Category: Uncategorized

  • Lady Gaga na Jennifer Lopez bazaririmba mu birori byo kurahiza Joe Biden #rwanda #RwOT

    Lady Gaga na Jennifer Lopez biteganyijwe ko bazaririmba mu mihango yo kurahiza umukuru w'igihugu mushya muri Amerika, Joe Biden.

    Lady Gaga niwe uzaririmba indirimbo y'igihugu muri uyu muhango uzaba kuwa gatatu utaha. Lopez, watangaje ko ashyigikiye Biden umwaka ushize, we azaririmba izindi ndirimbo ku ruhande.

    Nyuma y'iyo mihango hazaba igitaramo kiswe 'Celebrating America' kizaca kuri za televiziyo kirimo abahanzi benshi nka Jon Bon Jovi, Demi Lovato, Justin Timberlake n'abandi.

    Komite ishinzwe gutegura irahizwa rya Joe Biden ivuga ko bizaba ari 'ukwishimira gutangiza urugendo rushya rwa Amerika ishyize hamwe'.

    Mu 2016 Lady Gaga yabonetse mu bukangurambaga bwateguwe na Joe Biden bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, Lopez we umwaka ushize yari mu kiganiro cy'ikoranabuhanga avugana na Joe Biden mu gihe cyo kumwamamaza.

    Mu gihe Biden azaba arahira, Washington DC izaba iri mu bihe bidasanzwe nyuma y'imyigaragambyo yabaye ku ngoro y'inteko ishingamategeko tariki 06 z'uku kwezi.

    Abasirikare barenga 10,000 bazaba bacunze umutekano mu mujyi mu gihe abandi 5,000 nabo biteguye gutabara igihe cyose.

    Abitabira iyo mihango nabo bazaba 'bacye cyane' kubera guhana intera mu kwirinda coronavirus nk'uko ababitegura babitangaza, banasaba abantu kwirinda kuza i Washington kubera ibyo birori.

    Perezida Trump ntazagera ahabera iyo mihango nk'uko yabivuze, azaba ariwe perezida wa mbere wa Amerika utagiye mu irahira ry'umusimbuye kuva mu 1869.

      Joe Biden na Kamala Harris tariki 20 z'uku kwezi nibwo bazajya ku butegetsi

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/15/lady-gaga-na-jennifer-lopez-bazaririmba-mu-birori-byo-kurahiza-joe-biden/

  • BNP Paribas, banki y'igihangange  mu Bufaransa,  yaba irimo kurigisa ibimenyetso  biyihamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. #rwanda #RwOT

    Muri Kamena 2017, nibwo  BNP Parisbas  yatangiye kubona ko uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi rutakiri ibanga. Muri uko kwezi nibwo  imiryango  mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu  yagejeje ikirego mu rukiko rw'iParis, isaba ko iyi banki  ikurikiranwaho uruhare rukomeye yagize muri iyo Jenoside.

    Ibimenyetso byashyikirijwe urukiko, ndetse byaje no gushimangirwa n' iperereza ry'Umushinjacyaha Mukuru  mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, biragaragaza ko iyi banki ikomeye cyane mu Bufaransa, muri Kamena 1994, yafashije Leta y' ' abatabazi' gutambutsa mu mayeri  miliyoni hafi n' ibihumbi 300  by'amadolari ya Amerika(  arabarirwa muri miliyari na miliyoni 300 uvunje mu manyarwanda uyu munsi), yoherezwa muri banki yo mu Busuwisi, kuri konti y' umucuruzi w'intwaro,   Bwana Ehlers ukomoka muri Afrika y'Epfo icuruza intwaro.

    Ibyo BNP Paribas yabikoze izi neza ko  Umuryango w'Abibumye wari  warakomanyirije iyo  Leta y'abatabyi  mu bijyanye no kugura intwaro, nyuma y'aho byari bimaze kugaragara ko izo ntwarao zifashishwa muri Jenoside yari imiro gukorerwa Abatutsi.

    Ako kayabo kamaze kugera kuri konti y'umucuruzi Ehlers, tariki 17 Kamena 1994 nawe yahise atanga toni 8 z'imbunda n'amasasu, azicisha mu nzira iziguye cyane, kuko Col Théoneste Bagosora yagiye kuzifatira muri Seychelles, azinyuza i Goma muri Zayire y'icyo gihe, mbere y'uko zambutswa rwihishwa zikagera ku Gisenyi mu Rwanda, zije gukomeza gukora ibara.

    Mu gihe rero urukiko rurimbanyije mu iperereza, ndetse urubanza rukaba rushobora gutangira mbere y'impera z'uyu mwaka,  amakuru yizewe arahamya ko ubuyobozi bwa BNP Parisbas, ubu buhugiye mu gusibanganya ibimenyetso , haba mu kurigisa impapuro ndetse n'abatangabuhamya, gutanga ruswa no kugerageza kuburizamo urubanza. Ubu buriganya burakorwa kandi mu gihe hasigaye amezi 3 gusa ngo hashyirwe ahagaragara raporo y' Itsinda  ry'impuguke ryiswe irya 'Vincent Duclert', ryashyizweho na Perezida Emmanuel Macron ngo rishyire ahabona  ukuri  ku ruhare uBufaransa buregwa  muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Birashoboka ko BNP Parisbas yaba yikanga iyi raporo.

