Category: Uncategorized

  • Manzi Thierry, Djabel, Danny Usengimana, Savio n’umutoza bikomye itangazamakuru #rwanda #RwOT

    Abakinnyi bane b’ikipe y’iihugu y’u Rwanda [Amavubi], Manzi Thierry, Danny Usengimana, Manishimwe Djabel na Nshuti Dominique Savio bikomye itangazamakuru barishinja kuba ari kimwe mu bituma ruhago idatera imbere bitewe no kudaha agaciro abakinnyi.

    Umusaruro w’ikipe y’igihugu muri iyi myaka ntabwo ari mwiza, ni kimwe mu bimaze iminsi bigarukwaho mu itangazamakuru hibazwa igihe Amavubi azongera guha abanyarwanda ibyishimo.

    Ku munsi w’ejo nibwo yerekeje muri Cameroun gukina irushanwa rya CHAN rizabera muri iki gihugu kuva tariki ya 16 Mutarama 2021 kugeza 7 Gashyantare 2021, ariko kuva yahaguruka benshi mu bantu batandukanye nta n’umwe ubaha amahirwe yo kwitwara neza bashingiye ku musaruro uheruka dore ko n’imikino 2 ya gicuti yari yakinnye na Congo Brazaville yanganyije umwe(2-2) batsindwa umwe(1-0).

    Tariki ya 17 Ugushyingo 2020 ubwo Amavubi yari amaze kunganya na Cape Verde 0-0 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, umutoza Mashami Vincent yavuze ko abanyamakuru ku munsi w’imperuka bazabazwa byinshi.

    Icyo gihe yagize ati' Icyo nabasaba ni ukugerageza gukoresha neza impano Imana yaduhaye, gusigana ibyaha, mutwita ko tutari abanyamwuga ariko bamwe muri mwe nu ukuri ku munsi w’imperuka muzabazwa byinshi.”

    Ku munsi w’ejo basoje imyitozo ya mbere muri Cameroun, Mashami Vincent yongeye kugaruka ku itangazamakuru arisaba kuba inyuma ikipe y’igihugu aho gucunga akantu katagenda neza.

    Manzi Thierry, Nshuti Dominique Savio, Manishimwe Djabel na Danny Usengimana (bose bari muri Cameroun) babinyujije ku nkuta zabo za Instagram, bakoresheje ubutumwa busa maze bikoma itangazamakuru barishinja gutesha abakinnyi agaciro.

    Bagize bati'Mwiriwe? Rimwe na rimwe hari ibintu ubwacu tudaha agaciro ariko bigira ingaruka nyinshi yaba muri sports kubakora uwo mwuga ndetse no mu buzima busanzwe bwa buri munsi. Iyo umunyamakuru agiye kuri Radio akavuga umukinnyi cyangwa umutoza uko yishakiye uwo muntu avuga gutyo aba afite umuryango akomokamo, ntabwo azumva uvuga umuntu we uko wiboneye ngo akwishimire, iyo mibanire rero tuba twikururira ntabwo ari myiza.'

    ' Umuntu ashobora gukora akazi ntikagende uko yabipanze kuko usanga hari aho bagahanganiyemo. Impamvu nta munyamakuru wo mu Rwanda ukorera Super Sport si uko ari abaswa ahubwo ni igihe.'

    Manishimwe Djabel na Nshuti Dominique Savio akaba bo bahise babisiba ku nkuta zabo.

    Manzi Thierry umwe mu batangaje ibi yari amaze iminsi ari iciro ry’imigani ku mbuga nkoranya mbaga kubera amakosa yakoze akavamo igitego ku mukino wa gicuti u Rwanda rwanganyijemo na Congo Brazaville 2-2.

    Muri CHAN u Rwanda ruri mu itsinda C na Uganda, Togo na Maroc. Umukino wa mbere bazawukina tariki ya 18 Mutarama 2021 na Uganda.

