Category: Uncategorized

  • Ni ibintu tuba tutumva neza, rimwe na rimwe amategeko yacu aragoye – Mashami Vincent #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent avuga ko kugeza n’ubu atumva uburyo Sugira Ernest atakinnye umukino wa mbere muri CHAN bitewe n’amakarita yabonye mu mikino y’ijonjora.

    Ku munsi w’ejo mu gitondo nibwo haje inkuru itunguranye ku banyarwanda bavuga ko rutahizamu Sugira Ernest atemerewe gukina umukino wa mbere wa CHAN bitewe n’amakarita 2 y’umuhondo mu mikino y’ijonjora.

    Mashami Vincent avuga ko hari ibiba bitumvikana uburyo umukinnyi abona amakirita mu ijonjora akamukurikirana mu irushanwa.

    Ati'Iki kibazo cya Sugira wenda ni ibintu tuba tutumva neza iyo umukinnyi yabonyue amakirita mu ijonjora akamukurikirana mu irushanwa ntabwo biba byoroshye kubyumva, rimwe na rimwe amategeko yacu aragoye kugira ngo uyagereranye n’ay’ahandi. Ngira ngo byabaye nk’ibidutungura ariko ntabwo byaduciye intege.'

    Akomeza avuga ko byari kumufasha kumugira ariko na none akaba yishimira ko abamusimbuye bakinnye neza bakamubera aho atari ari.

    Ati'Sugira twakifuje kumukoresha kuri uyu mukino, umukinnyi waduhesheje itike yo kuba turi hano mu mikino yombi ngira ngo rero kuba twamubuze si byiza, ntabwo byadutunguye cyane kuko twabimenye hakiri umwanya wo kugira ngo dutegure n’abandi kandi ngira ngo icyo umuntu yakwishimira abo twateguye bakinnye n’aho atari ari.'

    Biteganyijwe ko Sugira Ernest azagaragara mu mukino u Rwanda ruzakinamo na Maroc ku munsi wo ku wa Gatanu tariki ya 22 Mutarama 2021.

    Sugira Ernest ntabwo yari yemerewe gukina umukino ufungura CHAN

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ni-ibintu-tuba-tutumva-neza-rimwe-na-rimwe-amategeko-yacu-aragoye-mashami-vincent

  • Byabaye ngombwa ko mvayo: Umutesi Denise waba… – #rwanda #RwOT

    Muri Kanama 2020, ni bwo Umutesi Denise yatangiye urugendo rw'itangazamakuru nyuma yo kubona akazi kuri Televiziyo Genesis TV yibanda cyane ku myidagaduro. Uyu mukobwa yavuze amakuru akora n'ibiganiro kuri Genesis Tv mu gihe cy'amezi asatira atanu.

    Kuva mu mpera z'umwaka wa 2020, isura ye ntiyongeye kugaragara kuri iyi Televiziyo. Umutesi Denise mu mashuri yisumbuye yize 'Amateka, ubukungu n'ubuvanganzo'. Ni amasomo afitanye isano n'amasomo y'abiga itangazamakuru.

    Ntiyiyumvishaga ko azakora itangazamakuru, byanatumye adafata igihe kinini cyo kugira abanyamakuru arebereraho. Muri we, agira ingengabitekerezo y'uko 'ikintu cyose kikuzanira inyungu ugomba kugikora kuko uba utazi aho ikerecyezo cyawe kiri'.

    Mutesi Denise yabwiye INYARWANDA ko uburyo yigiriye icyizere yitabira Miss Rwanda, ubumenyi yakuye muri iri rushanwa n'uburyo yagiye yitwara imbere y'itangazamakuru ari byo byamusunikiye kubyaza umusaruro amahirwe yari abonye kuri Genesis Tv.

    Ati 'Ntabwo natekerezaga ko nshobora kwicara ngo mvuge amakuru. Ariko nibyo nkubwira irushanwa rya Miss Rwanda riguha amahirwe menshi.

    'Kandi nanone rituma ufunguka, kuko ni bwo bwa mbere nari ngiye imbere ya camera muri Miss Rwanda, ibyo bigahura no kuba wigirira icyizere bisanzwe. Kugira ngo ube umunyamakuru uba ugomba kuba wifitiye icyizere, ugomba kuvuga imbere ya camera utareba ku ruhande, ibintu nk'ibyo.'

