Category: Uncategorized

  • Abanyarwanda babiri bari guhatanira kwitabira Mister Supranational 2021 – #rwanda #RwOT

    Aba basore uko ari babiri bahanganye n’abandi bagenzi babo barimo abo muri Haiti, Pakistan, Macedonie, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Australie, Nepal, El Salvador n’u Busuwisi.

    Iradukunda yabwiye IGIHE ko we na bagenzi be bitabiriye iri rushanwa babibonye ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko ibyiciro byose bizabera kuri internet.

    Ati “Kwitabira iri rushanwa byaje tubibonye ku mbuga nkoranyambaga. Turabyishimira duhitamo kurijyamo.”

    Yavuze ko iri rushanwa barimo ryitwa Supra Star Search ritegurwa na Andre Sleigh, ryitabirwa n’ibihugu bisanzwe bitabamo irushanwa rya Miss cyangwa Mister Supranational.

    Abari guhatana muri iri rushanwa batangiye ari 38 haza kuvanwamo 20, babiri baza kwivana mu irushanwa basigara ari 18. Ubu hasigayemo 12 bagomba kuvanwamo batandatu, nyuma hakazavamo batatu bazagera mu cyiciro cya nyuma bavanwamo babiri bazahagararira ibihugu byabo.

    Abazatsinda bazishyurirwa ibintu byose bigendanye no kwitabira iri rushanwa rya Mister Supranational 2021.

    Ubundi buryo bwari busanzwe bwo gutoranya ugomba kwitabira Mister Supranational ntabwo bwakuweho, ahubwo uyu mwaka ni uko abategura iri rushanwa bashatse uburyo bwo korohereza abatifite.

    Mu byiciro byose byabanje Iradukunda niwe wabaga ayoboye mu majwi.

    Kubaha amahirwe wakanda hano:

    Rukundo ashaka guhagararira u Rwanda muri Mister Supranational 2021

    Iradukunda ari gushakisha itike yo kwitabira Mister Supranational 2021 ahagarariye u Rwanda

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-babiri-bari-guhatanira-kwitabira-mister-supranational-2021

  • Amafoto y'abastar nyarwanda yaciye ibintu kuri instagram muri iki cyumweru – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iki cyumweru turimo kugana ku musozo, abastar nyarwanda batandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha basangije abafana babo ndetse n'ababakurikira muri rusange amafoto atandukanye. Hano twabakusanyiririje amwe mu mafoto y'abastar nyarwanda yaciye ibintu kuri instagram muri iki cyumweru.

    1. MISS PAMELLA UWICYEZA NA THE BEN

    2. SHADDYBOO

    3. UMUHANZI EMMY NA FIANCEE WE

    4. MISS UWASE VANESSA RAISSA

    5. MISS JORDAN MUSHAMBOKAZI

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/amafoto-yabastar-nyarwanda-yaciye-ibintu-kuri-instagram-muri-iki-cyumweru/

  • Apotre Mignone uri mu bavugabutumwa bakunzwe muri Kigali yakijijwe avuye mu kabyiniriro[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bakunze kuvuga ko ari we muvugatumwa w'uburanga buhebuje ndese ngo aho mu rusengero rwe niho ushobora gusanga ba bakobwa b'uburanga b'i Kigali.

    Apotre Mignone Kabera ni umubyeyi w'abana batatu yibyariye ndetse n'abandi benshi nk'uko abyivugira. Ni we watangije umuryango witwa Women Foundation Ministries n'urusengero rwitwa Nobel Family Church.

    Uyu muvugabutumwa ni we wari umutumirwa mu kiganiro The Inspiration Hour aho yagarutse ku rugendo rwe rwo gukizwa kugeza abaye umuhanuzi.

    Atarakizwa yakundaga kujya mu tubyiniro

    Ubundi ababyeyi be bamwise Umunezero Alice ariko baza kumuhimba Mignone riza no kumufata riba ari ryo rimenyekana cyane. Yavukiye i Burundi aranahakurira kuko ari ho ababyeyi be bari barahungiye.

    Avuga ko yakuze nk'abandi bana bose adakijijwe, ajya kwishimisha mu tubyiniro n'izindi nshuti ze, mbese yishimisha mu bishoboka byose n'ubwo hari ababonaga ko ari umukobwa w'imico myiza.

