Category: Uncategorized

  • Aganze Christian yatsindiye igihembo cya Beth Brown Memorial Award muri Amerika – #rwanda #RwOT

    Iki gihembo yagiherewe mu Nama y'Umuryango w'Abahanga mu by'Ubugenge b'Abirabura (National Society of Black Physicists, NSBP) yabaye mu Ugushyingo 2020.

    Beth Brown Memorial Award ni igihembo gihabwa umushinga w'ubushakashatsi wihariye kurusha indi mu yamuritswe n'abarangiza icyiciro cya kabiri ndetse n'icya gatatu cya kaminuza, kikaba gitangwa na NSBP ifatanyije na AAS (America Astronomical Association).

    Iki gihembo Aganze yagihawe bitewe n'umushinga yamuritse mu nama ya NSBP, ugaragaza ubushakashatsi yakoze ku ngirwa nyenyeri [inyenyeri nto] zo mu isanzure, wari ufite umutwe ugira uti 'Searching for Distant Ultracool Dwarfs in Deep HST/WFC3 Survey'.

    Beth Brown Memorial Award yashyizweho mu guha icyubahiro Dr Beth Brown, Umwirabura wa mbere w'umugore wabonye Impamyabumenyi y'Ikirenga mu 1998, yakuye muri Kaminuza ya Michigan, mu bumenyi mu by'isanzure, witabye Imana mu 2008 afite imyaka 39, nyuma y'ibikorwa byinshi yakoze mu bigo birimo NASA.

    Abatsindiye iki gihembo bahabwa amahirwe arimo kwitabira inama ikurikiraho ya AAS (bishyuriwe n'itike y'urugendo), ubundi bakamurika ubushakashatsi bwabo, bakanemererwa kujya kubumurika muri Kaminuza ya Howard.

    Aganze yarangije muri Kaminuza ya Morehouse College mu 2016, aho yigaga ubutabire, afite intumbero zo kuzaba umwarimu mu by'ubutabire akanafasha urubyiruko ruva mu miryango itishoboye gusoza amasomo mu by'ubutabire ndetse n'ubumenyi mu by'isanzure.

    Ni umunyamuryango wa laboratwari ya Cool Star muri Kaminuza ya California i San Diego, ubushakashatsi bwe bwibanda ku isanzure, ariko cyane cyane ku yindi mibumbe itaramenywe, itanagaragara mu rutonde rw'imibumbe izenguruka izuba.

    Ingirwa-nyenyeri ni inyenyeri ntoya kuruta izisanzwe ndetse zikaba zidafite urumuri ruhagije nka zo, nyinshi muri izo ziba ijya kungana n'umubumbe wa Jupiter.

    Abashakashatsi bagaragaje ko muri nyinshi muri izi zitari mu ihuriro ry'imibumbe izenguruka izuba, zisangwaho amazi bikaba bitekerezwa ko hari zimwe muri zo zishobora kuba zaturwaho.

    Aganze Christian yatsindiye igihembo cya Beth Brown Memorial Award muri Amerika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aganze-christian-yatsindiye-igihembo-cya-beth-brown-memorial-award-muri-amerika

  • Abantu 2 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 289 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko uyu munsi tariki ya 19 Mutarama 2021,abantu 2 bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w'abamaze kwicwa n'iki cyorezo mu Rwanda ugera kuri 148 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 289 bakagera ku 11,548. Uyu munsi hakize abantu 168 mu masaha 24 ashize.

    Abahitanwe na Covid-19 mu Rwanda n'abagore 2 barimo uw'imyaka 75 I Nyabihu n'undi w'imyaka 63 I Musanze.

    Abanduye bashya uko ari 289 babonetse:

    Kigali:114,
    Ngoma:79,
    Gicumbi:15,
    Gatsibo:14,
    Karongi:13,
    Nyagatare:11,
    Muhanga:8,
    Rulindo:8,
    Huye:7,
    Rubavu: 6,
    Kirehe:3,
    Musanze:3,
    Nyamagabe:2,
    Rwamagana:2,
    Nyaruguru:1,
    Nyabihu:1,
    Gisagara:1,
    Ruhango:1.

