Category: Uncategorized

  • Dr Thomas Kigabo wari ushinzwe ubukungu muri BNR yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Inkuru y’itabaruka rya Dr Kigabo yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021, aho bivugwa ko yaguye muri Kenya aho yari yagiye kwivuriza.

    Uretse kuba yari umukozi wa BNR, Dr Kigabo yari n’umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ihuriro ry’abashakashatsi mu bijyanye n’ubukungu EPRN (Economic Policy Research Network Rwanda).

    Kigabo yabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, iya Jomo Kenyatta University ndetse yigisha no muri Kaminuza yigenga ya Kigali yanaje no kubera umwe mu bayobozi wari ushinzwe amasomo.

    Yatangiye gukorera Banki Nkuru y’u Rwanda mu 2007, nyuma yo kumara imyaka itari mike ari umuyobozi muri Kaminuza ya Kigali wari ushinzwe amasomo.

    Yari afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye na politiki y’ifaranga, imari n’ubukungu mpuzamahanga yavanye muri kaminuza yitwa Lumière University Lyon 2 yo mu Bufaransa. Yari anafite icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ‘Masters’ mu bijyanye n’imibare.

    Dr Kigabo Thomas yitabye Imana azize uburwayi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-thomas-kigabo-wari-ushinzwe-ubukungu-muri-bnr-yitabye-imana

  • Musanze: Gitifu Sebashotsi ukekwaho gukubita umuturage na bagenzi be barekuwe – #rwanda #RwOT

    Urukiko rwakatiye Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin igifungo cy'umwaka umwe n'ihazabu ya miliyoni, ndetse bazajurira bari hanze.

    Ni mu rubanza rwasomwe kuri uyu wa 14 Mutarama 2020 saa Kumi n'igice, aho abaregwaga batarubonetsemo, usibye abantu biganjemo abo mu miryango y'abaregwa n'abarega bari barurimo.

    Inteko iburanisha yari igizwe n'abacamanza batatu n'umwanditsi, aho umucamanza yatangiye asoma amazina y'abaregwa n'ibyaha baregwa. Yavuze ko Urukiko rwafashe umwanya wo gusesengura imiburanire y'abaregwa n'ibimenyetso byatanzwe n'Ubushinjacyaha birimo amafoto n'amashusho agaragaza uko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Nyirangaruye Clarisse na Manishimwe Jean Baptiste cyakozwe, ibimenyetso by'abatangabuhamya bashinja abaregwaga n'inyandiko ya muganga yagaragazaga ububabare bw'abakubiswe.

    Ku kimenyetso cy'abatangabuhamya bashinja abaregwa cyatanzwe n'Ubushinjacyaha, Urukiko rwagaragaje ko nta shingiro gifite kuko ubuhamya bwabo bwaranzwe no kuvuguruzanya, aho hari abavuze ko Manishimwe na Nyirangaruye bakubiswe babakuye mu rugo, abandi bakavuga ko Manishimwe yakubiswe bamufatiye hafi y'iwabo atarahagera ubwo yabahungaga, bityo rusanga icyahabwa agaciro ari amafoto n'amashusho byagaragajwe n'Ubushinjacyaha.

    Urukiko rwagaragaje ko abiregura ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa, bireguye bavuga ko bagitewe n'uko habayeho ubusembure kuko Manishimwe yasabwe kwambara agapfukamunwa akabyanga, bagiye kumutwara ngo ajyanwe guhanwa arabarwanya kugeza n'ubwo mushiki we Nyirangaruye na we yaje arwana yanga ko bajyana musaza we, bavuga ko iyo batinangira ngo barwanye inzego z'ubuyobozi n'iz'umutekano iyo mirwano itari kubaho.

    Umucamanza yavuze ko Ubushinjacyaha butabashije kugaragaza yaba mu bimenyetso, cyangwa ngo bavuguruze ubu bwiregure bw'uko habayeho ubusembure ari nabwo bwateje iyi mirwano, bityo bifatwa nk'aho ubwo bwiregure ari ukuri.

    Urukiko rwagaragaje ko n'ubwo abireguye bavuze ko ibyabaye ari ubusembure, nabo ibyo bakoze ataribyo kuko barengereye mu gukemura iki kibazo, nyamara hari ubundi buryo bari gukoresha mu ituze bakagikemura, bituma iki cyaha cyo gukubita no gukomeretsa kibahama.

