Category: Uncategorized

  • Hatangajwe urutonde rwa serivisi 36 zemerewe gukomeza gukora mu bihe bya Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Kuva kuwa Kabiri tariki ya 19 Mutarama 2021, Umujyi wa Kigali washyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo y'iminsi 15 nyuma y'uko ubwandu bwa Coronavirus bukajije intera mu gihugu. Icyo gihe Inama y'Abaminisitiri yatangaje ko usibye serivisi z'ingenzi zizakomeza gukora, izindi zizafunga aho bishoboka abantu bagakorera mu ngo.

    Muri serivisi zemerewe gukora nk'uko zatangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka Anastase, zigabanyije mu byiciro bine birimo ibikorwaremezo; ubuhinzi n'ubworozi; ubucuruzi, inganda na serivisi n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Iryo tangazo rivuga ko 'Sosiyete zitanga serivisi z'ingenzi zisaba uruhushya binyuze kuri minisiteri zifite ibyo bikorwa mu nshingano.' Rikomeza rivuga kandi ko 'mu bikorwa byemerewe gukomeza hakoreshwa abakozi batarenze 30% by'abakozi bose kandi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19'.

    Ikindi kandi ni uko ibi bikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

    Nko mu bucuruzi, ibikorwa byemerewe gukora ni imishinga yo kubaka amavuriro n'ibitaro, imishinga yo kubaka no gusana imihanda y'ingenzi mu Mujyi wa Kigali, imishinga yo gukwirakwiza amazi meza mu Mujyi wa Kigali, imishinga yo gutuza neza abaturage no kubakira abatishoboye, imishinga y'inyubako z'ingenzi, imishinga yo gukwirakwiza amashanyarazi, imishinga yo kubaka amashuri ya leta hamwe na serivisi zo gusana ibikorwaremezo byangiritse.

    Mu buhinzi, abemerewe gukora ni ibikorwa n'imishinga by'ubuhinzi bw'ibyoherezwa mu mahanga, imishinga yo guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, ibikorwa byo gutubura imbuto no kugeza ku bahinzi inyongeramusaruro ndetse n'iyamamazabuhinzi.

    Harimo kandi kugeza ibiribwa ku masoko, ibikorwa byo kwita ku buzima bw'amatungo, ibikorwa by'ubuhinzi, ubworozi n'uburobyi ndetse n'ibikorwa byo gufata neza umusaruro no kuwuhunika.

    Mu bucuruzi n'inganda, abemerewe gukora ni inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, amasoko y'ibiribwa, ubucuruzi bw'inyama, amata n'ibiyakomokaho, inganda zikora ibikoresho byo kubaka, izikora ibikoresho by'isuku, izikora udupfukamunwa, ibirinda amaso n'amasarubeti yambarwa n'abakora kwa muganga.

    Hari kandi inganda zikora ibyo gupfunyikamo, ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, ubucuruzi bwo kugemura ibyo kurya, serivisi za ngombwa zitangwa na banki n'ibigo by'imari, serivisi z'ubwishingizi, serivisi za Mobile money, gutwara ibishingwe na serivisi z'isuku za ngombwa, serivisi za gasutamo, amahoro n'imisoro, ubucuruzi bw'ibikomoka kuri mazutu na peteroli na serivisi z'itumanaho.

    Mu bijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, abemerewe gukora ni abakora mu bijyana n'uru rwego, abakora ibikorwa byo gufasha inganda zitunganya amabuye y'agaciro kugera ku musaruro zikoresha, ubwikorezi bw'amabuye y'agaciro buza mu nganda ziri i Kigali n'ibikorwa bifasha ubucuruzi mpuzamahanga bw'amabuye y'agaciro.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangajwe-urutonde-rwa-serivisi-36-zemerewe-gukomeza-gukora-mu-bihe-bya-guma

  • Kumenya uburenganzira bwabo byatumye 40% bizigamira #rwanda #RwOT

    Abagore bo mu murenge wa Mukamira mu kagari ka Rugeshi bavuga ko bagenda barushaho gusobanukirwa n’uburenganzira bwabo bityo bigatuma hari ibikorwa by’iterambere batinyuka nko gukorana n’ibigo by’imari. Claudine ni umwe mu bagore b’I Nyabihu. Yagize ati 'ubusanzwe sinagiraga konti mu kigo cy’imari. Kuva Leta yatangira gukangurira abagore ko bashoboye ndetse ko nabo bagira uruhare mu iterambere ry’urugo rwabo nanjye natangiye kwizigamira mu kigo cy’imari no mu bimina.'
    Akomeza avuga ko yari asanzwe (…)

