Category: Uncategorized

  • Umuhanzi Emmy yambitse impeta umukunzi we mu birori bakoze bonyine [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Emmy usanzwe akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho atuye, yatangaje ko yambitse impeta umukunzi we Umuhoza Joyce bamaze igihe bakundana amusaba ko yamubera umufasha.

    Uyu muhanzi wamenyekanye ku ndirimbo nka subiza, Uranyuze, Kuki, Ibyo bavuga, Ese urinde,ntari umuntu n'izindi,yambitse impeta uyu mukunzi we bamaze igihe bakundana.

    Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze nyuma yo kwambika Joyce impeta,Emmy yagize ati “Naguhisemo kandi nzahora nguhitamo buri gihe.Intera ni igipimo cyiza kigaragaza kure cyane urukundo rwagera…Nishimiye ko nyuma tubashije kubigeraho.Warakoze cyane kunyizera.Ndagukunda Hoza.”

    Amakuru avuga ko Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mutarama 2021 aribwo Emmy yateye ivi asaba umukunzi we ko yamwemerera bakarushinga undi amusubiza ngo “yego”.





    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/umuhanzi-emmy-yambitse-impeta-umukunzi-we-mu-birori-bakoze-bonyine-amafoto

  • Mbigenze nte?: Uyu mugore arifuza inama zanyu urugo rugiye kumunanira! #rwanda #RwOT

    Hashize imyaka 10 dushakanye n’umugabo wanjye tubanye mu mahoro. Nyuma y’umwaka umwe gusa twabyaye umwana w’umuhungu nyuma y’aho aza kwitaba Imana.Nyuma y’imyaka 3 umugabo wanjye yaje kwadukana umuco wo kujya muri za Sauna avuga ko ituma aruhuka agasohora imyanda mu mubiri.

    Twakomeje gutegereza umwana turamubura tuza kujya inama yo kujya kwipimisha muri CHUK baza gusanga intanga z’umugabo zarangiritse kubera ubushyuhe. Bamuhaye ibinini byo kunywa arabinywa ariko nyuma yanga ko dusubira kwisuzumisha ngo turebe ko yakize.

    Muri iyi minsi amereye nabi avuga ko arinjye utabyara kuko yizeye ko imiti bamuhaye yamukijije kandi atarasubiye muri controle. Ikindi kandi muganga yamubwiye kuba ahagaritse sauna ariko yaranze.

    Abantu batandukanye bambwiye ko nkwiye kumubwira agahagarika sauna ariko yaranze kandi bambwiye ko ariyo yaba yarangije intanga ze. Ari gushaka kunyirukana ngo azane undi mugore ubyara kuko avuga ko ntakibyara bitewe no guhangayika bigatuma mba numye iyo dukoze imibonano mpuzabitsina. Mungire inama y’icyo nakora kuko umugabo wanjye ndacyamukunze.'

    Igisubizo:

    Muri iki gihe hagenda haduka ibintu byinshi bitari bimenyerewe cyane, bimwe bikagenda bigira ingaruka ku mibereho y’abantu. Usanga abantu bagenda bahura n’uburwayi butandukanye kubera ko rimwe na rimwe bagiye barya ibiribwa byavuye mu nganda ndetse no gukoresha ikoranabuhanga.

    Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara, bugaragaza ko ku bantu babana byemewe n’amategeko bagera ku kigero cya 15% bagira ibibazo byo kubura urubyaro kubera ko usanga intanga z’abagabo zarangirijwe no gukoresha ibintu bizangiza.

    Ibi bibazo bigenda biba imbogamizi, byatumye abashakashatsi bo muri kaminuza zitandukanye bagaragaza ibi bintu 5 bigira uruhare mu kwangiza intanga z’abagabo.

    1. Kunywa ibiyobyabwenge

    Ku bantu basanzwe batumura ku gatabi, usanga bafite ingorane nyinshi zo kwangirika k’umubiri ariko abanywa ibiyobyabwenge cyane cyane Marjuana bo ni akarusho kuko bituma intanga zabo zangirika.

    Nk’uko abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Buffalo babigaragaje, mu ntanga zakorewe ubushakashatsi ku bagabo bafashe kuri Marjuana, byagaragaye ko intanga zabo ziba zifite ingufu nkeya ku buryo kubyara biba ari ikibazo.

    2. Gukoresha mudasobwa uyiteretse ku bibero

    Akenshi usanga abantu bafata za mudasobwa zabo bakazishyira ku bibero byabo bumva ko ntacyo bitwaye ariko mu bushakashatsi bwakozwe byagaragaye ko ibi byangiza intanga. Abahanga bakaba bakomeza batanga inama ko biba byiza gukoresha imashini uyiteretse ku meza cyangwa ku ntebe zabugenewe.

    3. Kujya muri Sauna

    Abantu benshi bajya muri Sauna kugira ngo bananure imitsi ndetse babashe kugabanya ibinure mu mubiri. Abashakashasi bo muri kaminuza ya Podova yo mu Butaliyani bagaragaje ko ibi nabyo ari bimwe mu byangiza intanga z’abagabo kuko ahantu usanga hakorerwa sauna, akenshi haba hashyushye kandi ngo kwegereza udusabo tw’intanga ahantu hashyushye si byiza kuko bituma zicika intege maze kubyara bikaba ingorane.

