Category: Uncategorized

  • Guverinoma yijeje ubufasha burimo ibiribwa ab'amikoro make n'abarya ari uko bakoze muri Kigali – #rwanda #RwOT

    Ku wa 27 Weruwe 2020, ubwo hari hashize iminsi mike abanyarwanda bashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo ku nshuro ya mbere nibwo hatangijwe gahunda yo kugoboka abatishoboye n'ababonaga ibyo kurya ari uko bakoze imirimo yabo ya buri munsi.

    Iyi gahunda yo guha inkunga abatishoboye yashyizweho na Perezida Kagame, avuga ko leta yiteguye gukora ibishoboka byose mu gusigasira imibereho myiza y'abaturage muri rusange by'umwihariko abatishoboye.

    Icyo gihe imiryango 194.811 yo hirya no hino mu gihugu ni yo yahawe ibyo kurya mu minsi igihugu cyamaze muri Guma mu Rugo.

    Mu gihe abatuye mu Mujyi wa Kigali bashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Mutarama, Minisitiri w'Ubutetetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko nk'uko byakozwe mu bihe byashize ari nako bizakomeza gukorwa kandi inzego zibishinzwe ziteguye gufasha abaturage.

    Minisitiri Prof Shyaka ati 'Leta yacu iriteguye, inzego zitandukanye z'igihugu ziriteguye, tuzi ko iyo habayeho guma mu rugo abantu bafite ubushobozi butandukanye. Hari ababa bafite intege nke, hari abafungura ari uko bakoze n'abo bikoma mu nkokora ugasanga ubuzima bwabo burahazahariye cyangwa bakaba banasonza cyane. Ibyo byose rero birateguwe.'

    'Ndagira ngo mbwire abadukurikiye bo mu Mujyi wa Kigali rwose hatagira ugira ubwoba bw'amafunguro n'icyamutunga muri ibi byumweru kubera gahunda ya guma mu rugo. Inzego zirahari twateguye uburyo twabikora.'

    Minisitiri Prof Shyaka yavuze kandi ko abaturage basabwa gutinya COVID-19 aho gutinya inzara kuko icyorezo gifata abantu bose kitarebye ngo umuntu yaburaye, arahaze cyangwa ni umusirimu.

    Yakomeje agira ati 'Gusa twagira ngo tubasabe, ikintu gikomeye ni uko batinya COVID-19 aho gutinya inzara, twirinde nicyo gikomeye. COVID-19 ntabwo ari indwara y'abakire, twese twirinde abantu bose biragaragara, ari abo ihitana n'abayirwara ikabazahaza.'

    'Turagira ngo ikibazo cy'ibyo kurya ntabe aricyo kiraza ishinga abaturage ahubwo barazwe ishinga no kuvuga ngo iki kiburagasani turakirinda gute. Ikindi nagira ngo nongereho nasaba […] buriya iyo umuntu atubahirije amabwiriza aba yishyira mu kaga ariko nawe umureba ugaceceka aba akagushyiramo.'

    Muri iyi gahunda yo kunganira abaturage bahabwa ibiribwa, urutonde rw'abababaye kurusha abandi rukorwa na komite ziri ku Mudugudu no ku Kagali zikunganirwa na komite zo ku rwego rw'Umurenge.

    Abatishoboye bazagobokwa bahabwe ibyo kurya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-yijeje-ubufasha-burimo-ibiribwa-ab-amikoro-make-n-abarya-ari-uko

  • Joe Biden ni we wa mbere ugiye kuyobora Ameri… – #rwanda #RwOT

    Joe Biden akaba ariwe ugiye kuyobora Amerika bwa mbere akuze cyane dore ko nta wundi mu Perezida wayiyoboye ungana nawe, umwungirije uzamubera visi Perezida Kamala Harris nawe yanditse amateka nk'umugore wa mbere ugiye kuri uwo mwanya. Ese aba bayobozi bombi bagiye barangwa n’iki mu buzima bwabo?

    Joe Biden yaranzwe n'iki kuva akivuka kugeza abaye Perezida wa Amerika?

    Uyu mugabo uzwi cyane nka Joe Biden ariko ufite amazina Joseph Robinette Biden, Jr. ni umwana wa mbere muri bane, uvuka kuri Catherine Eugenia Finnegan Biden (nyina) na Joseph Robinette Biden, Sr. Biden yavukiye muri Scranton ho muri Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuka ku itariki ya 20 Ugushyingo, mu mwaka wa 1942, ibisobanuye ko afite imyaka 77 y’amavuko-bikamugira umuntu wa mbere ushaje/ukuze utorewe kuyobora Amerika.

    Ubwo Joe Biden yari amaze kugera ku myaka icumi (10) y'amavuko, umuryango we wimukiye mu kandi gace kitwa Delaware. Aha, bahimukiye ubwo umuryango warimo ushaka imirimo myiza, ahantu Joe bivugwa ko yaje no kwishimira ndetse akanahita murugo. Yagiye mu mashuri, aho muri kaminuza yize aza guhabwa impamyabumenyi mu Ishuri ry'amategeko muri Kaminuza ya Syracuse.

    Nyuma gato yo gusoza amashuri ye ya kaminuza, yahise agaruka muri Delaware aho yahise aba umunyamategeko, ndetse bidatinze yiyamamariza (bwa mbere) kuba umwe mu bagize akanama kayobora agace ka New Castle. Aha hari hagati y'umwaka wa 1970 na 1972.

