Category: Uncategorized

  • Ubuhamya: Ngiyi impamvu abagore batajya banga kuryamana n'abapasiteri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kimwe mu bintu bitesha abagabo umutwe ni ukubona abafasha babo bariyeguriye idini kurenza urugero, noneho biba akarusho iyo uwo mubano w'umugore n'idini ushingiye ku muyobozi w'iryo dini.

    Inkuru zivuga abagore cyangwa abakobwa baryamana cyangwa bihebeye abayobozi b'amadini yabo zumvikana kenshi muri iyi minsi, biri no mu bituma abagabo benshi banga ko abagore babo bagirana imishyikirano cyangwa ubucuti n'abayobozi b'amadini.

    Ese ibi biterwa n'iki? Ni abapasiteri bazi gutereta? Ni abagore bakunda aba bagabo? Ni ijambo ry'Imana rituma bibaho? Uyu munsi YegoB.rw yabateguriye zimwe mu mpamvu zituma abagore biyumvamo abapasiteri cyane bikaba binagera ku rwego rwo kuryamana nabo.

    Umwe mu bagore baganirijwe kuri iki kibazo yavuze ko atarigera aganira n'umupasiteri gusa ko abona ari abantu bafite igikundiro kuko baba batuje kandi batega amatwi. Yakomeje avuga ko inshuro yigeze kuganira n'umuyobozi w'idini ari ubwo yaganiraga n'umupadiri ubwo umwana we yari arwaye.

    Uyu mugore akomeza avuga ko mu gihe cy'amezi atatu umwana we yarwaye icyo umugabo we yakoraga ari ukumuha amafaranga yo kwishyura ibitaro gusa. Agira ati:'Nifuzaga umuntu tuganira kandi umugabo wanjye ntiyavugaga ku mwana wacu urwaye. Byari ibihe bikomeye kuri twese, ariko guceceka kwe byabigize bibi kurushaho.'

    Akomeza agira ati: Umunsi umwe nyuma ya misa naganiriye na padiri, afata amasaha macye antega amatwi, ambaza ibibazo bituma nirekura nkamubwira byose ndi guhura nabyo muri iyo minsi. Dushoje ikiganiro yaransengyeye ndataha.'

    Uyu mugore avuga ko yatashye yumva yishimye mu mutima ndetse yagaruye n'icyizere cy'ubuzima bw'umwana we wari umaze igihe ari mu bitaro arwaye. Abajijwe niba ari amasengesho yamufashije, yahakanye yivuye inyuma ati:' Oya, ntabwo ari amasengesho. Kuba yaranteze amatwi akumva ibibazo mfite nibyo byatumye mwiyumvamo ako kanya, kuko kuntega amatwi muri ibyo bihe umugabo wanjye ntiyabikoraga, ntiyemeraga ko tuvuga ku mwana wacu urwaye nyamara padiri we yarabyemeye.'

    Gutegwa amatwi no kuganirizwa ni kimwe mu bikurura abagore ku bagabo kandi ibi abakozi b'Imana babikora neza cyane, nyamara banwe mu basore n'abagabo ntibabiha agaciro bikwiye. Aba bakozi b'Imana igihe icyo aricyo cyose baba biteguye kwakira neza uje abagana, bakamuganiriza ku bibazo bye, rimwe na rimwe bagatanga n'ubufasha bwaba ubw'amafaranga cyangwa ibitekerezo, bakongeraho n'imirongo y'ijambo ry'Imana bituma basubirana imbaraga n'icyizere mu buzima bwabo kandi iyi ni ingusho ku bagore n'abakobwa, bituma bahita biyumvamo aba bakozi b'Imana.

    Sarah Muli ni umugore w'imyaka 30 wo mu gihugu cya Kenya, avuga ko agize amahirwe yahura n'umukozi w'Imana, mu magambo ye avuga ko 'yamwiteretera', kuko ni abantu baca bugufi kandi bambara neza banavuga amagambo amunyura umutima. Avuga ko hari n'aho ajya gusengera kubwo kwiyumvamo umukozi w'Imana wigisha muri urwo rusengero ndetse ko atariwe wenyine wiyumvamo uwo mugabo kuko azi n'abandi bakobwa babiri baba muri Korali kugira ngo bajye bamwiyegereza kuko amagambo avuga abakora ku mitima mu buryo bw'urukundo rwabajyana mu gitanda.

    Umugabo wo Muri Kenya witwa Arnold Ndiege wabajijwe kuri iki kibazo yavuze ko atajya yizera abapasiteri ndetse ko mu maso ye ar abagabo nk'abandi bityo atatuma biyegereza umugore we bitwaje ijambo ry'Imana. Yagize ati:' Tujya gusenga, tugasengera hamwe, iyo iteraniro rirangiye tugomba gutahana tukajya mu rugo, ntabwo namwemerera kujya muri ya masengesho y'ikigoroba cyangwa nijoro. Ubwo abona bidashoboka, yahitamo hagati y'urugo rwe n'urusengero igifite agaciro.'

    Mu buryo bumwe cyangwa ubundi, aba bakozi b'Imana bafite impano yo guhumuriza imitima ndetse n'amagambo akora ku mitima bishobora gutuma bamwe mu bagore bisanga bakundana nabo mu buryo nabo batatekerezaga.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ubuhamya-ngiyi-impamvu-abagore-batajya-banga-kuryamana-nabapasiteri/

  • Miss Mutesi Jolly yateje impaka zikomeye nyuma yo gutangaza ko Bridal shower yakorerwa n'abasore. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2016,yateye benshi kujya impaka ndende nyuma yo kwibaza impamvu abasore badakorerwa ibirori bya Bridal Shower bikorerwa abakobwa bagiye kurushinga.

    Ubusanzwe ibi birori bikorerwa abakobwa bagiye kurushinga aho bivugwa ko abagore bamaze igihe bubatse babagira inama y'uko zubakwa bakanasezera kuri bagenzi babo baba basize mu bukumi, abasore bo ntabwo ibirori nk'iki bijya bibaho.

    Mutesi Jolly yanditse kuri Twitter yibaza impamvu ibirori nk'ibi bitajya bikorerwa abasore kandi nabo baba bakeneye impanuro ziturutse ku bagabo bamaze igihe bubatse.

    Ati 'Inshuti yanjye yantumiye mu birori bizaba ubwo ingamba zo kwirinda COVID-19 zizaba bya mbere yo kurushinga ubwo ba nyirasenge n'ababyeyi baza bakamugira inama z'uko yazaba umugore mwiza. Ariko, ikibazo cyanjye ni iki twajya tugira ibirori nk'ibi by'abagabo benshi bagira inama abahungu uko zubakwa n'uko bagomba kuzuza inshingano nk'abagabo mu gihe barushinze.'

    Abantu benshi batanze ibitekerezo bamwe bagaragaza ko n'ubundi ibirori nk'ibi ntacyo bimaze, abandi bavuga ko bifite akamaro ku muntu ugiye kurushinga.

