Category: Uncategorized

  • U Rwanda rwaguze ibyuma bishobora kubika inkingo zose za Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi byuma bije byiyongera ku bindi u Rwanda rwari rusanzwe rukoresha mu kubika neza inkingo ngo zitangirika, gusa byo bikagira umwihariko w'uko bishobora kuzikonjesha ku kigero cya dogere -40 na -86.

    Kuba u Rwanda ruguze ibi byuma ni indi ntambwe itewe mu kubaka ubushobozi bwo gukomeza guhangana na Covid-19 cyane ko ubushakashatsi bwagiye bugaragaza ko inkingo za Covid-19 zimaze kuboneka zizasaba kuzibika ahantu hakonje cyane.

    Uretse ibi byuma biri i Masoro mu Mujyi wa Kigali, u Rwanda rufite n'ibindi bikoresho bishobora kuzifashishwa mu kugeza hirya no hino mu gihugu inkingo zitandukanye za Covid-19 kandi zidataye ikigero cy'ubukonje zigomba kubikwamo.

    Kubona ibi byuma bikonjesha ni kimwe mu bikomeye biri mu myiteguro yo kwakira inkingo kuri ubu igeze kuri 95%.

    U Rwanda rwamaze gutanga ubusabe bwarwo bw'inkingo za COVID-19, byitezwe ko muri Werurwe 2021 zizaba zabonetse.

    Uretse kuba ibi byuma bizakoreshwa mu kubika inkingo za COVID-19 bizanakoreshwa no mu kubika izindi 12 zisanzwe zihari zirimo izihabwa abana ndetse n'abantu bakuru.

    U Rwanda rwakwakira inkingo zose za Covid-19

    Hari hashize iminsi hari impungenge z'uko u Rwanda rushobora kuzitirwa n'ubushobozi buke mu bijyanye no kubika inkingo bigatuma hari zimwe rutabasha kwakira kandi wenda arizo zaba zoroshye kuzibona.

    Ibi byaterwaga n'uko nk'inkingo enye ziri mu cyiciro cya nyuma cy'igerageza, zose zifite amabwiriza yihariye ajyanye n'uburyo zibikwamo n'uko zitwarwamo. Urukingo rwa AstraZeneca rwakozwe na Kaminuza ya Oxyford mu Bwongereza, ni rwo rwonyine rwagaragaraga nk'urushobora korohera u Rwanda kuko rutagoranye mu buryo rubikwamwo.

    Mu kiganiro Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yagiranye na IGIHE yavuze ko nyuma yo kubona ibi byuma bikonjesha u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira urukingo rwose rwaboneka.

    Yagize ati 'Bivuze ko u Rwanda rushobora kwakira urukingo urwo ari rwo rwose kuko biriya byuma bikonjesha bifite ubushobozi bwo kubika inkingo za Pfizer kuko arizo zisaba kuzibika ahantu hakonje kuri dogere 70 munsi ya zeru, izindi nkingo yaba Moderna na AstraZeneca zo dusanganywe ubushobozi bwo kuzibika, ubu urukingo rwose rwaza mu Rwanda twabasha kurubika no ku rutanga neza.'

    Ibi byuma u Rwanda rwaguze bifite ubushobozi bwo kubika dose ibihumbi 300.

    Mu Ukuboza 2020 Minisitiri w'Ubuzima yabwiye IGIHE ko hari icyizere cy'uko u Rwanda ruzabona urukingo rwa Covid-19 mu mezi ya mbere ya 2020.

    Ibi abishingira ku kuba u Rwanda rwarubahirije itariki ya 07 Ukuboza 2020 yari yatanzwe nk'igihe ntarengwa ibihugu byose bigomba kuba byatanze ubusabe bw'inkingo za COVID-19, aho ari kimwe mu byemerewe kuzahabwa inkingo 20% by'abaturage bose b'igihugu mu cyiciro cya mbere.

    Izi nkingo zizatangwa n'ihuririo rigamije kwihutisha kugeza urukingo rwa Covid-19 ku bihugu, Covax, ari naryo rizazigura ku ikubitiro rikazisaranganya hirya no hino ku bihugu.