    Ati 'Ntabwo navutse nkijijwe ariko sinzi ko uzi abantu bitwa ba micomyiza ku buryo n'iyo ukijijwe abantu bakubaza ngo wakijijwe iki? Hari igihe abantu b'urungano rwawe baba bazi ko uri micomyiza ariko ari wowe uzi uburwayi bwawe. Nakuze nk'abandi bose, mba umwangavu, mba inkumi ibafasha kwishima, ibasha kujya mu kabyiniro ababyeyi batabizi. Nakundaga indirimbo za Rock and Roll, iza ba Michael Jackson, izo muri Kongo.'

    Apotre Mignone avuga ko yakiriye agakiza mu 1991 ariko nabwo ntabwo yahise areka ibyo yakoraga ako kanya, ahubwo ngo yagiye ahinduka gahoro gahoro.'

    Ati 'Nakiriye Yesu nk'umwami n'mukiza wanjye mu 1991 hari itorero ryitwa Eglise Vivante no mu Rwanda rirahaba. Ariko sinahise ndeka burundu ngo mvuge ngo sinzajya kubyina, ngo sinzagira umusore dukundana, ubuzima bwose abandi bacamo nabunyuzemo nkomeza gusenga, uko nkomeza kamwe kakavaho.'

    Iyerekwa ryabyawe Women Foundation Ministries

    Kugira ngo atangize umuryango wa Women Foundation Ministries ntabwo byaje nk'igitekerezo gisanzwe, ahubwo ngo habayeho iyerekwa, ahabwa izi nshingano n'ijwi ry'Imana.

    Ati ' Yaje mu ishusho y'umuntuiramvugisha hanyuma irambwira ngo ndashaka ko ujya kumpera abagore amaboko. Numvaga ibyo bintu bidasobanutse hanyuma ndireba ndebye ayanjye nsanga nayo ni ibice, irambwira iti 'singira iyi nkoni (isobanura ubutware) noneho negerejeho ya maboko yanjye y'ibice mbona araje noneho ndafata, arambwira ngo genda iyi nkoni uyikoze kuri buri mugore wese ubona…'

    Imana yamutumye guha abagore mu buryo butatu harimo mu buryo bw'umwuka (kwigisha ijambo ry'Imana), mu buryo bw'amarangamutima (komora ibikomere) no mu bifatika.

    Nyuma y'imyaka itandatu agize iyerekwa, dore ko yari asanzwe ibyerekeye ubujyanama, Apotre Mignone yashyizeho gahunda y'amasengesho yo ku wa gatanu ahereye ku ntebe 25 bagenda baguka kugeza babonye aho bakorera habo.

    Kugeza ubu Women Foundation Ministries ni umuryango uhuza abagore batandukanye batagendeye ku idini basengeramo.

    Yabwirije umubyeyi we yakiraga agakiza!

    Apotre Mignone ntabwo yakuriye mu muryango ukijijwe, ahubwo amaze gukizwa ngo nibwo yeregeye umubyeyi we, aramwigisha yakiraga agakiza nyuma aza kuba umwe mu bashumba b'itorero rye rya Noble Family Church.

    'Mama wanjye ni umushumba, ntabwo ari we nafatiyeho urugero ahubwo ni njye wamubwirije arakizwa hanyuma aba umukozi w'Imana kugeza igihe yabaye umushumba.'

    Apotre Mignone mu rugo

    Apotre Mignone ni umugore wa Eric Kabera wamamaye muri sinema nyarwanda. N'ubwo ibyo bakora bisa nk'ibihabanye ariko ngo ntibishobora kubangamira umubano wabo.

    Ati 'Ikintu kidufasha ni uko twembi twakundanye, duhura ntari pasiteri, ataratangira Rwanda Cinema Center, atarakora 100 days. Birashoboka ko abantu baba baba mu mirimo itandukanye ariko bagashyigikirana.'

    Apotre Mignone ni umugore wa Eric Kabera wamamaye muri sinema nyarwanda

    Nubwo ari umuvugabutumwa ukomeye, Apotre Mignone avuga ko adashobora guhatira abana be gukurikira inzira nk'iye, ahubwo ngo arabigisha akabesengera ibindi akabiharira Imana.

