Category: Uncategorized

  • Umugore utwite yaguwe gitumo n'umugabo we muri Hoteli ari kumuca inyuma abategeka gukomeza gusambana abahagaze hejuru #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y' umugabo utatangajwe amazina wafatanywe n' umugore w' abandi muri Hotel barimo gusambana maze umugabo w' isezerano ategeka umugore wamucaga inyuma gukomeza gusambana n' uwo mugabo utatangajwe amazina.

    Aya mashusho yashyize hanze n'umugabo witwa Khanya Msika yavuze ko aba bombi baguwe gitumo baryamanye muri Hotel nyuma yuko umugore yari yabeshye umugabo we ko agiye kwisuzumisha ku bitaro umutware we ntamenye ko yagiye gushurashura n'undi mugabo .

    Yasoje avugako aba bombi bafatiwe mu cyaha bakomeje igikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina kugera ubwo bahise bafatwa bajyanwa kuri Police kugirango bige kuri dosiye yabo , gusa ngo umugabo yarafite uburakari bwinshi kuburyo wabonana ko ashobora guhitana umugore we wamuciye inyuma .

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-utwite-umugabo-we-yamuguye-gitumo-muri-hoteli-ari-kumuca-inyuma

  • Menya ibihugu bitanu birimo ibiyaga byinshi ku isi #rwanda #RwOT

    Ku isi ubuso buri hafi 71% ni igice kiriho amazi. Byinshi mu bice by'isi biryamyeho amazi y'imigezi, inyanja n'ibiyaga. Muri iyi nkuru, turabagezaho urutonde rw'ibihugu birimo ibiyaga byinshi cyane kurusha ahandi.

    Mu kunoza uru rutonde twifashishije Worldatlas, aho muri ubu bushakashatsi, urutonde rwakozwe harebwe ibiyaga nibuze biri ku buso bungana na m2 100,000 kuzamura, iyi ngano ni ahantu hangana n'ibibuga by'umupira w'amaguru 18.5 nibuze.

    5.Sweden: Sweden ni igihugu kiri i Burayi. Muri iki gihugu habarurwa ibiyaga biri ku buso buri hejuru ya metero kare ibihumbi 100, bigera kuri 22,600.

    4.Ubushinwa: Ubushinwa ni igihugu kiri ku mugabane w'Aziya. Habarurwa ibiyaga bigari bigera kuri 23,800.

    3.Leta Zunze Ubumwe z'Amerika: Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ni igihugu kiri ku mugabane w'Amerika. Muri iki gihugu habarurwa ibiyaga binini biri hejuru y'ubuso bwa metero kare 100,000 bigera ku 102,500.

    2.Uburusiya: Igihugu cy'Uburusiya gikora i Burayi no muri Aziya. Muri iki gihugu habarurwa ibiyaga binini biri hejuru ya metero kare 100,000 bigera ku  201,200.

    1.Canada: Igihugu cya Canada kiri ku mugabane w'Amerika. Muri iki gihugu habarurwa ibiyaga binini birenze ubuso bwa m2 100,000, bigera ku 879,800.

    Agashaya, i Burayi hari igihugu cyitwa, Finland, kubera kugira ibiyaga byinshi byiganjemo ibito cyane, bakita igihugu cy'ibiyaga igihumbi nkuko u Rwanda barutazira igihugu cy'imisozi 1000. Gusa Finland ntiza mu myanya y'imbere twavuze kubera kwiganzamo ibiyaba bito cyane biri munsi y'ubuso 100,000 bwagendeweho muri ubu bushakashatsi. Gusa muri Rusanjye habarurwa ibiyaga bigera kuri  187,888. Ku buryo ugabanyije n'umubare w'abayituye, abaturage 26 bajya biharira ikiyaga cyabo. Ubu mu isi muri Rusanjye hari ibiyaga bigera miliyoni 117 biri hejuru ya m2 2000. U.S Geological Survey yerekana ko ubu amazi ari ku isi yose muri rusanjye angana na Km3 1,386,000,000.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/14/menya-ibihugu-bitanu-birimo-ibiyaga-byinshi-ku-isi/

