Category: Uncategorized

  • Usengimana Faustin n'umugore we bibukije umwana wabo w'imfura ko bamukunda mu gihe hashize amezi 11 avutse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Usengimana Faustin n'umugore we, Bayingana Daniella, bongeye kwibutsa umwana wano w'imfura, uzwi ku mazina ya Kaël, ko bamukunda cyane ndetse banamugaragariza ko bishimiye amezi 11 amaze avutse. Ibi aba bombi babigaragaje babinyujije ku rukuta rwa instagram aho bifashishije amafoto ye maze bakayaherekesha amagambo meza yuzuyemo urukundo rwinshi.

    Usengimana Faustin n'umugore we

    Usengimana Faustin we yahisemo gukoresha story ya instagram ye maze atangaza ibi bikurikira:

    Ku rundi ruhande, umugore wa Usengimana Faustin yahisemo gukoresha urukuta rwe rwa instagram nyuma yuko ashyize hanze ifoto ya Kaël maze ayiherekesha amagambo agira ati: 'Baby kaël is 11months now we are excited but he is too excited of what he is able of doing now .Dear lord my heart is full of praise 🙏🏼'.

    Mu gihe habura ukwezi kumwe gusa kugirango Kaël yuzuze isabukuru y'umwaka umwe amaze avutse, ababyeyi be ntibahwema guhora bamwereka ko bamukunda cyane ndetse banamubwira amagambo meza bashimangira ko bishimiye ko Imana yamubahaye nk'umwana wabo w'imfura.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/usengimana-faustin-numugore-we-bibukije-umwana-wabo-wimfura-ko-bamukunda-mu-gihe-hashize-amezi-11-avutse/

  • Theo Walcott yavuze umukinnyi bakinannye abona yararushaga ubuhanga Thierry Henry #rwanda #RwOT

    Theo Walcott yatangaje ko Robin van Persie yari umuhanga mu gutsinda ibitego kurusha n'umunyabigwi wa Arsenal, Thierry Henry.

    Theo Walcott watijwe muri Southampton na Everton,yatangaje ko mu bakinnyi bose bakinannye umuhanga kurusha abandi ari Robin Van Persie.

    Walcott yabwiye Talksport ati 'Ikipe nziza nakinnyemo n'iyo Cesc Fabregas na Robin van Persie barimo nanjye ndi ku rundi ruhande.

    Ndibuka umwaka w'imikino nafashije Van Persie gutsinda ibitego 14 muri 30 yatsinze.

    Kuri njye,ikipe barimo ari bombi nanjye ndimo yari imwe mu nziza mu Bwongereza.Umukinnyi mwiza kurusha abandi mubo twakinannye ni Van Persie.

    Kuri njye,yari umuhanga cyane mu gutsinda ibitego kurusha abandi bose nabonye.Yari mwiza kurusha Thierry Henry.Yatumaga ibintu byoroha.

    Iyo wamuhaga umupira yahitaga atsinda igitego.Byari inzozi gukinana nawe,Sintekereza ko hari undi mukinnyi mwiza nkawe uzongera kubaho.

    RVP yababaje abakunzi ba Arsenal ubwo yateraga umugongo iyi kipe yerekeza muri Manchester United muri 2012.

    Henry niwe ufite agahigo ko gutsindira Arsenal ibitego byinshi bigera kuri 226 mu myaka yose yayikiniye.Van Persie we ari ku mwanya wa 8 kuko yayitsindiye ibitego 132.

    Walcott yavuze ko umwaka Leicester City yatwayemo igikombe kandi barayitsinze mu mikino yombi ariwo wamubabaje kuko ariwo bagombaga kugira igikombe cya shampiyona batwara.


    Walcott yavuze ko Van Persie ariwe mukinnyi mwiza mubo bakinannye

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/theo-walcott-yavuze-umukinnyi-bakinannye-abona-yararushaga-ubuhanga-thierry

  • Ndangamiye kongera gutuma Abanyamerika dushyira hamwe- Biden amaze kurahira #rwanda #RwOT

    Perezida Joe Biden warahiye uwo asimbuye yamaze kuva muri biro by’umukuru w’Igihugu, arahiye mu gihe muri America bamaze iminsi bavuye mu mvururu zatewe n’abashyigikiye Donald Trump baherutse kugaba igitero ku nteko Ishinga Amategeko.

