Category: Uncategorized

  • Minisitiri Munyangaju mu bitabiriye Car Free Day (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza Abanyarwanda umuco wo gukora siporo.

    Iyi siporo kandi ifasha abayitabira kugira ubuzima buzira umuze nk’uko bimenyerewe no ku zindi siporo zose.

    Mu busanzwe iyi siporo ikorerwa mu bice bitandukanye by’igihugu, gusa kubera icyorezo cya COVID-19 yabaye ikomorewe mu Mujyi wa Kigali.

    Nk’uko bisanzwe kuri iki Cyumweru abatuye Umujyi wa Kigali bazindukiye muri iyi siporo imaze kwigarurira imitima ya benshi.

    Aho wanyuraga hose wasangaga, abasore, inkumi, abana, abagore n’abagabo buri wese yari yabukereye mu myambaro ya siporo ari nako agerageza gukora izijyanye n’ubushobozi bwe.

    Ku basore n’inkumi wabonaga ingoga n’umuvuduko ari byose ariko kubamaze gusunikwa n’imyaka ukabona bayikora mu mbaraga nke zabo.

    Ku bana ho iyi siporo iba ari umwihariko kuko ubona bayikora bisa nko kwidagadura no gutembere, cyane ko abenshi baba bamaze icyumweru cyose mu masomo, bityo mu rwego rwo gutangira ikindi cyumweru neza bagakoresha iyi siporo nk’umwanya mwiza wo kuruhuka.

    Mu myaka hafi itanu ishize iyi siporo itangijwe ni imwe mu zikomeye mu Rwanda kandi zitabirwa n’abantu benshi bakomeye mu gihugu barimo na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

    Bitewe n’icyorezo cya Covid-19 uburyo iyi siporo yakorwaga byagiye bihinduka, aho ubu nta bantu bemerewe kugenda mu bikundi cyangwa ngo bagende baririmba. Uyitabira wese kandi asabwa kwitwaza agapfukamunwa kugira ngo niza kurangira atahe akambaye.

    Mu bindi byahindutse harimo ko abantu batagihurira mu mbuga y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ngo bakorere hamwe imyitozo ngororamubiri babifashijwemo n’umutoza ubifitemo ubumenyi. Kugeza magingo aya kandi ibikorwa byo gupima abantu indwara zitandura byajyaga biyiberamo ntibirasubukurwa.

    Car Free Day yasubukuwe muri Nzeri 2020, nyuma y’igihe kigera ku mezi atandatu yari imaze ihagaritswe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ni umwe mu bitabiriye Car Free Day yo kuri iki Cyumweru

    Buri wese akora imyitozo ijyanye n’imbaraga ze

    Biba ari umwanya mwiza wo kuruhura ingingo z’umubiri ku bana n’abantu bakuru

    Kunyonga igare ni bumwe mu buryo bwo gukora siporo bwifashishwa n’abantu benshi muri Car Free Day

    Hari abahitamo kuyikorana nk’umuryango

    Ysolde Shimwe (hagati) uri mu batangije uruganda rukora inkweto rwa Uzuri K&Y nawe yitabiriye Car Free Day yo kuri iki Cyumweru

    Abananiwe banyuzamo bakagenda gake

    Amafoto: Umujyi wa Kigali


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-munyangaju-mu-bitabiriye-car-free-day-amafoto

  • RIB yafunze umuganga n’umuforomo bakurikiranyweho gutanga ibyangombwa by’ibihimbano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bose bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe ko batanga ibyangombwa bya muganga (medical certificates) ku babikeneye batarinze bajya aho bakorera ngo basuzumwe. Bose ubu bakaba bafungiwe kuri sitasiyo za RIB zitandukanye mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Nk’uko iyi nkuru Kigali Today ikesha RIB ibivuga, uru rwego ruraburira amavuriro n’abaganga ko bakwiye kwirinda gutanga ibyangombwa bitavugisha ukuri, kuko usibye kuba ari ibyaha bihanwa n’amategeko mu Rwanda, ngo binanyuranyije n’amahame y’ubuvuzi (medical deontology).

    Umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry yavuze ko ibikorwa nk’ibi bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababihawe no kudahabwa ubuvuzi igihe baba barwaye, ndetse bitesha agaciro ireme ry’ubuvuzi mu Rwanda.

    Yagize ati “RIB irasaba amavuriro ndetse n’Abaganga kwirinda gukora ibikorwa byose cyangwa gutanga ibyangombwa bitavugisha ukuri batanga inyandiko zifite amakuru y’ukuri babanje gusuzuma ababikeneye.”

    Ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 frw) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Iyi ngingo kandi ivuga ko umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rib-yafunze-umuganga-n-umuforomo-batanga-ibyangombwa-by-ibihimbano

  • Bane bamaze guhitanwa n'ibiza kuva umwaka wa 2021 watangira – #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe Minema yaburiye abaturage badafite uburyo bwo gufata amazi ava ku nyubako zabo muri ibi bihe by'imvura ko bari gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

    Imibare ya Minema igaragaza ko kuva umwaka wa 2021 watangira kugeza ku wa 14 Mutarama 2021, mu gihugu hose hagaragaye ibiza byatewe n'amazi 32 bigahitana ubuzima bw'abantu bane naho batandatu bagakomereka.

    Iyi minisiteri kandi itangaza ko inzu zidafite uburyo bwo gufata amazi ari izo kwitondera kuko akenshi ziba zigaragaza ibimenyetso byo gusenyuka igihe cyose zacengerwa n'amazi.

    Minema ikomeza isaba inzego z'ibanze kuba hafi no gukurikiranira ishyirwa mu bikorwa ryo gufata amazi ava ku nzu nayakoreshejwe mu ngo bagendeye ku bukana Ibiza bigira muri buri Karere.

