize Inteko Ishinga Amategeko.

    Bobi Wine uhagarariye Ishyaka NUP ari mu bazaba bahatanye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni muri ariya matora, ndetse aza ku isonga mu bitezweho kumuha akazi gakomeye.

    Uyu mugabo yanditse kuri Twitter avuga ko nta mpamvu yatanzwe yo kuba abasirikare bateye urugo rwe, gusa avuga ko ibyakozwe ari ugusaza imigeri ku ruhande rwa leta ya Uganda.

    Ati: 'Muri iki gitondo abasirikare bagabye igitero iwanjye, bata muri yombi abarinzi bose ndetse n'umuntu uwo ari we wese bashoboraga kubona hafi y'iwanjye. Nta mpamvu y'itabwa muri yombi yatanzwe. Ibikorwa nkibi byo kudahana ni ugusaza imigeri ku ifarashi iri gusamba. '

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri biteganyijwe ko Perezida Museveni ageza ku banya-Uganda ijambo rijyanye n'amatora ateganyijwe ku wa Kane w'iki cyumweru.

    Bobi Wine ukunze kwibasira Perezida Museveni yavuze ko nta kindi ateganya kuvuga kitari ukubwira Isi ibyo ateganya gukora mu gihe cy'amatora harimo guta muri yombi abamushyigikiye, gusa ashimangira ko ibyo bidashobora kumuca intege mu rugamba rwo kubohora Uganda arimo.

    Ati: 'Gen. Museveni arashaka kubwira Isi ibyo ateganya gukora muri aya matora, ko ashobora guta muri yombi ikipe yose yamfashije mu bikorwa byo kwiyamamaza, abanyungirije n'abanshyigikiye. Mu ijoro ryakeye igisirikare cyongeye guta muri yombi incuti n'abavandimwe benshi, mbere y'iminsi ngo habe amatora. Abandi bari guhigwa.'

    Uganda igiye gukora amatora nyuma y'ibikorwa byo kwiyamamaza byaranzwe cyane n'imvururu, itabwa muri yombi rya hato na hato rya bamwe mu bakandida, imyigaragambyo ikomeye ndetse n'imeneka ry'amaraso ry'abarenga 50.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/article/abarinzi-bose-b-urugo-rwa-bobi-wine-batawe-muri-yombi

  • Sadate yemereye Amadolari 100 buri mukinnyi w’Amavubi nibaramuka batsinze Uganda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate
    Munyakazi Sadate

    Ni nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021, abakinnyi b’ikipe y’Igihugu (Amavubi) berekeje mu gihugu cya Cameroun mu gikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN).

    Abenshi ku mbuga nkoranyambaga, bakomeje kugaragaza impungenge ku musaruro w’Amavubi muri iryo rushanwa, cyane cyane ku mukino wa mbere uzayahuza n’ikipe y’Igihugu ya Uganda ku itariki ya 18 Mutarama 2021, bagaragaza ko bitoroshye gutsinda ikipe ya Uganda nubwo bakomeje kwifuriza Amavubi intsinzi.

    Ikipe y
    Ikipe y’Amavubi n’abayiherekeje berekeje i Douala muri Cameroun mu marushanwa ya CHAN bambaye imyambaro yakorewe mu Rwanda (Made in Rwanda)

    Mubifurije Amavubi intsinzi muri ayo marushanwa, harimo na Munyakazi Sadate wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports, ndetse mu rwego rwo kubereka ko abashyigikiye anabashyiriraho agahimbazamusyi mu gihe baba batsinze ikipe y’igihugu ya Uganda.

    Yagize ati “Nta kinini navuga ku basore bacu, gusa uko bizagenda kose turabashyigikiye kuko ndabizi muzitanga bihagije, icyo mbisabiye ku mpamvu zanjye bwite Ntimuzanteze Umugande, rwose muzamutsinde ndetse n’intego ndayemeye rwose 100$ kuri buri muntu uri muri Cameroun iyo ntsinzi niboneka”.