    Mu bazahabwa urukingo mu cyiciro cya mbere harimo abakozi bo kwa muganga, abafite indwara zitadakira nk'umuvuduko w'amaraso, diabète, asthma n'izindi zo mu buhumekero, abakuze bafite hejuru y'imyaka 65, abakora mu nzego zituma bashobora kugira ibyago byo kwandura nko kuri gasutamo n'abandi bahura n'abantu benshi.

    Ubu mu Rwanda umubare w'abamaze kwandura Covid-19 n'abo ihitana ukomeje kwiyongera, kuri ubu abayanduye barenga ibihumbi 10 mu gihe abo yahitanye ari 128.

    Ibi byuma byaguzwe miliyoni 50Frw

    Bifite ubushobozi bwo kubika dose ibihumbi 300 z’inkingo za Covid-19

    Ibi bikoresho ni byo bizajya byifashishwa mu kuzigeza ku baturage


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwaguze-ibyuma-bizakonjesha-inkingo-za-covid-19-bifite-agaciro-ka

  • Kicukiro:Abaturage barwanye n'abayobozi bari bagiye kubasenyera inzu, hitabazwa Polisi – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa yine n'igice z'amanywa kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Mutarama 2021, nibwo aba baturage barwanye n'ubuyobozi n'abanyerondo ndetse banabatera amabuye mu rwego rwo kwanga ko babasenyera inzu.

    Abaturage babwiye IGIHE ko batiyumvisha impamvu ubuyobozi buza kubasenyera inzu mu gihe baba barazubatse bareba.

    Imiryango ine yasenyewe inzu ivuga ko zasenywe kuko yanze gutanga ruswa cyane ko hari n'izindi zubatswe zitasenywe kandi nazo ziri ahitwa ko ari mu manegeka.

    Umwe yagize ati 'Kuki baza kudusenyera ubu kandi twarubatse bareba, ubu koko wakubaka inzu igahagarara nta muyobozi n'umwe ubizi ?'

    Dusengimana Obed yavuze ko yarwanye n'abayobozi kuko bashakaga gusenya inzu mu gihe hari hakirimo umwana muto wari uryamye.

    Ati ' Kugira ngo turwane n'uko abaje gusenya bohereje umunyerondo umwe noneho ageze aha aravuga ngo abari mu nzu nimusohoke kandi umwana yari aryamye, noneho ndi kubimusobanurira ahita ankubita anjugunya hirya iriya.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatenga, Mugisha Emmanuel, yavuze ko ubwo bari bamaze kubona abaturage basagariye abaje gusenya aribwo hitabajwe Polisi.

    Ati 'Twari tuje kureba abaturage bubatse mu kajagari kugira ngo tubashakire ahandi heza hatari mu manegeka bajya gutura. Hari harimo umukecuru ufite abana bakuru nibwo batangiye gutera amabuye twitabaza polisi.'

    Yongeyeho ko inzu abaturage basenyewe nibigaragara ko nta bushobozi bafite bazashakirwa ahandi ndetse banabaremere mu rwego rwo kubafasha.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko abo baturage batafunzwe kuko ubwo Polisi yahageraga batongeye gutera amahane.

    Ubuyobozi bwavuze ko bwasenyeye aba baturage kuko bubatse ahatemewe

    Abaturage bari banze gusenyerwa kugeza ubwo hitabazwaga Polisi

    Hitabajwe polisi kugira ngo izi nzu zubatswe mu kajagari zisenywe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kicukiro-abaturage-barwanye-n-abayobozi-bari-baje-kubasenyera-inzu-hitabazwa

  • RAB yatanze umuburo ku ngurube zishobora kuba ziri kugurishwa zirwaye – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo RAB yatangaje ko hari icyorezo cyagaragaye mu ngurube zo mu turere twa Nyagatare, Kirehe, Kicukiro, Gasabo na Rwamagana. Yasabye abo borozi kuba bitonze ingurube zirwaye zikavurwa, izitarwaye zikabanza gutegereza kugeza icyorezo kirangiye.

    Icyakora, iki kigo cyatangarije Rwanda Today ko hari aborozi bari kugica mu rihumye bakagurisha ingurube zabo birinda ibihombo, ibintu bishobora gushyira ubuzima bw'izindi ngurube mu kaga ndetse n'ubuzima bw'abantu barya inyama zazo.

    Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Ubushakashatsi mu bworozi no gusakaza ikoranabuhanga muri RAB, Dr Fabrice Ndayisenga, yavuze ko aborozi bakomeje iyo myitwarire, amatungo yabo ashobora gushyirwa mu kato.

    Ati 'Nibyo hari indwara ya rouget y'ingurube iri gukwirakwira mu bice bitandukanye by'igihugu. Ntabwo byari byagera mu cyiciro cya mbere ku buryo hashyirwaho akato ariko dukurikije uko tureba ibintu niho bigana kuko aborozi bamwe bari kubirengaho bakagurisha ingurube zanduye.'

    Yavuze ko nubwo iyo ndwara ivurwa igakira, hari aborozi batabikora ndetse n'ababikoze ntibubahirize inama zatanzwe n'abaganga b'amatungo.

    Ndayisenga yavuze ko imiti ivura iyo ndwara iboneka mu turere twose kandi Guverinoma yatangije uburyo bwo gusuzuma no gukingira ingurube.

    Yagize ati 'Kugurisha no kurya izi nyama ni ibintu bibi cyane, byagira ingaruka ku buzima bw'abantu. Inyama zose zivuye ku nyamaswa zirwaye ziba zifite ikibazo.'

    Yavuze ko hari umugore bari gukurikirana wagurishije ingurube ze mu karere ka Rubavu kandi zaranduye nyuma y'uko imwe mu zo yari atunze ipfuye.

    Indwara ya Rouget y'ingurube izwi nka Swine Erysipelas cyangwa Rouget du Porc iterwa n'agakoko kitwa Erysipelothrix Rhusiopathiae.

    Ingurube yafashwe igira umuriro mwinshi, igacika intege, ikagira ibibara bitukura ku ruhu, igahumeka nabi, amatwi akirabura, ikanga kurya no kunywa amazi, ikabyimba mu ngingo, ikananirwa no kugenda. Ibi akenshi bikurikirwa n'urupfu. Ingurube ipfuye ntiribwa iratabwa.

    Aborozi b’ingurube basabwe kwirinda kugurisha amatungo yabo batazi uko ahagaze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rab-yatanze-umuburo-ku-ngurube-zishobora-kuba-ziri-kugurishwa-zirwaye

  • Abahanzi babica bigacika mu muziki nyarwanda nyamara barabanje kuririmba muri Korali(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahanzi banyuze muri Korali ni benshi, reka tubagezeho nibura abagera ku 7 baririmbye muri Korali, ubu bakaba bakora umuziki usanzwe (Secular music) ndetse bakaba babica bigacika muri iki gihugu cy'u Rwanda no hanze yacyo.

    1.Meddy

    Ngabo Medard Lobert ukoresha izina rya Meddy muri muzika, ubu ni umwe mu bahetse muzika Nyarwanda mu Rwanda n'i Mahanga. Indirimbo ye 'Slowly' imaze kurebwa kurusha izindi zose z'abahanzi nyarwanda batangiriye umuziki mu Rwanda, imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 42 kuri Youtube. Ni umuhanzi nyarwanda umaze kubaka izina mu buryo bukomeye ukora mu njyana ya R&B na Pop akaba akorera muzika ye muri Amerika.

    Ubwo yigaga mu mwaka wa 3 w'amashuri yisumbuye, yaririmbaga mu itsinda rya 'Justified' ryo muri Zion Temple aho bakunze kwita kwa Gitwaza. Kubera nyina yakundaga kumwigisha gucuranga cyane byatumye yisanga muri Korali. Imwe mu ndirimbo ze yatangiriyeho umuziki, 'Ungirira ubuntu' nayo ni iya Gospel, ikaba yarakunzwe cyane kugeza n'uyu munsi. Nyuma yaje gutera umugonga Korali yinjira mu ndirimbo zisanzwe, biramuhira cyane dore ko ubu ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere.

    2.The Ben

    Mugisha Benjamin (The Ben) nawe uri mu bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, we na Meddy kuva kera bahoze ari inshuti kugeza n'uyu munsi. Iby'ubukeka bwabo, bavuga ko ari abafana n'itangazamakuru babirema kuko bahamya ko ari inshuti cyane. Bagitangira umuziki, aho Meddy yasengeraga akanarirmba, na The Ben niho yaririmbaga muri Zion Temple.

