Category: Uncategorized

  • #GumaMuRugo: Ibyo ukwiye kumenya kuri gahunda yo gutanga ibiribwa birimo n'amata ku batishoboye – #rwanda #RwOT

    Hafashwe ingamba zo kongera guhagarika ibikorwa by'Abanyakigali, kugira ngo inzego z'ubuzima zibanze zisuzume neza aho ibintu bigana na cyane ko zari zagaragaje impungenge ko icyorezo gishobora kuba cyaramaze kwinjira mu baturage ku buryo kitakigenzurwa.

    Ibi byose ni byo byatumye hafatwa icyemezo cyo guhagarika ibikorwa hafi ya byose mu Mujyi wa Kigali, hagasigara gusa serivisi z'ingenzi.

    Ni muri urwo rwego Leta yiyemeje gushaka amafunguro azifashishwa n'abantu bazagirwaho ingaruka zikomeye na gahunda ya Guma mu Rugo, kugira ngo bazakomeze kubona iby'ibanze birimo amafunguro, bityo mu gihe bazaba basubiye mu buzima busanzwe, bazabe bafite imbaraga n'ubuzima bwiza buzababashisha gusubukura ibikorwa byabo nta nkomyi.

    Mu kiganiro na IGIHE, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko nk'uko byari byagenze muri Guma mu Rugo y'umwaka ushize, Leta yateganyije ko hari abantu bashobora kuzagira ikibazo cyo kubura ibyo barya kuko imirimo yafunzwe, bityo igateganya ibiribwa bishobora kugoboka abo bantu.

    Ni ibiribwa Leta y'u Rwanda yakuye mu buhuniko bw'ibiribwa ifite hirya no hino mu gihugu, ndetse Prof. Shyaka yavuze ko 'gahunda yo gutangira gutanga ibiribwa ishobora gutangira uyu munsi mu bice bimwe by'umujyi, ahandi ikazatangira ku munsi w'ejo'.

    Uburyo bwo gutanga ibiribwa kuri iyi nshuro butandukanye n'ubwari busanzwe bukoreshwa, kuko aho kugira ngo abantu bazajye bajya gufata ibiribwa ahantu byashyizwe, kuri ubu bazajya babizanirwa n'abakozi bateguwe, ibi bikaba bigamije kwirinda ko muri cya gihe abantu bahuriye ahantu hamwe ari benshi, bashobora kwanduzanya Coronavirus mu buryo bworoshye.

    Indi mpamvu ni uko abazatanga ibiribwa bamaze gutegurwa, bapimwe Coronavirus ndetse bazajya baba bafite ibikoresho byabugenewe, birimo agapfukamunwa n'uturindantoki mu rwego rwo kuzuza inshingano zabo ariko badakwirakwije ubwandu bwa Coronavirus.

    Prof. Shyaka yagize ati 'Ibi biryo tuzatanga, tuzabitanga mu buryo buri ku murongo. Turi mu gihe cya Coronavirus, ubwo rero bizajya bitangwa n'abantu babanje gupimwa kandi banafite ubwirinzi, bakazajya batanga ibiribwa urugo ku rundi, nta muntu uzasohoka ngo ajye gushaka ibiribwa'.

    Kugeza ubu, iki gikorwa kiri gutegurwa n'Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali, aho kizagirwamo uruhare n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze kuva ku isibo kugera ku karere.

    Mu gihe habura igihe gito ngo iyi gahunda itangire, Prof. Shyaka yavuze ko ibikorwa byo gutegura abazatanga ibi biribwa birimbanyije. Mu bazabitanga harimo urubyiruko rw'abakorerabushake, inzego z'umutekano ndetse n'abayobozi b'inzego z'ibanze.

    Prof Shyaka yavuze ko impamvu bashyize imbaraga nyinshi mu gupima abazatanga ibiribwa, ari ukugira ngo 'ababijyamo bose babe ari abantu twizeye, tuzi ko bameze neza kuko twabapimye. Ntidushaka ko ari bo bazakwirakwiza icyorezo ahubwo wenda bazagende bakirinda'.

