Category: Uncategorized

  • Dr Dre wari umaze iminsi ari indembe yavuye mu bitaro – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w'imyaka 55 yari yafashwe n'ubu burwayi mu ntangiro z'uku kwezi. Yavuye mu bitaro kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama, gusa azakomeza kwitabwaho n'abaganga ari iwe mu rugo.

    Dr Dre mu minsi ishize yanditse kuri Instagram agaragaza ko nyuma y'ibihe bikomeye yari arimo, yorohewe. Ati 'Ndashimira umuryango wanjye, inshuti n'abafana kunyitaho no kunyifuriza kugubwa neza. Meze neza ndetse ndi kwitabwaho neza n'itsinda ry'abaganga. Nzasubira mu rugo vuba,'

    Dr Dre yari ari mu bitaro bya Cedars-Sinai Medical Center biherereye i Los Angeles yagiyemo nyuma yo kugira ikibazo mu bwonko. Uyu mugabo yari yafashwe n'uburwayi bwa 'aneurysm' butera kubyimba k'udutsi tujyana amaraso mu bwonko.

    Ubu burwayi kandi bushobora gutuma umuntu aviramo imbere ndetse akaba yanagira 'Stroke'; guturika k'udutsi dukwirakwiza amaraso mu bwonko, duturika bitewe n'umubyimba watwo utabasha kwakira ingano y'amaraso acamo bigatuma yivanga n'ubwonko cyangwa tukaziba bitewe no kuvura kwayo.

    Yajyanywe mu bitaro ku wa Mbere tariki 4 Mutarama 2021, aho yahise ashyirwa ahavurirwa indembe.

    Hari nyuma y'iminsi mike yari amaze ari mu ntambara za gatanya na Nicole Young wahoze ari umugore we, ndetse bivugwa ko ubu burwayi bwe bwatewe n'umunaniro waturutse kuri ibi bibazo amazemo iminsi.

    Dr Dre yari yagiye kwa muganga arembye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-dre-wari-umaze-iminsi-ari-indembe-yavuye-mu-bitaro

  • Kuki Google Translate isemura nabi Ikinyarwanda? – #rwanda #RwOT

    Nk'urugero, iyo ushaka guhindura imvugo igira iti 'Nagushatse, ndakubura' ukayishyira mu Cyongereza, yagahindutse iti 'I looked for you, I couldn't find you'.

    Gusa ibi si ko bigenda kuko muri Google Translate, iyi mvugo ihinduka iti 'I married you, I missed you', bisobanuye ngo 'Naragushatse (gushyingiranwa), naragukumbuye'.

    Nyuma y'umwaka Google yongereye Ikinyarwanda mu ndimi eshanu zishobora gukoreshwa na Google Translate, hakomeje kugaragara ingero nyinshi z'uburyo Ikinyarwanda kitarahuzwa neza n'izindi ndimi muri Google Translate, ku buryo mu gihe umuntu yayifashisha agamije gusemura Ikinyarwanda mu zindi ndimi, bishobora kumuha amakuru atari yo.

    Umuhanga mu by'indimi, akaba n'umusemuzi w'Ikinyarwanda, Jean Bosco Iradukunda, yabwiye The East African ko impamvu ituma Google Translate idasemura Ikinyarwanda neza uko bikwiye, ari uko Ikinyarwanda gikoreshwa gacye cyane kuri murandasi, bityo bigatuma n'amagambo yacyo ari macye cyane ugereranyije n'izindi ndimi.

    Yagize ati 'Ikinyarwanda ntigikoreshwa cyane kuri murandasi, kandi ibyo bigisubiza inyuma. Tugomba gushyira umuco wacu kuri murandasi, tugasohora ibitabo byanditse mu Kinyarwanda, imivugo, inkuru n'inyandiko [byose bikajya mu Kinyarwanda]'.

    Iyi mpuguke yaboneyeho gusobanura ko uko Abanyarwanda bazarushaho gukoresha Ikinyarwanda kuri murandasi ari benshi, ikoranabuhanga rya Google (Google algorithms) rizarushaho kumenya amagambo y'Ikinyarwanda maze mu gihe umuntu ari gusemura akoresheje Google Translate, akabasha kubona amagambo ahuye n'ibyo ashaka.

