Category: Uncategorized

  • Amavubi mu mikinire tutigeze tubona yanganyije na Uganda, Ombolenga arahembwa #rwanda #RwOT

    Uyu mukino watangiye ikipe y’u Rwanda isatira igaragaza ishyaka ryo gushaka igitego mu minota ya mbere ariko ntibyakunda.

    Abasore b’ikipe y’u Rwanda bakinnye umukino mwiza benshi bavuga ko batigeze bababonaho, bokeje igitutu aba Uganda dore ko mu gice cya mbere babonye koroneri eshatu mu gihe Ugada yo itigeze ibona n’imwe.

    Ba rutahizamu b’Abamuvubi banagerageje gushota mu izamu ariko amahirwe akanga nk’aho Hakizimana Muhadjiri yacenze abantu batatu agashora mu izamu ariko umupita ugakubita ku mutambiko w’izamu.

    Jacques Tuyisenge ari na we kapiteni w’iyi kipe, na we yakunze gushaka gutungura umunyezamu wa Uganda ariko bikanga dore ko hari n’amashoti yabaga yabazwemo ibitego ariko amahirwe akaba ari yo abura.

    Ikipe y’u Rwanda yihariye igice cya mbere, byatumye abasore ba Uganda na bo baza mu gice cya kabiri bahinduye imikinire kuko na bo bagerageje kugera imibere y’izamu rya Kwizera Olivier ariko bagasanga ahagaze neza.

    Umunyarwanda Fitina Ombolenga usanzwe ukinira ikipe y’ingabo z’u Rwanda (APR) ni we wahembwe nk’umukinnyi wigaragaje neza muri uyu mukino.

    Ni umukino warangiye amakipe anganya 0-0 bituma amakipe agabana amanita atatu mu gihe muri iri tsinda C, Maroc ari yo iyoboye kuko mu mukino wari wabanje yari yatsinze Togo 1-0.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Amavubi-mu-mikinire-tutigeze-tubona-yanganyije-na-Uganda-Ombolenga-arahembwa

  • COVID yahitanye bane barimo uw’imyaka 33, abanduye bashya ni 227 #rwanda #RwOT

    Aba bantu bane bishwe n’iki cyorezo, bose ni abagabo barimo ab’i Kigali batatu n’umwe wo mu Karere ka Huye.

    Aa bishwe na COVID, barimo uw’imyaka 78 y’amavuko, 61 n’w’imyaka 33 bose b’i Kigali mu gihe uw’i Huye yari afite imyaka 79.

    Kugeza ubu abamaze guhitanwa n’iki cyorezo mu Rwanda ni 146 barimo n’aba bane bapfuye kuri uyu wa 18 Mutarama 2020 mu gihe abamaze gusangwa ubwandu bwacyo bose ari 11 259.

    Hagaragaye kandi abanduye bashya 227 barimo ab’i Kigali 139, Kirehe : 20, Huye : 11, Gatsibo : 9, Gicumbi : 8, Rulindo : 7, Musanze : 7, Gisagara : 5, Nyanza : 5, Rubavu : 4, Ruhango : 3, Nyamasheke : 3, Nyamagabe : 2, Muhanga : 1, Kamonyi : 1, Karongi : 1, Kayonza : 1.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko abamze gukira iki cyorezo bose hamwe ari 7 412 barimo 49 bakize kuri uyu wa Mbere.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/COVID-yahitanye-bane-barimo-uw-imyaka-33-abanduye-bashya-ni-227

  • Dore abahanzi 10 bakomeye bari kubica bigacika kuri Billboard muri iki Cyumweru. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubuga rwa Billboard buri cyumweru, buri kwezi na buri mwaka rukora urutonde rw'indirimbo zikunzwe n'abahanzi baba bagezweho. Muri iyi nkuru turebe bamwe muri bo bamaze ibyumweru byinshi babica bigacika kuri uru rubuga barimo Justin Bieber na Ariana Grande

    1.Taylor Swift

    Taylor Alison Swift ni umuhanzi akaba n'umwanditsi mwiza w'indirimbo. Swift yatangiye umuziki wo mu bwoko bwa Country mu 2004. Amaze ibyumweru 337 ari ku isonga mu bahanzi bakunzwe kuri Billboard.

