Category: Uncategorized

  • Amavubi yanganyije na Uganda mu mukino yigaragajemo cyane #rwanda #RwOT

    Amavubi yagiye muri iyi CHAN nta cyizere afitiwe,yatangiye uyu mukino iri ku rwego rwo hejuru kugira ngo yiyunge n'abafana,bituma ihusha amahirwe menshi cyane.

    Tuyisenge Jacques wakinaga wenyine mu busatirizi yatangiye agora abakinnyi ba Uganda bari bafite igihunga cyinshi.

    Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi nta n'imwe ibonye igitego n'ubwo #Amavubi yahushije amahirwe menshi imbere y'izamu kurusha Uganda Cranes.Amavubi yagerageje amashoti 8 arimo 2 yaganaga mu izamu.

    Amavubi yabonye amahirwe arimo ishoti Hakizimana Muhadjiri yateye rikubita umutambiko w'izamu ku munota wa 30 ndetse nyuma y'aho Jacques Tuyisenge yateye umutwe ugarurwa n'igiti cy'izamu,Nshuti Savio ashatse kuwusubizamo ujya hanze.

    Mu gice cya kabiri,Amavubi yagabanyije imbaraga ugereranyije n'uko yari ahagaze mu gice cya mbere ndetse nta mahirwe menshi yaremye.muri iki gice Uganda yabonye amahirwe akomeye imbere y'izamu ubwo umunyezamu Kwizera Olivier yarekuraga umupira usanga rutahizamu wa Uganda ariko ahagarara neza arongera arawisubiza.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw'Amavubi ni Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry na Imanshimwe Emmanuel,
    Kalisa Rachid, Niyonzima Olivier 'Seif',Hakizimana Muhadjiri,Nshuti Dominique Savio, Iradukunda Bertrand na Tuyisenge Jacques.

    Mu wundi mukino wo mu itsinda C wabanje, Maroc ifite irushanwa riheruka yatsinze Togo yitabiriye bwa mbere igitego 1-0.U Rwanda ruzahura na Maroc mu mukino ukurikiraho.

    Ombolenga niwe watowe nk'umukinnyi mwiza muri uyu mukino u Rwanda rwanganyije na Uganda 0-0.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-yanganyije-na-uganda-mu-mukino-yigaragajemo-cyane

  • Abafite ibyo bakeneye ntibirunde mu muhanda- Prof Shyaka avuga ku batunguwe na #GumaMuRugo – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase, ubwo yasobanuraga ingamba zafatiwe mu Nama y'Abaminisitiri yo ku wa 18 Mutarama 2021 yanzuriwemo ko Umujyi wa Kigali ushyirwa muri gahunda ya guma mu rugo mu rwego rwo gukumira ubwandu bwa Coronavirus.

    Minisitiri Prof Shyaka Anastase yavuze ko ubukana icyorezo cya COVID-19 gifite gisaba ko Abanyarwanda bakora mu buryo budasanzwe kugira ngo babashe guhangana nacyo.

    Ati 'Gahunda ya guma mu rugo ntabwo bishoboka ko itatubangamira, iratubangamira nyine. Ariko ni ugushyira ku munzani, uburyo itubangamira n'icyo twahomba tutayikoze, ikiremereye ni ikihe? Igisubizo ni uko tutubahirije gahunda ya guma mu rugo turajya mu bibazo bikomeye.'

    Minisiteri y'Ubuzima yavuze ko mu minsi 50 ishize abanduye barenga 46% y'abamaze kurwara kuva icyorezo cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, mu gihe abamaze gupfa muri icyo gihe ari 65%.

    Minisitiri Prof Shyaka avuga ko 'Ubwandu bumaze kuba bwinshi cyane, niba dushaka ko ibyo bintu bihagarara, icyo cyorezo tugatangira kugica intege ni ngombwa ko hari uko biza kugenda… kuguma mu rugo ntabwo ari ibintu twakomera amashyi ngo ni byiza ariko ni ngombwa.'

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ivuga ko ku bufatanye na Polisi y'Igihugu ndetse n'inzego zirimo Urwego Ngenzuramikorere, RURA, haza kubaho gufasha abantu guma mu rugo yasanze bari mu nshingano muri Kigali kandi bataha hanze yaho cyangwa ikaba ibasanze mu Ntara kandi baba mu mujyi.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera, yavuze ko Abanyarwanda bagirwa inama yo kumenya bakanasobanukirwa amabwiriza yashyizweho kandi bakumva ko kuyubahiriza ari inshingano zabo.

