Category: Uncategorized

  • Fred Lyon wamamaye mu kwambika ibyamamare bitandukanye yambitse impeta umukobwa w'umwarabukazi wamwemereye ko azamubera umugore (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umucuruzi Ndicunguye Fred wamamaye nka Fred Lyon uyu akaba yaramamaye mu bijyanye no kwambika ibyamamare bitandukanye mu Rwanda, yambitse impeta y'urukundo umukobwa w'umwarabukazi witwa Rawiya nyuma yuko amwemereye ko azamubera umugore.

    Umwe mu nshuti za hafi z'uyu musore yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko atazi neza igihugu akomokamo ariko avuga ko icyo azi ari uko ari umwarabukazi. Yakomeje avuga ko umukunzi wa Fred Lyon bamaranye igihe, ndetse akunze kumusura mu Rwanda na we akajya kumureba iwabo.

    Fred Lyon amaze imyaka ine akora akazi ko gucuruza imyambaro itandukanye, inkweto n'ibindi. Akundwa na benshi kuko agira imyambaro igezweho. Afite iduka ryitwa Lyon Store.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/fred-lyonn-wamamaye-mu-kwambika-ibyamamare-bitandukanye-yambitse-impeta-umukobwa-wumwarabukazi-wamwemereye-ko-azamubera-umugore-amafoto/

  • Arsenal na Mesut Ozil bumvikanye ku kintu gikomeye #rwanda #RwOT

    Amakuru aturuka mu Bwongereza aravuga ko Arsenal yamaze kumvikana n'umukinnyi wayo Mesut Ozil ko basesa amasezerano y'amezi 6 bari bafitanye nyuma y'aho uyu mukinnyi yari yarakuwe ku rutonde rw'abagomba kuyikinira.

    Mesut Ozil uri mu biganiro bya nyuma n'ikipe ya Fenerbahce yamaze kwemera gusesa amasezerano ye n'ikipe ya Arsenal yari asigaje amezi 6 gusa.

    Uyu mukinnyi utarahiwe n'umwaka wa 2020 kuko yakuwe ku rutonde rw'abakinnyi ba Arsenal kandi ayifitiye amasezerano,yamaze kwemera guhara ibihumbi 350 by'amapawundi yahabwaga ku cyumweru kugira ngo asinyire Fenerbahce.

    Amakuru aravuga ko uyu mukinnyi ategerejwe muri Turkia mu minsi mike iri imbere kugira ngo asinyire Fenerbahce nk'umukinnyi wigenga.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 32 yari amaze iminsi aganira n'umutoza Mikel Arteta ku bijyanye no gusesa aya masezerano,bikaba byarangiye impande zombi zumvikanye.

    Perezida wa Fenerbahce witwa Ali Koc yatangaje kuwa Kabiri ko ikipe ye na Ozil bari hafi kumvikana habura gusa ubwumvikane bwe n'ikipe.Ati 'Mesut ari hafi kurusha ikindi gihe cyose.Mesut yahoranye inzozi zo gukinira Fenerbahce kandi nayo ifite inzozi zo kumugura.'

    Mesut Ozil yagombaga kwinjiza miliyoni 7 z'amapawundi mu mezi 6 yari asigaranye muri Arsenal ariko yemeye kuzihara kugira ngo yerekeze muri iyi kipe yakuze afana.

    Kuwa Mbere w'iki cyumweru,Mesut Ozil yabwiye umwe mu bafana be kuri Twitter ati 'Nakuze mfana Fenerbahce nkiri umwana mu Budage.Buri Mudage ufite inkomoko muri Turkia aba afite ikipe afana muri Turkia.

    Njyewe mfana Fenerbahce.Imeze nka Real Madrid yo muri Espagne.Ni ikipe ikomeye muri Turkia.


    Mesut Ozil yemeye kuva muri Arsenal

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsenal-na-mesut-ozil-bumvikanye-ku-kintu-gikomeye

  • Mohamed Salah yahishuye umukinnyi wa Liverpool watumye arira kubera umwanzuro yafashe #rwanda #RwOT

    Mohamed Salah yavuze ko uyu munya Croatia yari inshuti ye magara ndetse byamugoye kwakira ko uyu mukinnyi wamwakiriye neza ubwo yavaga muri AS Roma agiye kugenda.