    2.Justin Drew Bieber

    Uyu muhanzi w'imyaka 26 yatangiye umuziki afite imyaka 13. Ni umunya-Canada ariko wakuriye akanatura muri Amerika. Amaze ibyumweru 307 ari mu bakunzwe kuriBillboard.

    3.Luke Combs

    Luke Albert Combs ni umuhanzi w'umunyamerika ukora Counrty. Afite imyaka 30 akaba umwanya wa gatatu awumazeho
    ibyumweru 201.

    4.Ariana Grande

    Ariana Grande-Butera yatangiye umuziki afite imyaka 15. Yavukiye muri Amerika ku ya 26 Kamena mu 1993. Amaze ibyumweru 309 ari kuri uwo mwanya wa Billboard.

    5.The Weekend

    Abel Makkonen Tesfaye wamamaye nka The Weekend yavukiye muri Canada. Amaze ibyumweru 287 ari ku mwanya wa gatanu kuri Billboard.

    6.Morgan Wallen

    Morgan Cole Wallen w'imyaka 27 na we aririmba umuziki wo mu
    njyana ya Country. Amaze ibyumweru 96 aza ku rutonde rw'uru rubuga.

    7.Harry Styles

    Harry Edward uvuka mu Bwongereza ni umuhanzi akaba n'umukinnyi wa filime. Amaze ibyumweru 80 ari ku
    mwanya wa karindwi.

    8.Billie Eilish

    Billie Eilish Pirate Baird O'Connell yamamaye akiri muto ku myaka
    19 y'amavuko. Amaze ibyumweru 124 ari kuri uwo mwanya.

    9.Pop Smoke

    Bashar Barakah Jackson wamamaye nka Pop Smoke amaze ibyumweru 43 ari ku mwanya wa cyenda kuri Billboard.

    10.Juice WRLD

    Jarad Anthony Higgins akora umuziki wo mu njyana ya rap. Yavukiye
    muri Amerika mu 1998. Yitabye Imana tariki 08/12/2019.

    Billboard igendera ku buryo indirimbo yacurujwe (sales), uburyo zikinwa kuri za radiyo, n'uburyo zigurwa hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/dore-abahanzi-10-bakomeye-bari-kubica-bigacika-kuri-billboard-muri-iki-cyumweru/

  • Ibihumbi by'abimukira bari mukivunge bajya muri America batatanijwe, basubizwa inyuma ku ngufu #rwanda #RwOT

    Umurongo munini cyane w'abantu bagana muri Leta zunze ubumwe za Amerika n'amaguru batambamiwe n'abashinzwe umutekano ndetse hakoreshwa imbaraga ubwo bari bageze muri Guatemala.

    Ibihumbi by'aba bantu bahagaritswe bari ku muhanda uri hafi y'umupaka wa Honduras ku cyumweru tariki 17 Mutarama 2021. Leta ya Guatemala ivuga ko itakwemera 'ingendo zitemewe n'amategeko z'abantu benshi'.

    Abimukira bagera ku 7,000, cyane cyane bava muri Honduras, bivugwa ko ari bo bageze muri Guatemala kuva kuwa gatanu w'icyumweru gishize.

    Mu minsi micye ishize, ikigereranyo cy'abantu 7,000 binjiye muri Guatemala bahunga ubukene n'urugomo. Benshi bava muri Honduras baba bizeye kugenda bakagera muri Mexico, bakayambuka bagera ku mupaka wa leta zunze ubumwe za Amerika n'amaguru.

    Mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2021, abantu babarirwa mu bihumbi mirongo bo muri Amerika yo hagati bagerageje kujya muri Amerika n'amaguru. Joe Biden, perezida watowe muri Amerika, yizeje kurangiza politiki zikakaye za Perezida Donald Trump ku bimukira.

    Gusa ubutegetsi bwa Biden, buzajyaho kuwa gatatu tariki 20 mutarama 2021, bwaburiye abimukira ko bagomba kureka izo ngendo, kuko politiki ku bimukira za Amerika zitazahinduka umunsi umwe.

    Habaye iki ubwo ikivunge cy'abimukira cyinjiraga muri Guatemala?

    Ubwo aba bimukira binjiraga muri Guatemala berekeza ku mupaka wa Mexico, batangiriwe n'abashinzwe umutekano benshi. Bagerageje gukomeza ku ngufu, bituma abashinzwe umutekano nabo bakoresha imbaraga barabasunika, bakoresha inkoni n'imyuka iryana mu maso, hari benshi bakomeretse.

