Category: Uncategorized

  • Dj Lenzo yashyize hanze akari ku mutima ku kibazo gikomeye afitanye na Phil Peter #rwanda #RwOT

    DJ Lenzo na Phil Peter  bazwiho  kuba barabaye inshuti zikomeye cyane aho  banafatanyije mu rugendo rwa muzika igihe kinini, nubwo bari baragerageje guhisha ko hari ikibazo hagati yabo ariko byashyize biranga neza Dj Lenzo ashyira hanze akari ku mutima  avuga byose uko bimeze.

    Imbarutso yo kugaragaza umwuka mubi umaze iminsi hagati y'aba basore babaye inshuti z'akadasohoka, yabaye ibihembo bya The Choice Awards, byateguwe na Isibo Tv.

    Dj Lenzo uri mu batangije ikiganiro 'The Choice' kitiriwe ibi bihembo, yifatiye ku gahanga inshuti ye ya cyera banakoranye igihe kinini, amushinja kumugirira urwango rwatumye atanamushyira ku rutonde rw'abahatana muri ibi bihembo.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Dj Lenzo yagize ati 'Ngiye nta kubwiye byaba ari ukwica uruganda bya nyabyo. Uribuka dukorana uko wanyubahaga ndetse n'uburyo wavugaga ko ari njye Dj wemera mu Rwanda, ukaba utananshyize mu bahatanira ibihembo wateguye?'

    Uyu musore yahise ahamya ko kuba Phil Peter ataramushyize mu bahatanira ibi bihembo ari ibintu bigaragaza urwango amufitiye. Ati 'Bigaragaje urwango umfitiye. Mbabajwe nuko nari nkigufitiye ideni ariko vuba ndarimaramo, urabizi ko ndi umukozi.'


    Aya magambo akomeye aje nyuma y'iminsi mike cyane hasohotse urutonde rw'abahatanira ibihembo bya The Choice Awards, ibihembo bigiye kujya bitangwa na ISIBO TV binyuze mu kiganiro cyatangijwe n'itsinda ryarimo Phil Peter na DJ Lenzo.

    Nubwo Dj Lenzo avuga ibi ariko Phil Peter we watunzwe agatoki ntabwo aragira icyo asubiza uyu musore babaye inshuti z'akadasohoka imyaka myinshi.

    Umuhanzi Tom Close yararimbye ati 'Sinari nzi ko uwari inshuti yaguhinduka akakubera umwanzi nimero ya mbere […]'

    Amagambo agize iyi ndirimbo ntekereza ko ari yo ubu yakwifashishwa n'umwe haati ya Dj Lenzo na Phil Peter bahoze ari inshuti z'akadasohoka ariko basigaye barebana ay'ingwe.

    Ubushuti bw'aba bombi bwazamutse cyane ubwo Dj Phil Peter yari akiri umunyamakuru wa Radio Isango Star. Iki gihe yakoraga ikiganiro gisaba umuntu uvangavanga imiziki mu buryo bwa 'live'.

    Uyu munyamakuru wari ufite izina rikomeye mu myidagaduro y'u Rwanda, byabaye ngombwa ko yiyambaza Dj Lenzo bakoranye igihe kinini, birenga n'urwego rwo gukorana ahubwo baba inshuti z'akadasohoka.

    Bitewe nuko bose bari bahuriye ku mwuga wo kuvangavanga imiziki, kenshi wasangaga bari kumwe ndetse bamera nk'abakoze itsinda.

    Ubushuti bwabo ndetse n'imikoranire ya hafi yongeye kuzamuka cyane ubwo binjiraga mu kuririmba.

    Iki gihe bakoranye indirimbo 'Bombe' yumvikanagamo Aime Bluestone, iyi yanakunzwe ku rwego rwo hejuru kimwe na 'Akuka' bakoranye na Sintex.

    Phil Peter na Dj Lenzo mu mwaka wa 2019 bari mu bagezweho mu bitaramo bitandukanye. Bakoranye mu bitaramo bitandukanye bose nk'abavanga imiziki cyangwa hamwe Phil Peter ari umushyushyarugamba mu gihe DJ Lenzo we yabaga acuranga.

