-
- Thomas Kigabo yari umuhanga mu byerekeranye n’ubukungu



Ubu bwoko bushya bwa Coronavirus igihugu cya Kenya cyihariye, bwavumbuwe mu majyepfo y’uburasirazuba bw’igihugu, hashingiwe ku bipimo byakozwe hagati y’ukwezi kwa gatandatu n’ukwa cumu umwaka ushize, hatangira gukorwa ubushakashatsi nk’uko BBC yabitangaje.
KEMRI ivuga ko hagikenewe gukorwa ubundi bushakashatsi bwimbitse kugirango hamenyekane neza ingaruka z’ubu bwoko bushya bw’icyorezo cya Coronavirus, mu gihe n’ubusanzwe iki cyorezo kibasiye cyane Kenya kuko abarenga 100.000 bamaze kwandura mu gihe abamaze gupfa bishwe na Covid-19 muri iki gihugu bo barenga 1.700.
Hagati aho kandi hari ubundi bwoko bwihariye bw’iki cyorezo bwihariye kuba bwandura vuba cyane buheruka kuvumburwa muri Afurika y’Epfo, kugeza ubu bukaba bumaze kuboneka mu bindi bihugu bitatu byo muri Afurika birimo Botswana, Zambia na Gambia nk’uko byemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS.
Muri Afurika kugeza ubu abanduye Covid-19 bamaze kurenga miliyoni imwe, ndetse umubare w’abandura ku munsi ukomeje kugenda wiyongera. Kugeza ubu OMS ivuga ko muri Afurika impuzandengo y’abandura ku munsi ari abantu barenga 25.000. Umubare w’abandura ahanini uko uzamuka ninako ibyago byo kwiyongera kw’abahitanwa n’iki cyorezo bigenda byiyongera.
Ingabire Ange Kagame, umukobwa wa Perezida was Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yashyizwe ku mwanya wa 2 w'abakobwa 8 beza bavuka ku bakuru b'ibihugu bigize Afurika.
Iyi nkuru iragaragaza uko ikinyamakuru Africaranking cyatondetse abakobwa 8 beza b'abaperezida b'Afurika gihereye ku wa munani kugeza ku wa mbere mwiza kubarusha.
8.Bona Mugabe (Zimbabwe)

Bona Mugabe ni umukobwa wa nyakwindera Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe. Bona yashakanye na Simba Chikore. Uyu mukobwa yize ibijyanye n'icungamutungo muri Hong Kong na Singapore.
7.Isabel dos Santos (Angola)

Isabel wabyawe na Jose Edouardo Dos Santos ari ku mwanya 7 mu bakobwa beza b'abapereza bo muri Afurika. Uyu mukobwa niwe mugore wa mbere ukize muri Afurika nk'uko bigaragazwa n'urutonde rwa fobes ruvuga ko atunze miliyari 3,7 z'amadorali y'Amerika.
6.Brenda Biya, Cameroon

Anasitasia Brenda Eyenga Biya, ni umukobwa wa Perezida wa Cameroon Paul Biya na Chantal Biya. Brenda Biya ni umukobwa uhora yishimye kandi ukunda ibirori.
5.Thuthukile Zuma , Afurika y' Epfo

Thuthukile Zuma wa Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y'Epfo niwe mukobwa muto mu bana uyu mugabo yabyaranye na Nkossazana Dramini Zuma. Thuthukile yize ibijyanye n'ubumenyamuntu muri Kaminuza y'iwabo muri Afurika y'Epfo.
4.Ngina Kenyatta

Ngina Kenyatta, ni umukobwa wa Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta. Uyu mukobwa azwi cyane mu bikorwa byo gufasha abatishoboye.
3.Malika Bongo Ondimba, Gabon

Malika Bongo Ondimba, niwe mfura mu muryango wa Perezida Ali Bongo Ondimba Perezida wa Angola. Azwi cyane mu bikorwa byo gufasha abatishoboye ndetse anazwi nk'impirimbanyi y'uburenganzira bw'abagore.
2.Ange Kagame, Rwanda