  • Wa musore uri mu rukundo na Miss Uwase Vanessa akomeje kumuhundagazaho urufaya rw'imitoma[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ejo kuwa gatatu tariki 13 Mutarama nibwo twabagejejeho inkuru y'urukundo rw'uyu musore nyuma yuko yari yashimiye Miss Vanessa ko afite ifoto nziza ndetse anamubwira ko ari mwiza cyane,none kuri uyu munsi, uyu musore noneho akaba yifashishije indirimbo ya King James yitwa Biracyaza, yabwiye Miss Vanessa ati ” Ibyo ubona ni bike biracyaza “ maze anarenzaho agira ati ” Je t'aime ma chéri ❤️ ndagukunda mukunzi” . Ibi uyu musore nk'uko bisanzwe yabibwiye Miss Vanessa abinyujije kuri story ya instagram ye.

    Umusore umaze iminsi yerekana ko ari mu rukundo na Miss Uwase Vanessa akaba akomeje kumuhata amagambo aryohereye y'urukundo,ni nyuma ku munsi w'ejo kuwa Gatatu nubundi nabwo yamuteye imitoma igira iti“Wow,nice pic my love,Umwiza wange…Mbona umutima wagukunze utaribeshye”.


    Uyu musore yakomeje avuga ko adateze kunanirwa kumukunda na gato ndetse anamusabira kurindwa n'Imana.Nyuma y'imitoma y'uyu musore, Miss Uwase Vanessa nawe yabyishimiye kugeza naho nawe abisangiza abamukurikira ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram.

    Uyu musore wiyise Keddyboi kuri Instagram,amakuru agera ku kinyamakuru UMURYANGO ngo nuko ari umunyarwanda w'umuhanzi ukorera umuziki we mu gihugu cya Kenya ari naho akunze kuba ari.

    Nkuko bigaragazwa ku magambo uyu musore yabwiye Miss Vanessa,biragaragara ko yatangariye ubwiza bwe bitewe n'amagambo yiganjemo ayo kumubwira ukuntu ari mwiza aho yanamugaragarije urukundo amukunda uburyo rutagereranywa.

    Ku itariki 3 Mutarama 2021,Miss Uwase Vanessa abinyujije kuri story ya instagram ye yatangarije abafana be ko nta mukunzi bari kumwe muri iki gihe bityo abasore batandukanye batangiye kugenda bamutereta barimo n'uyu urimo kumuhoza amarira y'umuherwe wo muri Congo baherutse gutandukana wari waranamwambitse impeta muri Nzeri 2019.

    Vanessa yagaragaje ko yatandukanye n'uyu mugabo agaragaza ko ubu ari wenyine aho yagize ati 'Ndongeye mbaye nyakamwe'aha yashakaga kugaragaza ko atakiri kumwe n'uwo yari yarihebeye mu rukundo.

    Abari hafi ya Miss Uwasse Vanessa bavugako uyu mukobwa nubundi yari amaze iminsi yarakuyemo impeta yari yarambitswe n'uyu mugabo nkuko byagiye bigaragara no ku mafoto ya vuba yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze byagaragaraga ko nta mpeta ikiri ku rutoki rwe,ndetse biravugwa ko ashobora kuba ngo yaranayijugunye.

    Uyu munyemari ukomoka mu gihugu cya Congo Kinshasa,ku italiki 15 Nzeri 2020, nibwo yongeye gushimangira urwo akunda uyu mukobwa w'umunyarwandakazi maze ajya ku rukuta rwe rwa instagram ashyiraho ifoto ya Vanessa iherekezwa n'amagambo agira ati 'Umwamikazi wanjye' arenzaho udutima agaragaza ko amukunda.

    Abakurikirana uyu mugabo icyo gihe bagaragaje ko bishimiye kongera kubona ko agikunda Vanessa, akabigaragaza nkuko yabikoraga mbere.

    Ubwo aba bombi bajyaga guhurira mu gihugu cya Tanzania,Putin Kabalu niwe wabanje kwandika ku rukuta rwe, ashyiraho ifoto ya Vanessa ari mu ndege arangije ati 'Si njye urarota ungezeho nkakubona.' Uyu mukobwa nawe arangije ati 'Nanjye rukundo wanjye. Turabonana mu kanya gato.'

    Nyuma yo kuva muri Tanzania kandi hari n'amakuru yavuzwe ko Vanessa yashatse kwiyahura, bitewe no gukomeza kubabazwa n'uyu mugabo.

    Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 08 Nzeri 2020, inshuti ze zo kuri whatsapp zatunguwe n'ibyo yanditse ko umubyeyi we n'umuvandimwe bamufashije kutiyahura.

    Miss Vanessa icyo gihe yanditse agira ati 'Iyo bitaza kuba ku bwa mama n'umuvandimwe wanjye nari kuba niyahuye! Ndananiwe ndarushye kwihangana birananiye kuri iyi si'!

    Umwe mu nshuti ze za hafi yabwiye ikinyamakuru UMURYANGO ko icyari giteye Vanessa kwiyahura,ari ukubera ko yagerageje ibishoboka byose ngo asubirane n'umukunzi we Kabalu ariko bikanga bikaba iby'ubusa, bikamuviramo agahinda gakabije (depression).

    Urukundo rw'aba bombi bwa mbere rutangira kuzamo agatotsi byari biturutse ku wundi mukobwa, nawe uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga wari uri gukururana n'uyu mugabo wari warambitse impeta Miss Vanessa.

    Ibi byarakaje cyane uyu mukobwa ahitamo kuba ahagaritse umubano we n'uyu mugabo wari umaze iminsi amuhaye imodoka.None tukaba twavuga ko inkuru y'urukundo rwa Miss Vanessa n'umunyemari wo muri Congo ishobora kuba irangiriye aha ndetse akaba ari mu rugamba rwo kuba yashakisha undi munyamafaranga wamwibagiza Putin.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/wa-musore-uri-mu-rukundo-na-miss-uwase-vanessa-akomeje-kumuhundagazaho-urufaya

  • U Rwanda rufite ibyuma bifite ubushobozi bwo gukonjesha inkingo zose za COVID-19 #rwanda #RwOT

    Iki kigo kivuga ko izi 'frigo' ari nshya zikaba zirengeje ubushobozi izisanzwe mu Rwanda kuko zifite ubushobozi bwo gukonjesha hagati ya dogere 40 na 86 munsi ya zeru.

    Ni frigo ni 5 zifite agaciro karenga miliyoni 50 z'amanyarwanda, zije ziyongera ku zindi zihari zose zizifashishwa mu kubika neza inkingo za COVID19.

    Uretse izo frigo ziri ahitwa i Masoro mu Mijyi wq Kigali, hari kandi ibindi bikoresho bikoresho byabugenewe byafasha kugeza izo nkingo za COVID19 mu ntara mu gihe zizaba zigiye guhabwa abaturage.

    RBC ikaba ivuga ko yiteguye kwakira inkingo za COVID19 igihe cyose zizaba zigeze mu gihugu.

    U Rwanda rukaba rwaramaze gutanga ubusabe bwarwo bw'inkingo za COVID19, bikaba byitezwe ko muri Werurwe 2021 zizaba zabonetse.

    RBC kubona ibi byuma bikonjesha ari kimwe mu bikomeye biri mu myiteguro yo kwakira inkingo, aho imyiteguro kuri ubu igeze kuri 95%.

    Urukingo rwa COVID19 nirugera mu Rwanda ruzaba rwiyongereye ku nkingo zinyuranye 12 zisanzwe zihari zirimo izihabwa abana ndetse n'abantu bakuru.




    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/u-rwanda-rufite-ibyuma-bifite-ubushobozi-bwo-gukonjesha-inkingo-zose-za-covid

  • Tugeze aho bigoye cyane kumenya aho icyorezo kiri – Umuvugizi wa Ministeri y’Ubuzima #rwanda #RwOT

    Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Gasabo batashatse ko imyirondoro yabo ijya mu bitangazamakuru, bavuko mugihe hariho gahunda yo gupima bagasanga mu gace runaka harimo abanduye akogace bakagashyira mu kato byafashaka abantu kwirinda kujya muri ako gace kugirango hato badahura nabahatuye bikaba byabaviramo kwandura Corona.

    Umwe yagize ati: “burya iyo bashyiraga agace runaka mu kato byafashaka kwirinda none ntituzi impamvu iyo gahunda yavuyeho.”

    Hari mugenzi we yavuze ko buriya bururyo bwo gushyira ahantu mukato bugihari nta mibare myinshi yagaragaraga nkuko bimeze ubungubu.