    'Umwana iyo akiri muto umujyana ku rusengero, mu ishuri ryo ku Cyumweru, ukamwigisha, ukamutoza ariko iyo akuze hari ukuntu ushaka kumenya wowe bitandukanye n'ababyeyi bawe no buryo bw'ubumana ni gutyo. Abana ntabwo ubatoza gushaka iyo Mana yawe batanazi ahubwo ubatoza gushaka iyabo hanyuma bagaca mu byo abandi bose bacamo ukabasengera ukabagira inama ukabakunda bamwe bagakizwa abandi bakazaba bakizwa.'

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/apotre-mignone-uri-ku-mwanya-wa-mbere-mu-bavugabutumwa-bafite-uburanga-buhebuje

  • Nyarugenge: Yashakaga gufungirana ibintu by'umupangayi we ngo atazamutoroka inzu yose irashya irakongoka #rwanda #RwOT

    Iyi nzu yacururizwagamo ibikoresho by'imodoka, yafashwe n'inkongi ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Mutarama 2021.

    Abaturage bo muri aka gace babwiye itangazamakuru ko nta gicuruzwa na kimwe cyabashije gukurwa muri iyi nzu kuko byose byahiye.

    Bemeza ko iyi nkongi yatewe n'amashanyarazi y'abantu bari barimo gusudira. Bivugwa ko ibintu byahiriyemo bifite agaciro ka miliyoni zirenga eshatu.

    Umwe mu bari bahari ishya, yagize ati 'Ni umuntu wacururizagamo ibikoresho by'imodoka, nyir'inzu yari yahafunze ngo amurimo amafaranga none yaje gushyiraho abantu basudira kugira ngo atazakuramo ibintu bye atamwishyuye nibwo yahise ifatwa n'inkongi.'

    Undi yagize ati 'Urebye nyir'inzu niwe usa nk'uwateje inkongi kuko yazanye umuntu uyisudira ngo uwayicururizagamo atazagenda atamwishyuye kuko yari amubereyemo amafaranga noneho kuko yari imeze nka kontineri yahise ifatwa ibyari birimo byose birashya.'

    Umunyamabanga Nshingabikorwa w'Umurenge wa Nyarugenge, Mukandahiro Hidayat, yasabye abaturage kujya bashyira ibintu byabo mu bwishingizi kugira ngo bagobokwe igihe bahuye n'impanuka.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/mu-biryogo-yafungiranye-ibintu-by-umupangayi-we-ashaka-no-gusudira-inzu-ngo

  • Abanyarwanda babiri bari guhatanira kwitabira Mister Supranational 2021 – #rwanda #RwOT

    Aba basore uko ari babiri bahanganye n'abandi bagenzi babo barimo abo muri Haiti, Pakistan, Macedonie, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Australie, Nepal, El Salvador n'u Busuwisi.

    Iradukunda yabwiye IGIHE ko we na bagenzi be bitabiriye iri rushanwa babibonye ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko ibyiciro byose bizabera kuri internet.

    Ati 'Kwitabira iri rushanwa byaje tubibonye ku mbuga nkoranyambaga. Turabyishimira duhitamo kurijyamo.'

    Yavuze ko iri rushanwa barimo ryitwa Supra Star Search ritegurwa na Andre Sleigh, ryitabirwa n'ibihugu bisanzwe bitabamo irushanwa rya Miss cyangwa Mister Supranational.

    Abari guhatana muri iri rushanwa batangiye ari 38 haza kuvanwamo 20, babiri baza kwivana mu irushanwa basigara ari 18. Ubu hasigayemo 12 bagomba kuvanwamo batandatu, nyuma hakazavamo batatu bazagera mu cyiciro cya nyuma bavanwamo babiri bazahagararira ibihugu byabo.

    Abazatsinda bazishyurirwa ibintu byose bigendanye no kwitabira iri rushanwa rya Mister Supranational 2021.

    Ubundi buryo bwari busanzwe bwo gutoranya ugomba kwitabira Mister Supranational ntabwo bwakuweho, ahubwo uyu mwaka ni uko abategura iri rushanwa bashatse uburyo bwo korohereza abatifite.

    Mu byiciro byose byabanje Iradukunda niwe wabaga ayoboye mu majwi.