    Abamaze gukira bose:7,580.
    abakirwaye:3,820

    Ibimenyetso bya Covid-19 birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n'umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y'ubuhumekero.

    Abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n'amazi n'isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n'amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n'abantu benshi.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yanenze bimwe mu bihugu bikize ku bwo kutubahiriza amasezerano yo gusaranganya inkingo za COVID-19, ahubwo bikaziharira mu gihe ibikennye bigowe cyane no kuba byagerwaho nazo.

    Dr Tedros yavuze ko bitari bikwiye ko urubyiruko rugikomeye kandi rufite ubuzima bwiza rwo mu bihugu bikize ruhabwa urukingo mbere y'abantu bafite ibyago byinshi byo kuzahazwa n'icyorezo bo mu bihugu bikennye.

    Yavuze ko hamaze gutangwa dose miliyoni 39 z'inkingo mu bihugu 49 bikize, mu gihe igihugu kimwe gikennye cyahawe dose 25 gusa.

    Kugeza ubu ibihugu birimo u Bushinwa, u Buhinde, u Burusiya, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byamaze gukora inkingo za COVID-19 hakiyongeraho n'izakozwe ku bufatanye bw'ibihugu nk'urwa Pfizer rwakozwe ku bufatanye bw'u Budage na Amerika, gusa ahanini ibi bihugu byose usanga bishyira imbere guha inkingo abaturage babyo gusa.

    Ubwo yari mu nama yahuje Inama y'Ubutegetsi ya OMS, Dr Tedros yavuze ko Isi hari ibyo yirengagije kandi bizagira ingaruka.

    Ati 'Ndashaka kuvuga ko Isi iri guhura n'ikibazo gikomeye cyo gutakaza indangagaciro, kandi ikiguzi cyacyo kizishyurwa n'impfu z'abantu bo mu bihugu bikennye.'

    Yavuze ko imyumvire yo kwishyira imbere ari iyo kwibeshya cyane kuko yazateza ibibazo bikomeye, ati 'Mu by'ukuri, ibi bikorwa bizatuma icyorezo kirushaho gutinda, bituma abantu barushaho guhangayika n'ubukungu burusheho kudindira.'

    Umuyobozi wa OMS yasabye ko ibihugu bose byagaragaza uruhare rwuzuye muri gahunda ya COVAX, igamije korohereza ibihugu bikennye kugerwaho n'urukingo rwa COVID-19.

    Ati 'Icyifuzo cyanjye ku bihugu byose binyamuryango ni uko ku Munsi Mpuzamahanga wahariwe Ubuzima uba ku wa 7 Mata, inkingo za COVID-19 zizaba ziri gutangwa muri buri gihugu nk'ikimenyetso cy'icyizere cyo gutsinda icyorezo ndetse n'ubusumbane, bwo muzi w'ibibazo byinshi by'ubuzima Isi ifite.'

    Kugeza ubu ibihugu birenga 180 nibyo bimaze gusinya ku masezerano ya COVAX, yashyizweho na OMS, igamije guhuriza imbaraga z'ibihugu hamwe kugira ngo bibashe kubona inkingo za COVID-19.

    Ibihugu 92 muri ibyo ni ibikiri mu nzira y'amajyambere, bikaba bizafashwa kwishyura n'ikigega cyatewe inkunga. Dr Tedros yavuze ko kugeza ubu bamaze kubona dose miliyari ebyiri z'inkingo, hakaba hagitegerejwe n'zindi zirenga miliyari imwe, mbere y'uko zitangira gutangwa muri Gashyantare 2021.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-2-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-289-barayandura

  • Diamond yamaze gushyira impinduka ku mazina ye #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize hadutse amakuru y'umubyeyi wiyitiriraga ko ari se wa Diamond Platnumz ndetse ngo yamwirengagije. Nyamara koko se w'umwana amenywa na nyina umubyara. Iyi nkuru nyina wa Diamond akimara kuyishyira hanze akagaragaza amafoto ya se wa Diamond w'ukuri utandukanye n'uwo yari asanzwe yiyitirira wanamuhaye amazina ye ariyo yari asanzwe yanditse mu bitabo by'irangamimerere yahise yihutira kuyahinduza.