    Ati 'Icya mbere tuzafasha abantu bashobora kuba batunguwe n'aya mabwiriza bari ahantu hatandukanye bifuza kuba bari ahantu mu by'ukuri bumva bamara icyo gihe cy'iminsi 15, iki ni icyemezo kigomba kwihutirwa.'

    CP Kabera avuga ko abantu bakwiye kubanza bagatekereza ku ngendo bateganya gukora niba koko ziri ngombwa cyangwa hari ubundi buryo bashobora gukora bagafasha mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho.

    Yakomeje agira ati 'Birumvikana uko ingamba zimeze, guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali nibe guma mu rugo, ibisabwa nabyo ku kindi gice cy'igihugu abaturage nibabyubahirize. Nababwira ko Polisi yiteguye gukorana n'inzego zose dufatanya buri gihe mu gufasha abo bantu; no ku munsi w'ejo abazaba bafashe icyemezo cyo gukora ingendo nazo twabagira inama ko zaba ari ngombwa.'

    Kigali ku munsi wa mbere wa guma mu rugo….

    Polisi y'igihugu ivuga ko ku munsi w'ejo yifuza ko abaturage b'i Kigali bose bazaba bamaze gusoma no kumva amabwiriza yashyizweho kugira ngo hatazabaho kuruhanya n'abashinzwe umutekano.

    Minisitiri Prof Shyaka yasabye abatuye mu Mujyi wa Kigali kubahiriza izi ngamba bakumva ko ejo mu gitondo basabwe kutirunda mu muhanda bitwaje ko hari serivisi runaka bakeneye.

    Ati 'Ishusho twifuza, turifuza Kigali mu gitondo bucya ari guma mu rugo, abafite ibyo bakeneye ntibirunde mu muhanda, ubundi begere ubuyobozi, polisi zirahari, telefoni zirahari kandi n'ubuyobozi bw'ibanze burahari. Turabafasha kugira ngo bya byangombwa by'ingenzi uyu munsi urangirane no kubikemura.'

    Muri rusange muri ibi byumweru bibiri abatuye mu Mujyi wa Kigali bazamara bari muri guma mu rugo, bazaba babujijwe kuva mu ngo no gusurana keretse ku mpamvu z'ingenzi nk'izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n'abakozi bagiye gutanga izo serivisi.

    Ni ukuvuga ngo ingendo zose zigomba gutangirwa uruhushya na Polisi y'u Rwanda, mu gihe urutonde rurambuye rwa serivisi z'ingenzi zizakomeza gukora ruzatangazwa na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel (ibumoso) na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, basobanura ingamba nshya zafashwe mu guhangana na Coronavirus mu Mujyi wa Kigali

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yasabye abatuye Umujyi wa Kigali kubahiriza amabwiriza yashyizweho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abafite-ibyo-bakeneye-ntibirunde-mu-muhanda-prof-shyaka-avuga-ku-batunguwe-na

  • U Rwanda rwaguye miswi na Uganda mu mukino wa… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino watangiye amakipe yombi agaragaza ishyaka ryo gutsinda ari nako wabonaga ko yafunguye umukino ariko Amavubi agaragaza kugarira neza ndetse no kugerageza imipira miremire igera kuri ba rutahizamu.

    Binyuze ku bakinnyi b’Amavubi bakina ku mpande barimo Ombolenga na Imanishimwe Emmanuel, ndetse n’abarimo Muhadjiri, Bertrand Iradukunda, Savio na Tuyisenge Jacques, bokeje igitutu izamu rya Uganda ariko amahirwe bagerageje ntabahire.

    Amavubi yarushije Uganda mu minota 45 y’igice cya mbere, haba ku buryo bw’amahirwe yo gutsinda bwabonetse mu gice cya mbere ndetse no kurema uburyo bwavamo ibitego.

    Hakiri kare cyane, Uganda yagize ibyago ivunikisha Milton Karisa wagize ikibazo ku kuguru kw’iburyo wahise usimburwa na Brian Aheebwa.

    Amavubi yabonye uburyo bwo gufungura amazamu Jacques Tuyisenge asigaranye n’umunyezamu Charles Lukwago, awuteye umupira arawufata.