    Kubaha amahirwe wakanda hano:

    Rukundo ashaka guhagararira u Rwanda muri Mister Supranational 2021

    Iradukunda ari gushakisha itike yo kwitabira Mister Supranational 2021 ahagarariye u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-babiri-bari-guhatanira-kwitabira-mister-supranational-2021

  • Mama wa Diamond yagaragaje Papa w'uyu muhanzi utandukanye nuwo abenshi bari bazi biteza umwiryane[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bari basanzwe baziko, Diamond abyarwa n'umugabo wo mugihugu cya Tanzania witwa Naseeb Abdoul ndetse mu irangamimere uyu muhanzi akaba yari yarafashe amazina yuyu mugabo wamwitirirwaga wanahoze ari umugabo wa Nyina wa Diamond.

    Icyaje gutungura abantu ni uburyo, Nyina wa Diamond yagaragaje amafoto agaragaza undi mugabo utandukanye nuwo benshi bari basanzwe bazi ahamyako ariwe ubyara iki cyamamare muri Tanzania.

    Iyi nkuru y'umubyeyi wa Diamond mushya yanahamijwe n'umusore witwa Rcardo Momo, ubwo yari mukiganiro kuri Wasafi Fm, yavuzeko avukana na Diamond kuri Se, aho yavuzeko yibuka ko Diamond bamuzanye iwabo akiri muto akabwirwa ko ari umuvandimwe nubwo uyu muhanzi atari yaravukiye muri urwo rugo kuva icyogihe ngo bakomeje kubana nk'umuvandimwe nubwo Se ubabyara yaje kwitaba Imana.

    Sandrah wiyita Mama Dangote, yahamije ko Se wa Diamond atari muzehe Abdoul Juma nkuko abenshi babikekaga, ahubwo ngo icyobapfana ni uko uyu mugabo yareze Diamond ubwo yabanaga n'uyu mugore nuko bakaza gutandukana ndetse batandukana nabi ari nayo mpamvu umuryango wa Diamond utajya ukunda guha agaciro uyu mugabo.

    Muzehe Abboul Juma, acyumva iyi nkuru, ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru Grobal Publisherz yanze guhakana cyangwa ngo yemeze ko ariwe Se wa Diamond.

    Yagize ati 'Niba bahakana ko ndi Se wa Diamond, ngaho nibahanagure n'amazina yanjye mu mazina ye, kuki bamunyitiye amazina yose? Ese igihe bavugiye ko ndi Se ubu nibwo bibutse kubihakana?'

    Kugeza ubu, amazina bwite y'umuhanzi Diamond yamaze guhinduka, tugendeye kurubuga rwa Wikipedia, Diamond amazina ye y'ukuri yari Naseeb Abdoul Juma, ubu yahise ahindurwa yitwa Nasibu Salum Iddi Nyange bivugwa ko ariyo mazina ye nyakuri arikugenderaho mubitabo by'irangamimerere.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/mama-wa-diamond-yagaragaje-papa-w-uyu-muhanzi-utandukanye-nuwo-abenshi-bari

  • Umugore wa Messi yatangiye kwitoza imikino njyarugamba. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore wa rutahizamu wa Fc Barcelone, Lionel Messi yatangiye kwimenyereza imikino y'iteramakofe aho afite intego yo gukomeza kugira ubuzima bwiza.

    Ruccuzzo w'imyaka 32 y'amavuko, yeretse abakunzi be bamukurikira kuri Instagram ko amaze kumenya gutera igipfunsi ndetse n'uburyo wirinda uwo muhanganye.

    Uyu mugore ufite abantu barenga Miliyoni 13 bamukurikira ku rubuga rwa Instagram, yatangaje ko nta burambe aragira muri uyu mukino kuko amaze ukwezi kumwe gusa yitoza, ariko awukunda cyane.
    Yagize ati 'Natangiye mu kwezi gushize kandi ndacyitoza. Ndabikunda'.

