Category: Uncategorized

  • Meteo yateguje imvura idasanzwe mu minsi itatu iri imbere – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Meteo Rwanda yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021, yavuze ko iteganyagihe ry’iminsi icumi ryakozwe ryagaragaje ko kuva tariki 11 kugeza tariki 20 z’uku kwezi hateganyijwe imvura iri hejuru y’ikigereranyo cy’isanzwe igwa, ndetse ryerekana ko hagati ya tariki 13 na 15 Mutarama ari ho hateganyijwe imvura nyinshi.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko uduce tw’Uburengerazuba n’Amajyepfo ari two iyo mvura izagwamo cyane kurusha ahandi, ariko hibutswa ko iyo mvura izakomeza kugwa hirya no hino mu gihugu kugeza ku wa 16 Mutarama.

    Intara y’Uburengerazuba no mu Majyepfo y’uburengerazuba bw’Amajyepfo hagaragajwe ko hateganyijwe imvura nyinshi by’umwihariko, kuko hazagaragara iri hagati ya milimetero 20 na 50 ku munsi.

    Meteo Rwanda yasobanuye ko iyi mvura iri guturuka mu isangano ry’imiyaga iturutse mu Nyanja y’Abahinde ryongeye ubuhehere bw’umwuka mu kirere cy’u Rwanda.

    Kubera imvura imaze iminsi iboneka iminsi ikurikiranye mu bice byinshi by’igihugu ndetse ikaba inateganyijwe ko ikomeza mu minsi itatu iri imbere, Meteo Rwanda irashishikariza Abaturarwanda kwitwararika no gukurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zifite mu nshingano zazo gukumira ibiza.

    Meteo yateguje imvura idasanzwe mu minsi itatu iri imbere

    Itangazo rya Meteo Rwanda ritanga umuburo ku mvura idasanzwe iteganyijwe mu minsi itatu iri imbere

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meteo-yateguje-imvura-idasanzwe-mu-minsi-itatu-iri-imbere

  • RDF yunamiye umusirikare wayo waguye mu mirwano muri Centrafrique – #rwanda #RwOT

    Uyu musirikare yaguye mu mirwano yo guhashya imitwe yitwaje intwaro yashakaga kwambuka ikiraro kiri ahitwa Bimbo igana mu Murwa Mukuru wa Bangui, kuri uyu wa 13 Mutarama 2021.

    RDF yatangaje ko yababajwe n’urupfu rw’Umunyarwanda wari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

    Itangazo ryayo rikomeza riti “RDF yihanganishije umuryango n’inshuti z’umusirikare waguye ku rugamba.’’

    “Ingabo za RDF ziri mu butumwa bw’amahoro zizakomeza kugaragaza umuhate mu kurinda abasivili nkuko biri mu ntego za MINUSCA n’izindi misiyo ingabo zacu zoherejwemo.’’

    Usibye umusirikare wapfuye, hari undi umwe wakomerekeye muri icyo gitero ariko mu buryo bworohejwe.

    MINUSCA yamaganye iki gitero cyagabwe n’imitwe yishyize hamwe ya anti-Balaka, UPC, 3R na MPC ishyigikiwe na François Bozizé wigeze kuyobora iki gihugu.

    Minisitiri w’Intebe wa Centrafrique, Firmin Ngrébada, yatangaje ko ari igitero cyagabwe n’abarwanyi b’ihuriro CPC (Coalition des patriotes pour la Centrafrique) ariko ko abo barwanyi bashakaga kwinjira mu Mujyi wa Bangui basubijwe inyuma.

    Mu Mujyi wa Bangui, moto zabujijwe gukora ingendo aho zizasubukura ibikorwa ari uko hatanzwe amabwiriza mashya. Ni zo akenshi abarwanyi b’iyi mitwe bakunda gukoresha mu ngendo zabo.

    Abaturage basabwe kugira uruhare mu gucunga umutekano, batanga amakuru ku bashinzwe umutekano mu gihe babonye ikintu icyo aricyo cyose kigamije kuwuhungabanya.