    Nka Habimana Jean Pierre yagize ati 'Ntabwo ndamenya neza niba kuba ingo ziri gusenyuka ariko hari uruhande rutize neza. Ariko utigiye mu muryango; ku ishuri, kwa Padiri, Pasiteri na Shehe ndetse n'umurenge, ikibazo cyashakirwa ahandi hatari muri bridal shower hari indi mpamvu itazwi.'

    Shakespeare Fidele ati 'Ubundi uburere buruta ubuvuke, ntabwo umunsi umwe wahindura muntu ndakurahiye!'

    Jean Marie Sibo ati 'Ahubwo se ubona bridal shower yarafashije iki umuryango nyarwanda? Sinzi ibivugirwamo ariko gake nabajije, numvise hibandwa ku ngingo yo mu buriri. Nemera ko ari ingingo ikomeye ariko uburindagire ntibuzatuma ingo ziramba. Banza wite kuri icyo uzaba ugobotse u Rwanda.'

    Vicento we yavuze ko atari ngombwa kuko n'abakuru batigeze babijyamo bubatse zigakomera, ati 'Ariko mwagiye mureka, ba mama na ba data ntibasazanye neza? Izo bridal shower n'ibindi bitampaye agaciro byaturutse he? Ahubwo se aho byaziye ko mbona aribwo gatanya ziyongereye? Urugo n'ishuri umuntu yiga arugezemo kandi arinda asaza atararisoza ibaze kugirwa inama n'uwananiwe urwe!'

    Imenagitero ati 'Igitekerezo cyiza, gusa ibyo biganiro birasanzwe pe. Uzikoze mu kabari wumve, abahungu baba bari kwigishwa kuzaba abagabo buzuza inshingano z'urugo rwose. Ahubwo mwe nimufate neza ibyo mwigishwa.'

    Mihigo Butera Alex we yavuze ko impamvu abakobwa bakorerwa ibirori nk'ibi ari uko bakabya cyane.

    Rutayisire we yemeza ko bibaye nta kibazo cyaba kirimo, kuko byaba biri mu nyungu zo kubaka umuryango mwiza.

    Ati 'Ku muhungu bibaye ntacyo byakwangiza. Icyakosorwa hombi tukinjira mu buringanire n'ubwuzuzanye, ni ukwibukako uwarezwe neza, inama nziza aba atarazikuye mu kuvangura igitsinagabo n'igitsinagore. Bridal shower hagombye kubaho inama z'impande zombi za ba nyirasenge na ba se wabo n'abandi.'

    My friend was inviting me to attend her bridal shower as her aunties and mother advise her on how to be a good wife before she gets married in case there's ease in lockdown measures,but my worry is,can we also hve more male partners teaching their boys to be responsible husbands!

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) January 13, 2021

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/miss-mutesi-jolly-yateje-impaka-zikomeye-nyuma-yo-gutangaza-ko-bridal-shower-yakorerwa-nabasore/

  • 'Valens Kibyeyi' afunzwe akekwaho kunyereza miliyari 10,4Frw y'imisoro yifashishije abakozi bo mu rugo – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wavutse mu 1975 asanzwe atuye i Rwamagana mu Murenge wa Muyumbu ariko akorera ubucuruzi bw'ibitenge mu Mujyi wa Kigali. Abikura hanze y'u Rwanda nko mu Bushinwa, ubundi akabiranguza n'abandi babikeneye imbere mu gihugu.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko afite ibigo bibiri by'ubucuruzi byanditse mu mazina ye kuva mu 2016 aribyo Manual Trading Ltd na Imani textile Ltd ariko hari ibindi bigera kuri bitandatu yagiye afunguza mu mazina y'abandi bantu barimo n'abakozi be bo mu rugo.

    Yakunze kuvugwa mu buriganya bw'imisoro kugeza n'aho mu mwaka ushize mu Ukwakira 2020 Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro cyafatiriye ibicuruzwa bye ku bwo kutishyura imisoro. Icyo gihe RRA yafatiriye amabaro y'ibitenge 585 byakorewe mu Bushinwa. Byavugwaga ko ibyo bitenge bifite agaciro ka miliyari 4.312 Frw.

    Amwe mu mayeri yakoreshaga mu kunyereza imisoro harimo gufunguza sosiyete nyinshi zikandikwa ku bantu batandukanye, guca ibifungo (seal) bishyirwa ku makamyo ye cyangwa kuyobya uburari ko amakamyo agiye kwambukiranya igihugu kandi mu by'ukuri bayapakururira mu Rwanda.

    Mu mwaka ushize, RRA yafatiriye amakamyo y’ibicuruzwa bya Kibyeyi byari byinjiye mu gihugu bidatanze imisoro

    Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko uyu mugabo yafunguje sosiyete esheshatu, zirimo ebyiri zanditse mu mazina y'abakarani, ebyiri zanditse mu mazina y'abakozi be babiri bo mu rugo, imwe yanditse mu y'umugore we n'iyanditse mu mazina ya nyina wabo.

    Ngo abo bakozi yabasabaga indangamuntu zabo hanyuma akajya muri RDB agafunguza ibigo mu mazina yabo, ubundi akajya yinjiza ibicuruzwa mu gihugu mu mazina yabo ariko ntabitangire imisoro kandi abo bakozi batabizi.

    Mu bucukumbuzi twakoze, twasanze nka Sosiyete yitwa Baze Company Ltd yarayifunguje mu 2019, yanditse ku mukarani wo muri Quartier Matheus. Ibereyemo Leta umwenda w'imisoro urenga miliyoni 188 Frw, amafaranga uwo mukarani atarakorera kuva yavuka.

    Nsengimana Martin w'imyaka 33 ni umukarani wakundaga gusaba akazi Kibyeyi. Guhera tariki ya 22 Ukwakira 2019 abarwa nka Rwiyemezamirimo kuko mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, amazina ye yanditse kuri Sosiyete yitwa Baze Company Ltd.

    Ati 'Twari tuziranye gutyo nk'umukire, nanjye nkora akazi k'ubukarani hafi ye. Ntabwo twari tuziranye byihariye, usibye kuba ari umukire. Yarantumaga, yashobora kumpamagara ati ngwino tujyane cyangwa ukuremo akantu mu modoka.'

    Nsengimana mu mwaka ushize nibwo yamenye ko hari sosiyete imwanditseho kandi ko ibereyemo RRA imisoro. Ati 'Naje kubimenya ari uko abantu bo muri Revenue baje kunshaka, ubwanjye ndya bingoye, barabinyereka mbona ko ikompanyi ari iyanjye ariko ndababwira nti ntabwo mbizi ntayo ngira.'

    Yakomeje agira ati 'Ubusanzwe ku munsi hari ubwo mbona bitanu, bitatu cyangwa na bibiri cyangwa rimwe na rimwe nkatahira aho.'

    Twabajije Nsengimana uburyo indangamuntu ye yageze kuri Kibyeyi, asubiza ko hari umunsi yigeze kuyimusaba akayifotora ariko ko atigeze amubaza icyo ashaka kuyikoresha.

