Category: Uncategorized

  • Dore uko byifashe mu mujyi wa Kigali ku munsi wa 2 wa guma mu rugo (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi tariki ya 20 Mutarama 2021 ni umunsi wa kabiri wa guma mu rugo mu mujyi wa Kigali. Gahunda ya guma mu rugo yemejwe ku wa mbere tariki ya 18 Mutarama 2021 nk'imwe mu myanzuro y'inama y'abaminisitiri. Iyi gahunda yemejwe nyuma yo kubona ko icyorezo cya COVID-19 kirimo kwiyongera cyane mu mujyi wa Kigali.

    Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto agaragaza mu mujyi rwagati wa Kigali ndetse no mu yindi mihanda ya Kigali kugirango murebe uko bimeze.

    AMAFOTO: RBA

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/dore-uko-byifashe-mu-mujyi-wa-kigali-ku-munsi-wa-2-wa-guma-mu-rugo-amafoto/

  • Neymar yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'umukobwa w'uburanga bagaragaye bagira ibihe byiza(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'icyamamare muri PSG, Neymar, yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga benshi bavuga ko akundana n'umuririmbyi wo muri Arijantine nyuma y'amafoto yabo yagiye hanze bagirana ibihe byiza.

    Neymar n'uyu mukobwa Emilia bagaragaye bari kumwe.

    Uyu munyaburezili yahujwe bwa mbere n'uyu mukobwa Emilia Mernes nyuma y'uko bigaragaye ko yari umushyitsi w'imena mu birori bya Neymar byo gusoza umwaka.Ndetse nyuma aba bombi baje kugaragara muri video yashyizwe hanze bari kumwe bonyine ubwo uyu mukobwa yari mu rugo kwa Neymar.

    Ifoto uyu mukobwa yashyize hanze

    Emilia Mernes yaje gusangiza ifoto ye ateruye umwana w'umukobwa kuri Instagram.Neymar yahise ajya aho batangiraibitekerezo(comment)yoherezaho emoji y'umutima agaragaza ko yayikunze

    Comment ya Neymar

    Lizardo Ponce, inshuti ya Emilia yahise ashimangira iby'uyu mubano wa Neymar nuyu mukobwa mwiza agira ati: 'Ni mwiza cyane, kandi azi kwakira abishyitsi neza.' 'Emilia na Neymar ni inshuti. Hariho ibintu baba bagomba kuvuga. '

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/neymar-yateje-impaka-ku-mbuga-nkoranyambaga-bitewe-numukobwa-wuburanga-bagaragaye-bagira-ibihe-byizaamafoto/

  • Mu mwambaro wa bikini, Kim Kardashian yerekanye ko yibereye muri paradizo nyuma yo guta Kanye West amuzijije kuzimura amabanga y'urugo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi havugwa umwuka mubi wakuruwe n'amakimbirane yo kutumvikana hagati ya Kim Kardashian ndetse na Kanye West bitewe nuko Kanye West yazimuye amabanga y'urugo rwabo akayashyira ku karubanda ibi bitakiriwe neza na Kim Kardashian ndetse bigatuma anahukana akajya kwibera mu mujyi wa Los Angeles agata Kanye West amutanye n'abana babo bane. Kim Kardashian abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yatangaje ko ubu yibereye mu kirenze paradizo nyuma yuko ataye  Kanye West wenyine akajya kwibera mu mujyi wa Los Angeles.

    Nyuma yuko Kim Kardashian ashyize hanze iyi foto ye yayiherekesheje amgambo agira ati: 'This is more than life…this is paradise ☀️🌴✨'. Ugenekereje mu kinyarwanda bishatse kuvuga ngo ' ibi birenze paradizo ☀️🌴✨'.