    Akomeza ati 'Ibyo byose ni 'training' nakuye muri Mis Rwanda. Ntekereza ko y'uko iyo ntaza kuba naragiye muri Miss Rwanda, byashoboka ko mba ntaragiye mu banyamakuru. Ariko rero ni 'experience' ukuramo, uba utazi ahandi hantu uzayifashisha.'

    Umutesi Denise wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2020 yatangaje ko atakibarizwa kuri Genesis Tv

    Uyu mukobwa yavuze ko umunsi wa mbere asoma amakuru kuri yabanje gufata umwanya munini wo kuyategura no kuyafata mu mutwe. Ndetse ko yabanje kwitoza kuyavuga mbere y'uko ajya 'Live' abantu bagatangira kumubona.

    Yavuze ko ku munsi wo kuyavuga imbona nkubone, yabanje gusoma ku mazi ndetse ko yari yabanje guteguza ab'iwabo kureba ayo amakuru. Uyu mukobwa avuga ko ageze mu rugo, musaza we muto yamubwiye ko bamubonye avuga amakuru.

    Yavuze ko inshuti ze n'abandi batangariye uburyo avugamo amakuru, akagirana ibiganiro n'abantu batandukanye, ibintu byatumaga arushaho gukomeza urugendo rwe rw'itangazamakuru.

    Gusa ngo igihe cyarageze ava kuri Genenis Tv ku mpamvu adasobanura neza. Ati '…Icyatumye mpava ibyo byo ni mu kiganiro gitaha. Ntabwo ari ikintu gihambaye, ariko byabaye ngombwa ko mvayo,'

    Uyu mukobwa avuga ko hari 'impamvu yatumye ava kuri Genesis' kandi ko bishoboka mu minsi iri imbere ashobora kuzagaragara ahandi. Yavuze ko gukorera Televiziyo y’indi byasaba kubanza kumenya neza icyo bamushakaho n'icyo nabo abashakaho.

    Umutesi Denise yatangaje ko ‘byabaye ngombwa’ ko ava kuri Genesis Tv yari amazeho hafi amezi atanu

    Umutesi yavuze ko irushanwa rya Miss Rwanda ari ryo ryatumye abona amahirwe yo gukora kuri Genesis Tv

    KANDA HANO: MISS DENISE YAVUZE KO BYABAYE NGOMBWA KO AVA KURI GENESIS TV

    “>

    VIDEO: AIME FILMS-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102458/byabaye-ngombwa-ko-mvayo-umutesi-denise-wabaye-igisonga-cya-miss-rwanda-ntiyerura-icyatumy-102458.html

  • Ngarambe yashyize kuri Youtube Album imaze im… – #rwanda #RwOT

    Ntabwo zifite amashusho zose, uretse 'Maman Mwiza' ndetse na 'Umwana ni Umutware' zakorewe amashusho mu 2011. Indirimbo 'Ingabire' yo ifite amafoto n'amagambo yayo (Lyrics).

    Ngarambe yabwiye INYARWANDA ko imwe mu mpamvu yiyemeje gushyira izi ndirimbo kuri Youtube ari ukugira ngo amare amatsiko benshi batashoboye kuyibona igisohoka, batekereza ko afite indirimbo imwe gusa, ndetse bakunze kumubaza igihe azasohorera indirimbo y'indi nyuma y' 'Umwana ni Umutware'.

    Indi mpamvu atanga ni uko yizeraga gukorera 'video' indirimbo zinyuranye, ariko, nyuma y'igihe, aza gusanga ubushobozi butabimwemerera, asanga kuzishyira ahagaragara, ku buryo bw'amajwi gusa, ntacyo byaba bitwaye.

    Uyu muhanzi anavuga ko gushyira indirimbo ze kuri Youtube, yanashingiye ku kuba uyu mwaka azasohora Album y'indirimbo ye nshya akifuza ko itaza 'n'iheruka benshi batayizi.'

