Category: Uncategorized

  • Miss Josiane nyuma yo ku muterera ivi akambikwa impeta n'umukunzi we, ibyabo byarangiye gute ? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize amezi arenga atanu , Miss Mwiseneza Josiane wabaye Nyampinga watowe na benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda muri 2019, yambitswe impeta n'umusore byavugwa ko biteguye kurushinga ndetse ko ubukwe bwabo bwari bugufi gusa kuri ubu aba bombi ntibakigaraga.

    Ese Miss Josiane aratwite cyangwa yatandukanye n'umukunzi we wamwambitse impeta?

    Nk'uko  bigaragara ku mbuga nkoranyambaga zabo bombi kuva mu Ukwakira 2020, Miss Josiane n'umukunzi we ntibagipostingana amafoto yabo nk'abakundana, ndetse ngo bagaragarize abakunzi babo ko bari mu munyenga w'urukundo nk'uko benshi mu byamamare babigenza.Haribazwa icyaba cyaratumye iyi couple ikonja mu gihe gito ,ntibongere kugaragara.Bamwe bibaza niba wenda Miss Josiane yaba atwite cyangwa yaba yarabenzwe nuwamutereye ivi akambika impeta

    Fiance wa Josiane abazwa aho uyu mukobwa yarengeye.

    Bamwe mu bafana babo ,bakomeje kugenda bababaza aho barengeye,nko kurubuga rwa Instagram ya fiancé wa Josiane hari uwamubajije ati'Ese Josiane wamushyize he?' Gusa ntiyamusubije.No kuri Josiane benshi bakomeje kumugaragariza ko bamuze bibaza aho asigaye aba.

    Abafana ba Josiane nabo bibaza icyatumye abura cyane.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/miss-josiane-nyuma-yo-ku-muterera-ivi-akambikwa-impeta-numukunzi-we-ibyabo-byarangiye-gute/

  • Abanyamaguru 6 bahitanywe n’impanuka muri Mutarama uyu mwaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibyo ni ibitangazwa n’Umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Teddy Ruyenzi, agasaba abatwara ibinyabiziga cyane cyane abamotari ndetse n’abanyonzi kwitonda kuko ngo ahanini impanuka zabaye ari bo zaturutseho.

    Impanuka zabaye muri icyo gihe ni 13, zikaba zarahitanye abantu ndetse zikomeretsa abandi, moto n’amagare ngo bikaza imbere mu byateje izo mpanuka, nk’uko ACP Ruyenzi abigarukaho.

    Agira ati “Turebye kuva ku itariki 4 kugeza ku ya 14 Mutarama 2021, moto zigera ku munani (8) n’amagare atandatu (6) ni byo byagize uruhare mu guhitana ubuzima bw’abantu, aha nkaba mbara mu mpanuka 13 zabaye. Aho mvuze ku mpanuka zahitanye ubuzima bw’abantu simbaze izindi bagiye bakomerekeramo zishobora no kubatera ubumuga budakira”.

    Ati “Muri izo mpanuka hari izaturutse kuri bamwe mu bamotari burira imbago (bordure) z’imihanda kandi bazi ko bibujijwe, ni umuco mubi kuko bagomba kurangwa n’ikinyabufura. Hari kandi abadukanye ingeso yo kuzimya amatara nijoro mu gihe bagenda barengeje amasaha yo gutaha, muri izo mpanuka twavuze hari uwagonze ipoto y’amashanyarazi n’uwagonze ikimashini gikora imihanda asanze gihagaze kubera ko yazimije amatara yihisha inzego z’umutekano”.

    Abatwara amagare na bo barakangurirwa kubahiriza amategeko abagenga mu rwego rwo kwirinda impanuka kuko ngo hari abayarengaho.

    Ati “Abatwara amagare turabibutsa ko bagomba kugendera aho bemerewe, bakambara ingofero zabugenewe ndetse nko muri Kigali ntibarenge aho bemeranyijwe n’ubuyobozi. Bagomba kandi kwirinda gutwara imizigo miremire ituma batabasha kureba inyuma, inashobora gutuma batagenda bisanzuye bikaba byabakoresha impanuka”.