Ange Ingabire Kagame ni umwana wa kabiri wa Paul Kagame Perezida w'u Rwanda, azwiho gukoresha cyane urubuga rwa twitter mu gutanga ubutumwa. Yashyingiranywe na Bertrand Ndengeyingoma.
1.Sikhanyiso Dlamini, Eswatin

Ni umwe mu bana b'Umwami Mswati wa Swaziland yahinduye izina ikitwa Eswatini. Yize muri Kaminuza ya Sydney ibijyanye n'itumanaho. Ni umuraperi akaba n'umukinnyi wa filime.
Umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame na myugariro Rutanga Eric basabye abanyarwanda kubashyigira bakazitwara neza muri CHAN kuko babizi ko nabo batari mu bihe byiza.
Amavubi yageze muri Cameroun ku wa Gatatu tariki ya 13 Mutarama, ku munsi w’ejo akaba yarakoraga imyitozo yayo ya kabiri kuri Omnisports Stadium, ikibuga kiri muri Douala umujyi itsinda u Rwanda rurimo rizakiniramo.
Bakame yavuze ko bameze neza ariko bakeneye inkunga y’amasengesho y’abanyarwanda, bababe inyuma babashyigikire, babatere ingabo mu bitugu.
Ati'intego ituzanye ni ugutsinda no kugera kure hashoboka, tukaba dusaba abanyarwanda bose muri rusange tutitaye ku ikipe runaka kuko twese turi abanyarwanda, duhagarariye igihugu, twasabaga badufashe badusengere, batujye inyuma kugira ngo tubashe kubona umusaruro mwiza, nkeka ko ibyishimo by’abanyarwanda ni ibyacu twese si ibya Bakame cyangwa abakinnyi, nibadushyigikira tuzagera kure hashoboka.'
Myugariro Rutanga Eric, avuga ko ikipe yose imeze nta n’umwe ufite ikibazo cy’uburwayi, gusa ngo bakeneye gushyigikirwa kuko nabo babizi ko bari mu bihe bibi.
Ati'mu by’ukuri ikipe imeze neza, nta mukinnyi urwaye, abakinnyi bose ni bazima nta mukinnyi ufite indwara n’imwe, twahasanze ubushyuhe ariko ubu twese tumaze kumera neza, twese dushyize hamwe, ikintu nasaba abanyarwanda muze mudushyigikire ikipe ni iyanyu, mudushyikire ni ikipe yanyu muyikunde, ibihe bibi bibaho natwe turabizi ko turi mu bihe bibi ariko turi hano kugira ngo tubashimishe kuko natwe ikipe turayikunda kandi ibihe byiza ndabizi ko bizatangira ku mukino wa Uganda tuwutsinda.'
Muri iri rushanwa rizatangira ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu muri Cameroun, Amavubi ari mu itsinda C na Uganda, Togo na Maroc. Umukino wa mbere Amavubi azakina na Uganda tariki ya 18 Mutarama 2021 akina na Uganda.
Uwitije Jotham akomoka mu karere ka Nyamasheke mu ntara y'uburengerazuba. Arubatse, umwana we wa mbere agiye gusoza kaminuza. Uwitije w’imyaka 51 ni umwe mu bantu binjiye mu muziki nyarwanda bakuze dore ko aruta Nsengiyumva (Igisupusupu) w’imyaka 42. Twabanje kumubaza icyatumye kwinjira mu muziki akuze abisobanura yifashishije intego afite mu muziki. Yagize ati:
Impamvu ninjiye mu muziki ni uko nshaka gutanga umusanzu mu kwereka abantu ko babeshyanya urukundo rutabaho. Imibanire y'abantu irimo kwishushanya no kubeshyana.
Yakomeje avuga ko mu indirimbo nyinshi afite yagiye abigarukaho ashaka kwerekana aho urukundo rwa nyarwo rwagakwiye gutangirira, uko umuryango mugari wagakwiye kuzuzanya ndetse n'uko abana bagakwiye kwitabwaho.Â