    Amakipe yombi yakomeje gukinira mu kibuga hagati ariko Amavubi agera imbere y’izamu rya Uganda inshuro nyinshi, byaviriyemo abakinnyi ba Uganda gukora amakosa atandukanye yavuyemo imipira y’imiterekano (Coup Franc) ndetse na koroneri.

    Nyuma yo gucenga ubwugarizi bwa Uganda, ku munota wa 29 Amavubi yabonye amahirwe yo gufungura amazamu, ariko Muhadjiri ateye umupira ugarurwa n”umutambiko w’izamu.

    Amavubi yakomeje gukina neza ashaka gutsinda igitego, aho yagerageje ubundi buryo bwo gutsinda igitego ku munota wa 43 ariko umupira wari utewe na Jacques Tuyisenge wongera kugarurwa n’umutambiko w’izamu.

    Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye nta kipe irebye mu izamu ry’indi.

    Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Uganda, aho umutoza Mckinstry yinjije abakinnyi barimo Tony Maweje mu kibuga, bituma Uganda yongera kugira ubuzima itangira gusatira izamu rya Olivier Kwizera ndetse itangira no gutera amashoti agana mu izamu.

    Ku munota wa 63 Umutoza Mashami Vincent yakoze impinduka za mbere, Kalisa Rashid asohoka mu kibuga hinjira Nsabimana Eic Zidane, Danny Usengimana asimbura  Iradukunda Bertrand, mu gihe Muhadjiri wari wazonze Uganda mu gice cya mbere yasimbuwe na Manishimwe Djabel.

    Uganda yakomeje kurusha Amavubi kugera imbere y’izamu kenshi mu gice cya kabiri, ariko kuboneza mu izamu bikomeza kuba ingorabahizi.

    Danny winjiye mu kibuga asimbuye yakomeje kugerageza gutera mu izamu ariko bikomeza kwanga.

    Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya 0-0, umusifuzi w’umunya-Mauritania yongeraho iminota itatu itagize icyo ihindura.

    Ombolenga Fitina witwaye neza cyane mu minota 90, niwe yatowe nk’umukinnyi wigaragaje kurusha abandi muri uyu mukino.

    Uko bihagaze muri iri tsinda, ni uko Morocco iri ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Togo 1-0, u Rwanda na Uganda zigakurikiraho n’inota rimwe, mu gihe Togo iri ku mwanya wa nyuma.

    Rwanda XI: Olivier Kwizera (GK), Fitina Omborenga, Ange Mutsinzi, Thierry Manzi, Emmanuel Imanishimwe, Olivier Niyonzima, Rashid Kalisa, Bertrand Iradukunda, Muhadjiri Hakizimana, Dominique Savio Nshuti na Jacques Tuyisenge (C)

    Uganda XI: Charles Lukwago (GK), Paul Willa, Mustafa Mujuzi (C), Patrick Mbowa, Aziz Kayondo, Shafiq Kagimu, Joachim Ojera, Bright Anukani, Abdul Karim Watambala, Milton Karisa na Vianney Ssekajugo

    Jacques Tuyisenge yateye igiti cy’izamu

    Muhadjiri wateye umutambiko w’izamu yagize umukino mwiza

    Iradukunda Bertrand yagize umukino mwiza

    Amavubi yagerageje gukina umupira mwiza imbere y’Imisambi ya Uganda

    Fitina Ombolenga niwe wabaye umukinnyi w’umukino

    Umukino warangiye amakipe anganya 0-0

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102445/u-rwanda-rwaguye-miswi-na-uganda-mu-mukino-wa-mbere-muri-chan-2020-ombolenga-atorwa-nkumuk-102445.html

  • Coronavirus: Kigali ishyizwe mukato ka Guma mu rugo isesuye #rwanda #RwOT

    Imyanzuro y'inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 18 Mutarama 2021, yafashe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali mu kato ka guma mu rugo, aho ibikorwa byose bifunze, nta muntu wemerewe kuva mu rugo rwe.

    Dore imyanzuro y'inama y'Abaminisitiri uko yavuze kuri buri ngingo haba muri Kigali n'ahandi;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/coronavirus-kigali-ishyizwe-mukato-ka-guma-mu-rugo-isesuye/

  • Turikiya yatanze amahirwe ku Banyarwanda bashaka gukomerezayo amasomo ya kaminuza – #rwanda #RwOT

    Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda, Burcu Çevik, yavuze ko ubufatanye bw'u Rwanda na Turikiya mu by'uburezi atari ubw'uyu munsi ahubwo bwamyeho kuko hari abanyeshuri benshi bo mu Rwanda bahawe aya mahirwe no mu bihe byashize.

