Category: Uncategorized

  • Udupfukamunwa tutujuje ubuziranenge mu byatije umurindi ubwiyongere bukabije bw’abandura COVID-19 #rwanda #RwOT

    Kuva iki cyorezo cyagaragara bwa mbere mu Rwanda muri werurwe 2020, ingamba zo guhangana nacyo zahise zihagurukirwa, Abaturarwanda bose basabwa kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera, gukaraba intoki, ndetse haza no gushyirwaho na gahunda ya Guma mu Rugo.

    Nyuma y’uko kwambara agapfukamunwa bibaye itegeko kuri buri Muturarwanda, hadutse abantu bamwe batangira kwidorera udupfukamunwa gusa icyo gihe FDA yasabye buri wese uri kudoda udupfukamunwa tuzahabwa abantu kubanza kubisabira uburenganzira, kugira ngo abanze agenzurwe atazakora udupfukamunwa tutari ku rwego rwo kurinda abantu.

    N’ubwo ayo mategeko yashyizweho ariko hari bamwe mu badozi bakomeje kujya badukora rwihishwa, abacuruzi bazwi nk’abazunguzayi bakaducuruza hirya no hino mu mujyi wa Kigali, aho baducuruzaga mu mihanda ku buryo bigoye ko umuntu yakwizera ubuziranenge bwatwo.

    Uretse udupfukamunwa tutujuje ubuziranenge, hari n’abaturage ubona mu muhanda bakinze agatambaro runaka ku munwa mu rwego rwo kwambara agapfukamunwa, kandi hari ubwo utwo dutambaro bambaye tuba tudafite ubushobozi bwo kubuza agakoko ka Coronavirus kubinjiramo igihe bahuye na ko.

    Umuyobozi wa FDI, Karangwa Charles, yatangarije RBA ko kwambara agapfukamunwa katujuje ubuziranenge bifite uruhari runini mu ikwirakwira rya Coronavirus.

    Yagize ati: 'Muri iyi minsi murabona ko icyorezo cyakajije umurego, abantu benshi baranduye kandi abenshi bandujwe no kwambara nabi udupfukamunwa, ujya kubona umuntu yambaye agapfukamunwa gasongoye katanamufata neza ku mazuru. Buri kanya ugasanga aragakoraho akazamura rimwe na rimwe ugasanga niba hanagiyeho virusi igiye ku ntoki. Uko umuntu yikorakoraho ni ko za virusi zasigaye ku ntoki azikwiza mu maso no ku zuru, ukaba wihaye umwanya wo kwandura. Ndasaba ko rwose abantu bareka kwambara udupfukamunwa dukozwe mu buryo butujuje ubuziranenge.'

    Agapfukamunwa ko kwa muganga bivugwa ko ari ko gapfukamunwa kujuje ubuziranenge nk’uko bigarukwaho n’abahanga mu buvuzi bw’indwara zandura hirya no hino ku Isi, gusa hari n’utundi twinshi dukorwa kandi dufite ubushobozi bwo kurinda abantu.

    Aapfukamunwa kujuje ubuziranenge uzakabwirwa n’uko kaba gapfutse umunwa n’amazuru kandi neza, kadasiga umwanya Coronavirus ishobora gucamo yanduza abantu.

    Mu Rwanda habarurwa ibigo 82 byahawe uburenganzira bwo gukora udupfukamunwa, harimo kimwe gikora udupfukamunwa tumeze nk’utwo kwa muganga mu gihe ikindi kizatangira kudukora mu minsi iri imbere, nk’uko byatangwaje na FDA.

    Abantu 11 860 bamaze kwandura Coronavirus mu Rwnda, barimo 153 imaze guhitana.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Udupfukamunwa-tutujuje-ubuziranenge-mu-byatije-umurindi-ubwiyongere-bukabije-bw

  • Ingabo z'u Rwanda zifite inshingano zidasanzwe zo kurindira umutekano Perezida wa Centrafrique kugera ku muturage wo hasi no gukumira ibitero by'inyeshyamba #rwanda #RwOT

    Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye muri Centrafrique (MINUSCA) nizo zifite inshingano zikomeye zo kurinda umukuru w'igihugu ariwe President Faustin-Archange Touadera. Izo ngabo kandi zirinda ibikorwa bya LONI n'abayobozi bakuru bayo muri icyo gihugu. Usibye kurinda abaturage bari muri icyo gihugu kinini cyane, ingabo z'u Rwanda zishinzwe kurinda umurwa mukuru Bangui, akazi bakora neza kugeza uyu munsi .