Uwitije Jotham winjiranye mu muziki intego zikomeyeÂ
Yavuze ko kugeza ubu abatuye Isi bafite ikibazo kihariye ku buzima bwabo ahanini kijyanye n'imirire ndetse n'imibanire. Aha niho yahereye avuga ko inyinshi mu ndirimbo ze zibanda ku mafunguro cyangwa se uburyo bwo gufata indyo yuzuye, ibintu avuga ko ari ingenzi kuko nyuma yo kugira ubuzima bwiza ari bwo n'imibanire igenda neza kurushaho. Mu magambo make yavuze ko indirimbo ze ‘zibanda ku mirire, imibanire n'amagara mazima’.
Nyuma y'umuziki yavuze ko afite umushinga yise 'Food For Health Project'. Uyu mushinga yasobanuye ko ariwo uhatse intego ye irimo kwigisha abantu imibanire, urukundo ndetse n'ibijyanye n'indyo yuzuye. Uyu mushinga niwo azakoraho za ndirimbo 140 twagarutseho azagenda ashyira hanze buhoro buhoro.
Mu minsi ishize yashyize hanze Album ye ya mbere iriho indirimbo umunani ari zo 'Amahitamo', 'Isoko y'amagara', 'Intsinzi', 'Umubyeyi mwiza', 'Ihogoza cyuzuzo', 'Espoire', 'Bring Light', 'Inyuma y'uburanga'. Izi ndirimbo ze wazisanga kuri shene ye ya Youtube yitwa Impamba y’amagara.
Izifite amashusho ni eshatu izindi nazo yavuze ko amashusho yazo azajya hanze mu gihe cya vuba. Yihereyeho yavuzeko imirire myiza (indyo yuzuye) ariyo ituma mu maso agaragara nk'ukiri muto ku buryo utapfa kumenya ko afite imyaka 51 y'amavuko.