    Itsinda ryabo ryaje kurambagizwa na televiziyo Isibo yafunguye imiryango mu mpera za 2019. Bakoranye igihe gito cyane ariko umwuka mubi utangira kuvuka.

    Uko iminsi yagiye yisunika niko aba bari inshuti z'akadasohoka bagiye bagabanya imikoranire kugeza ubwo Dj Lenzo asimbujwe, ntiyongeye kugaragara mu kiganiro The Choice bari batangije ku Isibo Tv.

    Ibi nanone bisa n'ibyakurikiranye nuko Dj Lenzo atongeye gukorana indirimbo na Phil Peter ahubwo atangira kwikorana ku giti cye.

    Kwa kugendana na bwa bushuti byagiye bikendera nka nyomberi ariko mu maso ya rubanda nta n'umwe wari warigeze agaragaza ko atishimiye mugenzi we kugeza ubwo akari ku mutima kanze kuhaguma, Dj Lenzo agaragaza ko atishimiye ibyo yise urwango afitiwe n'uwahoze ari inshuti ye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/20/dj-lenzo-yashyize-hanze-akari-ku-mutima-ku-kibazo-gikomeye-afitanye-na-phil-peter/

  • Rwanda: Hari Kaminuza 2 zitanga impamyabumenyi zitemewe ku isoko ry'umurimo #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'abakozi ba Leta mu Rwanda yagaragaje Kaminuza ebyiri zikorera ku butaka bw'u Rwanda n'indi imwe yo muri uganda zitanga impamyabumenyi zitemewe ku isoko ry'umurimo ry'u Rwanda.

    Mu ibaruwa yashizweho umukono na Fanfan Rwanyindo Kayirangwa ,Minisitri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo mu Rwanda yagaragaje ko Kaminuza Gatolika y'u Rwanda (CUR) n'Ishuri rikuru ry'Abaporotestanti mu Rwanda PIASS akorera mu karere ka Huye mu Majyepfo y'u Rwanda ariyo mashuri yo mu Rwanda atanga impamyabumenyi zitemewe kwakirwa n'abatanga akazi cyane cyane mu mwuga w'uburezi.

    Mu mashuri yo hanze y'u Rwanda, Kavendeshi University o mu gihugu cya Uganda nayo yatunzwe agatoki mu zidatanganga uburezi bufite ireme, aho bivugwa ko yo n'izi kamuniza zo mu Rwanda hari amasomo amwe namwe abanyeshuri biga mu mashami amwe n'amwe nk'uburezi badahabwa bityo bigatuma u Rwanda rufata ibi bigo n'impamyabumenyi itanga nk'ibitemewe ku isoko ryo mu Rwanda.

    Umuyobozi mukuru w'inama nkuru y'amashuri makuru(HEC) Dr. Rose Mukankomeje yavuze ko hari nk'abanyeshuri bize mu bigo byavuzwe haruguru bahawe imyanya y'akazi mu burezi, ari naho yahise asaba ko abo bahawe imyanya bahita bihutira gushaka ibigo bigaho ayo masomo batabonye kuri Kaminuza barangirijemo.

    Aha yanibukije ko utazaba yarize ayo masomo kugeza mu mwaka wa 2022 azakurwa mu kazi yari afite nta yandi mananiza.

    Ibi bibaye nyuma yaho , hagiye humvikana amakuru avuga ko hari ibigo byitwikira gutanga uburezi nyamara bigamije indonke mu banyeshuri, cyane mu byo mu gihugu cya Uganda aho umunyeshuri yamaraga imyaka 4 yiga yagarukana impamyabubenyi mu Rwanda akabwirwako izitangwa n'iyo kaminuza zitemewe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/20/rwanda-hari-kaminuza-2-zitanga-impamyabumenyi-zitemewe-ku-isoko-ryumurimo/

  • Muhadjiri yatowe mu ikipe y'abakinnyi 11 bitwaye neza ku munsi wa mbere w'amatsinda ya CHAN2020 #rwanda #RwOT

    Hakizimana Muhadjiri n'umwe mu bakinnyi bigaragaje mu mukino w'umunsi wa mbere w'itsinda C u Rwanda rwanganyije na Uganda 0-0.