    Urukiko rwemeje ko icyaha cyo gusagarira umuntu ku buryo bwa kiboko bubabaje gihama Dusabimana Léonidas, Abiyingoma Nsanzumuhire Sylvain, Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin, rwemeza kandi ko icyaha cyo gukubita byateye umuntu kutagira icyo yikorera mu buryo budahoraho gihama Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin.

    Urukiko rwahanishije Dusabimana Jean Léonidas na Abiyingoma Nsanzumuhire Sylvain igifungo cy'amezi atanu n'ihazabu y'ibihumbi 500 Frw, mu gihe Sebashotsi Gasasira Jean Paul yahanishijwe igifungo cy'amezi umunani n'ihazabu ya miliyoni 5 Frw, naho Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin bo bahanishijwe igifungo cy'umwaka umwe n'ihazabu ya miliyoni.

    Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko ko abaregwa urubanza nirurangira
    bazahita bafatwa bagafungwa ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa baregwaga ndetse bamwe muri bo bacyemera bari bararekuwe bakitaba bari hanze, kuko ubu bari hafungiye icyaha cyo gutanga ruswa. Aha urukiko rwagaragaje ko kugira ngo hemezwe ubu busabe hagombaga gutangwa impamvu zikomeye kandi zidasanzwe, urukiko rusanga izatanzwe ari uko ngo abaregwa baramutse barekuwe bateza umutekano muke mu baturage, urukiko rwagaragaje ko iyi mpamvu idakomeye bityo iteshwa agaciro.

    Urukiko rwategetse ko Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin barekurwa urubanza rukimara gusomwa kuko Ubushinjacyaha butabashije kugaragaza impamvu zikomeye kandi zidasanzwe zababuza kujurira bari hanze.

    Ibi byatumye urukiko rutegeka ko abaregwa barekurwa kuko igihano bakatiwe kiri munsi y'igihe bamaze bafunzwe, rwahanaguyeho abaregwa icyaha cy'ubwinjiracyaha ku cyaha cya ruswa kuko Ubushinjacyaha butigeze butanga ibimenyetso bifatika byerekana uko icyo cyaha cyateguwe n'uko cyakozwe.

    Sebashotsi na bagenzi be bakekwaho gukubita no gukomeretsa abavandimwe babiri tariki ya 13 Gicurasi 2020, babaziza kuba batambaye udupfukamunwa . Batawe muri yombi ku wa 14 Gicurasi 2020.

    Urukiko rwategetse ko abaregwa bose bafatanyije bishyura indishyi zingana na 1 077 456 Frw kuri Nyirangaruye Clarisse, 219 850 Frw kuri Manishimwe Jean Baptiste, n'igihembo cya avoka cy'ibihumbi 500 Frw, yose hamwe akaba 1 807 360 Frw.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-gitifu-sebashotsi-ukekwaho-gukubita-umuturage-na-bagenzi-be-barekuwe

  • Umutoza wa Yanga yavuze ibihe bikomeye Sarpong arimo kunyuramo #rwanda #RwOT

    Umurundi utoza ikipe ya Yanga muri Tanzania, Kaze Cedric avuga ko rutahizamu we, Michael Sarpong arimo kunyura mu bihe bikomeye by’igitutu cy’abafana kubera ko atarimo gutsnda.

    Michael Sarpong yinjiye muri Yanga umwaka ushize muri Kanama, yari yitezweho ibitangaza ko azatsinda ibitego byinshi ariko yagiye agorwa no kunyeganyeza inshundura.

    Umutoza we Kaze Cedric, yavuze ko arimo kunyura mu bihe bikomeye kubera kudatsinda ibitego ariko akavuga ko biterwa no kuba atabona imipira ihagije.

    Ati'ubu arimo kunyura mu bihe bigoye kubera ko abafana bakunda kumubona atsinda, ariko ntarimo kubikora kubera ko atabona imipira myinshi, ni ikintu turimo gukoraho.'

    Yakomeje avuga ko ubu arimo gutegura abakinnyi bazamufasha kuba yatsinda ibitego byinshi nk’uko abafana babyifuza.

    Ati'Nyuma y’igihe azaba umukinnyi mwiza, agaruke mu bihe bye njyewe muzimo. Igihe kizagera buri umwe yemere ubushobozi bwe. Ikibazo ni icyo natangiye kugikoraho ntegura abantu bazamuha imipira myiza.'

    Michael Sarpong amaze gutsinda ibitego 4 mu mikino 18 ya shampiyona. Igikombe cya Mapinduzi Cup baherutse gukina bakanegukana yagisoje nta gitego atsinze.