    Ingabo z’u Rwanda ziboneka ahantu henshi mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Centrafrique

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yunamiye-umusirikare-wayo-waguye-mu-mirwano-muri-centrafrique

  • Nta muntu uzemererwa gushyira amashanyarazi mu nzu adafite uruhushya rwa RURA – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RURA rivuga ko guhera ku wa 1 Werurwe 2021, abantu bateganya kubaka mu Mujyi wa Kigali bakaba bifuza guhabwa amashanyarazi na Sosiyete y'Igihugu ishinzwe Ingufu, REG, bazajya babanza kwerekana umuntu uzayashyira mu nyubako cyangwa ahandi hantu bifuza kuyakoresha.

    Rikomeza rivuga ko 'Nta muntu uzemererwa guhabwa amashanyarazi na REG/EUCL atabanje kugaragaza icyemezo cyerekana ko imirimo yo gushyira amashanyarazi mu nyubako ye yakozwe cyangwa izakorwa n'umuntu ubifitiye uruhushya rumwemerera gukora iyo mirimo rutangwa na RURA.'

    Iri tangazo ryashyizweho umukono n'Umuyobozi wa RURA, Dr Nsabimana Ernest, rivuga ko izi mpinduka zigamije gukumira inkongi n'izindi mpanuka zishobora guturuka ku muriro w'amashanyarazi.

    RURA iherutse gutangaza urutonde rw'abafite impushya barimo ibigo n'abantu ku giti cyabo bemerewe gutanga izi serivisi zo gushyira amashanyarazi mu nyubako zo guturamo, iz'ubucuruzi, ndetse n'inganda. Abo bantu bahise bashyirwa mu byiciro bitanu bijyanywe n'impushya zitangwa.

    Icyiciro cya mbere kirimo abashobora gushyira umuriro mu nzu zo guturamo n'izindi nto zikoresha umuriro muke, ibizwi nka ''Monophase', mu gihe icyiciro cya kabiri bo bashobora gushyira umuriro mu nyubako nini z'ubucuruzi ndetse n'iz'amagorofa zikoresha umuriro mwinshi, ibizwi nka 'Triphase'.

    Icyiciro cya Gatatu ni impushya zihabwa abantu bashobora gushyira umuriro mu nyubako zirimo nk'inganda zikoresha umuriro mwinshi, akenshi izi ziba zifite 'Transformateur' ishobora kugabanya cyangwa ikongera umuriro igihe bibaye ngombwa.

    Hari ikindi cyiciro kibarizwamo abantu bakora ibintu bitandukanye nk'umuntu ushobora gukora 'installation' ya moteri, imirasire n'ibindi ariko akaba yakora kimwe muri byo. Icyiciro cya nyuma ni umuntu ukora installation nk'insinga ziva ku nganda ziba ziri ku mapoto manini cyane, aha usanga atari umuntu ku giti cye.

    Umuyobozi ushinzwe Ingufu, amazi, isuku n'Isukura muri RURA, Mutware Alexis, yabwiye IGIHE ko ubu iyi gahunda yari isanzweho kuva mu 2014, uretse ko yashyirwaga mu bikorwa ku bashaka kubaka inyubako nini cyangwa abajya gusaba amasoko ya Leta.

    Ati 'Iyi gahunda yatangiye mu 2014, ariko ishyirwa mu bikorwa ryagarukiraga cyane ku nzu nini cyangwa iz'ubucuruzi. Byakorwaga ndetse amasoko menshi ya leta byasabaga ko umuntu aba afite urwo ruhushya.'

    Mu gihe cyo gutanga amasoko yo gushyira amashanyarazi mu nyubako za leta n'ahandi hamwe na hamwe uwayahabwaga yasabwaga kuba afite icyangombwa cya RURA.

    Nta muntu uzongera gukora ‘installation’ y’amashanyarazi atabiherewe uburenganzira na RURA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-muntu-uzemererwa-gushyira-amashanyarazi-mu-nzu-adafite-uruhushya-rwa-rura

  • Rubavu: Babiri bafatanwe udupfunyika turenga 1,000 tw’urumogi #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko gufatwa kw’aba bagabo byaturutse ku makuru ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryahawe n’abaturage.