    4. Gukora imirimo itera umunaniro ukabije

    Muri ubu bushakashatsi bwakozwe, byemejwe ko umunaniro ari imwe mu mpamvu zatuma umuntu agira ibibazo mu kubyara, kuko umunaniro ukabije ugira ingaruka mu kwangirika kw’intanga zigatakaza ingufu. Ibingibi byagaragajwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Califonia Davis kandi bagashishikariza abantu kujya bafata umwanya wo kuruhuka mu buryo bwo kurinda amagara yabo kuko araseseka ntayorwe.

    5. Kurya inyama zanyuze mu nganda

    Usanga abantu benshi bakunda ibintu byanyuze mu nganda, nyamara akenshi usanga atari byiza ku mubiri. Ku bagabo ho ni ingorane zikomeye cyane kuko inyama zaciye mu nganda zigira uruhare rukomeye mu kuba zatuma urubyaro rubura mu muryango kubera ko umugabo aba atakibasha kugira intanga zatanga umwana.

    Mu bushakashatsi bwakozwe, byagaragaye ko abagabo bakunda izi nyama usanga nabo bagira ikibazo mu kubona urubyaro. N’ubwo bibabera imbogamizi, ngo ku birira amafi bo nta ngorane nk’izi bagira ariyo mpamvu bashishikariza abagabo kurya amafi kurusha uko barya inyama zivuye mu nganda.

    Ibindi bishobora gutuma abagabo baba ingumba.

    Ibintu bishobora gutuma umugabo aba ingumba bigenda bitandukana bitewe n’uko umugabo yakuze mu bugimbi bwe, indwara yagiye arwara mu buto bwe cyane cyane indwara y’iseru , nimba yarigeze kubagwa, akazi uwo mugabo akora cyane cyane abakora akazi gatuma bahora ahantu hashyushye cyane, ahantu hari imirasire ihumanya, cyangwa iyindi myuka cyangwa ibindi bintu bihumanya.

    Ibindi bishobora gutera ubugumba umugabo harimo kunywa inzoga cyangwa itabi ubumuga bwo mu mutwe bwaba ari ubugaragara inyuma cyangwa se ubundi budapfa kuboneka urebeye umuntu inyuma(trouble psychologique).

    Ubu bumuga bushobora gutuma adashobora gukora imibonano mpuza bitsina neza ndetse rimwe na rimwe bikaba byamunanira burundu.

    Hari ibimenyetso bimwe na bimwe bigaragaza ko umugabo afite imisemburo ngabo micye (testerones) : Nko kutagira amoya ku mubiri, cyangwa kugira amatako arimo ibinure byinshi.

    Igikunze gutuma abagabo baba ingumba ni ukugira intangangabo zitujuje ubuziranenge. Ibyo akenshi abantu barabivukana, ugasanga imiyoboro imwe n’imwe y’intanga itari mizima rimwe na rimwe udusabo tw’intanga ngabo ntitumanuke ngo tujye aho twagenewe kujya tukigumira hejuru cyangwa twamanuka , aho tuvuye ntihifunge , tugahora tuzamuka ndetse ibyo bigatuma tudakura neza cyangwa ngo dukore intanga ngabo nzima.

    Dore zimwe mu ndwara zifata intanga ngabo zigatuma umugabo atabyara

    Azoospermie : Kutagira intanga ngabo mu masohoro
    Oligospermie : Umubare w’intanga ngabo uri munsi ya miliyoni 30/ml ;
    Asthénospermie : Intangangabo zidafite umuvuduko uhagije
    Tératospermie : Umubare w’intanga ngabo zifite imiterere itari yo aba ari munini cyane

    Iyo umugabo afite ibyo bimenyetso 3 bya nyuma icyarimwe, amahirwe ye yo kubyara aba ari macye cyane, n’ubwo rimwe na rimwe ashobora kubyara, ariko aba ari nk’impanuka.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Mbigenze-nte-Uyu-mugore-arifuza-inama-zanyu-urugo-rugiye-kumunanira

  • COVID-19 itumye amarushanwa y’igikombe cy’Intwari cya 2021 mu mikino itandukanye akurwaho #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2017, mu Rwanda hatangiye gukinwa amarushanwa atandukanye yitiriwe Intwari z’Igihugu akenshi aba mu mpera za Mutarama, agasozwa tariki ya 1 Gashyantare.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi mu Rwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Rwaka Nicolas, yavuze ko uyu mwaka nta marushanwa y’imikino azaba kubera icyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati 'Uyu mwaka nta mikino izaba kubera icyorezo cya COVID-19, ahubwo hateguwe amarushanwa y’indirimbo n’imivugo bisingiza Intwari z’u Rwanda bikanamamaza indangagaciro z’umuco w’ubutwari azitabirwa n’abantu batandukanye babyifuza. Hazaba kandi igitaramo kizaca kuri Televiziyo Rwanda tariki ya 31 Mutarama”.

    Mu mwaka ushize wa 2020, iri rushanwa ry’Ubutwari ryakinwe mu mikino itandukanye irimo Sitting Volleyball, Amagare, Handball, Volleyball, Basketball n’Umupira w’Amaguru.

    Umwaka wa 2021 watangiye nta marushanwa akinwa mu Rwanda kubera COVID-19, ni nyuma y’uko Shampiyona y’Igihugu y’umupira w’amaguru yari yatangiye mu Ukuboza 2020, yahagaritswe igeze ku munsi wa gatatu ubwo haboneka ubwandu bw’iki cyorezo mu makipe amwe n’amwe.

    Kwakira indirimbo n’imivugo bizarushanwa uyu mwaka, byatangiye tariki ya 11 kugeza ku ya 25 Mutarama, umunsi umwe mbere y’uko hatangira gukorwa isesengura ryabyo.

