Category: Uncategorized

  • Ntabwo biduteye ubwoba – Sugira Ernest #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunyarwanda utarakinnye umukino ufungura CHAN 2020 Amavubi yanganyijemo na Uganda 0-0, Sugira Ernest avuga ko yishimiye kugaruka muri bagenzi be bitegura umukino wa Maroc, aho ahamya ko nta bwoba ubateye yizeye ko bazitwara neza.

    Kuva tariki ya 16 Mutarama muri Cameroun harimo kubera Shampiyona y’Afurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020).

    Umukino wa mbere u Rwanda rwawukinnye ku wa Mbere w’iki cyumweru aho rwanganyije na Uganda 0-0. Ni umukino Sugira Ernest atakinnye bitewe n’amakarita y’imihondo yabonye mu mikino y’ijonjora.

    Avuga ko byamubabaje kuko yari yiteguye gufasha igihugu ariko akabimenya ku munota wa nyuma, gusa yizeza abanyarwanda ko kuba yagarutse n’ibitego bizaboneka.

    Ati'Urumva ntabwo byanshimishije ariko nk’umukinnyi ufite ubunararibonye mukuru nagombaga kwihangana kugira ngo mbashe no kwitegura umukino ukurikiraho bitansubiza inyuma, nta gitego cyabonetse ariko ni amahirwe make kuko twabonye uburyo ariko biranga mu mupira niko bimera, ubu nkeka ko bizagenda neza ibitego byaje tugomba no kubitsinda byinshi ahubwo.'

    Akomeza avuga ko umukino wo ku wa Gatanu utabateye ubwoba bizeye neza ko bazawitwaramo neza nta kibazo na kimwe.

    Ati'Ni byiza ngarutse mu bandi, nishimiye kugaruka gufatanya na bagenzi banjye, nkatanga imbaraga zanjye nkabashyigikira aho bageze tugatanga umusaruro mwiza cyane ko tugiye gukina shampiyona y’Afurika(CHAN) kandi ni ibintu bitoroshye, ariko njye nizeye ko bitaduteye ubwoba kandi nizeye ko tuzitwara neza ku wa Gatanu.'

    U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku munsi w’ejo ku wa Gatanu rukina umukino wa 2 w’itsinda C na Maroc, ni mu gihe ruzasoreza kuri Togo tariki ya 26 Mutarama 2020.

    Sugira yizeje intsinzi Abanyarwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ntabwo-biduteye-ubwoba-sugira-ernest

  • Ntiwarinda umuntu urupfu umubuza kubaho- Gerry Mugwiza ku ngamba za COVID #rwanda #RwOT

    Gerry Mugwiza ukunze kugaragaza ibyo atekereza yatuye atanyuze ku ruhande, avuga ko kuba anenga izi ngamba atari uko atemeranya na zo ahubwo ko harimo ibitanoze.

    Agaruka ku kuba abantu bemerewe kujya gushaka serivisi z’ibanze nk’ubuvuzi ariko ko atari buri wese wabikora kuko byashoborwa n’ufite imodoka ye bwite cyangwa ufite ubushobozi bwo kwishyura taxi voiture.

    Mugwiza uvuga ko akenshi abantu bazana iki cyorezo ari abaturuka hanze, avuga ko hari n’abavuga ko abantu bakwiye kurekurwa kugira ngo imibiri yabo ireme ubwirinzi kamere.

    Ati 'Kuko ninjya kubisesengura muri ubwo buryo, ndakwereka ukuntu urimo kumbuza kubaho undinda urupfu…Urambuza kubaho undinda urupfu ?'

    Akomeza agira ati 'Nureba ukuntu izi ngamba zubahirizwa, urasanga umuntu w’amikoro macye ahakubitikira.'

    Avuga ko nka gahunda ya guma mu rugo cyangwa guma mu Karere ishobora gushyirwaho hari umuntu utari uri iwe ku mpamvu zo gushakisha imibereho ku buryo nibura abashyiraho ingamba bagombye kwibuka abo bantu nibura ibinyabiziga bitwara abagenzi hagumishwaho 1/10 kugira ngo ba bantu babashe kugera mu ngo zabo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ntiwarinda-umuntu-urupfu-umubuza-kubaho-Gerry-Mugwiza-ku-ngamba-za-COVID

  • Umwamikazi wa Karaoke yabonye kuririmba mu tubari bifunzwe ayoboka ubuhinzi bw’ibihumyo #rwanda #RwOT

    Uyu munyamakuru unabimazemo igihe yari asanzwe akura amafaranga amubeshaho mu kuririmba indirimbo z’abandi mu tubari [ibizwi nka Karaoke] gusa hashize amezi hafi 11 utubari dufunze.