    Tubibutse ko Col Théoneste Bagosora uvugwa muri iyi dosiye, we yamaze guhamwa n'icyaha cya Jenoside ndetrse n'ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, akaba arimo gukora uburoko bw'imyaka 35 yakatiwe n'Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha. Haribazwa rero impamvu abafatanyacyaha be nabo batakurikiranwa. Bitinde biteguke ariko, jenoside ni icyaha kidasaza, no mu myaka Magana abayigizemo uruhare bose bazamenyekana kandi babiryozwe.

    Mbere gato  y'uko iyi BNB Parisbas iregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yari  imaze kwemera icyaha cyo gufasha ibihugu byakomatanyirijwe kubera  kwica abaturage babyo,  birimo Sudan, Cuba na Iran,ndetse inacibwa ihazabu ya miliyari 9 z'amadolari ya Amerika, ni tiriyari hafi 9 ushyize mu mafaranga y'uRwanda.

    The post BNP Paribas, banki y'igihangange  mu Bufaransa,  yaba irimo kurigisa ibimenyetso  biyihamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bnp-paribas-banki-yigihangange-mu-bufaransa-yaba-irimo-kurigisa-ibimenyetso-biyihamya-uruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi/

  • Amatora muri Uganda: Museveni ari imbere mu majwi amaze kubarurwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amajwi yashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’Amatora ya Uganda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021 agaragaza ko Museveni yari afite amajwi 1.536.205 (65.02%), mu gihe uwo bahanganye Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine, afite amajwi 647.146 (27.39%).

    Aya ni amajwi yo ku biro by’itora 8.310, mu gihe igihugu cyose gifite ibiro by’itora 34, 684.

    Abaturage barenga miliyoni 18 bagejeje igihe cyo gutora, ni bo bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Uganda ku wa Kane tariki 14 Mutarama 2021.

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/amatora-muri-uganda-museveni-ari-imbere-mu-majwi-amaze-kubarurwa

  • Nyamirambo: Yahawe inka n’abanyerondo kubera imyitwarire ye myiza – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Mutarama 2021, nibwo aba banyerondo 260 b’i Nyamirambo, bashyikirije uyu muturage inka kubera imyitwarire ye myiza yamuranze.

    Mu byagendeweho uyu mugabo atoranywa ngo harimo ko abanye neza n’abandi kandi ko yayoboye neza igihe yari Burugumesitiri wa Komine kanama guhera mu 1994 kugeza mu 1996.

    Kugira ngo iyi nka ibashe kuboneka, buri munyerondo yatanze amafaranga ari hagati ya 500 Frw na 1000 Frw.

    Aba banyerondo batangarije IGIHE ko bifuje kuremera umwe mu bahoze ari abayobozi mu 1994 cyangwa uwakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu cyangwa se uwarokotse jenoside kugira ngo babagaragarize ko ari abagaciro.

    Ukuriye abanyerondo mu Murenge wa Nyamirambo, Kanamugire François yavuze ko bakusanyije amafaranga yo kugura inka ubundi basaba abaturage kubashakira mugenzi wabo w’inyangamugayo uzayihabwa.

    Ati “Twasabye ubuyobozi kudushakira umuntu waranzwe n’imyitwarire myiza kuko abanyerondo badatanga inka ahubwo itangwa n’abaturage baba ariwe baduhitiramo nk’uwabaye umuyobozi kandi w’umucikacumu utakiyobora kubera impinduka cyangwa ubushobozi bw’amashuri natwe tubikora mu kumushimira kubera uko yitangiye igihugu.”

    Uwamungu Ignace yavuze ko yishimiye cyane inka yahawe n’abanyerondo cyane ko ari ikimenyetso cy’umudendezo n’umutekano.

    Ati “Rwose byandenze ku buryo nabuze uko nabivuga kubera icyizere nagiriwe n’abasangirangendo banjye bashinzwe umutekano batekereje ko nanjye nahabwa inka kubera ko burya inka ni ikimenyetso cy’umudendezo w’umutekano cyane ko burya Umunyarwanda yavuze ko nta kiruta inka.”

    Yakomeje ashimira aba banyerondo kubera uburyo bamaze kumva indangagaciro zo gukunda igihugu nk’uko abayobozi bakuru bahora babyigisha.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, yabasabye abanyerondo gukora kinyamwuga no guha agaciro umwenda bambara kuko hari byinshi uvuze.

    Ati “Mu kwambara uwo mwambaro w’akazi mujye muzirikana kugira ikinyabupfura no gukora kinyamwuga kuko nibyo mutegetswe gukora igihe mwambaye iyo myenda, yego birashoboka ko umuntu ashobora kugira imiterere ye ya kimuntu ariko ndagira ngo mwibuke ko igihe mwambaye uwo mwambaro mugomba kwitwara nk’abahagarariye igihugu.”

    Yongeyeho ko bakwiye gukora kinyamwuga birinda abaturage akubahohotera kuko aribo bashinzwe kubarinda.