    Salah yabwiye Bein Sports ati 'Byari bibabaje cyane.Twararize turi hanze ubwo yambwiraga ko agiye kugenda.

    Twasangiye ibihe byiza byinshi.Nashimishijwe nuko yahisemo kugenda ariko ndanababara cyane kuko yari inshuti yanjye nziza.Turacyavugana.'

    Mohamed Salah yavuze ko Liverpool ishaka gutwara igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 2 yikurikiranya gusa yemeza ko bigoye cyane kubera ingaruka nyinshi zatewe na Covid-19.

    Ati 'Ibintu bisa n'ibyahindutse ubu kubera Coronavirus,kuko amakipe yose anganya amahirwe yo gutsinda biturutse ku guhagarika abafana ku bibuga.

    Haracyari kare kwemeza uwegukana Premier League uyu mwaka.Buri wese ari hafi ariko tuzacyisubiza.

    Uyu mwaka twagize imvune nyinshi.Mubona ukuntu Fabinho akina inyuma,gusa ntiduteze guhagararira hariya,turashaka gukomeza kugenda.

    Dufite abakinnyi bakiri bato bari gukina neza.Ntabwo navuga ku bijyanye no kugura abakinnyi,ibyo n'iby'umutoza.'

    Mo Salah amaze gutsinda ibitego 17 mu marushanwa yose uyu mwaka ariko yahishuye ko buri gihe aba ashaka gukina iminota 95 kuri buri mukino.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mohamed-salah-yahishuye-umukinnyi-wa-liverpool-watumye-arira-kubera-umwanzuro

  • Uganda: Museveni yongeye kwanikira Bobi Wine mu majwi #rwanda #RwOT

    Komisiyo ishinzwe gutegura amatora ivuga ko amajwi angana na 86% ari yo amaze kubarurwa.

    Perezida Museveni w'imyaka 76 ari imbere mu majwi na 5.303.831, ni ukuvuga 58.83%, mu gihe uwo bahanganye Bobi Wine afite 3.119.965 (34.62%) nk'uko bitangazwa n'iyi komisiyo ishinzwe amatora muri Uganda.

    Mbere y'aho, umuyobozi w'iyi komisiyo, Simon Byabakama, yatangaje ko amatora yabaye mu mahoro, yishimira ko ari intambwe ikomeye.

    Aya majwi yahise ashyirwa hanze nubwo muri iki gihugu cya Uganda imbuga nkoranyambaga zafunzwe.

    Bobi Wine yamaze gutangaza ko atemera ibyavuye muri aya matora, anavuga ko ari we wayatsinze.

    Avuga ko aya matora ari yo “yaranzwemo ubujura burenze urugero mu mateka ya Uganda”, ariko akaba nta kimenyetso na kimwe yatanze cyerekana ibyo yavuze.

    Gusa avuga ko indorerezi ze ku biro by'amatora bitandukanye bafashwe ku wa kane bagafungwa, kandi ko guca itumanaho byakozwe kugira ngo bayobye igikorwa cyo kubarura ibyavuye mu matora.

    Yavuze ko urugamba ubu rutangiye.

    Komisiyo ishinzwe gutegura amatora ivuga ko mu gihugu cyose ahabonetse ingorane ari ku biro by'amatora bibiri gusa.

    Byitezwe ko ibyavuye mu matora y'umukuru w'igihugu yo ku wa 14 z'uku kwa mbere bitangazwa kuri uyu wa gatandatu.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/uganda-museveni-yongeye-kwanikira-bobi-wine-mu-majwi

  • Turi mwisi y’abantu bahimba ibinyoma” Umuvugizi wa ADEPR” #rwanda #RwOT

    Muri bimwe byitezwe muri ayo mavugurura nuko umubare w’Indembo (ururembo ni nk’Intara) zavuye kuri enye (4)n’umugi wa Kigali zikaba icyenda (9)
    Nanone ni uko icyahoze ari uturere tw’itorero natwo twa kuweho burundu hanyuma hakabaho no guhuza amaparuwasi nayo akava kuri maganane arenga agasigara ari 182 murwego rwo kuyongerera ubushobozi.