    Twashatse ku menya icyo Ministeri y’Ubuzuma ivuga kubijyanye no kuba ntahantu hagishyirwa mu kato nkuko byakorwaga ahantu habaga hagaragaye abarwayi ba Covid-19. Tuvugana n’Umuvugizi wa Ministeri y’Ubuzima Jilien Mahoro Niyingabira, avuga ko impamvu iyo gahunda itagihari aruko bageze aho bigoye cyane kumenya aho icyorezo kiri.

    Yagize ati: ” Ubundi mu bintu by’ibyorezo nk’ibi bimeze nka Covid-19. Aho tuba dufite abarwayi benshi hari ibyiciro icyorezo kigenda kinyuramo, kandi buri kiciro hakaba hari igikorwa kigomba gukorwa kugira ngo abaturage barindwe bafashwe kutandura no kwanduza abandi, ariko ubu tugeze aho bigoye cyane kumenya aho icyorezo kiri.”

    Yakomeje avuga ko ibikorwa byakorwaga mbere byogupima ahantu hagaragara umubare w’abanduye hagashyirwa mu kato byabaga bijyanye naho icyorezo cyari kigeze icyo gihe, ubu icyo abantu bacyeneye kumva no gusobanikirwa nuko abapimwa bagasanganwa ubwandu biba bigoye kugirango agusobanurire aho yakuye ubwo bwandu kuko aba yarahuye nabantu batandukanye kandi mu bice bitandukanye by’igihugu

    Ubwandu bwamaze kugera hose mugihugu nk’uko imibare itangazwa na Ministeri ibigaragaza mu bipomo biba byafashwe uwo munsi kuko usanga hirya no hino muturere hagaragara umurwayi wa Covid-19

    Umuvugizi wa Misteri arakomeza gusaba buri munyarwanda wese kwirinda kuko icyorezo kirahari kandi kiriho kirahitana abantu bityo ko buri wese asabwa gukomeza kwirinda no kubahiriza amabwiriza n’ingamba zashyizweho zo gukumira Covid-19.

    Imibare yaraye itangajwe na Ministeri y’Ubuzima kuruyu wa 13/2021 habonetse abarwayi 172 mugihe abantu 3 bitabye Imana bazize Covid-19. Mur’iyi mibare Mu mujyi wa Kigali hagaragaye abarwayi 88.

    Bagabo John

    Source : https://www.imirasire.rw/?Tugeze-aho-bigoye-cyane-kumenya-aho-icyorezo-kiri-Umuvugizi-wa-Ministeri-y

  • UGANDA- Police yatahuye umugambi wa Bobi Wine wogushaka kuburirwa irengero nyuma y’amtora. #rwanda #RwOT

    Ibi akaba ngo ashaka kubikora kugira abarwanashyaka be bakore imyigaragambyo bavuga ko Bobi Wine yashimuswe n’inzego z’umutekano nkuko radio yabafaransa RFI dukesha iyi nkuru ya bitangaje.

    Gusa aya makuru yaje kunyomozwa na nyirubwite Bobi Wine aho yavuze ko ibyo ari ibinyoma byambaye ubusa ahubwo ari amayeri Police iriho ikoresha kugirango ibone uko iza kumubuza gusohoka iwe murugo.

    Umuvugizi w’Igipolisi Fred Enanga yavuze ko Bobi Wine afite umugambi mubi nyuma y’amatora aho ashaka guteza imyigaragambyo mu gihugu.

    Yagize ati” dufite amakuru yizewe ko
    Robert Kyagulanyi ashaka kwihisha kuri imwe muri Ambasade irihano tudashatse kuvuga amazina hanyuma abarwana shyakabe batangize akavuyo, ariko turamusaba kudakora ibyo kuko bishobora ku mugwa nabi.

    Igisirikare cya Uganda cyatwaye ingabo nyinshi mu mujyi wa Kampara murwego rwo kurinda umutekano kubera ko bicyekwa ko nyuma y’amatora hashobora kwaduka imvururu,

    Amatora yabaye mugihe imbuga nkoranya mbaga zose zifunzwe muri Uganda murwego rwo kwanga ko habaho abakwirakwiza amakuru y’ibyavuye mu matora kandi Komisiyo y’amatora itarabitangaza.