    Ruccuzzo ukomeje gukorera imyitozo aho batuye i Barcelona, abamwigisha uyu mukino bavuga ko bashaka guhindurira ubuzima abantu bukaba bwiza binyuze mu kubazamurira icyizere no kubongerera ubwenge.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umugore-wa-messi-yatangiye-kwitoza-imikino-njyarugamba/

  • Burera: Abo muri santere zegereye umupaka ntibagikora ingendo ndende bajya gushaka ibicuruzwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibicuruzwa byamaze kugurirwa ku ruganda bijyanywe muri Burera kugira ngo abaguzi babibone kuri make
    Ibi ni ibicuruzwa byamaze kugurirwa ku ruganda bijyanywe muri Burera kugira ngo abaguzi babibone kuri make

    Mu mirenge 17 igize Akarere ka Burera, itandatu ni yo ihana imbibi n’igihugu cya Uganda. Ikigo cyitwa Burera Wholesale Traders Ltd cyashinzwe n’abikorera baho, bamaze hafi umwaka umwe batangiye gahunda yo kurangura ibicuruzwa ku giciro cyo ku ruganda, bakabikwirakwiza muri centre z’ubucuruzi zo muri iyo mirenge bihendutse ugereranyije n’ibiciro byo ku yandi masoko.

    Ni ibicuruzwa bigizwe na kawunga, umuceri, isukari, amavuta yo kurya, ibikoresho by’ubwubatsi n’iby’isuku. Abaturage bavuga ko iyi gahunda iborohereza kubibona bitabahenze.

    Uwitwa Habumugisha Willy wo mu murenge wa Butaro yagize ati: “Kubera guturira umupaka, twakuranye imyumvire y’uko ibintu byose bigurishirizwa mu Buganda biba biri ku giciro cyo hasi. Kuva iyi gahunda yo kutwegereza ibicuruzwa hafi yatangira, twasanze bitandukanye n’uko twabitekerezaga; abantu benshi ntibakirarikira kunyura inzira zitemewe(panya) ngo binjire muri Uganda kubigurirayo, ndetse na babandi batundaga magendu yabyo babyinjiza mu Rwanda bacitse intege, kuko ubu bitwegereye kandi ku giciro gito”.

    Abikorera nibura buri byumweru bibiri, bagurira ibicuruzwa ku nganda zo mu Rwanda bakorana na zo bipima hagati ya toni 70 na toni 90 bigakwirakwizwa mu bacuruzi.

    Munyembaraga Jean de Dieu ukuriye Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Burera, avuga ko iyi ari gahunda bazakomeza mu buryo bwaguka, uko ubushobozi buzagenda bwiyongera.

    Yagize ati: “Kugira ngo bitworohere kwegereza abacuruzi ibicuruzwa mu buryo budasaba gutegereza igihe byabaye ngombwa ko dushyiraho ububiko bikusanyirizwamo bikiva ku ruganda. Hari ubuherereye mu murenge wa Cyanika, Bungwe, hakaba n’ama centre twagiye dushyiraho ububiko buto. Icyo iyi gahunda ifasha abacuruzi ni uko bibageraho bitabasabye kujya kubirangura kure kuko leta na yo iba yadufashije kubona imodoka ibikura muri ubwo bubiko butandukanye bigakwirakwizwa muri za centre z’ubucuruzi. Bigatuma umucuruzi adatakaza igihe cye n’amafaranga y’urugendo, bikamufasha gukora akiteza imbere, na ba baguzi bakabibona bitabahenze kandi bitanabavunnye”.

    Icyakora hari ama Centre yo muri aka Karere yegereye umupaka atuwe cyangwa akorerwamo n’abantu bagikora urugendo rurerure bajya mu yindi mirenge gushaka ibyo bicuruzwa, kuko ho iyo gahunda yo kubibegereza itarahagera.

    Nk’ubu mu tugari twa Kayenzi, Kiringa na Kabaya mu murenge wa Kagogo hari abahitamo guca ubuyobozi mu rihumye, bakanyura inzira za panya urugendo rubatwara iminota iri hagati y’itanu n’icumi gusa ku buryo abo mu bihugu byombi bambukiranya imipaka yaba abaturuka Uganda cyangwa aberekezayo, nyamara ngo ibicuruzwa babyegerejwe hafi yabo byabarinda urwo rujya n’uruza.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/burera-abo-muri-santere-zegereye-umupaka-ntibagikora-ingendo-ndende-bajya-gushaka-ibicuruzwa

  • Abantu 22 bafunzwe bazira gukoresha ikiyobyabwenge cya ‘Shisha’ – #rwanda #RwOT

    Mu bafashwe harimo icyenda bafatiwe mu Murenge wa Kanombe tariki 14 Mutarama ndetse n’abandi 13 bafatiwe mu Murenge wa Nyarugenge ku wa 15 Mutarama 2021.