    Ubu inkuru iri kuvugwa cyane mu gihugu

    Ubwo yari mu kiganiro kuri Wasafi Fm, Momo Rcardo yavuze ko avukana na Diamond kuri Se, aho yavuze ko yibuka ko Diamond bamuzanye iwabo akiri muto akabwirwa ko ari umuvandimwe n'ubwo uyu muhanzi atari yaravukiye muri urwo rugo.

    kuva icyo gihe ngo bakomeje kubana nk'umuvandimwe nubwo Se ubabyara yaje kwitaba Imana.cya Tanzania ni uko umuhanzi Naseeb Abdoul Juma uzwi nka Diamond Platnumz yabonye Se umubyara utandukanye cyane n'uwo abenshi basanzwe bazi.

    Abantu benshi bari basanzwe bazi ko, Diamond abyarwa n'umugabo wo mu gihugu cya Tanzania witwa Naseeb Abdoul ndetse mu irangamimere uyu muhanzi akaba yari yarafashe amazina y'uyu mugabo wamwitirirwaga wanahoze ari umugabo wa Nyina wa Diamond.

    Icyaje gutungura abantu ni uburyo, Nyina wa Diamond yagaragaje amafoto agaragaza undi mugabo utandukanye n'uwo benshi bari basanzwe bazi ahamya ko ariwe ubyara iki cyamamare muri Tanzania. Iyi nkuru y'umubyeyi wa Diamond mushya yanahamijwe n'umusore witwa Rcardo Momo.

    Uyu ni we bivugwa ko ari se wa Diamond

    Muzehe Abboul Juma, acyumva iyi nkuru, ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru Grobal Publisherz yanze guhakana cyangwa ngo yemeze ko ariwe Se wa Diamond. Yagize ati 'Niba bahakana ko ndi Se wa Diamond, ngaho nibahanagure n'amazina yanjye mu mazina ye, kuki bamunyitiriye amazina yose?Ese igihe bavugiye ko ndi Se ubu nibwo bibutse kubihakana?'

    Uwo byavugwa ko ari we se wa Diamond kuko yamureze akiri muto akaza kumuta bari mu bukene .Kugeza ubu, amazina bwite y'umuhanzi Diamond yamaze guhinduka, tugendeye ku rubuga rwa Wikipedia, Diamond amazina ye y'ukuri yari Naseeb Abdoul Juma, ubu yahise ahindurwa yitwa Nasibu Abdul Juma Issack bivugwa ko ariyo mazina ye nyakuri ari kugenderaho mu bitabo by'irangamimerere.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/diamond-yamaze-gushyira-impinduka-ku-mazina-ye

  • Urujya n'uruza muri Gare ya Nyabugogo ni rwose ruhunga Guma mu rugo ya Kigali [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ishusho y'Umunsi wa mbere wa Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali,yaranzwe n'aya mafoto y'aba bagenzi benshi cyane bari muri gare ya Nyabugogo.

    Muri Nyabugogo urujya n'uruza rwakomeje aho abantu babyutse bari kujya muri gahunda zitandukanye, hakaba hari n'abo ingamba zafashe batari mu ngo zabo, barimo koroherezwa.

    Igiteye impungenge nuko bamwe bashobora kwandura iki cyorezo bakakijyana mu ngo zabo cyane ko cyakwirakwiriye hose.

    Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu iivuga ko ku bufatanye na Polisi y'Igihugu ndetse n'inzego zirimo Urwego Ngenzuramikorere, RURA, haza kubaho gufasha abantu guma mu rugo yasanze bari mu nshingano muri Kigali kandi bataha hanze yaho cyangwa ikaba ibasanze mu Ntara kandi baba mu mujyi.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera, yabwiye RBA ko Abanyarwanda bagirwa inama yo kumenya bakanasobanukirwa amabwiriza yashyizweho kandi bakumva ko kuyubahiriza ari inshingano zabo.