    Joe Biden yavuze ko ibi bikorwa byabaye muri iki gihugu bitazongera kubaho ukundi yaba ejo hazaza ndetse n’ikindi gihe cyose.

    Biden waharaniye kuyobora kiriya gihugu kuva kera ariko ntagire amahirwe, yavuze ko uyu munsi ari umunsi w’amateka ku banyamamerika ndetse ko ari umunsi wa Demokarasi ku Isi yose.

    Yavuze ko mu buyobozi bwe azaharanira ko ibyo America izakora bizaba bishyigikiwe n’Abanyamerika bose kandi bagashyira hamwe mu kubiharanira.

    Yagize ati 'Roro yanjye ishyize imbere kongera gutuma Abanyamerika tuba bamwe…nzaba Perezida w’Abanyamerika bose.'

    Mu mvugo idatandukanye n’iy’uwo asimbuye, Joe Biden yavuze kandi ko azatuma Amerika yongera kuba igihangange ku isi.

    Muri iri jambo ryamaze iminota 20, Joe Biden yanagarutse ku mbogamizi bamaze iminsi banyuramo zirimo gutakaza abaturage benshi bishwe n’icyorezo cya COVID-19 anaboneraho gufata umwanya wo kubazirikana.

    Yavuze ko igihugu cye kizongera kugendera ku ndangagaciro zo kubahiriza amategeko kandi inzego zose za kiriya gihugu zikongera gushikama.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Ndangamiye-kongera-gutuma-Abanyamerika-dushyira-hamwe-Biden-amaze-kurahira

  • Umukinnyi wakiniye Aston Villa yakatiwe igifungo cy'imyaka 2 azira gushyira hanze amashusho ari gusambanya umugore #rwanda #RwOT

    Luna na mugenzi we bakinanaga muri Eibar witwa Sergi Enrich bahamwe n'icyaha cyo gushyira hanze aya mashusho y'urukozasoni ariko ntabwo bazafungwa bazishyura igifungo.

    Eurosport ivuga ko urukiko rwemeje ko aba bakinnyi bombi bahamwe n'iki cyaha ndetse bagomba gukatirwa igifungo cy'imyaka 2 gusa bagombaga kukigura ibihumbi £88,500 bombi.Aya kandi aziyongeraho £8,500 bazishyura uyu mugore basebeje.

    Luna na Enrich bumvikanye n'uyu mugore ko bagiye gutera akabariro muri 2016 ariko mu cyumba bamujyanyemo bari bashyizemo ama cameras yo gufata amashusho uyu mugore atabizi.

    Nyuma yo gutera akabariro,aba bakinnyi bahise bafata aya mashusho bayoherereza bagenzi babo kuri WhatsApp.Abayabonye bayoherereza abandi birangira akwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

    Ubwo aya mashusho yari amaze gukwirakwizwa hose,uyu mugore yahise ajya kubarega.

    Uyu Enrich abonye ko ibyo bakoze ari amahano yasabye imbabazi ati 'Turicuza bikomeye kubera aya mashusho yagiye hanze tutabigizemo uruhare ndetse ntitwabimenye.

    Tubabajwe cyane n'ukuntu aya mashusho yangije byinshi cyane atari isura yacu gusa ahubwo no ku ikipe yacu twakiniraga,ku bafana ndetse n'umujyi wa Eibar.

    Turabizi neza ko abakinnyi bakwiriye kuba intangarugero mu buzima,ku bana bato ari nayo mpamvu dusabye imbabazi buri wese ibi bintu byababaje.'