    Manzi Thierry umwe mu bashinje itangazamakuru kudaha agaciro abakinnyi n’abatoza

    Manishimwe Djabel

    Nshuti Savio nawe yasabye itangazamakuru kubaha abakinnyi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/manzi-thierry-djabel-danny-usengimana-savio-n-umutoza-bikomye-itangazamakuru

  • Zidane yafatiye ibihano bikomeye Vinicius Jr wakoze igikorwa kigayitse #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi,Vinicius Jr ntari kubona umwanya wo gukina kubera impamvu zitatangajwe gusa ibinyamakuru biherutse gutangaza ko aherutse kurakaza cyane umutoza we Zinedine Zidane ubwo yafataga telefoni agatangira koherereza ubutumwa abantu kandi ari mu nama na bagenzi be yari yatumijweho na Zinedine Zidane.

    Iyi myitwarire ngo yababaje cyane Zidane amusaba guhindura iyi myitwarire anamukura mu ikipe.

    Vinicius Jr w'imyaka 20 ntiyigeze agaragara mu mikino 5 Real Madrid iheruka aho bikekwa ko ari ukubera iyi myitwarire.

    Mu mwaka ushize,nabwo Vinicius Jr,ngo yitwaye nabi mbere y'umukino wo kwishyura wa UEFA Champions League basuyemo Manchester City ikabatsinda ibitego 2-1 aho yarakaye cyane nyuma yo gusimbuzwa Eden Hazard mu ikipe ibanza mu kibuga.

    Icyo gihe nabwo ngo yahise afata telefoni ayirebamo cyane aho kumva amabwiriza y'umutoza Zidane.Uyu mutoza ngo yararakaye nubwo nta kintu yigeze abwira uyu munya Brazil.

    Uyu mukinnyi ukina asatira ariko uzwiho guhusha ibitego byinshi,arifuzwa n'ikipe ya Arsenal imaze igihe mu bihe bibi.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/zidane-yafatiye-ibihano-bikomeye-vinicius-jr-wakoze-igikorwa-kigayitse

  • Umugore wubatse yasanzwe yapfiriye mu rugo rw'umusore byavugwaga ko basambanaga #rwanda #RwOT

    Uyu mugore bivugwa ko yitwa Precious Musole yabonywe n'abagize umuryango we yapfuye ari mu nzu y'umusore watumaga aca inyuma umugabo we bari barashyingiranwe byemewe n'amategeko.

    Uyu mugore yaraye mu nzu y'uyu musore mu ijoro ryo kuwa Mbere w'iki cyumweru aza gusangwa yapfuye mu gitondo cyo kuwa Kabiri.

    Umugabo wari mu gahinda witwa Kebby yabwiye Radio yitwa Barotseland Broadcasting Network (BBN) ko ababajwe cyane no kuba umugore we yapfiriye mu nzu y'uyu musore wamufashaga kumuca inyuma.

    Bwana Keddy yavuze ko uyu mugore we wari Umudivantiste w'umunsi wa 7 yari umucuruzi ndetse kuwa Mbere yamubeshye ko agiye ahitwa Barotse gucuruza amata ahita yigira kureba uyu musore aho yapfiriye azize urupfu rutaramenyekana.

    Amakuru yatangajwe n'iriya radio yavuze ko uyu musore wasambanaga n'uyu mugore atahise afungwa kuko ngo hagikorwa iperereza ku cyahitanye uru rupfu ririmo n'ibipimo byakorewe umurambo.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-wubatse-yasanzwe-yapfiriye-mu-rugo-rw-umusore-byavugwaga-ko-basambanaga

  • Nyanza: Umuyobozi wa Dasso yakubiswe umuhini mu mutwe n'abakekwaho kwenga kanyanga – #rwanda #RwOT

    Byabaye kuri uyu wa Kane tariki 14 Mutarama 2021 ahagana saa Mbili n'igice za mu gitondo ubwo Urwego rw'Umutekano rwa Dasso rwajyanaga n'Ubuyobozi bw'Umuurenge wa Cyabakamyi n'izindi nzego z'ibanze kureba ko mu rugo rw'uwo muturage hari kanyanga kuko bari babihaweho amakuru.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyabakamyi, Nsengumuremyi Théoneste, yabwiye IGIHE ko bagezeyo basanga abaturage bateze igico, maze nyiri urwo rugo ahita akubita umuyobozi wa Dasso umuhini mu mutwe.