    Album igisohoka, Ngaramba yitaye kuyigurisha. Agendeye ku bantu yari azi kandi yari afitiye nimero 'contacts' akabahamagara akababwira ko afite Album yo kugurisha, bakampuha igihe cyo kubasanga bakamugurira.

    Uyu muhanzi avuga ko icyamushimishaga ari uko muri urwo rugendo yahuraga n'abantu azi n'abo atazi n'abo bakamugurira. Ati 'Nishimiye uko yagurishijwe.

    Kwamamaza iyi Album ntibyamworoheye. Avuga ko icyamutunguye ari ukubona abanyamakuru batarahaye agaciro album yose, ahubwo bakibanda ku ndirimbo yari izwi kurusha izindi ari yo 'Umwana ni umutware.'

    Ati 'Ku buryo abantu bagize ko ari yo ngira gusa. Ariko, sinavuga ko ntacyo byamaze kuko hari imiryango byamfunguriye.'

    Ikindi cyamukoreye ni ukubona abantu b'inzobere mu gutegurira ibitaramo abahanzi batamwitaho. Avuga ko yahuye na batatu nibura, ariko ngo bagiye batangirana urugendo 'bakansiga mu nzira.'

    Yavuze ati 'Numvise ko icyo gihe, bari bitaye ku batoya, kandi bakoraga umuziki bita 'ugezweho'.

    Uyu muhanzi akomeza avuga ko abanyamakuru bamwe nabo bamubwiraga ko indirimbo ze kubera ubutumwa burimo, zabona umwanya mu biganiro byihariye bifite ibitekerezo nk'ibiri 'mu ndirimbo zanjye'. Ngo ibi byatumye abantu batamenya indirimbo ze, binatuma atihutira gushyira ahagaragara izindi. Kuko azifite ari nyinshi, n'ubu, aracyakomeza guhimba izindi ndirimbo.

    Ngarambe ntiyicaye gusa, kuko hari ibitaramo yaririmbyemo birimo nka Festival Kigali Up, muri Doadoa, iserukiramuco ribera i Jinja muri Uganda n'ahandi. Yagiye kandi aserukamu bitaramo byateguwe n'imiryango yita ku bana, ndetse akorana na Komisiyo y'igihugu y'abana.

    Yagiye aririmbira amatsinda yihariye, mato mato, kandi atekereza ko abaririmbyi bose bataremewe kuririmbira mu ma stades, imbere y'abantu batabarika.

    We avuga ko yikundira kuririmbira abantu babarika, ndetse bashobora no kuganira ku buryo bworoshye, kuko aririmba afite ubutumwa ashaka kugeza kubanyumva.

    Uyu muhanzi avuga ko yishimiye kugira uruhare mu mushinga wo gutoza abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kuririmba no guhimba, bimwereka ko 'mu muntu wese hari ubushobozi buba bukenewe gusa gukangurwa kugira ngo bugirire akamaro benshi.'

    Ngarambe Francois yashyize kuri Youtube Album ye, ni nyuma y’imyaka 10 yari ishize ayisohoye

    Ubutumwa bwa Ngarambe mu ndirimbo ze bukubiye mu gukangurira abantu indangagaciro z'umuryango (urukundo ababyeyi bakunda abana, urukundo abana bakunda ababyeyi, urukundo hagati y'abashakanye, agaciro k'umwana), ubwiyunge n'ubumwe, amahoro, ubufatanye, impuhwe.

    Izi ndirimbo ni izo kumva umuntu ari hamwe, zifasha kuzirikana no gufata ibyemezo byo guhinduka ngo ube icyo wahamagariwe. Ati 'Jyewe ubwanjye, zituma nisuzuma, ndeba niba ibyo mbwira abandi, nanjye mbishyira mu bikorwa, simere nk'ibyapa byerekana aho abantu bajya, ariko byo bitahagera.

    Akomeza ati 'Ndashimira Imana ingabire yo guhimba indirimbo no kuririmba yampaye, kandi ndifuza kuyihesha ikuzo, ntoza abantu inzira zayo, ni cyo gituma, hari indirimbo yihariye ivuga ngo 'Ngaha ndaje'. Ndifuriza buri wese kunyurwa n'izo ndirimbo, kandi hari impanuro bampa kugira ngo noze umurimo wanjye, nzazakirana ubwuzu.'