    Muri uyu mukino,Hakizimana Muhadjiri yahushije bumwe mu buryo bukomeye bwabonetse,ubwo ku munota wa 30 yacengaga abakinnyi batatu ba Uganda, ateye ishoti rifata umutambiko w'izamu.

    Nyuma y'iri shoti,Muhadjiri yakomeje gucenga abakinnyi ba Uganda ndetse anagerageza kurema uburyo bwabyarira Amavubi igitego gusa ntiyabashije kubigeraho.

    Nubwo Ombolenga Fitina ariwe watowe nk'umukinnyi mwiza w'umukino,Muhadjiri yakuruye ijisho ry'abahanga mu mupira w'amaguru bakurikiranye iyi CHAN2020.

    Hakizimana Muhadjiri yasimbuwe na Manishimwe Djabel muri uyu mukino ariko yari yitanze cyane.

    Muhadjiri yitezwe mu mukino w'umunsi wa 2 Ikipe y'Igihugu “Amavubi” izagaruka mu kibuga ku wa Gatanu tariki ya 22 Mutarama 2021, ikina na Maroc ifite irushanwa riheruka.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/muhadjiri-yatowe-mu-ikipe-y-abakinnyi-11-bitwaye-neza-ku-munsi-wa-mbere-w

  • KNC yategeye “Amavubi”akayabo kugira ngo azatsinde Maroc muri CHAN 2020 #rwanda #RwOT

    Amavubi yanganyije na Uganda 0-0 mu mukino w'umunsi wa mbere wo mu itsinda C,agiye gukina umukino wa Kabiri na Maroc asabwa gutsinda kuko iyi kipe yo yatsinze Togo igitego 1-0 mu mukino wa mbere.

    Mu kiganiro Rirarashe cyo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Mutarama 2020, Kakoza Nkuriza Charles (KNC),usanzwe ari n'umuyobozi wa Gasogi United, yavuze ko Amavubi natsinda uyu mukino wa kabiri wa CHAN 2020 azahuramo na Maroc kuri uyu wa Gatanu, buri umwe uyigize azamuha agahimbazamusyi ka 100$ (hafi ibihumbi 99 Frw).

    Yagize ati 'Gutsinda Maroc buri mukinnyi ni idolari 100. Na Staff tekinike [abatoza, abaganga n'ababafasha] na bo mbashyizemo.'

    Itsinda ry'Amavubi ryagiye muri CHAN 2020 muri Maroc rigizwe n'abantu 54 barimo abakinnyi 30 n'abandi bagera kuri 17 barimo abatoza n'ababafasha.

    Bivuze ko mu gihe u Rwanda rwatsinda Maroc muri uyu mukino, KNC azatanga agera ku 4700$ (asaga miliyoni 4.6 Frw) ku bagize ikipe y'Igihugu.

    Uwabaye kapiteni w'Amavubi, Mbonabucya Désiré, yemereye Amavubi miliyoni 5 Frw mu gihe yagera muri ¼ cya CHAN 2020. Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, na we yasezeranyije abakinnyi ko nibitwara neza bazashimirwa.

    Mu minsi ishize,Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports nawe abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, nawe yari yategeye Amavubi akayabo kugira ngo atsinde Uganda ariko ntibabashije kuyatwara.

    Ku wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021,nibwo Sadate yatangaje ko yiteguye guha amadolari 100 y'Amerika umuntu wese uri muri Cameroon muri CHAN 2021,igihe cyose ikipe y'igihugu “Amavubi” yaba atsinze umukino wa mbere na Uganda wabaye kuwa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021.

    Yagize ati “Nta kinini navuga ku basore bacu, gusa uko bizagenda kose turabashyigikiye kuko ndabizi muzitanga bihagije, icyo mbisabiye ku mpamvu zanjye bwite ntimuzanteze UMUGANDE rwose muzamutsinde ndetse n'intego ndayemeye rwose 100$ kuri buri muntu uri muri Cameroun iyo ntsinzi niboneka.”