    Antonio Luna ukinira ikipe ya Girona muri iyi minsi,yakiniye Aston Villa kuva 2013-2015.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukinnyi-wakiniye-aston-villa-yakatiwe-igifungo-cy-imyaka-2-azira-gushyira

  • Akayabo ka Miliyari na miliyoni zisaga 190 z'Amanyarwanda ni ko gategereje Amavubi muri CHAN 2020. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe ikipe y'igihugu Amavubi kuri ubu iri muri Cameroun aho yaserukiye U Rwanda mu irushanwa rya CHAN 2020, kimwe n'andi makipe atandukanye, yose ahanze amaso ku bihembo bizatangwa ku musozo w'iri rushanwa,aho ikipe izaba iya mbere izahembwa agera kuri Miliyari imwe na miliyoni zirenga 190 z'Amanyarwanda.

    Ku ikubitiro Amavubi yacakiranye n'ikipe ya Uganda Cranes ,gusa uyu mukino waje kurangira aya makipe yombi nta n'imwe ibashije kureba mu izamu ry'indi aho byarangiye ari 0-0.Nubwo byagenze bityo ariko kuri ubu ikipe yose muri iri rushanwa iracyafite ikizere n'amahirwe yo kuzegukana kariya kayabo ari nabyo twifuriza ikipe yacu Amavubi itegereje umukino wayo uzayihuza n'ikipe ya Morocco kuri uyu wa gatanu tariki 22 Mutarama 2021.

    Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho uko amakipe azahabwa ibihembo ku musozo w'iri rushanwa ,tariki ya 07 Gashyantare 2021.

    ●Ikipe ya mbere: 1,200,000$
    ●Ikipe yageze kuri finale: 650,000$
    ●Ikipe yageze muri 1/2 cy'irangiza: 400,000$
    ●Ikipe yageze muri 1/4 cy'irangiza: 300,000$
    ●Ikipe ya gatatu mu matsinda: 200,000$
    ●Ikipe ya 4 mu matsinda: 170,000$

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/akayabo-ka-miliyari-na-miliyoni-zisaga-190-zamanyarwanda-ni-ko-gategereje-amavubi-muri-chan-2020/

  • Ibintu bidasanzwe wamenya ku irahira rya Perezida wa USA #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Capitol: Inyubako iberaho umuhango w
    Capitol: Inyubako iberaho umuhango w’irahira rya perezida wa USA

    Iyi ni imwe mu mpamvu yatumye Perezida Donald Trump ahitamo kutitabira umuhango w’irahira rya Joe Biden ugiye kumusimbura kuri uwo mwanya. Ariko se wari uzi ko Donald Trump atari we perezida wenyine wa Amerika wanze kwitabira ukurahira k’uwo basimburanye?

    Dore bimwe mu bintu bidasanzwe byagiye biranga imihango yo kurahira kw’abakuru b’igihugu muri USA:

    1. George Washington wabaye Perezida wa mbere wa USA (1789–1797) yagombye kuguza amafaranga kugira ngo abashe kwitabira umuhango w’irahira rye. N’ubwo ku ruhande rumwe uyu mugabo yari umukire umuntu arebye ingano y’ubutaka yari atunze, dore ko yari afite hegitari zisaga ibihumbi 20 z’ubutaka, ku rundi ruhande yari umukene kuko ngo akenshi nta mafaranga mu ntoki yabaga afite. Byabaye ngombwa rero ko aguza amafaranga kugira ngo abashe gukora urugendo rwerekeza mu mujyi wa New York aho imihango yo kurahira yabereye.

    2. Mu gihe kuri ubu imihango yose ijyanye no kurahira k’umukuru w’igihugu isigaye ibera mu murwa mukuru Washington, kera ntabwo ari ko byari bimeze. Kugeza mu mwaka wa 1801 imihango yo kurahira yaberaga mu mujyi wa New York cyangwa se uwa Philadelphia. Iyi mijyi yombi ikaba yarigeze kuba imirwa mikuru ya USA.

    Mu gihe kandi ubu bimenyerewe ko iyi mihango ibera ku nzu y’inteko ishinga amategeko (The Capitol) kandi ikabera hanze, mu bihe byashize, kubera impamvu zitandukanye, yagiye ibera ahandi hantu hatandukanye harimo muri White House (ibiro bya Perezida), mu ndege, ndetse no muri Capitol imbere kubera ko ibihe byabaga byahindutse cyane bitewe ahanini n’ubukonje bwinshi.