    Jane Uwimana uvuga ko asanzwe akunda ubuhinzi, yifuje ko yahita ajya gushakishiriza imibereho muri uyu mwuga wundi akunnda ariko ko akabanza kugira imbogamizi zo kuba atabona ubutaka ahingaho kuko asanzwe atuye mu Mujyi wa Kigali.

    Ati 'Ibihumyo ni cyo gihingwa nabonye kiri mu bishobora guhingwa mu mujyi mu buryo bworoshye.'

    Igitekerezo cyo kuyoboka ubu buhinzi yakize muri Gicurasi 2020 ubwo abaturarwanda bose bari muri gahunda ya guma mu rugo ubwo hari undi muntu wamubereye ikitegererezo washyize ku mbuga nkoranyambaga ko ahinga ibihumyo.

    Ati 'Naratekereje nti nubwo nakangurira abandi kubikora, kuko se nanjye ntabigerageza, nshaka imigina mbanza kuyihinga mu mabase ntangira no gusarura.'

    Uyu mubyeyi uvuga ko asanzwe anakunda ibihumyo, kuva icyo gihe yamaze amezi ane atongeye kubigura ahubwo arya ibyo yihingiye nyuma aza kubona ko byavamo ubucuruzi ahita anabutangira kuko n’umwuga wari usanzwe umutunga wo kuririmba mu tubari wari utagishobotse.

    Ati 'Ibyo kuririmba byarahagaze burundu, iby’itangazamakuru byo ndacyabikora ariko ibyo guhinga ibihumyo na byo ni undi mwuga ntashobora kurekura.'

    Agira inama abahanzi bafite imyumvire ko batakora indi mirimo bita ko isuzuguritse, akavuga ko umuntu waba afite imyumvire nk’iyi ari ibitekerezo bishaje, akavuga ko ikintu cyose cyabasha gutunga umuntu akwiye gukura amaboko mu mufuka akagikora.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umwamikazi-wa-Karaoke-yabonye-kuririmba-mu-tubari-bifunzwe-ayoboka-ubuhinzi-bw-ibihumyo

  • Umukobwa wa Donald Trump yambitswe impeta y’u… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa afite imyaka 27 y'amavuko mu gihe uyu musore afite imyaka 23, bivuze ko amurusha imyaka ine y'amavuko.

    Tiffany Trump yanditse kuri konti ye ya Instagram [Urubuga Se atakibarizwaho kubera ko konti ye yahagaritswe] atangaza ko yabwiye 'Yego' umukunzi we wamuteguje kubana akaramata.

    Tiffany yavuze ko ari iby'igiciro kinini kuri we n'icyubahiro kuba yambitswe impeta y'icyizere akiri muri White House, mu gihe habura amasaha macye we n'umuryango we bakava muri iyi nzu ituramo umuryango wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yavuze 'Ni iby'icyubahiro kwishimira iyi ntambwe ndi kumwe n'umuryango wanjye muri White House. Nta kintu gifite agaciro kurusha impeta y'icyizere nambitswe n'umukunzi wanjye udasanzwe Michael.'

    Uyu mukobwa yavuze ko ari kwiyumva nk' 'umunyamugisha' kandi ko atewe amatsiko na paji nshya agiye gufungurana n'umukunzi we. Tiffany Trump kandi yagaragaje ifoto ari kumwe n'uyu musore muri White House.

    Tiffany Trump yatangaje ko yambitswe impeta y’icyizere n’umukunzi we bamaranye imyaka ibiri

    Tiffany wambitswe impeta ikoze muri 'diamond' yatangiye gukundana na Michael kuva mu 2018, ni nyuma yo guhurira mu gace ka Mykonos muri Greece. Uyu musore ufite ubukire akura mu ikigo cy'imari nini 'Boulos Enterprises', yavukiye mu Mujyi wa Lebanon akurira mu Nigeria aho yavuye ajya kuba muri Amerika.

    Michael yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko yabwiwe 'Yego' n'umukunzi we. Kandi ko yiteguye urugendo rushya na Tiffany Trump.