    Muri uko gutegereza izompinduka n’amatsiko menshi yo kumenya abazaba abashumba b’indembo bashya, kuruyu wa 13.1.2021 hasohotse liste yariho abashumba muri ubu buryo bukurikira nkuko mu bibona hano

    1. Ururembo rwa Huye Pst Rutegamihigo Come, wahoze ari umuvugizi wungirije ku gihe biro yari iyobowe na Usabwimana Samuel, bakuweho batarangije manda kubera imiyoberere mibi yaranze biro yari iyoboye icyo gihe.

    2.Ururembo rwa Gihundwe Pst Nsengiyumva Laurient wayoboye ururembo kungoma ya Usabwimana Samuel, ubu akaba yarayoboraga akarere ka Rwamagana kakuweho.

    3.Ururembo rwa Muhoza Pst Nsabayesu Aimable, asanzwe yigisha musique bikavugwa ko ari musanzire w’Umuvugizi wa ADEPR.

    4.Ururembo rwa Kigali Pst Mutaganzwa Viator, wabaye umunyamabanga mukuru wa ADEPR mu gihe cya Biro yari iyobowe na Sibomana Jean, akaza guhagarikwa bitewe n’amakosa yakoze, nyuma ahabwa kuyobora Itorero ry’Akarere ubu ryakuweho.

    5.Ururembo rwa Nyagatare Pst Hakizamungu Josephe, yabaye umushumba w’ururembo wungirije, kugeza ubwo urwego rw’ururembo rwakurwagaho.

    6.Ururembo rwa Gicumbi Pst Ruzibiza Viator, yahoze ari umunyamabanga mukuru wa ADEPR mu gihe cya biro ya Karuranga Ephrem akurwamo n’amatora, kugeza ubu yari umushumba w’ururembo wungirije, uwo mwanya nurwego byakuweho.

    7.Ururembo rwa Rubavu Pst Masumbuko Josue, yabaye umunyamabanga Mukuru wa ADEPR, ubu yari umushumba w’Itorero ry’Akarere, ariko uru rwego rwakuweho.

    8.Ururembo rwa Ngoma Pst Sebugorore Henri , asanzwe ari umushumba wa paruwasi ya Nyarugenge, arinawe wakoranye ihererekanyabubasha nuwari umushumba w’iryo torero.

    9.Ururembo rwa Nyabisindu Pst Karayenga Jean Jacques, yahoze ari umushumba w’ururembo wungirije urwo rwego rutarakurwaho.

    Nubwo iyo liste yasohotse ntarwego narumwe rwohejuru mu itorero rwaba rwaremeje iyo liste cyangwa ngo rubihakane

    Ikinyamakuru imirasire.rw cyashatse kumenya ukuri kwiyo liste dore ko yari yatangiye kwibazwaho byinshi nabamwe mu bayoboke ba ADEPR

    Umuvugizi wa ADEPR Pasteur Ndayizeye Isaie yahakanye yivuye inyuma ko iriya liste batazi aho yakorewe ndetse n’uwayikoze, yagize ati” mubyukuri natwe twayibonye gutyo turi mu isi y’aho abantu bahimba ibinyoma ibyo bikaba byarabaye murwego rwo kugirango barangaze abantu, abakristo bagomba kwirinda ibihuha kuko igihe ni kigera cyo kuyishyiraho tuzayibatangariza.”

    Twababwira ko hari andi makuru twamenye yuko kuwa kane 14/01/2021 hateranye inama kuri Dove Hotel yari iyobowe n’imuvugizi wa ADEPR Pasteur Ndayizeye Isaie, iyo nama yakozwe muburyo bwa video confrence mu rwego rwo kwirinda Covid-19

    Iyo nama yabanje guhuza abari abacungamutungo b’indembo n’uturere hakurikiraho abahoze ari abashumba b’indembo n’uturere, kukibazo cyabahoze ari abacunga mutungo babwiwe ko bagomba kwitegura ko mu kwezi kwa kabiri hazabaho gusesa amasezereno hanyuma hakarebwa icyo amategeko y’umurimo mu Rwanda ateganya, ikindi ni uko muri ayo mavugurura harimo abazahabwa kuba abacunga mutungo b’indembo ariko bikazaba hari ibigendeweho.
    gusa babwiwe ko ukwezi kwa mbere ba zakubahembera.

