Category: Uncategorized

  • Nyanza: Haracyari abagore batazi uburenganzira bwabo mu muryango #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Nyanza bavuga ko batazi uburenganzira bwabo. Iyo akaba ari impamvu ikomeye ituma no kubuharanira bitabashobokera kuko batabuzi.
    Mutoni n’umwe mu bagore bo mu murenge wa Rwabicuma, afite imyaka 30 y’amavuko. Avuga ko atazi uburenganzira bwe. Ati 'ntakubeshye sinzi uburenganzira bwanjye, urumvako rero icyo umuntu atazi bigoye no kugiharanira.' Yakomeje avuga ko inzego zibishinzwe zikwiriye gukora ubukangurambaga bwimbitse bumenyesha abagore n’abakobwa (…)

    Mu muco

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4377

  • Zimbabwe : Minisitiri w’Ububanyi n’Amahaga yishwe na COVID-19 #rwanda #RwOT

    Itangazo ry’ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Zimbabwe, bivuga ko Sibusiso B Moyo yapfiriye mu bitaro yari arwariyemo byo muri kiriya gihugu.

    Perezida Emmerson Mnangagwa wa kiriya gihugu we ubwe yavuze ko ababajwe n’urupfu rw’uriya mugabo afata nk’intwari kuko yuzuzaga inshingano ze neza.

    Sibusiso B Moyo ufatwa nk’intwari muri kiriya gihugu, yabaye umusirikare akaba yari afite ipeti rya Koloneri, akaba ari n’umwe mu basirikare bagize uruhare mu gukura ku butegetsi nyakwigendera Robert Mugabe.

    COVID-19 yahitanye uyu wari umuyobozi muri Zimbabwe, kugeza ubu imaze guhitana abantu 2 034 527 mu gihe abamaze kuyandura ari 94 124 612.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Zimbabwe-Minisitiri-w-Ububanyi-n-Amahaga-yishwe-na-COVID-19

  • Trump yavuye muri White House ati 'Nzagaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi' #rwanda #RwOT

    Ntibimenyerewe ko Perezida watowe muri kiriya gihugu kivuga ko ari umwarimu wa Demokarasi, arahira uwo asimbuye adahari.

    Perezida Donald Trump watsinzw amatora ariko we kugeza ubu uvuga ko yibwe, yari aherutse gutangaza ko atazitabira umuhango w’irahira rya Biden wamutsinze.

    Bamwe babishidikanyagaho kuko bidasanzwe muri kiriya gihugu ariko na none abazi imyitwarire ye bakemeza ko azabikora.

    Ni nako byagenze koko, kuko ku gicamunsi (mu Rwanda) cyo kuri uyu wa Gatatu Tariki 20 Mutarama 2021, Perezida Donald Trump yuriye indege (Airforce1) itwara abakuru b’ibihugu muri kiriya gihugu.

    Mu ijambo rito yavuze asohoka muri White House, yifurije amahirwe masa ubuyobozi bumusimbuye, agira ati 'Nzagaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.'

    Iyi ndege yabanje kumugeza ku kibuga cy’izi ndege ubundi ahita afata indege ye imwerekeza iwe muri Leta ya Frolida.

    Trump abaye Perezida wa kane utitabiriye ibirori by’irahira by’umusimbuye nyuma ya John Adams wabaye Perezida wa kabiri wa kiriya gihugu, John Quincy Adams wabaye Perezida wa gatandatu na Andrew Johnson wabaye uwa 17 wanavuyeho yegujwe.

    Aba baperezida bose uko ari bane bayoboye manda imwe muri kiriya gihugu.

    Photos © AFP

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Trump-yavuye-muri-White-House-ati-Nzagaruka-mu-buryo-bumwe-cyangwa-ubundi

  • Louise Mushikiwabo yishimiye umukinnyi wa fil… – #rwanda #RwOT

    Lupin ni filime iri mu byiciro ikinwa na Omary Sy aho ishingiye ku nkuru y'umujura ariko uba ukunzwe cyane mu Bufaransa. Iri mu rurimi rw'igifaransa ku buryo ibice byayo 10 kuva yabishyira ku rubuga rwa Netflix rugurishirizwaho filime imaze kurebwa na miliyoni 70 mu gihe ukwezi kutaruzura ayishyizeho. 

    Iri kurebwa cyane mu bihugu birimo Brazil, Vietnam, Argentine na Spain. Ni ubwa mbere filime irebwe kuri icyo kigero kuri urwo rubuga aho rwanahise rutangaza ko rufite aba-subscribers miliyoni 203 ku isi hose nyamara kugira ngo urugereho bisaba kwishyura amafaranga ya buri kwezi y'ifatabuguzi. 