    Tiffany Trump ntiyigeze avuga aho uyu muhango wo kwambikwa impeta y'icyizere wabereye. Daily Mail yanditse ko iyi mpeta Tiffany yambitswe yakozwe na Samer Halimeh ufite iduka mu Mujyi wa London, aho Tiffany n'umukunzi we bahahiye  mu 2019.

    Iki kinyamakuru cyanditse ko hari amakuru avuga ko Michael yambikiye impeta Tiffany Trump mu mbuga ya White House yarimo indabo z'amarazo. Ni nyuma y'uko bombi mu mpera z'icyumweru gishize bavuye mu mujyi wa Miami na Florida aho bari bamaze igihe.

    Tiffany Trump n'abavandimwe batangiye gupakira utwangushye mu gihe bitegura kuva muri White House mu ijoro ry'uyu wa Gatatu. Ni bwo Joe Bien arahirira kuyobora Amerika.

    Ni ku nshuro ya kabiri Biden agiye gutura muri White House. Yamaze imyaka umunani aba muri iyi nzu ku ngoma ya Perezida Barack Obama yabereye Visi-Perezida.

    Trump yabaye Perezida wa Mbere mu mateka ya Amerika wegujwe n'inteko ishinga amategeko umutwe w'Abadepite ubugira kabiri. Ibi byatewe n'uko yashishikarije abamushyigikiye gutera inteko, byatumye hari abahapfira. Hari ku wa 06 Mutarama 2021.

    Nyuma yo kuva ku butegetsi, Trump azatumizwa n'urukiko. Ibyaha nibimuha ashobora kubuzwa kuzongera na rimwe kwiyamamariza kuyobora Amerika.

    Mu ijambo rya nyuma yaraye avuze, Trump yagaragaje ko ku butegetsi bwe yakoze byinshi byiza bitigeze bikorwa n'undi muntu. Avuga ko yubatse 'Ubukungu bukomeye cyane mu mateka y'Isi.'

    Donald Trump witegura gutanga ubutegetsi yabonye umukwe w’umunyemari nkawe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102480/umukobwa-wa-donald-trump-yambitswe-impeta-yurukundo-numuherwe-102480.html

  • Miss Vanessa yaba ari mu rukundo numusore ub… – #rwanda #RwOT

    Urukundo rw'aba bombi rwatangiye kujya ahagaragara tariki ya 14 Nzeri 2019, aricyo gihe uyu mukobwa, Miss Uwase Vanessa, yatangazaga ko yambitswe impeta y'urukundo na Putin Kabalu, bitegura kuzabana akaramata, dore ko yanemezaga ko bari basanzwe bamaranye umwaka wose bakundana.

    Reba ukuntu Miss Vanessa aha Care umukunzi we iyo bibereye mu rugo â€

    Putin Kabalu na Miss Uwase Vanessa, urukundo rwabo ruri kuzamo agatotsi

    Urukundo rwa Putin na Uwase Vanessa rwaje kwatsa umuriro ku mbuga nkoranyambaga, aho bagaragaraga barya iraha ahantu hatandukanye, gusa amakuru yagiye hanze mu minsi ishize ni uko aba bombi baba batagicana uwaka mu rukundo.

    Uyu mwaka wa 2021, ibimenyetso byerekana ko urukundo rwabo ruri ku ndunduro, mu cyumweru dusoje, hari umusore uba muri Kenya, wateye imitoma, Miss Vanessa amubwira ko ariwe umutima we wahisemo kandi atazamutenguha na rimwe.


    Umusore wo muri Kenya wiyita Keddyboi, aherutse gutera imitoma Miss Uwase Vanessa

    Nyuma y’ayo amafoto uyu musore yashyize hanze yerekana ko Miss Vanessa yamutwaye umutima. Yafashe ifoto ya Vanessa, arangije ayiherekesha amagambo asize umunyu y’abantu bakundana. Ati “Ifoto nziza rukundo, umwiza wanjye mbona umutima wagukunze utaribeshye,..” Birashoboka ko baba bari mu kibatsi cy’urukundo na cyane ko Vanessa yahise afata iyi foto n’aya magambo nawe akabishyira kuri Instagram.

    Ku rundi ruhande hari amakuru yagendaga ahwihwiswa ko na Putin wahoze mu rukundo na Vanessa, yaba yarabonye umukobwa asimbuza uwo yari yarambitse impeta. Kuri ubu birasa nk’ibyamaze kwemezwa. Umuherwe Putin Kabalu nawe yanyarukiye ku mbuga nkoranyambaga yerekana ifoto y'ikizungerezi ashobora kuba yarasimbuje Miss Vanessa.