    Kuri Stade de la Réunification y'i Douala niho u Rwanda ruzakinira na Maroc kuwa 22 Mutarama,mbere yo guhura na Togo kuwa 26 Mutarama kuri Stade de Limbé/Buea.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/knc-yategeye-amavubi-akayabo-kugira-ngo-azatsinde-maroc-muri-chan-2020

  • Neymar Jr aravugwa mu rukundo rw'ibanga n'umuhanzikazi ufite umwana [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Inkuru y'urukundo rwa Neymar Jr n'uyu muhanzikazi witwa Emilia Mernes yatangiye kuvugwa cyane nyuma y'aho uyu mugore ufite umwana yari mu bashyitsi b'icyubahiro mu kirori uyu mukinnyi yateguye.

    Aba bombi bafashwe amashusho bari kubyinana imwe mu ndirimbo nziza z'uyu mugore ifite amagambo agira ati 'sinjya guhiga ukundi kuko hari ukwezi.Bwira abo bakobwa b'abasazi ko ubu ndi uwawe mukundwa.'

    Inshuti ya Emilia, Lizardo Ponce,yashimangiye umubano mwiza hagati y'aba bombi.Ati 'N'umusore mwiza cyane [Neymar],ugira umutima mwiza kandi wakira abantu neza. Emilia na Neymar n'inshuti.Hari ibintu byinshi bazatubwira.

    Neymar Jr aherutse gushyira akamenyetso k'umutima ku ifoto uyu muhanzikazi yashyize hanze afashe umwana we w'umukobwa.

    Abafana b'aba bombi bahise batangira kubashinja ko bakundana aho umwe yagize ati 'Ndashaka kwizerera muri uru rukundo.Ndabakunda mwembi kandi ndifuza ko mubana.'

    Neymar Jr aheruka umukunzi uzwi ubwo yakundanaga n'umunyamideli w'umunya Brazil,Bruna Marquezine,batandukanye 2018.

    Uyu mukinnyi yaherukaga kuvugwa ko akundana n'umunyamideli w'Umunyamerika witwa Natalia Barulich.




    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/neymar-jr-aravugwa-mu-rukundo-rw-ibanga-n-umuhanzikazi-ufite-umwana-amafoto

  • ShaddyBoo yahawe urwamenyo yibasirwa bikomeye nyuma yo kuvuga uburyo ari we watumye Diamond amenyekana[AMAFOTO] #rwanda #RwOT


    Mu magambo ye bwite, Shaddyboo yagize ati: 'Harya Diamond ntabwo nawe yamenyekanye kubera njyewe 2! 🤔naho ubundi, Indirimbo ze nawe yari kuba aziyumvira🤔'.Nyuma yuko Shaddyboo yigambye ko ariwe watumye Diamond Platnumz amenyekana, abafana be bamubwiye ibi bikurikira:

    Nubundi Diamond ntiyakwiyemeraho amaturu umaze gutanga aruta Hit amaze gukora…..Uziko aribyo,mumenye kubera ko umuvuze Hahahaha……ShaddyBoo mbona ubwenge bwawe butangiye gushibuka pe,gira ububagare naho ubundi buramerana ibyatsi….Aho rwose uvuze ukuri mukecu,ahubwo reba undi muhanzi umuremere…Wikikina wa kana we,ari wowe na Diamond uwabanje mu kibuga ninde?Ese nubundi ko wabihakanaga mbere,ubu wemeye ko uri International Bitch!!?Uzanabishyire muri Biography yawe,ahubwo uzashyireho na Office.

    Ari wowe se na Diamond umu-star ninde?Ariko ShaddyBoo urikina weee!!Uri mwiza byo ,hari intabwe wowe utabasha gutera….Kandi ShaddyBoo wowe nutivumbura Ahaaa….Hhhhh ushatse kuvuga ko ari wowe wamwakije!!?genda wa mukobwa we uri igitangaza….Njye mbona utanarenze iyo utaba indaya ntawari kukumenya wowe,wowe uri Chip cyane …..Ariko ntukihamagare ngo ukabye!!kubera wowe se uri Youtube cyangwa Sportify!!?