    Ni filime ishingiye ku gitabo kitwa Arsene Lupin cyo mu 1905 cyanditswe na Maurice Lebranc. Kuva iyo filimi yatangira kugurishwa kuri Netflix icyo gitabo byacyongereye igikundiro none nacyo kiri ku isonga mu biri kugurwa cyane kuri Amazon.fr


    Iyo filime yongereye abafatabuguzi ba Netflix ku buryo kuva yatangira gucururizwaho yongereye miliyoni 8.5 z'abafatabuguzi bashya. Yatunganyijwe na Gaumont, yandikwa na Briton George Kay.


    Kuri Twitter ya Omar Sy na we yanditse atangarira ibyo yagezeho ati: ''Miliyoni 70 ntibyumvikana!''. Munsi yahise aboneraho gushimira abakomeje kugura iyo filime ye ndetse ababwira ko badahari ibyo bitari kugerwaho. 

    Madamu Louise Mushikiwabo uyobora OIF na we kuri Twitter ye yanditse ati:''Komerezaho Omar Sy mu by’ukuri urashimishije, Netflix n'abandi bose bakomeza kuduha filime nziza ziri mu gifaransa mukore cyane''. 


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102488/louise-mushikiwabo-yishimiye-umukinnyi-wa-filime-wageze-ku-gahigo-gahambaye-ko-gucuruza-fi-102488.html

  • AS Muhanga yasubitse amasezerano y’abakozi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba As Muhanga bamenyeshejwe ko amasezerano yabo asubitswe
    Abakinnyi ba As Muhanga bamenyeshejwe ko amasezerano yabo asubitswe

    Ibaruwa Kigali Today ifitiye kopi ivuga ko ikipe yagaragaje impamvu zirimo amikoro make yo guhemba abakinnyi n’abandi bakozi bayo, kuba shampiyona yarahagaritswe na Minisiteri ya Siporo ndetse no kuba nta bikorwa by’ikipe birimo birakorwa bishobora gutuma ihemba abakozi bayo.

    As Muhanga ikurikiye Kiyovu Sports na yo yahagaritse amasezerano y’abakozi bayo mu minsi yashize kubera ko nta bikorwa by’ikipe birimo kuba.

    Amakuru Kigali Today yamenye ni uko iyi kipe yiyemeje guhemba abakozi bayo iminsi 15 ku kwezi kwa Mutarama mu mwaka wa 2021 ndetse no gutunga abakinnyi b’abanyamahanga bayikinamo.

    Shampiyona yahagaritswe ikipe ya As Muhanga iri ku mwanya wa cyenda aho mu mikino itatu yari ifitemo amanota abiri.

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/as-muhanga-yasubitse-amasezerano-y-abakozi

  • Hatangajwe urutonde rwa serivisi 36 zemerewe gukomeza gukora mu bihe bya Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Kuva kuwa Kabiri tariki ya 19 Mutarama 2021, Umujyi wa Kigali washyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo y’iminsi 15 nyuma y’uko ubwandu bwa Coronavirus bukajije intera mu gihugu. Icyo gihe Inama y’Abaminisitiri yatangaje ko usibye serivisi z’ingenzi zizakomeza gukora, izindi zizafunga aho bishoboka abantu bagakorera mu ngo.

    Muri serivisi zemerewe gukora nk’uko zatangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, zigabanyije mu byiciro bine birimo ibikorwaremezo; ubuhinzi n’ubworozi; ubucuruzi, inganda na serivisi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

    Iryo tangazo rivuga ko “Sosiyete zitanga serivisi z’ingenzi zisaba uruhushya binyuze kuri minisiteri zifite ibyo bikorwa mu nshingano.” Rikomeza rivuga kandi ko “mu bikorwa byemerewe gukomeza hakoreshwa abakozi batarenze 30% by’abakozi bose kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19”.

    Ikindi kandi ni uko ibi bikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

    Nko mu bucuruzi, ibikorwa byemerewe gukora ni imishinga yo kubaka amavuriro n’ibitaro, imishinga yo kubaka no gusana imihanda y’ingenzi mu Mujyi wa Kigali, imishinga yo gukwirakwiza amazi meza mu Mujyi wa Kigali, imishinga yo gutuza neza abaturage no kubakira abatishoboye, imishinga y’inyubako z’ingenzi, imishinga yo gukwirakwiza amashanyarazi, imishinga yo kubaka amashuri ya leta hamwe na serivisi zo gusana ibikorwaremezo byangiritse.

    Mu buhinzi, abemerewe gukora ni ibikorwa n’imishinga by’ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga, imishinga yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwa byo gutubura imbuto no kugeza ku bahinzi inyongeramusaruro ndetse n’iyamamazabuhinzi.