    Yagize ati: “Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bahawe amakuru ko mu rugo rwa Twizerimana hacururizwa urumogi, bakimara guhabwa ayo makuru bagiye iwe mu masaha ya saa mbiri z’umugoroba bagezeyo bamusangana koko udupfunyika tw’urumogi 502.”

    CIP Karekezi avuga ko Twizerimana akimara gufatwa bamubajije aho akura urwo rumogi avuga ko arugura kwa Semagori. Bahise bajya kwa Semagori bamusangana udupfunyika 500 avuga ko yari afite undi mukiriya yari kurushyira wo mu Karere ka Rutsiro ariko akaba atatangaje amazina ye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yakomeje avuga ko Polisi yari isanganwe amakuru ko Semagori acuruza ibiyobyabwenge akaba yari aherutse gucika abapolisi bagiye kumufata.

    Yagize ati: “Polisi n’ubundi yari isanzwe ifite amakuru ko Semagori ajya acuruza urumogi kuko tariki ya 11 Ukwakira 2020, abapolisi bagiye iwe bahawe amakuru n’abaturage bagezeyo ariruka aracika ariko icyo gihe abapolisi bahasanga udupfunyika 100 tw’urumogi.”

    CIP Karekezi yaburiye abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko nta mahirwe na make bazigera babigiriramo kuko uzacika Polisi n’izindi nzego z’umutekano atazacika abaturage kubera bafitanye imikoranire myiza mu kurwanya ibyaha.

    Aba bagabo bombi bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama ngo bakorerwe idosiye.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

    Source : https://www.imirasire.rw/?Rubavu-Babiri-bafatanwe-udupfunyika-turenga-1-000-tw-urumogi

  • RDF yunamiye umusirikare wayo waguye mu mirwano muri Centrafrique – #rwanda #RwOT

    Uyu musirikare yaguye mu mirwano yo guhashya imitwe yitwaje intwaro yashakaga kwambuka ikiraro kiri ahitwa Bimbo igana mu Murwa Mukuru wa Bangui, kuri uyu wa 13 Mutarama 2021.

    RDF yatangaje ko yababajwe n'urupfu rw'Umunyarwanda wari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

    Itangazo ryayo rikomeza riti 'RDF yihanganishije umuryango n'inshuti z'umusirikare waguye ku rugamba.''

    'Ingabo za RDF ziri mu butumwa bw'amahoro zizakomeza kugaragaza umuhate mu kurinda abasivili nkuko biri mu ntego za MINUSCA n'izindi misiyo ingabo zacu zoherejwemo.''

    Usibye umusirikare wapfuye, hari undi umwe wakomerekeye muri icyo gitero ariko mu buryo bworohejwe.

    MINUSCA yamaganye iki gitero cyagabwe n'imitwe yishyize hamwe ya anti-Balaka, UPC, 3R na MPC ishyigikiwe na François Bozizé wigeze kuyobora iki gihugu.

    Minisitiri w'Intebe wa Centrafrique, Firmin Ngrébada, yatangaje ko ari igitero cyagabwe n'abarwanyi b'ihuriro CPC (Coalition des patriotes pour la Centrafrique) ariko ko abo barwanyi bashakaga kwinjira mu Mujyi wa Bangui basubijwe inyuma.

    Mu Mujyi wa Bangui, moto zabujijwe gukora ingendo aho zizasubukura ibikorwa ari uko hatanzwe amabwiriza mashya. Ni zo akenshi abarwanyi b'iyi mitwe bakunda gukoresha mu ngendo zabo.

    Abaturage basabwe kugira uruhare mu gucunga umutekano, batanga amakuru ku bashinzwe umutekano mu gihe babonye ikintu icyo aricyo cyose kigamije kuwuhungabanya.