    Muri gahunda yo kwirinda ingaruka za hato na hato ziterwa n'ibiza, hafashwe icyemezo ko umuntu ufite inyubako iyo ari yo yose mu Mujyi wa Kigali ndetse n'ahandi hose mu gihugu asabwa gushyiraho n'uburyo bwo gufata ayo mazi ava ku nzu ye.

    Muri ibi bihe by'imvura usanga amazi aba menshi ndetse ashobora no kwangiza byinshi mu bikorwa remezo n'ibidukikije.

    Akenshi iyo urebye usanga intandaro ari inzu zidafite imireko, ibigega cyangwa ingo zidafite imyobo yo gufata amazi ava ku nzu zabo.

    Icyakora abaturage mu mirenge itandukanye mu Mujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE bavuga ko bibagora gufata amazi ava ku nzu bitewe ahanini no gutura mu kajagari.

    Umugabo utuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo yavuze ko bigoye cyane gufata amazi cyane ko nta mbuga baba banafite.

    Ati 'Na we urabibona ko bigoye, ubuse icyobo nagishyirahe koko, rwose nanjye ndabizi ko ari ikibazo gusa bikajyana n'uburyo ahantu umuntu aba yubatse hameze.'

    Undi utuye mu murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge yavuze ko impamvu adafata amazi yo ku nzu ye aturi ye ruhurura imanura amazi.

    Ati 'Erega nturiye ruhurura, nonese ni iki nakangiza ko n'ubundi tubona amazi aturuka aho mu Mujyi, nange rero ntekereza ko ntacyo byakangiza mpitamo kuyayoborera muri iyi ruhurura.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhima, Mukandori Grace, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe gufata amazi ku baturage ari itegeko.

    Ati 'Ubusanzwe ni itegeko, ubusanzwe buri muturage wese ni inshingano, ibwiriza kandi ni itegeko gufata amazi yaba ava ku nzu cyangwa ayakoreshejwe mu rugo. Ku badafite aho gucukura birashoboka ariko icyo gihe tubagira inama yo gushaka ikigega.'

    Yakomeje avuga ati 'Abaturage na bo bakwiye kumva ko na bo bibafasha cyane ko amazi y'imvura ari mu bigega banayakoresha. Abatekereza ko baturaniye na ruhurura ntibyemewe rwose kumena amazi yakoreshejwe muri ruhurura kuko bitera n'umwanda. Ubundi tugira umuntu inama yakanga kumva tukamuhana.'

    Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi ivuga ko kuva muri Nzeri 2020 kugeza Mutarama 2021 ibiza byakomeje kugenda byiyongera kandi bifite ubukana, byiganjemo ibiterwa n'imvura n'inkangu ziterwa no kuba ubutaka bwarasomye amazi menshi.

    Bityo isaba Abanyarwanda muri rusange gufata amazi y'imvura ava ku nzu hagashyirwaho imireko, ibigega n'ubundi buryo kugira ngo akoreshwe ibindi aho gusenya izo nzu n'ibindi bikorwa bizegereye.

    Minema igaragaza ko kuva umwaka wa 2021 watangira abantu bane bamaze guhitanwa n’ibiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bane-bamaze-guhitanwa-n-ibiza-kuva-umwaka-wa-2021-watangira

  • Musore, niba ushaka gutereta umukobwa bwa mbere bigacamo banza uzirikane bino bintu by'ingenzi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore ugiye gutereta bwa mbere aba afite urwikekwe, ubwoba, isoni kuko aba atizeye neza niba uwo agiye gusaba urukundo ari bwakire neza ubwo busabe.Urubuga Elcrema rutanga inama ku musore ushaka gutereta bigacamo akabona urukundo.

    1.Ugomba kuba wifitemo inkuru zisetsa ukamuganiriza umusetsa mu gihe muri kumwe. Igihe cyose wahuye n'umukobwa umushakaho urukundo ugomba kuba wibitseho ibyo kumusetsa buhoro buhoro ukagira amagambo make.
    2.Gerageza kumenya amakuru ya vuba arimo kuvugwaho cyane cyangwa amakuru yerekeye ibyamamare.

    Ugomba kugerageza kumenya amakuru ya vuba ari gucicikana ku byamamare kugira ngo uze kuyatangiriraho cyangwa bibe byagufasha igihe muri kuganira bibaye bike dore ko akenshi iyo abantu bahuye bwa mbere ntabyo kuvuga byinshi baba bafite.

    3.Irinde guhubuka

    Mu gihe uhuye n'umukobwa bwa mbere ugomba kwirinda guhubuka ahubwo ukavuga amagambo asobanutse kandi yumvikana ukirinda guhubuka ukomeretsa umutima we bityo ugomba gushaka amagambo amushimisha cyane ndetse ukagerageza kumenya ibyo akunda.

    4.Ntukwiye kwirengagiza kumusuhuza

    Ijambo 'Mwiriwe' (Hi) cyangwa 'Muraho' ni ijambo ryoroheje ariko rifite imbaraga rero ugomba kwibuka kumusuhuza mugihura ako kanya.
    Reba ikintu kiri hafi yanyu gifite agaciro mukivugeho kuko ni uburyo bwiza bwo gutangira ikiganiro. Ushobora kureba ikintu kibegereye cy'ingirakamaro maze ukakiganiraho bityo biryoshya ikiganiro nawe ukamureka akakugezaho inkuru afite icyo gihe wirinda kwiharira ijambo.

    5.Mugurire ikintu cyo kunywa igihe mugikomeje kuganira

    Birumvikana ko iyo umuntu ashonje ashobora gucika intege mu kiganiro. Iyo abonye ko umwitayeho arushaho kugira murare ikiganiro kikarushaho kuryoha no kutamurambira, rero ugomba gutegura icyo kunywa cyangwa icyo kurya kikabafasha kuganira neza.