    Ati 'Icya mbere tuzafasha abantu bashobora kuba batunguwe n'aya mabwiriza bari ahantu hatandukanye bifuza kuba bari ahantu mu by'ukuri bumva bamara icyo gihe cy'iminsi 15, iki ni icyemezo kigomba kwihutirwa.'

    CP Kabera avuga ko abantu bakwiye kubanza bagatekereza ku ngendo bateganya gukora niba koko ziri ngombwa cyangwa hari ubundi buryo bashobora gukora bagafasha mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho.

    Yakomeje agira ati 'Birumvikana uko ingamba zimeze, guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali nibe guma mu rugo, ibisabwa nabyo ku kindi gice cy'igihugu abaturage nibabyubahirize. Nababwira ko Polisi yiteguye gukorana n'inzego zose dufatanya buri gihe mu gufasha abo bantu; no ku munsi w'ejo abazaba bafashe icyemezo cyo gukora ingendo nazo twabagira inama ko zaba ari ngombwa.'

    Minisitiri Prof Shyaka yasabye abatuye mu Mujyi wa Kigali kubahiriza izi ngamba bakumva ko ejo mu gitondo basabwe kutirunda mu muhanda bitwaje ko hari serivisi runaka bakeneye.

    Ati 'Ishusho twifuza, turifuza Kigali mu gitondo bucya ari guma mu rugo, abafite ibyo bakeneye ntibirunde mu muhanda, ubundi begere ubuyobozi, polisi zirahari, telefoni zirahari kandi n'ubuyobozi bw'ibanze burahari. Turabafasha kugira ngo bya byangombwa by'ingenzi uyu munsi urangirane no kubikemura.'

    Muri rusange muri ibi byumweru bibiri abatuye mu Mujyi wa Kigali bazamara bari muri guma mu rugo, bazaba babujijwe kuva mu ngo no gusurana keretse ku mpamvu z'ingenzi nk'izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n'abakozi bagiye gutanga izo serivisi.



    AMAFOTO: RBA

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/urujya-n-uruza-muri-gare-ya-nyabugogo-nyuma-ya-guma-mu-rugo-muri-kigali-amafoto

  • Lionel Messi ari mu mazi abira kubera ukuboko yakubise umukinnyi wa Athletic Bilbao #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa nyuma wa Super Cup wamaze iminota 120,FC Barcelona yatsinzwe na Athletic Bilbao ibitego 3-2 ku cyumweru, ariko ikiri kugarukwaho cyane n'ikarita itukura ya mbere Lionel Messi yahawe mu myaka myinshi amaze muri FC Barcelona.

    Iyi karita Lionel Messi yayihawe mu gace ka kabiri k'iminota 30 y'inyongera ubwo yakubitaga Asier Villalibre wa Athletic Bilbao washakaga kumubangamira amubuza gutambuka biramurakaza cyane.

    Umusifuzi yitabaje VAR ahita afata icyemezo cyo gusohora hanze Lionel Messi bituma ahabwa ikarita ya mbere mu myaka myiza amaze muri Barca.

    Ku rundi ruhande,ikipe ya Athletic Bilbao yegukanye Super Cup kuko byarangiye itsinze Barcelona ibitego 3-2.

    Ibinyamakuru byo muri Espagne byatangaje ko iri kosa Messi yakoze riri kwigwaho ku buryo ashobora guhagarikwa imikino myinshi ishobora no kugera kuri 12.

    Ibi binyamakuru byasabye uyu mukinnyi gusaba imbabazi kuko ngo ikosa yakoze rikomeye ndetse rishobora kumubyarira akaga.

    Kubura kwa Messi muri FC Barcelona kuzayigiraho ingaruka kuko irushwa amanota 7 na Atletico Madrid ya mbere muri La Liga.

    Messi agomba gusiba umukino wa Copa Del Rey bazakina na Cornella n'izakurikira ariko biravugwa ko iyi mikino ishobora kwiyongera.

    Ikinyamakuru Marca cyasohoye inkuru ifitwe umutwe ugira uti 'Messi,ukwiriye gusaba imbabazi.'