    Ati 'Ni umugabo ukunda guteka kanyanga, yari yayitetse hanyuma tugenda tugiye kurwanya ibiyobyabwenge, tuhageze dusanga bahakoze igico kubera ko twari tumaze iminsi turwanya ibyo biyobyabwenge, ubwo Dasso yabaye akigera mu marembo bahita bamukubita umuhini mu mutwe.'

    Nsengumuremyi avuga ko amakuru y'ibanze bafite ari uko abo bakubise Dasso umuhini bari bafite umugambi mubi wo kwica abayobozi bari bamaze iminsi mu gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge muri ako gace kuko hakunze kugaragara abaturage benga kanyanga.

    Uwo mugabo ufite urugo byabereyemo ari na we uvugwaho gukubita umuhini umuyobozi wa Dasso, yahise ajya kwitanga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana kuko yakekaga ko yamwishe.

    Kuri ubu ikirego cy'icyaha yakoze cyo kurwanya inzego z'umutekano no kuzikomeretsa cyamaze gushyikirizwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB.

    Nsengumuremyi yavuze ko atari ubwa mbere muri ako gace hakubitiwe umuyobozi kuko hakunze kwengerwa kanyanga, asaba abaturage kubireka kuko ari bibi kandi byangiza ubuzima bwabo bigateza n'umutekano muke.

    Yagize ati 'Kariya gace gakunze kwengerwamo kanyanga kuko si ubwa mbere bahakubitiye umuyobozi n'inzego z'umutekano, ntabwo ari ubwa mbere ni ahantu hazwi cyane.'

    Yasabye abaturage ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge no gutanga amakuru y'aho babikeka hose kugira ngo birwanywe hakiri kare bitarabangiriza ubuzima cyangwa ngo bibahungabanyirize umutekano.

    Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko abagabo babiri ari bo bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita Dasso umuhini mu mutwe bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza.

    Umuyobozi wa DASSO wakubiswe umuhini mu mutwe ari kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Mucubira.

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umuyobozi-wa-dasso-yakubiswe-umuhini-mu-mutwe-n-abakekwaho-kwenga

  • U Rwanda rwaguze ibyuma bishobora kubika inkingo zose za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi byuma bije byiyongera ku bindi u Rwanda rwari rusanzwe rukoresha mu kubika neza inkingo ngo zitangirika, gusa byo bikagira umwihariko w'uko bishobora kuzikonjesha ku kigero cya dogere -40 na -86.

    Kuba u Rwanda ruguze ibi byuma ni indi ntambwe itewe mu kubaka ubushobozi bwo gukomeza guhangana na Covid-19 cyane ko ubushakashatsi bwagiye bugaragaza ko inkingo za Covid-19 zimaze kuboneka zizasaba kuzibika ahantu hakonje cyane.

    Uretse ibi byuma biri i Masoro mu Mujyi wa Kigali, u Rwanda rufite n'ibindi bikoresho bishobora kuzifashishwa mu kugeza hirya no hino mu gihugu inkingo zitandukanye za Covid-19 kandi zidataye ikigero cy'ubukonje zigomba kubikwamo.

    Kubona ibi byuma bikonjesha ni kimwe mu bikomeye biri mu myiteguro yo kwakira inkingo kuri ubu igeze kuri 95%.

    U Rwanda rwamaze gutanga ubusabe bwarwo bw'inkingo za COVID-19, byitezwe ko muri Werurwe 2021 zizaba zabonetse.

    Uretse kuba ibi byuma bizakoreshwa mu kubika inkingo za COVID-19 bizanakoreshwa no mu kubika izindi 12 zisanzwe zihari zirimo izihabwa abana ndetse n'abantu bakuru.