    Nyuma y'intsinzi Joe Biden yari akomeje kugeraho mu myaka ye y'ubuto, yaje kwiyemeza gukomeza ubuzima bwe n'uwo yakundaga, Neilia Hunter we bashyingiranywe muri New York ndetse baza no kwibaruka abana batatu. Hadaciyeho igihe kinini, umugore (Neilia) we ndetse n'umwana we muto w'umukobwa (Naomi) bapfiriye mu mpanuka y'imodoka, ndetse n'abahungu be babiri (Beau, Hunter) bakomerekeramo bikomeye.

    Uretse kuba yarimo anyura mu bihe bimukomereye (byo kubura umugore n'umwana, abandi bagakomereka), yari amaze igihe kigera ku kwezi atorewe kuba Senateri, ku myaka ye 29 gusa. Mu mateka y'Ubusenateri muri Amerika, Joe Biden yari abaye uwa 15 muto muri aka kazi. Ni mu mwaka wa 1972.

    Mu kazi yari afite nk'umusenateri, Joe, yarebaga cyane ku mibanire n'amahanga, ubutabera mu byaha (guhashya ibyaha), ndetse n'ibirebana n'ibiyobyabwenge. Muri aka kazi yagatorewe ubugira gatandatu.

    Mu mwaka wa 1977, Joe yaje gushakana na Jill Jacobs wari umwarimu w'Icyongereza, hadaciyeho igihe kirekire mu mwaka wa 1980 baje kwibaruka umwana wabo wa mbere w'umukobwa. Yaje guhabwa amazina n'abahugu ba Joe, bamwita Ashley Blazer.

    Joe mu mwaka wa 1988, Joe Biden yaje gutanga kandidatire ye ngo yiyamamarize kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko aza kuyikuramo bitewe n'uko byagaragajwe ko yakoreshejemo amwe mu magambo yakuwe mu bikorwa byo kwiyamamaza by'umukandida w'ishyaka rya Labour Party ryo mu Bwongereza.

    Mu mwaka wa 2008 tariki 23 za Kanama, Barack Obama yatangaje ko ahisemo Joe Biden nka Visi Perezida baziyamamazanya. Baje kugera ku ntsinzi yabo batsinze John McCain na Sarah Palin, hanyuma muri Mutarama, tariki 20, 2009, bahabwa indahiro zibinjiza muri White House.

    Mu mwaka wa 2012, Obama na Biden baje kongera kugirirwa icyizere n'Abanyamerika batorerwa kuyobora Amerika kuri manda yabo ya kabiri. Gusa Biden ntabwo yigeze yiyamamaza mu mwaka wa 2016 ku mwanya wa Perezida, bitewe n'uko mu mwaka wawubanjirije umuhungu we mukuru yari yitabye Imana kubera kanseri yo mu bwonko.

    Joe Biden yongeye kwiyemeza kujya guhatanira umwanya wo kuyobora igihugu cya Amerika muri uyu mwaka. Ni urugamba rutari rworoshye aho yahatanaga na Donald Trump usanzwe ari Perezida w’iki gihugu. Aya matora yari ahanzwe amaso n'isi yose muri rusange hibazwa uza kuyatsinda, Joe Biden yegukanye intsinzi atsinda Donald Trump.

    Ugutsinda kwe ntikwashimishije na gato Donald Trump kuko yavugaga ko bamwibye amajwi ndetse agasaba ko basubiramo kuyabara. Abashyigikiye Donald Trump nabo ntibari boroheye Joe Biden na busa kuko wasangaga bamwibasira ku mbuga nkoranyambagabavuga ko ashaje adakwiriye kuba Perezida.

    Nk’uko ukuri guca mu muriro ntigushye ntibyatinze byemezwa ko Joe Biden bidasubirwaho ariwe Peresida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe na Visi Perezida Kamala Harris, aba bombi ku munsi w'ejo ku itariki 20/01/2021 nibwo bazarahira ku mugaragaro.

    Kamala Harris ugiye kuba umugore wa mbere kuba Vice Peresida wa Amerika yaranzwe n'iki kugeza atsindiye uyu mwanya?

    Kamala Devi Harris yavutse kuwa 20 Ukwakira 1964 Oakland muri leta ya California, ababyeyi be ni Donald J. Harris na Shyamala Gopalan. Nyina umubyara afite inkomoko mu Buhinde naho Se agakomoka muri Jamaica. Shyamala umubyeyi wa Kamala yari umushakashatsi ku ndwara ya Kanseri akaba yaritabye Imana mu mwaka wa 2009 naho Donald Harris se umubyara akaba umwarimu muri Kaminuza ya Stanford University.

    Kamala Harris avukana n'umuvandimwe we umwe witwa Maya Harris, ababyeyi be batandukanye we n'umuvandimwe we bakiri bato cyane, Kamala yari afite imyaka 7 gusa y'amavuko.

    Urugendo rwe rw'amashuri

    Ku myaka 12 y'amavuko Kamala n'umuvandimwe we bimukiye mu mujyi wa Montreal muri Canada aho nyina ubabyara yari agiye gukora mu bitaro bya Jewish General Hospital abifatanya no kwigisha muri kaminuza ya McGill University. Muri urwo rwego Kamala yaje gutangirira amashuri ye yisumbuye mu ishuri rwo mu mujyi wa Quebec aho yaje gusoreza mu mwaka 1981.

    Kaminuza yayikomereje muri kaminuza ya Howard University akaba yarahakuye impamyabumenyi mu bijyanye n'ubugeni, ubumenyi muri politiki n'ubukungu (Bachelor of Arts in political Science and Economics), iyi kaminuza yayisorejemo amasomo mu mwaka 1986. Nyuma yaje no gukomereza mu ishuri rw'amategeko muri kaminuza yo muri California (University of California).