    The Ben yaririmbanaga kandi mu itsinda rya Justfied na Mbabazi Isaac uzwi ku izina rya Lick Lick na Nduwayo Columbus ari we Rata Jah NayChah ugishinze imizi mu muziki wa Gospel, akaba akunzwe cyane mu ndirimbo ye yise 'Hindura'. Umuziki usanzwe wahiriye cyane The Ben dore ko magingo aya ari ku gasongero k'abahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere.

    3. Butera Knowless

    Butera Knowless kuva kera bamwe bari bazi ko azakurira muri Korali ubwo yigaga muri APACE aho yize icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye, ari naho yatangiriye kwerekana ko azi kuririmba. Knowless aho yize icyiciro rusange muri APARUDE, mu ishuri ry'Abadivantisiti ndetse no muri APACE, yari mu muryango mugari w'abanyeshuri b'Abadivantisiti b'umunsi wa karindwi, akaba no muri Korali Maranatha kimwe n'abandi bahanzi bazwi hano mu Rwanda barimo Tonzi.

    4. Yvan Buravan

    Dushime Burabyo (Yvan Buravan), ni umwe mu bahanzi batangiye muzika bakiri bato, ntiwakwiyumvisha uburyo uyu muhanzi ku myaka ibiri gusa yari azi gufata igicurangisho cya muzika. Yatangiye muzika akiri umwana muto aho ku myaka 2 gusa mukuru we yamuguriye aga piano k'abana yirirwaga akina nako kugeza aho akuriye akunda muzika cyane. Ibi byatumye yinjira muri korali y'abana nyuma yo kwiyumvamo impano yo kumenya kuririmba.

    Amaze gukura yaje kujya mu itsinda Kingdom of God Ministries ryamamaye mu ndirimbo 'Nzamuhimbaza', 'Sinzava aho uri' n'izindi. Yaje gutera umugongo korali, atangira gukora umuziki usanzwe, waramuhiriye rwose dore ko ubu ari umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki nyarwanda. Buravan, watatiye Korali akigira muri 'Secular music', ubu ahagaze neza mu Rwanda dore ko azwi no hanze y'u Rwanda ndetse aherutse no kwegukana igikombe mpuzamahanga cya Prix Decouverte gitangwa na RFI.

    5. Alyn Sano

    Umuhanzikazi Shengero Aline Sano uzwi nka Alyn Sano, ni umwe mu bakobwa bahagaze neza cyene mu Rwanda, akagira umwimerere mu ijwi rye rihogoza benshi. Mu mwaka wa 2008 nibwo yari muri korali, nyuma yaho yari umukinnyi w'umupira w'amaguru w'ikirangirire mu kigo yigagaho. Yaje kuva muri korali, yanzika umuziki usanzwe, ubu ageze ku rwego rushimishije mu muziki we.

    6.Jay Polly

    Tuyishime Joshua uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya Jay Polly, umuraperi wari uhagaze neza mu myaka yatambutse, wacitse intege mu myaka ibiri ishize, kuririmba abikomora ku mubyeyi we waririmbaga muri korali Hoziyana muri ADEPR mu Gakinjiro. Ibyo byatumye uyu muraperi nawe aririmba muri korali y'abana, gusa amaze gukura yaje kuyuvamo atangira gukora umuziki usanzwe.

    7.Safi Madiba

    Niyibikora Safi (Safi Madiba) wabarizwaga muri Urban Boys, ubu ukora muzika ku giti cye, akaba ari no mu bahanzi bahagaze neza mu Rwanda, ubwo yigaga mu ishuri ryisumbuye rya Gitwe, yabaye muri Korali. Yaje kuyivamo, atangira kuririmba indirimbo zisanzwe mu itsinda rya Urban Boys, ubu ni umuhanzi ukora muzika ku giti cye kandi uhagaze neza cyane.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/abahanzi-babica-bigacika-mu-muziki-nyarwanda-nyamara-barabanje-kuririmba-muri-koraliamafoto/

  • Snapchat yasibye burundu konti ya Donald Trump. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'inkubiri yo guhagarika amakonti y'imbuga nkoranyambaga zirimo facebook, Twitter na YouTube akoreshwa na Trump, kuri ubu hatahiwe Snapchat yo yahise isiba burundu konti y'uyu mugabo.