    Muri iyi nkuru,iki kinyamakuru cyagize kiti 'Biriya ntabwo bikwiriye gukorwa na kapiteni,akwiriye gusaba imbabazi.'

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-ari-mu-mazi-abira-kubera-ukuboko-yakubise-umukinnyi-wa-athletic

  • Perezida Museveni yahishuye ko hari igihugu cyo mu karere cyohereje abo kudobya amatora gitanga n'amafaranga #rwanda #RwOT

    Mu ijambo yagejeje ku baturage kuwa Gatandatu nyuma yo gutsindira manda ya Gatandatu aho yari mu rugo rwe rwo mu cyaro ruri Rwakitura, yavuze ko ari gukurikirana iby'iki kibazo yifashishije inzego z'ubutasi nk'uko NTV yabitangaje.

    Yagize ati: 'Maze igihe nkoresheje ubutasi nkurikirana imigambi y'abantu bamwe. Nihagira ushaka kurogoya amahoro yacu, tuzahangana na we bya nyabyo. Muri aya matora, hari igihugu kimwe mu karere cyagiye cyohereza abantu bo kudobya amatora. Sinzabajenjekera.'

    Museveni ariko ntiyavuze mu izina icyo gihugu gusa akomeza avuga ngo 'Mu bijya mbere nta na kimwe ntazi. Nzi abatanze amafaranga n'abo bayahaye.'

    Mu gihe amatora yari ataraba, Museveni yakunze kuvuga ko hari abantu bo hanze barajwe ishinga no guhungabanya umutekano mu bihe by'amatora. Mu bagaragaye harimo abanyaburayi (ibimenyetso birahari) bashakaga gufasha Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine.

    Museveni kuba avuga ko ari igihugu cyo mu karere, iki gihugu cyashakirwa mu bigize akarere k'ibiyaga bigari cyangwa umuryango wa Afurika y'iburasirazuba. Mu karere k'ibiyaga bigari harimo: Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Burundi, n'u Rwanda. Mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba harimo: Burundi, Rwanda, Tanzania, Sudani y'Epfo na Kenya.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-museveni-yahishuye-ko-hari-igihugu-cyo-mu-karere-cyohereje-abo-kudobya

  • Uburanga bw'ikizungerezi cyatumye rutahizamu wa Real Madrid yanga kuguma mu rugo [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ubwiza bw'uyu mukobwa bwatumye Jovic ashyira ubuzima bwe mu kaga ajya kumureba nyamara muri Espagne abantu barimo gupfa umusubirizo kubera covid-19.

    Jovic ukiri muto uherutse gutizwa muri Eintracht Frankfurt,yari ategetswe kuguma mu rugo we na bagenzi be ariko akubise ijisho ku bwiza bw'uyu mukobwa,yahise ajya gufata indege yerekeza iwabo muri Serbia.

    Iki cyemezo cya Jovic cyababaje benshi barimo na Perezida wa Serbia, Aleksandar Vucic,wasabye ko ahanwa by'intangarugero ndetse agafungwa.

    Jovic w'imyaka 23 yaciwe amafaranga menshi ndetse atakarizwa icyizere burundu na Zidane ariyo mpamvu yanatijwe.

    Uyu mukobwa w'imyaka 29 wamutwaye umutima,asanzwe akururana n'abakinnyi kuko mbere ya Jovic yakundanaga na Adem Ljajic wakiniye Fiorentina, Roma na Torino.

    Aba bombi bamaze imyaka 3 bakundana ndetse byitezwe ko bazarushinga ariko birangira batandukanye.

    Yavuzwe mu rukundo kandi n'abarimo Viktor Troicki ukina Tennis, Dusko Tosic wari myugariro n'umunya Croatia,Ante Rebic.

    Sofia yinjiye mu kumurika imideli ku myaka 14 aho yitabiriye imihango yo kumurika imideli myinshi irimo n'iyabereye New York.

    Jovic na Milosevic bivugwa ko bahuye mu mwaka ushize bahita batangira gukundana ndetse ubu bafitanye umwana.