    3. Kuri ubu biramenyerewe ko imihango y’irahira ry’umukuru w’igihugu iba buri gihe tariki 20 Mutarama, ariko kugeza mu mwaka wa 1937, iyi mihango yabaga tariki 4 Werurwe. Inteko ishinga amategeko ya USA yahinduye itegeko nshinga mu mwaka wa 1933, ikemeza ko iyi mihango yimurirwa tariki 20 Mutarama. Iyo iyi tariki ihuye n’umunsi wo ku cyumweru, perezida mushya arahira mu muhango uba hari abantu bake, ubundi imihango rusange yo kurahira ikimurirwa ku wa mbere tariki 21 Mutarama. Ni ukuvuga ko iki gihe perezida mushya arahira inshuro ebyiri. Ibi bimaze kuba inshuro eshatu; mu 1957, 1985, na 2013 ubwo Barack Obama yarahiraga manda ya kabiri. Gusa mu mwaka wa 1849, Zachary Taylor wabaye Perezida wa 12 wa USA, yanze kurahira ku cyumweru kubera ko ngo yashakaga “kubahiriza umunsi w’isabato”. Ibi byatumye habaho icyuho mu butegetsi bw’icyo gihugu, ku buryo byabaye ngombwa ko hitabazwa perezida wa sena David Rice Atchison, kugira ngo abe ari we uba perezida mu gihe cy’amasaha 24. Kugeza ubu haracyagibwa impaka hibazwa niba David Rice Atchison na we yabarwa nka perezida w’icyo gihugu.

    Donald Trump ubwo yarahiriraga kuyobora muri manda y
    Donald Trump ubwo yarahiriraga kuyobora muri manda y’imyaka ine yarangiye kuri uyu wa Gatatu

    4. N’ubwo Donald Trump atitabiriye irahira rya Joe Biden, si we perezida wenyine wakoze ibi mu mateka y’iki gihugu. Uwa mbere wabikoze ni John Adams (wabaye perezida wa 2 wa USA) wanze kwitabira irahira rya Thomas Jefferson mu 1081, kubera ko batumvikanaga. Uwa kabiri wabikoze ni umuhungu we John Quincy Adams (wabaye perezida wa 6 wa USA) wanze kwitabira irahira rya Andrew Jackson mu 1829. Martin Van Buren (wabaye perezida wa 8 wa USA) na we ntabwo yitabiriye irahira rya William Henry Harrison mu 1841 kubera impamvu zitamenyekanye. Andrew Johnson wabaye Perezida wa 17 wa USA we yahisemo gutegura Inama y’Abaminisitiri ku munsi wa nyuma wa manda ye aho kugira ngo yitabire irahira rya Ulysses S. Grant mu 1869. Undi ni Woodrow Wilson wabaye perezida wa 28 wa USA utarabashije kwitabira irahira rya Warren G. Harding mu 1921 kubera impamvu z’uburwayi.

    5. Franklin Pierce wabaye perezida wa 14 wa USA, yanze “kurahirira ku mugaragaro” ahubwo ahitamo “kwemera ku mugaragaro” inshingano z’umukuru w’igihugu. Pierce akaba yarakoze ibi kubera ko yari amaze gutakaza ukwemera kwe, nyuma y’urupfu rw’umuhungu we rukumbi rwabaye amezi abiri mbere y’uko arahira. Bitandukanye n’abandi bategetsi ba USA, Pierce yanze gukoresha Bibiliya mu irahira rye.

    6. William Henry Harrison wabaye perezida wa 9 wa USA, yesheje agahigo ko kuba ari we wavuze ijambo rirerire ubwo yarahiriraga inshingano ze mu mwaka wa 1841. Ijambo rya Harrison ryamaze amasaha abiri, arivugira mu bukonje bukabije. Ibi byamuteye indwara y’ibihaha yamuhitanye nyuma y’ukwezi kumwe gusa. Harrison akaba afite agahigo ko kugira ijambo rirerire no kuba ari we wamaze igihe gito ku butegetsi, dore ko yabumazeho iminsi 31 gusa.