    Ngaho baguhe agasheke ube urya cyangwa baguhe akagori ube urya…Ariko ShaddyBoo buriya Gapfizi yakuriye nk'amaturu angahe….Wowe se ko wifitiye inyama ihenze bakunda cyane,ahubwo tugiye kubahindurira izina tubite Abanyama kubera Boucher zanyu…Nibyo rata nanjye menyekanisha nitwikire i Dubai.

    Shaddyboo yagiye agirana umubano wihariye na Diamond Platnumz ndetse no mu ngendo nyinshi Diamond Platnumz yakoreraga mu Rwanda, Shaddyboo yabaga amuri hafi buri gihe. Si ibi gusa kuko Diamond Platnumz yajyaga anamutumira muri Tanzania mu birori bitandukanye birimo ndetse n'ibirori by'isabukuru ye y'amavuko.





    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/shaddyboo-yahawe-urwamenyo-yibasirwa-bikomeye-nyuma-yo-kuvuga-uburyo-ari-we

  • Umukire Putin Kabalu yerekanye inkumi ashobora kuba yarasimbuje Miss Vanessa #rwanda #RwOT

    Urukundo rwa Miss Vanessa na Putin Kabalu rwakendereye mu mwaka ushize nubwo bari bariyemeje kurushinga ndetse uyu muherwe yaramwambitse impeta.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Putin Kabalu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyize ifoto y'inkumi bivugwa ko bari gukundana ayiherekesha ikimenyetso cy'umutima umenyerewe mu bakundana.

    Nta byinshi byahise bitangazwa kuri iyi nkumi, gusa amakuru asanzwe ahari ahamya ko Miss Vanessa yatandukanye na Putin mu mpera za 2020.

    Mu ntangiriro za Mutarama 2021 nibwo Miss Vanessa yari yatangaje ko yatandukanye na Putin nabwo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Mu magambo ye yamenyesheje abamukurikira ko yongeye kwisanga atari mu rukundo, ati “Single again”.

    Icyakora ntabwo bigeze bakurana mu nshuti zikurikirana ku mbuga nkoranyambaga, buri wese yakomeje gukurikira undi kuri Instagram.

    Hari amakuru avuga ko urukundo rwa Miss Vanessa rwatangiye kuzamo kidobya muri Nzeri 2020, iki gihe uyu mukobwa abinyujije kuri Instagram yabwiye abamukurikira ko yagize ibihe bibi anatekereza kwiyahura icyakora abireka kubera umuryango we.



    Miss Vanessa biravugwa ko yabonye umusimbura mu mutima wa Putin

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umukire-putin-kabalu-yerekanye-inkumi-ashobora-kuba-yarasimbuje-miss-vanessa

  • Hahishuwe impamvu idasanzwe yatumye Pierre-Emerick Aubameyang asimbuzwa igitaraganya mu mukino uheruka #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe Pierre-Emerick Aubameyang ntabwo ajya asimbuzwa niyo ari mu bihe bibi ariko mu mukino wo kuwa Mbere yasimbujwe igitaraganya kubera ko yashakaga kujya mu bwiherero.

    Muri uwo mukino, Pierre-Emerick Aubameyang yatsindiye Arsenal ibitego 2 muri 3-0 yatsinze Newcastle ahita agira ibitego 5 muri Premier League y'uyu mwaka yamugoye bikomeye.

    Willian niwe wahise yinjira asimbuye Pierre-Emerick Aubameyang ku munota wa 79 nyuma y'iminota 2 gusa atsinze igitego cya 3 ku mupira yahawe na Cedric Soares.

    Ubwo umukino wari urangiye,umutoza Arteta yabajijwe impamvu yihutiye gukuramo Pierre-Emerick Aubameyang kandi byarashobokaga ko atsinda ibitego 3 mu mukino.
    Uyu mutoza yahise asubiza ati 'Yagize ikibazo mu nda.'

