Category: Uncategorized

  • Muhinge muzafashe ibihugu by’abaturanyi Perezida Magufuri”. #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Magufuri yabitangaje kuri iki cyumweru ubwo yari mugitambo cya misa mu karere ka Chato arinaho akomoka.

    Yagize ati” nukuri ndabasabye muhinge cyane kandi muhinge imyaka itandukanye kugirango tuzafashe ibihugu by’abaturanyi byagizweho ingarika n’icyorezo cya Corona”.

    Yakomeje avuga ko mubihugu bituranye na Tanzanian kubera icyorezo cya Corona abaturage nti babonye uburyo bwo guhinga kubera gahunda ya Guma murugo, bityo bakeneye kuzafashwa.

    Perezida Magufuri yavuze ko ashimira Imana kuba yarakuyeho icyorezo cya Corona mu gihugucye, yagize ati” Ndashima Imana kuba yarakuyeho Corona muri Tanzania nishimwe rikomeye kuko hari bimwe mubihugu iki cyorezo kiriho gihitana ubuzima bw’abantu ndetse abeshi bakaba barwaye bityo kuba twebwe nta Corona ikirangwa muri Tanzania. nishimwe rikomeye cyane ku Mana.”

    Tubibutse ko muri tanzania ubuzima bwaho bwakomeje nkuko busanzwe nyuma yaho Perezida Magufuri avuze ko ntacyorezo cya Corona gihari mu gihugu bitewe n’amasengesho yabaye y’iminsi itatu yogusaba imana ngo ikureho icyorezo cya Corona.

    Bagabo John

    Source : https://www.imirasire.rw/?Muhinge-muzafashe-ibihugu-by-abaturanyi-Perezida-Magufuri

  • Abantu ntabwo bashobotse” Mayor wa Nyagatare.” #rwanda #RwOT

    Tumwe mu turere dukora ku mipaka haracyagaragara bamwe mu baturage bambuka rwihishwa bajya hakurya mu buryo bunyiranyije n’amategeko, kuburyo bashobora kuba intandaro yo gu kwirakwiza icyorezo cya Corona.

    Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere turi ku mupaka kuko gahana imbibi n’igihugu cya Uganda.

    Twashatse ku menya uko ingamaba zo kwirinda Covid-19 muri Nyagatare nkakarere gakora ku Mupaka maze tuvugana n’umuyobozi wako Mayor David Claudien Mushabe. Atubwira ko nabo bari mu ingamba nkabandi bose nubwo hari bamwe mu baturage bateshuka ku mabwiriza yo kwirinda maze bakambuka rwihishwa bava cyangwa bajya muri Uganda kuburyo bishobora kuba intandaro yo gukwirakwira kwa Covid-19 aha ninaho yahereye avuga ko abantu badashoboka nkuko ya bitangarije imirasire.rw

    Yagize ati” mubyukuri abantu ntibashoboka kuko hari bamwe mu baturage bambuka bakajya hakurya muri Uganda baciye munzira zitemewe bakagaruka nubundi rwihishwa abo nibo bashobora ku duteza akaga kuko ntabwo baba bapimwe ngo harebwe niba ari bazima cyangwa harimo abarwayi ngo bakurikiranwe kuko abandi iyo baciye kumupaka turabapima hanyuma tukamenya uko bahagaze”.

    Mayor Mushabe yavuzeko bakirwana na baforoderi bambuka bagiye gushaka ibintu hakurya mugihe ibyingenzi bakenera buri munsi na Nyagatare bihari. Yagize ati” usanga bagiye gushaka Gahunga na sima kandi nyamara natwe turabifite kuko abacuruzi bacu bajya kubizana ikigali kunganda ndetse n’ibiciro byayo birihasi kuko naleta yashizemo uruhare rwayo kugira ngo abaturage babone ibyo bashaka ku giciro kiza yaba iyo gahunga cyangwa sima bajya kuzana byose natwe turabifite”.

    Imibare yaraye itangajwe na Ministeri y’Ubuzima nuko haraye hagaragaye abarwayi 182 mugihe hakize 170 abitabye Imanani abantu 2.