    Ngo arimo kumutegurira abantu bazajya bamuha imipira

    Sarpong amaze igihe adatsinda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-yanga-yavuze-ibihe-bikomeye-sarpong-arimo-kunyuramo

  • Uganda_ Amatora 2021: Ruracyageretse hagati ya Museveni na Bobi Wine #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Mutarama , Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ari imbere mu majwi amaze gutangazwa by'agateganyo na komisiyo y'amatora .

    Museveni amaze kugira amajwi 1,536,205 (65.02%) mu gihe undi ukomeye mu bahatanye nawe Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine afite amajwi 647,146 (27.39%).

    Ibi ni ibyavuye ku biro by'itora 8,310 mu biro by'itora byose hamwe 34,684 biri mu gihugu nk'uko iyo komisiyo ibivuga.

    Abantu barenga miliyoni 18 bari biyandikishije kuri liste y'itora muri Uganda.

    Komisiyo y'amatora ejo kuwa kane yavuze ko guhanahana ibiva ku biro by'amatora biri bukorwe neza nubwo mu gihugu nta internet ihari.

    Dore uko abakandinda bose bakurikirana nkuko televisiyo ya NTV yabishyize ahagaragara.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/15/uganda_-amatora-2021-ruracyageretse-hagati-ya-museveni-na-bobi-wine/

  • IBYAHISHUWE: Aisha wa Davis D yashyize ukuri kose hanze| Ibyo yavuze byose yari yishyuwe amafaranga (VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Kamikazi Hadidjya wumvikanye mu majwi nka Aisha ubwo yahamagaraga Davis D amubwira ko amutwitiye inda ndetse n'ibindi byose birimo nuko David D yamuciye inyuma akaryamana n'umukobwa yakoresheje mu mashusho y'indirimbo ye nshya yise ” Bon “, yavuze ko yishyuwe amafaranga kugirango avuge biriya ndetse anavuga ko Davis D afite imitekerereze y'abazungu kuko akenshi nibo bemera kuba bakora ibikorwa nka biriya kugirango bisebye ariko bagambiriye kwinjiza amafaranga no kuvugwa cyane n'abantu benshi.

    Kamikazi Hadidja wiyise Aisha kugirango atwikire Davis D

    Nkuko yabitangaje mu kiganiro kirambuye yagiranye na YagoTV yavuze ko we na Davis D bemeranyijwe amafaranga ibihumbi 300 bakora uduce dutatu akaba avuga ko Davis D ariwe wadutwaye akaba ari nawe uzajya agena uko azajya adushyira hanze kamwe kamwe. Uyu mukobwa akomeza aganira byinshi bitandukanye aho yanavuze ko atigeze agera Dubai nubwo afite passport akaba ndetse yarageze mu bihugu bitandukanye nka Kenya, Tanzania ndetse na Uganda.
    IKIGANIRO KIRAMBUYE UYU MUKOBWA YAGIRANYE NA YAGO TV KIRI HANO HASI:

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ibyahishuwe-aisha-wa-davis-d-yashyize-ukuri-kose-hanze-ibyo-yavuze-byose-yari-yishyuwe-amafaranga-video/

  • Musanze : Gitifu wa Cyuve na bagenzi ba bakubise umukobwa barekuwe n’ubwo bahamwe n’icyaha #rwanda #RwOT

    Aba bose bari batawe muri yombi ku itariki 14 Gicurasi 2020 nyuma y’imvururu bagaragayemo ku itariki 13 Gicurasi 2020. Icyo gihe hari hagaragaye amashusho aba bose barimo gukubita Nyirangaruye Uwineza Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste.

    Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwasomye urubanza rwabo kuri uyu wa Kane, rubahanaguraho icyaha cy’ubwinjiracyaha mu cyaha cyo gutanga iyezandonke (ruswa) ariko bamwe rubahamya cyo gusagararira umuntu mu buryo bwa kiboko bubabaje. Abo ni Tuyisabimana Léonodas, DASSO Abiyingoma Sylvain, Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin naho icyaha cyo gukubita byateye umuntu kutagira icyo yikorera mu buryo budahoraho cyo gihama Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin.

    Urukiko rwahanishije Tuyisabimana Leonidas na Abiyingoma Sylvain igifungo cy’amezi atanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 500.

    Naho Sebashotsi Gasasira Jean Paul yahanishijwe igifungo cy’amezi umunani n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, naho Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin bo bahanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni imwe.