    Ubuzima bwite bwa Kamala Harris

    Kamala Harris yashakanye na Douglas Emhoff kuwa 22 kanama 2014 Santa Barbara muri California. Kamala n'umugabo we Emhoff nta mwana bafitanye gusa barera abana 2 b'umugabo we yabyaranye n'uwahoze ari umugore we wa mbere. Uyu mugore ni umuyoboke w'idini ry'Ababatitsa muri San Fransisco.

    Imwe mu mirimo yakoze

    Uyu mugore yakoze imirimo myinshi itandukanye harimo nko kuba Meya w'umujyi wa San Franscisco, umushinjacyaha mukuru ndetse n'umusenateri n'indi myinshi itandukanye. Uyu mugore nawe yari mu bademokarate biyamamarizaga guhagararira iri shyaka mu matora azaba uyu mwaka, nyuma ni bwo yaje kuvanamo kandidatire ye maze ashyigikira Joe Biden.

    Kuwa 11 Kanama ni bwo Joe Biden yaje gutangaza ko yahisemo uyu mugore nk’uwo yifuza ko yazamubera Visi Perezida aramutse atsinze amatora, aba abaye umuntu wa mbere ufite inkomoko yo muri Aziya na Amerika (Asian-American) ugiye ku mwanya w’abiyamamariza kuba Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Kamala Harris aya matora yaje kuyatsinda we na Joe Biden bimugira umugore uciye agahigo ko kuba Visi Perezida w'igihugu cy’igihanganye cya Amerika. Uyu mugore kandi uretse kuba afite amaraso y'Abahinde anafite amaraso y'Abirabura.

    Bimwe Utari Umuziho

    1) Kamala Harris yavutse mu muryango w'impunzi. Se yitwa Donald J Harris akomoka mu gihugu cya Jamaica, nyina umubyara yitwa Shyamala Gopalan akaba ari umuhindekazi.

    2)Guhera ku myaka 12 Kamala Harris yahoraga abwira ababyeyi be ko yifuza kuzaba umwanditsi w'ibitabo by'abana, yanamaraga umwanya munini asoma ibitabo by'abana bigizwe n'ibishushanyo.

    3) Niwe wabaye umwiraburakazi ufite amaraso y’Abahinde wa mbere ku mwanya w'umucamanza mukuru w’agace ka California.

    4) Kamala Harris by’umwihariko ni we wabaye umwiraburakazi wa mbere wabaye umusenateri w’agace ka California.

    5) Uretse kuba yarabaye umwiraburakazi wa mbere wiyamamarije ku mwanya w’ubu Visi Perezida, yanabaye umugore wa gatatu mu mateka ya Amerika wahataniye uyu mwanya kuko mbere ye hari babiri babikoze gusa ntibatsinda, abo bagore ni Sarah Palin ndetse naGeraldine Ferraro.

    6) N’ubwo yagiye muri politiki ntabwo byamubujije gusohoza inzozi ze zo kwandika ibitabo. Kugeza ubu Kamala Harris afite ibitabo 3 yanditse. Muri 2009 yanditse icyitwa Smart on Crime, muri 2019 yanditse icyitwa The Truths We Hold, nyuma y’icyo yakurikijeho icyitwa Superheroes Are.

    Ku myaka 56 Kamala Harris agiye kuba Visi Perezida wa Amerika ateganijwe kuzabirahirira ejo ku itariki 20/01/2021 aho azarahirana na Perezida Joe Biden ari nawe wamuhisemo kumubera umwungirije.

    Src:www.wikipedia.com,www.indianexpress.com,www.complexmagazine.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102450/joe-biden-ni-we-wa-mbere-ugiye-kuyobora-amerika-akuze-cyane-amateka-yubuzima-bwe-na-kamala-102450.html

  • Rubavu: Babiri bafashwe bashaka gutanga ruswa banafite inyandiko mpimbano – #rwanda #RwOT

    Aba bombi baracyekwaho icyaha cyo gutanga ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 540 bayahaga umukozi wa MTN ngo abahe imirongo y’itumanaho (Sim Cards) 100 zikoreshwa mu buryo bwo guhererekanya amafaranga mu buryo buzwi nka Momo Pay. Aba bantu kandi banafatanwe impapuro mpimbano za kimwe mu bigo byakira abashyitsi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko gufatwa kw’aba bombi byaturutse ku makuru Polisi yahawe ubwo aba basore bazaniraga ruswa y’ibihumbi 540 by’amanyarwanda umukozi w’iki kigo cy’itumanaho ngo abahe izi sim card ijana.

    Yagize ati “Ubusanzwe izi sim card za MoMo Pay zitangirwa ubuntu ariko ukazihabwa uzanye nimero iranga usora(TIN Number), naho bo basabye uyu mukozi ko ashaka abo azibaruraho kuko bo nta nimero iranga usora bari bafite ari nayo mpamvu bashakaga kumuha ruswa ngo abibakorere ubundi nabo bajye kuziha abazikoresha mu buryo bw’uburiganya. Aba basore rero ubwo barimo batanga iyo ruswa uwo bashakaga kuyiha yahise abimenyesha Polisi ikorera mu Murenge wa Gisenyi ihita ibafata.”

    CIP Karekezi avuga ko umwe yabanje kohereza ibyangombwa by’ibihimbano biri mu mazina ya kimwe mu bigo byakira abashyitsi hano mu Rwanda (Centre d’acueille), abyohereza kuri nimero ya Telefoni y’umukozi wa MTN bashakaga guha ruswa, uwo musore ntasobanura aho yakuye ibyo byangombwa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko kwishyura hakoreshejwe uburyo bwa MoMo Pay ari ikintu cyashyizwemo imbaraga na Leta kuva aho icyorezo cya COVID-19 kiziye mu rwego rwo kwirinda guhererekanya amafaranga mu ntoki kuko byashoboraga kuba intandaro yo kwanduzanya cyangwa gukwirakwiza COVID-19.