    Bagabo John.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Abantu-ntabwo-bashobotse-Mayor-wa-Nyagatare

  • Breaking: Umujyi wa Kigali washyizwe muri ‘Gu… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusuzuma ubwiyongere budasanzwe bw’abandura Covid-19 n’ubw’abahitanwa na yo, Inama y’Abaminisitiri yasabye abanyarwanda gukomeza kwitwararika bubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 kugira ngo bahagarike umuvuduko w’icyo cyorezo.

    Kubera ubwiyongere bukabije bwa Covid-19 mu Mujyi wa Kigali, hafashwe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu rugo (Lockdown). Abanyarwanda bose barasabwa kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura, bagakora ingendo mu gihe gikenewe gusa.

    Inama y’Abaminisitiri yashyizeho ingamba zikurikira zigomba guhira zishyirwa mu bikorwa kandi zikazongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima. Ingamba zizubahirizwa mu mujyi wa Kigali ni izi zikurikira:

    -Ingendo mu mujyi wa Kigali zirabujijwe. Kuva mu ngo no gusurana birabujijwe keretse ku mpamvu z’ingenzi nk’izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri Banki, n’abakozi bagiye gutanga izo serivisi. Ingendo zose zigomba gutangirwa uruhushya na Polisi y’u Rwanda. Urutonde rurambuye rwa serivisi z’ingenzi zizakomeza gukora ruzatangazwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    -Ingendo hagati y’umujyi wa Kigali n’izindi ntara no hagati y’Umujyi wa Kigali n’Uturere dutandukanye  tw’igihugu zirabujijwe. Keretse ku mpamvu za serivisi z’ingenzi cyangwa ubukerarugendo (ba mukerarugendo bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19).

    -Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (Public transport) zirabujijwe. Icyakora gutwara ibiribwa n’ibicuruzwa by’ingenzi bizakomeza. Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi, ariko bishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo.

    -Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakorera mu rugo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

    -Ibikorwa by’ubucuruzi birafunze. Kereka abagemura ibicuruzwa by’ingenzi kimwe n’abacuruza ibiribwa, imiti (Forumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze ariko bagakoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n’ebyiri za nimugoroba (6;00Pm).

    -Resitora na Cafe zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (Take away).

    -Amashuri yose harimo na za Kaminuza (Yaba aya Leta y’ayigenga) arafunze. Aho bishoboka kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga bizakomeza kandi bigomba kongerwamo imbaraga.

    -Insengero zirafunze

    -Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali kizakomeza gukora. Abagenzi bose baza mu Rwanda bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 amasaha 120 mbere y’uko bahaguruka. Abagenzi bava mu Rwanda na bo bagomba kubanza kwipimisha Covid-19.

    -Hoteli zakira abaturutse mu mahanga by’igihe gito zizakomeza gukora hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Urutonde rw’izo hoteli ruzatangazwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB.

    -Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli,  abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n’ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y’ingendo zabo.

    -Hoteli zemerewe kwakira gusa inama za ngombwa zibanje kubiherwa uruhushya rwanditse na RDB.

    -Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya igihembwe cy’ihinga. Ibyo bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19.

    Mu ntara zose zo hanze ya Kigali naho hashyizweho ingamba zo kwirinda Covid-19 ari izo zikurikira nk’uko zemejwe n’Inama y’Abaminisitiri.

    -Ingendo zirabujijwe guhera saa Kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa Kumi za mu gitondo

    -Insengero zirafunze

    -Amashuri azakomeza gukora hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19

    -Utubari twose tuzakomeza gufunga

    -Amateraniro rusange n’ubusabane harimo imihango y’ubukwe, kwiyakira, inama (Meetings and Conferences) birabujijwe.

    -Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro no kogera muri pisine birabujijwe. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo aho bacumbitse, ariko berekanye ko bipimishije Covid-19.

    -Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe

    -Imihango gushyingura ntigomba kurenza abantu 15

    -Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga.

    Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102444/breaking-umujyi-wa-kigali-washyizwe-muri-guma-mu-rugo-102444.html

  • Umujyi wa Kigali washyizwe muri gahunda ya guma mu rugo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi nibwo inama y'abaminisitiri yateranye hakoreshejwe ikoranabuhanga iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Mu byemezo by'inama y'abaminisitiri bimaze gusohoka mu minota mike ishize hagaragaramo ko umujyi wa Kigali washyizwe muri gahunda ya guma mu rugo bitewe n'ubwiyongere bw'ubwandu bw'icyorezo cya coronavirus muri uyu mujyi.

    Umujyi wa Kigali

    Iki cyemezo gifashwe gikurikirana no gufunga amashuri y'incuke, abanza ndetse n'ayisumbuye mu mujyi wa Kigali.

     

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umujyi-wa-kigali-washyizwe-muri-gahunda-ya-guma-mu-rugo/

  • Nyuma y'ubwiyongere bukabije bw'ubwandu bwa Coronavirus, Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu Rugo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021 , Inama y'Abaminisitiri yateranye  iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeje ko Umujyi wa Kigali usubizwa muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Mu yindi myanzuro yafashwe hemejwe ko , Ingendo zihuza Kigali n'utundi turere zihagaritswe. Amashuri azakomeza gukora hanze y'Umujyi wa Kigali  hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya Covid-19. Insengero n'amateraniro rusange byongeye gufungwa.




    Source : https://impanuro.rw/2021/01/18/nyuma-yubwiyongere-bukabije-bwubwandu-bwa-coronavirus-umujyi-wa-kigali-washyizwe-muri-guma-mu-rugo/

  • Amakosa ashobora gutuma umukobwa asezera ku rukundo igitaraganya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari amwe mu makosa ashobora gukorwa n'abasore mu ntangiriro z'urukundo, bikaba byatuma abakunzi babo bahitamo kubivamo kandi ntaho biragera:

    1.Ufite abandi bakobwa benshi utereta

    Buri mugore cyangwa umukobwa wese aba yifuza kumenya ko umugabo bakundana nta wundi muntu bamusangiye. Gutereta abandi bakobwa rero by'umwihariko mu ntangiriro z'umubano wanyu bituma atekereza ko utamwitayeho bihagije ku buryo wagumana na we wenyine. Gutereta abandi mu gihe nta minsi myinshi iracaho mutangiye gukundana bizamwereka ko ukunda abagore ku rugero rurenze.

    2.Gushyira imibonano mpuzabitsina ku mwanya wa mbere

    Nta mukobwa wifuza kujya mu rukundo rushingiye ku mibonano mpuzabitsina gusa.Niba rero mu ntangiriro z'urukundo rwanyu, wowe musore ugaragariza umukobwa ko icyo ushyize imbere ari ukuryamana nawe gusa, bizatuma abifata nk'aho ari cyo cyonyine kikugenza. Gutekereza ko wifuza kumugira igikoresho cy'imibonano mpuzabitsina bizatuma agira ubwoba ahitemo guhagarika umubano wanyu.

    3.Ntuha agaciro ibyiyumviro bye

    Gusobanukirwa no guha ibyiyumviro bye bimugaragariza ko wowe na we muhuje koko. Iyo utabasha kumwumva ndetse ntunagaragaze ubushake bwo kubikora bituma atekereza ko nta bushobozi bwo kugirana nawe umubano mwiza urimo guha agaciro ibyiyumviro bya buri umwe.

    4.Uhoza uwo mwigeze gukundana mu biganiro byanyu

    Kimwe mu bintu bibabaza kandi binashobora gutuma umuntu atandukana n'uwo bakundana kandi aribwo bakinjira mu rukundo ni uguhoza mu biganiro uwo mwigeze gukundana nyuma mugatandukana.
    Iyo uri umusore rero ugahora uvuga umukobwa mwigeze gukundana kandi uri kumwe n'umukunzi wawe mushya, nta bundi butumwa uba utanga uretse kumugaragariza ko utaramwibagirwa.