    Nyuma yo kumenyeshwa ibyo bihano, urukiko rwategetse ko Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Tuyisabimana Leonidas, na Abiyingoma Sylvain bari bamaze amezi umunani muri gereza bahita barekurwa urubanza rukimara gusomwa kubera ko igihe bamaze muri gereza kiruta igifungo bahawe.

    Urukiko kandi rwategetse ko Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin barekurwa urubanza rukimara gusomwa kuko ubushinjacyaha butabashije kugaragaza impamvu zikomeye kandi zidasanzwe zababuza kujurira bari hanze.

    Urukiko rwategetse kandi ko abaregwa bose bafatanya kwishyura indishyi zingana n’amafaranga 1,077,456 kuri Nyirangaruye Clarisse, 219,850 kuri Manishimwe Jean Baptiste n’igihembo cya avoka cy’amafaranga ibihumbi 500.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Musanze-Gitifu-wa-Cyuve-na-bagenzi-ba-bakubise-umukobwa-barekuwe-n-ubwo-bahamwe-n-icyaha

  • Ukuriye ubukungu muri BNR yapfuye #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Mutarama 2021, hamenyekanye inkuru yuko Dr Thomas Kigabo, ukuriye ishami rishinzwe ubukungu muri Banki nkuru y'u Rwanda yapfiriye mu bitaro i Nairobi muri Kenya aho yari yagiye kwivuriza.

    Prof Kigabo yakoraga muri Banki nkuru y'u Rwanda kuva mu 2007, indwara yamuhitanye ntabwo iramenyekana.

    Bivugwa kandi ko Thomas Kigabo Rusuhuzwa yagiraga uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa politiki y'ifaranga ry'u Rwanda na gahunda za leta mu by'ubukungu.

    Prof. Kigabo Thomas uretse imirimo ikomeye yakoreye igihugu yaba muri BNR, muri Kaminuza zinyuranye yigishijemo zirimo Kaminuza y'u Rwanda, ULK, Jomo Kenyata, n'izindi, yari n'umuvugabutumwa bwiza wari ukunzwe n'abatari bake. 

    Urupfu rwe rwashavuje benshi barimo na Bishop Dr. Masengo Fidele wa Foursquare Gospel church wanditse ku mbuga nkoranyambaga akoresha ati 'Wakoreye umuryango, ukorera ibihugu n'amahanga, cyane cyane wakoreye ijuru. Umuryango wanjye ubuze inshuti ikomeye'.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/15/ukuriye-ubukungu-muri-bnr-yapfuye/

  • Miliyari 35 Frw zashowe mu mishinga 44 yo kurengera ibidukikije mu myaka icyenda ishize – #rwanda #RwOT

    Mu kugabanya ingaruka z’imyuka ihumanya ikirere, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cya Afurika cyashyikirije Loni intego zo kubungabunga ikirere, aho rwiyemeje kugabanya iyo myuka ku kigero cya 38% mu 2030.

    Zimwe mu ngamba zizarufasha kubigeraho zirimo kunoza uburyo bwo gutunganya ingufu, gukoresha inganda neza, gucunga imyanda, ubwikorezi ndetse n’ubuhinzi; bizatuma imyuka ihumanya ikirere igabanukaho toni miliyoni 4,6.

    Ziyongeraho ishyirwaho ry’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA) cyatangijwe muri gahunda yo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’ingaruka zayo.

    Iki kigega gikusanya ubushobozi mu buryo bw’imari bufasha igihugu gushyira mu bikorwa politiki y’ibidukikije n’ingamba biganisha ku iterambere rirambye kandi ryihanganira imihindagukire y’ibihe, gushaka no gucunga umutungo ukoreshwa mu gutera inkunga ibikorwa byo kurengera no kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere.

    Umuyobozi Mukuru wa FONERWA, Teddy Mugabo Mpinganzima, yabwiye IGIHE ko mu myaka icyenda iki kigega kimaze cyashyigikiye byihariye gahunda y’u Rwanda mu kubungabunga ibidukikije.

    Yagize ati “Mu by’ukuri hari umusanzu ukomeye nka FONERWA twahaye igihugu mu bijyanye no gushyigikira gahunda n’intego cyihaye yo kubaka ubukungu burambye kandi butangiza ibidukikije ndetse bubasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’ingaruka zayo.’’