    Ati 'Ubufatanye bw'u Rwanda na Turikiya mu by'uburezi, bwagiye bukura uko imyaka yagiye ihita. Turikiya yishimiye kuba kugeza ubu imaze gutanga buruse ku banyeshuri b'Abanyarwanda 225 zo kujya gukomereza icyiciro cya kabiri n'icya gatatu cya kaminuza muri gahunda ya 'Türkiye Scholarships Program'.

    Kuri ubu kuva ku wa 10 Mutarama 2021 kugeza ku wa 20 Gashyantare 2021, abanyeshuri b'Abanyarwanda bashobora gutangira kohereza ubusabe bwabo bwo kujya kwiga muri Turikiya banyuze kuri https://www.turkiyeburslari.gov.tr

    Kaminuza zigera kuri 50 ziri ku rwego rwo hejuru muri Turikiya nizo ziteguye kwakira abanyeshuri mpuzamahanga barimo n'abo mu Rwanda binyuze muri iyi gahunda ya 'Türkiye Scholarships Program', bagahabwa ubumenyi mu mashami anyuranye bihitiyemo muri izo kaminuza.

    Umunyeshuri uhawe iyi buruse aba yemerewe kwishyurirwa amafaranga y'ishuri, ay'icumbi, ubwishingizi bw'ubuzima ndetse n'ayo kumufasha agenerwa buri kwezi. Umunyeshuri wese wemerewe abanza guhabwa amasomo y'ururimi rwa Turikiya y'umwaka umwe mbere y'uko atangira amasomo ye muri rusange.

    Nyuma y'uko umunyeshuri arangije amasomo mu byiciro bitandukanye bya kaminuza binyuze muri iyi gahunda ya 'Türkiye Scholarships Program', ahita ahinduka umunyamuryango w'Ishyirahamwe ry'abize muri izo kaminuza, rigizwe n'abarenga 150 000 bari hirya no hino ku Isi.

    Abashaka kubona aya mahirwe yo kujya gukomereza amasomo muri Turikiya, haba mu cyiciro cya kabiri (undergraduate), icya gatatu (master's) ndetse na PhD, yohereza ubusabe bwe anyuze kuri 'https://www.turkiyeburslari.gov.tr' bitarenze ku wa 20 Gashyantare 2021.

    Nyuma y'iyo tariki hazatangira igenzura, abazatoranywa bazahamagarwa mu kizamini cyo kuvuga (interview), ubundi abazatoranywa bazatangazwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Ambasade ya Turikiya, ndetse no kuri https://www.turkiyeburslari.gov.tr

    Abanyeshuri b’Abanyarwanda bashaka gukomereza amshuri yabo muri kaminuza zo muri Turikiya bahawe amahirwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/turikiya-yatanze-amahirwe-ku-banyarwanda-bashaka-gukomerezayo-amasomo-ya

  • Amavubi yaguye miswi na Uganda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yanganyije ubusa ku busa na Uganda mu mumukino wayo wa mbere muri CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun.

    Uyu munsi u Rwanda rwakinaga umukino warwo wa mbere muri CHAN 2020, aho yari rwahuye na Uganda.

    Ni umukino wabereye muri Stade de la Réunification iherereye mu Mujyi wa Douala aho itsinda C ririmo gukinira.

    Umukino wari wabanje wo muri iri tsinda Maroc yatsinze Togo 1-0.

    Iminota ya mbere y’umukino wabonaga amakipe yombi akina ashaka uburyo yegera izamu.

    Amahirwe ya mbere y’Amavubi yabonetse ku munota wa 6 ubwo Jacques Tuyisenge yateraga mu izamu ariko umunyezamu akawukuramo.

    Ku munota wa 10, Multon Kalisa yagerageje gutera mu izamu rya Kwizera Olivier ariko awufata bimworoheye.

    Ku munota wa 12, Uganda yakoze impinduka zitateguwe havamo Multon Kalisa wagize ikibazo cy’imvune hinjiramo Brian Aheebwa.