    Ati 'Kuko ari umukire, najyaga mubwira nti boss wazampaye akazi, umunsi umwe arambwira ati wazanye indangamuntu, arambwira ati yimpe, arayifotora arangije arayimpereza, ntabwo yambwiye ikindi, naramwubashye nka boss.'

    Nyuma yo kubwirwa ko sosiyete imwanditseho, ngo yasabye RRA kumufasha ikava mu mazina ye kuko atigeze ayifunguza.

    Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje itabwa muri yombi rya Kibyeyi wafashwe tariki ya 11 Mutarama 2021.

    Ati 'Ubu RIB iri kubikoraho iperereza. Uregwa afungiwe kuri Station ya RIB ya Kimihurura. Akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya n'icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro.'

    Dr Murangira yakomeje avuga ko ubu iperereza rikomeje, ndetse dosiye iri gukorwa aho izashyikirizwa ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n'itegeko.

    Icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa n'ingingo ya 144 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange. Iyo uregwa ahamijwe iki cyaha n'urukiko, afungwa hagati y'imyaka ibiri n'itatu ndetse n'amande ari hagati ya miliyoni eshatu kugera kuri eshanu z'amafaranga y'u Rwanda.

    Icyo kwiyitirira umwirondoro giteganywa n'ingingo ya 40 mu itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshwejwe ikoranabuhanga. Iyo uregwa agihamijwe n'urukiko, igihano ni igifungo cy'imyaka itatu kugera kuri itanu n'ihazabu ya miliyoni imwe kugera kuri eshanu.

    Kibyeyi yigeze gukurikiranwaho icyaha cyo kunyereza imisoro, dosiye inashyikirizwa Ubushinjacyaha.

    RIB yatangaje ko iri gukora iperereza ku bandi bacuruzi bakora uburiganya busa nk'ubu bagamije kunyereza imisoro ya Leta, inatanga inama yo kubireka, ko abazafatwa bazakurikiranwa n'amategeko.

    Kibyeyi Valens ni umucuruzi ukomeye w'ibitenge mu Mujyi wa Kigali. Akurikiranyweho kunyereza imisoro ingana na miliyari 10,4 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/valens-kibyeyi-afunzwe-akekwaho-kunyereza-miliyari-10-4frw-y-imisoro

  • Sobanukirwa iby'ingenzi ku byo wibaza ku ishyirwa mu myanya ry'abarimu – #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo cyafashwe hagamijwe kuziba icyuho cy'umubare munini w'abarimu bari bakenewe mu byiciro by'amashuri abanza n'ayisumbuye ngo ujyanishwe n'ibyumba by'amashuri byongerewe mu gihugu hose.

    Mineduc yatangaje ko abarimu bagera ku bihumbi 11 bashyizwe mu myanya badakoze ibizamini by'akazi ndetse batarize uburezi bahawe amasezerano y'umwaka umwe [ashobora kongerwa undi mwaka umwe gusa], basabwa kwiga uburezi mu gihe cy'imyaka ibiri kugira ngo babone guhabwa aka burundu.

    Iyi minisiteri itangaza ko mu gushyira abarimu mu myanya mu cyiciro cya gatatu, mu mashuri abanza hasabye abarimu 27,372, abujuje ibisabwa ni 19,817; umubare w'abakenewe ni 15,439 mu gihe 15,001 aribo bamaze gushyirwa mu myanya.

    Mu mashuri yisumbuye abari basabye gushyirwa mu myanya [abatanze ibyangombwa] ni 32,150 mu gihe abujuje ibisabwa ari 13,576. Abashyizwe mu myanya ni 2699 mu gihe abarimu bakenewe ari 5008.

    Abarimu bari gushyirwa mu mirimo mu gihe icyiciro cy'amashuri y'incuke n'abanza (1-3) giteganyijwe gutangira tariki ya 18 Mutarama 2021.

    Mu gushyira mu myanya abarimu mu bice bitandukanye hari byinshi wamenya ku byibazwa ku byashingiweho n'igikorwa mu korohereza aboherejwe kure kuba bakorera hafi.

    Ikibazo: Nakoze ikizamini ndatsinda ndetse nari ku rutonde rw'abategereje kubona umwanya (Wait list). Muri iki gikorwa, sinashyizwe mu mwanya kandi hari abandi batanze indangamanota babonye imyanya, ubwo byagenze bite?

    Muri iki gikorwa cyo gushyira abarimu mu myanya, habanje gushyirwa mu myanya abakoze ibizamini mu 2019 bari kuri 'wait lists' zatanzwe n'uturere ndetse n'abakoze ibizamini mu 2020. Mu cyiciro cya gatatu cyo gushyira abarimu mu myanya aho harebwaga abatanze 'trancsripts', abari bakiri kuri 'wait list' batabonye imyanya mu cyiciro cya mbere n'icya kabiri ni bo bahereweho bahabwa imyanya.

    Hari amasomo amwe n'amwe usanga imyanya ari mike ugereranyije n'abakoze ikizamini bakagitsinda bamwe bakaba bakiri kuri 'wait list'. Amwe muri aya masomo afite abakandida benshi bagitegereje ni nka Geography (A0), Economics (A0) na History (A0). Ikindi usanga hari amasomo yigishwa gusa mu mashuri nderabarezi (TTCs) ugasanga na ho hari abakandida benshi kandi imyanya muri TTCs ari mike. Ayo masomo ni nka 'Foundation of Education', na 'Special Needs and inclusive Education'.

    Iyo urebye usanga abatanze transcripts basabye akazi ku masomo ahuye n'ay'abasigaye kuri 'wait list' batarahawe imyanya mu cyiciro cya gatatu.

    Ikibazo: Muri iki cyiciro cy'abatanze indangamanota (transcripts) abantu twize UR-CE ntitwahawe amahirwe yo kubona akazi nk'abandi kubera ko twakoze 'majoring' mu isomo rimwe. Twumva twarenganyijwe.

    Igisubizo: Mu gutanga imyanya, hagendewe ku isomo umuntu yasabye kwigisha (Post applied for) hagaherwa ku wagize amanota menshi hitawe nanone ku karere umuntu yasabyemo akazi.

    Urugero: Hari aho umukandida yasabye 'History' na 'Geography' ku rwego rwa A0 undi agasaba 'History' ku rwego rwa A0. N'ubwo abo bakandida baba barize bimwe, hitabwaga ku mwanya uhuye neza n'ibyo umukandida yasabye.

    Ikibazo: Nasabye akazi mu karere mbarizwamo none mwampaye akazi mu kandi kari kure y'urugo rwanjye, birashoboka ko umuntu yafashwa agahabwa akazi aho abarizwa?

    Igisubizo: Mu gikorwa cyo gushyira mu myanya abarimu (placement), hitawe ku karere umukandida yasabyemo akazi, hagaherwa kandi ku manota menshi muri buri somo, muri buri karere. Mu gihe hari umukandida usigaye atabonye akazi mu karere yasabyemo, yashakirwaga umwanya w'akazi mu kandi kagifite imyanya ariko bigakorwa hagendewe ku bakandida bafite amanota yo hejuru kuri buri somo/umwanya.