    Indirimbo n’imivugo itatu bya mbere bizatangazwa ku wa 29 Mutarama mu gihe abatsinze bazahembwa ku wa 31 Mutarama 2021.

    Source : https://www.imirasire.rw/?COVID-19-itumye-amarushanwa-y-igikombe-cy-Intwari-cya-2021-mu-mikino

  • Nyanza: Abahinzi batindaga kugezwaho inyongeramusaruro begerejwe ububiko bujyamo toni 6 000 icyarimwe – #rwanda #RwOT

    Ubwo bubiko bwubatse mu Murenge wa Busasamana bubikwamo inyongeramusaruro zikoreshwa mu buhinzi zirimo ifumbire mvaruganda ya DAP, UREA, NPK, PAN53, SC403 na WH505.

    Umukozi w'Umushinga Tubura mu Karere ka Nyanza ushinzwe kuwuhuza n'inzego za Leta, Nibyobyiza Sylvie, avuga ko bubatse ubwo bubiko bagamije kwegereza inyongeramusaruro abahinzi bo mu Ntara y'Amajyepfo kuko bari bamaze kubona ko hari ikibazo cy'uko zibageraho zitinze.

    Ati 'Ubu bubiko bufasha abahinzi kubonera serivisi ku gihe kuko mbere hari igihe inyongeramusaruro zitabagereragaho ku gihe bigatuma batinda guhinga cyangwa bagahinga batazikoresheje kuko zituruka kure. Tuzigura hanze y'igihugu tukazizana hano hafi yabo.'

    Ifumbire bayiha umuhinzi nk'ideni akishyura amafaranga make andi akagenda ayatanga buhoro buhoro kugeza igihe azakenera indi agiye kongera guhinga, kandi bongeraho no kumwigisha uko ayikoresha neza.

    Umuhinzi ahabwa irindi deni ari uko byibura ageze kuri 70% yishyura irya mbere ry'inyongeramusaruro yahawe.

    Nibyobyiza avuga ko umuhinzi ukeneye inyongeramusaruro iyo amaze kwiyandikisha bamufasha gusuzuma ubutaka bwe bakareba iziberanye nabwo, barangiza bakazimugezaho aho aherereye hose mu Ntara y'Amajyepfo.

    Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Nyanza babwiye IGIHE ko kwegerezwa ubwo bubiko byakemuye ikibazo cy'uko inyongeramusaruro zabageragaho zitinze bigatuma rimwe na rimwe badahingira igihe.

    Rubagumya Charles avuga ko ku gihembwe akenera ibilo 600 by'ifumbire mvaruganda yo guhingisha ibigori, kandi yishimira ko kuri ubu isigaye ibagereraho ku gihe bitandukanye na mbere kuko yatindaga.

    Ati 'Ubu ifumbire isigaye iri hafi yacu kandi iyo nyikeneye mpita nyibona kuko iba ihari. Mbere hari ubwo yatindaga twajya no kuyishaka tukayibura. Ubu mpinga ibigori neza ku buryo ku gihembwe nsarura toni 10 zirenga.'

    Abahinzi baganiriye na IGIHE bifuza ko muri ubwo bubiko hakongerwamo imbuto z'indobanure z'amoko yose kuko haba ubwo bajya kuzishaka bagasanga harimo ubwoko bumwe badakenera cyane.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko bishimira ko kuva Tubura yashyira ububiko bunini hafi y'abahinzi, ifumbire n'imbuto basigaye babibonera ku gihe.

    Ati 'Uyu munsi twishimira ko mu mwaka wa 2020 ndetse n'uwawubanjirije abaturage baboneye ifumbire n'imbuto ku gihe bagahinga bataraye ihinga cyangwa ngo bakererwe.'

    Ikindi avuga byakemuye ni uko hari ubwo abaturage bagezwagaho inyongeramusaruro batifuza bitewe n'uko yaturutse kure ariko kuri ubu bajya kwihitiramo iberanye n'ubutaka bwabo kuko iri hafi yabo.

    Ntazinda avuga ko indi nyungu ari uko ubwo bubiko bunini ari igikorwa remezo gikomeye mu Karere ka Nyanza kandi abaturage bahahawe akazi mu kubwubaka ndetse hari n'abahakora muri iki gihe.

    Tubura yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2007 ariko yageze mu Karere ka Nyanza mu 2012.

    Abahinzi bo mu Karere ka Nyanza begerejwe ububiko bw’inyongeramusaruro bubika toni 6000 icyarimwe

    Bishimira ko batagikenera inyongeramusaruro ngo bazibura cyangwa ngo zibagereho zitinze

    Habikwamo inyongeramusaruro zikoreshwa mu buhinzi zirimo ifumbire mvaruganda ya DAP, UREA, NPK, PAN53, SC403 na WH505

    Umuhinzi ahabwa ifumbire nk’ideni akagenda yishyura buhoro buhoro

    Kuri metero kare imwe habikwa toni enye n’igice

    Muri ubwo bubiko haba harimo amafumbire y’ubwoko butandukanye

    Umuhinzi wo mu Karere ka Nyanza ukeneye inyongeramusaruro ayibona hafi ye

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-abahinzi-batindaga-kugezwaho-inyongeramusaruro-begerejwe-ububiko-bujyamo

  • NI MAHWI: Wa musore uri mu rukundo na Miss Uwase Vanessa ati: “ Ibyo ubona ni bike biracyaza ” – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukundo hagati ya Miss Vanessa n'umusore w'umuhanzi rukomejw kugenda rututumba uko iminsi yicuma. Ku munsi w'ejo nibwo twababwiye ko uyu musore yari yashimiye Miss Vanessa ko afite ifoto nziza ndetse anamubwira ko ari mwiza cyane. Kuri uyu munsi, uyu musore yifashishije indirimbo ya King James yitwa Biracyaza, yabwiye Miss Vanessa ati ” Ibyo ubona ni bike biracyaza ” maze anarenzaho agira ati ” Je t'aime ma chéri ❤️ ”  . Ibi uyu musore nk'uko bisanzwe yabibwiye Miss Vanessa abinyujije kuri story ya instagram ye.