    Ubusemuzi Google Translate ikorera Ikinyarwanda ntiburanoga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-google-translate-isemura-nabi-ikinyarwanda

  • Covid-19 yahitanye abantu 2 mu Rwanda,Imibare y'abanduye iracyatumbagira #rwanda #RwOT

    Abahitanwe na Covid-19 mu Rwanda n'abagabo 2 barimo uw'imyaka 66 wo mu mujyi wa Kigali n'undi w'imyaka 27 w'i Huye.

    Abanduye bashya uko ari 277 babonetse I Kigali: 139, Ngoma: 22, Kirehe: 19, Rulindo: 18, Huye: 15, Gicumbi: 12, Gisagara: 12, Nyamasheke: 7, Musanze: 7, Muhanga: 5, Rwamagana: 4, Nyanza: 4, Rubavu: 4, Gakenke: 3, Nyamagabe: 2, Karongi: 2, Nyagatare: 2.

    Umubare w'abamaze gukira Covid-19 bose mu Rwanda ni 7,193 nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 3,517 bakirwaye aho bakiri kwitabwaho.

    Ibimenyetso bya Covid-19 birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Minisiteri y'Ubuzima yategetse ibitaro byose bya Leta ko guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Mutarama 2021 byajya bivura abarwayi ba COVID-19 hagendewe ku bwishingizi bafite ubwo aribwo bwose ndetse n'abafite mituweri.

    Ni icyemezo gifashwe nyuma y'uko hari hashize amezi agera kuri 11 Leta ariyo yishingira abarwayi ba COVID-19 haba mu kubishyurira, gufatwa ibipimo ndetse no kubitaho mu gihe baba bari gukurikiranwa n'abaganga.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima Ushinzwe Ubuzima bw'Ibanze, Dr. Mpunga Tharcisse, yabwiye IGIHE ko kugeza ubu icyorezo kimaze kugera hirya no hino mu gihugu kandi n'ibigo by'ubwishingizi byamaze kwemera ko byiteguye kwishyurira abo barwayi.

    Ati 'Impamvu ni uko uburwayi buri mu gihugu cyose, abarwayi bashobora kujya mu mavuriro atandukanye, ikindi ariko twamaze kuvugana n'ibigo by'ubwishingizi bikorera mu Rwanda byatwemereye ko byiteguye kwishyurira abo barwayi.'

    Yakomeje agira ati 'Ibi bizafasha abantu kubera ko amavuriro nayo arabegereye kandi bari basanzwe bivuza indwara zitandukanye nk'abarwaye za Asthma cyangwa HIV.'

    Ubusanzwe kuva ku gupimwa COVID-19, bikagaragara ko umuntu yayanduye agahita ajyanwa mu bitaro byabugenewe [Treatment Centers], abaganga bakamwitaho kuzageza ubwo azakira icyorezo agataha, yishingirwaga na Leta 100%. Bivuze ko ari Leta yishyuraga ibisabwa byose.

    Minisitiri Dr Mpunga yavuze ko Leta yari imaze amezi arenga 11 yita ku barwayi ba COVID-19, ariko kuri ubu bitewe n'ubwiyongere bukabije bw'abandura ndetse n'amikoro y'igihugu agenda aba make hafashwe icyemezo cy'uko bazajya bivuriza ku bwishingizi baba bafite ubwo aribwo bwose.

    Yakomeje agira ati 'Abanyarwanda bari basanzwe bivuza indwara zitandukanye, Leta yagerageje kubishyurira amezi 11 yose ariko biragaragara ko ubushobozi bugenda buba buke, ntawo leta yakomeza kwishyurira abantu bose ngo ibishobore.
    Kuva muri Nzeri 2020, Guverinoma y'u Rwanda yatangije gahunda yo gukurikirana no kuvurira mu ngo zabo abafite COVID-19, aho imibare iheruka ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko abarwayi bagera ku 2800 bari kuvurirwa mu rugo.

    Tariki ya 17 Ukuboza 2020 nibwo Minisiteri y'Ubuzima yahaye uburenganzira bwo gusuzuma COVID-19 ku mavuriro yigenga ari hirya no hino mu gihugu.

    Hanatangijwe n'uburyo bwo gupima byihuse 'antigens rapid tests' mu rwego rwo gupima abantu benshi kandi vuba.