    Ibi bishobora gutuma afata umwanzuro wo kubivamo kuko aba afite ubwoba ko mushobora gusubirana cyangwa muri kumwe atari uko umukunze ahubwo ushaka ko akwibagiza wa wundi mwatandukanye.

    5.Aza inyuma muri gahunda zawe

    Iyo utitaye ku mwanya n'agaciro umukobwa mukundana afite mu buzima bwawe bituma umufata uko wishakiye ntumushyire imbere muri gahunda zawe.Abagore iteka bifuza kuza ku mwanya wa mbere mu buzima bw'abakunzi babo, iyo rero mu ntangiriro z'urukundo rwanyu umugaragarije ko ibyo yifuza bitazashoboka bituma afata umwanzuro wo kubivamo hakiri kare kugira ngo yirinde kuzababara.

    6.Uramucunga cyane ugakabya

    Kuba yaremeye kuba umukunzi wawe no kugirana umubano wihariye nawe ntibivuze ko ugomba kumucunga nk'umukozi wawe, nta n'ubwo ari igikoresho uha amategeko uko wiboneye. Ntabwo ari umukobwa wese ushobora kwihanganira umusore umucunga cyane ndetse akamuha amategeko akabije, hari ubona atazabishobora agahitamo kwigendera kandi ari bwo umubano wanyu wari ugitangira.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/amakosa-ashobora-gutuma-umukobwa-asezera-ku-rukundo-igitaraganya/

  • https://bradmax.com/client/embed-player/bf2813e910279a9cb199ac6fd55b78d7b72a3ee5_4260?mediaUrl=https%3A%2F%2F1600706787.rsc.cdn77.org%2F1600706787%2Findex.m3u8&splashImgUrl=https%3A%2F%2Frba.co.rw%2FIMG%2Frtvlogo.jpg

    Source : https://yegob.rw/%F0%9F%94%B4live-kurikirana-umupira-amavubi-vs-uganda-cranes/

  • Covid-19: U Rwanda ruri mu bihugu 2 byAfric… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 18 Mutarama 2021 nibwo inama y’Abaminisitiri yateranye ikaba yari iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama hari gahunda ya guma mu rugo ku batuye mu mujyi wa Kigali hagamijwe gukomeza kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 kizahaje abaturajye b'igihugu cy' u Rwanda n'Isi muri rusange.

                Dr Daniel Ngamije na Prof Shyaka Anastase

    Dr.Ngamije yatangaje ko igihugu kiri mu bihugu 2 bigiye gutangira kwakira inkingo vuba, yanaboneyeho gutangaza ko kuri uyu wa 20 Mutarama 2021 u Rwanda ruzakira dose 18,000 zo kuzanzamura abasahajwe na covid-19, yagize ati 'Kuri uyu wa gatatu tugiye kwakira dose ibihumbi cumi n’umunani saa kumi n'ebyeri zizaba zigeze i Kanombe'.

    Muri ubu butumwa yatangaje mu makuru ubwo yari ari kuri Televiziyo y'igihugu, yakomeje avuga ko hazakomeza kugenzurwa bakareba abarwayi bashobora kuba bafashwa mbere.

    Uyu muyobozi kandi yatangaje ko ibisabwa byose kugira ngo igihugu cyakire urukingo rwa covid-19 byuzuye igisigaye ari ukurushaka kandi ko n'umukuru w'igihugu abifitemo uruhari mu kurushaka. Ibi byanajyanye no kuvugako u Rwanda ruri mu bihugu 2 bya Africa bizakira urukingo vuba.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102446/covid-19-u-rwanda-ruri-mu-bihugu-2-byafrica-byiteguye-kwakira-urukingo-vuba-minisitiri-dr–102446.html

  • Covid-19: Hapfuye abandi bantu 4 mu Rwanda, abanduye bashya ni 227 #rwanda #RwOT

    Abahitanwe na Covid-19 mu Rwanda n'abagabo 4 barimo uw'imyaka 79 I Huye n'abandi 3 'imyaka 78, 61 na 33 bo mu mujyi wa Kigali.