    Ni mu gihe George Washington we ijambo rye ryamaze igihe gito cyane kuko yakoresheje amagambo 135 gusa.

    7. Barack Obama yarahiye inshuro 4! Mu mwaka wa 2009 ubwo yarahiraga bwa mbere, perezida w’urukiko rw’ikirenga yasomye nabi amwe mu magambo agize indahiro, biba ngombwa ko Barack Obama yongera kurahira ku nshuro ya kabiri, umunsi ukurikiyeho, mu rwego rwo kwirinda ko hari izindi ngaruka byazateza mu gihe kiri imbere. Barack Obama yongeye kurahira ku nshuro ya gatatu tariki 20 Mutarama 2013, ubwo yari atangiye manda ye ya kabiri. Ariko uwo munsi wahuriranye no ku cyumweru biba ngombwa ko yongera kurahira mu ruhame ku wa mbere tariki 21 Mutarama 2013.

    Barack Obama yarahiye inshuro enye
    Barack Obama yarahiye inshuro enye

    8. Kurahira k’umukuru w’igihugu muri USA ni igikorwa gikurura itangazamakuru ryaba iry’aho muri USA ndetse n’ahandi ku isi.

    Mu mwaka wa 1801 nibwo bwa mbere ikinyamakuru cyandika kuri iki gikorwa, aho ikinyamakuru National Intelligencer gisohora ijambo rya Thomas Jefferson.

    Ifoto ya mbere y’irahira ry’umukuru w’igihugu muri USA yafashwe mu mwaka wa 1857, mu irahira rya James Buchanan.

    Amashusho (video) ya mbere y’irahira ry’umukuru w’igihugu yafashwe mu mwaka wa 1897, ubwo William McKinley yatangiraga imirimo ye.

    Mu 1925, irahira rya Calvin Coolidge ryanyujijwe kuri radio mu gihugu hose, naho mu 1949 irahira rya Harry S. Truman ryanyujijwe kuri televiziyo ku nshuro ya mbere.

    Mu gihe kuri ubu abantu benshi hirya no hino ku isi bari bubashe kureba irahira rya Joe Biden binyuze kuri murandasi, mbere y’umwaka wa 1997, ntabwo byari bushoboke. Bill Clinton ni we Perezida wa mbere warahiye kandi imihango igacishwa kuri Internet.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/ibintu-bidasanzwe-wamenya-ku-irahira-rya-perezida-wa-usa

  • Kigali: Bamwe kuguma mu rugo babigize ibihuha. Dore uko byifashe mu mafoto #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Bavuye Guhaha aho gutaha bihagararira mu muhanda baraganira
    Bavuye Guhaha aho gutaha bihagararira mu muhanda baraganira

    Ikigaragara aho nagiye nca, nagiye nsanga hari aho abantu bibereye ku mihanda baganira, abitwaza kujya gushaka serivise zemewe bakaboneraho kuganira, abana bakinira mu muhanda nta dupfukamunwa, n’umubyigano mu bahaha.

    Hari n’aho nabonye bacuruza inkweto mu gihe zo zitabarirwa muri serivise za ngombwa zikenewe muri iyi minsi ya Guma mu Rugo.

    Uyu we yahisemo gucuruza inkweto mu gihe zitari mu byemewe gucuruzwa muri iki gihe cya Guma mu Rugo
    Uyu we yahisemo gucuruza inkweto mu gihe zitari mu byemewe gucuruzwa muri iki gihe cya Guma mu Rugo

    Hari n’aho nabonye ababyeyi bacuruza imboga zitandukanye n’imbuto ku dutaro bagenda bakomanga kuri buri rugo bagurisha.

    Bamwe mu bo twaganiriye bambwiye ko nubwo kugurira abo babyeyi ari amaburakindi arimo no kubatera inkunga ngo nabo babeho, biteye inkeke n’impingenge, ngo kuko bashobora gukwirakwiza icyorezo cya Covid19 mu mu ngo banyuramo mu buryo bworoshye.