    Muri uyu muhango abanyerondo banashyikirijwe imyambaro mishyashya y’akazi n’iyo kujya bakorana siporo

    Iyi niyo nka abanyerondo bahaye Uwamungu Ignace

    Uwamungu Ignace ashyikirizwa inka yahawe

    Ukuriye abanyerondo mu Murenge wa Nyamirambo Kanamugire Francois yavuze ko bahisemo guha inka uyu muturage kubera imyitwarire ye myiza

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamirambo-yahawe-inka-n-abanyerondo-kubera-imyitwarire-ye-myiza

  • Nyamirambo: Yahawe inka n'abanyerondo kubera imyitwarire ye myiza – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Mutarama 2021, nibwo aba banyerondo 260 b'i Nyamirambo, bashyikirije uyu muturage inka kubera imyitwarire ye myiza yamuranze.

    Mu byagendeweho uyu mugabo atoranywa ngo harimo ko abanye neza n'abandi kandi ko yayoboye neza igihe yari Burugumesitiri wa Komine kanama guhera mu 1994 kugeza mu 1996.

    Kugira ngo iyi nka ibashe kuboneka, buri munyerondo yatanze amafaranga ari hagati ya 500 Frw na 1000 Frw.

    Aba banyerondo batangarije IGIHE ko bifuje kuremera umwe mu bahoze ari abayobozi mu 1994 cyangwa uwakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu cyangwa se uwarokotse jenoside kugira ngo babagaragarize ko ari abagaciro.

    Ukuriye abanyerondo mu Murenge wa Nyamirambo, Kanamugire François yavuze ko bakusanyije amafaranga yo kugura inka ubundi basaba abaturage kubashakira mugenzi wabo w'inyangamugayo uzayihabwa.

    Ati 'Twasabye ubuyobozi kudushakira umuntu waranzwe n'imyitwarire myiza kuko abanyerondo badatanga inka ahubwo itangwa n'abaturage baba ariwe baduhitiramo nk'uwabaye umuyobozi kandi w'umucikacumu utakiyobora kubera impinduka cyangwa ubushobozi bw'amashuri natwe tubikora mu kumushimira kubera uko yitangiye igihugu.'

    Uwamungu Ignace yavuze ko yishimiye cyane inka yahawe n'abanyerondo cyane ko ari ikimenyetso cy'umudendezo n'umutekano.

    Ati 'Rwose byandenze ku buryo nabuze uko nabivuga kubera icyizere nagiriwe n'abasangirangendo banjye bashinzwe umutekano batekereje ko nanjye nahabwa inka kubera ko burya inka ni ikimenyetso cy'umudendezo w'umutekano cyane ko burya Umunyarwanda yavuze ko nta kiruta inka.'

    Yakomeje ashimira aba banyerondo kubera uburyo bamaze kumva indangagaciro zo gukunda igihugu nk'uko abayobozi bakuru bahora babyigisha.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, yabasabye abanyerondo gukora kinyamwuga no guha agaciro umwenda bambara kuko hari byinshi uvuze.

    Ati 'Mu kwambara uwo mwambaro w'akazi mujye muzirikana kugira ikinyabupfura no gukora kinyamwuga kuko nibyo mutegetswe gukora igihe mwambaye iyo myenda, yego birashoboka ko umuntu ashobora kugira imiterere ye ya kimuntu ariko ndagira ngo mwibuke ko igihe mwambaye uwo mwambaro mugomba kwitwara nk'abahagarariye igihugu.'

    Yongeyeho ko bakwiye gukora kinyamwuga birinda abaturage akubahohotera kuko aribo bashinzwe kubarinda.

    Muri uyu muhango abanyerondo banashyikirijwe imyambaro mishyashya y'akazi n'iyo kujya bakorana siporo

    Iyi niyo nka abanyerondo bahaye Uwamungu Ignace

    Uwamungu Ignace ashyikirizwa inka yahawe

    Ukuriye abanyerondo mu Murenge wa Nyamirambo Kanamugire Francois yavuze ko bahisemo guha inka uyu muturage kubera imyitwarire ye myiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamirambo-yahawe-inka-n-abanyerondo-kubera-imyitwarire-ye-myiza

  • Koreya ya Ruguru yamuritse intwaro za kirimbu… – #rwanda #RwOT

    'Intwaro ikomeye kurusha izindi”, ibi byatangajwe n'ikinyamakuru cya leta ya Koreya ya ruguru. Izi ntwaro byatangajwe ko zirasa kure kandi zivuye munsi y'inyanja. Mu minsi micye ishize nibwo Kim Jong-Un yatangaje ko afitiye ubutumwa Joe Biden ugiye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Icyakora ubu butumwa ntabwo ari ubumuha ikaze ahubwo yatangaje ko igihari ari uko agiye kubanza akamwereka ibitwaro bikaze ndetse akanamwizeza ko byinshi muri byo bizaba bigaragiwe n'ibikorera mu nyanja ndetse n'amato y'intambara. Izi misile zashyizwe ku mugaragaro mu muhango w’akarasisi kari gahagarariwe na Perezida Kim Jong-un.