    “Kugeza ubu twabashije gukusanya inkunga ingana na miliyoni 188 z’amadorali ya Amerika, akabakaba miliyari 186 Frw. Ayo mafaranga yose yagize uruhare rukomeye mu gutera inkunga imishinga irenga 40 itandukanye yaba iyashyizwe mu bikorwa n’inzego za Leta, iz’abikorera ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta.’’

    Kuva mu myaka icyenda ishize FONERWA yateye inkunga imishinga 44 itandukanye.

    Mugabo avuga ko “Mu buryo bw’umutungo, iyo mishinga yashowemo amafaranga y’u Rwanda angana na 35,776,639,729.’’

    Iyi mishinga iherereye mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse yatanze umusanzu mu kugifasha kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

    Irimo uwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) wagize uruhare mu gushyiraho politiki n’amabwiriza agenga imicungire y’ibisigazwa bikomoka ku bikoresho by’ikoranabuhanga mu Rwanda (E-waste management) hanubakwa uruganda rutunganya iyo myanda mu Karere ka Bugesera.

    Buri mwaka mu Rwanda haboneka ibisigazwa by’ibikoresho by’ikoranabuhanga bigera kuri toni ibihumbi 15, bimwe muri byo biratunganywa bigasubizwa ubuzima, ibindi bigakurwamo ibikoresho bishya.

    Umuyobozi Mukuru wa FONERWA, Teddy Mugabo Mpinganzima, yavuze ko iki kigega cyagize uruhare mu gucengeza ibidukikije no guhangana n’imihindagukire y’ibihe n’ingaruka zayo muri gahunda, ibikorwa, ingamba na politiki zitandukanye za Leta y’u Rwanda

    FONERWA yanafashije mu iyubakwa ry’Umudugudu w’Icyitegerezo wa Rweru ari nawo washingiweho mu kwagura gahunda z’imidugudu y’icyitegererezo mu Rwanda.

    Iki kigega kandi cyakusanyije amafaranga yashyizwe mu mishinga itandukanye no kubaka ubushobozi mu nzego na politiki biganisha ku kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagukire y’ibihe n’ingaruka zayo.

    Teddy Mugabo ati “Urugero rumwe ni umushinga uri gukorera mu Karere ka Gicumbi watewe inkunga n’Ikigega cyashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’ingaruka zayo ku Isi (Green Climate Fund) washowemo arenga milliyoni 32$.’’

    Uyu wiyongeraho imishinga minini yatewe inkunga irimo uw’itangizwa ry’ikoreshwa rya za moto zikoresha amashanyarazi zizagira uruhare mu kugabanya imyotsi ihumanya ikirere, ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu, inyamaswa, ibihingwa n’ubukungu muri rusange.

    Avuga ati “Dufatanyije n’umufatanyabikorwa AMPERSAND, hakozwe moto zikoresha bateri ikoresha ingufu zikomoka ku mashanyarazi. Zimwe muri izo moto zizwi nka electric motos (E-motos) zisigaye zigenda muri Kigali. Icyari kigamijwe rero ni ukwereka abantu ko bishoboka ko twakoresha moto zitagira uruhare mu kwanduza ikirere, bityo tukubaka ubukungu burambye kandi bwubakiye ku bisubizo bihangana n’imihindagukire y’ibihe n’ingaruka zayo.’’

    FONERWA yanateye inkunga imishinga irimo uwo kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Nyabarongo; uzasiga habungabunzwe inkengero z’umugezi wa Nyabarongo, hakorwa amaterasi arimo ay’indinganire n’ayikor, gutera ibiti bitandukanye n’imigano mu rwego rwo kurinda ko wangirika kandi harengerwa imibereho y’abantu n’ibinyabuzima bitandukanye.

    Mu 2018, FONERWA yahawe igihembo cy’ishimwe gitangwa n’Umuryango w’Abibumbye kikagenerwa indashyikirwa mu gutera inkunga imishinga yo guhangana n’imihindagukire y’ibihe n’ingaruka zayo.

    Iki kigega kivuga ko ishimwe nk’iri ryunganira ibikorwa bya Leta y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga aho ruza mu bihugu biyoboye kandi bashyigikiye gahunda zemejwe n’ibihugu bigize Loni.