    Iyi Album yise 'Umwana ni umutware' yayikoreye muri studio ya Solace mu mpera ya 2010 kugeza mu ntangiriro ya 2011. Abafashe amajwi, bakanayatunganya, icyo gihe ni Nicolas na Prince.

    Kuyitunganya byo byanasubiwemo n'undi mu tekinisiye i Paris, mu Bufaransa, mbere y'uko isohoka muri Werurwe 2011. Umwihariko w'iyo album, ni uko yakozwe ku buryo bwa 'live'.

    Ngarambe ashimaba abacuranzi bafatanyije barimo Karim, Zawadi, Kiri, Richard, Christophe, Emmanuel, Papy n'abaririmbye mu ndirimbo zinyuranye, harimo Rusa, Ruth, Lauren, Rwego, Rwema, Cyusa, Eugénie, Yvonne-Solange. Nk'uko bigaragara, yakozweho n'abantu benshi. Bose hamwe ni 16.

    Uyu muhanzi avuga ko iyi Album yayihaye umwanya munini mu ikorwa ryayo. Yavuze ko we n'abacuranzi n'abaririmbyi bitozaga mbere ya saa sita, hanyuma bakajya muri studio, nyuma ya saa sita, indirimbo bitoje bakayicuranga, uko yakabaye, nk'aho bari kuri scène (stage). 

    Nyuma, hari ibirungo byashyirwagamo. Ariko, ngo wabonaga ari 'expérience' nziza, nshyashya, cyane ko muri iyo myaka 'live' ntiyari imenyerewe, ari muri studio, ari mu bitaramo.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘UMWANA NI UMUTWARE’ YA NGARAMBE FRANCOIS

    Ngarambe yatangaje ko indirimbo ‘Umwana ni umutware’ yamenyekanye cyane, ku buryo hari abatekerejeko nta zindi ndirimbo agira

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ZOSE ZIRI KURI ALBUM YA NGARAMBE FRANCOIS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102452/ngarambe-yashyize-kuri-youtube-album-imaze-imyaka-10-mu-gihe-yitegura-gusohora-inshya-102452.html

  • Abatunguwe na Guma mu Rugo i Kigali barafashwa gukora ingendo ku munsi wa mbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Icyakora ngo ibyo ntibivuze ko buri wese agomba gushaka uko akora izo ngendo kuko byatuma iyubahirizwa ry’amabwiriza ritagenda neza, inzego zose bireba zikaba zigaragaza ko ziteguye gufasha ngo amabwiriza yubahirizwe.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Shyaka Anastase, avuga ko ‘Guma mu Rugo’ muri Kigali atari igihano ahubwo ari uburyo bwo kwirinda, gusa ngo ahari impamvu yumvikana umuntu ashobora gufashwa kugenda.

    Avuga ko abifuza gufashwa kugenda byaba byiza nko ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo babisoje haba ku bashaka kwimukira aho bifuza kuguma muri iyo minsi 15, urugero nko ku basize abana mu ngo, abari bazindukiye mu tundi turere kandi bigaragara ko batagumayo kugeza iminsi 15 ishize.

    Agira ati “Inzego z’umujyi wa Kigali ziteguye gufasha Abanyarwanda ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo kugira ngo babone uko bajya kwitegura kuguma mu rugo ariko aho biri ngombwa ku mpamvu simusiga inzego ziteguye kumva abaturage kugira ngo twubahirize amabwiriza”.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, asaba abaturage gusoma neza amabwiriza bugacya bafashe ingamba kugira ngo Polisi yoroherwe no gufasha abatunguwe n’amabwiriza bifuza kuba bari ahandi hantu bagomba kuva ngo bajye muri ‘Guma mu Rugo’.

    Agira ati, “Abantu barare basoma aya mabwiriza ku buryo bujya gucya buri wese yafashe icyemezo cyo gukurikiza amabwiriza, niba uva mu mujyi cyangwa mu ntara, bayasome bumve icyo basabwa kugira ngo Polisi ifashe ababa batunguwe n’aya mabwiriza, icya kabiri ni ukugira ngo tubone uko dushyiraho uburyo amabwiriza yubahirizwa hirya no hino mu gihugu”.