    Ati “Iyi ni gahunda yashyizwemo imbaraga na Leta y’uko abacuruzi bazajya bakoresha ubu buryo bwa Momo pay hirindwa guhanahana amafaranga mu ntoki umuntu akaba yakwanduza undi covid-19.”

    CIP Karekezi akomeza avuga ko aba basore bari basobanukiwe akamaro k’izi sim card kuko bigeze no gukora muri serivisi zo koherereza abantu amafaranga no kuyakira bashakaga kujya bacuruza izi sim card mu buryo bw’uburiganya (magendu) babinyujije ku bantu bacuruza izi serivisi (Agents.)

    CIP Karekezi yibukije abacuruzi kujya batunga Momo pay bazi neza aho iyo mirongo yavuye mu rwego rwo kwirinda ibihombo kuko bashobora gutunga izo zicuruzwa mu buryo bwa magendu.

    Yaboneyeho kwibutsa abagifite ingeso yo kumva ko bahabwa serivisi ari uko batanze ruswa bibeshya cyane. Yashimiye abatanze amakuru yatumye aba bombi bafatwa asaba abaturage muri rusange kujya bihutira gutangira amakuru ku gihe y’abakora ibinyuranyije n’amategeko.

    Bombi bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi ngo bakorerwe iperereza n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ruhakorera.

    Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa, ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 276 ivuga ko Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-babiri-bafashwe-bashaka-gutanga-ruswa-banafite-inyandiko-mpimbano

  • Guverinoma yijeje ubufasha burimo ibiribwa ab’amikoro make n’abarya ari uko bakoze muri Kigali – #rwanda #RwOT

    Ku wa 27 Weruwe 2020, ubwo hari hashize iminsi mike abanyarwanda bashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo ku nshuro ya mbere nibwo hatangijwe gahunda yo kugoboka abatishoboye n’ababonaga ibyo kurya ari uko bakoze imirimo yabo ya buri munsi.

    Iyi gahunda yo guha inkunga abatishoboye yashyizweho na Perezida Kagame, avuga ko leta yiteguye gukora ibishoboka byose mu gusigasira imibereho myiza y’abaturage muri rusange by’umwihariko abatishoboye.

    Icyo gihe imiryango 194.811 yo hirya no hino mu gihugu ni yo yahawe ibyo kurya mu minsi igihugu cyamaze muri Guma mu Rugo.

    Mu gihe abatuye mu Mujyi wa Kigali bashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Mutarama, Minisitiri w’Ubutetetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yavuze ko nk’uko byakozwe mu bihe byashize ari nako bizakomeza gukorwa kandi inzego zibishinzwe ziteguye gufasha abaturage.

    Minisitiri Prof Shyaka ati “Leta yacu iriteguye, inzego zitandukanye z’igihugu ziriteguye, tuzi ko iyo habayeho guma mu rugo abantu bafite ubushobozi butandukanye. Hari ababa bafite intege nke, hari abafungura ari uko bakoze n’abo bikoma mu nkokora ugasanga ubuzima bwabo burahazahariye cyangwa bakaba banasonza cyane. Ibyo byose rero birateguwe.”

    “Ndagira ngo mbwire abadukurikiye bo mu Mujyi wa Kigali rwose hatagira ugira ubwoba bw’amafunguro n’icyamutunga muri ibi byumweru kubera gahunda ya guma mu rugo. Inzego zirahari twateguye uburyo twabikora.”

    Minisitiri Prof Shyaka yavuze kandi ko abaturage basabwa gutinya COVID-19 aho gutinya inzara kuko icyorezo gifata abantu bose kitarebye ngo umuntu yaburaye, arahaze cyangwa ni umusirimu.

    Yakomeje agira ati “Gusa twagira ngo tubasabe, ikintu gikomeye ni uko batinya COVID-19 aho gutinya inzara, twirinde nicyo gikomeye. COVID-19 ntabwo ari indwara y’abakire, twese twirinde abantu bose biragaragara, ari abo ihitana n’abayirwara ikabazahaza.”

    “Turagira ngo ikibazo cy’ibyo kurya ntabe aricyo kiraza ishinga abaturage ahubwo barazwe ishinga no kuvuga ngo iki kiburagasani turakirinda gute. Ikindi nagira ngo nongereho nasaba […] buriya iyo umuntu atubahirije amabwiriza aba yishyira mu kaga ariko nawe umureba ugaceceka aba akagushyiramo.”

    Muri iyi gahunda yo kunganira abaturage bahabwa ibiribwa, urutonde rw’abababaye kurusha abandi rukorwa na komite ziri ku Mudugudu no ku Kagali zikunganirwa na komite zo ku rwego rw’Umurenge.

    Abatishoboye bazagobokwa bahabwe ibyo kurya

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guverinoma-yijeje-ubufasha-burimo-ibiribwa-ab-amikoro-make-n-abarya-ari-uko

  • Iby’imbunda byanze, FLN yerekeza amaso ku muhakanyi Judi Rever nk’umucunguzi – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyamenyekanishijwe binyuze mu butumwa bivugwa ko bwaturutse kuri Brig Gen Hakizimana Antoine uzwi nka Jeva, akaba ari we uhuza Ibikorwa bya CNRD/FLN, aho abarizwa mu Ishyamba rya Kibira mu Burundi.