    Putin Kabalu yerekanye ikizungerezi ashobora kuba yarasimbuje Vanessa

    Miss Uwase Raissa Vanessa, ntabwo ari kugenda ahirwa mu rukundo, dore ko yabanje no gukundana na Olvis umusore ubarizwa mu itsinda rya Active.

    ISIMBI.RW - Miss Vanessa yambitswe impeta n'umuherwe wo muri DR Congo  (AMAFOTO)

    Impeta Uwase Vanessa yambitswe yaba igiye kuba amateka

    Nyuma y'igihe gito cyane Miss Uwase Vanessa atandukanye n'umuherwe wo muri  Congo, yabonye undi muherwe umumwibagiza. Amafoto - Inkanga
    Vanessa yanakundanye na Olvis wo muri Active karahava

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102487/miss-vanessa-yaba-ari-mu-rukundo-numusore-uba-kenya-mu-gihe-putin-biteguraga-kubana-yereka-102487.html

  • Kuva COVID yagera mu Rwanda habonetse abarwayi bashya bageze muri 300 mu munsi 1 #rwanda #RwOT

    Aba banduye bashya 312 barimo 186 bo mu Mujyi wa Kigali, Gicumbi : 22, Nyanza : 18, Rulindo : 13, Musanze : 13, Ngoma : 11, Gatsibo : 9, Karongi : 8, Muhanga : 7, Nyagatare : 4, Rubavu : 4, Gakenke : 4, Nyamasheke : 4, Rusizi : 2, Kamonyi : 2, Nyamagabe : 2, Gisagara : 1, Ruhango : 1, Huye : 1.

    Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza kandi ko mu masaaha 24 yo kuri uyu wa 20 Mutarama 2021, hanapfuye abantu batanu (5).

    Aba bahitanywe n’iki cyorezo barimo bane b’i Huye barimo abagabo batatu ; umwe w’imyaka 91, uw’imyaka 69 n’uw’imyaka 64 n’umugore w’imyaka 39 ndetse n’umugabo w’i Kirehe wari ufite imyaka 54.

    Nubwo habonetse abarwayi bashya benshi, ni na wo munsi habonetse abakize iki cyorezo benshi kuko ari 232.

    Iyi mibare igaragaza ko kugeza ubu abamaze kugaragarwaho iki cyorezo ari 11 860 mu gihe abo kimaze guhitana ari 153 naho abamaze kugikira bakaba ari 7 812 naho abakirwaye bakaba ari 3 895.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Kuva-COVID-yagera-mu-Rwanda-habonetse-abarwayi-bashya-bageze-muri-300-mu-munsi-1

  • Imibare y'abishwe n'abanduye Coronavirus yongeye gutumbagira mu buryo budasanzwe #rwanda #RwOT

    Imbonerahamwe y'imibare y'uko icyorezo cya Covid-19 cyiriwe kifashe mu masaha 24 y'uyu wa 20 Mutarama 2021, uko itangazwa na Minisiteri y'ubuzima, igaragaza ko iki cyorezo cyahitanye abantu 5 mu gihe 312 bacyanduye. Iyi ni imibare by'umwihariko kubanduye iruta indi yabayeho mu banduye umunsi umwe kuva iki cyirezo gitangajwe mu Rwanda, naho kubapfuye si ubwa mbere bagera kuri 5.

    Dore uko iyi mbonerahamwe igaragaza ishusho rusange;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/imibare-yabishwe-nabanduye-coronavirus-yongeye-gutumbagira-mu-buryo-budasanzwe/

  • Minisitiri wUbubanyi nAmahanga wa Zimbabwe… – #rwanda #RwOT

    SB Moyo wari minisitiri w'ububanyi n'amahanga akabifatanya no kuba minisitiri w'ubucuruzi n'inganda muri Zimbabwe yamaze guhitanwa na covid-19 nk’uko ibitangazamakuru birimo Soul Tv na news.pindula.co.zw byazindutse bibitangaza.