    Sosiyete ya Ampersand izobereye mu bijyanye n’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi yagejeje ku isoko ry’u Rwanda moto zikoreshwa n’amashanyarazi mu rwego rwo kurengera ibidukikije

    Umushinga wiswe Green Gicumbi uri mu ihanzwe amaso mu kubungabunga ibidukikije muri aka karere ko mu Majyaruguru y’u Rwanda

    Miliyari 35 Frw ni zo zimaze gushorwa mu mishinga 44 igamije kurengera ibidukikije kuva mu myaka icyenda ishize

    Umushinga wa Green Gicumbi ugamije kubakira abaturage b’Akarere ka Gicumbi ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe

    Mu mishinga yagutse yakozwe harimo n’uwo kubungabunga umugezi wa Nyabarongo

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-35-frw-zashowe-mu-mishinga-44-yo-kurengera-ibidukikije-mu-myaka

  • Prof Thomas Kigabo wari ushinzwe ubukungu muri BNR yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Inkuru y’itabaruka rya Prof Kigabo yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021, aho bivugwa ko yaguye muri Kenya aho yari yagiye kwivuriza.

    Uretse kuba yari umukozi wa BNR, Prof Kigabo yari n’umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ihuriro ry’abashakashatsi mu bijyanye n’ubukungu EPRN (Economic Policy Research Network Rwanda).

    Inkuru irambuye ni mukanya…


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-thomas-kigabo-wari-ushinzwe-ubukungu-muri-bnr-yitabye-imana

  • Jacques Tuyisenge mu bakinnyi batanu bitezweho byinshi muri CHAN #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Radiyo mpuzamahanga y’abafaransa “RFI” ibinyujije ku rubuga rwayo rwa interineti, yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi batanu bategerejweho byinshi muri CHAN izatangira kuri uyu wa Gatandatu.

    Urutonde rw’abakinnyi batanu RFI yitezeho byinshi

    1. Djigui Diarra (Mali)

    Uyu ni umunyezamu w’imyaka 25 ufatira Mali wanakinnye CHAN ya 2016 yabereye mu Rwanda. Uyu munyezamu kandi yanafatanyije na Mali kwegukana umwanya wa gatatu mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20 cyo muri 2015, akaba yaranakinnye igikombe cya Afurika “CAN” cya 2019.

    Umunyezamu Djigui Diarra wa Mali
    Umunyezamu Djigui Diarra wa Mali

    2. Ayoub El Kaabi, (Maroc)

    Muri 2018 muri CHAN yabereye iwabo muri Maroc, yayisoje ari we rutahizamu uyoboye abandi aho yatsinze ibitego icyenda, ndetse anatorwa nk’umukinnyi w’irushanwa. Nyuma yahoo yahise yerekeza mu Bushinwa, gusa za kugaruka muri Maroc kubera icyorezo cya Coronavirus.

    3. Issama Mpeko, (RD Congo

    Uyu mukinnyi imbere ku ruhande rw’iburyo muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo, ni umwe mu bamaze gukina amarushanwa menshi arimo CAN na CHAN, nka ya CHAN 2011, CAN za 2013, 2015, 2017 ndetse na 2019. Yakiniye kandi amakipe arimo DCMP na AS Vita Club, Kabuscorp yo muri Angola, aza kwerekeza no muri TP Mazembe

    4. Jacques Tuyisenge, (Rwanda)

    Jacques yari kapiteni w’Amavubi yageze muri ¼ muri CHAN ya 2016 yabereye mu Rwanda, ndetse n’ubu akaba ari we kapiteni uzaba uyoboye Amavubi muri Cameroun.

    Jacques Tuyisenge ari mu bitezwe cyane muri CHAN
    Jacques Tuyisenge ari mu bitezwe cyane muri CHAN

    Jacques Tuyisenge wanakinnye CHAN 2011, ikinyamakuru RFI kibona ari mu bitezweho byinshi, kuva mu itsinda rya gatatu u Rwanda ruherereyemo hamwe na Maroc, Ouganda ndetse na Togo.

    5. Jacques Zoua, (Cameroun)

    Uyu ni umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye bazaba bakina iri rushanwa, aho ku myaka ye 29 amaze gukina muri shampiyona esheshatu ku mugabane w’I Burayi zirimo u Bufaransa n’u Budage.

    Kugeza ubu Jacques Zoua uri gukinira ikipe y’iwabo yitwa AS Futuro, aramutse yegukanye iyi CHAN yaba abaye umukinnyi wa kabiri wegukanye CAN na CHAN, nyuma y’umunya-Tunisia Adel Chedli

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/jacques-tuyisenge-mu-bakinnyi-batanu-bitezweho-byinshi-muri-chan