    Ni yo mpamvu hari abakandida bisanze babonye imyanya mu turere twa kure y'aho basabye akazi. Bityo rero, guhindurirwa aho umuntu yabonye umwanya/akazi mu gihe ari mu turere dutandukanye bikorwa mu buryo busanzwe, 'mutation'.

    Ikibazo: Ese ko nagize amanota menshi mu karere nakoreyemo ikizamini, none nkaba mbona hari uwo mwahaye umwanya mu kandi kandi murusha amanota, ubwo hagendewe kuki?

    Igisubizo: Hari byinshi byagendeweho mu gushyira mu myanya abakandida. Birimo kureba akarere umuntu yasabyemo akazi, akaba ari ho ahabwa amahirwe ya mbere yo kubona umwanya/akazi mu gihe uhari, ibi kandi byakozwe mu turere twose; umukandida utabonye umwanya mu karere yasabyemo akazi harebwaga niba hari utundi turere twasigaranye imyanya ku isomo runaka, bityo abakandida basigaye batabonye imyanya mu turere basabyemo bagashyirwa mu myanya muri utwo turere haherewe ku bafite amanota yo hejuru.

    Ikibazo: Ese kuki abantu twize 'History' na 'Geography' tutabona imyanya haba hari umwihariko kuri twe?

    Igisubizo: Nta mwihariko uhari, imyanya iratangwa ku masomo yose, ariko hari amasomo afite imyanya mike kandi hari abakandida benshi basabye akazi kuri ayo masomo.

    Ikibazo: Ese ko nari ku rutonde rw'abatanze indangamanota none nkaba mbona mutampaye umwanya, byagenze bite?

    Igisubizo: Abatanze indangamanota 'transcripts' bose ntabwo babonye imyanya kubera ko byaterwaga n'imyanya ikenewemo abakozi yatanzwe n'uturere hagendewe kuri buri somo.

    Ikibazo: Hari bamwe mu barimu batangiye akazi 01/12/2020 bakaba batarahembwa. Byagenze bite?

    Igisubizo: Iki kibazo kirazwi, kiri gukurikiranwa. Hari aho habaye kubanza kunoza ibijyanye n'amadosiye y'abakozi bashya bajya mu myanya/akazi bituma bamwe mu barimu babona amabaruwa abashyira mu kazi bitinze. Hari n'abandi batatanze ku gihe ibyangombwa byasabwaga kugira ngo abarimu bose bahemberwe icyarimwe. Ku bufatanye n'uturere n'izindi nzego bireba, imishahara izaba yabonetse bitarenze Mutarama 2021.

    Ikibazo: Ese ko ku rutonde mwatangaje hari abantu bahawe umwanya urenze umwe?

    Igisubizo: Ni byo iri ni ikosa ryabaye. Ryarakosowe imyanya ihabwa abandi bakandida hagendewe ku byasabwaga.

    Ikibazo: Kuki hari abakandida bashyizwe mu myanya batarize uburezi kandi ababwize bose batarahabwa akazi?

    Igisubizo: Mu gutanga akazi harebwaga abakandida basabye akazi ko kwigisha isomo haherewe ku bize uburezi. Hari aho byagaragaye ko abize uburezi ari benshi ugereranyije n'imyanya ihari. Icyo gihe abize uburezi bamwe ntibabonaga imyanya. Ku rundi ruhande, hari igihe hari isomo ryabaga rifite imyanya myinshi bikaba ngombwa ko n'abatarize uburezi bahabwa akazi.

    Ikibazo: Ni iyihe gahunda ihari yo gufasha abarimu batize uburezi kandi bahawe akazi ko kwigisha?

    Igisubizo: Abarimu batize uburezi bahawe akazi mu byiciro byose by'amashuri bazakorera ku masezerano y'umwaka umwe ushobora kongerwa inshuro imwe. Muri icyo gihe, uyu mukozi asabwa kwiga amasomo ajyanye n'iby'Uburezi mu gihe kitarenze imyaka ibiri ndetse hakaba hari na gahunda y'amahugurwa yo kubongerera ubushobozi mu bijyanye n'imyigire n'imyigishirize.

    Ikibazo: Ese mwamfasha iki kugira ngo ngere aho mwanyohereje ko ingendo zitemewe?

    Igisubizo: Minisiteri y'Uburezi iri kuganira n'inzego zitandukanye bireba mu rwego rwo gufasha abarimu bashyizwe mu myanya kugera mu turere bazakoreramo, haba mu buryo bw'ingendo ndetse n'impushya zo kuva mu karere kamwe ujya mu kandi muri iyi gahunda ya 'Guma mu Karere'.

    Ikibazo: Ese abacikanywe no gutanga ibyangombwa bisaba akazi, hari andi mahirwe yo kuzinjira mu mwuga wo kwigisha?

    Igisubizo: Amahirwe arahari, amakuru ajyanye n'akazi ko kwigisha azakomeza gutangazwa uko imyanya izajya igenda iboneka.

    Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko uwaba afite ikindi kibazo yakinyuza kuri e-mail [email protected] bitarenze ku wa 15 Mutarama 2021 kugira ngo ikibazo cye gisuzumwe ahabwe igisubizo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sobanukirwa-iby-ingenzi-ku-byo-wibaza-ku-ishyirwa-mu-myanya-ry-abarimu

  • Mashami Vincent na Danny Usengimana basabye i… – #rwanda #RwOT

    Aba bagabo baherereye i Douala muri Cameroun, bemeza ko nta mwere ubaho, kandi ibiba kuri umwe byaba no ku wundi, icy’ingenzi kwaba ugushyigikirana kuruta gucana intege kuko icyo gihe ntacyo uba umumariye.

    Ibi bivuzwe nyuma y’igihe kirekire gishize Amavubi atitwara neza ku ruhando mpuzamahanga, byatumye bizamura uburakari bw’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, by’umwihariko abafana b’Amavubi, batangira kuyatakariza icyizere no kuyanenga cyane, ibintu byashyizwe ku itangazamakuru ko ariryo ryakongeje uwo muriro.

    Ubu ku mbuga nkoranyambaga, Amavubi niyo yabaye igitaramo, aho buri wese yandika ibyo yishakiye, gusa byose bigaruka kuba nta mahirwe na make bayaha mu irushanwa rya CHAN 2021 rizatangira tariki ya 16 Mutarama 2021, rikazabera muri Cameroun.

    Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’imyitozo ya mbere Amavubi yakoreye i Douala muri Cameroun, Mashami Vincent yavuze ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rivuga ibitagenda gusa, rigaca intege abakinnyi, ibintu bibasubiza inyuma mu mikinire ndetse no mu mitekerereze.