    6.Reba ikintu kiri kuri we umubwire ko ari cyiza cyangwa ko wagikunze. Gerageza urebe ikintu kiri kuri we maze umubwire ko ari cyiza cyangwa we niba ubona ari mwiza bimubwire urebe n'uburyo abyakira, ariko akenshi biramushimisha.

    7.Tangira uterete kandi ushyiremo imbaraga umunsi ku munsi
    Ibi bivuze ko niba utangiye gutereta, waganiriza umukobwa umunsi wa mbere bikakugendekera neza naho umunsi wa kabiri bikanga ntabwo ugomba guhita ucika intege ahubwo icyo ugomba kureba ni uburyo wakoresheje umwegera (approaches) byaba na ngombwa ukaba wahindura. Gerageza uhindure uburyo; wenda niba waramusanze iwabo, ku nshuro ya kabiri reba uko mwaganira mwasohokeye ahantu hakeye hatari ahabonetse hose.

    8.Hitamo ijwi uzajya umuganirizamo

    Kugira ngo urukundo rwanyu rukure ugomba kumenya uburyo uzajya uganiriza umukunzi wawe ndetse n'ijwi uzajya ukoresha kugira ngo umwereke ko uri inshuti idasanzwe cyangwa se y'umwihariko. Muri iryo jwi ryiza riyunguruye niho uzerekanira agaciro kawe ndetse n'iyo mwaba mwari musanzwe muziranye bizatuma ahindura uburyo yagufataga ahite yumva ko hari icyahindutse.

    9.Ugomba kubaka ubucuti bwanyu ku buryo budasanzwe

    Mu gihe urebye inkumi ukabona yakubera inshuti y'ibihe byose ugomba kuyereka ko umukeneyeho ubucuti mu buryo butandukanye n'ubusanzwe; ni ukuvuga ko ugomba kumuha umwanya ukamwereka ko umwitayeho, ukamuganiriza ibintu bituma atakurambirwa. Gerageza kugenda umwereka udushya, umukorere ibintu atakekaga ko wamukorera umunsi ku munsi kuva utangiye gahunda yawe yo kumutereta.

    10.Banza umwereke ko wamubera inshuti bisanzwe mbere yo kumwereka ko wamubera umukunzi (Boyfriend).

    Ikintu kijya kigora abahungu ni uburyo bwo gukurura abakobwa mu gihe barimo gutereta. Mbere yo gutangira umubwira ko yakubera inshuti idasanzwe banza byibura unamwereke ko wamubera inshuti no mu buzima busanzwe (ubuzima bwa buri munsi) kuko aba asanzwe abana n'abahungu benshi. Gerageza umwereke ko hari ikintu utandukaniyeho n'abandi ahora abona cyangwa abana nabo, mbese umwereke ubucuti nyabwo.

    11.Ugomba kwikuramo ubwoba

    Impamvu ugomba kwikuramo ubwoba ni uko ushobora kuba ufite amafaranga, uri mwiza, ureba neza, uri umuntu w'icyamamare ahantu utuye, ariko ukaba wabura umukobwa wagira inshuti kubera gutinya kumubwira akakuri ku mutima. Ikindi kandi ubwoba butuma umuntu atigirira icyizere no mu buzima busanzwe, bikaba bishobora kugusubiza inyuma mu byo ukora.

    12.Muganirize ku bijyanye n'uburinganire

    Gerageza umuganirize ku bijyanye n'uburinganire, uzasanga abantu benshi iyo bageze kuri iyi ngingo birekura bakavuga bikanatuma umenya icyo abitekerezaho ari nako ikiganiro kirushaho gukomeza.

    13.Umukobwa naguhakanira bwa mbere ntuzacike intege

    Abakobwa akenshi bagira isoni ku buryo atapfa guhita avuga yego. Naguhakanira ku munsi wa mbere ntuzahite ucika intege ngo wumve ko byarangiye. Iki ni ikintu cy'ingenzi niba ushaka kubona umukunzi, ugomba gukomeza kugerageza amahirwe yawe kuko abakobwa benshi ntibajya bemerera umuntu ubucuti ku nshuro ya mbere.

    Ugomba gukomeza kumwereka ko uri umugabo, ugakomeza ugahatiriza, amaherezo azagera aho abone ko umukunda utapfuye kubivuga gusa wikinira maze bimwereke ko umukunda by'ukuri nawe abonereho. Ariko naguhakanira bwa mbere ugahita ucika intege akabona ntugarutse, azabona ko utamukundaga ahubwo wamukinishaga.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/musore-niba-ushaka-gutereta-umukobwa-bwa-mbere-bigacamo-banza-uzirikane-bino-bintu-byingenzi/

  • Ikipe y'igihugu ya Zimbabwe 'The Warriors' yashinje amarozi n'ubupfumu ikipe ya Cameroon yakiriye amarushanwa #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Zimbabwe, Zdravko Logarusic, yashinje Kameruni yakiriye amarushanwa 'ubupfumu n'amarozi' mbere yo gufungura amarushanwa y'ibihugu by'Afurika yabereye i Yaounde ku wa gatandatu,igatsindwa igitego 1-0. Ifoto yasakajwe na Goal.com mbere y'umukino wagaragazaga umutoza wa Korowasiya yerekana agacurama gapfuye, iherekejwe n'icyapa cyanditseho ngo 'ubupfumu muri Kameruni, Witchcraft in Cameroon' byari mbere y'umukino wahuje impande zombi. Ntabwo aribwo bwa mbere Kameruni ishinjwa kwitabaza ubupfumu kugirango bigire ingaruka kumarushanwa.