    Bwana Kim Jong-Un ni uku yaserutse yambaye muri uyu muhango  

    Urujijo ruri aha ni uko iri murikwa ry'ibi bisasu cyangwa icyakwitwa ‘Kumurika imbaraga zabo’ bibaye mbere y’iminsi 6 ngo Amerika irahize perezida mushya Joe Biden uzasimbura Donald Trump.

    Umuhango wo kwerekana ibi biturika wabaye kuri uyu wa kane nyuma y'inama rukokoma y'ishyaka riri ku butegetsi aho Kim Jong-Un yise Amerika “umwanzi uruta abandi”. Abitabiriye uyu muhango nta dupfukamunwa bari bambaye nk’uko nitangazwa na CNN.

    Amafoto yatangajwe n’ikinyamakuru cya leta ya Koreya ya ruguru yerekana nibura misile enye nini z’umutwe w’umweru n’umukara zimurikwa imbere y’imbaga y’abantu bazamura amabendera. BBC ivuga ko abasesenguzi bavuze ko izi ari intwaro zitigeze zigaragazwa mbere.

    Mu ikoti ry’uruhu n’ingodero, Bwana Kim yabonetse aseka kandi azamura akaboko ariho areba aka karasisi kabereye ku kibuga kitwa Kim Il Sung Square muri Pyongyang. Muri aka karasisi ingabo zirwanira ku butaka, imizinga n’ibifaru nabyo byamuritswe.

    Korean Central News Agency yavuze ko “Iyi ari intwaro ikomeye kurusha izindi ku isi, izi misile ziri mu bwoko bwa ballistic zirasirwa hasi mu nyanja, zinjijwe kuri iki kibuga iimwe ku y'indi hagamijwe kwerekana ubukaka n'ubushingore bw'iki gihugu”.

    Iki gikorwa cyo kuwa kane nticyagaragayemo misile nini cyane zishobora kuraswa ku yindi migabane (ICBM) berekanye mu kwezi kwa cumi umwaka ushize.

    Izi bivugwa ko zishobora kugeza umutwe utwaye ubumara kirimbuzi aho ariho hose muri Amerika, ubunini bwayo bwatangaje abahanga mu by’intwaro ubwo zamurikwaga umwaka ushize.

    Mu ijambo yavugiye muri iyi nama y’ishyaka ry’abakozi riri ku butegetsi, Bwana Kim yasezeranyije kongera imbaraga za kirimbuzi z’igihugu n’ubushobozi bwa gisirikare, avuga urutonde rw’intwaro nshya zikomeye ziraswa kure yifuza.

    Yanavuze ko Leta zunze ubumwe za Amerika arizo afiteho agahigiri aho yagize ati “mwanzi ukomeye w’impinduramatwara yacu n’umwanzi uruta abandi…uwo ariwe wese waba uri ku butegetsi, politiki yabo nyayo yo kurwanya Koreya ya ruguru ntizigera ihinduka”.

    Kumurika izi misile nshya birasa n’ibitanga ubutumwa kuri Amerika nk’uko inzobere zibivuga ndetse bikanashimagirwa n'ibikubiye mu butumwa Kim Jong-Un yatangaje ko ageneye Joe Biden.


    Ibitwaro bya kirimbuzi byamuritswe na Koreya ya Ruguru


    Abitabiriye aka karasiri nta dupfukamunwa bari bambaye


    Perezida wa Koreya ya Ruguru yari afite akanyamuneza kenshi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102354/koreya-ya-ruguru-yamuritse-intwaro-za-kirimbuzi-zirasirwa-munsi-yinyanja-nka-bumwe-mu-butu-102354.html

  • Zinedine Zidane yavuze ku myitwarire itari myiza ya Eden Hazard ushinjwa kutigirira icyizere. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza w'ikipe ya Real Madrid, Zinedine Zidane yavuze ko Eden Hazard asigaye ari ku rwego rwo hasi ndetse ko atakigirira ikizere.Hazard wahenze Real Madrid ubwo yavaga muri Chelsea, amaze gutsinda ibitego 2 gusa mu marushanwa yose amaze gukina muri uyu mwaka w'imikino. Ndetse yanagaragaje urwego rwo hasi ku mukino banganyijemo na Osasuna ubusa ku busa mu cyumweru gishize.

    Nyuma y'umukino wa Spanish Super Cup basezerewemo n'ikipe ya Athletic Bilbao, zidane yagarutse kuri uyu mukinnyi anavuga ko akwiye kwihanganirwa. Yagize ati'acyeneye kugarura icyizere kugirango ajye akina imikino ikomeye, ndetse anatsinde ibitego mbese, harabura gukora ikinyuranyo nk'umukinnyi ukomeye. Tuzi umukinnyi ukomeye uko aba ameze, niyo mpamvu rero ducyeneye kwihanganira Hazard agakora cyane akagaruka mu bihe bye.Abafana barifuza kubona Hazard wo muri Chelsea ariko tugomba kwihangana, mboneraho n'umwanya wo kuvuga ko tutatsinzwe kubera Hazard ahubwo twatsinzwe nka Real Madrid.'