    Uyu mutoza asanga bitari bikwiye kunenga abakinnyi kuko ntawe bitabaho, ahubwo bakwiye kujya babatera ingabo mu bitugu, bakabashyigikira n’aho bagize umusaruro mubi bakabafasha gushaka aho byapfiriye ku buryo ubutaha bizaba byiza. Yagize ati:

    Itangazamakuru ryo mu Rwanda ricunga akantu katagenda neza, ubundi bakakuririraho bakabasenya, nta mwere ku Isi kandi nta we bitabaho, bakwiye gushyigikira abakinnyi kuruta kubaca intege. Bakabafasha, bakababa inyuma na hahandi byanze bakabasunika.

    Mashami avuga ko ntako bataba bagize kuko batakaza imbaraga nyinshi bashaka intsinzi, ariko iyo byanze aribo ba mbere bababara kurusha abandi.

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na APR FC, Danny Usengimana, yunze mu rya Mashami nawe asaba itangazamakuru kubashyigikira kuruta kubaca intege.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Mutarama 2021, yavuze ko ibitangazwa n’Abanyamakuru bigira ingaruka ku muryango wose w’umukinnyi cyangwa Umutoza wavuzwe, bishobora no gukurura inzangano.

    Danny asoza ubutumwa bwe asaba ubufatanye mu rwego rwo gutezanya imbere aho gukurura no gukuza inzangano, ahubwo bagaharanira icyateza imbere igihugu.

    Ubutumwa Danny Usengimana yanyujije kuri Instagram

    Mashami Vincent yasabye Itangazamakuru gushyigikira ikipe y’igihugu

    Danny asanga ibitangazwa bigira ingaruka mbi ku muryango mugari w’umukinnyi cyangwa umutoza ndetse bikanakurura inzangano

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102344/mashami-vincent-na-danny-usengimana-basabye-itangazamakuru-kubashyigikira-aho-kubaca-integ-102344.html

  • Abahanzi 10 bakomeye babanje kunyura muri Kor… – #rwanda #RwOT

    Iyo witegereje neza bamwe mu bahanzi bari ku ruhembe rwa muzika Nyarwanda, mbese bafite amazina akomeye, mu myaka yabo y’ubuto bakanyujijeho mu madini n’amatorero, baririmba muri Korali, gusa nk’uko umuntu agenda akura rimwe na rimwe ahindura umuhamagaro. Abo turi bwibandeho ni abahanzi batangiriye muzika muri korali, bazivamo, ubu bakaba bakunzwe cyane mu muziki usanzwe nk’umuhamagaro wundi bahisemo. 

    Abahanzi banyuze muri Korali ni benshi, ariko reka tubagezeho nibura abagera ku 10 baririmbye muri Korali, ubu bakaba bakora umuziki usanzwe (Secular music) uwo abakristo bakunze kwita umuziki w’isi. Ese iyo bakomereza impano zabo muri Korali wari kubamenya bose? Aha twavuga ko umuhanzi uririmba mu nsengero adakunze kumenyekana cyane kurusha uririmba indirimbo zisanzwe kuko usanga aba-Gospel ari bake baba bazwi mu mitwe ya benshi.

    1.Meddy

    Ngabo Medard Lobert ukoresha izina rya Meddy muri muzika, ubu ni umwe mu bahetse muzika Nyarwanda mu Rwanda n’i Mahanga. Indirimbo ye ‘Slowly’ imaze kurebwa kurusha izindi zose z’abahanzi nyarwanda batangiriye umuziki mu Rwanda, imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 42 kuri Youtube. Ni umuhanzi nyarwanda umaze kubaka izina mu buryo bukomeye ukora mu njyana ya R&B na Pop akaba akorera muzika ye muri Amerika.

    Ubwo yigaga mu mwaka wa 3 w'amashuri yisumbuye, yaririmbaga mu itsinda rya “Justified” ryo muri Zion Temple aho bakunze kwita kwa Gitwaza. Kubera nyina yakundaga kumwigisha gucuranga cyane byatumye yisanga muri Korali. Imwe mu ndirimbo ze yatangiriyeho umuziki, ‘Ungirira ubuntu’ nayo ni iya Gospel, ikaba yarakunzwe cyane kugeza n’uyu munsi. Nyuma yaje gutera umugonga Korali yinjira mu ndirimbo zisanzwe, biramuhira cyane dore ko ubu ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere.

    2.The Ben

    Polisi yateye utwatsi umuhanzi The Ben:VIDEO | celebz Magazine

    Mugisha Benjamin (The Ben) nawe uri mu bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, we na Meddy kuva kera bahoze ari inshuti kugeza n’uyu munsi. Iby’ubukeka bwabo, bavuga ko ari abafana n’itangazamakuru babirema kuko bahamya ko ari inshuti cyane. Bagitangira umuziki, aho Meddy yasengeraga akanarirmba, na The Ben niho yaririmbaga muri Zion Temple. 

    The Ben yaririmbanaga kandi mu itsinda rya Justfied na Mbabazi Isaac uzwi ku izina rya Lick Lick na Nduwayo Columbus ari we Rata Jah NayChah ugishinze imizi mu muziki wa Gospel, akaba akunzwe cyane mu ndirimbo ye yise ‘Hindura’. Umuziki usanzwe wahiriye cyane The Ben dore ko magingo aya ari ku gasongero k’abahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere.

    3. Butera Knowless

    Butera Knowless kuva kera bamwe bari bazi ko azakurira muri Korali ubwo yigaga muri APACE aho yize icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye, ari naho yatangiriye kwerekana ko azi kuririmba. Knowless aho yize icyiciro rusange muri APARUDE, mu ishuri ry'Abadivantisiti ndetse no muri APACE, yari mu muryango mugari w'abanyeshuri b'Abadivantisiti b'umunsi wa karindwi, akaba no muri Korali Maranatha kimwe n'abandi bahanzi bazwi hano mu Rwanda barimo Tonzi.

    4. Yvan Buravan

    Yvan Buravan ahigitse Abanyafurika mu irushanwa ritegurwa na RFI - Kigali Today

    Dushime Burabyo (Yvan Buravan), ni umwe mu bahanzi batangiye muzika bakiri bato, ntiwakwiyumvisha uburyo uyu muhanzi ku myaka ibiri gusa yari azi gufata igicurangisho cya muzika. Yatangiye muzika akiri umwana muto aho ku myaka 2 gusa mukuru we yamuguriye aga piano k'abana yirirwaga akina nako kugeza aho akuriye akunda muzika cyane. Ibi byatumye yinjira muri korali y'abana nyuma yo kwiyumvamo impano yo kumenya kuririmba.

    Amaze gukura yaje kujya mu itsinda Kingdom of God Ministries ryamamaye mu ndirimbo ‘Nzamuhimbaza’, ‘Sinzava aho uri’ n’izindi. Yaje gutera umugongo korali, atangira gukora umuziki usanzwe, waramuhiriye rwose dore ko ubu ari umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki nyarwanda. Buravan, watatiye Korali akigira muri ‘Secular music’, ubu ahagaze neza mu Rwanda dore ko azwi no hanze y’u Rwanda ndetse aherutse no kwegukana igikombe mpuzamahanga cya Prix Decouverte gitangwa na RFI.