    Harimo kandi kugeza ibiribwa ku masoko, ibikorwa byo kwita ku buzima bw’amatungo, ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi n’uburobyi ndetse n’ibikorwa byo gufata neza umusaruro no kuwuhunika.

    Mu bucuruzi n’inganda, abemerewe gukora ni inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, amasoko y’ibiribwa, ubucuruzi bw’inyama, amata n’ibiyakomokaho, inganda zikora ibikoresho byo kubaka, izikora ibikoresho by’isuku, izikora udupfukamunwa, ibirinda amaso n’amasarubeti yambarwa n’abakora kwa muganga.

    Hari kandi inganda zikora ibyo gupfunyikamo, ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, ubucuruzi bwo kugemura ibyo kurya, serivisi za ngombwa zitangwa na banki n’ibigo by’imari, serivisi z’ubwishingizi, serivisi za Mobile money, gutwara ibishingwe na serivisi z’isuku za ngombwa, serivisi za gasutamo, amahoro n’imisoro, ubucuruzi bw’ibikomoka kuri mazutu na peteroli na serivisi z’itumanaho.

    Mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abemerewe gukora ni abakora mu bijyana n’uru rwego, abakora ibikorwa byo gufasha inganda zitunganya amabuye y’agaciro kugera ku musaruro zikoresha, ubwikorezi bw’amabuye y’agaciro buza mu nganda ziri i Kigali n’ibikorwa bifasha ubucuruzi mpuzamahanga bw’amabuye y’agaciro.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangajwe-urutonde-rwa-serivisi-36-zemerewe-gukomeza-gukora-mu-bihe-bya-guma

  • Col Ndamukunda wigeze kuyobora Ingabo z’u Rwanda zari mu butumwa i Darfur yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Mu 2017 nibwo Col Ndamukunda yari ayoboye Ingabo z’u Rwanda zari mu butumwa bwa loni i Darfur. Muri uwo mwaka ni nabwo yazamuwe mu ntera ava ku ipeti rya Lieutenant Colonel agirwa Colonel.

    Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt. Col. Ronald Rwivanga, yemereye IGIHE ko Col Ndamukunda yitabye Imana. Gusa ntabwo yigeze atanga amakuru arambuye ku rupfu rwe.

    Muri Nyakanga 2007, Col Ndamukunda wari ufite ipeti rya Majoro icyo gihe yahawe umudali w’ishimwe wiswe “Combat Action Ribbon” kubera ibikorwa by’indashyikirwa bifitiye igihugu akamaro yakoze.

    Col Ndamukunda Simon yitabye Imana

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/col-ndamukunda-wigeze-kuyobora-ingabo-z-u-rwanda-zari-mu-butumwa-i-darfur

  • Video: Ibyaranze itangira rya Guma mu Rugo ya kabiri i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ibyari buve muri iyi nama byabaye nk’ibyihishura ubwo Perezidansi y’u Rwanda yasohoraga amafoto yayo, ubona ko buri muyobozi yayitabiriye atavuye aho ari ahubwo yagumye mu biro asanzwe akoreramo. Bamwe bati iyi “Guma mu Biro” iratsura Guma mu Rugo ndetse biza kuba ari na ko bigendekera Umujyi wa Kigali.

    Ku munsi wa Mbere wa Guma mu Rugo urujya n’uruza rwari rwagabanutse kuko ingendo rusange zitakorwaga yaba iz’imodoka zitwara abagenzi ndetse na moto, ariko wabonaga ko hari abagihaha n’abagikora ibindi bikorwa byo kwitegura.

    Aho IGIHE yageze nko ku isoko rya Nyarugenge abantu batandukanye bari bari kujya guhaha ibiribwa, abandi ariko babizana babivana ahantu hatandukanye.

    Muri Gare ya Nyabugogo naho umurongo w’abashaka kujya mu Ntara wari muremure, bari benshi cyane aho bafashwaga kujya mu miryango yabo. Inzego z’Umutekano ndetse n’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA nibo babafashaga.

    Muri rusange umunsi wa Mbere waranzwe n’urujya n’uruza rw’abajya mu masoko guhaha ibyo bazakoresha muri ibi byumweru bibiri ndetse n’abatega imodoka zibavana mu Mujyi wa Kigali bajya mu ntara.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/video-ibyaranze-itangira-rya-guma-mu-rugo-ya-kabiri-i-kigali

  • Ngoma: Haravugwa urupfu rw’umugore watewe ibyuma mu maso amaze kwamburwa ibihumbi 500 Frw – #rwanda #RwOT

    Byabaye kuwa Mbere saa munani z’amanywa bibera mu Kagari ka Gatonze mu Mudugudu wa Nyagatovi mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma. Uyu mugore nyuma yo kujyanwa mu bitaro bya CHUK , yashizemo umwuka mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibungo, Kanzayire Consolée yabwiye IGIHE ko ubwo bageraga kuri uyu mugore basanze yatewe ibyuma mu maso ariko binagaragara ko yakubiswe ikintu kimeze nk’inyundo mu misaya.