    Bagabo Joh.

    Source : https://www.imirasire.rw/?UGANDA-Police-yatahuye-umugambi-wa-Bobi-Wine-wogushaka-kuburirwa-irengero-nyuma

  • Abantu 5 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 194 barayandura #rwanda #RwOT

    Abahitanwe na Covid-19 mu Rwanda n'abagore babiri b'imyaka 93 na 66 bo mu mujyi wa Kigali.Abagabo 2 bo mu mujyi wa Kigali barimo uw'imyaka 68 na 48 n'uw'imyaka 27 w'i Rwamagana.

    Abanduye bashya uko ari 194 babonetse I Kigali:98, Huye:17,Rulindo:17,Gicumbi:14, Kirehe:12,Gisagara:12,Musanze:6, Rwamagana:6,Nyagatare: 5, Gakenke:2,Nyanza:2,Rusizi:1,Nyamagabe:1, Rubavu:1.

    Umubare w'abamaze gukira Covid-19 bose mu Rwanda ni 6,974 nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 3,209 bakirwaye aho bakiri kwitabwaho.

    Ibimenyetso bya Covid-19 birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Urukingo rwa Covid-19 rwakozwe na laboratoire yo mu Bushinwa, Sinovac Biotech, rukomeje gutakarizwa icyizere nyuma y'igeragezwa ryakorewe muri Brésil, bagasanga ubushobozi rufite rwo kurinda umuntu Coronavirus buri ku kigero cya 50,38%, ikigero cyo hasi ugereranyije n'inkingo za Pfizer na Moderna.

    Abasesenguzi bavuga ko ubushobozi buke bwagaragaye kuri uru rukingo bushobora gutuma inkingo zakorewe mu Bushinwa zitakarizwa icyizere ku Isi, bikagorana ko iki gihugu cyagarura isura yacyo muri gahunda cyari gifite yo gutanga inkingo ku bihugu biri mu nzira y'amajyambere.

    Yanzhong Huang, ukora mu bijyanye n'ubuzima mu kigo cya Amerika yavuze ko yatunguwe no kubona urukingo rwa Sinovac rufite ubushobozi buke bene aka kageni, aho urwa Moderna na Pfizer rufite ubushobozi bungana na 95%, urwo mu Burusiya rwitwa Sputnik V rukagira 91%, naho urwo mu Bwongereza rwakozwe na Kaminuza ya Oxford na AstraZeneca rukagira 70%, mu gihe urundi rwakozwe n'ikigo cya leta cyo mu Bushinwa cyitwa Sinopharm rufite ubushobozi bungana na 79.34%.

    Huang avuga ko ubushobozi buke bw'urukingo rwa Sinovac buzatuma isoko ryarwo ku isi ritiyongera mu gihe hari ibihugu bimwe byari byaramaze kurutumiza, nka Brésil yari yaratumije inkingo miliyoni 46, Turikiya yari yaratumije miliyoni 50 na Hong Kong yari yaratumije miliyoni 7,5.

    Akomeza agira ati 'Nubwo hari ibihugu byateganyaga gutumiza uru rukingo cyangwa n'ibindi byamaze kurutumiza, abaturage bamwe bashobora kwanga kuruterwa kubera gukemanga ubushobozi rufite bwo kurinda umuntu virus.'

    Kugeza ubu mu gihugu cy'u Bushinwa hari ibihumbi by'abantu bari baramaze guterwa uru rukingo guhera muri Nyakanga.

    U Bushinwa bumaze gutera inkingo miliyoni 4.5, zakozwe n'ibigo bitatu byo muri icyo gihugu, ndetse barateganya no gutera abandi bantu miliyoni 50 ku munsi bizihizaho umwaka mushya w'ukwezi muri Gashyantare uyu mwaka.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-5-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-194-barayandura

  • Ingingo z’ingenzi z’impamvu yo gusaba guhinduza amazina za Olivier #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa MUNYENGANGO Oliveir mwene Munyengango Desire n Mukakanuma Beatrice, utuye mu Mudugudu wa Gatare, Akagari ka Bwerankori, umurenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazin asanganywe ariyo MUNYENGANGO Olivier, akitwa KAMI MUNYENGANGO Olivier mu gitabo cy’irangamimerere.