    ACP Ruyenzi kandi araburira abatwara ibinyabiziga kandi hari ibyo batujuje, ko muri uyu mwaka bahagurukiwe, haba mu mijyi no mu cyaro hagamijwe gukomeza gukumira impanuka.

    Ati “Icyo nabwira abantu bose ni uko uyu mwaka haba ari mu mihanda y’ibyaro haba ari mu mijyi, ko tugiye gukaza igenzura. Hari abamotari batwara ariko batagira za ‘permis’ bivuze ko batazi amategeko y’umuhanda, tuzakora uko dushoboye kose ku buryo abo bantu bava mu muhanda bakabanza kujya kwiga, kandi tuzongera igihe cyo kujya mu mihanda y’icyaro dufate abatwara imodoka na moto zitujuje ibyangombwa, tubigishe ariko bibaye ngombwa banahanwe”.

    Uwo muyobozi akangurira abantu muri rusange kubahiriza amasaha yagenwe yo gutaha ariko bikaba byiza kurushaho batashye hakiri kare, bityo bakirinda umubyigano w’ibinyabiziga mu masaha ya nyuma, kuko na byo biri mu bitera impanuka kubera ko biba bigendera ku muvuduko uri hejuru.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/abanyamaguru-6-bahitanywe-n-impanuka-muri-mutarama-uyu-mwaka

  • Ahari handitse 'Rwanda’ bahashyize 'Kwizera’ : Imyambaro y’Amavubi yavuzweho byinshi #rwanda #RwOT


    Ikipe y’Igihugu, Amavubi iri muri Cameroon mu irushanwa rya CHAN, kuri uyu wa Gatandatu yagaragaje umwambaro izambara muri iri rushanwa nyafurika, gusa bamwe bawunenze ndetse hakaba hari n’abemeza ko umaze imyaka itatu ukozwe.

    Bamwe mu bakurikiranira hafi iby’imikino mu Rwanda barimo n’Abanyamakuru, bagarutse ku kuba iyi kipe yaragiye muri kiriya gihugu yambaye umwambaro mwiza ariko ikaba izakinana utajyanye n’igihe.

    Nk’uwitwa Faustino usanzwe akora kuri imwe muri Radio zikorera mu Rwanda, yagize ati “basibye ahanditse Rwanda….ubura ayo kugura jersey ukagura ibitenge.”

    Angelbert Mutabaruka na we ukunze kugaragaza ibitameze neza, na we yagize ati “Amavubi ko asekeje !!! Bari kubabeshyera ko bahanaguye igihugu bandikaho amazina y’abakinnyi.”

    Naho Mihigo Sadam na we ukurikirana iby’imikino, yagize ati “Amavubi Stars kuba azaserukana imyenda isiribanze nabyo bizitwa ingaruka za COVID-19 ? Ese amafaranga FIFA yatanze, ayo mwita ay’ubunyamabanga bwa FERWAFA nta myenda yavamo ihesha igihugu icyubahiro niba koko gikennye ?

    Iyi myambaro ikorwa n’uruganda Errea rusanzwe rufitanya amasezerano y’imikoranire na Minisiteri ya Siporo, ni iyo mu mwaka w’imikino wa 2017-2018 mu gihe uru ruganda rusohora imyambaro buri mwaka.

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yagiye muri Cameroon mu gitondo cyo ku wa Gatanu w’iki cyumweru, yagiye yambaye imyenda yakorewe mu Rwanda, na yo itaravuzweho rumwe.

    Bamwe bavugaga ko yatwaye akayabo mu gihe hari abandi bavugaga ko aho kugenda bambaye iriya myambaro bari kugenda bambaye nk’abakinnyi mu gihe hari n’ababishimye bavuga ko bagiye kwereka amahanga ko mu Rwanda hakorerwa imyenda myiza.

    Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda C ririmo ibihugu nka Uganda, Maroc na Togo ; izakina umukino wa mbere kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021 ubwo izaba ihura na Uganda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Ahari-handitse-Rwanda-bahashyize-Kwizera-Imyambaro-y-Amavubi-yavuzweho-byinshi

  • Rwamagana: Umusore waciye inyuma umukunzi we bigahagarika ubukwe, yasabye imbabazi abamutwereye – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 20 Ukuboza 2020 mu Karere ka Rwamagana hari hateganyijwe ubukwe bw'umusore w'umuririmbyi mu itorero Church on the rock. Ni ubukwe bwaje gukomwa mu nkokora n'ingamba zashyizweho zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ba nyirabwo babwigiza inyuma.

    Bidatinze tariki ya 13 Mutarama 2021 ku manywa y'ihangu umukobwa wari umugeni yahamagaye umusore ku murongo wa telefone ngendanwa aramubura bituma afata inzira ajya kumureba aho atuye, agezeyo ngo yakinguye ku cyumba asanga umusore ari gusambana n'undi mukobwa.

    Uyu mukobwa ngo yahise yumirwa afata telefone arabafotora ubundi abasiga aho ajya kureba pasiteri wari kuzabasezeranya ahita ahagarikisha ubukwe.

    Nyuma y'iminsi myinshi bamwe mu bo umusore yari yaritabaje kugira ngo bamufashe gutegura ubukwe batazi neza aho gahunda igeze abandi bakomeza kwitanga nk'uko bisanzwe, uyu musore yashyize ababwira ukuri ndetse anabasaba imbabazi.

    Mu butumwa yabandikiye ku rubuga rwa WhatsApp yagize ati ' Bavandimwe mwaramutse neza? Ndabashimiye cyane uburyo twatangiranye uru rugendo nubwo rudashoje amahoro ubukwe buteganyijwe bukaba butabaye ku bw'impamvu, gusa mu makosa n'uruhare nabigizemo ndabisabira imbabazi ndetse n'Imana ndayisaba imbabazi hagati muri mwe. Murakoze tugire amateraniro meza abasenga ku cyumweru.'

    Yakomeje agira ati 'Hanyuma hari abantu bampamagara ngo njye gufata inkunga yabo sinjyeyo, nta kindi nabikoreraga nangaga gufata amafaranga nyuma y'uko mbonye ikibazo cyavutse si ukubasuzugura.'

    Pasiteri Umulisa Fred uyobora itorero Church on the rock aba bageni bari gusezeraniramo yari yabwiye IGIHE ko uyu musore atarahagarikwa mu rusengero ariko ngo biri mu nzira kuko yaciye inyuma uwo bendaga kurushinga.

    Yavuze ko umukobwa ariwe waje kumureba amubwira ko yafashe uwo musore bendaga kurushinga ari gusambana n'undi mukobwa, uyu mukobwa ngo yavugaga ko afite amafoto abigaragaza nubwo atigeze ayereka uyu mu pasiteri.

    Nyuma ngo yahamagaye uyu musore nawe arabimwemerera, agerageza kubunga ariko umukobwa aramutsembera avuga ko ashaka ko ubukwe buhagarara.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umusore-waciye-inyuma-umukunzi-we-bigahagarika-ubukwe-yasabye

  • Amavubi yamuritse umwambaro utari mushya uzifashishwa muri CHAN, banahabwa numero bazambara (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu i Douala muri Cameroun ni bwo habaye umuhango wo kumurika umwambaro Amavubi azakinana, ndetse no kwifotozanya uwo mwambaro abakinnyi banahabwa numero bazaba bambaye.

    Ni umwambaro utavuzweho rumwe ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko wari usanzwe umenyerewe ku Mavubi mu gihe cy’imyitozo ndetse no kwishyushya mbere y’umukino.