    Kubijyanye n’abahoze ari abashumba b’indembo n’abuturere babwiwe ko bagomba kwitegura ko bazoherezwa gu korera mu maparuwasi basanzwe batuyemo.

    Ikibazo cyibazwa na bamwe mu bashumba batashatse ko imyirondoro yabo ijya mu itangazamakuru ni ukuntu uzasanga muri Paruwase habaye hari uwahoze ayobora Ururembo ndetse n’uwahoze ayobora Akarere uko bizagenda, ikindi bibaza ese abari basanzwe bayobora iyo paruwase basanze aho bo bazajyehe?

    Byose nugutegereza kugeza igihe ibyavuye mu mavugurura bizashyirwa ahagaragara nkuko twa bitangarijwe n’imuvugizi w’itorero Pasteur Ndayizeye isaie

    Bagabo John.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Turi-mwisi-y-abantu-bahimba-ibinyoma-Umuvugizi-wa-ADEPR

  • Uganda: Yoweri Museveni bimaze gutangazwa ko yatsinze amatora #rwanda #RwOT

    Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Uganda yatangaje ko Yoweli Kaguta Museveni ari we watsinze amatora aheruka kuba muri icyo gihugu kuwa 14/2021 Perezida Mseveni yatowe na baturage bangana 5.851,037 bihwanye na 58.64% Mugihe

    Mugihe umuhanzi akaba n’umunyeporitike Robert Kyagulanyi uzwi ku mazina ya Bobi Wine yatowe na baturage bangana na 3,475, 398 bahwanye na majwi 34.83%

    Tubibutse ko Bobi Wine yamaganiye kure ibyavuye mu matora kuko habayeho uburiganya aho yavuzeko ariwe Perezida watowe n’abaturage.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Uganda-Yoweri-Museveni-bimaze-gutangazwa-ko-yatsinze-amatora

  • RIB yafunze abantu 8 barimo nyir'ivuriro 'Sante pour Tous' #rwanda #RwOT

    RIB ibinyujije kuri Twitter yayo, kuri uyu wa 16 Mutarama 2021yagize iti 'RIB yafunze umuganga n'umuforomo batanga ibyangombwa bya muganga byemeza ko nta ndwara ababihawe barwaye kandi batapimwe, bikitirirwa ivuriro Sante pour Tous.”

    Aba bose bafashwe nyuma y'amakuru yatanzwe ko batanga ibyangombwa bya muganga (medical certificates) ku babikeneye batarinze bajya aho bakorera ngo basuzumwe.

    Bose ubu bakaba bafungiwe kuri sitasiyo za RIB zitandukanye mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    RIB iraburira amavuriro n'abaganga kwirinda gutanga ibyangombwa bitavugisha ukuri, usibye kuba ari ibyaha bihanwa n'amategeko mu Rwanda, binanyuranyije n'amahame y'ubuvuzi (medical deontology).

    Umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry yavuze ko ibikorwa nk'ibi bigira ingaruka mbi ku buzima bw'ababihawe no kudahabwa ubuvuzi igihe baba barwaye, ndetse bitesha agaciro ireme ry'ubuvuzi mu Rwanda.

    Ati 'RIB irasaba amavuriro ndetse n'Abaganga kwirinda gukora ibikorwa byose cyangwa gutanga ibyangombwa bitavugisha ukuri batanga inyandiko zifite amakuru y'ukuri babanje gusuzuma ababikeneye.'

    Ingingo ya 276 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 frw) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Iyi ngingo kandi ivuga ko umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.'

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rib-yafunze-abantu-8-barimo-nyir-ivuriro-sante-pour-tous

  • Ibyo kwa Mirimo byafashe indi ntera; umurambo we wataburuwe – #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko mu rwego rwo kubona ibimenyetso bikenewe mu rubanza rw'abana babiri barimo uw'imyaka umunani n'undi w'imyaka 30 bavuga ko ari aba Mirimo Gaspard wapfuye mu 2016, hatabururwa umurambo we hagafatwa ibipimo bya ADN.

    Aba bana bari bamaze igihe baburana basaba urukiko kwemeza ko ari aba Mirimo, mu gihe abo mu muryango we barimo n'umugore we w'isezerano babiteye utwatsi bavuga ko batabazi.