    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/uburanga-bw-ikizungerezi-cyatumye-rutahizamu-wa-real-madrid-yanga-kuguma-mu

  • Uwahoze azwi nka se wa Diamond Platnumz yatakambiye abanya Tanzania abasaba inkunga #rwanda #RwOT

    Uyu musaza yagiye agaragaza kenshi ko ari mu bukene bukabije kandi uyu muhanzi Diamond yitaga umwana we atunze amamiliyoni y'amadolari akura mu muziki no mu bucuruzi.

    Icyakora,Abdul Djuma anengwa na benshi kuba yaratandukanye nabi na nyina wa Diamond Platnumz yari acyuye akaza kugaruka asaba gufashwa n'uyu muhanzi ukunzwe na benshi muri Afurika.

    Nyina wa Diamond uzwi nka Mama Dangote niwe watangaje ko Abdul Djuma atari se wa nyawe wa Diamond Platnumz ahubwo ko se w'uyu muhanzi yapfuye agahitamo gushakana n'uyu mugabo wa kabiri.

    Nyuma yo kubona ko ntacyo yakura kuri Diamond Platnumz cyane ko byamaze kumenyekana ko atari se,Muzehe Abdul yapfukamiye abanya Tanzania ababwira ko ageze mu za bukuru ndetse amaguru ye yabyimbye kubera uburwayi buzwi afite bityo bamuteranyiriza amafaranga agacuruza.

    Yagize ati 'Narotaga kuzagira ibiro nkoreramo,Nd'umuntu ukunda gucuruza inkweto n'imyenda bya caguwa.'

    Uyu musaza yakomeje asaba abanya Tanzania kumuteranyiriza agakabya inzozi ze.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/uwahoze-azwi-nka-se-wa-diamond-platnumz-yatakambiye-abanya-tanzania-abasaba

  • Reba ibyo Munyakazi Sadate yatangaje nyuma yuko Amadorali yari yategeye abakinnyi b'AMAVUBI arokotse #rwanda #RwOT

    Munyakazi Sadate abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje amagambo yiganjemo ayo gushimira abasore b'Amavubi ukuntu bitwaye ku mukino wabahuje n'ikipe y'igihugu cya Uganda mu joro ryo ku itariki 18 Mutarama 2021 mu marushanwa ya CHAN.

    Munyakazi Sadate abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati ” Rwanda 0 — 0 Uganda, Abasore bacu bagize Match nziza ndetse barushije Umuganda rwose, Statistique yari nziza. Gusa iminota ya nyuma byagaragaye ko Bari bananiwe kdi birumvikana kubera championnat yahagaze tutibagiwe n'ingufu nyinshi bakoresheje mu gice cya mbere,Bravo bizaza! “.

    Munyakazi abinyujieje ku rubuga rwa rwa Twitter, ku wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021,nibwo yatangaje ko yiteguye guha amadolari 100 y'Amerika umuntu wese uri muri Cameroon muri CHAN 2021,igihe cyose ikipe y'igihugu “Amavubi” yaba atsinze umukino wa mbere na Uganda wabaye kuwa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021.

    Yagize ati “Nta kinini navuga ku basore bacu, gusa uko bizagenda kose turabashyigikiye kuko ndabizi muzitanga bihagije, icyo mbisabiye ku mpamvu zanjye bwite ntimuzanteze UMUGANDE rwose muzamutsinde ndetse n'intego ndayemeye rwose 100$ kuri buri muntu uri muri Cameroun iyo ntsinzi niboneka.”

    Amavubi yageze muri Cameroun ahagana saa tanu z'amanywa zo kuwa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021 aho yitabiriye imikino y'igikombe cy'Afurika cy'abakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN 2021 cyatangiye kuwa 16 Mutarama uyu mwaka.

    U Rwanda rwakiriye CHAN 2016, rugiye gukina iri rushanwa ku nshuro ya gatatu yikurikiranya n'iya kane muri rusange nyuma yo kwitabira CHAN 2011 yabereye muri Sudani. U Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Uganda, Togo na Maroc ifite igikombe giheruka.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/reba-ibyo-munyakazi-sadate-yatangaje-nyuma-yuko-amadorali-yari-yategeye