    Ubwo butumwa bwashyizweho umukono n’Umujyanama wa FLN, Mvuyekure Ramazani, ku wa 16 Mutarama 2021, buhamagarira abiswe abavandimwe, impirimbanyi zo guharanira uburenganzira zavukijwe, gutahiriza umugozi umwe bagashyigikira abanyamahanga barimo na Judi Rever bavuga ko batereranye.

    Iyi migirire ya FLN isa n’iy’umurwayi uri nko ku mashini imwongerera umwuka kuko uwo ahumeka washize. Ubusanzwe uyu mutwe ufite igisirikare cyawo ariko umwaka ushize wawusize iheruheru kuko wacitse umutwe mu buyobozi bwawo; binyuze mu bitero simusiga byagabwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse abari mu buyobozi bwawo bari mu gihome iyo za Mageragere n’ahandi.

    Kuva abayobozi bakuru b’Umutwe w’Inyeshyamba za FLN barimo Nsabimana Callixte Sankara wari Umuvugizi wawo, Nsengimana Herman wamusimbuye na Paul Rusesabagina bafataga nka ‘shebuja’ bafatwa, ahazaza hawo kimwe n’ah’abandi barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda hakomeje kujya mu kaga kuko abayigize badasiba gupfa no gufatwa umunsi ku wundi.

    Rusesabagina yunze ubumwe n’abahuzamugambi be bibumbiye mu mashyaka atandukanye arimo RRM (Rwandese Revolutionary Movement) na CNRD Ubwiyunge, bashinga Ihuriro ry’Amashyaka ryitwa MRCD (Mouvement Rwandais pour le Changement Démocratique) akaba ari na we wari uriyoboye.

    Iri huriro ryashinze Umutwe w’Ingabo witwa FLN ari nawo wigambye ibitero by’iterabwoba byagabwe ku butaka bw’u Rwanda, birimo icyo ku wa 19 Kamena 2018 cyagabwe muri Nyaruguru mu Murenge wa Nyabimata kigahitana abantu batatu. Hari n’icyagabwe muri Nyamagabe mu Ukuboza 2018 gihitana ubuzima bw’abantu batandatu, 19 barakomereka.

    Kuri ubu FLN isa n’iyabuze epfo na ruguru kuko na Rusesabagina wari mu batera inkunga ibikorwa byawo byo guhungabanya ituze ry’u Rwanda, ubu aturije i Mageragere aho ategereje kuburanishwa ku byaha birimo n’iterabwoba akurikiranyweho.

    Mu ntangiriro z’uku kwezi kandi Lt. Colonel Butera Didier wari Umujyanama mu bya Gisirikare muri CNRD/FLN, yishwe arashwe n’ingabo za Congo FARDC ahitwa Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo.

    CNRD/FLN isa n’iyatsinzwe mu rugamba rw’amasasu, yahinduye umuvuno. Mu butumwa bukubiye mu itangazo ubuyobozi bwayo bwageneye abahuje umugambi mu gushaka guhungabanya u Rwanda.

    Iyi isa nk’iturufu nshya ku bafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda kuko iy’amasasu yo isa n’iyananiranye burundu kuko ugerageje gucokoza u Rwanda asanga ari gukubita ku rutare.

    Iryo tangazo ribakangurira kwisuganya, bakishyira hamwe kugira ngo bafashe abashyigikiye urugamba bavuga ko ari urwo kuva mu kaga bavuga ko bamazemo imyaka irenga 30.

    Rikomeza rigira riti “Tumaze kubona ko twatereranye abakorerabushake b’abanyamahanga batahwemye kutwitangira , kubera iterabwoba umwanzi FPR yadushyizeho, kugira ubwoba , isoni, ipfunwe no kutemera Ubuhutu Bwacu ku mugaragaro maze ngo guharanire uburenganzira bwacu twavukijwe nk’Abahutu barokotse, kudakorera hamwe, kutuzuza, gupingana, kutabona kimwe no kudasobanura kimwe ibibazo byacu kandi tubihuje kubera nta murongo ngenderwaho duhuriyeho , kutabona igihe gihagije cyo gutekereza no kwigira hamwe ibibazo byingutu bitwugarije.’’

    FLN mu buryo busa no kweza Judi Rever imugaragaza nk’uwerekanye ubwitange, umurava, ubuhanga, ubucukumbuzi, ubushishozi n’impuhwe mu guharanira uburenganzira abo uyu mutwe wita ‘Abahutu’ bavukijwe.

    Iti “Duhaye agaciro ukwihangana no gushirika ubwoba ‘Mama wacu Judi Rever’ yagaragaje mu bigeragezo n’inzitizi yagiye ahura nabyo.’’

    Mu kumushyigikira muri uwo mugambi we wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyamuryango ba FLN basabwe kwitabira igikorwa cyo gutanga imikono irimo amazina, umujyi n’igihugu batuyemo mu kwerekana ko bamuri inyuma.

    Judi Rever ni umwanditsi akaba n’umunyamakuru, ari mu banyamahanga bazwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

    Uyu mugore yamenyekanye cyane kubera ibitekerezo n’inyandiko ze zisebya ubuyobozi bw’u Rwanda ndetse agahakana na Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni imwe mu mezi atatu gusa.

    Mu minsi ya vuba ku wa 7 Mutarama 2021, Judi Rever yatumiwe n’umunyamakuru Stéphane Bureau wa Radio Canada, amuha umwanya wo kuvuga ku gitabo yise ‘L’éloge du sang, Les crimes du Front patriotique rwandais’.