    Umunyemari Mirimo Gaspard yitabye Imana muri Gicurasi 2016 aguye muri Kenya aho yari arwariye cyane ko yari amaze iminsi atuye i Nairobi. Umurambo we washinguwe mu Rwanda mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko ku wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021, aribwo abahanga bo muri Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory) n'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge bagiye ahari irimbi rya Rusororo gufata ibimenyetso [Sample] bizifashishwa mu kugaragaza niba koko abo bana ari aba Mirimo.

    Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwavuze ko bisanzwe bibaho nyuma yo kubona ko hari ibyo rudashoboye ku kirego runaka, aho hitabazwa abahanga kugira ngo haboneke ibimenyetso.

    Kuri iki kirego cya Mirimo ngo nta bundi buryo bwashobokaga uretse gufata ibimenyetso kandi bigafatwa kuri nyir'ubwite. Bivuze ko ibimenyetso byafashwe bizakorerwa ibizamini bya ADN, bityo hakaragazwa niba koko abo bana ari aba Mirimo cyangwa atari abe.

    Imiterere y'ikibazo

    Ubusanzwe Mirimo Gaspard n'umugore we, Gahongayire Winifride bashakanye mu buryo bwemewe n'amategeko mu 1995, mu gihe Mirimo yapfaga bari bamaze kubyarana abana bane.

    Mu 2019, nibwo habonetse abandi bana babiri bavuga ko babyawe na Mirimo ndetse baregera Urukiko basaba ko rwategeka ko bazungura, bagahabwa umunani wabo nk'uko biteganywa n'amategeko.

    Muri abo bana harimo umwe ufite imyaka irenga 30 [ubu ni umugore wubatse] uba mu gihugu cya Suède, undi bivugwa ko afite imyaka umunani atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho abana n'umubyeyi we uvuga ko yabyaranye na Mirimo.

    Mu kugaragaza uburyo ari abana ba Mirimo, uw'imyaka 30 avuga ko Nyina [yitabye Imana], yamubyaranye na Mirimo [ntabwo bari barasezeranye nta n'ubwo yamwandikishije mu irangamimerere], mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ubwo Jenoside yabaga uwo mugore aza guhungira muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ari naho yaje kuva yerekeza muri Suède.

    Ku rundi ruhande umubyeyi w'umwana w'imyaka umunani we avuga ko yamenyanye na Mirimo mbere gato y'uko yitaba Imana ndetse ngo n'igihe yarwaraga mu 2016 niwe wamurwaje cyane ko babanaga nk'umugore n'umugabo.

    Nyuma y'uko Mirimo yitabye Imana, uwo mugore yagiye gutura muri Amerika ariko ajyana n'umwana yabyaranye na Mirimo.

    Umwe mu bo mu muryango wa Mirimo utifuje ko imyirondoro ye itangazwa yabwiye IGIHE, ko abo bana batabazi muri uwo muryango yewe nta n'abo Mirimo yigeze avuga ko yabyaye.

    Gusa ku rundi ruhande hari amakuru y'uko ubwo Mirimo yitabaga Imana, yari amaze igihe atabana n'umugore ibizwi nka 'séparation de corps', aho abashakanye bashobora gufata igihe runaka batabana ku bw'impamvu runaka bumvikanyeho.

    Bivugwa rero ko uwo mugore ufite umwana w'imyaka umunani yaje ubwo Mirimo atabanaga n'umugore we w'isezerano ari nabwo baje guhura babyarana uwo mwana. Uyu babyaranye ngo ni nawe wamurwaje mbere y'uko yitaba Imana.

    Mu 2019, nk'umuntu uvuga ko yabyaranye na Mirimo yaje kwitabaza urukiko kugira ngo umwana we azungure, yarwitabaje ari kumwe n'uriya uba muri Suède.

    Nyuma yo kwitabaza urukiko basaba kuzungura, baratsinzwe ku mpamvu z'uko nta bimenyetso bigaragaza ko ari abana ba Mirimo ariko baza gusubira mu rukiko kuregera ko rwemeza ko ari abana ba nyakwigendera Mirimo.

    Mu kiganiro na IGIHE, Me Rukangira Emmanuel, Umunyamategeko wunganiye aba bana yavuze ko beretse urukiko ibimenyetso birimo amafoto yabo na Mirimo mu bihe bitandukanye ndetse no kuba uyu w'imyaka 30 yarashyingiwe na Mirimo.