    Muri kimwe cya kabiri cy'irangiza muri Afcon 2002 hagati ya Mali na Cameroon, umutoza wa Kameruni Winfried Schafer n'umutoza w'abazamu (ndetse n'icyamamare mu ikipe y'igihugu) Thomas Nkono batawe muri yombi n'abapolisi bashinzwe guhosha imyigarambyo nyuma yo gukekwaho gushyira ibintu bidasobanutse mu kibuga mbere y'imikino.

    Uretse kandi Cameroon yatsinze Zimbabwe, kurundi ruhande hari undi mukino wo mu itsinda A, Mali yatsinze Burkina Faso igitego 1-0.

    The post Ikipe y'igihugu ya Zimbabwe 'The Warriors' yashinje amarozi n'ubupfumu ikipe ya Cameroon yakiriye amarushanwa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikipe-yigihugu-ya-zimbabwe-the-warriors-yashinje-amarozi-nubupfumu-ikipe-ya-cameroon-yakiriye-amarushanwa/

  • Bane bamaze guhitanwa n’ibiza kuva umwaka wa 2021 watangira – #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe Minema yaburiye abaturage badafite uburyo bwo gufata amazi ava ku nyubako zabo muri ibi bihe by’imvura ko bari gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

    Imibare ya Minema igaragaza ko kuva umwaka wa 2021 watangira kugeza ku wa 14 Mutarama 2021, mu gihugu hose hagaragaye ibiza byatewe n’amazi 32 bigahitana ubuzima bw’abantu bane naho batandatu bagakomereka.

    Iyi minisiteri kandi itangaza ko inzu zidafite uburyo bwo gufata amazi ari izo kwitondera kuko akenshi ziba zigaragaza ibimenyetso byo gusenyuka igihe cyose zacengerwa n’amazi.

    Minema ikomeza isaba inzego z’ibanze kuba hafi no gukurikiranira ishyirwa mu bikorwa ryo gufata amazi ava ku nzu nayakoreshejwe mu ngo bagendeye ku bukana Ibiza bigira muri buri Karere.

    Muri gahunda yo kwirinda ingaruka za hato na hato ziterwa n’ibiza, hafashwe icyemezo ko umuntu ufite inyubako iyo ari yo yose mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi hose mu gihugu asabwa gushyiraho n’uburyo bwo gufata ayo mazi ava ku nzu ye.

    Muri ibi bihe by’imvura usanga amazi aba menshi ndetse ashobora no kwangiza byinshi mu bikorwa remezo n’ibidukikije.

    Akenshi iyo urebye usanga intandaro ari inzu zidafite imireko, ibigega cyangwa ingo zidafite imyobo yo gufata amazi ava ku nzu zabo.

    Icyakora abaturage mu mirenge itandukanye mu Mujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE bavuga ko bibagora gufata amazi ava ku nzu bitewe ahanini no gutura mu kajagari.

    Umugabo utuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo yavuze ko bigoye cyane gufata amazi cyane ko nta mbuga baba banafite.

    Ati “Na we urabibona ko bigoye, ubuse icyobo nagishyirahe koko, rwose nanjye ndabizi ko ari ikibazo gusa bikajyana n’uburyo ahantu umuntu aba yubatse hameze.”

    Undi utuye mu murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge yavuze ko impamvu adafata amazi yo ku nzu ye aturi ye ruhurura imanura amazi.

    Ati “Erega nturiye ruhurura, nonese ni iki nakangiza ko n’ubundi tubona amazi aturuka aho mu Mujyi, nange rero ntekereza ko ntacyo byakangiza mpitamo kuyayoborera muri iyi ruhurura.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandori Grace, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe gufata amazi ku baturage ari itegeko.

    Ati “Ubusanzwe ni itegeko, ubusanzwe buri muturage wese ni inshingano, ibwiriza kandi ni itegeko gufata amazi yaba ava ku nzu cyangwa ayakoreshejwe mu rugo. Ku badafite aho gucukura birashoboka ariko icyo gihe tubagira inama yo gushaka ikigega.”

    Yakomeje avuga ati “Abaturage na bo bakwiye kumva ko na bo bibafasha cyane ko amazi y’imvura ari mu bigega banayakoresha. Abatekereza ko baturaniye na ruhurura ntibyemewe rwose kumena amazi yakoreshejwe muri ruhurura kuko bitera n’umwanda. Ubundi tugira umuntu inama yakanga kumva tukamuhana.”

    Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi ivuga ko kuva muri Nzeri 2020 kugeza Mutarama 2021 ibiza byakomeje kugenda byiyongera kandi bifite ubukana, byiganjemo ibiterwa n’imvura n’inkangu ziterwa no kuba ubutaka bwarasomye amazi menshi.

    Bityo isaba Abanyarwanda muri rusange gufata amazi y’imvura ava ku nzu hagashyirwaho imireko, ibigega n’ubundi buryo kugira ngo akoreshwe ibindi aho gusenya izo nzu n’ibindi bikorwa bizegereye.

    Minema igaragaza ko kuva umwaka wa 2021 watangira abantu bane bamaze guhitanwa n’ibiza

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bane-bamaze-guhitanwa-n-ibiza-kuva-umwaka-wa-2021-watangira

  • Abamotari bo muri Gasabo biyujurije inzu ya miliyoni 60Frw – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa GECOMO bwatangaje ko iyi nzu izajya ikodeshwa nibura ibihumbi 300Frw buri kwezi agashyirwa kuri konti yabugenewe kugira ngo yunganire abanyamuryango mu mibereho isanzwe ndetse no mu yindi mishinga y’iterambere.

    Iyi nzu yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021, izajya ikodeshwa amafaranga ajye kuri konti ya koperative yahariwe ubukode bwayo noneho nka rimwe cyangwa kabiri ku mwaka hajye harebwa ibyinjiye hagenwe uko bigarukira umunyamuryango.