Yiyemeje gukora umuziki mu ntego yo kwigisha abantu indyo yuzuye
Umusore watangiye kukwanga abyerekana akoresheje ibice by'umubiri we, imyitwarire ndetse n'uburyo afata umwari bakundana cyangwa umugore we ku bashakanye. Nusanga iyi nshuti yawe iri kurangwa n'iyi myitwarire, ubishaka unabishoboye, watangira gutekereza ibyo koga magazi kuko amazi aba atakiri ya yandi, wanashaka ukabaza uko ibiciro by'i Nyagasambu biteye kuko isoko uri guhahiramo ni indyankurye:
1.AHAGARIKA GUKORA IBYO YAKORAGA NGO WISHIME
Iyo umusore akunda umukobwa, akora ibintu byose bishimisha uwo mukobwa, agerageza kwigarurira umutima we akora ibintu bituma uwo mukobwa akunzwe kugira ngo na we amukunde kurushaho. Icyakora, iyo aretse gukunda uwo mukobwa, ibi byose biribagirana, ndetse n'aho yaciye urwango rukahaca.
2.AGERAGEZA KUVANA UMUKOBWA BAKUNDANAGA MU BUZIMA BWE
Umusore wakunze umukobwa yakabaye amwinjiza mu buzima bwe, mbese ubuzima bwe bukaba nk'igitabo kibumbuye ku wo bakundana, ntagire icyo amuhisha n'aho yaba amabanga akomeye. Icyakora, ibi si ko bimera ku musore utagikunda uwo bahoze bacuditse mu rukundo. Azabikora gake gake amuvane mu buzima bwe kugeza aho atakimwumva ndetse adashobora kumushaka ngo amubone.
3.NTA GIHE ABA AKIKUBONERA
Iyo umusore atagikunda umukobwa, areka kumuha umwanya we, aba yumva yakwimarira igihe cye ari kumwe n'inshuti ze mu kabari cyangwa mu mupira cyangwa se akikorera ibindi bintu kurusha uko yumva yaba ari kumwe n'uwo yihebeye.
Atangira kugira gahunda 'zihutirwa' zidashira, akazi kakamubana kenshi, n'igihe byitwa ko agasoje, agataka umunaniro ukabije nk'aho yakoze kurusha indogobe. Bya bihe mwamaranaga mukora utuntu duto duto dushimishije ndetse na bya bihe bidasanzwe mwagiranaga bigenda nka nyombeli iyo umusore mwakundanaga atakigufitiye umugambi w'urukundo.
4.AREKERA AHO KUKUGANIRIZA NK'UKO BYAHOZE
Iyo umusore atagikunda umukobwa, aba abona nta mpamvu yo kuganira na we, kuvugana na we ahubwo aba abibona nk'umuzigo kuri we. Avuga make [ngo nk'abagabo!!!], ndetse ntabwire uwo bakundana uko yiyumva, amarangamutima ye ndetse n'uko ubuzima bwe buhagaze, yewe ntaba anashaka kumva umukobwa w'inshuti ye nka mbere. Iyo kuganira 'communication' bigabanutse ikagera kuri iki kigero, biba ari ikimenyetso ko ashobora kuba atakiri mu rukundo nk'uko byahoze, uba ukwiye gufata ingamba zitagize uwo zibangamira hagati yanyu mwembi.
5.IBIKORWA BISHIMISHA IMIBIRI NTABA ACYISHIMIRA KUBIKORA
Aha, birumvikana ko umugabo anyurwa ndetse agashimishwa n'ibikorwa nshimishamubiri akorana n'uwo bunze ubumwe mu rukundo. Iyo umugabo agukunda, agatima ke gahora karehareha iyo akubonye, akumvise cyangwa agutekereje. Nyamara iyo aretse kugukunda, areka kugusoma, kuguhobera akakugwamo imitima ikumvana, kugushishira (caresse); ibi byose bigenda burundu, yanabikora, akabikora asa n'uwikiza.
6.AREKA KUKUBWIRA NO KUKWEREKA KO AGUKUNDA
Iyo umusore ahagaritse kugukunda, ijambo 'Ndagukunda' rigendana n'urwo yagukundaga mbere. Mu gihe byamuteraga ishema guhora akubwira asa n'ususumira yasheshe urumeza ati 'Ndagukunda, I love you, Je t'aime., Te amoâ¦', ntaba akibasha kubihingutsa, biramugora rwose akajya abura imbaraga zo kukwereka ko yakwihebeye. Isoko y'imitoma n'amagambo asize umunyu yakubwiraga ati 'Udahari sinabaho, uri ubuzima bwanjye, ntagufite ntacyo naba mfite kuko uri byose', irakama ukaba wakwibwira ko baguhinduriye cyangwa bagutuburiye wa mugani wa ba bandi.
7.NTABA AGISHAKA KUBA MU BUZIMA BWAWE
Iyo umusore atakigufitiye agatima, ntaba yumva yifuza kumva amakuru ava mu bwatsi bwawe n'ab'iwanyu. Ntaba ashaka kuba ahari mu byishimo byawe ngo mubisangire ndetse n'iyo uri mu manzaganya, arakuzibukira ngo ubabare wenyine, bya bindi byo kukuba hafi ngo yifatanye nawe mu kababaro ntaba akibikozwa. Uku kandi aba atifuza kuba mu byawe ni na ko aba atifuza ko uba mu bye nk'uko twabibonye mu ngingo ya gatanu.
8.AVOMA HAFI NK'IBIFURA
Umusore utagikunda umukobwa uzasanga asigaye avoma hafi cyane nk'aho 'watera ukageza ibuye ukoresheje imoso', akarakazwa vuba kandi n'akantu kose n'aho kaba gato umukobwa bakundana akoze kandi bikaba bigoye ko acururuka vuba ngo abe yanatanga imbabazi igihe umukunzi we aciye bugufi azimusaba ngo aramire umubano wabo bombi.
Impamvu itera ibi ni ukubura k'urukundo kuko mu busanzwe urukundo rurababarira kandi rugira impuhwe, rero umugabo cyangwa umusore uri mu rukundo yakabaye ababarira umukunzi we mu buryo bworoshye kandi bwihuse uretse guca ibiti n'amabuye no kurakara umuranduranzuzi kubera akantu gato kadafatika nk'aho we aba adakosa. Umuhungu utakigukunda, atakaza kamere y'impuhwe yahoranye kuri wowe.
Iyo ya kamere y'impuhwe n'urukundo mvuze haruguru ku wo bakundana igabanutse, ashobora kujya arakara kubera akantu gato ubundi katakamuteye kurakara cyangwa yafataga nk'ibisanzwe mbere. Aha, uzamwumva avugira hejuru akankamira umukunzi we yakambije impanga ku tuntu duto cyangwa nta n'impamvu ifatika ibimuteye.
Â
Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating
Ubufatanye bw’u Rwanda n’igihugu cya Turkiya mu bijyanye n’uburezi bwarazamutse cyane muri iyi myaka. Ku buryo ubu Turkiya yishimira kuba imaze gutanga za buruse (scholarships) ku Banyarwanda 225 biga mu byiciro bitandukanye harimo ‘undergraduate’, ‘Master’s’ na ‘PhD’ binyuze muri gahunda yo gutanga za buruse zo kwiga yashyizweho n’igihugu cya Turkiya yitwa ‘Türkiye Scholarships Program’.