    Kugeza ubu amavuriro yigenga 42 mu gihugu hose niyo yemerewe gukoresha ubu buryo bwo gupima, igiciro cyo kwipimisha kuri ubu ntikirenga 10 000 Frw.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/covid-19-yahitanye-abantu-2-mu-rwanda-imibare-y-abanduye-iracyatumbagira

  • WhatsApp yatanze ikindi gihe ntarengwa izatangiriraho gushyira mu bikorwa amavugurura yabo mashya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp rwari rwatangaje ko itariki yo guhagarika abataremeza amategeko n'amabwiriza yabo mashya izaba ari kuwa 8 Gashyantare 2021, ariko abakoresha ubu WhatsApp bongerewe igihe kugeza 15 Gicurasi 2021 hanyuma whatsapp igufata ingamba.

    Ikigo cyanenzwe kohereza imenyesha, bisa nkaho ryerekana impinduka ku makuru yari gusangira n'isosiyete nkuru ya Facebook.Ndetse benshi batangira kwinubira ubu buryo aho bavigaga ko amakuru bwite y'abakoresha WhatsApp azajya asangizwa ibigo bishaka kwamamaza byo kuri Facebook na Instagram.

    Kuva iryo tangazo ryasohoka kurubuga rwayo, abantu babarirwa muri za miriyoni ku isi bakuyemo akabo karenge batangira kuyoboka izindi mbuga nka Signal na Telegram.Gusa WhatsApp yavuze ko ubutumwa bwihariye buri gihe bwabitswe kandi ko buzakomeza kugirwa ibanga. Yongeyeho ko imyitozo yo gusangira amakuru y'abakoresha na Facebook atari shyashya, kandi ko itagiye kwagurwa.

    Bagize bati: 'Iri vugurura ririmo uburyo bushya abantu bagomba kohereza ubutumwa ku bucuruzi kuri WhatsApp, kandi bukorera mu mucyo ku bijyanye no gukusanya no gukoresha amakuru'.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/whatsapp-yatanze-ikindi-gihe-ntarengwa-izatangiriraho-gushyira-mu-bikorwa-amavugurura-yabo-mashya/

  • Musore mwiza tereta nakubwira iki ariko umenye ko ibi bintu bikurikira abakobwa babyanga urunuka ubyirinde utazisama wasandaye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niba uri umuhungu cyangwa umugabo ukaba uri mu rukundo n'uwo wahisemo mu bandi bose ariko ukaba utinya ko umunsi umwe wazababaza umukunzi wawe, dore bimwe mu bintu abagore n'abakobwa banga urunuka ukwiye kwitwararikaho mu mibanire yawe n'umukunzi wawe kugira ngo murusheho kuryoherwa n'urukundo rwanyu.

    1. Abakobwa banga abahungu bakora ibintu biteye ishozi nko kuba wavuga cyangwa ugakora ibintu biteye isesemi igihe muri kumeza cyangwa se muri ahantu hari abantu benshi.

    2. Uzirinde kuba wavuga inkuru isekeje imwerekeyeho imbere y'inshuti.
    Ibyo biba umwaku igihe ubigize akemenyero, nubikomeza, umenye ko iminsi yanyu hamwe ibariye ku mitwe y'intoki.

    3. Ntukifuze ko umukobwa yakwiyitaho nkawe.

    Ni byiza kumenya ko uko umukobwa ashaka kugaragara muri rubanda bitandukanye n'uko wowe wumva wagaragara (umusore uhamye, ufite ibigango ukuramo ishati ngo bose babone ko ari igikurankota koko). Mureke yiyiteho bya gikobwa uko umutima we ubimubwiriza.

    4. Ntuzatonganye umukobwa ngo yikoraho agakabya (make up, maquillage).

    Ibyo bituma yigiramo ikizere kandi akumva ari mwiza rwose kandi byose abikorera kugushimisha. Ahubwo ujye nibura ushima uwo mwanya aba yataye yiyitabo kugira ngo aguheshe ishema umushimira mu magambo anyuze umutima.

    5. Abakobwa banga kandi abahungu bambara imyenda iriho ibisemba cyangwa ibishushanyo biteye ubwoba(dragon, shitani n'indi wumva biteye ubwoba).

    Niba wari ufite inshuti ugatekereza kuyisura cyangwa gusohokana nayo wambaye umwenda uriho ibyo bishushanyo, ibyiza nuko uwo mwenda ahubwo wareba aho uwujugunya.

    6. Ibirori nk'isabukuru y'amavuko n'ugusohokana n'inshuti bishoboka kuba wowe ntacyo bikubwiye, ariko ku bakobwa bisobanuye ikintu kinini cyane.