    Muri icyo gitabo cyasohokeye mu nzu ya Penguin Random House muri Werurwe 2018, Judi ashinja FPR Inkotanyi yabohoye igihugu ikanahagarika Jenoside, ko yinjiye mu Nterahamwe ndetse yanagize uruhare mu kwica Abatutsi.

    Rever ngo ashingira kuri raporo y’ibanga y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) ariko itagaragara muri icyo gitabo, akanavuga mu Rwanda habayeho Jenoside ebyiri zirimo iyahitanye Abahutu basaga 500 000.

    Anashinja ubuyobozi bw’u Rwanda guhanura indege ya Perezida Juvénal Habyarimana, ibintu impuguke zinyomoza kuko zagaragaje neza ko aho yarasiwe hagenzurwaga n’abasirikare ba leta y’icyo gihe.

    Nyuma y’icyo kiganiro, abanyamuryango ba PAGE Rwanda bandikiye ubuyobozi bwa Radio Canada, bagaragaza agahinda batewe no kuba yaremeye gutambutsa ikiganiro nk’icyo kivuga ibihabanye n’ibyabaye.

    Bavuga ko ibyo avuga bidafite gihamya, akirengagiza ubundi buhamya n’ubushakashatsi butabarika bumaze igihe butangwa haba mu nyandiko, amashusho n’ibindi, bitanga ukuri n’umucyo kuri Jenoside.

    Bagaragaje ko bibabaje kuba ikinyamakuru cyubashywe nka Radio Canada gishobora kuba umuyoboro w’ibitekerezo rutwitsi bihakana Jenoside, ntikinahe umwanya urundi ruhande ngo rusobanure ukuri kwarwo.

    Radio Canada yasabwe gusiba icyo kiganiro ku miyoboro yayo, kwisegura mu ruhame ku barokotse Jenoside n’abayikurikira bakomerekejwe nacyo ndetse “no gutegura ikindi kuri iyo ngingo.”

    Judi Rever yagiye akora uko ashoboye ngo abone umwanya ahantu hatandukanye haba mu biganiro mu binyamakuru, mu nama n’ahandi ariko Abanyarwanda bazi ukuri kw’amateka bakamwamagana.

    Brig Gen Antoine Hakizimana uzwi nka Jeva ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri FLN yahinduye imikorere yerekeza amaso kuri Judi Rever

    Judi Rever ni umwe mu bantu bizwi neza ko apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iby-imbunda-byanze-fln-yerekeza-amaso-ku-muhakanyi-judi-rever-nk-umucunguzi

  • Rubavu: Babiri bafashwe bashaka gutanga ruswa banafite inyandiko mpimbano – #rwanda #RwOT

    Aba bombi baracyekwaho icyaha cyo gutanga ruswa ingana n'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 540 bayahaga umukozi wa MTN ngo abahe imirongo y'itumanaho (Sim Cards) 100 zikoreshwa mu buryo bwo guhererekanya amafaranga mu buryo buzwi nka Momo Pay. Aba bantu kandi banafatanwe impapuro mpimbano za kimwe mu bigo byakira abashyitsi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko gufatwa kw'aba bombi byaturutse ku makuru Polisi yahawe ubwo aba basore bazaniraga ruswa y'ibihumbi 540 by'amanyarwanda umukozi w'iki kigo cy'itumanaho ngo abahe izi sim card ijana.

    Yagize ati “Ubusanzwe izi sim card za MoMo Pay zitangirwa ubuntu ariko ukazihabwa uzanye nimero iranga usora(TIN Number), naho bo basabye uyu mukozi ko ashaka abo azibaruraho kuko bo nta nimero iranga usora bari bafite ari nayo mpamvu bashakaga kumuha ruswa ngo abibakorere ubundi nabo bajye kuziha abazikoresha mu buryo bw'uburiganya. Aba basore rero ubwo barimo batanga iyo ruswa uwo bashakaga kuyiha yahise abimenyesha Polisi ikorera mu Murenge wa Gisenyi ihita ibafata.”

    CIP Karekezi avuga ko umwe yabanje kohereza ibyangombwa by'ibihimbano biri mu mazina ya kimwe mu bigo byakira abashyitsi hano mu Rwanda (Centre d'acueille), abyohereza kuri nimero ya Telefoni y'umukozi wa MTN bashakaga guha ruswa, uwo musore ntasobanura aho yakuye ibyo byangombwa.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba avuga ko kwishyura hakoreshejwe uburyo bwa MoMo Pay ari ikintu cyashyizwemo imbaraga na Leta kuva aho icyorezo cya COVID-19 kiziye mu rwego rwo kwirinda guhererekanya amafaranga mu ntoki kuko byashoboraga kuba intandaro yo kwanduzanya cyangwa gukwirakwiza COVID-19.

    Ati “Iyi ni gahunda yashyizwemo imbaraga na Leta y'uko abacuruzi bazajya bakoresha ubu buryo bwa Momo pay hirindwa guhanahana amafaranga mu ntoki umuntu akaba yakwanduza undi covid-19.”

    CIP Karekezi akomeza avuga ko aba basore bari basobanukiwe akamaro k'izi sim card kuko bigeze no gukora muri serivisi zo koherereza abantu amafaranga no kuyakira bashakaga kujya bacuruza izi sim card mu buryo bw'uburiganya (magendu) babinyujije ku bantu bacuruza izi serivisi (Agents.)

    CIP Karekezi yibukije abacuruzi kujya batunga Momo pay bazi neza aho iyo mirongo yavuye mu rwego rwo kwirinda ibihombo kuko bashobora gutunga izo zicuruzwa mu buryo bwa magendu.