    Aba babyeyi b
    Aba babyeyi b’udutaro bagenda bakomanga kuri buri rugo bagurisha. Hari impungenge zuko bakwirakwiza covid19 mu ngo banyuramo

    Nanyuze no muri Gare ya Nyabugogo kureba niba abaturage Guma mu Rugo yasanze muri Kigali ariko bifuzaga gusubira iwabo kuhamara iyi minsi ya Guma mu Rugo bose barafashoje gutaha.

    Mbaza ngo wasanze bimeze bite. Nasanze aba baturage bose nk’uko Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase yabisobaniye, barafashijwe gutaha ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo, ubu gare ya Remera ikaba yera ngo de.

    Gare ya Nyabugogo nta n
    Gare ya Nyabugogo nta n’inyoni itambamo

    Dore mu mafoto uko bimeze:

    Aba dore uko bimereye mu muhanda n
    Aba dore uko bimereye mu muhanda n’ukuntu bambaye agapfukamunwa
    Uyu uhagaze yaje kugura M2u ariko byarangiye ahindutse umucuruzi wazo
    Uyu uhagaze yaje kugura M2u ariko byarangiye ahindutse umucuruzi wazo
    Guma mu Rugo kuri bo ni Guma ku irembo
    Guma mu Rugo kuri bo ni Guma ku irembo
    Aba nababajije aho bagannye ariko kugeza n
    Aba nababajije aho bagannye ariko kugeza n’ubu nandika iyi nkuru ndacyategereje igisubizo
    N
    N’aba ni uko
    Uyu we Guma mu Rugo yayihindiye Guma mu giti
    Uyu we Guma mu Rugo yayihindiye Guma mu giti
    Uyu ni umuzunguzayi w
    Uyu ni umuzunguzayi w’imiti gakondo, nawe ngo ari muri serivisi z’ubuvuzi zemerewe gukora
    Ku munsi wa kabiri wa Guma mu Rugo ngo bari bakumburanye
    Ku munsi wa kabiri wa Guma mu Rugo ngo bari bakumburanye
    Abana bakinira mu muhanda nta dupfukamunwa bambaye bateye inkeke.
    Abana bakinira mu muhanda nta dupfukamunwa bambaye bateye inkeke.

    Mundebere namwe nk
    Mundebere namwe nk’aba bana rwose ukuntu bigabije umuhanda nta dupfukamunwa muri ibi bihe turimo
    Aba bambwiye ko ari aba Marine, bari bicaye kwa Mutangana ngo bacunze urangara ngo bamukosore (Bamwibe)
    Aba bambwiye ko ari aba Marine, bari bicaye kwa Mutangana ngo bacunze urangara ngo bamukosore (Bamwibe)
    Guhana intera mu isoko ryo kwa Mutangana ni ikizamini
    Guhana intera mu isoko ryo kwa Mutangana ni ikizamini
    Polisi n
    Polisi n’abakorerabushake bari gufatanya gukangurira abaturage baje guhaha gushyira intera hagati yabo
    Nubwo bitoroshye ariko icyizere ni cyose cy
    Nubwo bitoroshye ariko icyizere ni cyose cy’uko iki cyorezo kizatsindwa ubuzima bugasubira mu buryo

    Photo : Roger Marc Rutindukanamurego


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Kigali-Bamwe-kuguma-mu-rugo-babigize-ibihuha-Dore-uko-byifashe-mu-mafoto

  • Washington, umutekano wakajijwe mbere y'amasaha make Joe BIDEN akarahira nka perezida wa  USA #rwanda #RwOT

    JOE BIDEN  agiye kurahirira kuba perezida  wa 46th wa leta zunze Ubumwe z'Amerika (USA), mu muhango uteganijwe ku isaha y'isaa 17h ku masaha ya GMT, ubwo ni saa  19h  za Kigali.

    Muri uyu muhango kandi nibwo KAMALA HARRIS aza gutanga indahiro ye nka vice president, ndetse akaba ari nawe mugore wa mbere mumateka  USA.                        