     

    View this post on Instagram

     

    A post shared by Kim Kardashian West (@kimkardashian)

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/mu-mwambaro-wa-bikini-kim-kardashian-yerekanye-ko-yibereye-muri-paradizo-nyuma-yo-guta-kanye-west-amuzijije-kuzimura-amabanga-yurugo/

  • Mbere yuko asohoka muri White House, Donald Trump yakoze igikorwa cy'intangarugero – YEGOB #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha abarirwa ku ntoki, perezida Donald Trump agatanga ububasha kuri Joe Biden wamutsinze mu matora aheruka. Mbere yuko Donald Trump asohoka muri White House ariyo ngoro y'umukuru w'igihugu cya leta zunze ubumwe za Amerika, yahaye imbabazi imfungwa 143 harimo n'umujyanama mukuru we wamenyekanye ku mazina ya Steve Bannon. Mu barekuwe harimo abanyemari bakomeye bo muri leta zunze ubumwe za Amerika, abaraperi, harimo n'umuraperi Lil Wayne, ndetse n'abandi.

    Trump 'truth tellers' need a refresher course in history

    Donald Trump yahaye imbabazi imfungwa 143

    Nkuko tubikesha ikinyamakuru The Guardian, Donald Trump yahaye imbabazi aba bantu basaga 143 harimo n'abakoze ibikorwa biremereye harimo ibya ruswa, ibikorwa by'ubwiyahuzi ndetse n'abafashwe bakekwaho gukorana n'imitwe y'iterabwoba hagambiriwe kugambanira ubutegetsi bwa leta zunze ubumwe za Amerika. Iki ni igikorwa cy'intangarugero Donald Trump yakoze mbere yuko arekura ku buryo bweruye ubutegetsi bwa leta zunze ubumwe za Amerika. Kuri uyu munsi tariki ya 20 Mutarama 2021 nibwo hateganyijwe umuhango wo kurahira wa Joe Biden, perezida mushya wa leta zunze ubumwe za Amerika watowe. Ni umuhango uri buze kubera muri White House ariyo ngoro y'umukuru w'igihugu wa leta zunze ubumwe za Amerika.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/mbere-yuko-asohoka-muri-white-house-donald-trump-yakoze-igikorwa-cyintangarugero/

  • Intandaro y'umwuka mubi urimo kuvugwa hagati ya Dj Lenzo na Mc/Dj Philpeter – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo nibwo Dj Lenzo abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yanenze Mc/Dj Philpeter wamuzamuye mu mwuga w'ubu Djs ndetse bakanakorana mu bitaramo byinshi bitandukanye harimo n'ibikomeye nka East African Party n'ibindi. Intandaro yo kunenga Philpeter ndetse n'umwuka mubi hagati y'aba ba Dj bombi yavuye ku kuba Dj Philpeter yaranze gushyira Dj Lenzo ku rutonde rw'abazahatanira award zizatangwa na Philpeter.

    VIDEO:Urugendo rwa DJ Lenzo mu muziki, kubyara akiri muto,gukora akamburwa  n'ibindi… | celebz Magazine

    RUBAVU: Mu gitaramo cya Silent Disco Dj Phil Peter yarijije abakobwa  -AMAFOTO - Ibisigo - Amakuru ashyushye

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Dj Lenzo yatangaje amagambo agira ati '@philpeter250 Brozay ngiye ntakubwiye kwaba ari ukwica uruganda bya nyabyo uribuka respect umpa nukuntu twakoranye umbwira ko arinjye dj wemera murwanda ukaba utanangiza nominated muri award zawe bigaragaje urwango umfitiye mbabajwe nuko narinkufitiye ideni ariko soon ndarimaramo urabizi ko ndi umukozi RESPECT #thechoice ni show twatangiranye at least warinigushyiramo DJ WAXY HANO NDAYAMANITSE'.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/intandaro-yumwuka-mubi-urimo-kuvugwa-hagati-ya-dj-lenzo-na-mc-dj-philpeter/

  • Uwahoze ari umukunzi wa Miss Vanessa yahishuye indi nkumi bikekwa ko yamaze kwishumbusha(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'iminsi mike batandukanye, Putin Kabalu wahoze akundana na Miss Uwase Vanessa yaciye amarenga ko yaba yaramaze kubona undi mukobwa yamusimbuje.

    Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Putin Kabalu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko akagira n'amaraso y'abanyarwanda, yerekanye ifoto y'inkumi bivugwa ko bari gukundana ayiherekesha ikimenyetso cy'umutima kigaragaza amarangamutima y'urukundo.

    Ngiyi ifoto y'inkumi bikekwa ko ari umukunzi mushya wa Putin.