Ambasaderi wa Turkiya mu Rwanda avuga ko yishimiye kurarikira Abanyeshuri b’Abanyarwanda kugerageza amahirwe yabo bagasaba buruse za Türkiye Scholarships. Gusaba buruse muri uyu mwaka byatangiye tariki 10 Mutarama bikazarangira tariki 20 Gashyantare 2021. Abifuza gusaba izo buruse basura urubuga https://www.turkiyeburslari.gov.tr .
Kubera amateka n’umuco wa Turkiya ngo bikurura abanyamahanga benshi bajya kwiga muri icyo gihugu, mu myaka 10 ishize, umubare w’abanyamahanga bajya kwiga mu mashuri makuru yo muri Turkiya wiyongereyeho 75% nk’uko imibare ya vuba aha ibigaragaza. Ibyo byatumye ubu Turkiya ari kimwe mu bihugu byakira abanyeshuri benshi b’Abanyamahanga baturutse hirya no hino ku isi, kuko ubu baragera ku 150.000, abagera ku 17.000 muri bo, bakaba biga kuri buruse ya Leta ya Turkiya.
Turkiya yafunguye imiryango ya kaminuza zayo za mbere 50 ku banyeshuri baturutse hirya no hino ku isi binyuze muri iyi gahunda yayo yo gutanga buruse yitwa ‘Türkiye Scholarships’.
Gahunda ya Türkiye Scholarships yatangiye mu 2010, icyo gihe yakira abanyeshuri 40.000 baturutse hirya no hino ku isi. Umubare b’abasaba iyo buruse wahise wiyongera vuba ku buryo muri 2019, yasabwe n’abanyeshuri hafi 150.000.
Iyo gahunda ya buruse itangwa na Turkiya, abayibonye bishyurirwa amafaranga y’ishuri, bagahabwa kwiga ibyo basabye muri za Kaminuza basabye, bakagira amafaranga bagenerwa buri kwezi n’ibyo kubatunga, bagahabwa n’ubwishingizi bwo kwivuza. Ababonye iyo buruse kandi bagomba kwiga ururimi rw’Igiturukiya umwaka umwe, kugira ngo bamenyere icyo gihugu baba bigamo.

Uretse abo biga mu byiciro bya kaminuza bya ‘undergraduate’ na ‘postgraduate’, gahunda ya “Türkiye Scholarships” inakira abashakashatsi n’abakozi ba Leta baturutse mu bihugu bitandukanye baje muri icyo gihugu,ikafasha kwiga Igiturukiya mu mwaka umwe.
Abarangije kwiga muri Turkey muri ‘undergraduate’ , ‘Master’s’ na ‘PhD program’ binyuze muri gahunda ya “Türkiye Scholarships”, bahita bashyirwa ku rubuga bahuriraho n’abarangije (Alumni Association) kugira ngo ntibatandukane burundu.
Ni gute basaba iyo buruse?
Umukandida wujuje ibisabwa, yohereza ubusabe bwe hifashishijwe internet kuri https://www.turkiyeburslari.gov.tr ibyo bikaba bizakorwa kugeza ku itariki 20 Gashyantare 2021. Nyuma y’iyo tariki, hazakurikiraho gusuzuma ubusabe bwatanzwe. Abazaba bujuje ibisabwa uko bikwiye bazatumirwa mu ibazwa ryo mu buryo bw’ikiganiro (interview). Abazaba babajijwe bazamenyeshwa ibyavuye muri iryo bazwa nyuma. Uwifuza gukurikira amakuru ajyanye n’iyo buruse, yakurikira urubuga https://www.turkiyeburslari.gov.tr no ku mbuga nkoranyambaga za Ambasade ya Turkiya.
Ambasaderi Burcu Çevik uhagarariye Turkiya mu Rwanda avuga ko iyo gahunda yo gutanga buruse ifasha mu kwigisha abayobozi b’ejo hazaza. Asoza avuga ko yifuriza amahirwe abanyeshuri bose bifuza kujya kwiga muri Turkey, kandi ko yizeye ko muri uyu mwaka hari abanyeshuri b’Abanyarwanda benshi bazabona ayo mahirwe yo kujya kwiga muri Turkiya.