    Niyo umukobwa yakubwira ko ntacyo yifuza ku munsi mukuru wa Mutagatifu Valentino, si ibyo aba ashatse kuvuga, ugomba kugira icyo umuha. Icyo abashatse kuvuga ni uko nta kintu kihariye yifuza ahubwo ko ugomba kwibwiriza ukamutungura maze kumamwereka ko iteka umutekerezaho. Urajye ubwibuka.

    7. Ku mukobwa, inshuti nk'umuryango, ugomba kuzubaha kandi ukazitaho.

    Nubwo atabigusaba cyangwa ngo abikwibutse urage wibuka kwitoza kuzikunda. Nk'uko bita ku nshuti zawe, nawe ite ku zabo.

    8. Mu makosa yose ushobora gukora, ntuzatinyuke kwita umukobwa umusazi cyangwa ngo akora nk'utagira ubwenge.

    Uko waba ukeka ko yakabije mu buryo yitwaye mu kibazo, ntuzigere uvuga iryo jambo. Mu yandi magambo ukwiye kurikura mu nkoranyamagambo yawe ukoresha igihe muganira. Mu gihe bahuye n'ibibazo, niwo mwanya baba bakeneye ko ubereka ko ubari iruhande, iyo rero umubwiye ngo yarasaze, aho kumugarura agatima ahubwo bituma ibibazo birushaho kumuremerera.

    9. Ikindi kintu kibabaza umukobwa ndetse birengeje kuba wanamwita umusazi imbere ya rubanda, ni ukumugereranya n'abandi bakobwa.

    Uzirinde kugira icyo uvuga ku ifoto y'umukobwa ubonye mu nzira cyangwa se muri filmi uvuga ngo yambaye neza cyangwa ngo ni mwiza. Nubwo wowe uba utabibona, ahita yigereranya n'uwo mukobwa uba umaze kuvuga maze yasanga bigoranye kumushyikira umutima we ukababara. Iteka aba ashaka kumva ko ari ikinege kuri wowe, ko ntawundi wamuganya nawe.

    10. Mu makosa yose ushobora gukora ntuzigere wibagirwa iminsi mikuru ifite igisobanuro gikomeye mu buzima bwe nk'isabukuru y'amavuko cyangwa se isabukuru y'isezerano ry'ugushyingirwa kwanyu. Iri ni ukosa risumba ayandi.

    Hari byinshi abakobwa banga ku bahungu ariko ibi twababwiye 10 nibyo by'ingenzi. Ibindi turimo kubibategurira nabyo tuzabibagezaho mu nkuru yacu itaha.

    Mushobora kuduha ibitekerezo byanyu muciye hasi muri comment section.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/musore-mwiza-tereta-nakubwira-iki-ariko-umenye-ko-ibi-bintu-bikurikira-abakobwa-babyanga-urunuka-ubyirinde-utazisama-wasandaye/

  • Rwanda:Umugeni yafashe fiancé we asambana n'undi mukobwa ubukwe bwabo buhita bupfa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubukwe bw'inkumi n'umusore bwari butegerejwe mu Karere ka Rwamagana bwapfuye nyuma yaho umukobwa afashe umusore bendaga kurushinga ari mu bikorwa by'ubusambanyi n'undi mukobwa.

    Ni ubukwe bwari buteganyijwe tariki 20 Ukuboza 2020 ariko kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus bwari bwarasubitswe, bivugwa ko umusore yari yaramaze gukwa, kwishyura ahazabera ubukwe n'ibindi nkenerwa byose.

    Tariki ya 13 Ukuboza nibwo zahinduye imirishyo nyuma yaho umukobwa ahamagaye umusore ku murongo wa telefone ngendanwa ye aramubura, uyu mukobwa ngo yahise afata inzira ajya kureba aho umusore atuye agezeyo ngo akinguye ku cyumba cy'umusore asanga ari gusambana n'undi mukobwa.

    Uyu mukobwa ngo yahise yumirwa akuramo telefone arabafotora ubundi abasiga aho arigendera nyuma y'iminsi mike ngo yahise ashyira umusore impeta yari yaramwambitse amubwira ko ibyo gukora ubukwe birangiye.

    Mu gusobanura uko byagenze ngo uyu musore afatwe yagize ati 'Umukobwa niwe waje kundeba ambwira ko yafashe uwo muhungu n'undi mukobwa bari kumwe, yabimbwiye yaratinze ariko mbajije umuhungu urumva ntiyari kumpakanira kuko umukobwa afite amafoto nubwo atayanyeretse ariko yambwiraga ko ayafite.'