    Ubusanzwe habaho ibyiciro bitatu by’ibiyobyabwenge birimo ibihambaye, ibikomeye n’ibyoroheje. Shisha ibarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ibiyobyabwenge bikomeye, aho kubikoresha bihanwa n’ingingo ya 263 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko uretse kuba barafashwe banywa iki kiyobyabwenge, bari banarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, kuko basanzwe mu birori.

    Yakomeje agira ati “Usibye kuba barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, ariko banafashwe banywa ibiyobyabwenge bitemewe gukoreshwa hano mu Rwanda. Urubyiruko rurasabwa kumvira amabwiriza yashyizweho kuko uburemere bw’icyorezo ntawe utabubona.”

    Murangira yavuze ko abantu bakwiye kumenya ko ‘shisha’ itemewe mu Rwanda, ndetse ko uzayifatanwa, yaba ayicuruza cyangwa ayikoresha, azajya abihanirwa n’amategeko.

    Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo za RIB ziri i Remera, Nyarugunga na Nyarugenge mu gihe hagikorwa iperereza kugira ngo dosiye zabo zishyikirizwe ubushinjacyaha.

    RIB kandi yongeyeho ko aba bantu bose bazapimwa muri Laboratwari Nkuru y’Igihugu, kugira ngo harebwe neza ingano y’ibiyobyabwenge iri mu maraso ya buri umwe mu bafashwe.

    Abafashwe baramutse bahamijwe ibi byaha, bahanishwa ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda, aho iteganya ko bashobora guhabwa igihano kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitanarenze imyaka ibiri cyangwa bagahanishwa gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro.

    Mu Karere ka Nyarugenge, urubyiruko rw’abasore n’inkumi 13 bafashwe bari kunywa shisha

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-22-bafunzwe-bazira-gukoresha-ikiyobyabwenge-cya-shisha

  • Uganda: Habonetse uwatsinze amatora #rwanda #RwOT

    Bwana Simon Byabakama uyobora Komisiyo y'igihugu y'amatora muri Uganda amaze gutangaza ko ibyavuye mu matora y'Umukuru y'igihugu yabaye ku wa Kane tariki 14 Mutarama, 2021 byerekana ko Museveni ari we wayatsinze.

    Museveni yagize amajwi yose hamwe 5,851,037  ni ukuvuga 58% naho  Kyagulanyi agira 3,475,298 ni ukuvuga  34.83%.

    Abandi ni  Patrick Amuriat wagize  323536  ni ukuvuga 3.24%.

    Ni ubwa mbere mu mateka Perezida Museveni agize amajwi agera kuri 50 %.

    Byerekana ko afite umuntu bahanganye ufite imbaraga.

    Kuva icyo gihe yakoze uko ashoboye ateza imbere Uganda, ayigira icyo we na bagenzi bise 'Isaro  ry'Afurika.'

    Yubatse igisirikare gikomeye ndetse k'ubufatanye n'ingabo za USA yaje gutsinda abamurwanyaga harimo abasirikare ba Lord Resistance Army bayobowe na Joseph Kony.

    Muri iyi minsi ariko hari urubyiruko rwa Uganda rusa n'aho rutamushaka, ahubwo rwumva ko habaho impinduka.

    Hadutse Bobi Wine aza adasanzwe…

    Mu minsi mike ishize, umugabo witwa  Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine yiyemeje kwiyamamariza kuyobora Uganda maze ahinduka umukundwa w'urubyiruko.

    Kuva yatangira kwiyamamaza yahuye n'abamucaga intege bityo bikaba ari uburyo bwo kumuca intege.

    Abamushyigikiye bagiye mu mihanda bigaragambya bamagana ifungwa rye ariko bararaswa, barapfa abandi barakomereka.

    Uyu Bobi Wine yahoze ari umuhanzi uri mu bakunzwe muri Uganda.

    Kuba aterwa inkunga y'ibitekerezo na Dr Kizza Besigye wahoze ahanganye na Museveni mu bya Politiki byamwongereye imbaraga za Politiki bituma ijwi rye rigera kure ndetse no bakuze bakoranye na Museveni bakaba basa n'abatakimushaka.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/16/uganda-habonetse-uwatsinze-amatora/