    Kuwa 6 Mutarama 2021, nibwo muri Amerika habaye imyigaragambyo y'abashyikiye bwana Trump umaze imyaka igera kuri 4 ayobora iki gihugu ariko akaba yariyamamarije manda ya 2 akaza gutsindwa na Joe Biden ugiye kujya ku butegetsi kuri uyu wa 20 Mutarama 2021. Gusa ku ruhande rw'abashyigikiye Trump ntabwo baremera ko umuntu wabo yatsinzwe amatora.

    Iyi myigaragambyo yabereye ku nyubako ya Capitol, nyuma yuko iba, Trump yashimagije abamushingikiye ndetse anavuga ko bakunda igihugu cyane abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Yaje guhabwa igihano n'ubuyobzoi bw'izi mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, Twitter na Youtube cyo kumara amasaha make atazikoresha, gusa igihe cyarashize n'ubundi arakomeza arisanzura.

    Ibi byatumye izi mbuga nkoranyambaga zimufatira umwanzuro wo kuzamudohorera amaze gutanga ubutegetsi kuwa 20 Mutarama 2021 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'ibihuha cyangwa kuba yazikoresha akangurira abantu gukomeza kwigaragambya.

    Gusa ku munsi wo kuwa 13 Mutarama ubuyobozi bw'urubuga rwa snapchat bwatangaje ko igihe rwari rwihaye cyavuyeho ahubwo ko bagiye gusiba burundi konte ya Perezida Donald Trump.

    Umuvugizi w'iki kigo cya snapchat aganira na CNN yagize ati 'Mu cyumweru gishize twatangaje ko konte ya Perezida Trump iba ihagaritswe, twari turi kureba icyemezo kirambye kiri mu nyungu z'umuryango mugari w'abakoresha snapchat'.

    Uyu muvugizi yunzemo agira ati 'Mu nyungu z'ubusugire bwa rubanda, hagendewe mu gukwirakwiza ibihuha kwe, imbwirwa ruhame zibiba urwango n'ihohotera binyuranye n'amahame yacu, twafashe umwanzuro wo gusiba konte ya Trump burundu'.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/snapchat-yasibye-burundu-konti-ya-donald-trump/

  • Reba ibintu bike by'ibanze ukwiye kugira kugira ngo igitsina gore kikubahe #rwanda #RwOT

    Dore ibintu bike by'ibanze ukwiye kugira kugira ngo igitsina gore kikubahe

    Guhorana ibyishimo

    Ukwiye guhora burigihe umwenyura kabone n'ubwo ubuzima ubamo bwaba butabikwemerera, ntugakomeze ibintu. Abantu bishimye kandi basetsa usanga banakurura abandi bagahora bashaka kubegera. Niba uhuye n'umkobwa cyangwa umugore bwambere, muganirize utuntu dusekeje kandi wifitiye ikizere ariko wirinde kubigira birebire

    Ubu ni uburyo bwiza bwo gufungura amarangamutima y'umugore cyangwa umukobwa muhuye bwambere kuko bituma ahorana amatsiko yo kurushaho kukumenya

    Igirire ikizere kandi uhore wisanzuye

    Abagore benshi banezezwa no kubona umugabo wihagazeho kandi wifitiye ikizere n'ubwo bamwe muri bo bigira nk'aho bitabafashe ho.
    Gukunda abagabo bigirira ikizere binaba muri kamere y'abagore kuko bazi ko abagabo nk'aba baboneka hake. Gusa ntukihingemo kwigirira ikizere ahubwo uge ureka bibe ibiri muri wowe ubwawe.

    Iga kandi kumva wisanzuye igihe uri kumwe n'umugore kuko nawe ashobora kukugerageza kugira ngo arebe ko koko wihagazeho cyangwa ari ibyo uri kwihingamo.

    Nasanga koko uri umugabo uhamye, azishimira kukubona ndetse aniyumvemo ko ari wowe yashakaga.