    Amavubi ari mu itsinda rigizwe na Togo, Uganda na Cameroun yakiriye iryo rushanwa.

    Nta kinini navuga ku basore bacu, gusa uko bizagenda kose turabashyigikiye kuko ndabizi muzitanga bihagije, icyo mbisabiye kumpamvu zanjye bwite nti muzanteze UMUGANDE rwose muzamutsinde ndetse ni intego ndayemeye rwose 100$ kuri buri muntu uri muri Cameroun iyo ntsinzi niboneka pic.twitter.com/aLSPqYwh80

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) January 13, 2021


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/Sadate-yemereye-Amadolari-100-buri-mukinnyi-w-Amavubi-nibaramuka-batsinze-Uganda

  • Abaganga babiri bafunzwe bakurikiranyweho gutanga ibyangombwa by’ibihimbano – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 11 Mutarama 2021 nibwo batawe muri yombi bazira gukoresha inyandiko mpimbano. Abaganga bafunzwe barimo umwe ukora mu bitaro bya leta byo mu Mujyi wa Kigali n’undi mugore w’imyaka 64 ufite ivuriro ryigenga.

    Bose hamwe n’abo bahaye ibyo byangombwa bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, aho bahimbye kandi bagakoresha inyandiko zigaragaza ko bafite “ubuzima buzira umuze”.

    Ibyo byangombwa byatangwaga n’Ivuriro ryigenga riba mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akagari ka Nyabugogo, Umudugudu w’Ubucuruzi ku bufatanye bw’uwo muganga ukorera mu bitaro bya leta kuko biriho umukono na kashe bye.

    Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Remera, Kimironko n’iya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yasabye abaturarwanda kwirinda ibyaha nk’ibi kuko uzabijyamo wese atazihanganirwa.

    Ati “RIB iributsa Abaturarwanda ko gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri cyangwa mpimbano ari icyaha, ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa yagikoze inibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

    Guhimba inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano bihanwa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu; iyo abihamijwe n’urukiko ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw ariko itarenze miliyoni 3 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    Ni mu gihe umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose aba akoze icyaha; iyo abihamijwe n’urukiko afungwa imyaka itari munsi y’itanu ariko itarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaganga-babiri-bafunzwe-bakurikiranyweho-gutanga-ibyangombwa-by-ibihimbano

  • Umusirikare w’u Rwanda yaguye muri Centrafrique, undi arakomereka – #rwanda #RwOT

    Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrique, Mankeur Ndiaye, yihanganishije umuryango w’umusirikare witabye Imana “n’Ingabo z’u Rwanda hamwe na Guverinoma y’u Rwanda”.

    Itangazo rya Minusca rivuga ko usibye uwo musirikare wapfuye, hari undi umwe wakomerekeye muri icyo gitero. Amakuru IGIHE yabashije kumenya ni uko uwakomeretse ari mu buryo bworoheje.

    Minusca yamaganye iki gitero cyagabwe n’imitwe yishyize hamwe ya anti-Balaka, UPC, 3R na MPC ishyigikiwe na François Bozizé wigeze kuyobora iki gihugu.

    Ahagana saa Yine z’igitondo mu nkengero z’Umujyi wa Bangui humvikanaga amasasu menshi, mu bice bya PK12 na PK9. Amasasu arimo ay’imbunda nini yumvikanaga kandi ku misozi iri muri utwo duce harimo uwa Koukoulou, Vodambala na Pindao.

    Kugera saa Yine z’igitondo, muri ibyo bice amasasu ntiyari acyumvikana cyane ahubwo yumvikaniraga kure. Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Firmin Ngrébada, yatangaje ko ari igitero cyagabwe n’abarwanyi b’ihuriro CPC (Coalition des patriotes pour la Centrafrique) ariko ko abo barwanyi bashakaga kwinjira mu Mujyi wa Bangui basubijwe inyuma.