    Uyu mwambaro kandi wanakinanywe bwa mbere n’ikipe y’igihugu y’abagore muri CECAFA yabereye mu rwanda muri Nyakanga 2018, hakurikiraho n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yakinnye na Republika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Umwambaro Amavubi azakinana muri CHAN

    Ahari hasanzwe handitse Rwanda harasibwe hashyirwaho Kwizera (Olivier), uyu ni wo mwambaro w'abanyezamu

    Ahari hasanzwe handitse Rwanda harasibwe hashyirwaho Kwizera (Olivier), uyu ni wo mwambaro w’abanyezamu
    Amavubi y
    Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yakoresheje uyu mwambaro muri 2018
    Ni imyambaro imaze iminsi ikoreshwa mu myitozo no kwishyushya mbere y
    Ni imyambaro imaze iminsi ikoreshwa mu myitozo no kwishyushya mbere y’umukino

    Numero abakinnyi 30 b’Amavubi bazaba bambaye muri CHAN

    1. Ndayishimiye Eric Bakame
    2. Emmanuel Imanishimwe
    3. Eric Rutanga
    4. Rugwiro Herve
    5. Mutsinzi Ange
    6. Nsabimana Eric Zidane
    7. Iyabivuze Osee
    8. Bayisenge Emery
    9. Tuyisenge Jacques
    10. Hakizimana Muhadjiri
    11. Kalisa Rashid
    12. Mico Justin
    13. Fitina Omborenga
    14. Byiringiro Lague
    15. Usengimana Faustin
    16. Sugira Ernest
    17. Manzi Thierry
    18. Kimenyi Yves
    19. Usengimana Danny
    20. Manishimwe Djabel
    21.Niyonzima Olivier Sefu
    22. Nsabimana Aimable
    23. Kwizera Olivier
    24. Niyomugabo Claude
    25. Ngendahimana Eric
    26. Twizeyimana Martin Fabrice
    27. Nshuti Dominique Savio
    28. Iradukunda Jean Bertrand
    29. Ruboneka Bosco
    30.Rwabugiri Umar


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amavubi-yamuritse-umwambaro-utari-mushya-uzifashishwa-muri-chan-banahabwa-numero-bazambara-amafoto

  • RIB yafunze umuganga n’umuforomo bakurikiranyweho gutanga ibyangombwa by’ibihimbano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bose bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe ko batanga ibyangombwa bya muganga (medical certificates) ku babikeneye batarinze bajya aho bakorera ngo basuzumwe. Bose ubu bakaba bafungiwe kuri sitasiyo za RIB zitandukanye mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Nk’uko iyi nkuru Kigali Today ikesha RIB ibivuga, uru rwego ruraburira amavuriro n’abaganga ko bakwiye kwirinda gutanga ibyangombwa bitavugisha ukuri, kuko usibye kuba ari ibyaha bihanwa n’amategeko mu Rwanda, ngo binanyuranyije n’amahame y’ubuvuzi (medical deontology).

    Umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry yavuze ko ibikorwa nk’ibi bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababihawe no kudahabwa ubuvuzi igihe baba barwaye, ndetse bitesha agaciro ireme ry’ubuvuzi mu Rwanda.

    Yagize ati “RIB irasaba amavuriro ndetse n’Abaganga kwirinda gukora ibikorwa byose cyangwa gutanga ibyangombwa bitavugisha ukuri batanga inyandiko zifite amakuru y’ukuri babanje gusuzuma ababikeneye.”

    Ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 frw) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Iyi ngingo kandi ivuga ko umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/RIB-yafunze-umuganga-n-umuforomo-bakurikiranyweho-gutanga-ibyangombwa-by-ibihimbano

  • Rwamagana: Umusore waciye inyuma umukunzi we bigahagarika ubukwe, yasabye imbabazi abamutwereye – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 20 Ukuboza 2020 mu Karere ka Rwamagana hari hateganyijwe ubukwe bw’umusore w’umuririmbyi mu itorero Church on the rock. Ni ubukwe bwaje gukomwa mu nkokora n’ingamba zashyizweho zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ba nyirabwo babwigiza inyuma.