    Ibi nibyo uyu musore yatangaje abinyujije kuri story ya instagram ye

    Miss Uwase Vanessa Raïssa

    Urukundo hagati ya Miss Vanessa Raïssa Uwase n'uyu musore rwatangiye guhwihwiswa nyuma yuko Miss Vanessa atandukanye na fiancé we. Mu cyumweru gishize nibwo Miss Vanessa yatangaje ko kuri ubu nta mukunzi afite. Uyu musore yahise afatiraho dore ko buri munsi aba yazirikanye Miss Vanessa akamubwira amagambo amugaragariza urukundo rwinshi amukunda.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ni-mahwi-wa-musore-uri-mu-rukundo-na-miss-uwase-vanessa-ati-ibyo-ubona-ni-bike-biracyaza/

  • Urukundo ruraganje mu bahanzi Nyarwanda bakor… – #rwanda #RwOT

    Kwerekana umukunzi, kumwambika impeta ni paji nshya y'ubuzima umuntu aba atangiye. Uyibumbura usanganira ijyanye no guhuza imiryango, inshuti, abavandimwe ibirori bigataha mukaba umwe imbere y'Imana n'abantu mukabyara mugaheka.

    Meddy na The Ben bagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 07 Nyakanga 2010 bitabiriye igitaramo cyari cyiswe 'Urugwiro Conference'. Bari bafite impapuro z'inzira bahawe na Leta y'u Rwanda (Passport de Service) ariko ntibagarutse.

    Bakoze umuziki barakundwa mu Rwanda karahava kugeza ubwo abateguraga ibitaramo biyemeje kubatumira gutaramira Abanyarwanda. The Ben yagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 2016 naho Meddy yaje mu Rwanda mu 2017.

    Bombi ntibigeze berekana abakunzi. Meddy ni we wabanje guhishura ko ari mu rukundo na Mimi wo muri Ethiopia. Ni mu gihe The Ben we yerekanye Uwicyeza Pamela umwaka ushize.

    Umuhanzi Emmy yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2012. Icyo gihe yari umwe mu bahanzi bari bahatanye muri Primus Guma Guma Super Stars, ariko yarasezeye ajya muri Amerika ari kumwe n'umuryango we.

    Mu bihe bitandukanye yagiye aza mu Rwanda. Mu 2018 bitangira kuvugwa ko ari mu rukundo na Umuhoza Joyce. Ni mu gihe Kitoko yagiye mu Bwongereza agiye kwiga ibijyanye na politiki agaruka mu Rwanda mu mwaka wa 2017 muri gahunda z'amatora.

    Umuhanzi Meddy

    Tariki 18 Ukuboza 2020, umuhanzi Meddy yateye ivi yambika impeta y'urukundo umukunzi we ukomoka muri Ethiopia witwa Mehfira uzwi nka Mimi amuteguza kurushinga nk'umugabo n'umugore.

    Ni mu muhango wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witabiriwe n'abarimo K8 Kavuyo, Producer Lick Lick, Emmy, Shaffy wakunzwe mu ndirimbo 'Akabanga' n'abandi benshi bashyigikiye intambwe ikomeye yatewe n'aba bombi.

    Meddy yakundanye na Mimi nyuma yo kumwifashisha mu mashusho y'indirimbo 'Ntawamusimbura' iri mu zakunzwe mu buryo bukomeye. Nyuma yo kwambikwa impeta, Mimi yakojeje ibaba muri wino yandikana ibinezeza agaragaza ishimwe rikomeye afite ku mutima we.

    Uyu mukobwa w'inzobe icyeye yabwiye Meddy ko arenze buri kimwe cyose umuntu yakenera ku mugabo. Ko atigeze na rimwe agira inzozi zo kugira umugabo ufite urukundo, unyitaho, w'umwizerwa, 'urenze wowe'.

    Yavuze ati 'Ndi umunyamugisha kuba uri uwanjye ubuziraherezo. Uri Impano itangaje Imana yampaye.' Mimi yavuze ko umutima we wuzuye ibyishimo kuko umunsi we Meddy yawugize uw'agahebuzo [Umunsi yizihijeho isabukuru y'amavuko]. Ati 'Nzahora ngushimira.'

    Meddy yafashe icyemezo cyo kwambika impeta y'urukundo Mimi, ku munsi uyu mukobwa yizihizaho isabukuru y'amavuko, hari kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020.

    Uyu muhanzi wambikiye impeta y'urukundo Mimi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashimagije uyu mukobwa avuga ko ari mwiza imbere kandi ko yishimiye kuba uyu munsi ari uwo bagiye kurushinga byemewe n'amategeko.

    Ati 'Uri mwiza imbere n'inyuma. Uyu munsi nabaye umunyamugisha ku kwita uwo tugiye kurushinga. Ndagukunda mukunzi wanjye Mimi. Yavuze 'Yego'.'