    Yakomeje agira ati 'Mpamagaye umuhungu yarabyemeye ariko nk'abantu bari bataranatera igikumwe numvaga nanabahuza bakabarirana mu gihe baba babyumva bose ariko umukobwa byaramugoye kubyakira, mubaza icyemezo yumva yafashe ambwira ko adashaka gukomeza ubukwe, nafashe umwanya ndabasengera ndongera ndabahuza umukobwa aranga.'

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/rwandaumugeni-yafashe-fiance-we-asambana-nundi-mukobwa-ubukwe-bwabo-buhita-bupfa/

  • Menya ubutumwa bwiza 'GUSTAVE' umuhanzi ufite impano yakugeneye #rwanda #RwOT

    'Nyobora'  ni indirimbo nshya y'umuhanzi w'umuhanga 'Uwiragiye Gustave'; akaba ari umusore wo mu mujyi wa huye, ufite ubutumwa bwiza bwerekeye ku Mana, yifuza ko bwagera kuri bose. Iyi ndirimbo yageze hanze  kuri uyu wa 16 Mutarama 2021.

    Mu buzima bwa buri munsi, abantu bahura n'inzitizi zibintu bibi bitandukanye cyanecyane muri cya gihe wifuzaga gukora ibyiza, nyamara ugasanga inzira zanze gufunguka  ahubwo ibibi bigashaka kukwigarurira. Aha niho Gustave yakuye igitekerezo cyo gukora indirimbo akayita 'Nyobora'. 

    Yagize ati ' Ni indirimbo ivuga ngo nyobora Mana nyobora inzira nkwiriye gucamo, ngerageza gukora ibyiza ibibi bikantanga imbere.' Avuga ko yishimiye kuyishyira hanze nyuma y'igihe kinini yarayiteguye ariko birangira abonye ubushobozi muri uyu mwaka.
     

    Uwiragiye Gustave avuga ko umuziki we ugiye kwibanda ku kuramya no guhimbaza Imana, kandi ko, atagambiriye amaronko ahubwo ari ugusakaza ubutumwa bwamamaza Imana.

    Ati 'Nje mu muziki wo kuramya no guhimbaza imana, ntabwo nje muri ba bandi bashakamo inyungu ku giti cyabo, kuko abenshi baza mu muziki bakurikiye inyungu, amafaranga; ngewe icyonshaka ni ukugira ngo ubutumwa bwange bwamamare bugere  kuri buri wese.' Avuga ko icyo ashaka ari uko ubutumwa bwe bwibutsa abantu kwihana bakava ku rwego rubi bakajya aho imana yifuza kubabona bari.

     

    Nubwo akorera umuziki we mu mujyi wa huye, Gustave avuga ko atifuza ko wagarukira mu karere ka huye, ahubwo, gahunda ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bukagera kuri bose; mu gihugu ndetse nabandi batandukanye ku isi yose.

    Uwiragiye Gustave, iyi ni indirimbo ye yambere ashyize hanze, ariko avuga ko afite nyinshi yanditse zigikeneye gutunganywa akabona kuzishyira hanze. Avuga ko ubundi umuziki ari ibintu bimurimo kuko ngo yabitangiye kera akiri muto mu ma korari, ariko kubera ishuri ndetse n'ubushobozi buke akabigenza gake ariko ubu yiyemeje kwamamaza ubutumwabwiza abinyujije mu ndirimbo nkuko imana yamuhaye impano yo kuririmba.

    Kugeza ubungubu indirimbo ukeneye kuyumva wayisanga kurukuta rwe rwa Youtube rwitwa 'UWIHOREYE Gustave', ukandika mu ishakiro indirimbo ye yitwa 'Nyobora by Gustave' maze nawe ukiyumvira ubutumwa bwiza bwubaka roho yawe.

    Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Gustave yise Nyobora

     

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/16/menya-ubutumwa-bwiza-gustave-umuhanzi-ufite-impano-yakugeneye/

  • Muri CHAN, Amavubi azakinisha imyenda bamaze imyaka 3 bakoresha #rwanda #RwOT

    Uyu munsi nibwo Amavubi y’u Rwanda yerekanye imyenda azakinana muri CHAN yatangiye uyu munsi muri Cameroun, benshi batungurwa no gusanga ari imyenda imaze imyaka 3 ikinishwa.