    CP Kabera avuga ko Polisi yiteguye gukorana n’inzego zose kandi ko abasaba gukora izo ngendo bakaba babanje gutekereza niba koko izo ngendo ari ngombwa ku buryo abantu batagenda uko biboneye ngo babe bakwandurira n’aho bagiye.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu asaba abaturage kujya ku biro bya Polisi mu Ntara bakaba bahabwa ubufasha igihe bifuza gukora ingendo za ngombwa mu rwego rwo kurushaho gukurikiza amabwiriza no kwirinda kugwa mu makosa.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abatunguwe-na-guma-mu-rugo-i-kigali-barafashwa-gukora-ingendo-ku-munsi-wa-mbere

  • Kamonyi: Batanu bakurikiranyweho gutema ijosi umuturage – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko uyu muturage witwa Uwineza Etienne yatemwe ijosi n’amaboko mu ijoro ryo ku itariki 8 rishyira ku itariki 9 Mutarama 2021.

    Bivugwa ko abantu baje mu masaha y’ijoro bagahamagara uyu mugabo wari uryamye iwe mu rugo, n’uko arasohoka agiye kubareba bahita bamutwara ubwo.

    Iryo joro ryose ntabwo ababana nawe n’abaturanyi bigeze bamenya akanunu ke kugeza ubwo yabonetse ahagana saa yine z’umunsi ukurikiyeho yatemaguwe ijosi n’amaboko.

    Umuturage waganiriye na IGIHE yagize ati “Twongeye kumubona aho bamujugunye bamutemye ijosi n’amaboko bamujugunya mu kizu kitarimo abantu, abamutemye bamusize bazi ko yashizemo umwuka.”

    Inzego z’ibanze ku bufatanye n’iz’umutekano zahise zikora ubutabazi bw’ibanze, Uwineza ajyanwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK ari naho ari kuvurirwa kuri ubu nubwo arembye cyane.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, Twagirumukiza Jean de Dieu, yavuze ko “Icya mbere twebwe byaratubabaje kuba umuryango utaramenye ko umuntu bamujyanye bukarinda bucya, icya mbere dusaba ni uguhana amakuru, abaturage bakwiye guhana amakuru, ikindi bagatabarana igihe ari ngombwa.”

    “Iyo amakuru abantu bayasangiye no gutabarana biroroha, kandi ndashimira n’abahise batabara bakibibona. Ikindi ni ugukaza amarondo.”

    Abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera Rukoma mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-batanu-bakurikiranyweho-gutema-ijosi-umuturage

  • Umubare w’impunzi z’Abarundi zifuza gutaha ukomeje kwiyongera – #rwanda #RwOT

    Mu bamaze gutaha kandi harimo impunzi 723 zatashye mu cyumweru gishize ziturutse mu nkambi ya Mahama, ibarizwamo impunzi zirenga 60 000, nk’uko byatangajwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi, Minema.

    Imibare y’abiyandikishije bategereje gutaha ku bushake nayo ikomeje kwiyongera, aho igeze ku mpunzi 18 000 ivuye ku mpunzi 10 570 bari bamaze kwiyandikisha kugera ku wa 22 Ukuboza umwaka ushize.

    Hagati aho, amakuru avuga ko n’ubwo ubushake bw’impunzi bwo gutaha butanga icyizere, hari ikibazo cy’uko ibikorwa byo kubacyura byadindiye mu byumweru bishize, ku mpamvu impunzi zitarabasha kumenya neza.

    Umwe mu bakozi ba UNHCR yabwiye Rwanda Today ko ikibazo cyabayeho cyatewe n’ibiruhuko by’iminsi mikuru, byatumye ibikorwa byo gupima ubuzima bw’izo mpunzi, harimo no kubapima Coronavirus ndetse n’indi myiteguro bidindira.

    Uyu mukozi yashimangiye ko ibikorwa by’iyandika ry’impunzi zishaka gutaha bitigeze bihagarikwa, ati “kwiyandikisha ntibyahagaritswe ariko nta modoka yari iherutse kugenda mu byumweru bishize n’ubwo umubare w’abiyandikisha bashaka gutaha wakomeje kwiyongera umunsi ku munsi”.