    Ibikorwa

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4376

  • Isupu y’ibihumyo na karoti #rwanda #RwOT

    Ibikoresho Ibiyiko 2 by’amavuta ya elayo Ibihumyo bibisi garama 800 Karoti 4 zirapye Tungurusumu udusate 2 Teyi utubabi 2 Umunyu na poivre noir Umufa w’imboga udukombe 6 ( hari uwugurwa muri za super market ariko nawe wawokorera utogosheje imboga zitandukanye ukagoresha amazi yazo) Akayiko 1 ka persil ziseye
    Uko bikorwa Shyushya amavuta mu isafuriya nini ku muriro muke Ongeramo ibihumyo, karoti, tungurusumu, teyi, umunyu na poivre Vanga ubirekereho bimareho iminota iri hagati ya 8 na 10 (…)

    Ifunguro ry’ingenzi

    Source : http://agasaro.com/spip.php?article4255

  • Dore Serivisi z’ingenzi zemerewe gukomeza mu gihe cy’ingamba zo kwirinda Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imishinga y
    Imishinga y’inyubako z’ingenzi iri mu byemerewe gukomeza gukora

    Izo serivisi zirimo izerekeranye n’ibikorwa remezo, ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi, inganda na serivisi, n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nk’uko bigaragara muri iri tangazo:

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/dore-serivisi-z-ingenzi-zemerewe-gukomeza-mu-gihe-cy-ingamba-zo-kwirinda-covid-19

  • Sinavanze inshingano z’ubuyobozi n’ubucuruzi, Mayor wa Nyaruguru #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru IMIRASIRE cyaganiriye n’umwe muri abo bayobozi babiri bayoboye manda y’imyaka icumi maze atubwira icya mushoboje kugera kuri ako gahigo kagezweho na babiri gusa muri 27.

    Uwo ni Mayor w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois uyobora Nyaruguru guhera 2011.

    Muricyo kiganiro yatubwiye ko icyamubashishije kugera kuri uwo muhigo dore ko mu Karere ka Nyaruguru ari ubwambere mu mateka aho umuyozi w’Akarere abashije kurangiza manda y’imyaka 10 nkuko yabisobanuye, yavuze ko ntakindi usibye kwita ku inshingano yari ashinzwe ntabivange n’ibindi bikorwa birimo iby’ubyucurizi, yagize ati” Mubyukuri icyambere na kubwira nuko nitaye ku inshingano zange sinigeze njya mu bikorwa by’ubucuruzi ahubwo nakoze imirimo narinshinzwe”.

    Mu bindi yagarutseho ni uko igituma umuyobozi abasha kuzuza neza inshingano ze ari uko agomba gukorana ubwitange, Ubunyangamugayo ndetse no kumenya icyerkezo igihugu gishaka, ikindi gikomeye nukumenya ko umuturage agomba guhora ku isonga.

    Mayor Habitegeko yanashimiye abaturage bafatanyije mu kwesa uwo muhigo dore ko n’igikombe giheruka ki Imihigo Cya 2019-2020 cyegukanywe n’akarere ka Nyaruguru. Mayor yasobamuye ko intambwe imwe yaterwa n’Akarere ntaho byahurira n’umuyobozi umwe witwa uwa karere.

    Muri iyi myaka icumi hari byinshi Mayor Habitegeko yishimira yagezeho harimo, ibikorwa remezo nk’imihanda yubatswe , Amashyanyarazi, Ibyumba by’amashuri Ibitaro bikuru bigiye kuzura, nibindi

    Murizimwe muri gahunda zaleta nuko Akarere ka Nyaruguru kari ku mwanya wa kabiri mu gihugu muri gahunda ya Ejoheza, mugihe mu gutanga ubwisungane aribwo Mituelle de Sante kari ku mwanya wa gatatu mugihugu.

    Mayor Habitegeko avuga ko niyo wayobora ubuzima bwawe bwose ntabwo ibibazo byose wabikemura, aha yavugaga ko hari ibyo agiye asize bidakemutse harimo amazu asaga 1663 yagombaga kubakirwa abatishoboye akaba atararangiye kubakwa ndetse hakaba n’abaturage bakiri mu bukene hamwe no kuba muri Kibeho nkahantu nyaburanga mu by’iyoboka Mana hatarubakwa amahotel n’amacumbi bihagije ngo bamukerarugendo nibaza kuhasura bazage babona aho gucumbika.