    Yagize ati “ Uriya mugore kuwa Mbere nka saa munani z’amanywa yatewe n’abantu mu mvura baramukomeretsa mu buryo bukomeye, nahise njyanayo na RIB na Polisi kureba ibyabaye, duhita duhamagara imodoka kugira ngo imujyane kwa muganga.”

    Yakomeje agira ati “ Wabonaga ko bamushyize mu kintu kimeze nk’umufuka bagafata inyundo bagahonda mu mutwe nyuma bakanamutera ibyuma mu maso kuko abaganga bamaze kumukarabya nibwo twabibonye.”

    Kanzayire yakomeje avuga ko bahise bajya gushaka umusore wabanaga na nyakwigendera mu rugo, uyu akaba ari umusore uri hejuru y’imyaka 20 aho umugabo w’uyu mugore yari amubereye se wabo.

    Ati “Bari bajyanye guhinga bahinguye amutuma kujya gushaka amakara ngo bateke icyayi, umwana wa nyakwigendera w’imyaka nk’itanu amutuma kujya kuzana amata, ariko uwo mudamu akaba yari afite amafaranga ibihumbi 500 yari yazaniwe n’umugabo we kugira ngo ayongere mu mari y’imyenda yacuruzaga, yayagendanaga ahantu hose, yari atarayajyana kuri banki.”

    Yakomeje avuga ko uyu musore ukekwaho kumwica ngo ariyo yashakaga gutwara. Bikekwa ko yamwishe ubundi akajya gukaraba akazimangatanya ibimenyetso.

    Ati “ Akana k’uwo mugore rero niko kaduhaye amakuru tujya kureba wa musore, ejo RIB na Polisi bajya gusaka inzu ya wa musore basangamo amafaranga ibihumbi 170 mu gisenge cy’inzu ariho n’amaraso, twahise dukeka ko yayahishe mu buryo butandukanye kugira ngo n’uwayabona azayabone ari igice.”

    Umusore ukekwa yahise afatwa akaba afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Ngoma.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-haravugwa-urupfu-rw-umugore-watewe-ibyuma-mu-maso-amaze-kwamburwa

  • Kamonyi: Barindwi bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho kwicisha umusore inkoni – #rwanda #RwOT

    Abineza Cyprien w’imyaka 31 y’amavuko yafashwe n’abanyerondo mu rukererera rwo ku wa 17 Mutarama 2021 yikoreye umufuka urimo inanasi bakeka ko azibye bahita bamujyana bamushyikiriza abakozi b’aho yazikuye. Abo bakozi bamurambitse hasi baramukubita kugeza igihe ashiriyemo umwuka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira, Mpozenzi Providence, yabwiye IGIHE ko hamaze gufatwa abantu barindwi bakekwaho kumukubita agapfa.

    Ati “Abakekwaho kumukubita bikamuviramo urupfu barafashwe; ku cyumweru twafashe batanu n’ejo hari undi wafashwe ndetse no mu ijoro ryakeye hafashwe undi.”

    Mu bafashwe bose, batandatu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB y’Akarere ka Kamonyi naho undi umwe waraye afashwe aracyari kuri Sitasiyo ya Musambira.

    Nyuma yo gufatwa bagiye gukorerwa dosiye bashyikirizwe ubushinjacyaha nk’uko amategeko abiteganya.

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko ku bufatanye n’izindi nzego zirimo RIB hakomeje iperereza kugira ngo hamenyekane n’abandi baba baragize uruhare mu rupfu rw’uwo musore kugira ngo babiryozwe.

    Mpozenzi yibukije abaturage ko ntawe ufite uburenganzira bwo kwihanira, ahubwo iyo umuntu afashwe akekwaho icyaha akwiye gushyikirizwa inzego zibishinzwe.

    Yasabye abaturage kandi kwirinda ibyaha ahubwo bakitabira umurimo kugira ngo batere imbere kandi imibereho yabo ihinduke myiza. Yibukije ko ufite ikibazo wese akwiye kugana ubuyobozi bukamufasha gushaka igisubizo.

    [email protected]


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-barindwi-bamaze-gutabwa-muri-yombi-bakurikiranyweho-kwicisha-umusore