    Umuhanzi Emmy

    Kuri uyu wa 13 Mutarama 2021, ni bwo umuhanzi Emmy yatangaje ko yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Umuhoza Joyce [Hoza] wizihiza isabukuru y'amavuko y'imyaka 25. Yanifashishije ifoto y'uyu mukobwa ateruye 'cake' amusaba kwishimira umunsi we w'amavuko.

    Emmy yanditse kuri konti ye ya instagram avuga ko yahisemo Hoza kandi ko intera ndende yari hagati yabo kwari 'ukugerageza aho urukundo rwacu rushobora kugera'. Yavuze ko we na Hoza bishimiye ko bateye indi ntambwe yindi mu buzima. Abwira Hoza ati 'Warakoze kunyizera.'

    Hoza wambitswe impeta y'urukundo n'umuhanzi Emmy yakanyujijeho mu rukundo n'umuhanzi Peace Jolis ubarizwa mu Rwanda. Umuhoza [Hoza] yatangiye gukundana n'umuhanzi Emmy kuva mu mwaka wa 2018 nubwo byagiye bivugwa impande zombi zikabyima amatwi.

    Intangiriro y'urukundo rwa Hoza na Emmy:

    Muri Gicurasi 2018, ibinyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda byandika ku myidagaduro byasohoye inkuru zivuga ko uyu muhanzi ari mu rukundo n'umukobwa wahoze akundana n'umuhanzi Peace Jolis.

    Peace Jolis yakundanye na Hoza mu gihe cy'umwaka umwe, dore ko bakundanye mu 2016 baza gushwana mu 2017. Mu bihe bitandukanye uyu muhanzi yifashishije imbuga nkoranyambaga atomora uyu mukobwa ariko byaje kurangira buri wese aciye inzira ye.

    Mu 2018, Emmy yemereye Radio Rwanda ko ari mu rukundo n'umukobwa mushya yasimbuje Rwagasana bakundanye bigakomera kuva mu 2016 ariko bakaza gutandukana, urukundo rwaguramanaga rukabara nk'amashara ahuye n'umuriro.

    Binavugwa ko indirimbo 'I Swear' Emmy yayihimbiye umukunzi we Hoza yamaze kwambika impeta y'urukundo mu muhango wabereye muri kimwe mu biyaga byo mu Rwanda.


    Umuhanzi The Ben

    Imyaka 12 amaze mu muziki, umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ntiyigeze yumvikana kenshi mu nkuru z'urukundo; gusa hari abakobwa b'ikimero batandukanye bagiye bavugwa mu rukundo nawe.

    Tariki 28 Ugushyingo 2020, The Ben yashyize amashusho y'amasegonda abiri kuri konti ye ya Instagram amugaragaza ahobereye Miss Pamella Uwicyeza ariko amuturutse inyuma. Mbese yamwiyegamije mu gituza asa n'ushaka kumusoma mu mutwe.

    Aya mashusho yafatiwe muri Tanzania aho The Ben yamaze iminsi ari kumwe n’umukobwa bivugwa ko bakundana ari we Miss Pamella witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Bigaragara ko aya mashusho yafashwe na Miss Pamella ndetse humvikanamo indirimbo y'umuhanzi byakugora guhita umenya.

    Hari amakuru avuga ko The Ben yakunze bya nyabyo Miss Pamella ndetse ko inshuti ze za hafi zizi neza ko umubano wabo wagiye kure. Hari n'andi makuru avuga ko urukundo rwa The Ben na Pamella rwakomeye birutse ku kuba uyu muhanzi amaze igihe kinini mu Rwanda.

    Urukundo rwa The Ben na Pamella rwitamuruye nyuma y'igihe cya Guma mu Rugo. Amafoto n'amashusho y'aba bombi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu bihe bitandukanye, benshi batangira kubakeka amababa.

    Tariki 09 Mutarama 2021, wabaye umunsi wo kwemeza ko bakundana nta banga rihari. The Ben yakoze ibirori byo kwihiza isabukuru y'amavuko ye y'imyaka 33 atumira abarimo umukunzi we Uwicyeza Pamella, David Bayingana n'abandi.

    Pamella yifurije isabukuru nziza y'amavuko The Ben amubwira ko amukunda. Pamela yifashishije indirimbo ya The Ben yitwa 'Roho yanjye', aho uyu muhanzi aririmba agira ati 'Mpa ikiganza duserukane wowe wahize bose, nkubona mu marembo nkiyumanganya […]' Yabwiye uyu muhanzi ko ari umufana we kandi 'ukwiriye Isi'.

    The Ben na Pamella mu buryohe bw’urukundo

    Umuhanzi Kitoko Bibarwa

    Muri Werurwe 2020, Kitoko Bibarwa Patrick umushabitsi akaba n'umunyamuziki, yasohoye ifoto ya mbere asomana byimbitse n'umukobwa bivugwa ko ari umukunzi we. Bombi bateganyaga kurushinga mu Ukuboza 2020, ubanza barakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19

    Icyo gihe, Kitoko Bibarwa yemeje ko uyu mukobwa bakundana kandi ko ubukwe bwabo buzabera mu Rwanda. Ati “Ubukwe ndabufite. Uriya ni umugore wanjye. Ubukwe buzabera i Kigali”.

    Kitoko yafashe icyemezo cyo gusohora iyi foto asomana n'uyu mukobwa ku ifoto imuranga kuri konti ya Instagram, ni nyuma y'uko asohoye indirimbo yise 'Gahoro'. Asohora iyi ndirimbo yavuze ko yayituye abakundana by'umwihariko umukunzi we mushya.