    Abasirikare n'abapolisi bakoresheje inkoni mu kubasubiza inyuma.

    Benshi muri aba bimukira basubiye inyuma, abandi nabo bategerereza hafi aho ngo bazongere bazamuke bushya. Abandi bahungiye mu misozi iri hafi aho.

    Guillermo Díaz ukuriye urwego rushinzwe abimukira rwa Guatemala yabwiye New York Times ati: 'Ku bw'amahirwe abashinzwe umutekano babashije kubasubiza inyuma. Twasubije ibintu mu buryo mu gihe byari bikomeye cyane'.

    Itangazo ryasohowe n'ibiro bya perezida w'iki gihugu rivuga ko '…Ibi bikorwa bitemewe by'abimukira mu kivunge ntabwo tuzabyemera niyo mpamvu turi gukorana n'ibihugu duturanye ngo dukemure iki kibazo'.

    Kuki benshi bari guhunga ubu?

    Bavuga ko gutotezwa, urugomo n'ubukene ari ibya buri munsi mu bihugu byabo. Ko ibintu byabaye bibi cyane kubera inkubi z'imiyaga ikabije zangije byinshi mu bihugu byo muri America yo hagati. Bityo mu gushaka ubuzima bwiza, bifuza kugera muri Amerika aho bizeye umutekano n'umurimo.

    Abimukira bavuga ko bari guhunga ubukene n'urugomo mu bihugu byabo.

    Dania Hinestrosa, w'imyaka 23 ari kugendana n'umwana we w'umukobwa, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: 'Nta kazi, nta cyo kurya, niyo mpamvu nahisemo kujya muri Leta zunze ubumwe za Amerika'.

    Icyizere ku bimukira ubutegetsi bushya bwa Biden butanga ni indi mpamvu ituma benshi ubu bari kugerageza kujya muri Amerika kuko uwo ari gusimbura atari aboroheye.

    Ubutegetsi bwa Trump bwamaze kuvuga ko buzashyira imbere abimukira bari muri Amerika badafite ibyangombwa, ko butazibanda ku bashaka kujya muri Amerika ubu.

    Ibivunge birenga 12 birimo ibihumbi byinshi by'abimukira byahagurutse mu bihugu bitandukanye bya Amerika y'epfo mu myaka ya vuba. Kimwe mu biheruka nkuko BBC ibitangaza, ni icyavuye muri Honduras mu kwa 10/2018, Trump yakise 'igitero'. Ariko byagiye bisenyuka kubera guhangana nabyo k'ubutegetsi bwa Trump, washyize igitutu kuri Mexico, Guatemala, Hondura na El Salvador ngo barwanye ibi bivunge by'abimukira berekeza muri Amerika ya ruguru.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/ibihumbi-byabimukira-bari-mukivunge-bajya-muri-america-batatanijwe-basubizwa-inyuma-ku-ngufu/

  • Reba impamvu zituma abakundaniye ku ishuri urukundo rwabo rutaramba #rwanda #RwOT

    Niba wowe urimo gusoma iyi nkuru hashize nibura imyaka 2 urangije kwiga, subiza amaso inyuma ureba ba banyeshuri mwiganye bakundana cyane ku ishuri urasanga kubona uyu munsi bagikundana ari hafi ya ntabyo.

    Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho impamvu eshatu zituma abakundaniye ku ishuri urukundo rwabo akenshi rurangirira ku ishuri.

    1.Kuburana

    Impamvu ya mbere ituma umuhungu n' umukobwa bakundana cyane ku ishuri, ntibabihishe, bakaba bari kumwe mu ishuri, mu isomero no muri resitora ku buryo abarimu n' abandi banyeshuri babimenya ko abo bantu bakundana ariko ibyabo bikazarangira ni ubuzima bw' ishuri ni 'ukuburana umwe akajya kure y' undi'.

    Iyo ubuzima bw' ishuri burangiye umuhungu akajya iwabo n' umukobwa iwabo hari ubwo haba harimo intera ndende ntibazongere guhura bigatuma iby' urukundo rwabo birangirana no kurangiza ikizami cya Leta.