    Ubwo amatora yo gushaka abayobozi bashya azaba atangiye, biteganywa ko hazaherwa ku gushaka abajyanama b’Akarere kuko ari bo batorwamo komite nyobozi, igizwe n’Umuyobozi w’Akarere, Umuyobozi Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’Umuyobozi Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

    Bgabo John.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Sinavanze-inshingano-z-ubuyobozi-n-ubucuruzi-Mayor-wa-Nyaruguru

  • Abagore bubatse bakwiriye gutinya bagenzi babo bavugana n'abagabo babo kurusha abasambana nabo #rwanda #RwOT

    Okoro avuga ko abagore bavugana n'abagabo b'abandi, bababaza buri kimwe ari bo bonyine bashobora kubatwara, bakibagirwa abagore bashatse kurusha abaryamana nabo ngo bimare irari ry'imibonano mpuzabitsina.

    Yagiriye inama abagore ko 'Abagore batwara abagabo b'abandi ahanini babinyuza mu itumanaho, kuvugana n'abo bagabo kurusha uko baryamana nabo.'

    Yifashishije Instagram, Okoro ati ' Tinya abagore bavugana n'umugabo wawe kurusha abaryamana na we. Kuvugana na we niyo mayeri bakoresha mu gutwara abagabo b'abandi.'

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/abagore-bubatse-bakwiriye-gutinya-bagenzi-babo-bavugana-n-abagabo-babo-kurusha

  • Real Madrid yasinyishije umukinnyi wa mbere uzayikinira mu mwaka w'imikino utaha #rwanda #RwOT

    Real Madrid itegerejwe na benshi ku isoko ryo mu mpeshyi,yatangiye gushimisha abakunzi bayo kubera kugura myugariro David Alaba uzarangiza amasezerano muri Kamena uyu mwaka.

    Alaba yasinyiye Real Madrid amasezerano y'imyaka 4 aho azajya ahembwa miliyoni 11 z'amayero buri mwaka.

    Guhera kuwa 01 Mutarama 2021,Alaba yari yemerewe kuvugana n'andi makipe ariyo mpamvu Real Madrid yahise imwegera birangira bumvikanye.

    Hari amakuru avuga ko Alaba yamaze gukora ikizamini cy'ubuzima mu ikipe ya Real Madrid.

    Uyu myugariro w'imyaka 28 y'amavuko,yatwaye ibikombe bishoboka byose mu ikipe ya Bayern Munich ariyo mpamvu nta kintu yari asigaje guha iyi kipe y'ubukombe ku isi.

    Alaba ntabwo ari umukinnyi woroshye kuko amakipe nka Manchester City, Paris Saint-Germain, Liverpool na Chelsea yose yamwifuzaga ndetse telefoni y'umuhagarariye Pini Zahavi yahoraga ihamagarwa n'amakipe yifuza uyu myugariro.

    Mu mezi ashize,Bayern yagerageje kongerera amasezerano Alaba ngo akomeze kuyikinira ariko uyu mukinnyi ayibwira ko bitakunda niko gutangira gushakwa n'andi makipe.

    Karl-Heinz Rummenigge uyobora Bayern yavuze ko binginze uyu myugariro ngo yongere amasezerano ariko arabyanga ariyo mpamvu bahagaritse ibiganiro nawe mu Ugushyingo umwaka ushize.

    Alaba ashobora kubisikana na Sergio Ramos udashaka kongera amasezerano muri Real Madrid nubwo nawe ayimazemo imyaka myinshi.



    David Alaba yamaze kumvikana na Real Madrid

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-yasinyishije-umukinnyi-wa-mbere-uzayikinira-mu-mwaka-w-imikino

  • Muri Tanzania abagabo barashinjwa gucura abana babo amashereka #rwanda #RwOT

    Ibigo bya leta bifite aho bihuriye n'imirire myiza zatunze agatoki bamwe mu bagabo ko bonka amabere y'abagore babo, bigatuma abana babo bahura n'ikibazo cyo kugwingira nk'uko BBC Swahili dukesha aya makuru ibitangaza.

    Umunyamakuru wa BBC, Hamphrey Mgonja yageze mu Ntara ya Iringa, asanga imvugo nzugusha iraca ibintu. Iyi ni imvugo imenyerewe mu tubari twaho.