    Abafana ba Arsenal bari bababajwe no gusimburwa kwa Pierre-Emerick Aubameyang ariko bahawe igisubizo nyuma y'umukino.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hahishuwe-impamvu-idasanzwe-yatumye-pierre-emerick-aubameyang-asimbuzwa

  • Donald Trump yababariye Lil Wayne n'abandi bantu 140 mbere yo kuva ku butegetsi #rwanda #RwOT

    Donald Trump kandi yababariye uwahoze ari umujyanama we Steve Bannon, uregwa ibyaha byo kwigwizaho imari mu buryo butemewe.

    Umwaka ushize Lil Wayne yagarutsweho mu binyamakuru ubwo yabonetse ari kumwe na Trump yaje gushima politiki ye ku birabura. Yababariwe mu gihe haburaga iminsi micye ngo akatirwe.

    Itangazo ry'urutonde rw'abantu Trump yababariye ryasohotse mu gihe habura amasaha macye ngo uwamutsinze mu matora Joe Biden arahire.

    Uru rutonde rwatangajwe n'ibiro bye White House ruriho abantu barenga 140 barimo 73 bahawe imbabazi na 73 yorohereje ibihano.

    Trump yababariye kandi umuraperi Kodak Black hamwe n'uwahoze ari 'mayor' wa Detroit Kwame Kilpatrick bari bafunze.

    Lil Wayne yagombaga gukatirwa tariki 28 z'uku kwezi nyuma y'uko mu kwezi gushize yemeye icyaha cyo kwitwaza intwaro mugihe yari yarabibujijwe n'urukiko kubera gukoresha imbunda ibyaha mbere.

    Wayne w'imyaka 38, izina rye nyaryo ni Dwayne Michael Carter Jr, mu 2019 polisi yamufatanye imbunda n'amasasu mu ndege ye bwite i Miami muri Florida.

    Polisi yemeje ko imbunda ya pistol ifunikishije zahabu n'amasasu, byafatiwe mu gikapu cye ari ibye. We yavugaga ko iyo mbunda ari impano yari yahawe ku munsi mpuzamahanga w'ababyeyi b'abagabo.

    Polisi yanamufatanye kandi ibiyobyabwenge bitandukanye, n'amadorari $25,000 muri cash. Muri uku kwezi Lil Wayne yari gukatirwa, aho yashoboraga gufungwa imyaka 10.

    Uwari umujyanama we waregwaga kunyereza imari

    Steve Bannon wari umujyanama wa Trump mu kwiyamamaza kuba perezida mu 2016 mu mwaka ushize yarezwe amabi mu gukusanya amafaranga yo gukoresha mu kubaka urukuta hagati ya Amerika na Mexico.

    Abashinjacyaha bavuga ko Bannon n'abandi bantu batatu babonye mu buryo butemewe n'amategeko ibihumbi amagana by'amadorari mu gukusanya imari yageze kuri miliyoni $25 muri uwo mushinga.

    Bivugwa ko Bannon wenyine yabonye miliyoni irenga y'amadorari yakoresheje mu bikorwa bye bwite. Yahakanye ibyaha aregwa, ubu Trump yamubabariye yari ataragezwa imbere y'urukiko.

    Ni ibisanzwe kuri perezida wa Amerika gutanga imbabazi mbere y'uko ava ku butegetsi.

    Imbabazi za perezida wa Amerika zivanaho gukurikiranwa kose. Gusa iyo ari uregwa ibyaha biri mu nkiko nkuru (federal courts) za Leta zunze ubumwe, perezida aba afite imbaraga nkeya zo kuba yatanga imbabazi hano.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/donald-trump-yababariye-lil-wayne-n-abandi-bantu-140-mbere-yo-kuva-ku-butegetsi

  • Donald Trump yivuze ibigwi karahava ubwo yasezeraga Abanyamerika #rwanda #RwOT

    Mu mashusho yashyizwe kuri YouTube, yavuze ko yarwanye “ingamba zikaze, intambara zikomeye kurusha izindi… kuko ari byo mwantoreye gukora”.

    Trump n'ubu ntaremera neza ibyavuye mu matora yo mu kwezi kwa 11, aho yatsinzwe n'umudemokarate Joe Biden.