    Jacques Tuyisenge ku munota wa 2020 yaje kongera kugerageza andi mahirwe n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri ariko umupira unyura hanze y’izamu.

    Nyuma yo guhererekanya neza kwa Uganda ku munota wa 22, Brian Aheebwa yagerageje ishoti rikomeye ariko Mangwende aritambika umupira ijya muri koruneri itagize icyo itanga.

    Hakizimana Muhadjiri ku munota wa 29 yafashe icyemezo acenga abakinnyi 4 ba Uganda ariko ateye mu izamu umupira ukubita umutambiko w’izamu.

    Uganda n’ubwo yakinaga ubona ihererekanya kurusha Amavubi nta mahirwe menshi yabonye mu gice cya mbere nk’u Rwanda.

    Ku munota wa 41 Omborenga Fitina yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, Jacques Tuyisenge ashyiraho umutwe umupira ukubita igiti cy’izamu, Nshuti Dominique Savio ananirwa kuwushyira mu izamu. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Igice cya kabiri kigitangira, Bertrand yahinduye umupira imbere y’izamu Muhadjiri ashyizeho umutwe umunyezamu arawufata.

    Kayondo wa Uganda yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko Ange Mutsinzi awohereza muri koruneri yatewe maze Kwizera Olivier akawufata.

    Mashami Vincent byamusabye gukora impinduka nawe atateguye ku munota wa 64, Kalisa Rashid yagize ikibazo cy’imvune asimburwa na Nsabimana Eric Zidane.

    Ku munota wa 72 Danny Usengimana yinjiye mu kibuga asimbura Iradukunda Jean Bertrand. Ku munota wa 80 Muhadjiri yahaye umwanya Manshimwe Djabel.

    Amavubi yagerageje gushaka igitego biranga umukino urangira ari 0-0.

    Muri iri tsinda C, Maroc ni iya mbere n’amanota 3, U Rwanda na Uganda bifite 1 ni mu gihe Togo ifite ubusa.

    Amavubi azagaruka mu kibuga ku wa Gatanu tariki ya 22 Mutarama akina na Maroc.

    11 Amavubi yari yabanjemo

    Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Kalisa Rashid, Niyonzima Olivier Seif, Nshuti Dominique Savio, Iradukunda Jean Bertrand, Hakizimana Muhadjiri na Jacques Tuyisenge

    Iradukunda Jean Bertrand yari yabanje mu kibuga

    Jacques Tuyisenge yagerageje amahirwe atandukanye biranga

    Myugariro Mangwende umwe mu bitwaye neza muri uyu mukino yitakuma atera ishoti

    Kapiteni w’Amavubi Jacques Tuyisenge agerageza gucenga kapiteni wa Uganda, Mujuzi

    Hakizimana Muhadjiri ushaka uburyo arenza umupira myugariro wa Uganda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yaguye-miswi-na-uganda-amafoto

  • Umujyi wa Kigali wasubijwe muri GUMA MU RUGO #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021,Perezida Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri yafatiwemo ingamba nshya zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukaza umurego mu gihugu aho umujyi wa Kigali wasubijwe muri Guma mu rugo.

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga,yafashe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya guma mu rugo (Lockdown) kubera ubwiyongere budasanzwe bw'abandura n'abahitanwa na COVID-19.

    Ahasigaye hose mu gihugu ukuyemo Umujyi wa Kigali ingendo zirabujijwe guhera saa kumi n'ebyiri za nimugoroba (6:00PM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00Am) kandi amashuri azakomeza gukora hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Hafashwe icyemeze ko umunsi w'ejo tariki ya 19 Mutarama 2021 abantu bose bo mu mujyi wa Kigali batari mu ngo zabo bataha.




    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/umujyi-wa-kigali-wasubijwe-muri-guma-mu-rugo

  • Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Kuva mu mpera z'umwaka ushize, umubare w'abandura n'abahitanwa na Coronavirus ukomeje kwiyongera ubutitsa ariko Umujyi wa Kigali ni wo wibasiwe cyane kurusha izindi ntara. Urugero nko mu minsi umunani muri Kigali handuye abantu 720 mu gihe mu minsi itanu hapfuye abantu 14.

    Inama y'Abaminisitiri yafatiwemo uyu mwanzuro yayobowe na Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Mbere mu buryo bw'ikoranabuhanga. Inzego z'ubuzima zigaragaza ko bishoboka ko umubare w'abanduye muri Kigali ari munini kurusha uzwi uyu munsi, kuko hari n'abandura bagakira batabizi nyuma yo kugira ibimenyetso byoroheje nk'ibicurane.