    Bidatinze tariki ya 13 Mutarama 2021 ku manywa y’ihangu umukobwa wari umugeni yahamagaye umusore ku murongo wa telefone ngendanwa aramubura bituma afata inzira ajya kumureba aho atuye, agezeyo ngo yakinguye ku cyumba asanga umusore ari gusambana n’undi mukobwa.

    Uyu mukobwa ngo yahise yumirwa afata telefone arabafotora ubundi abasiga aho ajya kureba pasiteri wari kuzabasezeranya ahita ahagarikisha ubukwe.

    Nyuma y’iminsi myinshi bamwe mu bo umusore yari yaritabaje kugira ngo bamufashe gutegura ubukwe batazi neza aho gahunda igeze abandi bakomeza kwitanga nk’uko bisanzwe, uyu musore yashyize ababwira ukuri ndetse anabasaba imbabazi.

    Mu butumwa yabandikiye ku rubuga rwa WhatsApp yagize ati “ Bavandimwe mwaramutse neza? Ndabashimiye cyane uburyo twatangiranye uru rugendo nubwo rudashoje amahoro ubukwe buteganyijwe bukaba butabaye ku bw’impamvu, gusa mu makosa n’uruhare nabigizemo ndabisabira imbabazi ndetse n’Imana ndayisaba imbabazi hagati muri mwe. Murakoze tugire amateraniro meza abasenga ku cyumweru.”

    Yakomeje agira ati “Hanyuma hari abantu bampamagara ngo njye gufata inkunga yabo sinjyeyo, nta kindi nabikoreraga nangaga gufata amafaranga nyuma y’uko mbonye ikibazo cyavutse si ukubasuzugura.”

    Pasiteri Umulisa Fred uyobora itorero Church on the rock aba bageni bari gusezeraniramo yari yabwiye IGIHE ko uyu musore atarahagarikwa mu rusengero ariko ngo biri mu nzira kuko yaciye inyuma uwo bendaga kurushinga.

    Yavuze ko umukobwa ariwe waje kumureba amubwira ko yafashe uwo musore bendaga kurushinga ari gusambana n’undi mukobwa, uyu mukobwa ngo yavugaga ko afite amafoto abigaragaza nubwo atigeze ayereka uyu mu pasiteri.

    Nyuma ngo yahamagaye uyu musore nawe arabimwemerera, agerageza kubunga ariko umukobwa aramutsembera avuga ko ashaka ko ubukwe buhagarara.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umusore-waciye-inyuma-umukunzi-we-bigahagarika-ubukwe-yasabye

  • Ibyamamare mu Rwanda birimo Miss Mwiseneza na… – #rwanda #RwOT

    Imyemerere ni kimwe mu bintu bikomeye bishobora kugufasha kugendera mu murongo mwiza mu gihe wifuza kuzagira iherezo ryiza ku bemera. Amadini n'amatorero ari mu bafasha abantu kugira imyemerere runaka. Ahanini iyo myemerere usanga iganisha abayihisemo ku kumenya Imana no kuyubaha mu buzima bwabo bwa buri munsi. Hari igihe umuntu ahindura idini kenshi kubera impamvu zitandukanye zirimo amahitamo, kuzahazwa n'ibibazo, kutamenya gufata icyemezo n'ibindi byinshi.

    Ibi byamamare tugiye kugarukaho ni ibyagiye bihinduranya amadini n'amatorero bivuze ko byagiye bihinduranya n'imyemerere kuko na buri dini usanga cyangwa se itorero usanga rigira imyemerere yaryo.

    Mwiseneza Josiane


    Kiliziya Gatorika iherutse kumwakira ku mugaragaro 

    Uyu mukobwa yabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019. Ku cyumweru tari ki 27 Nzeri 2020 mu gitambo cya missa ya mbere yabereye kuri Sainte-Famille, ni bwo Kiliziya Gatolika yakiriye ku mugaragaro Miss Mwiseza Josiane nk'umukirisitu wayo mushya. Yari asanzwe asengera muri Eglise Presbyterienne. N'ubwo yakirwa atigeze avuga ikimuteye guhindura idini hari abatari bake baketse ko nawe yahindukiriye umukunzi we uherutse kumuterera ivi akamwambika impeta mu rwego rwo kwitegura ubukwe mu minsi iri imbere n'uyu musore witwa Tuyishime Christian uzwi nka Fella.