    Magingo aya, mu Mujyi wa Bangui, moto zabujijwe gukora ingendo aho zizasubukura ibikorwa ari uko hatanzwe amabwiriza mashya. Ni zo akenshi abarwanyi b’iyi mitwe bakunda gukoresha mu ngendo zabo.

    Abaturage basabwe kugira uruhare mu gucunga umutekano, batanga amakuru ku bashinzwe umutekano mu gihe babonye ikintu icyo aricyo cyose kigamije kuwuhungabanya.

    Ifoto igaragaza amarembo y’Ikigo cy’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusirikare-w-u-rwanda-yaguye-muri-centrafrique-undi-arakomereka

  • Uruhare rwa Skol mu iterambere ry’Abanyarwanda mu myaka icumi ishize – #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka by’umwihariko, Skol yasoje gahunda y’imyaku itatu yari yaratangije igamije kurwanya ubukene, aho abagera kuri 450 bafashijwe kwikura mu bukene babifashijwemo n’uru ruganda.

    Buri mwaka kandi, Skol ifasha abaturanyi bayo cyane cyane imiryango itishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza ndetse bagafasha abana kubona imyenda y’ishuri.

    Si ibyo gusa kuko Skol yubakiye Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubukerarugendo ya UTAB ikibuga cyo gukiniraho ndetse inafasha abanyeshuri b’iyo kaminuza batsinze neza kubona inkunga ibafasha mu gihe cy’amezi atandatu bimenyereza umwuga ndetse n’ibindi.

    Uru ruganda kandi rufasha abanyarwanda kubona akazi ndetse n’ibiraka mu bikorwa byarwo bitandukanye, ndetse rugatera inkunga imishinga igamije guteza imbere abakozi bayo ndetse n’abaturage muri rusange.

    Skol ikorana na bamwe mu bahinzi bo mu Rwanda, aho ifitanye amasezerano n’abahinzi b’umuceri, kugira ngo ukoreshwe mu kwenga ibinyobwa byabo.

    Ku byerekeranye no kubungabunga ibidukikijije, uru ruganda rubyumva kuruta izindi, aho usanga abaturiye izindi nganda batabaza ubuyobozi kubera kubangamirwa n’imyanda ituruka muri izo nganda, ku baturiye Skol si ko bimeze kuko yashyizeho ikigega gitunganya amazi aba yakoreshejwe mu ruganda, agakoreshwa mu bindi nko kuvomerera ikibuga cyarwo cy’umupira w’amaguru n’ibindi.

    Iki kigega kandi gikusanya imyanda, kikayikoramo biogaz yifashishwa mu guteka amazi akoreshwa mu kwenga ibinyobwa byabo.

    Amacupa aba yavuyemo ibinyobwa byabo agarurwa ku ruganda agasukurwa neza, agashyiramo ibindi binyobwa.

    Abakozi ba Skol bahabwa inkunga y’amafaranga buri mwaka binyuze muri koperative y’abakozi yashyizweho kugira ngo ibafashe kwiteza imbere.

    Mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza Skol ntihatangwa

    Abayobozi n’abakozi ba SKOL bakunze kugaragara mu bikorwa by’iterambere nk’umuganda

    Gufasha abatishoboye biri mu ntego z’ingenzi za SKOL

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/skol-ntiyica-icyaka-gusa-inafasha-abanyarwanda-gutera-imbere

  • Ngibi ibihugu byo muri Afurika byazahajwe na SIDA kurusha ibindi ku isi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Agakoko gatera SIDA ni imwe mu ndwara zirambye ku mubumbe w'isi dutuye, iki cyorezo kiri muri bicye byabashije kugera muri buri gihugu kigize isi. Gusa nubwo iki kimaze guhitana abarenga miliyoni 25 mu myaka isaga 40 kimaze kuri ubu ntikigikanganye ndetse nticyica cyane kuko nubwo SIDA itavurwa ngo ikire burundu ariko hajeho uburyo bwo kuyica intege kuburyo uwayanduye abana nayo imyaka myinshi cyane ndetse ntanicyo bimutwaye.