    Ibitekerezo byagutse

    Abagabo bamwe usanga batinya kurwana intambara yo kwigarurira umugore nyamara iyo umaze kwigarurira umutima w'umugore nta n'ikindi utabasha kwigarurira. Ntu gakererezwe no kwibaza ngo ese ubu ndamubwira iki kuko bizaguca intege bitume unatinya. Gerageza kwegera abagore muganire ndetse hari n'ubwo bamwe usanga bakwitwara ho nabi, ibyo ntibikakubuze gukomeza buke buke uzagera k'uwo ushaka.

    Ambara neza

    Iga kwambara neza kandi uberwe, ntukifate nk'aho utiyitayeho. Ntukabereho gushimisha cyangwa kunezeza. Kwambara neza si ukwambara ibihenze gusa ahubwo kumesa imyenda yawe, iterwa ipasi ukayitera kandi ntiwambare nk'abasore b'inkundarubyino byatuma abakobwa bataguca amazi.

    Abagabo bamwe cyangwa abasore bakunda kwishushanya akaba yanakora ibyo adashoboye ngo akunde anezeze umugore cyangwa umukobwa.
    Ba uwo uriwe w'umwimerere. Wibaho ubuzima bwawe ngo ugire uwo unezeza, baho wisanzuye igihe ubona ntawe bishyira mu bibazo. Uwo ku gukunda azgukundira icyo.

    Source : http://umuryango.rw/opinion/article/reba-ibintu-bike-by-ibanze-ukwiye-kugira-kugira-ngo-igitsina-gore-kikubahe

  • Ubukungu bw'u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 5,7% mu 2021 – #rwanda #RwOT

    Ikigega Mpuzamahanga cy'Ubukungu, IMF, mu mwaka ushize, na cyo cyari cyavuze ko ubukungu bw'u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 5,7%, buvuye kuri 0,2% bwari bwagabanutseho umwaka ushize.

    IMF yavuze ingamba zashyizweho na Leta y'u Rwanda, zirimo gufasha ibigo by'imari gukomeza kubona amafaranga, korohereza abafite imyenda, gukomeza ibikorwa by'ubwubatsi byatanze imirimo myinshi n'izindi ngamba zitandukanye, byagize uruhare mu gutuma ubukungu bw'u Rwanda budahungabana cyane.

    Ku rundi ruhande, kuba igihugu gikomeza gutsinda urugamba rwa Coronavirus, bituma ubuzima muri rusange bukomeza bityo n'ubucuruzi bugakorwa, mu gihe abantu batangira kongera gutinyuka kujya ku masoko guhaha ndetse no gusubukura imirimo yabo.

    Impunguke mu bukungu zivuga ko muri rusange, ubukungu bw'u Rwanda uyu mwaka buzubakira ku nzego zirimo ubuhinzi n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro zakomeje imirimo yazo kandi zigatanga umusaruro ushimishije, na cyane ko izo nzego zombi ari zo zigize igice kinini cy'ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.

    IMF ivuga mu mwaka utaha, ubukungu bw'igihugu n'ubundi bwitezweho kuzazamuka ku kigero cya 6,7%, ahanini bitewe n'uko ibikorwa birimo ubukerarugendo bizakomeza gutanga umusaruro byari bisanzwe bitanga mbere ya Coronavirus, ndetse n'imikorere y'ubukungu bw'Isi ikazaba ijya kumera nk'uko yahoze mbere y'ibihe bya Coronavirus.

    Impuguke mu by'ubukungu, Ted Kaberuka, yabwiye CNBC Africa ko inzego z'ubukungu zirimo ubwubatsi n'inganda zizagira uruhare rufatika mu kuzamura umusaruro w'ubukungu muri rusange, zikiyongera ku zindi nk'ubuhinzi n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ziri gutanga umusaruro mwiza muri iyi minsi.

    Ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 5,7%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubukungu-bw-u-rwanda-buzazamuka-ku-kigero-cya-5-7-mu-2021

  • Dore ibihugu bituwe n'abantu benshi kurusha ibindi muri Afurika. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwiyongere bw'abaturage ku mugabane wa Afurika ahanini buterwa nuko abana bavuka ari benshi cyane kuruta kure abapfa. Ibihugu byinshi ku mugabane wa Africa kuri ubu bihangayikishijwe n'ubwiyongere bukabije bw'abaturage ugereranyije n'ibindi bice bigize isi.