    Nta byinshi biramenyekana kuri iyi nkumi gusa bishoboka ko ari uwasimbuye Miss Vanessa watandukanye na Putin mu mpera za 2020

    Mu ntangiriro za Mutarama 2021 nibwo Miss Vanessa yari yatangaje ko yatandukanye na Putin nabwo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Mu magambo ye yamenyesheje abamukurikira ko yongeye kwisanga atari mu rukundo, ati 'Single again'.

    Hari amakuru avuga ko urukundo rwa Miss Vanessa rwatangiye kuzamo kidobya muri Nzeri 2020, iki gihe uyu mukobwa abinyujije kuri Instagram yabwiye abamukurikira ko yagize ibihe bibi anatekereza kwiyahura icyakora abireka kubera umuryango we.

    Kuva icyo gihe benshi mu bamukurikira batangiye gutekereza ko yaba yatangiye kugirana ibibazo na Putin wari umaze umwaka urenga amwambitse impeta.

    Nyuma y'iminsi mike bingeye kugaragara bari kurya ubuzima muri Tanzania, aho agarukiye mu Rwanda agaragara atacyambara impeta yambitswe na Kabulu wari wamusabye kumubera umugore

    Aherutse gutangaza ko yaje kuyibura ubwo yari kumwe n'umugabo we ndetse ari ibintu baziranyeho ku buryo yahamyaga ko ategereje ko azamuha indi.

    Miss Uwase Vanessa yari yarambitswe impeta na Putin.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/uwahoze-ari-umukunzi-wa-miss-vanessa-yahishuye-indi-nkumi-bikekwa-ko-yamaze-kwishumbushaamafoto/

  • Burna Boy asa nk'aho akunzwe muri White House ,niwe muhanzi wa Afurika wenyine wakoze urutonde rw'indirimbo zifashishwa mu kurahira kwa Biden na Harris #rwanda #RwOT

    Ubu, indirimbo yakunzwe cyane y'uyu muhanzi 'Destiny' yagaragaye ku rutonde rw'izigomba gukoreshwa mu birori byo gutangiza ku mugaragaro Perezida w'Amerika watowe Joe Biden na Kamala Harris.

    Ibi bituma Burna Boy aba umuhanzi wenyine mu bahanzi bo muri Nigeria ndetse no muri Afurika kuba ku rutonde rw'abahanzi bagomba kwitabira ibyo birori. 'Destiny' ni indirimbo ya 13 kuri Album ya Burna Boy yatowe guhatana mu bihembo bya Grammy.

    Komite ishinzwe gutangiza Perezida wa Repubulika yavuze ko urutonde rurimo indirimbo 46 z'abahanzi batandukanye, ruzaha Abanyamerika amahirwe yo kwitabira uyu muhango bari mu rugo kubera icyorezo cya Covid-19. Tony Allen, Umuyobozi mukuru wa Komite ishinzwe gutangiza Perezida wa Repubulika, yavuze ko intego y'urutonde rw'abahanzi ari 'kubaha umuziki nk'injyana ihamye yatumye dukomeza guhuza umwaka utoroshye'.

    Ati: 'Izi ndirimbo n'abahanzi byerekana umwuka udacogora ndetse n'ubutunzi butandukanye bwa Amerika. Ni amanota ku gice gishya kandi azafasha guhuza abantu mu gihe Ubuyobozi bwa Biden-Harris butangiye umurimo wabwo ukomeye wo guhuza igihugu cyacu '.

    Issa Rae's Raedio na DJ D-Nice bakoranye na komite yatangije gutunganya icyegeranyo cy'indirimbo. Perezida wa Raedio, Benoni Tagoe, yagize ati: 'Turabizi ko umuziki ufite imbaraga zo guhuza abantu, kandi nyuma yumwaka w'ibibazo by'igihugu ndetse n'amacakubiri, turizera ko iki cyegeranyo kizaba intangiriro nshya, impinduka nziza kandi twibutsa ko umuziki w'ubwoko bwose ari ururimi rusanzwe. '

    Usibye 'Destiny' ya Burna Boy, izindi ndirimbo z'abahanzi bakomeye bakoze urutonde harimo 'Find your way back' ya Beyoncé, 'Could You Be Loved' ya Bob Marley & Di Wailers, 'What you need' ya The Weeknd, hamwe na 'Higher Love' ya Whitney Houston & Kygo Joe Biden na Harris bakoreshaga mu kwiyamamaza ndetse n'izindi.