    Nyakwigendera Sibusiso Busi Moyo akimara gutabaruka igihugu cyahise gishyiraho ibihe bidasanzwe byo kumwunamira kandi yari amaze igihe arwaye icyo cyorezo. Moyo yari umugabo wa Loice Matanda Moyo yakunze gutangaza ko umugabo we yari afite ibibazo by'impyiko. Moyo yamenyekanye nyuma yo guhirika ku butegetsi Robert Mugabe mu 2017.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102478/minisitiri-wububanyi-namahanga-wa-zimbabwe-yahitanywe-na-covid-19-102478.html

  • Shizzo yarakaye avuga ko Emmy na Scillah bata… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro rya tariki 17 Mutarama 2021, ni bwo ikipe y’akora ikiganiro 'The Choice' kuri Isibo Tv bakoze umuhango wo gutangaza abahanzi, abakinnyi ba filime, abanyarwenya, abatunganya amashusho n'abavuze(zwe) rikumvikana mu 2020 bahataniye ibihembo bya 'The Choice Live Awards 2020'.

    Soma:Hatangajwe abahatanira The Choice Awards 2020 itegurwa na Televiziyo ya Bruce Melodie uri ku isonga mu bahatana

    Ni ibihembo byashyizwe mu byiciro 10, aho harimo icyiciro cyiswe icy'abahanzi b'Abanyarwanda babakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika [The Choice Diaspora artist of the Year].

    Iki cyiciro kirimo abahanzi nk'umuramyi Adrien Misigaro, Prscillah [Scillah], Meddy, Emmy na The Ben bari mu Rwanda muri iki gihe.

    Ni icyiciro kitarimo umuraperi, ibintu Shizzo agaragaza ko ari ugutsikamira injyana ya Hip Hop. Yabwiye INYARWANDA ko imyaka itatu ishize yisanzuye mu kibuga asohora indirimbo zakunzwe 'cyane' bitandukanye na Emmy na Scillah 'bafite indirimbo imwe imwe mu mwaka ushize kandi nazo zitakunzwe.'

    Uyu muraperi yavuze ko yakabaye ari mu bari guhatanira igihembo muri iki cyiciro, kandi ko buri wese uri muri 'diaspora' yari kumuha ijwi mu matora yo kuri internet.

    Ati 'Imyaka itatu ishize narakoze cyane kurusha Emmy na Scillah. Kandi birazwi mu bantu bakurikira muzika nyarwanda.' Yatanze urugero avuga nk'indirimbo 'Agatoki kukandi' yakoranye na Queen Cha, 'Gatsiri' yakoranye na Calvin Mbanda, 'Waki Waki' yahurijemo abaraperi bakomeye, 'Do or Die' yakoranye na Young Grace n'izindi.

    Avuga ati 'Ariko ibyo bikorwa byose mu maso y'abategura iyi 'category' bikaba imfabusa bakanomina abahanzi duheruka kumva mu 2010.'

    Ibi ngo bimwereka ko abaraperi bagomba gukomeza gukora cyane. Kandi ko muri uyu mwaka wa 2021 agiye gushyira imbaraga mu muziki we asohora indirimbo nyinshi yahurijemo abaraperi bakomeye.

    Shizzo yasabye abantu gushyigikira umuraperi Ish Kevin uhatanye igihembo mu cyiciro cy'abahanzi bakizamuka bigaragaje mu 2020. Yavuze ko Ish Kevin yakoze cyane bityo ko adahawe igihembo 'byaca intege benshi mu bakora iyi njyana.'

    Umuraperi Shizzo yagaragaje ko yakabaye ari nimero ya mbere mu cyiciro cy’abahanzi babarizwa hanze bahataniye ibihembo byateguwe na Televiziyo ya Bruce Melodie

    Mu 2020, Scillah yasohoye indirimbo yise 'Ihumure', 'Mutima' imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 102 na 'Kakageste' imaze amezi abiri. Naho Emmy uherutse gutera ivi yasohoye indirimbo imwe yitwa 'Care' imaze amezi ane. Mu myaka ibiri ishize, yasohoye izirimo 'I swear', 'Body 2 body' n'izindi.

    Ibihembo bya 'The Choice Awards' ni ngaruka mwaka bitegurwa n'ikipe ngari y'abanyamakauru bakora ikiganiro 'The Choice', kimwe mu biganiro bikunzwe kuri Televiziyo 'Isibo TV' ya Bruce Melodie.

    Bifite intego yo gushyigikira urugendo rw'umuziki w'u Rwanda, gutera imbaraga abahanzi no kubashimira ibyo bamaze gukora mu rugendo rw'imyidagaduro.