    Itangazo ry'inama y'Abaminisitiri rivuga ko nyuma yo gusuzuma ubwiyongere budasanzwe bw'abandura COVID-19 n'ubw'abahitanwa na yo, Inama y'Abaminsitiri yasabye abanyarwanda gukomeza kwitwararika bubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19 kugira ngo bahagarike umuvuduko w'iki cyorezo.

    Riti 'Kubera ubwiyongere bukabije bwa COVID-19 mu Mujyi wa Kigali, hafashwe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo (Lockdown). Abanyarwanda bose barasabwa kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura, bagakora ingendo mu gihe bikenewe.'

    -  Ingamba zizubahirizwa mu Mujyi wa Kigali:

    a. Ingendo mu Mujyi wa Kigali zirabujijwe. Kuva mu ngo no gusurana birabujijwe keretse ku mpamvu z'ingenzi nk'izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n'abakozi bagiye gutanga izo serivisi. Ingendo zose zigomba gutangirwa uruhushya na Polisi y'u Rwanda. Urutonde rurambuye rwa serivisi z'ingenzi zizakomeza gukora ruzatangazwa na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.

    b. Ingendo hagati y'Umujyi wa Kigali n'izindi ntara no hagati y'Umujyi wa Kigali n'Uturere dutandukanye zirabujijwe, keretse ku mpamvu serivisi z'ingenzi cyangwa ubukerarugendo (ba mukerarugendo bagomba kuba bafite icyemezo cy'uko bipimishije COVID-19).

    c. Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (public transport) zirabujijwe. Icyakora gutwara ibiribwa n'ibicuruzwa by'ingenzi bizakomeza. Moto n'amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi ariko bishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo.

    d. Abakozi bose (aba Leta n'abikorera) bazakorera mu ngo bifashishije ikoranabuhanga kereka abatanga serivisi z'ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

    e. Ibikorwa by'ubucuruzi (businesses) birafunze, kereka abagemura ibicuruzwa by'ingenzi kimwe n'abacuruza ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by'isuku, ibikomoka kuri peteroli n'ibindi bikoresho by'ibanze ariko bagakoresha abakozi batarenze 30% by'abakozi bose. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n'Ebyiri za nimugoroba (6:00PM)

    f. Resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (Take away).

    g. Amashuri yose harimo na za kaminuza (yaba aya Leta n'ayigenga) arafunze. Aho bishoboka kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga bizakomeza kandi bigomba kongerwamo imbaraga.

    h. Insengero zirafunze.

    i. Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali kizakomeza gukora. Abagenzi bose baza mu Rwanda bagomba kuba bafite icyemezo cy'uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 120 mbere y'uko bahaguruka. Abagenzi bava mu Rwanda na bo bagomba kubanza kwipimisha COVID-19.

    j. Hoteli zakira abaturutse mu mahanga by'igihe gito (designed hotels) zizakomeza gukora hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Urutonde rw'izo hoteli ruzatangazwa n'Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

    k. Ibikorwa by'Ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n'ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y'ingendo zabo.

    l. Hoteli zemerewe kwakira gusa inama za ngombwa zibanje kubiherwa uruhuhya rwanditswe na RDB.

    m. Ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganga igihembwe cy'ihinga (agriculture season). Ibyo bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

    n. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-washyizwe-muri-guma-mu-rugo

  • Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Kuva mu mpera z’umwaka ushize, umubare w’abandura n’abahitanwa na Coronavirus ukomeje kwiyongera ubutitsa ariko Umujyi wa Kigali ni wo wibasiwe cyane kurusha izindi ntara. Urugero nko mu minsi umunani muri Kigali handuye abantu 720 mu gihe mu minsi itanu hapfuye abantu 14.

    Inama y’Abaminisitiri yafatiwemo uyu mwanzuro yayobowe na Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Mbere mu buryo bw’ikoranabuhanga. Inzego z’ubuzima zigaragaza ko bishoboka ko umubare w’abanduye muri Kigali ari munini kurusha uzwi uyu munsi, kuko hari n’abandura bagakira batabizi nyuma yo kugira ibimenyetso byoroheje nk’ibicurane.