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/zinedine-zidane-yavuze-ku-myitwarire-itari-myiza-ya-eden-hazard-ushinjwa-kutigirira-icyizere/

  • Musanze: Gitifu Sebashotsi ukekwaho gukubita umuturage na bagenzi be barekuwe – #rwanda #RwOT

    Urukiko rwakatiye Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni, ndetse bazajurira bari hanze.

    Ni mu rubanza rwasomwe kuri uyu wa 14 Mutarama 2020 saa Kumi n’igice, aho abaregwaga batarubonetsemo, usibye abantu biganjemo abo mu miryango y’abaregwa n’abarega bari barurimo.

    Inteko iburanisha yari igizwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi, aho umucamanza yatangiye asoma amazina y’abaregwa n’ibyaha baregwa. Yavuze ko Urukiko rwafashe umwanya wo gusesengura imiburanire y’abaregwa n’ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha birimo amafoto n’amashusho agaragaza uko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Nyirangaruye Clarisse na Manishimwe Jean Baptiste cyakozwe, ibimenyetso by’abatangabuhamya bashinja abaregwaga n’inyandiko ya muganga yagaragazaga ububabare bw’abakubiswe.

    Ku kimenyetso cy’abatangabuhamya bashinja abaregwa cyatanzwe n’Ubushinjacyaha, Urukiko rwagaragaje ko nta shingiro gifite kuko ubuhamya bwabo bwaranzwe no kuvuguruzanya, aho hari abavuze ko Manishimwe na Nyirangaruye bakubiswe babakuye mu rugo, abandi bakavuga ko Manishimwe yakubiswe bamufatiye hafi y’iwabo atarahagera ubwo yabahungaga, bityo rusanga icyahabwa agaciro ari amafoto n’amashusho byagaragajwe n’Ubushinjacyaha.

    Urukiko rwagaragaje ko abiregura ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa, bireguye bavuga ko bagitewe n’uko habayeho ubusembure kuko Manishimwe yasabwe kwambara agapfukamunwa akabyanga, bagiye kumutwara ngo ajyanwe guhanwa arabarwanya kugeza n’ubwo mushiki we Nyirangaruye na we yaje arwana yanga ko bajyana musaza we, bavuga ko iyo batinangira ngo barwanye inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano iyo mirwano itari kubaho.

    Umucamanza yavuze ko Ubushinjacyaha butabashije kugaragaza yaba mu bimenyetso, cyangwa ngo bavuguruze ubu bwiregure bw’uko habayeho ubusembure ari nabwo bwateje iyi mirwano, bityo bifatwa nk’aho ubwo bwiregure ari ukuri.

    Urukiko rwagaragaje ko n’ubwo abireguye bavuze ko ibyabaye ari ubusembure, nabo ibyo bakoze ataribyo kuko barengereye mu gukemura iki kibazo, nyamara hari ubundi buryo bari gukoresha mu ituze bakagikemura, bituma iki cyaha cyo gukubita no gukomeretsa kibahama.

    Urukiko rwemeje ko icyaha cyo gusagarira umuntu ku buryo bwa kiboko bubabaje gihama Dusabimana Léonidas, Abiyingoma Nsanzumuhire Sylvain, Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin, rwemeza kandi ko icyaha cyo gukubita byateye umuntu kutagira icyo yikorera mu buryo budahoraho gihama Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin.

    Urukiko rwahanishije Dusabimana Jean Léonidas na Abiyingoma Nsanzumuhire Sylvain igifungo cy’amezi atanu n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw, mu gihe Sebashotsi Gasasira Jean Paul yahanishijwe igifungo cy’amezi umunani n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw, naho Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin bo bahanishijwe igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu ya miliyoni.

    Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko ko abaregwa urubanza nirurangira
    bazahita bafatwa bagafungwa ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa baregwaga ndetse bamwe muri bo bacyemera bari bararekuwe bakitaba bari hanze, kuko ubu bari hafungiye icyaha cyo gutanga ruswa. Aha urukiko rwagaragaje ko kugira ngo hemezwe ubu busabe hagombaga gutangwa impamvu zikomeye kandi zidasanzwe, urukiko rusanga izatanzwe ari uko ngo abaregwa baramutse barekuwe bateza umutekano muke mu baturage, urukiko rwagaragaje ko iyi mpamvu idakomeye bityo iteshwa agaciro.

    Urukiko rwategetse ko Nsabimana Anaclet na Maniriho Martin barekurwa urubanza rukimara gusomwa kuko Ubushinjacyaha butabashije kugaragaza impamvu zikomeye kandi zidasanzwe zababuza kujurira bari hanze.

    Ibi byatumye urukiko rutegeka ko abaregwa barekurwa kuko igihano bakatiwe kiri munsi y’igihe bamaze bafunzwe, rwahanaguyeho abaregwa icyaha cy’ubwinjiracyaha ku cyaha cya ruswa kuko Ubushinjacyaha butigeze butanga ibimenyetso bifatika byerekana uko icyo cyaha cyateguwe n’uko cyakozwe.

    Sebashotsi na bagenzi be bakekwaho gukubita no gukomeretsa abavandimwe babiri tariki ya 13 Gicurasi 2020, babaziza kuba batambaye udupfukamunwa . Batawe muri yombi ku wa 14 Gicurasi 2020.