    Urutonde rw'indirimbo zose ruraboneka kuri Soundcloud, Apple music, Spotify, na TIDAL.

    Dore indirimbo zose ziri ku rutonde:

    - KOTA the Friend- Lupita's interlude
    - The Beatles — Come together
    - Jason Derulo — Pick up the pieces
    - Bruce Springsteen — We take care of our won
    - Daryl Hall and John Oates- You make my dreams come true
    - The Weeknd- What you need
    - Mac Miller- Blue World
    - Heatwave- The Groove line
    - A Tribe Called Quest -Award Tour
    - MF Doom — Coffin Nails
    - Free Nationals- Eternal light
    - Burna Boy- Destiny
    - Led Zeppelin- Fool in the rain
    - Bob Marley & The Wailers — Could You Be Loved
    - Curtis Mayfield -Move on Up
    - Jill Scott- Golden
    - The Impressions -We're a Winner
    - Dua Lipa — Levitating
    - The Doobie Brothers- What a Fool Believes
    - Bill Withers- Lovely Day
    - Chris Brown- Mirage
    - Shania Twain- Still the One
    - Oddisee- That's Love
    - Anitta, Major Lazer- Make It Hot
    - Whitney Houston, Kygo- Higher Love
    - Earth, Wind & Fire- That's the Way of the World
    - Vampire Weekend- Unbelievers
    - Beyonce- FIND YOUR WAY BACK
    - Jackie Wilson — (Your Love Keeps Lifting Me) Higher & Higher
    - SZA- Good Days
    - Vampire Weekend- Step

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/burna-boy-asa-nk-aho-akunzwe-muri-white-house-niwe-muhanzi-wa-afurika-wenyine

  • Aho Joe Biden ari burahirire i Washington impande n'impande hagabwe Ingabo nyinshi cyane[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ibi kandi byaje no guterwa n'uburyo Trump yabagoye kuva mu kwiyamamazi aho nanyuma yaje kwanga kwemera ibyavuye mu matora, nyuma hakurikiyeho imyigaragambyo kugeza ubwo Trump wamaze gusezera kubuyobozi yanafungirwaga imbuga ze nkoranyambaga bitewe n'amangambo yari afite yanaviragamo abantu kwigaragambya.

    Mbere mumihango nkiyi yo kurahira nta mutekano wakazwaga nk'uku , ariko kubera ukuntu inzego z'ubutasi zagaragaje ko zifite impungenge , byatumye mumihanda myinshi ya Washington DC bashyiramo abasirikare ndetse naza maneko nyinshi.

    Abasirikare ibihumbi 25 nibo boherejwe aha hantu ngo bacunge umutekano wa buri kimwe neza hato Amerika itongera gukozwa isoni mu maso y'isi yose nk'ibyabaye ubwo abaturage bashyigikiye Donald Trump bigabizaga ingoro y'Inteko Nshinga mategeko izwi nka 'Captol' bakayigararagambirizaho.








    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/aho-joe-biden-ari-burahirire-i-washington-impande-n-impande-hagabwe-nyinshi

  • Meddy ari mu bahataniye ibihembo bya MTV Afri… – #rwanda #RwOT

    Meddy yashyizwe mu cyiciro 'Listeners' Choice'. Ni gishya muri ibi bihembo. Kuko kuva mu Ukuboza 2020, hatangazwa abahanzi bahatanye nticyari kirimo.

    Iki cyiciro kiri mu bikunzwe, aho abafana basabwa gutora uwo bashyigikiye. Ni icyiciro kirimo abahanzi bagera kuri 19 bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

    Meddy ahatanye na Anna Joyce [Angola], Asaph [Zimbabwe], Dagi D [Ethiopia], DBN Gogo&Dj Dinho [Afurika y'Epfo], Didi B [Cote d'Ivoire], Drizilik [Sierra Leone], Focalistic [Afurika y'epfo], Khaligraph Jones [Kenya], Locko [Cameroon].