    Umuyobozi wa Koperative GECOMO, Ingabire Jean Baptiste, yavuze ko iyi nzu yo guturamo yubatswe mu kibanza cyaguzwe miliyoni 20Frw, ku buryo amafaranga yatwaye ngo yuzure agera kuri miliyoni 45Frw. Gusa ngo umugenagaciro yayihaye agaciro ka miliyoni 60Frw.

    Yakomeje avuga ko bahisemo umushinga wo kubaka inzu zikodeshwa kugira ngo buri munyamuryango agerweho n’inyungu y’imisanzu ye kandi mu buryo burambye.

    Ati “Nk’abanyamuryango twahisemo gukomeza kubaka inzu zinjiza amafaranga ku buryo bizajya bigira icyo byinjiriza umumotari yaba agikora cyangwa atagikora akabona inyungu y’imisanzu yatanze.”

    Koperative GECOMO mbere yo kubaka inzu yabanje guhera ku iterambere ry’abanyamuryango binyuze mu kubafasha kubona ibikoresho byo mu rugo nka televiziyo, Gaz ndetse hari n’abahawe amabati. Irateganya kandi gukora umushinga w’ubworozi.

    Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’abamotari ku rwego rw’igihugu (FERWACOTAMO), Ngarambe Daniel yasabye abamotari kutumva ko akazi kabo ari ugutwara abantu kuri moto gusa ahubwo bakagira ibindi bitekerezo bakagura ibikorwa cyane cyane mu mitungo itimukanwa.

    Yagize ati “Uyu mutungo uzabafasha ko bashobora no kuwutangaho ingwate muri banki bakajya bagenda bava kuri za moto bajya ku modoka kuko bafite icyo barimo gutangaho ingwate.”

    “Nibakomeze bagure ibikorwa ku buryo bizagera aho umunyamuryango niyo yaba adatwaye moto yajya akomeza agahembwa, yaba anayitwaye akagira amafaranga azajya akomeza guhabwa yiyongera ku yo yakoreye kandi yavuye kuri bya bikorwa byabo.”

    Yasabye abamotari gukorera muri koperative, gukurikirana uko ibyo batanga bikora, abashishikariza gushaka ibikorwa by’imitungo itimukanwa bizabagoboka uyu munsi n’ejo hazaza.

    Bimenyimana Ezechias umaze imyaka irenga umunani ari umunyamuryango wa GECOMO, yavuze ko iyi nzu n’indi mishinga ‘bizazamura agaciro k’umugabane w’umunyamuryango’.

    Uretse iyi koperative, hari n’izindi koperative z’abamotari zifite ibindi bikorwa birimo inzu zikodeshwa, ibinamba, amagaraje n’ibindi bakesha amahugurwa bahawe n’Ikigo gishinzwe amakoperative (RCA).

    Umuhango wo gutaha iyi nzu witabiriwe n’abayobozi bandi ba koperative z’abamotari

    Iyi nzu ngo izafasha abamotari bo muri Gasabo gukomeza kwiteza imbere

    Iyi nzu yujujwe n’abamotari bo muri Gasabo ifite agaciro ka miliyoni 60Frw

    Ifite ubwiherero bw’imbere mu nzu

    Iyi nzu yubatse mu buryo bugezweho

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abamotari-bo-muri-gasabo-biyujurije-inzu-ya-miliyoni-60frw

  • Nta kantu ka Anti-Kristo karimo! Apotre Dr. G… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko hari amakuru anyuranye yavuzwe na benshi ku ndwara ya Covid-19 aho bamwe bavuga ko ari icyorezo Imana yaterereje Isi kubera ibyaha byinshi biriho ubu, abandi bakavuga ko ari virus y’inkorano yacuriwe mu Bushinwa nk’uko byakunzwe gutangazwa na Donald Trump Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni nako hari kuvugwa amakuru anyuranye ku rukingo rwa Covid-19 rwatangiye gutangwa, ariko ayo akaba ari amakuru abantu bivugira ku giti cyabo atari ayatangazwa n’inzego zishinzwe ubuzima.

    Muri ayo makuru y’ibihuha (atemejwe n’inzego z’ubuzima), hari abavuga ko urukingo rw’iki cyorezo ari umugambi wa Anti-Kristo kugira ngo abatuye isi bose bazashyirweho ikimenyetso cya 666 banabashe kugenzurwa mu buryo bwoshye. Apotre Dr Paul Gitwaza umushumba wa Zion Temple ku Isi, yatangaje ko amaze kumva ibi bihuha byose biri kuvugwa, yafashe umwanya asoma ibitabo, aganira n’abantu b’inzobere, aranasenga cyane, aza kuhakura amakuru y’uko nta kantu na kamwe ka Anti-Kristo kari mu rukingo rwa Covid-19.

    UMVA HANO ICYO APOTRE GITWAZA YAVUZE KU RUKINGO RWA COVID-19

    Apotre Dr. Gitwaza uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ibi mu minsi mike ishize mu mpera za 2020, abinyuza ku mbuga nkoranyambaga akoresha. Ni inyigisho yahaye umutwe w’amagambo ugira uti “Ibyiringiro byacu biri muri Kristo, ntabwo ari mu rukingo”. Yatangiye avuga ko kuri ubu hari kuba intambara hagati y’abantu babiri b’abaherwe ku Isi ari bo Jeff Bezos nyiri Amazon na Elon Musk umuherwe wa mbere ku Isi, bakaba barwanira gutegeka ikirere (Space), akaba ari intambara ya mudasobwa. 