    Patiant Bizimana

    We yigeze no kuba umusilamu

    Ni icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba awumazemo imyaka irenga 10. Indirimbo ye bwite ya mbere yise 'Ndyohera' yayisohoye mu 2008. Kugeza ubu ababyeyi be ni abagatorika. Ku myaka 12 nibwo we yatangiye gusengera muri Restoration Church Evangelical. Mu mwaka wa 2001 mu kwezi kwa 11 ni bwo yakiriye agakiza yiyegurira Yesu. Mbere y’aho ariko ngo yabanje kubaho umusilamu nk’ukwezi kumwe. Kugeza ubu abarizwa mu itorero rya Restoration Church i Masoro.

    Young Grace

    Amaze kujya mu madini menshi

    Uyu muraperikazi ari mu bahanzikazi bigaragaje cyane muri iyi njyana. Uyu we ntawabishikanyaho kuko yanyuze henshi. Uyu mubyeyi yahoze ari mu idini ya Islam nyuma mu 2017 aza gutangaza ko yakiriye agakiza gashingiye ku kwakira Yesu Kristo. Icyo gihe yahamije ko yinjiye mu idini rya 'Zeal of the Gospel Church' iyoborwa na Prophet Sultan.

    Nyuma yo kuvuga ibi yaje gushyira ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram asoma agacupa bitungura benshi. Yagiye mu rindi torero ryitwa 'River of Joy and Hope Ministries', yongera gutungurana abatirishije umwana we w'umukobwa Anca Ae' eedah Ai'Dimante' muri Kiriziya Gatorika tariki 23 Gashyantare 2020.

    Aherutse kubatirisha umukobwa we muri Miriziya Gatorika 

    Miss Mushambokazi Jordan


    Yamaze kuba umusilamukazi

    Yamamaye cyane ubwo yagaragaraga mu bakobwa 20 bahatanye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018. Mu Ukwakira umwaka ushize yatangaje ko ari mu munyenga w'urukundo n'umusore witwa Karim yongeraho ko ari we wamwinjije mu idini ya Islam kugira ngo batangire imyiteguro y'ubukwe. Ntabwo hamenyekanye neza idini yari asanzwe abarizwamo gusa rirahari.


    Yavuze ko yahinduye idini kubera umukunzi we bitegura kurushinga

    Bulldog

    Ubu yakiye agakiza 

    Umuraperi Ndayishimiye Bertrand abamuzi kuva kera bahamya ko yari mu idini ya Isalm nk’uko umwe mu bo basenganaga utifuje gutangaza amazina ye yabidutangarije. Muri Nyakanga 2020 mu kiganiro n'itangazamakuru, Bulldogg yavuze ko yinjiye mu gakiza nk'umuntu ufite byinshi yanyuzemo. 

    Yagize ati 'Nabayeho nywa itabi, urumogi, marijuwana ndetse n'inzoga nyinshi cyane nkabyuka nahindanye mfite ibikomere hose, igihe kiragera numva ko ngomba guhindura ubuzima nkaba umuntu mushya'.

    Ibi yabitangaje nyuma yo gushyira hanze EP (Extended Play) yise 'Byose kuri Jah' igizwe n'indirimbo eshanu zihimbaza Imana. Ntiyifuje kugaruka cyane ku idini cyangwa itorero runaka agiye kubarizwamo nyuma yo kwakira agakiza gusa birashoboka ko yaba asengera aho ariho hose kandi agafashwa. Igihari ni uko aho gusoma koro'ani asigaye asoma Bibiliya.