    Biteganijwe kandi ko uyu muhango uza kurindwa n'ingabo ibihumbi  25000 nyuma y'imyigaragambyo  yari imaze igihe kingana  n`ukwezi.


    Joe Biden President na Kamala Harris Vice President

    Donald Trump usimbuwe  ku mwanya wa perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika ntago aza kwitabira uyu muhango ;akaba abaye perezida wa kane  utitabiriye irahira ry'undi mu perezida umusimbuye mu mateka ya US

    Donald Trump Ex President

    Uyu muhango kandi uraza gususurutswa ni ibyamamare muri muzika y' Amerika nka LADY GAGA na JENNIFER LOPEZ.

    Jennifer na Lady Gaga baribususurutse uyu muhango

    Yanditswe na  Emmanuel N.Puyol

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/20/washingtonumutekano-wakajijwe-mbere-yamasaha-make-joe-biden-akarahira-nka-perezida-wa-usa/

  • Amwe mu mayeri atangaje bivugwa ko Diamond Platnumz akoresha kugirango akomeze avugwe mu binyamakuru|Ese namushirana bizagenda bite? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania ni umwe mu bahanzi butakwira atavuzwe mu binyamakuru bitandukanye, aho benshi bavuga ko bimwe mu byo bamutangazaho abikora nk'ikinamico kugirango akomeze agarukweho.Igitangaje ni uko muri Tanzania hariyo abandi bahanzi benshi nyamara havugwa bake.

    Diamond Platnumz ni urugero rwiza rw'umuhanzi ushaka guhora avugwa buri munsi ndetse ikintu cyose yakoresha mu kubigeraho aragiharanira bigakunda.Nta cyumweru gishize muri
    buri gitangazamakuru cya showbiz hano mu Rwanda, mu Karere no ku mbugankoranyambaga hacaracara inkuru y'uwiyita ko ari se wa Diamond. Nyamara ugasanga we araruca akarumira ntagire icyo abivugaho ahubwo ugasanga abantu ba hafi ye
    bagize icyo babivugaho.

    Nyina umubyara aherutse kwerekana ifoto ya se nyirizina
    wa Diamond noneho itangazamakuru rirongera ribona icyo kwandika no kuvuga. Nta minsi
    ibiri ishize hasohotse inkuru y'uko Platnumz yahinduye amazina ye bitewe nuko
    yari yarahawe amazina n'utari se wa nyawe. Noneho ikinamico yo gukomeze kwiganza
    mu mitwe y'abakurikira ibijyanye n'imyidagaduro bongeye gutungurwa no kubona
    inkuru igira iti:''Uwahoze azwi nka se wa Diamond Platnumz yatakambiye abanya-Tanzania
    abasaba inkunga''.

    Nubundi iyo urebye neza usanga
    izina Diamond Platmumz rigaruka muri iyo nkuru ukaba wakwibaza ayo mayeri ari
    gukoreshwa n'uwo muhanzi usanzwe ufatwa nka nimero ya mbere muri Tanzania mu
    muziki wa Bongo Flava.

    Muzehe Abdul Djuma
    waherukaga guca ibintu ubwo byatangazwaga ko atari we wabyaye umuhanzi
    w'icyamamare Diamond Platnumz,yasabye abanya Tanzania ko bamuteranyiriza
    amafaranga akabona igishoro cyo gucuruza caguwa.

    Uyu musaza yagiye agaragaza
    kenshi ko ari mu bukene bukabije kandi uyu muhanzi Diamond yitaga umwana we
    atunze amamiliyoni y'amadolari akura mu muziki no mu bucuruzi.

    Icyakora, Abdul Djuma anengwa na benshi kuba yaratandukanye nabi na nyina wa Diamond Platnumz yari acyuye
    akaza kugaruka asaba gufashwa n'uyu muhanzi ukunzwe na benshi muri Afurika.

    Nyina wa Diamond uzwi nka Mama Dangote niwe watangaje ko Abdul Djuma atari se wa nyawe wa Diamond Platnumz ahubwo ko se w'uyu muhanzi yapfuye agahitamo gushakana n'uyu mugabo wa
    kabiri.