    Kuva tariki ya 13 Mutarama 2021, Amavubi y’u Rwanda arabarizwa muri Cameroun aho yitabiriye igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo cyatangiye uyu munsi kikazasozwa tariki ya 7 Gashyantare 2021.

    Uyu munsi nibwo mu ikipe y’igihugu batanze nimero buri mukinnyi azakina yambaye ndetse banerekana imyenda bazakoresha.

    Benshi batunguwe no gusanga Amavubi azakina yambaye imyenda imaze imyaka 3 ikinishwa mu gihe byari byitezwe ko bazambara imyenda mishya.

    Azaseruka yambaye umwambaro wakozwe n’uruganda rusanzwe rwambika Amavubi rwa Errea rwo mu Butaliyani mu mwaka w’imikino wa 2017-18.

    Iyi myenda Amavubi azakinisha, yakinishijwe bwa mbere n’ikipe y’igihugu y’abagore muri CECAFA iheruka kubera mu Rwanda 2018 muri Nyakanga.

    Muri uwo mwaka kandi ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yarayikinishije mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika mu mukino banganyijemo 0-0 na DR Congo i Rubavu.

    Ikipe y’igihugu nkuru nayo yagiye yifashisha iyi myenda mu mikino yakinnye umwaka ushize wa 2020.

    Iyi myenda mu mugongo hakaba hari handitseho Rwanda, bakaba babisibye bashyiraho amazina y’abakinnyi bitewe na nimero buri mukinnyi azaba yambaye

    U Rwanda ruri mu itsinda C kumwe na Uganda, Togo na Maroc, umukino wa mbere bazawukina ku wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021 na Uganda.

    Amavubi yerekanye imyenda azakinisha muri CHAN

    She- Amavubi niyo yayikinishije bwa mbere

    Amavubi U23

    Amavubi makuru yarawambaye nayo

    Basibye Rwanda bandikaho amazina y’abakinnyi

    Muhadjiri Hakizimana

    She- Amavubi niyo yayikinishije bwa mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/muri-chan-amavubi-azakinisha-imyenda-bamaze-imyaka-3-bakoresha

  • Burya Abdul si we se wa Diamond? Nyina yahishuye amazina ya se #rwanda #RwOT

    Burya koko se w’umwana amenywa na nyina! Nyina wa Diamond [Sanura Kassim] yahishuye ko Abdul Juma wari umugabo we atari we se wa Diamond.

    Abdul amaze iminsi agaragara mu itangazamakuru abayeho mu buzima bubi kandi umusore we Diamond Platnumz ari umukire ubayeho neza.

    Nyuma y’inkuru zagiye zitambuka zivuga ubuzima bubi Abdul Juma abayeho kandi abana be barimo Diamond babayeho neza, nyina yahisemo kuvuga ukuri avuga ko atari we se wa Diamond.

    Sanura Kassim yavuze ko yashakanye na Abdul Juma afite inda ya Nasibu Abdul Juma Issack [Diamond Platnumz] ariko itari iye, avutse arero ahitamo kumuha izina rye(Abdul) kuko ari we wari umugabo we.

    Ku munsi w’ejo ku wa Gatanu ubwo yaganiraga na Wasafi FM, nyina wa Diamond abajijwe icyo avuga ku mubono wa Ricardo Momo uvuga ko avukana na Diamond kwa se yahise abyemera avuga ko bavukana kwa se kuko yitwa Salum Iddi Nyange.

    Ati'Iyo ubonye Momo ubona iki?' Umunyamakuru yahise amusubiza ko bose basa, Mama wa Diamond yahise akomeza agira ati'nshuti munyamakuru, se wa Ricardo ni we se wa Diamond, yitwa Salum Iddi.'

    Yakomeje agira ati'Abdul twashakanye mfite inda ya Diamond, nawe yari abizi. Yarambwiye ngo si we se w’umwana, namubwiye inshuro nyinshi ko iyo aza kwemera inda umwana aba yarabaye uwe ariko ntacyo yabikozeho.'

    Mu kiganiro yahaye Global Publishers, Abdul akaba yavuze ko nta byinshi yabivugaho kuko we aziko ari we se wa Dimond kuko ari we wari umutware w’umuryango.

    Nyina wa Diamond ahamya ko Diamond atari umwana wa Abdul

    Juma Abdul ngo si we se wa Diamond

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/burya-abdul-si-we-se-wa-diamond-nyina-yahishuye-amazina-ya-se