    Yagize ati 'Twebwe twagaragaje ibimenyetso noneho Umucamanza aravuga ati ikimara impaka kubyerekeranye no kumenya niba umubyeyi yarabyaye umwana ni ADN, kandi iteganywa n'itegeko hafatwa icyemezo cy'uko bazajya gutaburura umurambo bagafata 'sample' zizashingirwaho bapima.'

    Ni ibintu bisanzwe

    Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory, RFL) itangaza ko kuba hashobora kuvuka impaka runaka, Ubugenzacyaha cyangwa Urukiko rushobora gutegeka ko umurambo utabururwa kugira ngo hafatwe ibipimo bya ADN.

    Umuvugizi wa RFL, Samvura Jean Pierre, yabwiye IGIHE ko ari ibintu bisanzwe bibaho kenshi ariko bikorwa hagendewe ku cyemezo cy'urukiko cyangwa urundi rwego rubifitiye ububasha.

    Ati 'Bijya bibaho, dushobora kujya gutaburura umuntu twabisabwe, nk'iyo hari imiryango yitabye Imana, umwe akagaragaza ko uwapfuye yari afitanye nawe isano kandi hari abandi batabyemera, urukiko rushobora gutegeka cyangwa Pariki, tujya ku Irimbi, tugakurayo umuntu, tugafata sample, twamara kuzifata tukongera tumusubiza mu mva mu cyubahiro cye.'

    Yakomeje agira ati 'Muri rusange mu kazi kacu ka buri munsi dushobora kujya gutaburura, icyo nakubwira ni uko, dushobora gufasha abantu kujya gutaburura nk'umuntu, ariko icyo gihe iyo duhari amabwiriza tuba tuyafite twayahawe n'Urukiko cyangwa RIB.'

    Samvura avuga ko kandi ko iyo hari impaka zigiwe n'abantu bigasaba ko hitabazwa za ADN ishobora kuboneka ku bantu bazima cyangwa abapfuye.

    Gahongayire Winifride niwe mugore washakanye na Mirimo mu buryo bwemewe n’amategeko

    Iyi Station iri i Nyabugogo iherutse gusenywa, ni kimwe mu bikorwa by’ubucuruzi byari bizwi cyane bya Mirimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-kwa-mirimo-byafashe-indi-ntera-umurambo-we-wataburuwe

  • Isoko rusange rya Afurika ryitezweho gufasha u Rwanda kongera umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga – #rwanda #RwOT

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika byafashe iya mbere mu kwemeza burundu amasezerano y'Isoko Rusange ry'uyu mugabane, yari yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018.

    Ibihugu byitezweho kuzakira umusaruro mwinshi w'ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isanzwe n'ubundi iri mu bihugu bikorana ubucuruzi bwinshi n'u Rwanda.

    Ibicuruzwa by'u Rwanda kandi bizoherezwa mu bihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo, birimo Afurika y'Epfo, Botswana, Namibia na Zambia.

    Mu Burengerazuba bwa Afurika, ibihugu birimo Ghana, Nigeria na Senegal na byo byitezweho kuzaba isoko ry'ibicuruzwa biturutse mu Rwanda, byiganjemo ikawa n'ibikomoka ku buhinzi bikunze kugera muri ibyo bihugu biturutse ku mugabane w'u Burayi na Amerika.

    Byitezwe ko Ikigo cya RwandAir kizagira uruhare rufatika mu guteza imbere ubucuruzi hagati y'u Rwanda n'ibi bihugu, dore gisanzwe cyarashoye agatubutse mu kwagurira ingendo muri ibyo bice byombi bya Afurika, ndetse gahunda akaba ari ugukomeza kwagura ingendo mu bindi byerekezo by'Umugabane itarageramo.

    Umuyobozi w'Ubucuruzi n'Ishoramari muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, Antoine Kajangwe, yavuze ko ibicuruzwa u Rwanda rwitegura kuzagurisha ku Mugabane wa Afurika byiganjemo ibikomoka ku buhinzi, ibikoresho by'ubwubatsi, ibyerekeye ikoranabuhanga ndetse na serivise z'imari.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga Ushinzwe Ibikorwa by'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Nshuti Manasseh, yavuze ko abacuruzi bo mu Rwanda bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe atangwa na RwandAir yo kubafasha kugeza ibicuruzwa byabo mu bihugu biri hirya no hino ku Mugabane wa Afurika.