    Zakumiriye ibitero byagabwe n'inyeshyamba kuri uwo mu rwa mukuru, zikaba zikomeje kugarura amahoro nubwo abanzi b'amahoro badashaka Guverinoma ya Bangui bakomeje gutera ubwoba abaturage bicyo gihugu. Ituze ryagarutse muri uwo mugi aho inzu z'ubucuruzi zifunguye, ni akazi katoroshye.
    Indangagaciro n'ubunyamwuga buranga ingabo z'u Rwanda, bukaba bukomoka ku mateka y'igihugu cyazo cy'u Rwanda, ntabwo zizatuma inyeshyamba zibona icyuho cyo kubuza abaturage umutekano. Nkuko bitangazwa na Loni, Ingabo z'u Rwanda zicunze neza amarembo agera kuri atatu yinjira mu mugi wa Bangui zifatanyije n'ingabo zicyo gihugu mu gukumira ibitero byagabwa kuri uyu mugi.
    Mu cyumweru gishize, ingabo zibumbiye mucyitwa Coalition of Patriots for Change (CPC) zikaba ziyobowe nuwahoze ari Perezida wicyo gihugu Francois Bozize, zagabye igitero ku mugi wa Bangui zikoresheje inzira eshatu ariko icyo gitero kiburizwamo. Inyeshyamba zigera kuri 37 zarishwe naho eshanu zifatwa mpiri. Umukuru wazo Francois Bozize yashyizwe ku rutonde rw'abanyabyaha na LONI aho imushinja gushyigikira ibikorwa byo guhungabanya umudendezo w'igihugu cya Centrafrique hagendewe ku bikorwa bye byo gushyigikira umutwe witwara gisirikari wa Anti-Balaka mu mwaka wa 2013.

    Bozize kandi arashakishwa na Leta y'igihugu cye kuko yamushyiriyeho impapuro zimuta muri yombi mu mwaka wa 2013, zimushinja ibyaha byibasiye inyokomuntu aho yahamagariraga abantu gukora Jenoside. Ubwo igihugu cye cyateguraga amatora ya Perezida wa Repubulika ndetse n'ayabadepite tariki ya 27 Ukuboza 2020, Bozize yifashishije abacanshuro bashaka kuyaburizamo. Gusa ingabo za Loni zabashije kuburizamo uyu mugambi abaturage bitabira ku bwinshi amatora.

    Ingabo z'u Rwanda zagize uruhare runini muri aya amatora

    Ingabo z'u Rwanda zagize uruhare runini muri aya matora kugirango abashe kuba. Hari tariki ya 27 Ukuboza 2020 kandi Bozize n'abacanshuro be bari bagambiriye kuyaburizamo. Baracyagaba ibitero ku murwa mu kuru kugirango Bangui ikomeze kuba mu kaduruvayo.
    Mu mugi wa Bangui, Ingabo z'u Rwanda nizo zonyine zibasha kugenda n'amaguru zicunga umutekano aho izindi ngabo zikomoka mu bindi bihugu zikoresha imodoka.

    Mu kwezi gushize Umukuru w'Ingabo za MINUSCA Lt Gen Sidiki Traore yagize ati 'Ingabo z'u Rwanda zikora kinyamwuga ku rugero rwo hejuru zikaba zikenewe mu kugarura amahoro muri iki gihugu. Nibo twizeye kandi ubunararibonye bafite buzafasha mu kugarura amahoro muri iki gihugu'

    Mu mpera z'umwaka ushize, u Rwanda rwasubije ubusabe bwa Centrafrique bwasabaga ubufasha bwa gisirikari. Maze u Rwanda rwohereza ingabo muri icyo gihugu hagendeye ku masezerano hagati y'ibihugu byombi.

    U Rwanda kandi rwohereje ingabo zo mu mutwe udasanzwe zagombaga kurinda ingabo z'umuryango w'abibumbye zari ziri kugabwaho ibitero n'inyeshyamba ndetse no kurinda abaturage mu mugi wa Bangui n'ahandi

    The post Ingabo z'u Rwanda zifite inshingano zidasanzwe zo kurindira umutekano Perezida wa Centrafrique kugera ku muturage wo hasi no gukumira ibitero by'inyeshyamba appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingabo-zu-rwanda-zifite-inshingano-zidasanzwe-zo-kurindira-umutekano-perezida-wa-centrafrique-kugera-ku-muturage-wo-hasi-no-gukumira-ibitero-byinyeshyamba/

  • Umugabo yakoze agashya atwika umugore we amuziza kumukangura ngo basangire ifunguro rya mu gitondo #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Turkia, umugabo witwa Ali Aye w'imyaka 28, yahohoyeye umwana n'umugore we w'imyaka 23 witwa Rukiye, abamenaho amazi ashyushye aziza umugore ko yamukanguye ngo basangire ifunguro rya mu gitondo.