    Gitwaza yavuze ibanga yamenewe n’umunyabwenge wo muri Israel ku byo Amerika na Israel bakorera mu isanzure hamwe n’ibivejuru

    Apotre Gitwaza yavuze ko muri iki gihe Isi igezemo Abanyamerika batakiri ku rwego rwo kurwana intambara zo ku Isi, ahubwo barangamiye gufata ikirere aho bashaka gutangiza ingendo zijyayo buri munsi.  Avuga ko aho Amerika itandukanye n’ibindi bihugu, inshuro nyinshi ntabwo ari Leta ikora imishinga nk’iyi ikomeye ahubwo isaba abacuruzi bayo kuba ari bo batangiza igikorwa hanyuma Leta ikabashyigikira.

    Yavuze ko umwe mu mishinga Perezida Trumo asize harimo uwo gukingura inzira z’ikirere, bakajya guturayo no kuruhukirayo. Ati “Barimo barahiga ibirere bisa nk’aho ari bizima kugira ngo abantu bajye kwiturirayo ngo isi irimo akavuyo. Ni abana b’abantu”. Apotre Gitwaza yatangaje ko hari umunyabwenge wo muri Israel uherutse kumena ibanga ry’ibibera mu isanzure, wavuze ko hashize imyaka myinshi Amerika na Israel bikorera ingendo mu isanzure bagahurirayo n’Ibivejuru bafitanye imikoranire n’ubucuti bukomeye.

    Ati “Ejobundi hari umu Porofeseri muri Israel yari amaze imyaka akora mu mabanga y’ibyogajuru bakorana n’abanyamerika. Ni umu Porofeseri ukomeye muri Physics, afite imyaka 70. Ejobundi yaravuze ati ‘ngiye kubabwira amabanga, simfite isoni zo kuyavuga kuko mfite ibihembo byinshi nahawe, ntacyo ntakaza nimbivuga, kandi sinkiri umwana ushakisha Diplome no kumenyekana’. Gitwaza ati “Yavuze ibintu bikomeye”.

    Yakomeje ati “Ngira ngo mwarabisomye hirya no hino, byari bimaze iminsi byaravuzwe na kaminuza Magri yo muri Canada, nibo babivuzeho, bavuga ibi bintu; ‘Yaravuze ngo iyo tugiye mu kirere, tuhasanga abandi bantu tukaganira nabo, babita aba Aliyene (Aliens), ni ibinyamahanga biri mu kirere, turaganira batubwira ibintu byinshi. Hashize imyaka Israel na Amerika dukorana n’abo bantu”. 

    Apotre Gitwaza yavuze ibanga yamenewe n’uwakoranye n’ibivejuru

    Gitwaza yavuze ko babajije uwo munyabwenge impamvu ubu ari bwo abitangaje, abasubiza ko basabwe kubigira ibanga, none kuribika we biramunaniye. Ati ‘Twaramubajije tuti Professor kuki ubivuze ubu? Aravuga ngo ni uko bari baratubujije kuvuga ayo mabanga, baravuze ngo ntimuzabibwire ab’isi ko dukorana namwe. Ni abandi bantu ngo baba mu kindi kirere kuko nimubivuga abantu bazagira ngo muri abasazi, ikindi ntutubyemeye, mubigire ibanga’”. Gitwaza ati “Uwo mu Professor byaramunaniye, aravuga ngo bantuka batantuka ndabivuga, napfa ntapfa ndabivuga”. 

    Apotre Dr. Gitwaza yakomeje ati “Rero abantu benshi babivuzeho cyane ariko si igitangaza, its normal, ni abadayimoni, bambara imibiri y’abantu bakavugana n’abantu. Abenshi ni bo barimo batanga amakuru y’ikoranabuhanga, nibo babwira abantu ibigomba gukorwa. Ntumbwire ngo ama Bombe yo kwica abantu no gusenya ibintu yazanywe n’Imana, ni abo bantu, abo ba Aliens. Bibiliya yabavuze kuva kera, si igitangaza, mu ijuru ryo mu mwuka niho batuye”.

    Gitwaza yavuze ko ibi abakozi b’Imana babimenyereye kuko bizwi ko abadayimoni bambara ishusho y’abantu bakavugana n’abantu. Yavuze ko nta kindi kirere Yesu yacunguye uretse Isi, bityo abo bandi baba mu kirere (Aliens) akaba ari abadayimoni, ati “Twe twenyine gusa, ni twe twacunguwe. Ibindi birere ntibyacunguwe, niyo mpamvu hatariyo abantu. Abariyo ntibacunguwe kandi ntibazacungurwa. Amen”. 

    “Urumva abantu bataye umutwe barandika babaza bati ibi ni ibiki? Si igitangaza abadayimoni bambara imibiri y’abantu, bakabyarana n’abantu, igihe cya Nowa niko byari bimeze. Yavuze ko ibi yari amaze kubabwira byari ibibafasha kwinjira neza mu nyigisho yabateguriye, ikaba ivuga ku bivugwa kuri Covid-19 ndetse n’urukingo rwayo. Ati “Byari ukugira ngo dusubire muri ‘Mood’ noneho mbone kwigisha”.

    Apotre Dr Gitwaza yavuze byinshi kuri Coronavirus n’urukingo rwayo

    Ati “Iyi si turimo nimutamenya ibyayo, izamenya ibyanyu. Tugomba kumenya ibirimo bibaho, mugomba gusoma cyane mukamenya ibiriho ubungubu, ibintu birimo biragenda bihinduka umunsi ku munsi. Ubungubu uramutse witabye Imana twahita tuvuga ko wishwe na Coronavirus kuko nicyo kigezweho”. 

    “Ubu gupfa kose ni Covid-19, ntawucyicwa n’iyindi ndwara, birashoboka ko irimo yica abantu ariko hari abandi barimo bapfa batarwaye Covid-19 ariko bikitirirwa Covid-19. Ni iki kiri inyuma y’ibi bintu? Indwara ifata umukire igafata umukene, igafata umuboyi igafata Perezida, iyi ndwara ni indwara ki?”. Yavuze ko kera habagaho indwara z’abakene n’abakire aho Diyabete ari iy’abakire naho bwaki ikaba iy’abakene. 