    2.Gushaka akazi

    Ku ishuri umuhungu n' umukobwa baba babayeho nk' abatesi kuko buri umwe aba atunzwe n' ababyeyi be. Iyo ageze hanze agasanga ariwe ugomba gutangira kwitunga no gushaka uko azibeshaho hari ubwo ubuzima bw' umunezero n' umuteto w' urukundo ahita abishyira hasi agashyira imbaraga mu gushaka akazi, bigatuma urukundo yakundaniye na mugenzi we ku ntebe y' ishuri rurangirira ku ishuri.

    Bibaho ko buri umwe atwara nomero ya telefone ya mugenzi we bakazakomeza guhamagarana, ariko uko iminsi igenda ishira uko guhamagarana nako kugenda gucika intege kuko baba badafite icyizere ko bazongera guhura. Wawundi wagiye gushaka akazi iyo agize amahirwe akakabona yisanga ari gukorana n' abandi uko agenda amenyana nabo hakavuka urukundo rushya rukamwibagiza uwo bakundaniye ku ishuri.

    3. Gusambana

    Rimwe na rimwe umuhungu n' umukobwa bakundanira ku ishuri hari igihe babikora bigana bagenzi babo bakundana, kuko babateye ishyari ryo gusomana no gusambana. Iyo abanyeshuri bafashe umwanzuro wo gukundana bitewe n' uko umuhungu ashyize imbere kwishimisha n' umukobwa akaba aricyo agamije, iyo ubuzima bw' ishuri burangiye burangirana na rwa rukundo nubwo abaruboneraga ku ruhande baba barabona ari urukundo ruhamye.

    Biragoye ko wabuza abanyeshuri gukundanira mu buzima bw' ishuri kuko iyo babonana kenshi buri umwe yisanga yakunze imico ya mugenzi agatangira kumwiyumvamo. Icyo abanyeshuri bakwiye gukora ni ukwirinda gukoreshwa n' urukundo ikintu cyose cyabangiriza ejo hazaza.

    Source : http://umuryango.rw/opinion/article/reba-impamvu-zituma-abakundaniye-ku-ishuri-urukundo-rwabo-rutaramba

  • Itangazo: Uwitwa Umutoni Precious yasabye guhindura amazina akitwa Umutoniwase Ntazinda Precious #rwanda #RwOT

    Uwitwa Umutoni Precious yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa Umutoniwase Ntazinda Precious mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina y'umuryango.

    Ingingo z'ingenzi yashingiyeho asaba inzego zibishinzwe guhindura amazina zikaba ziri hano hasi:

    Source : http://umuryango.rw/amatangazo-44/article/itangazo-uwitwa-umutoni-precious-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-umutoniwase

  • Impungenge ni nyinshi mu gihe amashuri 3 abanza n'ay'incuke yafunguye mu gihugu hose uretse mu mujyi wa Kigali #rwanda #RwOT

    Impungenge bafite nuko abo bana bagiye kwiga mu gihe umubare w'abandura n'abapfa bazize icyorezo cya Covid-19 ukomeje kwiyongera nk'uko iyi nkuru dukesha RBA ikomeza ivuga.

    Kuba hari abavuga ko abana batazahazwa n'iki cyorezo ndetse ngo bafite ubudahangarwa buri hejuru, Dr. Menelas Nkeshimana umwe mu baganga bakurikiranira hafi abarwayi ba COVID-19 yemeza ko ibi bidafite ishingiro ko kugeza ubu hari abana bamaze kuyirwara.

    Ati: 'Twarabibonye hari abana bamaze kuyirwara ndetse no mu nkundura ya mbere, ..na n'ubu mu nkundura ya kabiri turabafite, bivuze ko ababyeyi bakwiye kwitwararika, abarezi nabo bakitwararika….bagomba gufasha leta kugirango iby'amashuri bigende neza abana bige.'

    Yongeyeho ko imyumvire y'abana kuri covid-19 izakomeza kuba hasi bakaba basabwa kubaba hafi bakamenya ibyo barimo byose.

    Impuguke mu bumenyamuntu, Bukuru Germaine yemeza ko abana bari kuri iki kigero bazi kubahiriza amabwiriza igihe hari ababari hafi babakurikirana.

    Umuvugizi wa Police CP John Bosco Kabera avuga ko inzego zose ziteguye gukurikirana uburyo abana b'abanyeshuri bari kuri iki kigero bazarindwa iki cyorezo cyane cyane abarezi babo.