    Yaboneyeho kwibutsa abagifite ingeso yo kumva ko bahabwa serivisi ari uko batanze ruswa bibeshya cyane. Yashimiye abatanze amakuru yatumye aba bombi bafatwa asaba abaturage muri rusange kujya bihutira gutangira amakuru ku gihe y'abakora ibinyuranyije n'amategeko.

    Bombi bahise bajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi ngo bakorerwe iperereza n'Urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) ruhakorera.

    Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa, ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange Ingingo ya 276 ivuga ko Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y'ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-babiri-bafashwe-bashaka-gutanga-ruswa-banafite-inyandiko-mpimbano

  • Menya impamvu ikomeye abagore n'abagabo bakwiye kurya Watermelon kenshi #rwanda #RwOT

    Watermelon ubishatse wayita umwungu cyangwa igihaza cyo guhekenya kuko ni urubuto rwera ku ruyuzi, rugira indabo zisa n'intutu kandi rufite bimwe ruhuriyeho n'ibihaza, uru rubuto rukaba rufite akamaro gakomeye ku buzima bwa muntu.

    Uru rubuto rumeze nk'aho nta cyanga rugira, uba wumva ari nk'amazi arimo agasukari gacye. Ni urubuto rwuzuye umutobe, rworohereye, rurimo utubuto duto duto tw'umukara. Ni isoko nziza y'amazi akenewe kimwe n'izindi ntungamubiri.
    Uru rubuto ruribwa baruhekenya, aho urya icyo gice gitukura. Ushobora kandi no gukamuramo umutobe ukaba ari wo unywa.

    Watermelon uzayisangamo intungamubiri zinyuranye, imyunyungugu na za vitamini. Twavugamo Vitamini A, B1, B3, B6, C, calcium, magnesium, fibre, poroteyine, potassium na lycopene.

    Akamaro ka watermelon ku buzima:

    Kubera ikungahaye ku mazi, ni nziza mu gihe cy'ubushyuhe no kurwanya inyota.

    Uru rubuto rubamo Calories nkeya (muri grama 100 harimo 30 Calories) kandi nta mavuta menshi abamo. Bituma ruba urubuto rwiza ku bantu bose yemwe n'abarwayi ba diyabete. Ikindi kandi rufasha mu gusohora imyanda mu mubiri.

    19% bya vitamini A umubiri ukeneye ku munsi uzazisanga muri uru rubuto. (muri 100g harimo 569mg za vitamin A). Iyi ni vitamini y'ingenzi mu kureba neza no mu budahangarwa bw'umubiri kimwe no kugira uruhu rwiza ruhehereye. Irinda kandi kanseri y'ibihaha no mu kanwa.

    Uru rubuto rukungahaye kuri flavonoids zinyuranye nka lycopene, lutein, β-carotene, zeaxanthin na cryptoxanthin. Izi zose zizwiho kurinda kanseri zinyuranye nka kanseri ya porositate, iy'amara, iy'amabere, ibihaha, nyababyeyi n'urwagashya.

    Kuba uru rubuto rukungahaye kuri vitamini C, kimwe n'ibindi bisukura umubiri ni rwiza ku ruhu. Icyo usabwa ni ugukuba igisate cyayo cyangwa gukaraba umutobe wayo ku ruhu ahatangiye kwangirika cyanecyane bitewe no gusaza. Ibi bizarusana kandi binarinde kongera kwangirika.

    Umutobe wayo ufite akamaro nko kurya urubuto:

    Nubwo inyanya zizwiho gukungahara kuri lycopene, ariko uru rubuto ruzirenzeho. (muri 100g harimo 4532µg, mu gihe ari urunyanya wasangamo 2573µg). Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibi birinda umubiri imirasire mibi y'izuba (UV).

    Kuba muri watermelon harimo potasiyumu, bituma ruba urubuto rwiza mu mikorere y'umutima harimo kuwurinda gutera nabi no kurinda umuvuduko udasanzwe w'amaraso. Si umutima gusa kuko binafasha mu gusukura impyiko, bikagabanya acide urique izwiho gutera indwara ya goute mu mubiri. Kuyirya bituma unyara kenshi aribyo bizafasha impyiko gusohora imyanda.

    Ku bagabo, kuba watermelon ikize kuri arginine, bibafasha kurwanya uburemba kuko yongera ubushake bwo gutera akabariro ndetse ubwo bushake bugatinda. Muri macye ni viagra y'umwimerere. Si ibyo gusa kuko ifasha n'abagore ibongerera ububobere, bityo bamwe bahimbwe ba mukagatare yabafasha kwikuraho igisuzuguriro.

    Tuzasangamo kandi vitamin B1, B6, vitamin C na manganese. Ibi byose bifasha mu kurwanya mikorobi zanduza, no kongerera ubudahangarwa bw'umubiri imbaraga.

    Src: healthline.com / wikihow.com

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/19/menya-impamvu-ikomeye-abagore-nabagabo-bakwiye-kurya-watermelon-kenshi/

  • COVID : U Rwanda rwatumije ibihumbi 18 by’umuti ugabanya ubukana uzaza ejo #rwanda #RwOT

    Dr Ngamije avuga ko hashize igihe gito habonetse uyu muti, u Rwanda rukaba rwarifuje guhita ruwutumiza kuko rufite abarwayi benshi barembye kandi imibare ikaba ikomeje kuzamuka.

    Yagize ati 'Hatumijwe ibihumbi 18 by’uwo muti, ku wa Gatatu saa kumi n’imwe umuti uzaba ugeze ku kibuga cy’indege i Kanombe, hakurikireho kuwuha abarwayi hamaze kurebwa uko umubiri wa buri wese uwakira uko umutima we ukora.'