    5. Alyn Sano

    Umuhanzikazi Shengero Aline Sano uzwi nka Alyn Sano, ni umwe mu bakobwa bahagaze neza cyene mu Rwanda, akagira umwimerere mu ijwi rye rihogoza benshi. Mu mwaka wa 2008 nibwo yari muri korali, nyuma yaho yari umukinnyi w’umupira w’amaguru w’ikirangirire mu kigo yigagaho. Yaje kuva muri korali, yanzika umuziki usanzwe, ubu ageze ku rwego rushimishije mu muziki we.

    6.Jay Polly

    Rusumbanzika by Jay Polly official Audio - YouTube

    Tuyishime Joshua uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya Jay Polly, umuraperi wari uhagaze neza mu myaka yatambutse, wacitse intege mu myaka ibiri ishize, kuririmba abikomora ku mubyeyi we waririmbaga muri korali Hoziyana muri ADEPR mu Gakinjiro. Ibyo byatumye uyu muraperi nawe aririmba muri korali y'abana, gusa amaze gukura yaje kuyuvamo atangira gukora umuziki usanzwe.

    7. Mani Martin

    Mani Martin releases Valentine song | The New Times | Rwanda

    Mani Martin watangiye umwuga wo kuririmba akiri muto cyane, ku myaka 9 gusa y’amavuko yari afite indirimbo, ku myaka 11 yari afite indirimbo nyinshi, Mani Martin mu bwana bwe yatangiye umuziki aririmba muri korali y’abana, nyuma aza gutangira gukora indirimbo ze bwite zihimbaza Imana ubwo yasengeraga muri ADEPR Gakinjiro. Yaje gutera umugongo indirimbo za Gospel yinjira mu muziki usanzwe, ubu ari mu bakunzwe cyane.

    8.Platin P & TMC (Dream Boyz)

    Rafiki na Platin P bahuriye mu ndirimbo yitwa mpa aga pase gashyushye nk'ipasi â€

    Platin P na TMC ni abahanzi bari bagize itsinda ryari rikunzwe mu Rwanda rya Dream Boys. Aba bose babaye muri Korali. Platini akiri umwana yaririmbaga muri korari aza kuhava atangira gukora muzika ye.

    TMC wo muri Dream Boys uterwa indobo buri munsi azira iki? Byagiye ahagaragara - YouTube

    TMC

    Mujyanama Claude uzwi nka TMC ni undi musore nawe wabarizwaga muri Dream boys., TMC na we yabanje kuririmba muri korari ayivamo ajya kwiririmbira ku giti cye. Nyuma yaje kwihuza na Platin bakora Dream Boys baririmba iz’isi, Dream Boys ntikibaho, gusa Platini wayibarizwagamo ari gukora muzika ku rwego rushimishije.

    9. Safi Madiba

    Safi Madiba yambuwe uburenganzira bwose ku ndirimbo zose yakoze akimara gutandukana na Urban Boyz n'ibinyamakuru byabujijwe kongera kuzikoresha. | IBYAMAMARE.com

    Niyibikora Safi (Safi Madiba) wabarizwaga muri Urban Boys, ubu ukora muzika ku giti cye, akaba ari no mu bahanzi bahagaze neza mu Rwanda, ubwo yigaga mu ishuri ryisumbuye rya Gitwe, yabaye muri Korali. Yaje kuyivamo, atangira kuririmba indirimbo zisanzwe mu itsinda rya Urban Boys, ubu ni umuhanzi ukora muzika ku giti cye kandi uhagaze neza cyane.

    10. Bushali

    Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali wigaruriye imitima ya benshi biganjemo urubyiruko bitewe n'indirimbo ze zo mu njyana ya KinyaTrap zirimo 'Nituebue Ni Muebue', 'Ku Gasima', 'Tsikizo', 'Kinyatrap' n'izindi nyinshi cyane, nawe yatangiriye umuziki muri korali. Mu 2020 ni bwo Bushali yahishuye ko mbere y'uko yinjira mu muziki w'indirimbo zisanzwe yabanje no kuririmba muri Chorale y'abana yitwa Maranatha yo muri ADEPR SEGEM i Gikondo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102340/abahanzi-10-bakomeye-babanje-kunyura-muri-korali-nyuma-bakaza-kuzigaranzura-bakigira-mu-zi-102340.html

  • Telefoni ya Bobi Wine n'uy'umugore we zafunzwe mu buryo butunguranye nyuma y'amatora babuzwa guhamagara #rwanda #RwOT

    Nkuko yabitangaje ku rubuga rwe rwa Twitter,yatangaje ko nyuma y'amatora yatunguwe no kubona telefoni ye bayifunze [Block] bituma atabasha guhamagara abamuhagarariye ku biro bitandukanye by'amatora.

    Yagize ati 'Kimwe n'umugore wanjye,telefoni yanjye yafunzwe,ubu ntabwo nshobora kwitaba cyangwa guhamagara.Ndabizi ko ibi bigamije kumbuza kuvugana n'abaduhagarariye n'abashinzwe amajwi yacu.Bavandimwe ndabashishikariza kuba maso kuko ndakomeza gushaka uburyo bwo kubageraho.'

    Uyu mukandida wo ku ruhande rutavuga rumwe n'ubutegetsi Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yavuze ko ari “ikintu gikomeye” kwibona ku rupapuro rw'itora.

    Ajya gutora yari aherekejwe n'umugore we Barbie Kyagulanyi ku biro by'itora, biri hanze gato y'umujyi wa Kampala aho batoreye, hari imbaga y'abantu bamutegereje.

    Perezida Museveni yatoreye mu burengerazuba mu gace k'icyaro aho akomoka anafite urugo.

    Mu gihugu cya Uganda, internet n'imbuga nkoranyambaga byarafunzwe mbere y'amatora, amakuru y'uko ari kugenda ntagera hose.

    Ku mirongo y'itora, abaje gutora baganiriye na BBC i Kampala umwe yagize ati: “Mbere na mbere turashaka amahoro. Turasaba komisiyo y'amatora ko aya matora agenda neza.”

    I Kampala hari umwuka w'ubwoba, umutekano wakajijwe n'abapolisi n'abasirikare, abaturage bamwe batinye kujya gutora nk'uko umunyamakuru wa BBC Catherine Byaruhanga abivuga.

    Bobi Wine yavuze ko kwibona ku rupapuro rw'itora byasubije ibitekerezo bye mu nzu bita 'ghettos' yakuriyemo, mu cyaro, no ku nshuti ze ndetse yongeraho ko ari “ikintu gikomeye” kwibona ku rupapuro rw'itora.

    Ati: “…kuri twebwe abo bose batigeze babona ko dushobora kugira icyo tumaze.

    “Byanteye ishema no kwicisha bugufi, numvise kandi ari inshingano ikomeye kuri njye ariko nanone ari ikintu gikomeye ngezeho.”