    “Icyo nkeka cyabayeho ni ukutamenyesha impunzi [uko ibintu bihagaze] byatumye zitekereza ko hari ibibazo by’ubuyobozi”.

    UNHCR yari ifite gahunda yo gucyura impunzi z’Abarundi 8 000 mbere y’uko umwaka ushize urangira, gusa ibi ntibyagezweho kubera ibibazo birimo iby’amikoro ndetse n’ubushobozi bw’u Burundi bwo kwakira uwo mubare munini w’impunzi.

    Impunzi z’Abarundi ziba mu Rwanda zikomeje kugaragaza ubushake bwo gutaha

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umubare-w-impunzi-z-abarundi-zifuza-gutaha-ukomeje-kwiyongera

  • Kamonyi: Batanu bakurikiranyweho gutema ijosi umuturage – #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko uyu muturage witwa Uwineza Etienne yatemwe ijosi n'amaboko mu ijoro ryo ku itariki 8 rishyira ku itariki 9 Mutarama 2021.

    Bivugwa ko abantu baje mu masaha y'ijoro bagahamagara uyu mugabo wari uryamye iwe mu rugo, n'uko arasohoka agiye kubareba bahita bamutwara ubwo.

    Iryo joro ryose ntabwo ababana nawe n'abaturanyi bigeze bamenya akanunu ke kugeza ubwo yabonetse ahagana saa yine z'umunsi ukurikiyeho yatemaguwe ijosi n'amaboko.

    Umuturage waganiriye na IGIHE yagize ati 'Twongeye kumubona aho bamujugunye bamutemye ijosi n'amaboko bamujugunya mu kizu kitarimo abantu, abamutemye bamusize bazi ko yashizemo umwuka.'

    Inzego z'ibanze ku bufatanye n'iz'umutekano zahise zikora ubutabazi bw'ibanze, Uwineza ajyanwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK ari naho ari kuvurirwa kuri ubu nubwo arembye cyane.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngamba, Twagirumukiza Jean de Dieu, yavuze ko 'Icya mbere twebwe byaratubabaje kuba umuryango utaramenye ko umuntu bamujyanye bukarinda bucya, icya mbere dusaba ni uguhana amakuru, abaturage bakwiye guhana amakuru, ikindi bagatabarana igihe ari ngombwa.'

    'Iyo amakuru abantu bayasangiye no gutabarana biroroha, kandi ndashimira n'abahise batabara bakibibona. Ikindi ni ugukaza amarondo.'

    Abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera Rukoma mu gihe iperereza ririmo gukorwa n'urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-batanu-bakurikiranyweho-gutema-ijosi-umuturage

  • Urukundo rwa Mimi na Fidele, uko bambikaniye impeta kuri video call(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nduwayo Fidele na Umwali Mireille[Mimi] bamaze igihe gito barushinze, mu kiganiro bagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, bahishuye uburyo bambikanye impeta umwe ari mu Rwanda undi ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/urukundo-rwa-mimi-na-fidele-uko-bambikaniye-impeta-kuri-video-call-amafoto

  • Guma mu Rugo: RURA yasangije ababyeyi uburyo… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, aho abaturage b’Umujyi wa Kigali batangiye gahunda ya ‘Guma mu Rugo’, Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwageneye ababyeyi uburyo bwabafasha guhititamo abana babo ibiganiro bibabereye mu kubarinda kureba ibiganiro bibonetse byose bitambuka ku mateleviziyo atandukanye, na cyane ko hari Televiziyo zimwe na zimwe usangaho ibiganiro na filime bishobora kurarura abana bato aho kubafasha kwiyungura ubumenyi.

    RURA yatanze izi nama mu butumwa yanyujije kuri Twitter uyu munsi, gusa akaba ari amashusho iki kigo cyashyize kuri Youtube mu mpera za 2020. RURA yanditse iti “Babyeyi, dore uko warinda abana bawe kureba ibiganiro bitababereye bitambuka kuri Televiziyo zitandukanye”. Ni ubutumwa buherekejwe n’amashusho asobanura neza, uko ababyeyi bakwemeza Televiziyo zigomba gukurikirwa n’abo mu rugo ndetse n’izitemerewe kurebwa. 