    Iyi mpamvu ni nayo nyamukuru ituma Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu isaba buri wese ufite umugambi wo gufasha, gushyikiriza inkunga ye inzego z'ubuyobozi, kuko ari zo zifite ubushobozi bwo gutanga imfashanyo mu buryo budashobora gukurura ibibazo.

    Shyaka yagize ati 'N'uwifuza gutanga ubufasha, abunyuze ku buyobozi bumwegereye. Ushobora kuba ufite nka toni ijana, ukaba wazishyikiriza Umujyi wa Kigali kugira ngo uzikwirakwize hose. Ushobora no kuba ufite umufuka umwe ukawujyana ku buyobozi bw'umudugudu na byo nta kibazo'.

    Minisitiri Shyaka kandi yaboneyeho kumara impungenge abatekereza ko ibiribwa bishobora kuzaba bike, avuga ko 'hari ibiribwa bihagije kuri buri wese uzabikenera'.

    Agashya kari muri gahunda yo gutanga ibiribwa muri Guma mu Rugo y'uyu mwaka, ni uko imiryango ifite abana bato, izajya ihabwa amata yo guha abana, mu gihe abandi bazahabwa ibirimo kawunga ndetse n'ibishyimbo, bikaziyongeraho ibizatangwa n'abagiraneza bishobora kuba mu byiciro bitandukanye.

    Ni bande bazahabwa ibiribwa?

    Nk'uko byagenze ubushize, abazahabwa ibiribwa ni abababaye kurusha abandi, badafite ubushobozi bwo kwitunga kubera ko imirimo yari ibatunze yahagaritswe muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Kugira ngo aba bantu bashobore kuboneka, bizashingira ku makuru azatangwa n'ubuyobozi bubegereye, burimo ubw'umudugudu n'Isibo, ndetse n'amakuru aturuka mu baturanyi babo.

    Ku rundi ruhande, amakuru azagena uhabwa ibiribwa azashingira ku byiciro by'ubudehe byari bisanzwe bihari mbere y'uko amavugurura y'ibyiciro bishya atangira.

    Shyaka yavuze ko impamvu bashyira imbaraga nyinshi mu gusuzuma abahabwa ibiribwa ari uko hari abashaka kubyungukiramo, ati 'bakabihabwa batabikwiye kuko ari ubuntu'.

    Nta mibare iratangazwa y'imiryango izahabwa inkunga y'ibiribwa ku ikubitiro ndetse Prof. Shyaka yirinze kugira icyo abivugaho kuko imibare ikivugururwa, gusa amakuru IGIHE yamenye, ni uko imiryango ikabakaba 30 000 mu Mujyi wa Kigali ishobora kuzatangira guhabwa inkunga y'ibiribwa guhera kuri uyu wa Gatatu.

    Mu cyumweru cya nyuma cya Guma mu Rugo iheruka, imiryango irenga 280 000 yahawe ubufasha bw'ibiribwa, gusa bitewe n'uko iyi Guma mu Rugo ari bwo igitangira, Shyaka avuga ko bizeye ko imibare y'abakeneye inkunga izatangira iri hasi, gusa yongeyeho ko n'igihe byaramuka bihindutse, 'twe turiteguye n'ubwo byakwiyongera cyane tubifitiye ubushobozi'.

    Ku bijyanye n'ingano y'ibiribwa bizatangwa, izashingira ku ngano y'umuryango, ndetse no ku bipimo mpuzamahanga ku ngano y'ibiribwa n'intungamubiri umuntu runaka akeneye. Ibiribwa bizajya bitangwa 'rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru'.

    Leta izafasha abazakenera ibiribwa mu mujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gahunda-yo-gufasha-abanyamujyi-kubona-ibiribwa-muri-ibi-bihe-bya-guma-mu-rugo

  • Prof. Shyaka yasobanuye imikorere y'itangazamakuru mu bihe bya Guma mu Rugo – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Mutarama, nibwo Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yasohoye urutonde rw'imirimo y'ingirakamaro ku gihugu ku buryo izakomeza gukorwa muri ibi bihe, rwiganjemo imirimo y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ibikorwaremezo, ubuhinzi n'ubworozi, ubucuruzi, inganda na serivise.