    Yanaboneyeho kubasaba kwibanda ku ikoranabuhanga, bagashyiraho uburyo bwo gucuruza bifashishije ikoranabuhanga kuko rizagenga ubucuruzi bw'iri Soko rusange rya Afurika mu myaka iri imbere.

    Impuguke mu bukungu, Dr. Bihira Canisius, aherutse kubwira IGIHE ko kugira ngo abacuruzi b'Abanyarwanda bungukire muri iri soko, bakwiye guhindura imikorere bagakora ubucuruzi mu buryo bwagutse kandi bwa kinyamwuga.

    Yagize ati 'abacuruzi bacu bakwiye kurangwa no kugira udushya tuzatuma bahangana ku Isoko rigari rya Afurika, ndetse bakiga gukora ibigezweho. Mu bucuruzi bwajemo ihangana aho umuguzi afite amahirwe yo guhitamo mu bintu byinshi, bisaba ko wowe umucuruzaho uba ufite ibintu byiza kurusha abandi'.

    Ibihugu 34 muri 54 byasinye amasezerano y'Isoko Rusange rya Afurika bimaze kwemeza amasezerano yaryo burundu, mu gihe n'ibindi byamaze kugaragaza ubushake bwo kwemeza aya masezerano azahuriza hamwe abaturage barenga miliyari 1,2 batuye Afurika, bari mu bihugu bifite umusaruro mbumbe ugera kuri miliyari zirenga 3 000$.

    Umusaruro u Rwanda rukura mu byo rwohereza hanze y’igihugu witezweho kuzagera kuri miliyari 5$ mu myaka 10 iri imbere, bigizwemo uruhare n’Isoko Rusange rya Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/isoko-rusange-rya-afurika-rizafasha-u-rwanda-kongera-umusaruro-w-ibyoherezwa-mu

  • Waruziko gutera akabariro kenshi birinda indwara nyinshi harimo n'izikomeye? Sobanukirwa! – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu bushakashatsi bwakozwe n'abahanga bo mu Bwongereza, bugakorwa bwerekanye ko imibonano mpuzabitsina ari ingirakamaro ku buzima bw'umuntu.

    Muri ibyo byiza byo gutera akabariro nibura gatatu mu cyumweru harimo :

    1. Gutera neza k'umutima no gutembera neza kw'amaraso

    Mu gihe cyo gutera akabariro, bavuga ko umutima utera kuva kuri 70 ku munota kugeza kuri 150. Ibi rero bikaba ari byiza ku mutima . Gutera kandi akabariro inshuro eshatu mu cyumweru ngo bigabanya kuribwa umutima ku kigereranyo cya 50%. Bavuga ko mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina hakoreshwa umwuka mwinshi bityo bikaba ari byiza kuko hakoreshwa umwuka mwiza mwishi uzwi kwizina rya'oxygene'.

    2. Imitere myiza n'ibyiyumvo mu buzima bigenda neza iyo habayeho gutera akabariro

    Aha niho ubushakashatsi bukomeza bwerekanye ko gutera akabariro bitanga umunezero kurenza uwo wahabwa no kuba wagira amafaranga menshi, kandi ngo bitanga ubuzima bwuzuye ibyishimo.

    3. Imibonano mpuzabitsina igabanya umunaniro cyangwa guhangayika'stress'

    Aha bavuga ko abantu bagira itiro uko bikwiye kandi biyumvamo umutuzo iteka ari babandi badatenguha akabariro.

    4. Gutera akabariro nibura gatatu mu cyumweru ngo bitera kugira uruhu rwiza

    Mu gihe k'iki gikorwa, umugore ngo yongera inshuro ebyiri imisemburo ituma umusatsi we ushashagirana kandi ngo ibi bigaterwa n'uko uruhu rwe rugenda rworoha ruba ryiza cyane.