    U Rwanda rwakwakira inkingo zose za Covid-19

    Hari hashize iminsi hari impungenge z'uko u Rwanda rushobora kuzitirwa n'ubushobozi buke mu bijyanye no kubika inkingo bigatuma hari zimwe rutabasha kwakira kandi wenda arizo zaba zoroshye kuzibona.

    Ibi byaterwaga n'uko nk'inkingo enye ziri mu cyiciro cya nyuma cy'igerageza, zose zifite amabwiriza yihariye ajyanye n'uburyo zibikwamo n'uko zitwarwamo. Urukingo rwa AstraZeneca rwakozwe na Kaminuza ya Oxyford mu Bwongereza, ni rwo rwonyine rwagaragaraga nk'urushobora korohera u Rwanda kuko rutagoranye mu buryo rubikwamwo.

    Mu kiganiro Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yagiranye na IGIHE yavuze ko nyuma yo kubona ibi byuma bikonjesha u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira urukingo rwose rwaboneka.

    Yagize ati 'Bivuze ko u Rwanda rushobora kwakira urukingo urwo ari rwo rwose kuko biriya byuma bikonjesha bifite ubushobozi bwo kubika inkingo za Pfizer kuko arizo zisaba kuzibika ahantu hakonje kuri dogere 70 munsi ya zeru, izindi nkingo yaba Moderna na AstraZeneca zo dusanganywe ubushobozi bwo kuzibika, ubu urukingo rwose rwaza mu Rwanda twabasha kurubika no ku rutanga neza.'

    Ibi byuma u Rwanda rwaguze bifite ubushobozi bwo kubika dose ibihumbi 300.

    Mu Ukuboza 2020 Minisitiri w'Ubuzima yabwiye IGIHE ko hari icyizere cy'uko u Rwanda ruzabona urukingo rwa Covid-19 mu mezi ya mbere ya 2021.

    Ibi abishingira ku kuba u Rwanda rwarubahirije itariki ya 07 Ukuboza 2020 yari yatanzwe nk'igihe ntarengwa ibihugu byose bigomba kuba byatanze ubusabe bw'inkingo za COVID-19, aho ari kimwe mu byemerewe kuzahabwa inkingo 20% by'abaturage bose b'igihugu mu cyiciro cya mbere.

    Izi nkingo zizatangwa n'ihuririo rigamije kwihutisha kugeza urukingo rwa Covid-19 ku bihugu, Covax, ari naryo rizazigura ku ikubitiro rikazisaranganya hirya no hino ku bihugu.

    Mu bazahabwa urukingo mu cyiciro cya mbere harimo abakozi bo kwa muganga, abafite indwara zitadakira nk'umuvuduko w'amaraso, diabète, asthma n'izindi zo mu buhumekero, abakuze bafite hejuru y'imyaka 65, abakora mu nzego zituma bashobora kugira ibyago byo kwandura nko kuri gasutamo n'abandi bahura n'abantu benshi.

    Ubu mu Rwanda umubare w'abamaze kwandura Covid-19 n'abo ihitana ukomeje kwiyongera, kuri ubu abayanduye barenga ibihumbi 10 mu gihe abo yahitanye ari 128.

    Ibi byuma byaguzwe miliyoni 50Frw

    Bifite ubushobozi bwo kubika dose ibihumbi 300 z’inkingo za Covid-19

    Ibi bikoresho ni byo bizajya byifashishwa mu kuzigeza ku baturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwaguze-ibyuma-bishobora-kubika-inkingo-zose-za-covid-19

  • Ngoma: Inkuba yishe umuntu umwe, ikomeretsa abandi babiri mu rugo rumwe – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu Kane, tariki ya 14 Mutarama 2021 mu Murenge wa Rulenge mu Karere ka Ngoma. Aba baturage bose yakubise bakaba bari bari mu rugo rumwe.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Nyiridandi Mapambano Cyriaque, yabwiye IGIHE ko iyi mvura yahitanye umuntu umwe ikomeretsa abandi babiri.