    Urukiko rwategetse ko abaregwa bose bafatanyije bishyura indishyi zingana na 1 077 456 Frw kuri Nyirangaruye Clarisse, 219 850 Frw kuri Manishimwe Jean Baptiste, n’igihembo cya avoka cy’ibihumbi 500 Frw, yose hamwe akaba 1 807 360 Frw.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-gitifu-sebashotsi-ukekwaho-gukubita-umuturage-na-bagenzi-be-barekuwe

  • Akurikiranyweho gukuriramo inda umwana w’imyaka 16 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Amakuru Kigali Today yamenye avuga ko uyu mwana w’umukobwa yatewe inda mu kwezi kwa Nyakanga mu mwaka wa 2020 na Siborurema Jean de la Paix (umucuruzi) na we wamaze gutabwa muri yombi na RIB.

    Nyuma y’amezi atanu ababyeyi b’uyu mwana ngo nibwo bamenye ko atwite , bagana Isange One Stop Center yo mu Karere ka Gicumbi basaba ko uyu mwana yakurirwamo iyi nda (safe abortion) kuko yayitewe ataruzuza imyaka y’ubukure.

    Nyuma y’isuzuma, abaganga bo muri Isange One Stop Center basanze bidashoboka ko iyi nda yakurwamo ngo kuko yarengeje ibyumweru 22 biteganywa n’itegeko, bababwira ko bagomba kwihangana akazabyara.

    Ubusanzwe ingingo ya 4 y’Iteka rya Minisitiri n°002/MoH/2019 ryo ku wa 08/04/2019 rigena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda, rivuga ko iyo umwana uri munsi y’imyaka 18 atewe inda, ababyeyi be bashobora gusaba ko ikurwamo mu gihe itararenza ibyumweru 22 by’ubukure.

    Nyuma y’uko ababyeyi b’umwana babwiwe ko bidashoboka ko umwana yakurirwamo inda, Siborurema wamuteye inda ntiyanyuzwe, ahita atangira gukora ibishoboka byose kugira ngo abashe gukuramo iyo nda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

    Ayo makuru agera kuri Kigali Today akomeza avuga ko uyu mwana afatanyije na Siborurema, biyambaje inshuti ze zirimo abitwa Mutesi Brigitte, bamugeza kwa Mutuyimana Amina (umucuruzi mu isoko rya Gicumbi) na we amuhuza n’umuforomo witwa Nshimiyimana Alphonse wamukuriyemo iyo nda anayikuriramo mu rugo kwa Mutuyimana Amina amaze kwishyurwa 40,000 Frw yatanzwe na Siborurema.

    Amakuru ava mu baturage Kigali Today yamenye ni uko Mutuyimana Amina asanzwe akora ako kazi ko guhuza abantu bashaka gukurirwamo inda akabahuza n’abaforomo.

    Dore uko aya makuru yageze kuri RIB

    Mu Kiganiro na Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), yemereye Kigali Today ko hari abantu batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana, gukuramo inda, ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukuramo inda, anavuga ko yamenyekanye nyuma y’uko uwo mwana na nyina baje kuri Isange One Stop Center gusaba gukurirwamo inda.

    Dr Murangira B Thierry Umuvugizi w
    Dr Murangira B Thierry Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB

    Yagize ati “Isange One Stop Center yakiriye uwo mwana wasambanyijwe agaterwa inda, yaje gusaba gukurirwamo inda (safe abortion) abaganga basuzumye basanga inda yararengeje igihe giteganywa n’itegeko.”

    Ati “Icyo gihe rero iperereza ryaratangiye kugira ngo hamenyekane uwateye umwana inda. N’iyo abaganga baza gusanga uwo mwana igihe kitararenga bakayimukuriramo, ntibyari kubuza iperereza gukomeza hashakishwa umuntu wasambanyije uwo mwana”.

    Dr. Murangira yakomeje agira ati “Abagenzacyaha mu gukora iperereza baje kugera ku makuru ko wa mwana watewe inda, baje kuyikuramo. Muri iryo perereza , tariki ya 11 Mutarama 202, RIB ifata abantu bagera kuri bane bakekwa kugira uruhare muri ibyo byaha.”

    “Hafashwe Siborurema Jean de la Paix akaba ari we ukekwa gusambanya umwana, akaba ari na we watanze amafaranga yakoreshejwe mu gukuramo inda; hafatwa
    Nshimiyimana Alphonse akaba ari umuforomo ku Kigo Nderabuzima cya Rutare akaba ari na we ucyekwa gukuramo inda y’uwahohotewe; hanafatwa Mutuyimana Amina umucuruzi mu isoko ni we wahuje uwahohotewe n’umuforomo wamukuriyemo inda ndetse inda yakuriwemo mu rugo rwe.”

    “Hanafashwe kandi Mutesi Brigitte wahuje uwo mwana wasambanyijwe na Mutuyimana Amina, ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gicumbi iperereza rirakomeje, dosiye iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha”.