    Impamvu atanga yo guhinduza izina ni izina nkoresha mu gihugu cyo hanze.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Ingingo-z-ingenzi-z-impamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-za-Olivier

  • Perezida Magufuli yasabye Perezida wa Zanzibar kuzamena Ikibyimba. #rwanda #RwOT

    Ibi Pereziga Magufuri yabitangaje kuri uyu wakane 14/2021 ubwo yakiraga Perezida wo mu birwa bya Zanzibar Dr Hussein Mwinyi hamwe na Visiperezida we Maalim Seif Sharif Hamed.

    Perezida Magufuri yagize ati” ndagusabye uzamene ikibyimba”.

    Ni mu mvugo akunda gukoresha ashaka kuvuga ko umukozi udashoboye agomba kwirukanwa mu giswayili ni ukuvuga ko ari ukumena ikibyimba ( Kutumbua Majipu )

    yakomeje avuga ko mugihe azabona hari umukozi udashoboye uzabigenze gutyo nkuko tubikesha ikinyamakuru Mwananchi.

    Mubindi Magufuri yavuze nuko yemereye mugenziwe wa Zanzibar ko azamugirishiriza inyamaswa kugiciro cya Leta kugirango Zanzibar izagire ubucyerarugendo bushingiye kunyamaswa.

    Perezida wa Zanzibar ari muruzinduko rw’iminsi ibiri muri Tanzania mu karere ka Ctato mu intara ya Geita.

    Bagabo John.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Perezida-Magufuli-yasabye-Perezida-wa-Zanzibar-kuzamena-Ikibyimba

  • Hari impungenge ko ibibazo by'ubuzima bw'imyororokere n'ubwo mu mutwe bishobora kwiyongera – #rwanda #RwOT

    Mbere y'uko COVID-19 igera mu Rwanda, Umuryango Nyarwanda wita ku Buzima (Health Development Initiative-HDI), watangazaga ko wakiraga abantu basaba ubufasha mu by'ubuzima bagera kuri 300 mu cyumweru, binyuze ku murongo wayo utishyurwa.

    Umuyobozi Mukuru wa HDI, Dr Kagaba Aflodis, yavuze ko kuva icyorezo cyagera mu Rwanda iyo mibare yiyongereye cyane kuko benshi batari bagishoboye kujya kwaka izo serivisi kwa muganga.

    Ati 'Kuva muri Mata umwaka ushize, imibare y'abaduhamagara yariyongereye cyane igera ku bantu 17000 ku cyumweru, biganjemo abangavu, abagore n'imiryango, bashaka ubufasha n'ubujyanama ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, hakaba n'abasabaga ubufasha bw'ubuvuzi bw'ibanze.'

    Dr Kagaba yavuze ko na mbere y'icyorezo hari haratangiye kugaragara ubwiyongere bw'abangavu baterwa inda, bikaba byaraniyongereye cyane mu gihe cy'icyorezo. Yagaragaje ko ubu bwiyongere busaba ubufasha bwisumbuyeho mu bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere n'ubwo kwita ku bw'abo bangavu batwite n'abana batwite.

    Yavuze ko inzego zifata ibyemezo zikwiye kwitegura ingaruka zisumbuyeho, ziyongera ku bibazo by'ubuzima bwo mu mutwe n'ibyo mu buzima busanzwe, by'umwihariko muri ibi bihe by'icyorezo aho ibyo bibazo byiyongereye kandi abenshi badafite uburyo bwo kujya kwa muganga.

    Ati 'Kuba hari abari bafite ibyabinjirizaga bikaba byarahungabanye cyangwa bigahagarara burundu, no kuba abanyeshuri baramaze amezi menshi mu rugo batajya ku ishuri, byatumye ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe ndetse n'ibibazo rusange byiyongera muri sosiyete yacu.'

    Iby'iri gabanuka byo gutanga serivisi zitandukanye z'ubuzima, birahamywa n'Umuyobozi w'Abakozi mu bitaro bya La Croix du Sud biri i Kigali wavuze ko abakirwaga n'ibitaro bagabanutse cyane muri ibi bihe by'icyorezo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-impungenge-ko-ibibazo-by-ubuzima-bw-imyororokere-n-ubwo-mu-mutwe-bishobora