    Yavuze ko Covid-19 yo idasanzwe kuko ifata abantu bose, yaba ababa i Burayi, Amerika, Afrika n’ahandi. Mu kumvikanisha uburemere bwa Covid-19, yavuze ko na Perezida w’u Bufaransa, Bwana Emmanuel Macron yanduye Covid-19 kimwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye. Yavuze ko hari n’umuturage wo mu Rwanda udashobora gushaka kuri Google ngo umubone kuko ari umuntu uciriritse, ariko nawe yanduye Covid-19.

    Ati “Iyi ni indwara yaje mu bantu icyarimwe. Ikibazo si iyi ndwara, ikibazo ni ikigiye gukorwa cyangwa se ni amategeko azaza ku bantu bose uhereye ku mukuru kugeza ku muto kuko iyi ndwara ikora ku bantu bose. Yavuze ko afite Email nyinshi cyane ziri mu magana n’amagana z’abamwandikiye bamusaba kubasobanurira ibijyanye n’urukingo rwa Covid-19, ati “Namwe ndangira ngo murabyibaza (yavugaga abakurikiye inyigisho ye), hari abasubije bati “cyane”.

    Apotre Gitwaza ati “Ikibazo cy’urukingo ni ikibazo kiduhangayikishije, abantu barabivugaho byinshi cyane ko kirimo akantu ka Anti-Kristo, abantu barabivugaho cyane. Gusa icyo nababwira, nta kantu ka Anti-Kristo kari mu rukingo, ntakarimo. Muhumure, ntimugire ubwoba. Ako kantu nikaramuka kaje, itorero ntirizaba riri aha. Muhumure, gusa ni imyiteguro iganira ku bintu ariko urukingo rwo nta kibazo”. 

    Yavuze ko urukindo rw’iki cyorezo nta kibazo na kimwe rufite, gusa ngo uwo rwagiraho ingaruka ni nk’uko n’izindi nkingo zisanzwe hari aho zigiraho ingaruka. Yatangaje ko ko kuva avutse ataraterwa urukingo, icyakora yongeraho ko bishobora kuba byaratewe n’uko yavukiye aho zitaba. Yasabye abantu bose kudaterwa ubwoba n’urukingo rwa Covid-19.

    Ati ‘Ushatse wakwiteza ku giti cyawe ni nk’uko inkingo baziterwa cyangwa sibaziterwe. Kuva navuka sindaterwa urukingo njye, kubera ko navukiye aho zitaba wenda, ariko nta rukingo nari naterwa njyewe, ariko ntirubatere ubwoba ruriya rukingo. Ingaruka zaba zirimo ni nk’uko umuti uwo ari wo wose wagira ingaruka ku mubiri w’umuntu, ariko mu by’ukuri nta kibazo cya Anti-Kristo (ikibazo cy’inyamaswa) kiryamye muri ruriya rukingo, ntacyo”. 

    Ati ‘Ndagira ngo mbibabwire (aravuga abari mu materaniro) n’abandi babyumva (Abandi bose bazareba iyi nyigisho), ntimutinye, turacyafite Umwuka wera, turacyafite Yesu, dufite Umwuka wera. Umwuka wera ntazemera ko satani adu-kontorola kandi yaradushyireweho nk’ingwate. Umwuka wera ni ingwate Imana yasize kugira ngo bizagaragare ko Yesu yakoye – umugeni – ku Isi, azagaruka kumutwara. Twahawe Umwuka wera nk’intwate, ni inkwano”. 

    Apotre Gitwaza yavuze ko ibi atangaje abikoze nyuma yo gusenga, gusoma no kubaza Imana

    Yagize ati ‘Rero nturi umugeni wa Kristo hanyuma Anti-Kristo agushyiremo ake, ntiwaba umugeni w’abantu babi, uri uwa Kristo. Ibyo bazakora byose, ntibizacamo. Gusa murakomeza mwumva ibintu byinshi ku ma televiziyo, ku ma Youtube n’ibiki, biriya ntibibatere ubwoba, mwumve ibyo tubabwira, kuko turakurikira, turasenga, turanasoma cyane. Nabajije ahantu henshi, narasomye, narasenze, ibi bambwira mu by’ukuri mbibabwiye nyuma yo kumva icyo Imana yambwiye. Ntimuntere amabuye abapinga”. 

    Ku bijyanye n’abafite impungenge ko ikigamijwe kuri uru rukingo ari uko bazakontororwa nyuma yo kwikingiza, Gitwaza yabasubije ko n’ubusanzwe ibi byo kubakontorola bikorwa. Yabahaye urugero ati “Iyo telefone ufite ni iya nde?”. Yatanze urundi rugero kuri VISA Card, avuga ko iyo uyikoresheje bahita bamenya aho uhagaze. Yongeyeho ko telefone ye bwite, iyo ageze mu rugo imuha raporo y’ahantu yiriwe, aho yaciye hose.

    Yanavuze ko iyo ufotoye umuntu, telefone ihita ikwereka aho wamufotoreye. Ati “Control mutinya, Deja muyirimo, ariko icyo mugomba gutinya kuruta ibindi byose ni ugutinya icyaha, kuko Control y’Umwuka wera ni yo ikomeye kuruta iy’abantu, naho abantu bo uko akugenzura (gukontorola) ni ko nawe bamu kontorola. Bibiliya iravuga ngo naremye umucuzi, ndema n’uwica ibyo acura,..Rero muhumure bwoko bw’Imana, mugire amahoro, dufite Yesu wanesheje”.