    Hari abahise bagaragaza ko itangazamakuru ryabujijwe uburenganzira bwo gukora akazi karyo kandi umuryango nyarwanda urikeneye cyane muri ibi bihe bikomeye. Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yamaze impungenge abari bafite ikibazo, avuga ko Leta izi akamaro k'itangazamakuru 'ndetse n'umwihariko rigira mu guteza imbere imibereho y'Abanyarwanda muri rusange'.

    Yabwiye IGIHE ko no muri ibi bihe bya Coronavirus, itangazamakuru rizemererwa gukomeza gukora akazi karyo nta nkomyi, gusa ko kubera ko ari ibihe bikomeye by'icyorezo, naryo rizakurikiza amabwiriza agenwa n'inzego z'ubuzima mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, agena ko inzego za Leta n'iz'abikorera zose, zigomba gukoresha abakozi batarenze 30% by'abari basanzwe bakora.

    Yagize ati 'N'abanyamakuru rero kimwe n'izindi serivise zose, badufashe kubahiriza izo ngamba bakoresha abakozi batarenze 30% mu rwego rwo kwirinda ko bashobora kwandura no gukwirakwiza Coronavirus kandi byagakozwe neza twese tukirinda'.

    Prof Shyaka yasobanuye ko abanyamakuru babinyujije mu Rwego rwabo Rwigenzura rwabo (RMC), bazajya basaba impushya mu gihe hari inkuru bashaka gutara mu mujyi wa Kigali uri muri Guma mu Rugo, urwo ruhushya rukazajya rushyikirizwa inzego zirimo Polisi kugira ngo mu gihe bari mu kazi kabo, batagongana n'inzego z'umutekano.

    Yagize ati 'Turashaka ko ibintu bizajya binyura mu Rwego rw'Abanyamakuru Bigenzura. Ruzajya rutanga urutonde rw'abanyamakuru bari mu kazi kuri Polisi, ku buryo baba bazwi, bafite amakarita y'akazi kandi bemerewe gukora, maze na Polisi y'Igihugu ikorohereza ba banyamakuru bari mu kazi'.

    Ku bigendanye n'imiterere y'itangazamakuru isaba ko amakuru abonekera ku gihe kugira ngo anatangirwe ku gihe, Minisitiri Shyaka yavuze ko izi ngamba zubahirijwe neza zitabangamira abanyamakuru muri rusange.

    Yagize ati 'biramutse bikozwe neza, abantu bakabikora mbere y'igihe, inzego zose zigashyira hamwe, ntabwo bizabangamira akazi kabo'.

    Shyaka yavuze ko izi ngamba zitagamije kubuza abanyamakuru uburenganzira bwabo bwo gutangaza amakuru, ahubwo ko zigamije kubarinda, ndetse no kurinda abanyarwanda muri rusange muri ibi bihe bitoroshye.

    Minisitiri kandi yaboneyeho kwibutsa abanyamakuru kutazakoresha nabi uburenganzira bwabo, kandi ko mu gihe umunyamakuru yahaniwe gukoresha uburenganzira bwe nabi, bidakwiye kwitiranywa no kubangamira uburenganzira bw'abanyamakuru.

    Itangazamakuru rizakomeza gukora nta nkomyi muri ibi bihe bya Guma mu Rugo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prof-shyaka-yasobanuye-imikorere-y-itangazamakuru-mu-bihe-bya-guma-mu-rugo

  • Kamonyi: Barindwi bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho kwicisha umusore inkoni – #rwanda #RwOT

    Abineza Cyprien w'imyaka 31 y'amavuko yafashwe n'abanyerondo mu rukererera rwo ku wa 17 Mutarama 2021 yikoreye umufuka urimo inanasi bakeka ko azibye bahita bamujyana bamushyikiriza abakozi b'aho yazikuye. Abo bakozi bamurambitse hasi baramukubita kugeza igihe ashiriyemo umwuka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musambira, Mpozenzi Providence, yabwiye IGIHE ko hamaze gufatwa abantu barindwi bakekwaho kumukubita agapfa.