    Nyuma yo kubona ko ntacyo yakura kuri Diamond Platnumz cyane ko byamaze kumenyekana ko atari se,Muzehe Abdul yapfukamiye abanya Tanzania ababwira ko ageze mu za bukuru ndetse amaguru ye
    yabyimbye kubera uburwayi buzwi afite bityo bamuteranyiriza amafaranga agacuruza. Inkuru yanditswe na Bongo5.com aho uwo musaza yagize ati 'Narotaga kuzagira ibiro nkoreramo, Ndiumuntu
    ukunda gucuruza inkweto n'imyenda bya caguwa.'

    Uyu musaza yakomeje asaba abanya Tanzania kumuteranyiriza agakabya inzozi ze. Amayeri Diamond Platnumz yagiye akoresha mu kwamamara ariko bamwe ntibabyiteho. Kuva mu 2011 ubwo yaganaga
    Davido bagakorana indirimbo Number One isubiyemo yahise atangira kwamamara ndetse atangira guhenda mu bitaramo.

    Inkuru zigaruka ku bagore bashwanye.Ni kenshi mwagiye musoma
    inkuru zivuga ko Diamond yatandukanye n'umukobwa runaka kandi bakaba babyaranye. Abo bagore barimo Hamisa Mobeto, Zari the lady boss, Tanasha Dona, n'abandi benshi yagiye yifashisha mu kurangaza abamukunda.

     

    Byabayeho ko Diamond yemera bakamusebya ko atabyara ndetse atanazi gutera akabariro. Aha umwe mu bo bakundanye yatangaje mu itangazamakuru ko Diamond Platnumz iyo ageze ku buriri ahita agwa agacuho bityo nta kintu azi gukora.

    Andi mayeri yakunze gukoresha n'ayo kuvuga ko agiye gutangiza ibikorwa runaka cyangwa se kugura inzu mu gihugu runaka nyamara bikarangira ntayo aguze. Ubu rero ikigezweho n'ikinamico y'uwiyitirira ko ari se ni yo iri kurangaza abantu bakamutekereza cyane kurusha no kuba bakwita ku bibazo byabo nyamara batazi ko we ari kurushaho kwigarurira imitima yabo ari nako basubira inyuma bakareba bimwe mu bihangano bye bikarushaho
    gukundwa no kwamamara.

    Diamond Platnumz yagiye avugwaho gukorana n'abarozi
    ariko we akabihakana agahamya ko gukora cyane ari byo ashyira imbere. Ubundi umuhanzi ushaka gucuruza ahora agarukwaho mu bitangazamakuru noneho ibigo by'ubucuruzi iyo bigeye guhitamo uwo bakorana bahera kuri wawundi uhora avugwa cyane.Ibi biri mu bihora bihesha Diamond Platnumz amasezerano aremereye n'ibigo bikomeye muri
    Tanzania no hanze yahoo kuko izina rye rihora mu bitangazamakuru. Abahanzi bo mu kiragano gishya bashaka kubyaza umusaruro impano bakwiriye kujya bigira kuri bamwe mu baba bafite amayeri menshi bakoresha mu guhora ku isonga baba bakoze
    ibihangano baba batabikoze bagahora bavugwa.

    Twabibutsa ko Diamond Platnumz ari we uhenze kumutumira mu bitaramo mu bahanzi bo muri Tanzania no muri aka Karere
    Tanzania iherereyemo. Ni we ufite ibihembo byinshi by'imbere mu gihugu na mpuzamahanga. Ni we watandukanye n'abagore benshi kandi bakanabyarana. Ni we muhanzi muri icyo gihugu ufite inzu ifasha abahanzi n'ibitangazamakuru yayitiriye.
    Bivugwa kandi ko ari we ufite amafaranga menshi ugereranyije na bagenzi be.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/amwe-mu-mayeri-atangaje-bivugwa-ko-diamond-platnumz-akoresha-kugirango-akomeze-avugwe-mu-binyamakuruese-namushirana-bizagenda-bite/