Raporo y’itangwa ry’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza y’uyu mwaka aho ugeze ubu, igaragaza ko uturere tugize Umujyi wa Kigali tuza mu myanya itanu ya nyuma, ngo bikaba bituruka ku myumvire itihuta y’abanyamujyi kuko ngo bakunze kwishyura bitinze.
Umukozi wa RSSB ushinzwe ubukangurambaga bwa mituweli, Gasana Gallican, avuga ko uturere tw’icyaro ari two tuza imbere mu gutanga mituweli, akagaragaza uduhagaze neza ndetse n’utuza inyuma kugeza ku wa Kane tariki 14 Mutarama 2021.
Agira ati “Ubwitabire muri rusange bugeze kuri 84%, ni ikigereranyo cyiza. Uturere dutanu turi imbere ni Gisagara igeze kuri 93.7% hakaza Gakenke na 92%, Nyaruguru ifite 91%, Ruhango 90% naho Nyamagabe ikagira 89.9%. Uturere tuza inyuma ni Nyagatare ifite 78%, Gasabo 77.6%, Nyarugenge 77.4%, Rutsiro 73.9%, na Kicukiro ifite 68.4%, bigaragara ko uturere tw’Umujyi wa Kigali turi inyuma”.
Kuba uturere tugize Umujyi wa Kigali tuza mu myanya y’inyuma, ngo biterwa n’uko abanyamujyi badahita bumva vuba ibyo basabwa n’ubuyobozi ahubwo bakabikora batinze, nk’uko bisobanurwa na Bahame Hassan, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza.
Ati “Ibyo si ubwa mbere bibaye kuko mu mujyi kwitabira ikintu runaka ako kanya ntibihita byihuta, gusa bashobora kuza mu myanya ya nyuma ariko umwaka ukarangira baje mu ba mbere, gusa ibyo ntawe byashimisha. Turasaba rero abanyamujyi gutanga mituweli mbere aho gutegereza impera z’umwaka kuko uturere tw’Umujyi wa Kigali duhagaze neza mu bukungu, cyane ko no mu mihigo dukunze kwitwara neza”.
Ati “Uturere tw’icyaro tuza imbere kuko iyo twakiriye amabwiriza ahita agezwa ku baturage byihuse, kandi abaturage bo mu cyaro bagira kumva no kumvira kurusha abanyamujyi. Ibyo bikaba ari byo bituma utwo turere tuza mu myanya ya nyuma”.
Abaturage muri rusange barakangurirwa gukomeza kwishyura mituweli, n’abavuga ko bategereje ibyiciro by’ubudehe bishya bagasabwa kwishyurira ku bisanzwe, nk’uko Gasana abivuga.
Ati “Abaturage turabakangurira gukomeza kwishyura ubwisungane mu kwivuza bagendeye ku byiciro by’ubudehe bisanzwe kuko ibishya twese tukibitegereje. Bihute bishyure kuko indwara idateguza kandi amafaranga atabikika”.
Yibutsa kandi abaturage ko bemerewe kwishyura mituweli mu byiciro bitewe n’uko bagenda babona amafanga, bikaba biri mu rwego rwo kuborohereza.
Ati “Gufasha abaturage ni uko bemerewe kwishyura mu byiciro, ukishyura make make kugeza ku yo ugoma gutanga. Ikindi ni uko nubwo umuryango waba ugeze kuri 75% wemererwa kwivuza ariko nturenza ukwezi k’Ukuboza, nyuma yaho bisaba kuzuza umusanzu 100% kugira ngo mukomeze kwivuza”.
Abaturage kandi baributswa ko no kwishyura ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2021-2022 byatangiye, aho kugeza ubu hari ingo 1,573 zamaze kwishyura uwo musanzu.