    Mu bihe bitandukanye uyu muhanzi yagendeye kure ibijyanye n'inkuru z'urukundo. Muri Mutarama 2017 hacicikanye amakuru yavugaga ko ari mu rukundo na Kizima Ngabonziza Joella wakoze kuri Royal TV, ndetse ko biteguraga gukora ubukwe.

    Ubwo yari mu Rwanda muri Nyakanga 2017, mu kiganiro na KT Idols, Kitoko yigaramye iby'aya makuru ariko avuga ko 'bitarenze imyaka ibiri azaba yaramaze kurushinga'. Ubu imyaka ibaye itatu atarashinga urugo. 

    Mu minsi ishize yashyize ifoto kuri konti ye ya instagram avuga ko yateye ivi ariko umukobwa akaba yamubwiye 'Oya' yarengeje emoji abiseka.

    Isaha n’isaha Kitoko ashobora kurushinga

    Umuhanzi Alpha Rwirangira

    Ku wa 22 Kanama 2020, Alpha Rwirangira yakoze ubukwe na Umuziranenge Liliane baherutse no kwibaruka imfura. Ubukwe bwa Rwirangira na Umuziranenge bwabereye mu Mujyi wa Montreal muri Canada.

    Kuva yatangira urugendo rw'urukundo na Umuziranenge, Alpha Rwirangira ntiyigeze amugaragaza, yewe amwe mu mafoto n'amashusho ye bwite yari afite kuri konti ye ya Instagram yarayasibye.

    Alpha Rwirangira ni mwene Joseph Bizima w'Umunyarwanda na Zouliette Ibrahim w'Umutanzaniyakazi, akaba umwana w’imfura mu muryango w’abana 5.

    Uyu muhanzi yagiye gutura muri Canada muri Mata 2019 nyuma yo kumara imyaka itandatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bivugwa ko yirukanwe.

    Alpha Rwirangira ni umuhanzi mpuzamahanga w'umunyarwanda wakunzwe mu ndirimbo nka ‘Songa mbele’, 'Birakaze' yakoranye na Kidum, 'Merci' n'izindi. Mu 2017 Alpha yasoje amasomo muri ‘Music and Business’ muri Kaminuza ya Campbellsville muri Amerika.

    Ni umwe mu bahanzi b'abahanga u Rwanda rufite wagiye ashyira hanze ibihangano bigakundwa mu buryo bukomeye.


    Alpha Rwirangira hamwe n’umugore we baherutse kurushinga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102318/urukundo-ruraganje-mu-bahanzi-nyarwanda-bakorera-umuziki-muri-amerika-102318.html

  • Nyanza: Abahinzi batindaga kugezwaho inyongeramusaruro begerejwe ububiko bujyamo toni 6 000 icyarimwe – #rwanda #RwOT

    Ubwo bubiko bwubatse mu Murenge wa Busasamana bubikwamo inyongeramusaruro zikoreshwa mu buhinzi zirimo ifumbire mvaruganda ya DAP, UREA, NPK, PAN53, SC403 na WH505.

    Umukozi w’Umushinga Tubura mu Karere ka Nyanza ushinzwe kuwuhuza n’inzego za Leta, Nibyobyiza Sylvie, avuga ko bubatse ubwo bubiko bagamije kwegereza inyongeramusaruro abahinzi bo mu Ntara y’Amajyepfo kuko bari bamaze kubona ko hari ikibazo cy’uko zibageraho zitinze.

    Ati “Ubu bubiko bufasha abahinzi kubonera serivisi ku gihe kuko mbere hari igihe inyongeramusaruro zitabagereragaho ku gihe bigatuma batinda guhinga cyangwa bagahinga batazikoresheje kuko zituruka kure. Tuzigura hanze y’igihugu tukazizana hano hafi yabo.”

    Ifumbire bayiha umuhinzi nk’ideni akishyura amafaranga make andi akagenda ayatanga buhoro buhoro kugeza igihe azakenera indi agiye kongera guhinga, kandi bongeraho no kumwigisha uko ayikoresha neza.

    Umuhinzi ahabwa irindi deni ari uko byibura ageze kuri 70% yishyura irya mbere ry’inyongeramusaruro yahawe.

    Nibyobyiza avuga ko umuhinzi ukeneye inyongeramusaruro iyo amaze kwiyandikisha bamufasha gusuzuma ubutaka bwe bakareba iziberanye nabwo, barangiza bakazimugezaho aho aherereye hose mu Ntara y’Amajyepfo.

    Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Nyanza babwiye IGIHE ko kwegerezwa ubwo bubiko byakemuye ikibazo cy’uko inyongeramusaruro zabageragaho zitinze bigatuma rimwe na rimwe badahingira igihe.

    Rubagumya Charles avuga ko ku gihembwe akenera ibilo 600 by’ifumbire mvaruganda yo guhingisha ibigori, kandi yishimira ko kuri ubu isigaye ibagereraho ku gihe bitandukanye na mbere kuko yatindaga.

    Ati “Ubu ifumbire isigaye iri hafi yacu kandi iyo nyikeneye mpita nyibona kuko iba ihari. Mbere hari ubwo yatindaga twajya no kuyishaka tukayibura. Ubu mpinga ibigori neza ku buryo ku gihembwe nsarura toni 10 zirenga.”