    Aya matora yatangiye kuva saa moya ku isaha yaho, imirongo miremire y'abatora yabonetse mu bice bitandukanye by'igihugu, barahitamo umukandida umwe mu 10 bahatanira uwo mwanya.

    Hamwe na hamwe havuzwe gukerererwa kw'ibikoresho by'amatora biba ngombwa ko abatora bategereza, nk'uko umunyamakuru wa BBC Gahuzamiryango uri i Kampala abivuga.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/telefoni-ya-bobi-wine-n-uy-umugore-we-zafunzwe-mu-buryo-butunguranye-nyuma-y

  • Musanze: Gitifu Sebashotsi na bagenzi be barekuwe – #rwanda #RwOT

    Urukiko rwakatiye Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni, ndetse bazajurira bari hanze.

    Ni mu rubanza rwasomwe kuri uyu wa 14 Mutarama 2020 saa Kumi n’igice, aho abaregwaga batarubonetsemo, usibye abantu biganjemo abo mu miryango y’abaregwa n’abarega bari barurimo.

    Inteko iburanisha yari igizwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi, aho umucamanza yatangiye asoma amazina y’abaregwa n’ibyaha baregwa. Yavuze ko Urukiko rwafashe umwanya wo gusesengura imiburanire y’abaregwa n’ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha birimo amafoto n’amashusho agaragaza uko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Nyirangaruye Clarisse na Manishimwe Jean Baptiste cyakozwe, ibimenyetso by’abatangabuhamya bashinja abaregwaga n’inyandiko ya muganga yagaragazaga ububabare bw’abakubiswe.

    Ku kimenyetso cy’abatangabuhamya bashinja abaregwa cyatanzwe n’Ubushinjacyaha, Urukiko rwagaragaje ko nta shingiro gifite kuko ubuhamya bwabo bwaranzwe no kuvuguruzanya, aho hari abavuze ko Manishimwe na Nyirangaruye bakubiswe babakuye mu rugo, abandi bakavuga ko Manishimwe yakubiswe bamufatiye hafi y’iwabo atarahagera ubwo yabahungaga, bityo rusanga icyahabwa agaciro ari amafoto n’amashusho byagaragajwe n’Ubushinjacyaha.

    Urukiko rwagaragaje ko abiregura ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa, bireguye bavuga ko bagitewe n’uko habayeho ubusembure kuko Manishimwe yasabwe kwambara agapfukamunwa akabyanga, bagiye kumutwara ngo ajyanwe guhanwa arabarwanya kugeza n’ubwo mushiki we Nyirangaruye na we yaje arwana yanga ko bajyana musaza we, bavuga ko iyo batinangira ngo barwanye inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano iyo mirwano itari kubaho.

    Umucamanza yavuze ko Ubushinjacyaha butabashije kugaragaza yaba mu bimenyetso, cyangwa ngo bavuguruze ubu bwiregure bw’uko habayeho ubusembure ari nabwo bwateje iyi mirwano, bityo bifatwa nk’aho ubwo bwiregure ari ukuri.

    Urukiko rwagaragaje ko n’ubwo abireguye bavuze ko ibyabaye ari ubusembure, nabo ibyo bakoze ataribyo kuko barengereye mu gukemura iki kibazo, nyamara hari ubundi buryo bari gukoresha mu ituze bakagikemura, bituma iki cyaha cyo gukubita no gukomeretsa kibahama.

    Urukiko rwemeje ko icyaha cyo gusagarira umuntu ku buryo bwa kiboko bubabaje gihama Dusabimana Léonidas, Abiyingoma Nsanzumuhire Sylvain, Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin, rwemeza kandi ko icyaha cyo gukubita byateye umuntu kutagira icyo yikorera mu buryo budahoraho gihama Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin.

    Urukiko rwahanishije Dusabimana Jean Léonidas na Abiyingoma Nsanzumuhire Sylvain igifungo cy’amezi atanu n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw, mu gihe Sebashotsi Gasasira Jean Paul yahanishijwe igifungo cy’amezi umunani n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw, naho Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin bo bahanishijwe igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni.

    Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko ko abaregwa urubanza nirurangira
    bazahita bafatwa bagafungwa ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa baregwaga ndetse bamwe muri bo bacyemera bari bararekuwe bakitaba bari hanze, kuko ubu bari hafungiye icyaha cyo gutanga ruswa. Aha urukiko rwagaragaje ko kugira ngo hemezwe ubu busabe hagombaga gutangwa impamvu zikomeye kandi zidasanzwe, urukiko rusanga izatanzwe ari uko ngo abaregwa baramutse barekuwe bateza umutekano muke mu baturage, urukiko rwagaragaje ko iyi mpamvu idakomeye bityo iteshwa agaciro.

    Urukiko rwategetse ko Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin barekurwa urubanza rukimara gusomwa kuko Ubushinjacyaha butabashije kugaragaza impamvu zikomeye kandi zidasanzwe zababuza kujurira bari hanze.

    Ibi byatumye urukiko rutegeka ko abaregwa barekurwa kuko igihano bakatiwe kirenze icyo bamazemo, rwahanaguyeho abaregwa icyaha cy’ubwinjiracyaha ku cyaha cya ruswa kuko Ubushinjacyaha butigeze butanga ibimenyetso bifatika byerekana uko icyo cyaha cyateguwe n’uko cyakozwe.

    Sebashotsi na bagenzi be bakekwaho gukubita no gukomeretsa abavandimwe babiri tariki ya 13 Gicurasi 2020, babaziza kuba batambaye udupfukamunwa . Batawe muri yombi ku wa 14 Gicurasi 2020.

    Urukiko rwategetse ko abaregwa bose bafatanyije bishyura indishyi zingana na 1 077 456 Frw kuri Nyirangaruye Clarisse, 219 850 Frw kuri Manishimwe Jean Baptiste, n’igihembo cya avoka cy’ibihumbi 500 Frw, yose hamwe akaba 1 807 360 Frw.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-gitifu-sebashotsi-na-bagenzi-be-barekuwe

  • Musanze: Gitifu Sebashotsi na bagenzi be barekuwe – #rwanda #RwOT

    Urukiko rwakatiye Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin igifungo cy'umwaka umwe n'ihazabu ya miliyoni, ndetse bazajurira bari hanze.

    Ni mu rubanza rwasomwe kuri uyu wa 14 Mutarama 2020 saa Kumi n'igice, aho abaregwaga batarubonetsemo, usibye abantu biganjemo abo mu miryango y'abaregwa n'abarega bari barurimo.

    Inteko iburanisha yari igizwe n'abacamanza batatu n'umwanditsi, aho umucamanza yatangiye asoma amazina y'abaregwa n'ibyaha baregwa. Yavuze ko Urukiko rwafashe umwanya wo gusesengura imiburanire y'abaregwa n'ibimenyetso byatanzwe n'Ubushinjacyaha birimo amafoto n'amashusho agaragaza uko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Nyirangaruye Clarisse na Manishimwe Jean Baptiste cyakozwe, ibimenyetso by'abatangabuhamya bashinja abaregwaga n'inyandiko ya muganga yagaragazaga ububabare bw'abakubiswe.