    Itangazo ry’inama y’Abaminisitiri rivuga ko nyuma yo gusuzuma ubwiyongere budasanzwe bw’abandura COVID-19 n’ubw’abahitanwa na yo, Inama y’Abaminsitiri yasabye abanyarwanda gukomeza kwitwararika bubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19 kugira ngo bahagarike umuvuduko w’iki cyorezo.

    Riti “Kubera ubwiyongere bukabije bwa COVID-19 mu Mujyi wa Kigali, hafashwe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo (Lockdown). Abanyarwanda bose barasabwa kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura, bagakora ingendo mu gihe bikenewe.”

    -  Ingamba zizubahirizwa mu Mujyi wa Kigali:

    a. Ingendo mu Mujyi wa Kigali zirabujijwe. Kuva mu ngo no gusurana birabujijwe keretse ku mpamvu z’ingenzi nk’izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n’abakozi bagiye gutanga izo serivisi. Ingendo zose zigomba gutangirwa uruhushya na Polisi y’u Rwanda. Urutonde rurambuye rwa serivisi z’ingenzi zizakomeza gukora ruzatangazwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    b. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara no hagati y’Umujyi wa Kigali n’Uturere dutandukanye zirabujijwe, keretse ku mpamvu serivisi z’ingenzi cyangwa ubukerarugendo (ba mukerarugendo bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19).

    c. Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (public transport) zirabujijwe. Icyakora gutwara ibiribwa n’ibicuruzwa by’ingenzi bizakomeza. Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi ariko bishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo.

    d. Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakorera mu ngo bifashishije ikoranabuhanga kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

    e. Ibikorwa by’ubucuruzi (businesses) birafunze, kereka abagemura ibicuruzwa by’ingenzi kimwe n’abacuruza ibiribwa, imiti (za farumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze ariko bagakoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n’Ebyiri za nimugoroba (6:00PM)

    f. Resitora na café zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (Take away).

    g. Amashuri yose harimo na za kaminuza (yaba aya Leta n’ayigenga) arafunze. Aho bishoboka kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga bizakomeza kandi bigomba kongerwamo imbaraga.

    h. Insengero zirafunze.

    i. Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali kizakomeza gukora. Abagenzi bose baza mu Rwanda bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 120 mbere y’uko bahaguruka. Abagenzi bava mu Rwanda na bo bagomba kubanza kwipimisha COVID-19.

    j. Hoteli zakira abaturutse mu mahanga by’igihe gito (designed hotels) zizakomeza gukora hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Urutonde rw’izo hoteli ruzatangazwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

    k. Ibikorwa by’Ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n’ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y’ingendo zabo.

    l. Hoteli zemerewe kwakira gusa inama za ngombwa zibanje kubiherwa uruhuhya rwanditswe na RDB.

    m. Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganga igihembwe cy’ihinga (agriculture season). Ibyo bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

    n. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 15.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-washyizwe-muri-guma-mu-rugo

  • Aubameyang yahaye impano Lacazette yakoze benshi ku mutima #rwanda #RwOT

    Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo, Pierre-Emerick Aubameyang na Alexandre Lacazette bavuze ko bose bifuza iyi nimero yambarwaga na Ozil ariko Aubameyang yahishuye ko yayihariye Lacazette.

    Ozil niwe wambaraga No 10 kuva 2018 ariko yamaze gutandukana na Arsenal yerekeza muri Fenerbahce,nubwo bitaratangazwa.

    Aubameyang yambara No 14 mu gihe Lacazette we yambaraga No 9 gusa ubu uyu Mufaransa niwe uzambara nimero 10.

    Lacazette niwe washotoye Aubameyang ashyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto ye na Aubameyang bambaye nka Spider man arangije avuga ko bose bakeneye iyi nimero 10.

    Yahise yandika kuri iyi foto ati 'Iyo mwese mukeneye nimero 10.'

    Aubameyang yahise amusubiza ati 'Bavuze ko bayishyize kure.Yongeyeho ati 'Byose nibyawe bro.'

    Lacazette yahise amenyesha Ozil ko nimero ye iri mu maboko meza y'uzayitaho.Ati '@M10_official izaba yitaweho cyane.

    Nimero 10 muri Arsenal iheruka kwambarwa n'abarimo Jack Wilshere, Robin van Persie, William Gallas na Dennis Bergkamp.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/aubameyang-yahaye-impano-lacazette-yakoze-benshi-ku-mutima