    5. Imibonano mpuzabitsina ikozwe neza mu rugero yongera uburambe

    Ubundi bushakashatsi bwakozwe mbere y'ubu, ngo bwerekanye ko imibonano mpuzabitsina yongera uburambe, kandi ngo gupfakara ukiri muto ntiwongere gukora imibonano mpuzabitsina bigabanya ubukana bw'imikaya bigatuma wasaza vuba cyane.

    6. Gutera akabariro mu rugero bifasha umubiri guhumeka neza

    Ibyuya biterwa n'uko hariho gukorwa imibonano mpuzabitsina, bituma habaho guhumeka k'utwenge tuba ku ruhu, bigatera kugira uruhu rwiza (ruyaga), kandi ngo bigabanya amahirwe y'uko umuntu yakwandura indwara z'uruhu.

    7. Iyo bikozwe neza kandi mu rugero bifasha kugira ingano nziza

    Gukora imibonano mpuzabitsina bishobora kugutera kuba wahorana ingano inejeje, bitewe no kugenda umuntu akoresha imbaraga zituma atakaza bimwe mubyatuma atagaragara neza. Aha bavuga ko iminota 20 buri cyumweru itwara imbaraga zingana na 7500 buri mwaka, umuntu yagereranya n'imbaraga umuntu ukora imyitozo yo kwiruka yakoresha yirutse kirometero 120 (120km)

    8.Imibonano mpuzabitsina ikomeza imikaya

    Aha ariko ngo byaterwa n'uko igikorwa cyagiye gikorwa. Bavuga ko imibonano mpuzabitsina yakozwe neza mugitanda ngo ikomeza imikaya yo ku matako, ku mabuno, mu gatuza ndetse n'iy'amaboko. Aha kandi bongeraho ko bikomeza amagufwa y'uruti rw'umugongo.

    9. Kugaragara neza(Kuba sexy)

    Gukora imibonano mpuzabitsina kenshi bituma ukurura (ugaragarira neza) abo mudahuje igitsina.

    10. Gukora imibonano mpuzabitsina byongerera imbaraga imyanya myumviro y'umubiri w'umuntu cyane cyane guhumurirwa

    Aha bavuga ko nyuma yo kurangiza , hahita habaho imisemburo itera ubwonko kurema udutsi duto cyane dutuma umuntu ahumurirwa biruseho

    11.Gutera akabariro bigabanya ububabare bw'umubiri

    Gutera akabariro neza ngo bigabanya ububabare bw'umubiri inshuro icumi ugereranyije n'indi miti abantu bakunze kunywa ngo bagabanye ububabare. Aha bakomeza bavugako bigabanya kurwara umutwe.

    12. Gutera akabariro bifasha kugira impumuro nziza mu kanwa

    Gusomana, nk'igikorwa kibanziriza imibonanomuzabitsina, byongerera imvubura z'amacandwe bityo akabasha gusukura neza mu kanwa no hagati y'amenyo. Ibi bitera ingaruka nziza zo kutarwara amenyo no gutuma mukanwa hahumura neza.

    13. Birinda indwara zimwe na zimwe

    Imibonano mpuzabitsina ngo irinda indwara zimwe na zimwe nka asima n'uburima. Ikindi kandi ngo biganya n'umuriro wo ku rwego rwo hejuru.

    14. Bifasha gusinzira neza

    Nyuma yo gukora imibonanompuzabitsina, cyane cyane nimugoroba, ngo byaba bituma umuntu agira ibitotsi byiza bitewe n'uko umubiri uba watekanye.

    15. Bifasha mu kurwanya kanseri

    Gukora imibonano mpuzabitsina ngo byaba birwanya kanseri. Ubushakashatsi bwerekanye ko abagabo basohora inshuro hagati ya 13 na 20 mu kwezi bafite amahirwe angana na 14% yo kutarwara kanseri yo mudusabo tw'intaga.

    Bwerekanyeko kandi gusohora kuva ku nshuro 21 kuzamura buri kwezi, ngo bigabanya amahirwe yo kurwara kanseri ku mahirwe angana na 33%. Bakomeza bagaragaza ko kugira imisemburo y'imyanya ndangagitsina iri ku rugero rwikirenga ngo bishobora kuba bimwe mu byatera amahirwe yo kurwara kanseri.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/waruziko-gutera-akabariro-kenshi-birinda-indwara-nyinshi-harimo-nizikomeye-sobanukirwa/