    Abashyizwe muri ibi byiciro ni abakoze bakigaragaza kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2020. Bashyizwe mu byiciro 10, ndetse batangiye gutorwa ku rubuga rwa internet www.thechoicelive.com. Uretse guhabwa ibihembo hari no gutekerezwa uko byazaga biherekezwa n'amafaranga.

    Abahanzi bahatanye mu byiciro bibiri ni Bruce Melodie, Platini na Knowless Butera bari mu cyiciro cy'umuhanzi w'umwaka [The Choice Male artist of the Year] no mu cyiciro icy'indirimbo y'amashusho meza y'umwaka [The Choice Video of the Year].

    Hari kandi umuhanzi Papa Cyangwe uri mu cyiciro 'The Choice Influencer of the Year' no mu cyiciro cy'umuhanzi mushya w'umwaka [The Choice New Artist of the Year]

    The Choice Male artist of the Year: Bruce Melodie, Davis D, Israel Mbonyi, Mico The Best na Platini P

    The Choice Female artist of the Year: Aline Gahongayire, Alyn Sano, Clarisse Karasira, Knowless Butera na Marina.

    The Choice Actor of the Year: Benimana Ramadhan [Bamenya], Mugisha Clapton [Kibonge], Ndayizeye Emmanuel [Nick Dimpoz], Niyitegeka Gratien [Seburikoko] na Uwihoreye Jean Bosco Mustapha [Dimbati].

    The Choice Actress of the Year: Ingabire Pasclaine [Mukaneza], Mukayizere Djaria Nelly (Kecapu), Uwamahoro Mutoni Assia (Gatarina), Uwase Bahavu Jeannete (Bahavu) na Uwimpundu Sandrine (Rufonsina).

    The Choice Influencer of the Year: DJ Brianne, Junior Giti, Rocky Kirabiranya [Kimomo], Papa Cyangwe na Super Manager.

    Umuhanzi ukorera indirimbo hanze y'u Rwanda [The Choice Diaspora artist of the Year]: Adrien Misigaro, Prscillah [Scillah], Meddy, Emmy na The Ben

    The Choice Video of the Year: Atensiyo ya Platini, Bon ya Davis D, Player ya Butera Knowless, saa moya ya Bruce Melodie na Zoli ya Nel Ngabo

    Icyiciro cy'umugabo utunganya meza amashusho [The Choice Video director of the Year]: Bagenzi Bernard, Cedric Dric, Fayzo Pro, Meddy Saleh na Serge Girishya.

    The Choice DJ of the Year: Dj Bisoso, Dj Diallo, Dj Ira, Dj Marnaud na Dj Toxic.

    The Choice New Artist of the Year: Calvin Mbanda, Ish Kevin, Juno Kizigenza, Papa Cyangwe n'itsinda rya Vestine na Dorcas.

    Shizzo yagaragaje ko umuhanzikazi Scillah atakoze cyane kumurusha mu myaka itatu ishize

    Shizzo yavuze ko umuhanzi Emmy aheruka kumvikana mu matwi ya benshi mu 2010, bityo ko atakabaye ahatanira ibihembo ‘The Choice Live Awards 2020’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102469/shizzo-yarakaye-avuga-ko-emmy-na-scillah-batakoze-kumurusha-ku-buryo-bashyirwa-mu-bihembo–102469.html

  • Hasohotse serivisi zemerewe gukomeza gukora muri Kigali #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubutegetsi yasohoye urutonde rwa serivisi zemerewe gukomeza gukora nyuma yo gushyiraho gahunda ya Guma mu Rugo i Kigali, imirimo izajya igeza saa 18h00.

    Mu bikorwa byemerewe gukomeza gukora, hazajya hakoreshwa abakozi batarenze 30% by'abasanzwe bakora.

    Abakora iyo mirimo basabwe kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yashyizweho arimo kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera no gukaraba intoki.

    Bimwe mu bikorwa byemerewe gukomeza harimo: imishinga y'ibikorwa remezo, Ubuhinzi n'ubworozi, Ubucuruzi n'inganda, Ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro.

    Abafite izi serivisi z'ingenzi bazajya babanza gusaba uruhushya rubemerera gukora bifashishije ikoranabuhanga.

    Dore lisiti ya Serivise z'ingenzi zemerewe gukora muri Kigali

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/20/hasohotse-serivisi-zemerewe-gukomeza-gukora-muri-kigali/