    Ingabo z’u Rwanda ziboneka ahantu henshi mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Centrafrique


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yunamiye-umusirikare-wayo-waguye-mu-mirwano-muri-centrafrique

  • Meteo yateguje imvura idasanzwe mu minsi itatu iri imbere – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo Meteo Rwanda yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021, yavuze ko iteganyagihe ry'iminsi icumi ryakozwe ryagaragaje ko kuva tariki 11 kugeza tariki 20 z'uku kwezi hateganyijwe imvura iri hejuru y'ikigereranyo cy'isanzwe igwa, ndetse ryerekana ko hagati ya tariki 13 na 15 Mutarama ari ho hateganyijwe imvura nyinshi.

    Iryo tangazo rikomeza rivuga ko uduce tw'Uburengerazuba n'Amajyepfo ari two iyo mvura izagwamo cyane kurusha ahandi, ariko hibutswa ko iyo mvura izakomeza kugwa hirya no hino mu gihugu kugeza ku wa 16 Mutarama.

    Intara y'Uburengerazuba no mu Majyepfo y'uburengerazuba bw'Amajyepfo hagaragajwe ko hateganyijwe imvura nyinshi by'umwihariko, kuko hazagaragara iri hagati ya milimetero 20 na 50 ku munsi.

    Meteo Rwanda yasobanuye ko iyi mvura iri guturuka mu isangano ry'imiyaga iturutse mu Nyanja y'Abahinde ryongeye ubuhehere bw'umwuka mu kirere cy'u Rwanda.

    Kubera imvura imaze iminsi iboneka iminsi ikurikiranye mu bice byinshi by'igihugu ndetse ikaba inateganyijwe ko ikomeza mu minsi itatu iri imbere, Meteo Rwanda irashishikariza Abaturarwanda kwitwararika no gukurikiza amabwiriza bahabwa n'inzego zifite mu nshingano zazo gukumira ibiza.

    Meteo yateguje imvura idasanzwe mu minsi itatu iri imbere

    Itangazo rya Meteo Rwanda ritanga umuburo ku mvura idasanzwe iteganyijwe mu minsi itatu iri imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meteo-yateguje-imvura-idasanzwe-mu-minsi-itatu-iri-imbere

  • Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yategeye akayabo Amavubi ku mukino wa Uganda #rwanda #RwOT

    Munyakazi abinyujieje ku rubuga rwa rwa Twitter, kuri uyu wa Gatatu,yatangaje ko yiteguye guha amadolari 100 y'Amerika umuntu wese uri muri Cameroon muri CHAN 2021,igihe cyose ikipe y'igihugu “Amavubi” yaba atsinze umukino wa mbere izakina na Uganda kuwa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021.

    Yagize ati “Nta kinini navuga ku basore bacu, gusa uko bizagenda kose turabashyigikiye kuko ndabizi muzitanga bihagije, icyo mbisabiye ku mpamvu zanjye bwite ntimuzanteze UMUGANDE rwose muzamutsinde ndetse n'intego ndayemeye rwose 100$ kuri buri muntu uri muri Cameroun iyo ntsinzi niboneka.”

    Amavubi yageze muri Cameroun ahagana saa tanu z'amanywa zo kuri uyu wa Gatatu aho yitabiriye imikino y'igikombe cy'Afurika cy'abakinnyi bakina imbere mu guhugu CHAN 2021 kizatangira kuwa 16 Mutarama uyu mwaka.

    U Rwanda rwakiriye CHAN 2016, rugiye gukina iri rushanwa ku nshuro ya gatatu yikurikiranya n'iya kane muri rusange nyuma yo kwitabira CHAN 2011 yabereye muri Sudani. U Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Uganda, Togo na Maroc ifite igikombe giheruka.

    Umukino warwo wa mbere uzaba ku wa 18 Mutarama, ruhura na Uganda kuri Stade de la Réunification y'i Douala, mu gihe ku wa 22 Mutarama ruzakina na Maroc kuri icyo kibuga mbere yo guhura na Togo kuwa 26 Mutarama kuri Stade de Limbé/Buea.

    Abakinnyi 30 b' u Rwanda batoranyijwe n'umutoza Mashami Vincent bazakina CHAN 2020:

    Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric 'Bakame' (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

    Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).

    Abakina hagati: Niyonzima Olivier 'Seif' (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).

    Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC)na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/munyakazi-sadate-wahoze-ayobora-rayon-sports-yategeye-akayabo-amavubi-ku-mukino

  • Abanduye Covid-19 mu Rwanda bamaze kurenga ibihumbi 10,ihitana 128 #rwanda #RwOT

    Abahitanwe na Covid-19 mu Rwanda n'abagabo 3 barimo babiri b'imyaka 50 na 65 bo mu mujyi wa Kigali n'umwe w'imyaka 90 I Huye.

    Abanduye bashya uko ari 172 babonetse I Kigali: 88, Huye: 33, Rwamagana: 15, Gicumbi: 12, Musanze: 6, Rubavu: 4, Nyagatare: 3, Muhanga: 3, Nyamasheke: 3, Burera: 2, Rusizi: 1, Karongi: 1, Gakenke: 1.

    Umubare w'abamaze gukira Covid-19 bose mu Rwanda ni 6,974 nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 3,020 bakirwaye aho bakiri kwitabwaho.

    Ibimenyetso bya Covid-19 birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Polisi y'u Rwanda yaburiye abarwaye Coronavirus bakurikiranwa n'inzego z'ubuzima bari mu ngo zabo, ariko ugasanga bitwara nk'abashaka kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ku buryo bashobora no kucyanduza abandi.

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, cyatangije gahunda yo kuvurira abarwaye Coronavirus mu ngo zabo hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse magingo aya abarwayi 2 800 bari kwitabwaho hifashishijwe ubu buryo.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye Radio Rwanda ko igihe umuntu yasanzwemo Coronavirus agasabwa kuvurirwa iwabo ariko akarenga akajya mu ruhame kandi abizi ko arwaye, aba akoze icyaha gihanirwa n'amategeko aho kuba amakosa asanzwe.

    Yagize ati 'Ubundi byatangiye ari uko umuntu atinya Coronavirus akavuga ati 'nayirwaye, reka ngume aha ndebe ko nanakira'. Urumva rero mu gihe wamaze gutinyuka ku buryo wayitera n'abandi. Turagira ngo tubihanangirize babyumve, niba usanganywe Coronavirus ntujye mu bitaro, Urwego rubishinzwe rukakubwira ko ugomba kujya iwawe ukaharwarira cyangwa se ukahaguma, ntabwo ugomba kuharenga.'

    Yakomeje agira ati 'Turagira ngo rero tuvuge ko nta mpamvu y'uko wafatwa nk'aho washatse gutera abandi Coronavirus kugeza ubwo amategeko azagukurikirana. Urumva noneho biba byabaye icyaha ntabwo ari amakosa asanzwe cyangwa amakosa y'amande asanzwe.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko hari abarwariye mu ngo usanga bahirahira bakajya hanze kandi babizi ko barwaye, avuga n'ubwo umuntu yaba yumva atarembye ariko kujya mu bandi bishobora kubakururira ibyago byo kwandura Coronavirus bishobora no kubahitana.

    Yagize ati 'Abantu nk'abo barahari ariko si benshi. Izo ngero twatangiye kuzibona ndetse turakorana na Polisi, abo bigaragayeho hari amategeko abahana, ariko twe nk'abantu bareba iby'ubuzima, twifuza ko umuntu wumva arwaye asabwa kuguma mu rugo. N'ubwo nta bimenyetso ashobora kugaragaza, ashobora kwanduza abantu benshi.'

    Akomeza agira ati 'Niba twamumenye nagume mu rugo, si umwanya wo kuduca inyuma asa nk'aho ari twe yihisha; abaganga cyangwa polisi.'

    Yongeye kwibutsa abantu ko mu gihe umuntu agize uruhare mu gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus, aba ari kugira uruhare mu burwayi bw'abandi bashobora no kuzitaba Imana.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abanduye-covid-19-mu-rwanda-bamaze-kurenga-ibihumbi-10-ihitana-128

  • Dore impamvu zitera abantu kurota bivugisha nijoro basinziriye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuvuga umuntu asinziriye ni ibintu biba kubantu hafi ya bose kandi ibi biba nyir'ubwite atabizi, kugeza ubu ubushakashatsi bwerekanye ko abantu bangana na 66% baba byibuze barigeze kurota bavuga (kuvuga basinziriye). Gusa abahanga bemeza ko ibi nubwo biba kubantu benshi ngo nta ngaruka bigira ku buzima bw'umuntu ndetse nta n'ubuvuzi na bumwe bikeneye. Icyakora mu gihe uraranye n'umuntu biramubangamira kuko akenshi bimubuza gusinzira.