    Ni uburyo busaba gushyiramo umubare w’ibanga wihitiyemo, ku buryo igihe cyose ushobora kongera ukabihindura ugasubizaho Televiziyo wari wakuye ku rutonde rw’izemerewe kurebwa n’abo mu rugo rwawe. Ni uburyo bukora ku mafatabugizi atandukanye ya Televiziyo yaba Star Time, Canal+, DSTV, Azam Tv, n’zindi. Ibi bikorwa ukoresheje ‘Telekomande’ ya Televiziyo ukoresha.

    Televiziyo uba wakuye mu zigomba kurebwa ku nsakazamashusho yayo ukurikije imyaka y’abana bawe, biragoye ko hagira undi uzigaruraho atari wowe, kuko kubihindura bisaba gushyiramo umubare w’ibanga wakoresheje n’ubundi ukuramo izo utishimiye-cyeretse gusa umuhaye umubare w’ibanga wakoresheje. Mu gihe wakenera ubufasha kuri ubu buryo wahamagara izi telefone zikurikira. Canal+: 1111, Star Times: 0788156600, Azam Tv: 0781802400.

    REBA HANO UBURYO WAFASHA ABANA BAWE KUREBA TELEVIZIYO WABAHITIYEMO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102456/guma-mu-rugo-rura-yasangije-ababyeyi-uburyo-barinda-abana-babo-kureba-ibiganiro-bitababere-102456.html

  • Prof.Shyaka yahumurije Abanyarwanda batewe ubwoba n'inzara muri Guma mu rugo #rwanda #RwOT

    Minisitiri Shyaka yavuze ko Leta yiteguye gufasha abaturage barya ari uko bakoze kubona ibyokurya muri iki gihe umujyi wa Kigali wasubijwe muri Guma mu rugo kubera ubwiyongere bwa Covid-19.

    Minisitiri Prof Shyaka ati 'Leta yacu iriteguye, inzego zitandukanye z'igihugu ziriteguye, tuzi ko iyo habayeho guma mu rugo abantu bafite ubushobozi butandukanye. Hari ababa bafite intege nke, hari abafungura ari uko bakoze n'abo bikoma mu nkokora ugasanga ubuzima bwabo burahazahariye cyangwa bakaba banasonza cyane. Ibyo byose rero birateguwe.'

    'Ndagira ngo mbwire abadukurikiye bo mu Mujyi wa Kigali rwose hatagira ugira ubwoba bw'amafunguro n'icyamutunga muri ibi byumweru kubera gahunda ya guma mu rugo. Inzego zirahari twateguye uburyo twabikora.'

    Minisitiri Prof Shyaka yavuze kandi ko abaturage basabwa gutinya COVID-19 aho gutinya inzara kuko icyorezo gifata abantu bose kitarebye ngo umuntu yaburaye, arahaze cyangwa ni umusirimu.

    Yakomeje agira ati 'Gusa twagira ngo tubasabe, ikintu gikomeye ni uko batinya COVID-19 aho gutinya inzara, twirinde nicyo gikomeye. COVID-19 ntabwo ari indwara y'abakire, twese twirinde abantu bose biragaragara, ari abo ihitana n'abayirwara ikabazahaza.'

    'Turagira ngo ikibazo cy'ibyo kurya ntabe aricyo kiraza ishinga abaturage ahubwo barazwe ishinga no kuvuga ngo iki kiburagasani turakirinda gute. Ikindi nagira ngo nongereho nasaba […] buriya iyo umuntu atubahirije amabwiriza aba yishyira mu kaga ariko nawe umureba ugaceceka aba akagushyiramo.'

    Ku wa 27 Weruwe 2020, ubwo hari hashize iminsi mike abanyarwanda bashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo ku nshuro ya mbere nibwo hatangijwe gahunda yo kugoboka abatishoboye n'ababonaga ibyo kurya ari uko bakoze imirimo yabo ya buri munsi.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/prof-shyaka-yahumurije-abanyarwanda-batewe-ubwoba-n-inzara-muri-guma-mu-rugo