    Hari hagiye gushira umwaka abana bo mu mashuri y'incuke n'abo mu cyiciro cya mbere cy'abanza batiga kubera icyorezo cya Covid-19.

    Abo bana bagiye gusubira kwiga nyuma y'aho icyiciro cya mbere cya bakuru babo cyatangiye kwiga ku ya 2 Ugushyingo 2020 na ho icya kabiri kikaba cyaratangiye ku ya 23 Ugushyingo 2020.

    Ku munsi w'ejo tariki 17 Mutarama,MINEDUC yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, amashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye yo mu mujyi wa Kigali yo afunze guhera kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/impungenge-ni-nyinshi-mu-gihe-amashuri-3-abanza-nay-incuke-yafunguye-mu-gihugu

  • Impungenge ku muco wo gukora amasaha 24 ushobora kugenda nka nyomberi i Kigali – #rwanda #RwOT

    Wageraga mu duce tumwe na tumwe two mu Mujyi wa Kigali mu masaha akuze y'ijoro ugasanga abantu ni urujya n'uruza, ibirori reka sinakubwira, utubyiniro twuzuye abantu, utubari natwo ari uko, mbese ahenshi ntiwari kubura serivisi z'ingenzi washakaga, ijoro ryabaga ari nk'amanywa ndetse hari aho wasangaga nijoro ari bwo hashyushye kurusha ku manywa, nka Nyamirambo n'ahandi.

    COVID-19 yaraje ibyo byose ibisubiza i rudubi kuko hahise hatangira gushyirwaho ingamba zigamije kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo, zirimo gushyiraho isaha ntarengwa. Nisaha yagiye ihinduka mu bihe bitandukanye bitewe n'uko icyorezo cyabaga gihagaze, yabaye saa Yine, iba saa Moya, kuri ubu ni saa Mbili z'ijoro.

    Uretse ibi kandi muri iyi minsi ingamba zongeye gukazwa, ubwo hashyirwagaho isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba nk'isaha ibikorwa byose by'ubucuruzi bigomba kuba bifunze ubundi abantu bakerekeza mu ngo zabo saa mbili hakaba nta n'umwe ugomba kuba akiri mu muhanda.

    Benshi mu basanzwe bakorera ibikorwa by'ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko izi ngamba zakuyeho gukora amasaha 24 zatumye ibikorwa byabo bisubira inyuma, ndetse n'ayo binjizaga aragabanuka cyane kuko n'amasaha yo gukora yagabanyutse.

    Umuyobozi wa Iwacu +250 ifite akabari na resitora mu karere ka Kicukiro, Mugisha Eugène, yabwiye The New Times ko bari basanzwe bakira abakiliya benshi mu masaha y'ijoro, ariko kuva icyorezo cyaza ayo binjiza yaragabanyutse cyane.

    Yagize ati 'Turi kwinjiza make kuruta uko byari bimeze. Byabaye ngombwa ko tugabanya umubare w'abakozi kuko n'amasaha y'akazi yagabanyutse, kuri ubu dukoresha 30% y'abakozi. Abakiliya na bo baraganyutse ku kigero cya 15% ugereranyije na mbere ya COVID-19.'

    Mugisha yavuze ko bajyaga bakira abakiliya babarirwa mu 3 000 kuva saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba kugeza mu gitondo, ariko ubu ayo masaha nta kazi gakorwa bitewe n'ingamba zo kwirinda icyorezo.

    Umuyobozi wa Sawa Citi, ifite amagururiro (supermarkets) ahatandukanye mu Mujyi wa Kigali, Shyaka Alex, na we yavuze ko icyorezo cyahungabanyije cyane ibikorwa byabo.

    Ati 'Twagizweho ingaruka cyane. Ugereranyije abantu bakora mu biro bava ku kazi saa Kumi n'imwe z'umugoroba, ibyo bivuze ko baba bafite iminota mike yo kugira ibyo bagura mbere y'uko isaha yo gufunga ya saa Kumi n'ebyiri igera.'

    'No kuba ingendo hagati y'uturere zibujijwe kuri ubu, byatumye imodoka zajyaga ziza cyangwa ziva muri gare ya Nyabugogo abantu bakagura utwo kurya nta bikibaho, bivuze ko n'ayo twinjizaga yagabanyutse cyane.'