    Abanduye bashya uko ari 182 babonetse I Kigali: 139, Kirehe: 20, Huye: 11, Gatsibo: 9, Gicumbi: 8, Rulindo: 7, Musanze: 7, Gisagara: 5, Nyanza: 5, Rubavu: 4, Ruhango: 3, Nyamasheke: 3, Nyamagabe: 2, Muhanga: 1, Kamonyi: 1, Karongi: 1, Kayonza: 1.

    Umubare w'abamaze gukira Covid-19 bose mu Rwanda ni 7,412 nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bagifite mu gihe 3,701 bakirwaye aho bakiri kwitabwaho.

    Ibimenyetso bya Covid-19 birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje ko amaze iminsi arwaye Coronavirus ndetse kuri ubu yamaze gukira akaba yasubiye mu kazi.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021, nibwo Guverineri Gatabazi yahishuye ko nyuma yo gukira iki cyorezo ,atifuza ko hari umuturage wagakwiye kuba agifite imyumvire igamije gukerensa Coronavirus akurikije uko we yayirwaye ikamuzahaza.

    Mu kiganiro na IGIHE, Gatabazi yavuze koko ko yarwaye iki cyorezo ariko kuri ubu yakize yasubiye mu kazi.

    Ati 'Narakize, ubu nasubiye mu kazi.'

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko Gatabazi yarwaye iki cyorezo mu mpera z'umwaka ushize, araremba ku buryo yageze no ku rwego rwo kongererwa umwuka aho yari arwariye mu Bitaro by'Umwami Faisal biherereye mu Mujyi wa Kigali.

    Ubwo yaganiraga na RBA, yavuze ko hatabayeho gukaza ingamba abantu bashobora gupfa izuba riva.

    Yakomeje agira ati 'Abantu bashobora kudupfana izuba riva! Nagira ngo mbwire abaturage ko COVID-19 ari indwara ikomeye njye ndanayizi ko yangezeho kandi irampungabanya mu buryo buhagije, ntabwo nifuza ko hagira umuntu warwara COVID-19.'

    'Abaturage bumve ko ari indwara ikomeye, ibabaza, yica abantu. Abaturage bareke kuyisuzugura kandi bareke kumva ko ari iy'I Kigali.'

    Guverineri Gatabazi ntabwo yaherukaga kugaragara mu ruhame ndetse no mu kazi dore ko hari amakuru avuga ko nyuma yo gukira Coronavirus yabanje guhabwa ikiruhuko akaba yagarutse mu kazi kuri uyu wa Mbere.

    Uyu muyobozi yagaragaye mu bikorwa byo gutangiza icyiciro cy'amashuri y'incuke n'icyiciro cya mbere cy'abanza ku ishuri ribanza rya Bukane riherereye mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/covid-19-hapfuye-abandi-bantu-4-mu-rwanda-abanduye-bashya-ni-227

  • Amadolari Sadate yemereye abakinnyi b'Amavubi ararokotse| Dore ibyo Sadate ahise atangaza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize nibwo Muyakazi Sadate yatangaje ko Amavubi naramuka atsinze ikipe ya Uganda Cranes azahemba buri mukinnyi amadolari 100. Mukanya kashize nibwo umukino w'Amavubi na Uganda Cranes umaze kurangira ari ubusa ku busa. Munyakazi Sadate abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter amaze gutangaza amagambo yiganjemo ayo gushimira abasore b'Amavubi ukuntu bitwaye ku mukino w'uyu munsi.

    Munyakazi Sadate

    Munyakazi Sadate abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati ” Rwanda 0 — 0 Uganda, Abasore bacu bagiye Match nziza ndetse baeushuje Umuganda rwose, Statistique yari nziza. Gusa iminota ya nyuma byagaragaye ko Bari bananiwe kdi birumvikana kubera championnat yahagaze tutibagiwe n'ingufu nyinshi bakoresheje mu gice cya mbere,Bravo bizaza! “.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/amadolari-sadate-yemereye-abakinnyi-bamavubi-ararokotse-dore-ibyo-sadate-ahise-atangaza/