    Ati 'Abakekwaho kumukubita bikamuviramo urupfu barafashwe; ku cyumweru twafashe batanu n'ejo hari undi wafashwe ndetse no mu ijoro ryakeye hafashwe undi.'

    Mu bafashwe bose, batandatu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB y'Akarere ka Kamonyi naho undi umwe waraye afashwe aracyari kuri Sitasiyo ya Musambira.

    Nyuma yo gufatwa bagiye gukorerwa dosiye bashyikirizwe ubushinjacyaha nk'uko amategeko abiteganya.

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko ku bufatanye n'izindi nzego zirimo RIB hakomeje iperereza kugira ngo hamenyekane n'abandi baba baragize uruhare mu rupfu rw'uwo musore kugira ngo babiryozwe.

    Mpozenzi yibukije abaturage ko ntawe ufite uburenganzira bwo kwihanira, ahubwo iyo umuntu afashwe akekwaho icyaha akwiye gushyikirizwa inzego zibishinzwe.

    Yasabye abaturage kandi kwirinda ibyaha ahubwo bakitabira umurimo kugira ngo batere imbere kandi imibereho yabo ihinduke myiza. Yibukije ko ufite ikibazo wese akwiye kugana ubuyobozi bukamufasha gushaka igisubizo.

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-barindwi-bamaze-gutabwa-muri-yombi-bakurikiranyweho-kwicisha-umusore

  • Ngoma: Haravugwa urupfu rw'umugore watewe ibyuma mu maso amaze kwamburwa ibihumbi 500 Frw – #rwanda #RwOT

    Byabaye kuwa Mbere saa munani z'amanywa bibera mu Kagari ka Gatonze mu Mudugudu wa Nyagatovi mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma. Uyu mugore nyuma yo kujyanwa mu bitaro bya CHUK , yashizemo umwuka mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibungo, Kanzayire Consolée yabwiye IGIHE ko ubwo bageraga kuri uyu mugore basanze yatewe ibyuma mu maso ariko binagaragara ko yakubiswe ikintu kimeze nk'inyundo mu misaya.

    Yagize ati ' Uriya mugore kuwa Mbere nka saa munani z'amanywa yatewe n'abantu mu mvura baramukomeretsa mu buryo bukomeye, nahise njyanayo na RIB na Polisi kureba ibyabaye, duhita duhamagara imodoka kugira ngo imujyane kwa muganga.'

    Yakomeje agira ati ' Wabonaga ko bamushyize mu kintu kimeze nk'umufuka bagafata inyundo bagahonda mu mutwe nyuma bakanamutera ibyuma mu maso kuko abaganga bamaze kumukarabya nibwo twabibonye.'

    Kanzayire yakomeje avuga ko bahise bajya gushaka umusore wabanaga na nyakwigendera mu rugo, uyu akaba ari umusore uri hejuru y'imyaka 20 aho umugabo w'uyu mugore yari amubereye se wabo.

    Ati 'Bari bajyanye guhinga bahinguye amutuma kujya gushaka amakara ngo bateke icyayi, umwana wa nyakwigendera w'imyaka nk'itanu amutuma kujya kuzana amata, ariko uwo mudamu akaba yari afite amafaranga ibihumbi 500 yari yazaniwe n'umugabo we kugira ngo ayongere mu mari y'imyenda yacuruzaga, yayagendanaga ahantu hose, yari atarayajyana kuri banki.'

    Yakomeje avuga ko uyu musore ukekwaho kumwica ngo ariyo yashakaga gutwara. Bikekwa ko yamwishe ubundi akajya gukaraba akazimangatanya ibimenyetso.

    Ati ' Akana k'uwo mugore rero niko kaduhaye amakuru tujya kureba wa musore, ejo RIB na Polisi bajya gusaka inzu ya wa musore basangamo amafaranga ibihumbi 170 mu gisenge cy'inzu ariho n'amaraso, twahise dukeka ko yayahishe mu buryo butandukanye kugira ngo n'uwayabona azayabone ari igice.'