    Mu myaka 12 ishize nibwo Umujyi wa Kigali watangije ubukangurambaga bwo gukora amasaha 24, hagamijwe kuzamura ubukungu no mu masaha y'ijoro, intego ikaba yari iyo kugira umujyi utaryama, bigatuma abawutuye ndetse n'abawusura babasha kubona serivisi zose bashaka igihe cyose.

    Uyu muco wo gukora amasaha 24/24 iyo ugezweho ufasha mu kuzamura ubukungu bw'igihugu mu buryo bunyuranye, harimo gutanga imirimo, imisoro nayo ikiyongera kuko abantu baba binjiza menshi, bitewe n'uko n'igihe bakora kiba kiyongereye.

    Haribazwa rero niba uyu muco wakomwe mu nkokora n'icyorezo, uzongera kubyuka ukongera gushinga imizi mu bakora ibikorwa bitandukanye.

    Impuguke mu bukungu, Teddy Kaberuka, yavuze ko hari amahirwe ko uyu muco wazongera kugaruka nyuma y'icyorezo.

    Yagize ati 'Ubwo COVID-19 izaba irangiye cyangwa icishije make, umuco wo gukora amasaha 24 mu gihe cy'iminsi irindwi uzongera ugaruke kuko abantu basobanukiwe neza umumaro wo gukora cyane by'umwihariko nyuma y'ibihe bikomeye, kugira ngo bongere kugaruza ibyo batakaje muri ibi bihe bikomeye.'

    'Abafata ibyemezo na bo bakwiye kuvugurura imigendekere y'iyi gahunda, byatuma birushaho gutaga umusaruro, ibi bikajyana no kwita ku gushyiraho serivisi z'ingenzi mu masaha y'ijoro, nk'uburyo bwo gutwara abantu, umutekano ndetse n'ibindi.'

    Gusa yavuze ko hari ubwo bishobora kuzagorana, ugasanga nyuma y'icyorezo abantu ntibagishishikariye gusohoka ni joro nk'uko byahoze bitewe no kumenyera gukorera mu rugo no gutaha kare, yemeza ko nyuma y'icyorezo hakwiye kuzabaho ubukangurambaga bwongera gushishikariza abantu kugira umuco wo gukora amasaha 24 kuri 24.

    Mbere mu masaha nk’aya amaduka yabaga afunguye ariko kuri ubu hari impungenge z’uko uyu muco utazongera kugaruka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-ni-zose-ko-umuco-wo-gukora-amasaha-24-ushobora-kugenda-nka-nyomberi

  • Diamond Platnumz ashobora kwamburwa byinshi atunze harimo n'amazina ye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho bimenyekanye ko papa w'umuhanzi Diamond Platnumz atari Mzee Abdul kuri ubu biravugwa ko uyu musaza ashobora kurega ,uyu muhanzi akamwambura n'amazina ye yamwise aziko ari umwana we ndetse ngo akongererwaho n'ibyo yamutakajeho amurera.

    Nyina wa Diamond aviga ko Mzee Abdul atari we Se.

    Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo Mama Dangote, Nyina wa Diamond abicishije kuri Bongo5,yavuze ko umusore witwa Ricardo' avukana na Diamond kandi ko Mzee Abdul atari se wa Diamond. Yagize ati 'Ricardo Momo na Diamond ni abavandimwe, kandi Abdul ntabwo ari Se wa Diamond'.

    Mzee Abdul Juma, avuga ko niba Diamond atari umuhungu we agomba kuzishyura ibyo yamutanzeho byose ari umwana muto ari kumurera azi neza ko ari umuhungu we, akamwita amazina nk'umwana yibyariye, ibi bizasobanurwa n'urukiko agomba kwitabaza.

    Mzee Abdul Juma, niwe wise amazina Diamond Platnumz, amwita, 'Nasibu Abdul Juma Issack', aramwiyitirira, Abdul Juma, aya mazina yose yifuza ko azava kuri Diamond Planumz, akitwa andi na Se nyirizina niba ahari koko.

    Uyu musaza ubayeho mu buzima bubi, amaze igihe kirekire yaratandukanye n'umugore we, Dangote, kubera amakimbirane. Ibi byatumye n'abana be bose, banga urunuka Mzee Abdul utarigeze ugira ijambo imbere y'abo yitaga abana be, gusa Diamond we yakuze azi neza ko Se ari Mzee Abdul ariko abisobanukiwe neza amaze imyaka 31.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/diamond-platnumz-ashobora-kwamburwa-byinshi-atunze-harimo-namazina-ye/

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri yitezweho ingamba zikakaye kuri COVID-19 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, bitandukanye n'uko inama ziheruka zakorwaga abaminisitiri bateraniye muri Village Urugwiro.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byatangaje ku rukuta rwa Twitter ko 'Muri iyi nama ingamba zo gukomeza guhangana n'icyorezo cya COVID-19, ziraganirwaho.'