    Uyu mugabo yarakajwe cyane n'uko umugore we bari bamaze imyaka 5 babana yamubyukije ari mu bitotsi ngo aze basangire ibyokurya bya mu gitondo bituma ajya gufata amazi ashyushye cyane ayamumenaho.

    Abayobozi bavuze ko ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu rugo rw'aba bombi ruri ahitwa Konya muri Turkia kuwa 09 Mutarama uyu mwaka.

    Uyu mugore wahiye umugongo wose yahise ajyanwa kwa muganga nyuma y'aho umugongo we wari wabaye umutuku kubera ubushye.

    Ubwo itangazamakuru ryamusangaga ku bitaro aho yari arwariye,Madamu Rukiye yasobanuye ko uyu mugabo yamuhoye ko yamubyukije ngo basangire ibya mu gitondo nyamara we yarabikoze nko kumutungura.

    Ati: 'Nateguye ibiryo bya mu gitondo ndangije njya kureba umugabo wanjye ko narangije. Yararakaye cyane arangije ambaza impamvu mukanguye anampa gasopo ko ntazongera kumubangamira. Nahise njya gusangira n'umukobwa wanjye.

    Yahise aza agifite umujinya ambwira ko tugiye gutandukana ndetse azatwara umukobwa wanjye uko nabigenza kose. Yahise afata amazi ashyushye ayamena mu ijosi. Yashakaga kuyamena mu isura ariko ndamuhunga.

    Nahise mpunga ariko umupira nari nambaye wahise ufatana n'uruhu. Yanjugunyeho amazi yari asigaye, amwe ameneka ku kirenge cy'umwana wanjye andi amfata ku itako.

    Nashakaga guhunga ariko uburibwe bwari bwinshi.Ngarutse nasanze umwana wanjye ari kurira umugabo ahita ankurura imisatsi anjyana mu bwogero.'

    Uyu mugore yavuze ko amarira y'umwana we yamuteye imbaraga zo guhangana n'uyu mugabo we ndetse nyuma yaje guhungira ku muturanyi we amutiza telefoni ahamagara polisi iraza imujyana kumufunga.

    Uyu mugabo ntiyatinze muri gereza kuko bahise bamufungura ariko abaturage bashaka kumwica polisi imusubiza muri kasho.

    Uyu mugore yavuze ko atumva ukuntu umugabo we yari ahise afungurwa kandi yarashyize ubuzima bwe n'ubw'umukobwa we mu byago ndetse yemeza ko abagore bo muri Konya bahohoterwa abagabo babikoze ntibahanwe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/21/umugabo-yakoze-agashya-atwika-umugore-we-amuziza-kumukangura-ngo-basangire-ifunguro-rya-mu-gitondo/

  • Kayonza : Bamusanganye umurima w’urumogi iwe, bamwe bati 'arazira iki ko kuruhinga byemewe ?' #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Igihe cyageze mu rugo rw’uyu muturage, kivuga ko umurima wa ruriya rumogi ugizwe n’ibiti 157 uri mu gikari cy’urugo rw’uyu muturage kandi ko nta muntu upfa kugera iwe.

    Uyu muturage yafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’umuyobozi w’Umudugudu na we wabibwiwe n’abana, ubu akaba acumbikiwe kuri station ya RIB ya Kabarondo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul avuga ko ahari hahinze ruriya rumogi ari hanini ndetse ko hari hihishe kuko kugira ngo umuntu agereyo byasabaga ko aca mu nzu ya nyiri uru rugo.

    Yagize ati 'Harimo ibiti 157 harimo n’ibyatangiye kuzana imbuto nini ku buryo ashobora kuba yasaruraga nubwo we yaduhakaniye.'

    Bamwe mu bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda bahise bibaza impamvu uyu mugabo yatawe muri yombi mu gihe Guverinoma y’u Rwanda iherutse kwemeza ihingwa rya bimwe mu bihingwa bikorwamo imiti birimo n’urumogi.