    Rutanga Eric

    Nawe yabaye umusilamu

    Ni umukinnyi w'ikipe ya Police FC, wasengeraga muri Kiliziya gatorika nyuma aza kuyoboka idini rya Islam mu 2018. Bisa n’aho yahindukiriye inkumi yitwa Umunyana Shemsa bari mu munyenga w'urukundo kugira ngo bakore ubukwe babane nk'umugabo n'umugore. Akimara kujya muri iri dini yahawe akazina ka 'Akaram'. Kugeza ubu uyu muryango ufite umwana w'umukobwa.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102399/ibyamamare-mu-rwanda-birimo-miss-mwiseneza-na-young-grace-byagiye-bihindura-amadini-namato-102399.html

  • Abamotari bo muri Gasabo biyujurije inzu ya miliyoni 60Frw – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa GECOMO bwatangaje ko iyi nzu izajya ikodeshwa nibura ibihumbi 300Frw buri kwezi agashyirwa kuri konti yabugenewe kugira ngo yunganire abanyamuryango mu mibereho isanzwe ndetse no mu yindi mishinga y'iterambere.

    Iyi nzu yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021, izajya ikodeshwa amafaranga ajye kuri konti ya koperative yahariwe ubukode bwayo noneho nka rimwe cyangwa kabiri ku mwaka hajye harebwa ibyinjiye hagenwe uko bigarukira umunyamuryango.

    Umuyobozi wa Koperative GECOMO, Ingabire Jean Baptiste, yavuze ko iyi nzu yo guturamo yubatswe mu kibanza cyaguzwe miliyoni 20Frw, ku buryo amafaranga yatwaye ngo yuzure agera kuri miliyoni 45Frw. Gusa ngo umugenagaciro yayihaye agaciro ka miliyoni 60Frw.

    Yakomeje avuga ko bahisemo umushinga wo kubaka inzu zikodeshwa kugira ngo buri munyamuryango agerweho n'inyungu y'imisanzu ye kandi mu buryo burambye.

    Ati 'Nk'abanyamuryango twahisemo gukomeza kubaka inzu zinjiza amafaranga ku buryo bizajya bigira icyo byinjiriza umumotari yaba agikora cyangwa atagikora akabona inyungu y'imisanzu yatanze.'

    Koperative GECOMO mbere yo kubaka inzu yabanje guhera ku iterambere ry'abanyamuryango binyuze mu kubafasha kubona ibikoresho byo mu rugo nka televiziyo, Gaz ndetse hari n'abahawe amabati. Irateganya kandi gukora umushinga w'ubworozi.

    Umuyobozi w'Impuzamashyirahamwe y'abamotari ku rwego rw'igihugu (FERWACOTAMO), Ngarambe Daniel yasabye abamotari kutumva ko akazi kabo ari ugutwara abantu kuri moto gusa ahubwo bakagira ibindi bitekerezo bakagura ibikorwa cyane cyane mu mitungo itimukanwa.

    Yagize ati 'Uyu mutungo uzabafasha ko bashobora no kuwutangaho ingwate muri banki bakajya bagenda bava kuri za moto bajya ku modoka kuko bafite icyo barimo gutangaho ingwate.'

    'Nibakomeze bagure ibikorwa ku buryo bizagera aho umunyamuryango niyo yaba adatwaye moto yajya akomeza agahembwa, yaba anayitwaye akagira amafaranga azajya akomeza guhabwa yiyongera ku yo yakoreye kandi yavuye kuri bya bikorwa byabo.'

    Yasabye abamotari gukorera muri koperative, gukurikirana uko ibyo batanga bikora, abashishikariza gushaka ibikorwa by'imitungo itimukanwa bizabagoboka uyu munsi n'ejo hazaza.

    Bimenyimana Ezechias umaze imyaka irenga umunani ari umunyamuryango wa GECOMO, yavuze ko iyi nzu n'indi mishinga 'bizazamura agaciro k'umugabane w'umunyamuryango'.