    Inama y'Abaminisitiri yo kuri uyu wa Mbere irasuzumirwamo ingamba ziheruka gushyirwaho ku wa 4 Mutarama, ari nayo yemeje ko ingendo zibujijwe guhera saa Mbili z'ijoro kugeza saa Kumi za mugitondo. Ni mu gihe mbere y'icyo gihe isaha yo kuba abantu bageze mu rugo yari saa Yine z'ijoro.

    Mu zindi ngamba zari zashyizweho harimo kuba ibikorwa byose by'abikorera harimo iby'ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n'amaduka (malls and markets) bizajya bifunga saa Kumi n'Ebyiri za nimugoroba.

    Muri iyo nama kandi Guverinoma y'u Rwanda yahisemo guhagarika ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo rusange hagati y'uturere dutandukanye tw'igihugu no hagati y'uturere n'Umujyi wa Kigali.

    Kuva mu mpera z'umwaka ushize, umubare w'abandura n'abahitanwa na Coronavirus ukomeje kwiyongera ubutitsa, aho imibare ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko kuva ku wa 11 Mutarama kugeza ku wa 17 Mutarama 2021, habonetse abantu 1402 basanganywe iki cyorezo mu gihe abitabye Imana biyongereyeho 22.

    Ubwiyongere bw'iyi mibare buri mu byatumye Minisiteri y'Uburezi kuri iki Cyumweru itangaza ko amashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye mu Mujyi wa Kigali afungwa mu gihe cy'ibyumweru bibiri.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko mu Nama y'Abaminisitiri y'uyu munsi aribwo habaho kuganira n'abandi bayobozi bakareba niba koko gufunga amashuri yose bishoboka.

    Yagize ati 'Turumva tutifuza kongera guhagarika amashuri burundu, cyeretse igihugu cyose cyongeye gusubira muri guma mu rugo.'

    Hitezwe ingamba zikakaye…

    Kuba Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, biri mu bigaragaza ubukana icyorezo cya Coronavirus gifite muri iyi minsi.

    Hagati ya tariki 4-15 Mutarama 2021, ni ukuvuga mu minsi 11 gusa mu Rwanda hari hamaze gupfa abantu 36, mu gihe 1897 bashya bayanduye.

    Imibare y'abandura n'abahitanwa na Coronavirus ni kimwe mu biteye inkeke zaba inzego z'ubuzima ndetse n'abaturage ubwabo harimo n'abasanga gushyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo ari icyemezo gishoboka kandi gishobora gufatwa.

    Nko ku wa 17 Mutarama 2021, abantu babiri bo mu Mujyi wa Kigali bishwe na COVID-19 mu gihe mu Rwanda hose mu bipimo 5395 habonetsemo 182 banduye iki cyorezo giterwa n'agakoko ka Coronavirus.

    Kuva ku wa 14 Werurwe 2020, ubwo umurwayi wa mbere yabonekaga mu Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo 796 867; muri byo abantu 11 032 basanzwemo ubwandu mu gihe abagera ku 7363 bayikize. Kuri ubu abarwayi 3527 ni bo bakiri kwitabwaho mu gihe 142 bitabye Imana.

    AMAKURU AGEZWEHO

    Perezida Kagame ayoboye Inama y'Abaminisitiri yitezwemo ingamba nshya zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukaza umurego mu gihugu. pic.twitter.com/WAjptrZGLc

    — IGIHE (@IGIHE) January 18, 2021

    Perezida Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri yitezweho ingamba zikakaye kuri COVID-19

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu bitabiriye iyi nama

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga bitandukanye n’uko byakorwaga mbere kuko yakorerwaga muri Village Urugwiro ku Kacyiru

    Muri iyi nama hashobora gufatirwamo ingamba zikakaye ku cyerekezo gishya cyo guhashya icyorezo cya COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yayoboye-inama-y-abaminisitiri-yitezweho-ingamba-zikakaye-kuri