    Avuga ko inzego z’ubuzima zikiri gukora isesengura ku itangwa ry’uriya muti kuko habanza kurebwa ubuzima bw’ugiye kuwuhabwa nko kureba uko impyiko ze zikora n’ibindi.

    U Rwanda rutumije uyu muti mu gihe imibare y’abakomeje kwandura iki cyorezo n’abo gihitana ikomeje gutumbagira, ku buryo byitezwe ko hari icyo uzagabanya kuri ubu bukana.

    Mu minsi yashize kandi inzego z’ubuzima mu Rwanda zatangazaga ko iki gihugu cyatumije inkingo z’iki cyorezo ariko ko zitarahagera gusa ibikorwa byo kuzakira byo bikaba byaratangiye kuko haguzwe imashini zikonjesha zishobora kubika ubwoko bwose bwa ruriya rukingo.

    Minisitiri Ngamije avuga ko uriya muti ugabanya ubukana uzaba wifashishwa mu gihe inkingo zatumijwe zitaraza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/COVID-U-Rwanda-rwatumije-ibihumbi-18-by-umuti-ugabanya-ubukana-uzaza-ejo

  • Umuti ugabanya ubukana bwa COVID-19 uragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Minisitiri w
    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije

    Abitangaje nyuma y’uko imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa 18 Ukuboza 2020 yanzuye ko hakazwa ingamba zo kwirinda harimo no gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo mu gihe cy’iminsi 15.

    Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije avuga ko hashize igihe gito habonetse umuti ushobora kugabanya ubukana bwa COVID-19 u Rwanda rukaba rwamaze kuwugura ku buryo ku wa Gatatu nimugoroba uzaba ugeze ku kibuga cy’indege i Kanombe.

    Minisitiri Ngamije avuga ko umuti ugabanya ubukana bwa COVID-19 ari igisubizo cyihuse mu rwego rwo kugoboka abamaze kwandura COVID-19 bagasubira vuba ku murongo, hakazakurikiraho kureba uburyo bwo gutanga uwo muti mu gihe hagitegerejwe igisubizo kirambye ari rwo rukingo.

    Agira ati, “Hatumijwe ibihumbi 18 by’uwo muti, ku wa Gatatu saa kumi n’imwe umuti uzaba ugeze ku kibuga cy’indege i Kanombe, hakurikireho kuwuha abarwayi hamaze kurebwa uko umubiri wa buri wese uwakira uko umutima we ukora, uko impyiko ze zikora turi gukora isesengura ry’uko umuti uzahabwa abarwayi”.

    Minisitiri Ngamije avuga ko u Rwanda kandi rukomeje gukurikiranira hafi uko inkingo rwatumije zizaboneka kandi ko ruri mu bihugu bya mbere bizahabwa urukingo, kandi ko hakozwe ibishoboka byose ngo ruzagere ku barukeneye cyane bihutirwa, imyiteguro yose ngo ikaba imeze neza ku buryo mu gihe cya vuba gishoboka urukingo ruzaba rwabonetse.

    Minisiteri y’Ubuzima isaba Abanyarwanda gukomeza kwirinda icyorezo bubahiriza amabwiriza akubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri kugira ngo barusheho kugabanya ubwandu bwazamutse mu minsi mike ishize.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/umuti-ugabanya-ubukana-bwa-covid-19-uragera-mu-rwanda-kuri-uyu-wa-gatatu

  • CHAN 2020 – u Rwanda rwaguye miswi na Uganda, Maroc iyobora itsinda #rwanda #RwOT

    Amavubi n'Imsambi ya Uganda zaguye miswi zinganya ubusa ku busa mu mukino wa mbere mu itsinda C mu irushanwa rya CHAN riri kubera muri Cameroun.

    Uyu mukino watangiye u Rwanda rudahabwa amahirwe nyamara Abakinnyi b`Amavubi bakinanye ishyaka ryinshi.

    Ni  umukino watangiye amakipe yombi agerageza kugera ku izamu cyane. Gusa Amavubi y`u Rwanda yabonye amahirwe menshi  bakubita  umutambiko w`izamu ku ishoti ryari ritewe na Hakizimana  Muhadjiri ku munota wa 32' ndetse na  Rutahimu Tuyisenge Jack wabonye  uburyo bwinshi  gusa ntihagira igitego kiboneka igice cya mbere kirangira amakipe yombi  aganya  ubusa  ku busa (0-0).


    Jack Tuyisenge(umwenda  w`Ubururu) wagerageje uburyo bwinshi

    Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi ahanahana umupira  neza  ari nako bagerageza kushaka uburyo bwo gutsinda aho abatoza bombi bakoze impinduka ; ku ruhande rw`Amavubi  Muhadjira  yatanze umwanya kuri Djabel    gusa umukino urangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa(0-0).

     
    Uyu ni Omborenga Fitina watwaye igihembo cy`umuknnyi w`umukino(Man of the macth)

    Wari umukino wa kabiri mu itsinda C nyuma y`umukino warangiye Marroc itsinze  Togo  warangiye  itsinze igitego kimwe ku busa (1-0) byanatumye Marroc iyobora itsinda ikazakina n`Amavubi y`u Rwanda ku wa Gatanu  tariki 22/01/2021 ku I saa 18h:00` za Kigali.


    Inkuru yanditswe na Emmanuel NIYONKURU
     

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/19/chan-2020-u-rwanda-rwaguye-miswi-na-uganda-maroc-iyobora-itsinda/