    Umusore ukekwa yahise afatwa akaba afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Ngoma.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-haravugwa-urupfu-rw-umugore-watewe-ibyuma-mu-maso-amaze-kwamburwa

  • Video: Ibyaranze itangira rya Guma mu Rugo ya kabiri i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ibyari buve muri iyi nama byabaye nk'ibyihishura ubwo Perezidansi y'u Rwanda yasohoraga amafoto yayo, ubona ko buri muyobozi yayitabiriye atavuye aho ari ahubwo yagumye mu biro asanzwe akoreramo. Bamwe bati iyi 'Guma mu Biro' iratsura Guma mu Rugo ndetse biza kuba ari na ko bigendekera Umujyi wa Kigali.

    Ku munsi wa Mbere wa Guma mu Rugo urujya n'uruza rwari rwagabanutse kuko ingendo rusange zitakorwaga yaba iz'imodoka zitwara abagenzi ndetse na moto, ariko wabonaga ko hari abagihaha n'abagikora ibindi bikorwa byo kwitegura.

    Aho IGIHE yageze nko ku isoko rya Nyarugenge abantu batandukanye bari bari kujya guhaha ibiribwa, abandi ariko babizana babivana ahantu hatandukanye.

    Muri Gare ya Nyabugogo naho umurongo w'abashaka kujya mu Ntara wari muremure, bari benshi cyane aho bafashwaga kujya mu miryango yabo. Inzego z'Umutekano ndetse n'Urwego rw'Igihugu Ngenzuramikorere RURA nibo babafashaga.

    Muri rusange umunsi wa Mbere waranzwe n'urujya n'uruza rw'abajya mu masoko guhaha ibyo bazakoresha muri ibi byumweru bibiri ndetse n'abatega imodoka zibavana mu Mujyi wa Kigali bajya mu ntara.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/video-ibyaranze-itangira-rya-guma-mu-rugo-ya-kabiri-i-kigali

  • Col Ndamukunda wigeze kuyobora Ingabo z'u Rwanda zari mu butumwa i Darfur yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Mu 2017 nibwo Col Ndamukunda yari ayoboye Ingabo z'u Rwanda zari mu butumwa bwa loni i Darfur. Muri uwo mwaka ni nabwo yazamuwe mu ntera ava ku ipeti rya Lieutenant Colonel agirwa Colonel.

    Umuvugizi w'Igisirikare cy'u Rwanda, Lt. Col. Ronald Rwivanga, yemereye IGIHE ko Col Ndamukunda yitabye Imana. Gusa ntabwo yigeze atanga amakuru arambuye ku rupfu rwe.

    Muri Nyakanga 2007, Col Ndamukunda wari ufite ipeti rya Majoro icyo gihe yahawe umudali w'ishimwe wiswe 'Combat Action Ribbon' kubera ibikorwa by'indashyikirwa bifitiye igihugu akamaro yakoze.

    Col Ndamukunda Simon yitabye Imana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/col-ndamukunda-wigeze-kuyobora-ingabo-z-u-rwanda-zari-mu-butumwa-i-darfur

  • 'UYU  NI UMUNSI  WA DEMOKARASI' JOE BIDEN #rwanda #RwOT

    Aya ni amagambo yatangajwe na President mushya wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) mu muhango wo kurahirira kuyobora  Amerika USA, watangiye ku  I saa 17h GMT  bikaba saa 19h za Kigali.

    Ni umuhango watangijwe n`indirimbo yubahiriza igihugu cya Amerika  USA  izwi nka 'THE STAR-SPANGLED BANNER'  yagizwemo uruhare na Jennifer Lopez na Lady Gaga.


    Lady Gaga na Jennifer Lopez baririmbye muri uriya muhango

    Iyi ndirimbo yakurikiwe n`Indahiro ya Joe Biden ahita anatanga ijambo nka President wa USA yizeza Abanyamerika kuzaba umuyobozi w`Abanyamerika bose.
    Mu ijambo rye nyuma yo kurahira, Perezida mushya wa Leta zunze ubumwe za Amerika yavuze ko iyi tariki ya 20 Mutarama ari 'umunsi w'amateka, umunsi w'icyizere n'umunsi wa demukarasi.'