    Abahinzi baganiriye na IGIHE bifuza ko muri ubwo bubiko hakongerwamo imbuto z’indobanure z’amoko yose kuko haba ubwo bajya kuzishaka bagasanga harimo ubwoko bumwe badakenera cyane.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko bishimira ko kuva Tubura yashyira ububiko bunini hafi y’abahinzi, ifumbire n’imbuto basigaye babibonera ku gihe.

    Ati “Uyu munsi twishimira ko mu mwaka wa 2020 ndetse n’uwawubanjirije abaturage baboneye ifumbire n’imbuto ku gihe bagahinga bataraye ihinga cyangwa ngo bakererwe.”

    Ikindi avuga byakemuye ni uko hari ubwo abaturage bagezwagaho inyongeramusaruro batifuza bitewe n’uko yaturutse kure ariko kuri ubu bajya kwihitiramo iberanye n’ubutaka bwabo kuko iri hafi yabo.

    Ntazinda avuga ko indi nyungu ari uko ubwo bubiko bunini ari igikorwa remezo gikomeye mu Karere ka Nyanza kandi abaturage bahahawe akazi mu kubwubaka ndetse hari n’abahakora muri iki gihe.

    Tubura yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2007 ariko yageze mu Karere ka Nyanza mu 2012.

    Abahinzi bo mu Karere ka Nyanza begerejwe ububiko bw’inyongeramusaruro bubika toni 6000 icyarimwe

    Bishimira ko batagikenera inyongeramusaruro ngo bazibura cyangwa ngo zibagereho zitinze

    Habikwamo inyongeramusaruro zikoreshwa mu buhinzi zirimo ifumbire mvaruganda ya DAP, UREA, NPK, PAN53, SC403 na WH505

    Umuhinzi ahabwa ifumbire nk’ideni akagenda yishyura buhoro buhoro

    Kuri metero kare imwe habikwa toni enye n’igice

    Muri ubwo bubiko haba harimo amafumbire y’ubwoko butandukanye

    Umuhinzi wo mu Karere ka Nyanza ukeneye inyongeramusaruro ayibona hafi ye

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-abahinzi-batindaga-kugezwaho-inyongeramusaruro-begerejwe-ububiko-bujyamo

  • Nta muntu uzemererwa gushyira amashanyarazi mu nzu adafite uruhushya rwa RURA – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RURA rivuga ko guhera ku wa 1 Werurwe 2021, abantu bateganya kubaka mu Mujyi wa Kigali bakaba bifuza guhabwa amashanyarazi na Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu, REG, bazajya babanza kwerekana umuntu uzayashyira mu nyubako cyangwa ahandi hantu bifuza kuyakoresha.

    Rikomeza rivuga ko “Nta muntu uzemererwa guhabwa amashanyarazi na REG/EUCL atabanje kugaragaza icyemezo cyerekana ko imirimo yo gushyira amashanyarazi mu nyubako ye yakozwe cyangwa izakorwa n’umuntu ubifitiye uruhushya rumwemerera gukora iyo mirimo rutangwa na RURA.”

    Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa RURA, Dr Nsabimana Ernest, rivuga ko izi mpinduka zigamije gukumira inkongi n’izindi mpanuka zishobora guturuka ku muriro w’amashanyarazi.

    RURA iherutse gutangaza urutonde rw’abafite impushya barimo ibigo n’abantu ku giti cyabo bemerewe gutanga izi serivisi zo gushyira amashanyarazi mu nyubako zo guturamo, iz’ubucuruzi, ndetse n’inganda. Abo bantu bahise bashyirwa mu byiciro bitanu bijyanywe n’impushya zitangwa.

    Icyiciro cya mbere kirimo abashobora gushyira umuriro mu nzu zo guturamo n’izindi nto zikoresha umuriro muke, ibizwi nka ‘’Monophase’, mu gihe icyiciro cya kabiri bo bashobora gushyira umuriro mu nyubako nini z’ubucuruzi ndetse n’iz’amagorofa zikoresha umuriro mwinshi, ibizwi nka ‘Triphase’.

    Icyiciro cya Gatatu ni impushya zihabwa abantu bashobora gushyira umuriro mu nyubako zirimo nk’inganda zikoresha umuriro mwinshi, akenshi izi ziba zifite ‘Transformateur’ ishobora kugabanya cyangwa ikongera umuriro igihe bibaye ngombwa.

    Hari ikindi cyiciro kibarizwamo abantu bakora ibintu bitandukanye nk’umuntu ushobora gukora ‘installation’ ya moteri, imirasire n’ibindi ariko akaba yakora kimwe muri byo. Icyiciro cya nyuma ni umuntu ukora installation nk’insinga ziva ku nganda ziba ziri ku mapoto manini cyane, aha usanga atari umuntu ku giti cye.

    Umuyobozi ushinzwe Ingufu, amazi, isuku n’Isukura muri RURA, Mutware Alexis, yabwiye IGIHE ko ubu iyi gahunda yari isanzweho kuva mu 2014, uretse ko yashyirwaga mu bikorwa ku bashaka kubaka inyubako nini cyangwa abajya gusaba amasoko ya Leta.

    Ati “Iyi gahunda yatangiye mu 2014, ariko ishyirwa mu bikorwa ryagarukiraga cyane ku nzu nini cyangwa iz’ubucuruzi. Byakorwaga ndetse amasoko menshi ya leta byasabaga ko umuntu aba afite urwo ruhushya.”

    Mu gihe cyo gutanga amasoko yo gushyira amashanyarazi mu nyubako za leta n’ahandi hamwe na hamwe uwayahabwaga yasabwaga kuba afite icyangombwa cya RURA.