    Hari kandi Malome Vector [Lesotho], Mohamed Ramadhan [Egypt], Ngaaka Blinde [Senegal], Pallaso [Uganda], Rayvanny [Tanzania], Sarkodie [Ghana], Shirazee [Benin], Slick Stuart&Dj Roja [Uganda], Souhila Ben Lachhab [Algeria] na Tiwa Savage [Nigeria].

    Tariki 09 Ukuboza 2020, ni bwo ubuyobozi bwa MTC Africa Music Awards, bwatangaje abahanzi bahize abandi muri Afurika bashyizwe mu byiciro bahatanira ibihembo bizatangwa ku wa 20 Gashyantare 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga bica kuri MTV Base (DStv Channel 322).          

    Abahanzi batandatu bo muri Uganda ni bo bagaragara ku rutonde rw'abahataniye ibi bihembo bitangwa na Televiziyo ya MTV Africa.

    Abahanzi bakomeye nka Burna Boy, Busiswa, Davido, Diamond Platnumz, Innoss'B, Kabza De Small, John Blaq, Master KG, Suspect 95, Sheebah, Soraia Ramos, Tiwa Savage, Yemi Alade na WizKid bari mu byiciro bibiri.

    Ni mu gihe Calema wo muri São Tomé and Príncipe's ayoboye urutonde rw'abahataniye ibi bihembo, aho ari mu byiciro bitatu birimo Artist of the Year, Best Group na Best Lusophone Act.

    Ibi bihembo bihatanyemo abahanzi 52 bo mu bihugu 15 bashyizwe mu byiciro 10. MTV Africa Music Award yatangiye gutangwa mu 2008 muri Nigeria, 2009 muri Kenya. Byongeye gutangwa mu 2014 muri Afurika y’Epfo, 2015 no mu 2016. 

    Kuva icyo gihe ibi bihembo ntibyongeye gutangwa, aho mu minsi ishize ari bwo ubuyobozi bwa MTV bwatangaje bisubukuriwe muri Uganda. Gutora biri gukorerwa ku rubuga rwa mtvafrica.com

    Meddy yashyizwe mu bahataniye ibihembo bya MTV Africa Music Awards Uganda 2021

    Urutonde rw'abahataniye ibihembo bya MTV Africa Music Awards Uganda 2021

    1.Best Collaboration

        ‘Shekere’ — Yemi Alade and Angelique Kidjo

        ‘Jerusalem Remix’ — Burna Boy, Master KG and Nomcebo Zikode

        ‘Smile’ — Wizkid ft. H.E.R

        ‘Monsters You Made’ — Burna Boy and Chris Martin

        ‘Already’ — Beyoncé, Shatta Wale and Major Lazer

    2.Best Alternative

        Adenkule Gold (Nigeria)

        Simi (Nigeria)

        Ami Faku (South Africa)

        Amaarae (Ghana)

        Afrotronix (Chad)

        Matata (Kenya)

    3.Best Fan Base Award

        Naira Marley (Nigeria)

        A Reece (South Africa)

        Wizkid (Nigeria)

        Eddy Kenzo (Uganda)

        Diamond Platnumz (Tanzania)

        Nadia Mukami (Kenya)

        Cassper Nyovest (South Africa)

        Serge Beynaud (Ivory Coast)

        Shatta Wale (Ghana)

        Fally Ipupa (DRC)

    4.Best International Act

        The Weeknd (Canada)

        Da Baby (US)

        Drake (Canada)

        Meg Thee Stallion (US)

        Dj Khaled (US)

        Beyoncé (US)

    5.Personality of the Year and Song of the Year

        Siya Kholisi (South Africa)

        Zozibini Tunzi (South Africa)

        Sadio Mane (Senegale)

        Elsa Majimbo (Kenya)

        Mark Angel (Nigeria)

        Yvonne Orji (Nigeria)

    6.Song of the Year

        ‘Mapara A Jazz’ — John Vuli Gate ft. Ntosh Gazi & Colano

        ‘Amanikiniki’ — MFR Souls ft. Major League DJs

        ‘Jeruselema’ — Master KG ft. Nomcebo Zikode

        ‘Suzanne’ — Sauti Sol

        ‘Monster You Made’ — Burna Boy ft. Chris Martin

        ‘Te Amo’ — Calema

        ‘Jeje’ — Diamond Platnumz

        ‘Munda Awo’ — B2C Ent

        ‘Nobody’ — DJ Neptune ft. Joeboy & Mr Eazi

        ‘Fem’ — Davido

        ‘Olandi’ — Innoss’B

        ‘Duduke’ — Simi

    7.Best Female

        Simi (Nigeria)