    Yagize ati 'Kuri uyu mugoroba tugize imvura nyinshi izamo n'inkuba yakubise urugo rw'umuturage mu Murenge wa Rulenge, uwo mugabo yahise apfa umugore we n'undi bari kumwe barakomereka.''

    Yakomeje avuga ko “Hanapfuye inka n'ingurube ebyiri byose byo muri urwo rugo.'

    Nyiridandi yavuze ko kuri ubu bakigenzura niba hari n'ahandi haba hari ibintu byangirikiye muri iyi mvura ariko ngo kugeza ubu nta kindi kintu gikomeye baramenya.

    Yagize ati 'Nyuma yo kwica uyu mugabo hahise hakorwa ubutabazi bwihuse abaganga baratabara batanga ubutabazi bw'ibanze ku bakomeretse babageza kwa muganga kugira ngo bavurwe.'

    Yasabye abaturage kwirinda kugama imvura munsi y'ibiti bakanirinda gukoresha ibintu by'ibyuma nka radio, televiziyo n'ibindi bikoresho bitandukanye ngo kuko bishobora kubakururira ibyago.

    Mu minsi itatu ishize imvura yaguye mu Karere ka Ngoma yangije ubuhunikiro bw'umuceri mu gishanga kiri hagati y'Umurenge wa Rukira na Murama, ubuyobozi bukaba buvuga ko naho bwohereje abatekinisiye ngo bakurikirane neza bafashe n'abahahinga.

    Kuri uyu wa Gatatu, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw'Ikirere ( Meteo Rwanda) cyatangaje ko hagati y'itariki ya 13 na 16 Mutarama 2021 hazagwa imvura idasanzwe mu gihugu, kiburira abaturarwanda kwitwararika.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-inkuba-yishe-umuntu-umwe-ikomeretse-abandi-babiri-mu-rugo-rumwe

  • ShaddyBoo yerekanye umusore bikekwa ko ariwe mukunzi we (VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    ShaddyBoo abinyujije kuri snapchat ye yerekanye amashusho y'umusore bikekwa ko ariwe mukunzi we. Nkuko byagaragaye ku mashusho ShaddyBoo yashyize kuri instagram, uyu mubyeyi w'abana babiri yari yicaye ku bibero by'uyu musore bikekwako bari mu rukundo arimo abyina amwicayeho. Uyu musore nawe akanyamuneza kari kamurenze bigaragara mu maso. ShaddyBoo nawe yari yahimbawe afite ibinezaneza byinshi ndetse ukuntu yabyiniraga ku bibero by'uyu musore byagaragazaga ko atari gusa byanze bikunze hari urukundo rubyihishe inyuma.

    ShaddyBoo

    AYA MASHUSHO MWAYABONA MUKANZE HANO

    ShaddyBoo ashyize hanze aya mashusho mu gihe hashize iminsi mike asubiranye konti ye ya Snapchat dore ko mu minsi ishize bari barayimushimuse ndetse uwari warayishimuse yamushyizeho igitutu ko agiye gushyira hanze amafoto ye gusa ShaddyBoo amutanga kuyashyira hanze.

    Mushobora gutanga ibitekerezo kuri iyi nkuru mukanze hasi muri comment section. 

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-yerekanye-umusore-bikekwa-ko-ariwe-mukunzi-we-video/

  • Ingabo z'u Rwanda zashyikirije Polisi ya Centrafrique inyeshyamba eshanu zafatiwe mu mirwano – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane nibwo iki gikorwa cyo gushyikiriza Gendarmerie y'iki gihugu izi nyeshyamba cyabereye mu Murwa Mukuru wa Centrafrique, Bangui.

    Izo nyeshyamba zatanzwe uko ari eshanu zibumbiye mu ihuriro CPC ry'imitwe ishyigikiye François Bozizé wahoze ari Perezida wa Centrafrique ryiyemeje guhirika ubutegetsi bw'iki gihugu.