    Ku kimenyetso cy'abatangabuhamya bashinja abaregwa cyatanzwe n'Ubushinjacyaha, Urukiko rwagaragaje ko nta shingiro gifite kuko ubuhamya bwabo bwaranzwe no kuvuguruzanya, aho hari abavuze ko Manishimwe na Nyirangaruye bakubiswe babakuye mu rugo, abandi bakavuga ko Manishimwe yakubiswe bamufatiye hafi y'iwabo atarahagera ubwo yabahungaga, bityo rusanga icyahabwa agaciro ari amafoto n'amashusho byagaragajwe n'Ubushinjacyaha.

    Urukiko rwagaragaje ko abiregura ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa, bireguye bavuga ko bagitewe n'uko habayeho ubusembure kuko Manishimwe yasabwe kwambara agapfukamunwa akabyanga, bagiye kumutwara ngo ajyanwe guhanwa arabarwanya kugeza n'ubwo mushiki we Nyirangaruye na we yaje arwana yanga ko bajyana musaza we, bavuga ko iyo batinangira ngo barwanye inzego z'ubuyobozi n'iz'umutekano iyo mirwano itari kubaho.

    Umucamanza yavuze ko Ubushinjacyaha butabashije kugaragaza yaba mu bimenyetso, cyangwa ngo bavuguruze ubu bwiregure bw'uko habayeho ubusembure ari nabwo bwateje iyi mirwano, bityo bifatwa nk'aho ubwo bwiregure ari ukuri.

    Urukiko rwagaragaje ko n'ubwo abireguye bavuze ko ibyabaye ari ubusembure, nabo ibyo bakoze ataribyo kuko barengereye mu gukemura iki kibazo, nyamara hari ubundi buryo bari gukoresha mu ituze bakagikemura, bituma iki cyaha cyo gukubita no gukomeretsa kibahama.

    Urukiko rwemeje ko icyaha cyo gusagarira umuntu ku buryo bwa kiboko bubabaje gihama Dusabimana Léonidas, Abiyingoma Nsanzumuhire Sylvain, Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin, rwemeza kandi ko icyaha cyo gukubita byateye umuntu kutagira icyo yikorera mu buryo budahoraho gihama Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin.

    Urukiko rwahanishije Dusabimana Jean Léonidas na Abiyingoma Nsanzumuhire Sylvain igifungo cy'amezi atanu n'ihazabu y'ibihumbi 500 Frw, mu gihe Sebashotsi Gasasira Jean Paul yahanishijwe igifungo cy'amezi umunani n'ihazabu ya miliyoni 5 Frw, naho Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin bo bahanishijwe igifungo cy'umwaka umwe n'ihazabu ya miliyoni.

    Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko ko abaregwa urubanza nirurangira
    bazahita bafatwa bagafungwa ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa baregwaga ndetse bamwe muri bo bacyemera bari bararekuwe bakitaba bari hanze, kuko ubu bari hafungiye icyaha cyo gutanga ruswa. Aha urukiko rwagaragaje ko kugira ngo hemezwe ubu busabe hagombaga gutangwa impamvu zikomeye kandi zidasanzwe, urukiko rusanga izatanzwe ari uko ngo abaregwa baramutse barekuwe bateza umutekano muke mu baturage, urukiko rwagaragaje ko iyi mpamvu idakomeye bityo iteshwa agaciro.

    Urukiko rwategetse ko Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin barekurwa urubanza rukimara gusomwa kuko Ubushinjacyaha butabashije kugaragaza impamvu zikomeye kandi zidasanzwe zababuza kujurira bari hanze.

    Ibi byatumye urukiko rutegeka ko abaregwa barekurwa kuko igihano bakatiwe kirenze icyo bamazemo, rwahanaguyeho abaregwa icyaha cy'ubwinjiracyaha ku cyaha cya ruswa kuko Ubushinjacyaha butigeze butanga ibimenyetso bifatika byerekana uko icyo cyaha cyateguwe n'uko cyakozwe.

    Sebashotsi na bagenzi be bakekwaho gukubita no gukomeretsa abavandimwe babiri tariki ya 13 Gicurasi 2020, babaziza kuba batambaye udupfukamunwa . Batawe muri yombi ku wa 14 Gicurasi 2020.

    Urukiko rwategetse ko abaregwa bose bafatanyije bishyura indishyi zingana na 1 077 456 Frw kuri Nyirangaruye Clarisse, 219 850 Frw kuri Manishimwe Jean Baptiste, n'igihembo cya avoka cy'ibihumbi 500 Frw, yose hamwe akaba 1 807 360 Frw.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-gitifu-sebashotsi-na-bagenzi-be-barekuwe

  • Kenya: Wa mupasiteri wasambanyije abakobwa be 2 akabatera inda yakatiwe imyaka 140 #rwanda #RwOT

    Uyu mupasiteri witwa John Gichina, wo mu itorero gakondo ryitwa Akurino yafunzwe ashinjwa gutera inda abakobwa 2 barimo uw'imyaka 16-ufite inda y'amezi 7 n'undi w'imyaka 14 utwite inda y'amezi 5

    Umucamanza wo mu karere ka Baricho, Anthony Mwicigi,niwe wasomeye uyu mupasitori ko agiye gupfungwa imyaka 70 ku mukobwa umwe umwe.

    Urukiko rwategetse ko azahabwa ibi bihano kimwe ukwacyo, byumvikana ko azamara imyaka 140 ari muri gereza.

    Uyu mupasitori w'imyaka 51 avuka mu karere ka Kirinyaga hagati muri Kenya, yemeye ko yafashe ku ngufu aba bakobwa be mu rukiko kuwa 5 z'uku kwa mbere, hanyuma akatirwa ku wa 07.

    Yavuze ko yatewe na shitani afata ku ngufu abakobwa be, ahita abasaba imbabazi mu rukiko.

    Uyu mugabo w'imyaka 51 yatangiye gushakishwa nyuma y'aho umukazana we Wambura Muriithi atangaje uko byagenze.

    Madamu Wambura yagize ati 'Yateye ubwoba umugore we ko azamugirira nabi navuga ibi bikorwa bye bibi ndetse bitera ubwoba mu muryango.Ndashaka ubutabera mu muryango nashatsemo.'

    Mu kwezi gushize,uyu mupasiteri wo mu Itorero gakondo rya 'Akurino', yemeye iki cyaha cyo gusambanya aba bakobwe be babiri imbere y'urukiko aho ibi byaha yabikoze mu bihe bitandukanye.

    Nyuma yo kwemera icyaha, Umushinjacyaha n'itsinda rye bahise bahabwa igihe cy'iminsi ibiri n'urukiko kugira ngo bashake ibyemezo by'amavuko by'aba bana.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/kenya-wa-mupasiteri-wasambanyije-abakobwa-be-2-akabatera-inda-yakatiwe-imyaka