    Ese mu by'ukuri n'iki gituma umuntu arota ari gusakuza?

    Inkomoko

    Kugeza ubu abahanga ntibaratangaza ikintu nyakuri gituma umuntu arota avuga ariko nanone hari ubushakashatsi bwagaragaje ko ibi bishobora kuba uruhererekane mu miryango, niba biba ku mugabo ugasanga n'umwana abyaye bimubaho. Ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cya Finland bwagaragaje ko impanga zifite iki kibazo cyo kuvuga zisinziriye akenshi usanga zishobora no kugira ikibazo cyo kurara bagenda mu gihe basinziriye. Bigaragazwa ko kandi ababyeyi bagira ikibazo cyo kuvuga basinziriye nabo babyara abana bafite icyo kibazo.

    1.Imiti itandukanye umuntu afata

    Hari imiti inyuranye umuntu afata ikagira ingaruka ku misinzirire y'uwayifashe. Mwene iyi miti akenshi usanga yaciye intege imikaya igize umubiri, ari nabyo bituma umuntu ashobora kuvugavuga mugihe asinziriye.

    2.Ibibazo binyuranye umuntu asanganywe.

    Yaba kurara umuntu agenda kandi asinziriye, kurota inzozi mbi, ndetse no kwivugisha umuntu asinziriye, ibi byose ngo bifitanye isano, hari abantu usanga rero ibi ari ibibazo umuntu yifitiye mugihe cy'ubuzima bwe bwose.

    3.Kuryama umuntu atinze (kuryama igihe gito)

    Si buri gihe ibi bishobora kuba ariko burya nk'abanyeshuri barara biga cyangwa se abantu bafite ibintu bibahuza bigatuma bataryama igihe gihagije usanga abo bahura n'ikibazo cyo kwivugisha basinziriye.

    Ese ni gute wabirwanya?

    Kugeza ubu nta muti ufatika uzwi wakoreshwa mu kurwanya kurara umuntu avuga. Icyakora abahanga bavuga ko guhindura imyitwarire imwe n'imwe byafasha mu guhangana no kurara umuntu avuga.

    Bimwe muribyo harimo kwirinda kurya ibiryo byinshi mu ijoro, harimo kandi kuryama ku buriri butunganyije neza ndetse n'imisego.
    Ugomba kwirinda kunywa amakawa mu gihe cy'ijoro. Ukwiye kandi gushyiraho igihe gihoraho cyo kuryama buri munsi kandi ukaryama igihe gihagije.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/dore-impamvu-zitera-abantu-kurota-bivugisha-nijoro-basinziriye/

  • Centrafrique: Umusirikare w'u Rwanda wo mu ngabo za UN yaguye mu mirwano n'inyeshyamba #rwanda #RwOT

    Itangazo ry'umuvugizi w'ubu butumwa bitwa MINUSCA rivuga ko igitero cyabaye kuri uyu wagatatu cyasubijwe inyuma n'ubufatanye bw'izi ngabo za UN hamwe n'iza leta.

    Ni ubwa mbere muri iki gihugu hiciwe umusirikare w'u Rwanda kuva hakongerwa ingabo za MINUSCA, u Rwanda n'Uburusiya nabyo bikoherezayo ingabo ubwo amatora yari yegereje mu kwezi gushize.

    MINUSCA ivuga ko inyeshyamba zateye nazo zahatakarije abantu abandi bagafatwa, ivuga kandi ko umusirikare umwe uri muri ubu butumwa bwa UN yakomekeye mu mirwano.