    Kuri ubu rero tugiye kugendera ku mibare maze turebe ingano y'abaturage mu bihugu binyuranye by'umugabane wa Afurika. Ubusanzwe umugabane utuwe kurusha ahandi hose ku isi ni Aziya kuko ibarizwaho ibihugu bibiri byihariye hafi 40% by'abaturage batuye isi yose. Nyuma ya Aziya rero umugabane wa Africa uhita ukurikiraho mukugira abaturage benshi cyane.

    Irebere urutonde rwose uko ruhagaze kubihugu 13 bya mbere.

    1. Nigeria: 206 M
    2. Ethiopia: 114,9 M
    3. Egypt: 102 M
    4. DR Congo: 89,5 M
    5. Tanzania: 59,7M
    6. South Africa: 59,3 M
    7. Kenya: 53,7 M
    8. Uganda: 45,7 M
    9. Algeria: 43,8 M
    10. Sudan: 43,8 M
    11.Maroc: 36,9 M
    12. Angola: 32,8 M
    13.Mozambique: 31,2 M.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/dore-ibihugu-bituwe-nabantu-benshi-kurusha-ibindi-muri-afurika/

  • Ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 5,7% mu 2021 – #rwanda #RwOT

    Ikigega Mpuzamahanga cy’Ubukungu, IMF, mu mwaka ushize, na cyo cyari cyavuze ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 5,7%, buvuye kuri 0,2% bwari bwagabanutseho umwaka ushize.

    IMF yavuze ingamba zashyizweho na Leta y’u Rwanda, zirimo gufasha ibigo by’imari gukomeza kubona amafaranga, korohereza abafite imyenda, gukomeza ibikorwa by’ubwubatsi byatanze imirimo myinshi n’izindi ngamba zitandukanye, byagize uruhare mu gutuma ubukungu bw’u Rwanda budahungabana cyane.

    Ku rundi ruhande, kuba igihugu gikomeza gutsinda urugamba rwa Coronavirus, bituma ubuzima muri rusange bukomeza bityo n’ubucuruzi bugakorwa, mu gihe abantu batangira kongera gutinyuka kujya ku masoko guhaha ndetse no gusubukura imirimo yabo.

    Impunguke mu bukungu zivuga ko muri rusange, ubukungu bw’u Rwanda uyu mwaka buzubakira ku nzego zirimo ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zakomeje imirimo yazo kandi zigatanga umusaruro ushimishije, na cyane ko izo nzego zombi ari zo zigize igice kinini cy’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.

    IMF ivuga mu mwaka utaha, ubukungu bw’igihugu n’ubundi bwitezweho kuzazamuka ku kigero cya 6,7%, ahanini bitewe n’uko ibikorwa birimo ubukerarugendo bizakomeza gutanga umusaruro byari bisanzwe bitanga mbere ya Coronavirus, ndetse n’imikorere y’ubukungu bw’Isi ikazaba ijya kumera nk’uko yahoze mbere y’ibihe bya Coronavirus.

    Impuguke mu by’ubukungu, Ted Kaberuka, yabwiye CNBC Africa ko inzego z’ubukungu zirimo ubwubatsi n’inganda zizagira uruhare rufatika mu kuzamura umusaruro w’ubukungu muri rusange, zikiyongera ku zindi nk’ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ziri gutanga umusaruro mwiza muri iyi minsi.

    Ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku kigero cya 5,7%

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubukungu-bw-u-rwanda-buzazamuka-ku-kigero-cya-5-7-mu-2021

  • Umwiza Phiona wasohoye indirimbo ivuga kuri C… – #rwanda #RwOT

    Yabivugiye mu mashusho y'indirimbo ye ya mbere yise 'Fight Corona' igamije gukangurira buri wese kugira uruhare mu guhangana no kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 kimaze kwambura ubuzima umubare munini w'abatuye Isi.

    Mu masengonda ya mbere y'iyi ndirimbo, Umwiza Phiona atangaza ko ari we watworanyijwe kuzaserukira u Rwanda muri iri rushanwa. Ati 'Ndabasuhuje b'Abanyafurika. Ni Phiona Miss University Africa Rwanda.'