    Zafashwe ku munsi w'ejo ubwo zagabaga ibitero ku birindiro by'izi ngabo biherereye mu gace ka Bimbo ndetse na PK 12 ku muhanda werekeza ahitwa Damala ahari urugo rw'Umukuru w'Igihugu mu Mujyi wa Bangui.

    Mu bikorwa byo kubasubiza inyuma, abarwanyi 37 barishwe. Umusirikare umwe w'u Rwanda uri mu butumwa bwa Loni yaje kugwa muri iyo mirwano undi akomereka byoroheje.

    Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu gihugu muri Centrafrique, Brig Gen Henri Wanzet Linguissara, yasabye abaturage b'igihugu cye gufatanya n'abashinzwe umutekano mu bikorwa byo kuwubungabunga, bagatanga amakuru y'aho babonye abagizi ba nabi.

    Yashimiye kandi ingabo za Minusca ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro hamwe n'ibihugu by'inshuti nk'u Rwanda n'u Burusiya byohereje ingabo muri Centrafrique zo kugarura amahoro binyuze mu masezerano y'ubufatanye.

    Muri icyo gikorwa kandi hagaragajwe ibikoresho birimo imbunda n'amasasu yafatanywe abo barwanyi.

    Izi nyeshyamba zashyikirijwe Gendarmerie ya Centrafrique nyuma yo gufatwa n’Ingabo z’u Rwanda

    Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu gihugu muri Centrafrique, Brig Gen Henri Wanzet Linguissara (uri iruhande rw’umusirikare wa RDF uri kureba kuri telefoni) ari kuganira na Col Jean Paul Karangwa uyoboye Ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe udasanzwe ziherutse koherezwa muri Centrafrique


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabo-z-u-rwanda-zashyikirije-polisi-ya-centrafrique-inyeshyamba-eshanu

  • MTN yatangije irushanwa rizahemba miliyoni 2 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni irushanwa rije rikurikira indi gahunda ya MTN aho iherutse gutanga uburenganzira ku muyobora wayo w'ikoranabuhanga ryo guhererekanya amafaranga (MoMo API) kugira ngo abahanga mu by'ikoranabuhanga bakore uburyo bwafasha abantu benshi kugerwaho na serivisi z'imari, bifashishije uburyo bwo guhererekanya amafaranga kuri telefoni.

    Umuyobozi Mukuru wa MTN, Mitwa Ng'ambi, yavuze ko nyuma yo gutanga uburenganzira bwa MoMo API, bifuje gutera intambwe mu gushishikariza urubyiruko guhanga udushya muri serivise z'imari zifashisha ikoranabuhanga mu ihererekanya-mafaranga.

    Yagize ati 'Nyuma yo gutanga uburenganzira ku muyoboro wa MoMo API umwaka ushize, tugiye gutera indi intambwe binyuze muri Hackathon dushishikarize urubyiruko rw'Abaturarwanda guhanga udushya bazana ibitekerezo n'ibisubizo bizatuma Isi y'ikoranabuhanga yaguka.'

    Binyuze muri Hackathon, urubyiruko ruri hagati y'imyaka 15 na 35, rurashishikarizwa kwiyandisha muri iri rushanwa, guhera tariki 14 Mutarama kugeza ku ya 31 Mutarama uyu mwaka. Uwiyandikisha azajya atanga igitekerezo cy'umushinga we ndetse anagaragaze uburyo kizashyirwa mu bikorwa mu buryo buvunaguye n'uko kizahuzwa na Mobile Money.

    Icyo gitekerezo kigomba kuba gitanga ibisubizo bibyara inyungu kandi gishoboka ku isoko ry'u Rwanda ndetse kikaba gishobora gukoreshwa ibirenze kwishyura ariko hifashishijwe umuyoboro wa MTN MoMo APIs.