Mu bari bafunze barimo uwari Gitifu w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Gasasira Jean Paul, n’uwari Gitifu w’Akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Léonidas, n’aba Dasso Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain na Maniriho Martin bari baratawe muri yombi ku itariki 14 Gicurasi 2020 nyuma y’imvururu bagaragayemo ku itariki 13 Gicurasi 2020.
Isomwa ry’urubanza ryabaye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 14 Mutarama 2021 mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze aho abarega n’abaregwa bose bari bitabiriye. Urukiko rwemeje ko ubwinjiracyaha mu cyaha cyo gutanga iyezandonke (ruswa) kidahama abaregwa.
Urukiko kandi rwemeje ko icyaha cyo gusagararira umuntu mu buryo bwa kiboko bubabaje cyo gihama Tuyisabimana Léonodas, DASSO Abiyingoma Sylvain, Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin, urukiko rwemeza ko icyaha cyo gukubita byateye umuntu kutagira icyo yikorera mu buryo budahoraho cyo gihama Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin.
Urukiko rwahanishije Tuyisabimana Leonidas na Abiyingoma Sylvain igifungo cy’amezi atanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 500.
Ni mu gihe Sebashotsi Gasasira Jean Paul yahanishijwe igifungo cy’amezi umunani n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, naho Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin bo bahanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe.
Nyuma yo kumenyeshwa ibyo bihano, urukiko rwategetse ko Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Tuyisabimana Leonidas, na Abiyingoma Sylvain bari bamaze amezi umunani muri gereza bahita barekurwa urubanza rukimara gusomwa kubera ko igihe bamaze muri gereza kiruta igifungo bahawe.
Urukiko kandi rwategetse ko Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin barekurwa urubanza rukimara gusomwa kuko ubushinjacyaha butabashije kugaragaza impamvu zikomeye kandi zidasanzwe zababuza kujurira bari hanze.
Urukiko rwategetse kandi ko abaregwa bose bafatanya kwishyura indishyi zingana n’amafaranga 1,077,456 kuri Nyirangaruye Clarisse, 219,850 kuri Manishimwe Jean Baptiste n’igihembo cya avoka cy’amafaranga ibihumbi 500.

Hashize hafi ukwezi kumwe bitangajwe ko Sarah Michelotti wahoze ari umugore wa Harmonize wo muri Tanzaniya,batandukanye byeruye.Kuri ubu uyu mugore akaba yatangaje ko uyu muhanzi adafite andi mahirwe yo kubona undi mugore uzahuza urukundo n'ubwitonzi yamweretse atizigamye.
Mu kwerekana ibitekerezo bye ku mbuga nkoranyambaga, Sarah yasobanuye ko umugabo yahawe umugisha n'umugore mwiza rimwe gusa mu buzima bwe. Ariko, ngo niba umugabo akoze ikosa ryo gufata umugore we nabi bagashwana, ntashobora kubona amahirwe ya kabiri yo kubona urukundo nyarwo nk'urwo yahoranye.
Yanditse ati: 'Nta kinyoma ⦠abagore bamwe ntibasimburwa. Kimwe n'ibintu agukorera n'amarangamutima yari afite akakwereka⦠ntushobora kuzongera kubyibonera ukundi'
Avuga ku gutandukana kwabo mu mwanya wihariye, Sarah yemeye ko nubwo yungukirwa n'umugabo we, yagiye yigira byinshi ku bunararibonye kandi yizera gukira no gukura mu muntu mwiza.
Ati: 'Iyo umuntu akubeshye, ni ukubera ko atakubaha bihagije kugira ngo ube inyangamugayo, kandi bakibwira ko uri igicucu cyane ku buryo utazi itandukaniro. Turiga, turakiza, dukura.'
Â