    Kuriyi nshuro rero turi bwibande ku bihugu bifite imibare myinshi y'abanduye ndetse banarwaye SIDA kurusha ibindi ku isi. Gusa urwo rutonde nubwo rureba kubihugu byose ku isi, nkuko bisanzwe igice cya afurika yo munsi y'ubutayu bwa sahara ni icya mbere mu byazahajwe cyane.

    Urutonde rw'ibihugu byazahajwe na sida kurusha ibindi:

    1. eSwatini (Swaziland) 27%
    2. Lesotho: 22.8%
    3. Botswana: 20.7%A
    4. furika y'Epfo: 19%
    5. Zimbabwe: 12.8%
    6. Mozambique: 12.4%
    7. Namibia: 11.5%

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ngibi-ibihugu-byo-muri-afurika-byazahajwe-na-sida-kurusha-ibindi-ku-isi/

  • Uruhare rwa Skol mu iterambere ry'Abanyarwanda mu myaka icumi ishize – #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka by'umwihariko, Skol yasoje gahunda y'imyaku itatu yari yaratangije igamije kurwanya ubukene, aho abagera kuri 450 bafashijwe kwikura mu bukene babifashijwemo n'uru ruganda.

    Buri mwaka kandi, Skol ifasha abaturanyi bayo cyane cyane imiryango itishoboye kubona ubwisungane mu kwivuza ndetse bagafasha abana kubona imyenda y'ishuri.

    Si ibyo gusa kuko Skol yubakiye Kaminuza y'Ikoranabuhanga n'Ubukerarugendo ya UTAB ikibuga cyo gukiniraho ndetse inafasha abanyeshuri b'iyo kaminuza batsinze neza kubona inkunga ibafasha mu gihe cy'amezi atandatu bimenyereza umwuga ndetse n'ibindi.

    Uru ruganda kandi rufasha abanyarwanda kubona akazi ndetse n'ibiraka mu bikorwa byarwo bitandukanye, ndetse rugatera inkunga imishinga igamije guteza imbere abakozi bayo ndetse n'abaturage muri rusange.

    Skol ikorana na bamwe mu bahinzi bo mu Rwanda, aho ifitanye amasezerano n'abahinzi b'umuceri, kugira ngo ukoreshwe mu kwenga ibinyobwa byabo.

    Ku byerekeranye no kubungabunga ibidukikijije, uru ruganda rubyumva kuruta izindi, aho usanga abaturiye izindi nganda batabaza ubuyobozi kubera kubangamirwa n'imyanda ituruka muri izo nganda, ku baturiye Skol si ko bimeze kuko yashyizeho ikigega gitunganya amazi aba yakoreshejwe mu ruganda, agakoreshwa mu bindi nko kuvomerera ikibuga cyarwo cy'umupira w'amaguru n'ibindi.

    Iki kigega kandi gikusanya imyanda, kikayikoramo biogaz yifashishwa mu guteka amazi akoreshwa mu kwenga ibinyobwa byabo.

    Amacupa aba yavuyemo ibinyobwa byabo agarurwa ku ruganda agasukurwa neza, agashyiramo ibindi binyobwa.

    Abakozi ba Skol bahabwa inkunga y'amafaranga buri mwaka binyuze muri koperative y'abakozi yashyizweho kugira ngo ibafashe kwiteza imbere.

    Mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza Skol ntihatangwa

    Abayobozi n’abakozi ba SKOL bakunze kugaragara mu bikorwa by’iterambere nk’umuganda

    Gufasha abatishoboye biri mu ntego z’ingenzi za SKOL


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/skol-ntiyica-icyaka-gusa-inafasha-abanyarwanda-gutera-imbere

  • Sadate yemereye buri mukinnyi w’Amavubi amado… – #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rubuga rwa rwa Twitter, ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki 13/01/2021 Munyakazi Sadate yatangaje ko niba ari n’intego ayishyizeho ariko ikipe y’igihugu ikazitwara neza. Yagize ati:

    Nta kinini navuga ku basore bacu, gusa uko bizagenda kose turabashyigikiye kuko ndabizi muzitanga bihagije, icyo mbisabiye ku mpamvu zanjye bwite ntimuzanteze UMUGANDE rwose muzamutsinde ndetse n’intego ndayemeye rwose 100$ kuri buri muntu uri muri Cameroun iyo ntsinzi niboneka.

    Amavubi yageze muri Cameroun kuri iki gicamutsi aho yitabiriye imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu guhugu CHAN. Amavubi ari ku mwanya 133 ku rutonde rwa FIFA, azakina umukino wa mbere tariki 18 Mutarama 2020, umukino bazahuramo na Uganda.

    Ubwo Amavubi yahagurukaga i Kigali, yasize yijeje Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa n’abanyarwanda bose muri rusange, kuzegukana igikombe cya CHAN 2021. Kapiteni w’Amavubi, Jacques Tuyisenge, yagize ati “Ubwacu nk'abakinnyi hari intego twihaye, ni ugukina kugeza ku mukino wa nyuma ndetse n'Igikombe tukakizana'.

    Munyakazi Sadate yashyizeho ishimwe ku bakinnyi wese w’Amavubi nibatsinda Uganda

    Minisitiri Munyangaju yibukije Abakinnyi b’Amavubi ko batwaye ubutumwa bw’abanyarwanda kandi bagomba kwimana u Rwanda bagashaka intsinzi.

    Tuyisenge Jacques yijeje Minisitiri wa Siporo n’abanyarwanda bose muri rusange kwegukana igikombe cya CHAN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102315/sadate-yemereye-buri-mukinnyi-wamavubi-amadorari-100-nibatsinda-uganda-102315.html

  • Sadate yashyiriyeho Amavubi agahimbamusyi gatubutse nibatsinda Uganda #rwanda #RwOT

    Uwahoze ari perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yashyiriyeho abakinnyi b’Amavubi agahimbazamusyi kangana n’amadorali 100 kuri buri umwe nibatsinda umukino wa Uganda.

    Amavubi y’u Rwanda ubu arabarizwa muri Cameroun aho yitabiriye iriushanwa rya CHAN2020 rizatangira tariki ya 16 Mutarama – 7 Gashyantare 2021.

    U Rwanda ruri mu itsinda C na Uganda, Togo ndetse na Maroc.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports, bitewe n’impamvu ze bwite yasabye Amavubi kutamuteza Uganda aho yemeye gutanga amadorali 100 kuri buri umwe nibaramuka batsinze uyu mukino.

    Ati“Nta kinini navuga ku basore bacu, gusa uko bizagenda kose turabashyigikiye kuko ndabizi muzitanga bihagije, icyo mbisabiye ku mpamvu zanjye bwite nti muzanteze umugande rwose muzamutsinde ndetse ni intego ndayemeye rwose 100$ kuri buri muntu uri muri Cameroun iyo ntsinzi niboneka.”

    umukino w’u Rwanda na Uganda ni wo Amavubi azaheraho muri CHAN tariki ya 18 Mutarama 2021.

    Mu mikino 5 iheruka guhuza u Rwanda na Uganda, Uganda yatsinzemo imikino 3, u Rwanda rutsinda umwe banganya umwe.

    Sadate yemereye Amavubi agahimbazamusyi buri mukinnyi nibatsinda Uganda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/sadate-yashyiriyeho-amavubi-agahimbamusyi-gatubutse-nibatsinda-uganda