    Indirimbo ye yise 'Fight Corona' yashyizwe kuri konti ya Instagram y'iri rushanwa ikurikirwa n'abantu barenga ibihumbi 28. Mu magambo bashyizeho bavuze ko ari indirimbo yakozwe na Umwiza Phiona Miss University Africa Rwanda igamije kurwanya Covid-19.

    Umwiza Phiona wanagaragaje impano ye yo kuririmba ubwo yari muri Miss Rwanda 2020, aririmba asaba buri wese kugira uruhare mu guhanga n'ubwandu bushya bwa Covid-19. Akavuga ko buri muntu akwiye kubahiriza ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

    Uyu mukobwa asaba abantu kwambara agapfukamunwa, guhana intera igihe umuntu agiye ahantu hateraniye abantu benshi, gukaraba intoki neza kandi kenshi, gukoresha umuti wa 'Hand Sanitizer' n'ibindi.

    Umwiza agaragaza amashusho atandukanye y'abantu bari mu Mujyi wa Kigali binjira mu nyubako zitandukanye babanje gukaraba intoki, abahana intera n'ibindi byinshi bigaragaza gushyira mu ngiro amabwiriza yo kwirinda iki cyorezi kibasiye Isi muri iki gihe.

    Amashusho y'iyi ndirimbo, uyu mukobwa yayafatiye muri Scheba Hotel iherereye mu Kiyovu. Ijwi rye ryumvikanisha ko yavamo umuhanzi mwiza abikomeje.

    Aherutse kubwira INYARWANDA ko yatekereje gukora iyi ndirimbo kugira ngo atange umusanzu we mu gufasha Leta gukomeza gukangurira abaturarwanda guhashya iki cyorezo bubahiriza amabwiriza yatanzwe n'inzego z'ubutima.

    Uyu mukobwa avuga ko yari amaze igihe kinini afite igitekerezo cyo gukora indirimbo nk’iyi, aza kugishyira mu ngiro nyuma y'uko abonye n'abandi bakobwa bafite amakamba bo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika bari gusohora indirimbo zikangurira abantu gukomeza kwirinda Covid-19.

    Irushanwa rya Miss Univeristy Africa rizabera muri Nigeria muri Gashyantare 2020 n'ubwo hari amakuru avuga ko rizigizwa imbere bitewe n'uko Covid-19 yakajije umurego muri iki gihugu.

    Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima muri Nigeria yo mu ijoro ry'uyu wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021, igaragaza ko abantu barenga ibihumbi 104 (+1,398) bamaze kwandura Covid-19, ibihumbi 82 (981) bamaze kuyikira n'aho 1,382 (+9) bitabye Imana.

    Umwiza Phiona azahatana n'abakobwa bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika bari hagati y'imyaka 18 na 26 y'amavuko barimo Uganda, Ethiopia, Burkina Faso, Uganda n'abandi.

    Umwiza agiye guserukira u Rwanda abisikana na Umutoni Linda wahagarariye u Rwanda mu 2017, Umunyana Shanitah mu 2018 wegukanye ibihembo bitatu. Mu 2019, u Rwanda rwari guserukira na Uwase Sangwa Odille wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2019, ntibyakunda kuko irushanwa ryasubitswe.

    Umukobwa wegukanye ikamba rya Miss University Africa ahembwa amadorali 50,000 n'imodoka nshya. Agirwa kandi Ambasaderi b'Abanyeshuri b'Umuryango w'Abibumbye.

    Umwiza Phiona wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2020, yasohoye indirimbo ikangurira abantu kurwanya Covid-19

    Umwiza yemeje ko azitabira irushanwa rya Miss University Africa rizabera muri Nigeria muri uyu mwakaUyu mukobwa uherutse kwizihiza isabukuru y'amavuko, yujuje impapuro zitandukanye zimwerera kwitabira iri rushanwa rizaba Covid-19 nicogora

    Umwiza Phiona aherutse kubwira INYARWANDA, ko atiteguye gukora umuziki mu buryo buhoraho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102343/umwiza-phiona-wasohoye-indirimbo-ivuga-kuri-covid-19-yemeje-kwitabira-miss-university-afri-102343.html