        Sheebah (Uganda)

        Sho Madjozi (South Africa)

        Busiswa (South Africa)

        Yemi Alade (Nigeria)

        Soraia Ramos (Cape Verde)

        Tiwa Savage (Nigeria)

    8.Best Male

        Burna Boy (Nigeria)

        Innoss'B (DRC)

        Kabza De Small (South Africa)

        Harmonize (Tanzania)

        Fireboy DML (Nigeria)

        Master KG (South Africa)

        Rema (Nigeria)

     9.Best Group

        Blaq Diamond (South Africa)

        Sauti Sol (Kenya)

        Kabza De Small/DJ Maphorisa (South Africa)

        Calema (São Tomé and Príncipe)

        Ethic (Kenya)

        Rostam (Tanzania)

    10.Artist of the Year

        Burna Boy (Nigeria)

        Calema (São Tomé and Príncipe)

        Diamond Platnumz (Tanzania)

        Master KG (South Africa)

        Davido (Nigeria)

        Tiwa Savage (Nigeria)

        Wizkid (Nigeria)

     11.Best Breakthrough Act

        Elaine (South Africa)

        Tems (Nigeria)

        Omah Lay (Nigeria)

        Zuchu (Tanzania)

        John Blaq (Uganda)

        Sha Sha (Zimbabwe)

        Focalistic (South Africa)

    12. Best Hip Hop

        Nasty C (South Africa)

        Suspect 95 (Cote d'Ivoire)

        Khaligraph Jones (Kenya)

        Kwesi Arthur (Ghana)

        NGA (Angola)

        OMG (Senegal)

     13.Best Ugandan Act

        Sheebah

        Bebe Cool

        John Blaq

        Vinka

        Daddy Andre

        Spice Diana

     14.Best Lusophone Act

        Calema (São Tomé and Príncipe)

        Preto Show (Angola)

        Anna Joyce (Angola)

        Mr Bow (Mozambique)

        Nelson Freitas (Cape Verde)

        Soraia Ramos (Cape Verde)

    15.Best Francophone Act

        Innoss'B (DRC)

        Suspect 95 (Cote d'Ivoire)

        Dip Doundou Guiss (Senegal)

        Stanley Enow (Cameroon)

        Fally Ipupa (DRC)

        Gaz Mawete (DRC)

    16.Alone Together: Best Lockdown Performance

        Diamond Platnumz (Tanzania) — Africa Day Benefit Concert

        Black Motion (South Africa) — Red Bull Rendezvous

        Niniola ft Busiswa (Nigeria/SA) — Africa Day Benefit Concert

        Singuila (Congo) — DCDR Series

        AKA (South Africa) — AKA TV

        Yemi Alade (Nigeria) — Poverty (live session)

    Meddy ahataniye igihembo mu cyiciro ‘Listener’s Choice’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102495/meddy-ari-mu-bahataniye-ibihembo-bya-mtv-africa-music-awards-kampala-2021-102495.html

  • Amakuru y’uwanduye COVID-19 azajya amenyeshwa abayobozi b’aho atuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’ cya KT Radio cya ku itariki 19 Mutarama 2021, kitabiriwe na Dr Sabin Nsanzimana, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) ndetse na Dusengiyumva Samuel, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, basobanuye byinshi ku bijyanye n’icyorezo cya Covid-19, uko imibare y’abandura icyo cyorezo yazamutse cyane mu mpera z’umwaka ushize wa 2020 ndetse no muri izi ntangiriro z’umwaka, ibyo bikaba ari byo byatumye ubu, Umujyi wa Kigali warashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo.

    Dr Nsanzimana ubwo yari mu kiganiro, yavuze ko hari abarwayi ba Covid-19,basaga 3700 barimo kwitabwaho hafi kimwe cya kabiri cyabo, ni ukuvuga abagera kuri 46% banduye mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo,Ukuboza 2020 ndetse no muri Mutarama 2021. Ibyo ngo byatewe n’uko hari igihe imibare y’abandura yari yabaganutse, ibikorwa byinshi birafungurwa, ndetse n’abantu basa n’abirara, bakajya mu birori ntibibuke kubahiriza ingamba zo kwirinda.