    Igitero cyo kuri uyu wa gatatu cyagabwe n'inyeshyamba zishyize hamwe za anti-Balaka, UPC, 3R na MPC, zishyigikiwe n'uwahoze ari perezida w'iki gihugu François Bozizé, nk'uko MINUSCA ibivuga.

    Mu mpera z'ukwezi gushize abasirikare batatu b'u Burundi bari muri ubu butumwa bwa MINUSCA bishwe n'inyeshyamba mu mirwano n'inyeshyamba ahitwa Dékoa kari mu ntara ya Kémo.

    Ibintu byarushijeho kumera nabi muri iki gihugu mbere gato y'amatora yabaye mu kwezi gushize, Faustin-Archange Touadéra niwe wayatsinze ku majwi 54%.

    François Bozizé yangiwe kwiyamamaza muri aya matora, yafashije imitwe y'inyeshyamba iri kugaba ibitero ahatandukanye mu gihugu kuva mbere y'ayo matora.

    Mbere y'ayo matora ibihugu by'Uburusiya n'u Rwanda byohereje abasirikare amagana kurengera ubutegetsi bwa Touadera, biyongera ku bariyo mu butumwa bwa MONUSCO.

    Nta mahoro arambye kuva ku bwigenge

    Centrafrique ntabwo yagize amahoro arambye kuva mu myaka ya 1960 yabona ubwigenge.

    Mu 2013 yaguye mu kaga ubwo inyeshyamba z'Abayisilamu zitwa Seleka zafataga ubutegetsi zihiritse Bozize mu gihugu gituwe ahanini n'Abakiristu.

    Itsinda ry'inyeshyamba ziyise anti-balaka zahagurukiye kurwanya Seleka.

    Ku gitutu cy'amahanga, mu 2014 Seleka yahaye ubutegetsi guverinoma y'inzibacyuho, gusa ubwicanyi bwarakomeje mu gihugu nubwo hari ingabo za ONU n'iz'Ubufaransa.

    Amatariki y'ingenzi mu mateka ya Centrafrique:

    1880 – Ubufaransa bwafashe aka gace, buhagira akarere kabwo k'ubucuruzi.

    1960 – Iki gihugu cyabonye ubwigenge, David Dacko aba perezida, ashyiraho ubutegetsi bw'ishyaka rimwe.

    1965 – Dacko yahiritswe ku butegetsi n'umukuru w'ingabo, Jean-Bedel Bokassa, wahise yiyita umwami w'abami “w'Ubwami bwa Africa yo hagati”.

    1979 – Bokassa yahiritswe ku butegetsi n'abashyigikiwe n'ingabo z'Ubufaransa.

    1981 – Umukuru w'ingabo Andre Kolingba yafashe ubutegetsi.

    1993 – Ange-Felix Patasse yatsinze amatora, arangiza ubutegetsi bw'abasirikare bw'imyaka 12.

    2003 – Uwari ukuriye ingabo Francois Bozize yashinze inyeshyamba maze afata ubutegetsi ku ngufu.

    2009 – Ingabo za leta ye zahanganye n'inyeshyamba. UN yemeza kohereza ingabo zayo zo kugarura amahoro.

    2012 Ugushyingo – Umutwe w'inyeshyamba wa Seleka vuba vuba wafashe amajyaruguru n'ibice byo hagati mu gihugu, amaherezo n'umurwa mukuru, Bozize arahunga.

    2013 – Ubwicanyi bukomeye mu gihe abarwanyi bishingikirije ku madini ya Isilamu n'Abakiristu bashyamiranye.

    2014 – Michel Djotodia – wari uyoboye Seleka yahiritse Bozize – yavuye ku butegetsi. Catherine Samba-Panza ashyirwa ku butegetsi bw'inzibacyuho.

    2015 – Referendumu ku mpinduka mu itegekoshinga, yakurikiwe n'amatora ya mbere y'umukuru w'igihugu.

    2016 – Amatora y'umukuru w'igihugu, intsinzi yegukanywe na Touadera, wahoze ari minisitiri w'intebe kubwa Bozize.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/centrafrique-umusirikare-w-u-rwanda-wo-mu-ngabo-za-un-yaguye-mu-mirwano-n