    Umwe mu bo yahasanze ntiyashatse kwivuga amazina, ati 'Nta kibazo kirimo, iyo mbwiye umugore wanjye ko nshaka gahunda runaka [amashereka], umwana ashobora gutegereza cyangwa akaba ari we ubanza cyangwa akaba ari njye ubanza, we agategereza.'

    Ibi abaganga bavuga ko ari uguhohotera umwana ku bijyanye no kubona indyo yuzuye. Dr. David Nicholas yabwiye BBC Swahili ko 'Imyumvire y'aba bagabo ntaho ihuriye n'ubuhanga. Ni ugutwara abana ibyo kurya byakabaye bibafasha gukura neza.'

    Biravugwa mu gihe 70% by'abatuye Iringa banywa inzoga zisindisha by'umwihariko inzoga gakondo. Ibi ngo biri mu muco wabo.

    Iyi nkuru ivuga ko aba bagabo bonka abagore ngo bahangane n'umunaniro baba batewe n'inzoga gakondo baba banyoye, ingingo igira uruhare runini mu igwingira ry'abana baba bagikeneye amashereka.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/muri-tanzania-abagabo-barashinjwa-gucura-abana-babo-amashereka

  • Aganze Christian yatsindiye igihembo cya Beth Brown Memorial Award muri Amerika – #rwanda #RwOT

    Iki gihembo yagiherewe mu Nama y’Umuryango w’Abahanga mu by’Ubugenge b’Abirabura (National Society of Black Physicists, NSBP) yabaye mu Ugushyingo 2020.

    Beth Brown Memorial Award ni igihembo gihabwa umushinga w’ubushakashatsi wihariye kurusha indi mu yamuritswe n’abarangiza icyiciro cya kabiri ndetse n’icya gatatu cya kaminuza, kikaba gitangwa na NSBP ifatanyije na AAS (America Astronomical Association).

    Iki gihembo Aganze yagihawe bitewe n’umushinga yamuritse mu nama ya NSBP, ugaragaza ubushakashatsi yakoze ku ngirwa nyenyeri [inyenyeri nto] zo mu isanzure, wari ufite umutwe ugira uti “Searching for Distant Ultracool Dwarfs in Deep HST/WFC3 Survey”.

    Beth Brown Memorial Award yashyizweho mu guha icyubahiro Dr Beth Brown, Umwirabura wa mbere w’umugore wabonye Impamyabumenyi y’Ikirenga mu 1998, yakuye muri Kaminuza ya Michigan, mu bumenyi mu by’isanzure, witabye Imana mu 2008 afite imyaka 39, nyuma y’ibikorwa byinshi yakoze mu bigo birimo NASA.

    Abatsindiye iki gihembo bahabwa amahirwe arimo kwitabira inama ikurikiraho ya AAS (bishyuriwe n’itike y’urugendo), ubundi bakamurika ubushakashatsi bwabo, bakanemererwa kujya kubumurika muri Kaminuza ya Howard.

    Aganze yarangije muri Kaminuza ya Morehouse College mu 2016, aho yigaga ubutabire, afite intumbero zo kuzaba umwarimu mu by’ubutabire akanafasha urubyiruko ruva mu miryango itishoboye gusoza amasomo mu by’ubutabire ndetse n’ubumenyi mu by’isanzure.

    Ni umunyamuryango wa laboratwari ya Cool Star muri Kaminuza ya California i San Diego, ubushakashatsi bwe bwibanda ku isanzure, ariko cyane cyane ku yindi mibumbe itaramenywe, itanagaragara mu rutonde rw’imibumbe izenguruka izuba.

    Ingirwa-nyenyeri ni inyenyeri ntoya kuruta izisanzwe ndetse zikaba zidafite urumuri ruhagije nka zo, nyinshi muri izo ziba ijya kungana n’umubumbe wa Jupiter.

    Abashakashatsi bagaragaje ko muri nyinshi muri izi zitari mu ihuriro ry’imibumbe izenguruka izuba, zisangwaho amazi bikaba bitekerezwa ko hari zimwe muri zo zishobora kuba zaturwaho.

    Aganze Christian yatsindiye igihembo cya Beth Brown Memorial Award muri Amerika

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aganze-christian-yatsindiye-igihembo-cya-beth-brown-memorial-award-muri-amerika