    Hari aho ngo wasangaga ubukwe bwatashywe n’abantu barenga 200, harimo abatambaye udupfukamunwa uko bikwiye, cyangwa se bamwe banadushyize mu mifuka. Hari kandi n’abanduye cyane mu gihe cy’iminsi mikuru y’impera z’umwaka, kuko ngo hari abibwiraga ko ntacyo bitwaye kuba yatumira abantu bane iwe bagasangira, n’ibindi. Gusa hari n’abavuga ko, urebye uko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 yubahirizwaga mbere, ubu usanga byaragabanutse.

    Urugero ngo ni nka za ‘Kandagira Ukarabe’ wasangaga imbere ya buri muryango w’iduka cyangwa butike, n’ahandi. Ntawinjiraga adakarabye,none ubu ngo ntibikitabwaho uko bikwiye kuko hari aho usanga amazi, ariko nta sabune, cyangwa se n’izo Kandagira Ukarabe’ ugasanga zarumye nta mazi arimo. Ibyo ngo abayobora amasibo(Mutwarasibo) ndetse n’abayobora imidugudu(Mudugudu) baba babibona bakabyihorera, ari ho bamwe bahera bavuga ko uruhare rw’izo nzego z’ibanze mu kurwanya icyorezo cya Covid-19 rutagaragara, mbese ngo bisa n’ibyahariwe inzego z’umutekano cyane cyane Polisi y’igihugu.

    Avuga kuri icyo kibazo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko uhereye muri Werurwe 2020, ubwo Covid-19 yageraga mu Rwanda, inzego z’ibanze zakoze akazi gakomeye zifatanyije n’inzego z’umutekano, cyane cyane polisi, bafatanya mu gusobanura uko Covid-19 yandura n’uko bayirinda ku buryo ubu nta muturage utarabyumva. Izo nzego z’ibanze kandi ni zo zishyira mu bikorwa imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri n’ibindi.

    Dusengiyumva yongeraho ko nubwo umuntu yavuga ko ibyo bireba izo nzego, ariko ubundi ngo inshingano ya mbere mu bijyanye no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ireba umuturage, kuko ni we ugomba kumenya uko yambara agapfukamunwa neza,uko akaraba n’ibindi kuko ni na we urwara. Gusa ngo iyi gahunda ya Guma mu Rugo yashyizweho, ni umwanya wo gusubira inyuma, abantu bakareba, ibyo batatunganyije uko bikwiye, n’izo nzego z’ibanze zikongera imbaraga mu kazi zikora.

    Dusengiyumva ati “Urebye uko imibare yazamutse, ni ibimenyetso bigaragaza ko habayeho intege nkeya, ariko ni ngombwa kwibutsa ko uruhare rwa buri wese rukenewe mu kurwanya icyorezo cya Covid-19. Dusangire inshingano, ibitagenda buri wese ahuye na byo akabigaragaza”.

    Ku bijyanye n’ikibazo cy’abantu bajyaga bandura Covid-19, bakaba babizi, ariko bagakomeza gahunda zabo ndetse bagakomeza guhura n’abantu, kuko nta wundi wabaga abizi, ubu ngo cyafatiwe umwanzuro kandi ushobora kuzatanga umusaruro.

    Dr Nsanzimana ati “Ubu umuntu bamubwiraga bati urarwaye,jya mu rugo,ariko akabirengaho kuko nta ‘camera’imuri hejuru,akigendera. Ariko uhereye ubu, umuntu uzajya yandura Covid-19, bizajya bimenyeshwa abajyanama b’ubuzima, n’abayobozi b’Isibo ndetse n’abayobozi b’umudugudu atuyemo, babe bazi ko kanaka arwaye atagomba gusohoka. Kuri ibyo kandi hazajya hiyongeraho n’isaha umuntu urwaye azajya yambikwa, akayikuramo yakize kugira ngo yambikwe abandi”.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/amakuru-y-uwanduye-covid-19-azajya-amenyeshwa-abayobozi-b-aho-atuye