    Uretse iyi koperative, hari n'izindi koperative z'abamotari zifite ibindi bikorwa birimo inzu zikodeshwa, ibinamba, amagaraje n'ibindi bakesha amahugurwa bahawe n'Ikigo gishinzwe amakoperative (RCA).

    Umuhango wo gutaha iyi nzu witabiriwe n’abayobozi bandi ba koperative z’abamotari

    Iyi nzu ngo izafasha abamotari bo muri Gasabo gukomeza kwiteza imbere

    Iyi nzu yujujwe n’abamotari bo muri Gasabo ifite agaciro ka miliyoni 60Frw

    Ifite ubwiherero bw’imbere mu nzu

    Iyi nzu yubatse mu buryo bugezweho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abamotari-bo-muri-gasabo-biyujurije-inzu-ya-miliyoni-60frw

  • Minisitiri Munyangaju mu bitabiriye Car Free Day (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza Abanyarwanda umuco wo gukora siporo.

    Iyi siporo kandi ifasha abayitabira kugira ubuzima buzira umuze nk'uko bimenyerewe no ku zindi siporo zose.

    Mu busanzwe iyi siporo ikorerwa mu bice bitandukanye by'igihugu, gusa kubera icyorezo cya COVID-19 yabaye ikomorewe mu Mujyi wa Kigali.

    Nk'uko bisanzwe kuri iki Cyumweru abatuye Umujyi wa Kigali bazindukiye muri iyi siporo imaze kwigarurira imitima ya benshi.

    Aho wanyuraga hose wasangaga, abasore, inkumi, abana, abagore n'abagabo buri wese yari yabukereye mu myambaro ya siporo ari nako agerageza gukora izijyanye n'ubushobozi bwe.

    Ku basore n'inkumi wabonaga ingoga n'umuvuduko ari byose ariko kubamaze gusunikwa n'imyaka ukabona bayikora mu mbaraga nke zabo.

    Ku bana ho iyi siporo iba ari umwihariko kuko ubona bayikora bisa nko kwidagadura no gutembere, cyane ko abenshi baba bamaze icyumweru cyose mu masomo, bityo mu rwego rwo gutangira ikindi cyumweru neza bagakoresha iyi siporo nk'umwanya mwiza wo kuruhuka.

    Mu myaka hafi itanu ishize iyi siporo itangijwe ni imwe mu zikomeye mu Rwanda kandi zitabirwa n'abantu benshi bakomeye mu gihugu barimo na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

    Bitewe n'icyorezo cya Covid-19 uburyo iyi siporo yakorwaga byagiye bihinduka, aho ubu nta bantu bemerewe kugenda mu bikundi cyangwa ngo bagende baririmba. Uyitabira wese kandi asabwa kwitwaza agapfukamunwa kugira ngo niza kurangira atahe akambaye.

    Mu bindi byahindutse harimo ko abantu batagihurira mu mbuga y'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro ngo bakorere hamwe imyitozo ngororamubiri babifashijwemo n'umutoza ubifitemo ubumenyi. Kugeza magingo aya kandi ibikorwa byo gupima abantu indwara zitandura byajyaga biyiberamo ntibirasubukurwa.

    Car Free Day yasubukuwe muri Nzeri 2020, nyuma y'igihe kigera ku mezi atandatu yari imaze ihagaritswe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ni umwe mu bitabiriye Car Free Day yo kuri iki Cyumweru

    Buri wese akora imyitozo ijyanye n’imbaraga ze

    Biba ari umwanya mwiza wo kuruhura ingingo z’umubiri ku bana n’abantu bakuru

    Kunyonga igare ni bumwe mu buryo bwo gukora siporo bwifashishwa n’abantu benshi muri Car Free Day

    Hari abahitamo kuyikorana nk’umuryango

    Ysolde Shimwe (hagati) uri mu batangije uruganda rukora inkweto rwa Uzuri K&Y nawe yitabiriye Car Free Day yo kuri iki Cyumweru

    Abananiwe banyuzamo bakagenda gake

    Amafoto: Umujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-munyangaju-mu-bitabiriye-car-free-day-amafoto