    Apotre Dr Gitwaza afite urusengero rw’igitangaza muri Amerika

    KANDA HANO UREBE APOTRE GITWAZA AVUGA KU RUKINGO RWA COVID-19

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102403/nta-kantu-ka-anti-kristo-karimo-apotre-dr-gitwaza-yavuze-amagambo-akomeye-kuri-covid-19-nu-102403.html

  • Cyusa Ibrahim yanduye Covid-19 atanga ubutumw… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yabitangaje mu kiganiro kihariye yagiranye na INYARWANDA, mu gitondo cy'uyu wa Gatandatu tariki 16 Mutarama 2021, aho yavuze ko ari mu mibare Minisiteri y'Ubuzima yagaragaje mu ijoro ryashize y'abantu banduye Covid-19.

    Ejo ku wa Gatanu, Minisante yatangaje ko abanduye Covid-19 ari 257, aho yishe abantu batanu mu Rwanda. Yavuze ko mu Mujyi wa Kigali honyine habonetse abantu 159, Gicumbi 16, Gisagara 14, Rwamagana 13, Huye 13, Karongi 10, Muhanga 7, Kirehe 7, Nyagatare 4, Musanze 3, Gatsibo 2, Ngoma 2, Rubavu 2, Ruhango 1, Rusizi 1, Nyamagabe 1, Burera 1 na Ngororero 1.

    Cyusa Ibrahim yavuze ko Covid-19 atari baringa nk'uko benshi babyiyumvisha. Asaba buri wese kwihutira kujya kwa muganga mu gihe cyose yumva afite ibimenyetso birimo gucika intege, kugira umuriro n'inkorora ya hato na hato n'ibindi.

    Ati 'Ajye kwa muganga ntahave atipimishije, kuko ubu n'ibihumbi 10 Frw. Abenshi baziko iyi ndwara yagenewe abantu runaka ariko iyo yagufashe nibwo wemera ko idakina. Aho utangira kubura umwuka, uhumeka insigane.'

    Yasabye abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho n'inzego z'ubuzima zigamije guhangana na Covid-19, zirimo gukaraba intoki kenshi, kwishyura ukoresheje ikoranabuhanga, guhana intera n'abandi, kwambara neza agapfukamunwa n'ibindi.

    Cyusa Ibrahim ni umwe mu bahanzi baririmbye mu gitaramo cya 'East African Party Special Gakondo' kinjije Abanyarwanda mu 2021. Ni igitaramo yahuriyemo na Masamba Intore, Cecile Kayirebwa na Makanyaga Abdul umaze imyaka irenga 50 mu muziki.

    Cyusa umwibuke mu ndirimbo zirimo 'Marebe', yakomoye ku gisigo cy'Imana y'abahanzi Rugamba Sipiriyani, 'Imparamba', 'Muhoza Wanjye Remix', 'Umubabaro', 'Umwitero' n'izindi.

    Cyusa Ibrahim yabwiye INYARWANDA, ko ari mu bantu 159 bo mu Mujyi wa Kigali basanzwemo Covid-19

    Uyu muhanzi yasabye buri wese gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya Covid-19

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102394/cyusa-ibrahim-yanduye-covid-19-atanga-ubutumwa-bukomeye-102394.html

  • InyaRwanda Music: Indirimbo 10 zirangije icyu… – #rwanda #RwOT

    Dushingiye ku buryo indirimbo zikunzwe cyane muri kino cyumweru ku ma Radio atandukanye nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu banyamakuru bakora ibiganiro bya ‘showbiz’, ukongeraho n’indirimbo zikunzwe ku inyaRwanda Music, ni muri ubwo buryo twatoranyijemo indirimbo 10 zikunzwe cyane.

    Abo banyamakuru bavuga ko basabwa indirimbo nyinshi cyane mu biganiro byabo ariko hari izigaruka inshuro nyinshi kubera gukundwa cyane. Bamwe muri abo banyamakuru harimo nka Bizimana Desire ukora kuri Radio Ishingiro akaba akora mu kiganiro Top 20, Kavukire Alex uzwi nka Khalex umunyamakuru wa Isango Star, Bosqizo uzwi nka Fatakumavuta ukora kuri Flash fm ndetse na Reandre ukora kuri Tv10.

    Aba bose bakaba bagiye batubwira indirimbo basabwe cyane kurusha izindi ari naho twashingiye tujya gutangira gukora iyi Top10. Ikindi twashingiyeho nk’uko twabivuze haruguru ni uburyo izi ndirimbo zarebwe ku inyaRwanda music ya inyaRwanda.com.

    Urutonde rw’indirimbo nyarwanda zikunzwe muri iki cyumweru 

    1. Ikinyafu By Bruce Melodie Ft Kenny Sol

    2. This Is Love By Rema Ft TheBen

    3. Iyo Byanze By Dj Zizou Ft Social Mula & BruceMelodie

    4. Atansiyo By Platin P

    5. Burundu By Chris Hat

    6. Umunamba By Mico The Best

    7. Nightmare By Juno Kizigenza

    8. Carolina By Meddy

    9. Beautiful By Sat B Ft Meddy

    10. Hamba Muri Roho By Karigombe

    Muri ‘Bonus Track’ harimo: Kunstutsu By Papa Cyangwe Ft Juno Kizigenza/ Agashinge By Teta Diana/ Situation By Sintex/ Ubifata Ute By Patronoble/ Cakenge By Shanie Ft Rxy Ryhmes.

    Ushobora guha umuhanzi ukunda amahirwe yo kuza muri Top 10 yacu y’ubutaha ujya kuri www.music.inyarwanda.com ukumva indirimbo ye ndetse ukanayisangiza abantu benshi.

    Indirimbo zikunzwe muri iki cyumweru cya kabiri cy’umwaka wa 2021

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102380/inyarwanda-music-indirimbo-10-zirangije-icyumweru-cya-kabiri-cyumwaka-wa-2021-zikunzwe-cya-102380.html