    Gitifu w’Akagari ka Giheke umwana yasambanyirijwemo yarabimenye arinumira

    Umubyeyi w’uyu mwana wasambanyijwe utuye mu Kagari ka Giheke, Umurenge wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi avuga ko nyuma yo kumenya ko umwana we yasambanyijwe, yifashishije telefoni, yahamagaye Umuyobozi w’Akagari ka Giheke Muragijimana Damascene, akamumenyesha ko umwana we yahohotewe, ariko Gitifu akaruca akarumira, ibi bigafatwa nk’ icyaha cyo guhishira ubugome bwakorewe umwana utarageza ku myaka y’ubukure, nk’uko Dr Murangira Thierry yabibwiye Kigali Today.

    Dr. Murangira yatubwiye ko hari n’Umunyamabanga w’Akagari ka Giheke uri gukurikiranwa.

    Yagize ati: “Muragijimana Damascene, Umunyamabanga w’Akagari ka Giheke, Umurenge wa Bwisigye mu Karere ka Gicumbi, na we ari gukurikiranwa kuba ataramenyekanishije icyaha cy’ubugome kandi yarakimenyeshejwe”.

    Ubutumwa RIB yageneneye Abaturarwanda

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu butumwa yageneye Abanyarwanda yavuze ko RIB itazihanganira na rimwe uwo ari we wese uzafatwa yakoze ibyaha nk’ibi byo gusambanya abana, gukuramo inda cyangwa gukuriramo undi inda ngo kuko ari ibyaha bikomeye bihanwa n’amategeko.

    Yakomeje agira ati “RIB irasaba abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze gufata iya mbere bagatanga amakuru ku byaha nk’ibi by’ubugome, kandi ntizihanganira abagira uruhare mu guhishira ibyaha nk’ibyo, cyane cyane icyaha cyo gusambanya abana”.

    Yakomeje agira ati “Iki cyaha twese kiratureba, twirebera, dutange amakuru, twihishira. Ababyeyi biminjiremo agafu, bareke amakimbirane kandi twongere umwanya duha abana bacu. Abayobozi na bo b’inzego z’ibanze bahagurukire kurwanya iki cyaha, birinde umuco mubi wo guhishira no kunga imiryango y’abasambanyijwe n’uwasambanyije”.

    Siborurema Jean de la Paix ukekwaho gusambanya uyu mwana nahamwa n’iki cyaha azahanwa n’ingingo ya 133 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.

    Nshimiyimana Alphonse uyu muforomo ukekwaho gukuriramo uyu mwana inda nahamwa n’iki cyaha azahanwa n’ingingo ya 124 y’itegeko No68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze 5.

    Uyu mwana na we wagiriwe inama yo kubyara iyi nda ntabyubahirize akajya gushaka uko ayikuramo akanabigeraho, nahamwa n’iki cyaha na we azahanwa n’Ingingo ya 123 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarengeje imyaka 3 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 100,000Frw, ariko atarenze 200,000Frw.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/amakuru/Akurikiranyweho-gukuriramo-inda-umwana-w-imyaka-16

  • Amajyepfo: Byinshi kuri ‘Kaduha-Gitwe Corridor’ igice kiri kwitabwaho byihariye kubera kuzahazwa n’ubukene – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga watangiye mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 kuko byari bimaze kugaragara ko icyo gice kigizwe n’imirenge 10 ituwemo n’imiryango igera ku bihumbi 250, cyazahajwe n’ubukene bityo hakwiye kugira igikorwa kugira ngo abagituye bahindurirwe imibereho.

    Kaduha-Gitwe Corridor igizwe n’imirenge itanu yo mu Karere ka Nyamagabe (Musange, Mugano, Kibumbwe, Mbazi na Kaduha) ibiri yo muri Nyanza (Cyabakamyi na Nyagisozi) n’itatu yo muri Ruhango (Kabagari, Bweramana na Kinihira).

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, avuga ko aribo bagize igitekerezo cyo kuhaha umwihariko kuko babonaga ako gace karasigaye inyuma mu iterambere.

    Ati “Mu karere kacu nitwe twagize icyo gitekerezo tugaragaza ko kiriya gice cyasigaye inyuma, tubifashwamo n’ubuyobozi bw’intara buradushyigikira ndetse hatangira kuza imishinga yihariye igamije kuhateza imbere.”

    Ako gace kasigaye inyuma mu iterambere, nyamara gafite ubutaka bwiza bweraho ibihingwa bitandukanye. Ubuyobozi bwasanze igisabwa ari ukwigisha abaturage no kubafasha guhindura imyumvire ndetse no kuhajyana imishinga ihateza imbere.

    Imwe mu mishinga yatangiye kuhakorerwa irimo uwo guca amaterasi y’indinganire ku buso bwa hegitali 35 ku bufatanye n’inkeragutaba, kandi mu minsi ya vuba hazatangira n’undi wo guca andi materasi ku buso bwa hegitali 60 ku bufanye n’umuryango Good Neighbors Rwanda ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM).

    Uwamahoro avuga ko hari icyizere ko icyo gice kizatera imbere kubera ko ibikorwa byatangiye kuhakorerwa bijyanye n’ubuhinzi, gukoresha inyongeramusaruro no kurwanya isuri biri kuhahindura.

    Avuga kandi ko abantu bakomeye bakomoka muri icyo gice bashishikarijwe kugaruka kuhashora imari mu bucuruzi no mu buhinzi ndetse babitangiye.