    Nta muntu uzongera gukora ‘installation’ y’amashanyarazi atabiherewe uburenganzira na RURA

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-muntu-uzemererwa-gushyira-amashanyarazi-mu-nzu-adafite-uruhushya-rwa-rura

  • Umuhanzi Emmy yasabye Umuhoza Joyce ko amubera umugore #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu birori byabereye kuri Muhazi bitagaragaramo abantu benshi mu rwego rwo kwirinda icyorezo covid19, umuhanzi Emmy yasabye uwo bari bamaze igihe bakundana ko amubera umugore.

    Inkuru y’urukundo rwabo yamenyekanye bagitangira gukundana muri 2018 ariko bagerageje kubigira ibanga.

    Emmy yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram ati “Naguhisemo kandi nzahora nguhitamo iteka ryose ntakabuza, intera nini yari ukugerageza kureba aho urukundo rwacu rwakwihangana kugera…. Urakoze kunyizera urakoze Hoza.”

    Ku mbuga nkoranyambaga inshuti ze zamweretse ko zimwishimiye harimo umuhanzi Meddy uherutse gusaba na we umukunzi we ko amubera umugore, K8 Kavuyo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Jules Sentore, The Ben, Princess Priscillah, Kitoko n’abandi benshi.

    Kugeza ubu ntabwo itariki y’ubukwe iramenyekana, uyu muhanzi akaba yavuze ko itariki y’ubukwe nigera azabitangaza.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/umuhanzi-emmy-yasabye-umuhoza-joyce-ko-amubera-umugore

  • Abaturiye parikingi y'amakamyo atwara peteroli i Rusororo barinubira amazi abasenyera – #rwanda #RwOT

    Iyi parikingi abayituriye bavuga ko bafite impungenge z'uko inzu zabo zizabagwaho kubera uburyo abubatse ruhurura zijyana amazi ava muri iyi parikingi baziyoboreye aho batuye.

    Bavuga ko iyi parikingi yatangiye kubakwa muri Gicurasi 2020 ariko abubatse ruhurura zitwara amazi ayivuyemo bazerekeje mu nyubako zabo ku buryo arizo anyuramo, akabangiriza.

    Habimana Léonard yagize ati 'Ikibazo dufite ni abantu bubatse parikingi y'amakamyo barangije ruhurura zayo baziyobora aho dutuye ku buryo iyo imvura yaguye amazi yose adusanga mu nzu zacu.'

    Yongeyeho ko babazwa n'uko ikibazo cyabo bakigejeje ku nzego zitandukanye ariko zikaba zarabatereranye.

    Umusaza witwa Biziyaremye Benoît yavuze ko atiyumvisha uburyo ikibazo cyose bakigejeje ku nzego zitandukanye ariko ntizibafashe.

    Ati 'Njye banyangirije igice cya hegitari y'ibishyimbo nari nahinze, ubu inzara ishobora kunyica kuko urabona ko nta mbaraga nkigirira.'

    Umukecuru witwa Mukabano Consolée yavuze ko ayo mazi yamwangirije inzu cyane ku buryo iyo imvura yaguye ayamaramo ari uko abaturage bagenzi be bamufashije.

    Ati 'Amazi yinjiramo buri gihe uko imvura iguye ubu nta kintu nkigira. Nagerageje gushyira imifuka ku nzu ngo atinjira ariko byabaye iby'ubusa.'

    Yongeyeho ko amaze igihe nta bwiherero agira kubera ko ubwe amazi yabwangije, akanabwuzuza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Desiré, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi ariko bari gukorera ubuvugizi abaturage kugira ngo babarirwe imitungo yabo yangijwe bishyurwe.

    Ati 'Ikibazo turakizi naho ibyo kuvuga ko ntacyo turimo kubafasha ntabwo aribyo. Ni parikingi ya Leta n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubwikorezi, RTDA, rero ni bo bagomba kuyitunganya kuko kiriya ni igice cya mbere kiri kubakwa.'

    Yavuze ko hari imiryango yabariwe ibyangijwe izishyurwa mu minsi ya vuba, anashimangira ko bagiye gushyira imbaraga mu gukora ubuvugizi kugira ngo bikorwe vuba.

    Amazi ava muri iyi parikingi ahita amanukira mu nzu z’abaturage

    Aya mazi yangije ibindi bikorwa nk’imihanda

    Bamwe mu bo amazi yangirije inzu

    Habimana Léonard yasabye ubuvugizi kugira ngo inzu zabo zidakomeza kwangizwa n’amazi

    Bavuga ko hatagize igikorwa vuba inzu zabo zishobora gusenywa n’amazi

    Amazi yangije umuhanda mu buryo bukomeye

    Uyu mukecuru yagaragaje ko amazi anyura inyuma y’inzu ye ku buryo ashobora kumusenyera

    Umusaza Léonard agaragaza uburyo amazi abanyurira mu bipangu

    Biziyaremye Benoît yavuze ko amazi yamwangirije imyaka mu mirima irimo ibishyimbo

    Abaturage babangamiwe cyane n’uburyo amazi akomeje kubangiriza inyubako

    Abaturage bagenda bashyira imifuka ku ngo zabo kugira ngo amazi atabatera

    Bamwe bagerageza gushyira imifuka irimo ibyondo ku nzu zabo kugira ngo amazi atazinjiramo ariko bikaba iby’ubusa

    Inzu zigenda zangizwa n’amazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturiye-parikingi-y-amakamyo-atwara-peteroli-i-rusororo-barinubira-amazi