    Ati: 'Uyu ni umunsi wa Amerika. Uyu ni umunsi wa demukarasi. Umunsi w'amateka n'icyizere. Mu myaka myinshi y'ibihe bikomeye, Amerika yarageragejwe ariko ihaguruka mu bibazo. Uyu munsi turishimira intsinzi, itari iy'umukandida gusa ahubwo y'impamvu, impamvu ya demukarasi.'

    Yakurikiwe n`Indahiro ya Madame Kamala Harris nka Vice President  akaba ari we mugore rukumbi kuri uyu mwanya mu mateka ya USA.


    Madam Kamala  Harris arahira nka Vice President(Umugore rukumbi kuri uyu wanya Muri USA)

    Uyu muhango kandi witabiriwe n`abahoze ari abayobozi ba Amerika mu myaka yatambutse aribo:Barack Obama,Goerge W. Bush, Bill Clinton na Vice president urangije manda ye MIKE PINCE.

    Joe Biden; uhagarariye ishyaka ry'Abademokarate(DEMOCRATS),abaye President wa 46 nyuma yo gutsinda Donald Trump wo mu ishyaka ry`Abarepuburikani(REPUBLICANS)  mu matora yabaye tariki ya 16-19/ Ukuboza 2020 ku majwi 51.3% ya Joe Biden kuri 46.8% ya Donald Trump.

    Yanditswe na Emmanuel NIYONKURU

     

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/20/uyu-ni-umunsi-wa-demokarasi-joe-biden/

  • Niba uri umukobwa ukunda by'ukuri umukunzi wawe,irinde kumubwira aya magambo akarishye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari amagambo abahungu badakunda kumva cyane cyane iyo bayabwiwe n'abakobwa bakunda, ni ngombwa ku mukobwa kwitwararika ukamenya ibyo ubwira umusore mukundana n'ibyo utamubwira. Ngaya amagambo akarishye udakwiye kubwira umusore mukundana nk'uko urubuga rwa Elcrema rubivuga:

    1.Nta gikundiro ufite

    Akenshi iyo ukundana n'umuhungu uko yaba asa kose ntabwo uba ugomba kumubwira ko nta gikundiro kimugaragaraho n'ubwo yaba ari mubi. Ahubwo urabyihorera bikakugumamo wenyine kuko byabatandukanya kandi wowe hari ibiba byaratumye umukunda, kuko nawe abikubwiye byakubabaza.

    2.Ntuzi gukunda

    Iyo umuhungu mukundana atakunyura mu bijyanye n'urukundo rwanyu si byiza ko umubwira ko atazi gukunda cyangwa ngo umwereke ko urukundo rwanyu rubishye. Ahubwo wowe uba ugomba gufata iya mbere ukamuha urugero maze na we akaboneraho kumenya icyo gukora bitewe n'ibyo ukunda kandi ukeneye ko azajya agukorera.

    3.Umukunzi wanjye wa kera

    Kirazira ko umuhungu mukundana ukunda kumubwira ibijyanye n'umuhungu mwakundanye mbere ye, umurata cyangwa umugereranya n'uwo muri kumwe kuko nta muhungu n'umwe ubikunda.

    4.Twibere inshuti zisanzwe

    Iyo ubwiye umuhungu mukundana ngo mwibere inshuti zisanzwe, biba bimugaragariza ko udakeneye gukomezanya na we inzira y'urukundo kabone n'ubwo waba ubivuze wikinira ariko we iyo abyumvise ahita afata icyemezo cyo kubivamo.