    Abiyandikisha bazaca ku rubuga rwa https://www.mtn.co.rw/mtn-yolo-hackathon. Ku itariki ya Mbere Gashyantare uyu mwaka, ibitekerezo bitanu bihiga ibindi bizatangazwa, maze ba nyirabyo bajye mu mwiherero uzabafasha kubaka neza ibitekerezo by'imishinga yabo.

    Abagiye mu mwiherero bazagira umwana wo gusesengura ibitekerezo byabo binyuze mu ifatwa ry'amashusho.

    Icyiciro cya nyuma ari nacyo kizasoza iri rushanwa, mu bitekerezo bitanu hazatoranywamo bitatu bihiga ibindi. Ikizaza ku mwanya wa Gatatu kizahabwa amafaranga ibihumbi 800 Frw, ku mwanya wa Kabiri kizahembwa miliyoni 1,2 Frw mu gihe igitekerezo kizaza ku mwanya wa mbere kizahembwa miliyoni 2 Frw.

    Ng'ambi yavuze ko iri rushanwa rigamije gushyigikira gahunda yo kwifashisha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga, aho kubikora mu ntoki nk'uko byari bisanzwe.

    Yagize ati 'MTN Yolo Hackathon izadufasha gukorana n'urubyiruko birushijeho kugira ngo twagure ikoreshwa rya serivise zituma abantu bahanahana amafaranga mu Rwanda. Tuzishimira icyo ubu bufatanye buzageraho mu gutuma abantu baryoherwa no kubaho mu buzima bugezweho.'

    Uzitabira iri rushanwa agomba kuba ari umuturage w'u Rwanda byemewe n'amategeko, ari hagati y'imyaka 15 na 35, gusa abari munsi y'imyaka 21 bagomba kwerekana uruhushya rw'ababyeyi cyangwa ababarera rubemerera kwitabira irushanwa.

    Uwitabira irushanwa kandi agomba kuba afite konti ya MTN Mobile Money, akaba azanabasha gusobanura igitekerezo cye imbere y'akanama nkemurampaka ka MTN.
    Kugeza ubu MTN Rwanda ikoreshwa n'abantu bagera hafi kuri miliyoni 4.

    MTN Rwanda ishishikajwe no gufasha Abanyarwanda benshi gukoresha ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-yatangije-irushanwa-ku-rubyiruko-ryiswe-mtn-yolo-hackathon

  • Mashami Vincent yasabye itangazamakuru kubatera ingabo mu bitugu aho kubabwira amagambo abaca intege – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'ikipe y'igihugu y'U Rwanda Amavubi, Mashami Vincent yavuze ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rivuga ibitagenda gusa, rigaca intege abakinnyi, ibintu bibasubiza inyuma mu mikinire ndetse no mu mitekerereze ibi avuga ko bitari bikwiye. Ibi Mashami yabivugiye mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y'imyitozo ya mbere Amavubi yakoreye i Douala muri Cameroun.

    Uyu mutoza asanga bitari bikwiye kunenga abakinnyi kuko ntawe bitabaho, ahubwo bakwiye kujya babatera ingabo mu bitugu, bakabashyigikira n'aho bagize umusaruro mubi bakabafasha gushaka aho byapfiriye ku buryo ubutaha bizaba byiza. Yagize ati: ” Itangazamakuru ryo mu Rwanda ricunga akantu katagenda neza, ubundi bakakuririraho bakabasenya, nta mwere ku Isi kandi nta we bitabaho, bakwiye gushyigikira abakinnyi kuruta kubaca intege. Bakabafasha, bakababa inyuma na hahandi byanze bakabasunika “.

    Mashami Vincent, umutoza w'Amavubi

    Mashami avuga ko nka équipe nationale ntako bataba bagize kuko batakaza imbaraga nyinshi bashaka intsinzi, ariko iyo byanze aribo ba mbere bababara kurusha abandi.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/mashami-vincent-yasabye-itangazamakuru-kubatera-ingabo-mu-bitugu-aho-kubabwira-amagambo-abaca-intege/