    Uyu munsi saa sita z'amanywa i Washington (saa moya z'ijoro mu Burundi no mu Rwanda) Biden ararahirira kuba perezida wa Amerika.

    Mu ijoro ryo kuwa kabiri muri Amerika, Trump yahaye imbabazi abantu 73 mu masaha ya nyuma ari ku butegetsi, barimo abaraperi Lil Wayne na Kodak Black hamwe n'uwahoze ari 'mayor' wa Detroit Kwame Kilpatrick.

    Byari byitezweko ababarira abantu bagera muri mirongo mu masaha ye ya nyuma nka perezida.

    Buri bucye arahira, Biden yayoboye umuhango wo kuzirikana no guha icyubahiro Abanyamerika bagera ku 400,000 bamaze kwicwa na Covid-19.

    Ni ibiki bindi Trump yavuze?

    Perezida Trump wegujwe n'inteko (umutwe w'abadepite) kubera gushishikariza abamushyigikiye gutera inteko, azatumizwa mu rubanza na sena ya Amerika namara kuva mu mirimo. Nibimuhama, ashobora kubuzwa kuzongera na rimwe kwiyamamaza.

    Niwe perezida wa mbere mu mateka ya Amerika wegujwe n'inteko ishinga amategeko umutwe w'abadepite ubugira kabiri.

    Imyigaragambyo irimo urugomo na politiki ya Trump mu minsi ya nyuma byatumye abantu batamenya cyane ibyo icyorezo cya coronavirus cyariho gikora, ubu kimaze kwica abanyamerika 400,000 mu bagera kuri miliyoni 24 bacyanduye.

    Mu ijambo rye, Trump yavuze ko ubutegetsi bwe bwubatse “ubukungu bukomeye cyane mu mateka y'isi”.

    Isoko ry'imari n'imigabane rya Amerika ryongeye kuzamuka, aho ikigo cy'ikoranabuhanga Nasdaq cyazamutseho 42% mu 2020, naho ikigo gihuriweho S&P 500 kikazamukaho 15%.

    Gusa, ibice bindi bisigaye by'ubukungu biri mu bibazo. Abakoresha bagabanyije imirimo mu kwa 12. Ubucuruzi buciriritse bwaraguye mu mezi ashize mu gihe benshi bakomeje kurira ko babuze imirimo.

    Trump yagize ati: “Gahunda yacu ntabwo yari abarepubulikani cyangwa abademokarate, ahubwo yari ibyiza ku gihugu, kandi ibyo bivuze igihugu cyose”.

    Trump avuye mu biro ahabwa amanota 34%, amanota macyeya yigeze ahabwa perezida wa Amerika ucyuye igihe.

    Biden yiteguye ate gufata ubutegetsi?

    Biden n'umugore we Jill bavuye mu rugo rwabo muri leta ya Delaware kuwa kabiri bagaruka i Washington, aho Biden yamaze imyaka 36 ari umusenateri mbere yo kuba visi perezida wa Amerika yungirije Obama kuva mu 2008 – 2016.

    Mu ijambo risezera aha yari atuye yagize ati: “Igihe nzapfa, Delaware izaba iri ku mutima wanjye”.

    Uyu munsi Biden ararahizwa nka perezida wa Amerika mu buryo butabayeho mbere: Washington icungiwe umutekano birenze igihe cyose, abapolisi n'abasirikare benshi bari mu mujyi na White house izengurukijwe inkuta z'ibyuma.

    Umubare muto w'abantu niwo uri bwemererwe kujya ku mbuga ya National Mall kureba Biden arahira, mu gihe ubusanzwe aha haba huzuye imbaga.

    Mu bantu batari buhakandagire harimo uwo asimbuye Donald Trump. Araba yigiriye iwe muri Florida mu gitondo cyo kuwa gatatu – niwe perezida wa mbere utitabiriye irahira ry'uwo asimbuye kuva kuri Andrew Johnson mu 1869.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/donald-trump-yivuze-ibigwi-karahava-ubwo-yasezeraga-abanyamerika