    5.Inshuti zanjye ntizigukunda

    Si byiza ko ubwira umuhungu mukundana ko inshuti zawe zitamwiyumvamo kuko bishobora kumurakaza cyane ndetse ukaba ubibye urwango hagati ye na bagenzi bawe. Iyo amenye ko batamukunda kandi akabona wowe mukomeza kugirana imishyikirano n'ubucuti bugakomeza, ahita ashaka uko abagucaho maze wabyanga mugashwana bikaba byavamo no gutandukana ari wowe ubiteye kuko wamubwiye uko bagenzi bawe bamufata.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/niba-uri-umukobwa-ukunda-byukuri-umukunzi-waweirinde-kumubwira-aya-magambo-akarishye/

  • KNC yemeye ko azaha akayabo k'amafaranga abakinnyi b'Amavubi nibaramuka batsinze ikipe ya Maroc – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru akaba na Nyir'ikipe ya Gasogi United, Nkuriza Charles (KNC), yemereye abakinnyi n'abatoza b'Amavubi agahimbazamusyi ka 100$ (hafi ibihumbi 99 Frw) kuri buri umwe mu gihe batsinda Maroc mu mukino wa 2 Amavubi azaba akinnye mu itsinda abarizwamo muri CHAN 2020. Ibi KNC yabitangarije mu kiganiro Rirarashe cyaciye kuri Radio/Tv1  mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu aho mu magambo ye yagize ati:'Gutsinda Maroc buri mukinnyi ni idolari 100. Na Staff tekinike [abatoza, abaganga n'ababafasha] na bo mbashyizemo.'

    KNC

    KNC yemeye aya mafaranga nyuma ya Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sport nawe wari waremeye kuzatanga 100$ kuri bakinnyi ndetse n'abatoza b'Amavubi mu gihe bari kuba batsinze ikipe ya Uganda Cranes. Uyu mukino waje kurangira habayeho kungana ubusa ku busa hagati y'Amavubi na Uganda Cranes, abakinnyi b'Amavubi bihombera batyo.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/knc-yemeye-ko-azaha-akayabo-kamafaranga-abakinnyi-bamavubi-nibaramuka-batsinze-ikipe-ya-maroc/

  • Umukobwa wa Donald Trump yambitswe impeta n'umusore w'umukire arusha imyaka. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa wa Donald Trump w'imyaka 27 y'amavuko yatangaje ko yamaze kwambikwa impeta n'umusore ufite agatubutse gusa amurusha imyaka hafi 4 yose.

    Tiffany Trump, umukobwa muto wa Donald Trump yatangaje ko yambitswe impeta y'urukundo n'umunyemari Michael Boulos.Uyu mukobwa afite imyaka 27 y'amavuko mu gihe uyu musore afite imyaka 23, bivuze ko amurusha imyaka ine y'amavuko.

    Tiffany Trump yanditse kuri konti ye ya Instagram [Urubuga Se atakibarizwaho kubera ko konti ye yahagaritswe] atangaza ko yabwiye 'Yego' umukunzi we wamuteguje kubana akaramata.

    Tiffany yavuze ko ari iby'igiciro kinini kuri we n'icyubahiro kuba yambitswe impeta y'icyizere akiri muri White House, mu gihe habura amasaha macye we n'umuryango we bakava muri iyi nzu ituramo umuryango wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yavuze 'Ni iby'icyubahiro kwishimira iyi ntambwe ndi kumwe n'umuryango wanjye muri White House. Nta kintu gifite agaciro kurusha impeta y'icyizere nambitswe n'umukunzi wanjye udasanzwe Michael.'

    Uyu mukobwa yavuze ko ari kwiyumva nk' 'umunyamugisha' kandi ko atewe amatsiko na paji nshya agiye gufungurana n'umukunzi we. Tiffany Trump kandi yagaragaje ifoto ari kumwe n'uyu musore muri White House.

    Tiffany Trump yatangaje ko yambitswe impeta y'icyizere n'umukunzi we bamaranye imyaka ibiri

    Tiffany wambitswe impeta ikoze muri 'diamond' yatangiye gukundana na Michael kuva mu 2018, ni nyuma yo guhurira mu gace ka Mykonos muri Greece. Uyu musore ufite ubukire akura mu ikigo cy'imari nini 'Boulos Enterprises', yavukiye mu Mujyi wa Lebanon akurira mu Nigeria aho yavuye ajya kuba muri Amerika.

    Michael yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko yabwiwe 'Yego' n'umukunzi we. Kandi ko yiteguye urugendo rushya na Tiffany Trump.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wa-donald-trump-yambitswe-impeta-numusore-wumukire-arusha-imyaka/