    Amwe mu mahirwe ahagaragara ndetse abaturage batangiye kwitabira, arimo ubuhinzi bw’imboga n’imbuto.

    Uwamahoro ati “Ubu hari ubuso bumaze guhuzwa buhinzeho Makadamiya, ubuzahingwaho inanasi, hari imishinga yo kuvugurura urutoki kuko ni igihingwa kihera cyane, ndetse twagize n’amahirwe tubona umufatanyabikorwa uzafasha abaturage gutunganya imirima yaho harwanywa isuri ndetse hatungwanywa n’ibishanga kugira ngo bavugurure ubuhinzi muri icyo cyerekezo gishya.”

    Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB), urwego rw’amakoperative, urugaga rw’abikorera ndetse n’inganda zitandukanye zikora ibijyanye n’ubuhinzi, Akarere ka Nyamagabe kari kwiga uko muri icyo gice cya Kaduha-Gitwe hakagurirwa ubuso buhinzeho icyayi.

    Ku bufatanye n’Intara y’Amajyepfo, hari umushinga wamaze gutangwa mu Kigega cy’ Ibidukikije (FONERWA) uzafasha mu kuvugurura ibidukikije, by’umwihariko habungwabungwa amashyamba no kurwanya isuri ndetse no gutunganya ibishanga bibiri bihari (icya Rukarara n’icya Mwogo).

    Uwamahoro ati “Tukaba dufite icyizere ko mu myaka itanu iri imbere kiriya gice kizaba cyarwanyijwemo ubukene ku kigero gishimishije.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko nabo bashyize umwihariko mu guteza imbere imirenge ibiri ya Kabagari na Bweramana iri muri icyo gice, by’umwihariko mu kuhakorera ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere.

    Bimwe mu byo batangiye kuhakorera birimo uburyo bwo kuhira imyaka.

    Ati “Twa tugezi duca muri Kabagari no muri kiriya gice turashaka kuzadufatiraho tukajyanayo uburyo bwo kuvomerera, ku buryo kiriya gice gitera imbere nk’uko igice cy’Amayaga giteye imbere mu buhinzi n’ubworozi.”

    Ni agace kasabiwe umwihariko ku Kwibohora27

    Mu muhango wo kwakira Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, wabaye ku wa 14 Nyakanga 2020 hagaragajwe ko umuhora wa Gitwe – Kaduha ukwiye guhabwa umwihariko mu kwizihiza ku nshuro ya 27 kwibohora k’u Rwanda.

    Gakire Bob wari umaze igihe ayiyobora by’agateganyo yasabye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, ko agace ka ‘Kaduha-Gitwe Corridor’ kakwitabwaho muri ibi bihe ku buryo umwaka utaha kazizihirizwamo Umunsi Mukuru wo Kwibokora ku rwego rw’igihugu, agaragaza ko hari umusaruro mwiza byatanga.

    Yagize ati “Nakoresha uyu mwanya Nyakubahwa Minisitiri munyemereye, niba bigishoboka ku buryo Kwibohora27 byabera muri kariya gace numva byaba ari byiza.”

    Yasobanuye ko bigaragara ko biriya birori iyo bibereye ahantu hahita hahinduka bigaragarira buri wese, haba mu bikorwa remezo by’amazi, amashanyarazi, imihanda, imiturire n’ibindi, asaba ko byatekerezwaho bikazakorerwa no muri kariya gace ka Kaduha-Gitwe Corridor.

    Hari bimwe mu bikorwa byo guteza imbere ‘Kaduha-Gitwe Corridor’ byatangiye birimo umudugudu w’icyitegererezo wa Kaduha, imihanda irimo gukorwa, ibikorwa bya RAB na NAEB.

    Igice cya ‘Kaduha-Gitwe Corridor’ cyegeranye n’Akarere ka Nyaruguru kari kubakirwa umuhanda wa kaburimbo n’Ibitaro bya Munini ku buryo ibirori byo Kwibokora27 bihizihirijwe ibyo bikorwa byatahirwa rimwe ku mugaragaro.

    Kugira ngo guteza imbere Kaduha-Gitwe Corridor bigerweho, abaturage basabwa kubigiramo uruhare kandi n’abafatanyabikorwa bagakomeze gukangurirwa kuhajyana imishinga ihateza imbere.

    Kugeza ubu ibigo bigera kuri birindwi ni byo byamaze gusinyana amasezerano n’Intara y’Amajyepfo agamije kuzana ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi biteza imbere uwo muhora wa Gitwe-Kaduha.

    Mu gice cy’Akarere ka Nyamagabe hatangiye ibikorwa byo guca amaterasi y’indinganire ku buso bwa hegitali 35 ku bufatanye n’Inkeragutaba

    Kaduha-Gitwe Corridor igizwe n’imirenge 10 ikennye cyane yo mu turere twa Nyamagabe, Nyanza na Ruhango

    Mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, umwe mu mishinga izahakorerwa irimo uwo guhinga imyumbati

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyepfo-byinshi-kuri-kaduha-gitwe-corridor-igice-kiri-kwitabwaho-byihariye