    Gusa ubwo Guverinoma yemezaga ihingwa ry’ibi bihingwa, hatangajwe ko bitazapfa gukorwa na buri wese ahubwo ko bizajya bikorwa n’ababisabiye uruhusa, akagaragaza ko afite ubushobozi bwo kurindira umutekano ubu buhinzi bushya.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yavuze ko urumogi ruzakomeza gufatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda kandi ko uzaruhinga atabifitiye uburenganzira na we azabihanirwa n’amategeko yo mu Rwanda.

    ICYO ITEGEKO RIVUGA

    Ingingo ya 263 yo mu gitabo cy’itegeko ryerekeye ibyaha n’ibihano, igika cyayo cya gatatu kigira kiti 'Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryobunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa :

    1 º igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye ;

    2 º igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 FRW) ariko atarenze mililiyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) kubyerekeye ibiyobyabwenge bikomeye ;

    3 º igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya 2 n’icya 3 by’iyi ngingo bikorewe ku mwana cyangwa bikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amagaranga y’u Rwanda arenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni (50.000.000 FRW) mirongo itanu.

    Iteka rya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze rishyiraho urutonde rw’ibiyobyabwenge bigize buri cyiciro.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Bamusanganye-umurima-w-urumogi-iwe-bamwe-bati-arazira-iki-ko-byemewe

  • Abakinnyi b’Amavubi basabwe guhindura umuvuno #rwanda #RwOT

    Perezida wa FERWAFA, Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene avuga ko mu kiganiro aheruka kugirana n’abakinnyi b’Amavubi bumvikanye ko uyu mwaka 2021 bagomba guhindura umuvuno bakumva ko ari bo kamara ku banyarwanda, agaciro kabo bazagahabwa ariko nabo babanze berekane icyo bashoboye.

    Ibi avuga ko ari bumwe mu butumwa bukubiye mu biganiro bagiranye mbere y’uko bahagaruka berekeza muri CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun.

    Baberetse ko umwaka ushize wa 2020 utagenze neza kandi ibi byose byagombaga gusigarayo, babaretse ko abanyarwanda babitezeho byinshi

    Ati'Kwari ukubabwira ko twambutse umwaka 2020 tujya 2021, tuwurangije atari byiza twagombaga kwambukana ikintu cyiza kigaragariza abanyarwanda ko hari ibihe bibi bibaho n’ibintu byiza umuntu yakora. Twaberetse ko ari bo nshingiro, abanyarwanda barabareba.'

    Akomeza avuga ko hari n’ibyo babemereye ko byakorwa mu rwego rwo kubatera imbaraga ariko nabo bakabanza bakagira icyo berekana.

    Ati'Aha ni ugutwara ibendera ry’igihugu ibindi byose bakabyibagirwa. Hari n’ibyo twavuganye twigiye hamwe ko byakorwa bitera imbaraga abakinnyi ariko badakwiye gutaho umwanya muri iki gihe kuko kugira ngo ugaragaze uwo uri we ubigaragariza mu bikorwa kandi ibikorwa n’ibyo bishimisha abanyarwanda.'

    Perezida wa FERWAFA, Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene avuga ko basabye abakinnyi guhindura umuvuno, bakabanza bakumva ko ari bo kamara, bazahabwa agaciro kabo ariko nabo bakerekana icyo bashoboye.

    Ati'Nabawiye ko bagomba kwicara bakamenya ko iyo badahari n’umupira ntiwabaho, natwe ntitwabaho, bagomba kwigirira icyizere, icyizere cyabo nicyo kizatuma abantu bumva ko ari bo kamara n’ibyo basaba bifite ishingiro. Bisobanuye ko uko twaganiriye n’abakinnyi hari ibintu byinshi bigomba guhinduka nk’uko twatangiye uyu mwaka, bazahabwa agaciro kabo nabo bumve ko ari bo kamara mu kibuga, uyu mwaka ugomba gutandukana n’uwa 2020 ntitwawugizemo ibihe byiza.'

    Amavubi ari muri CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun kuva tariki ya 16 Mutarama. Ari mu itsinda C na Uganda, Togo na Maroc. Ku munsi w’ejo bazakina umukino wa 2 na Maroc ni mu gihe umukino wa mbere banganyije na Uganda 0-0, umusaruro perezida wa FERWAFA avuga ko bishimiye.

    Yasabye abakinnyi kumva ko ari bo kamara

    Perezida wa FERWAFA ejo yari yasuye abakinnyi ku myitozo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-b-amavubi-basabwe-guhindura-umuvuno

  • Dore ibintu 10 byigenzi abakobwa bakunze kubanza kureba kubasore bagiye kubemerera urukundo #rwanda #RwOT

    Abagabo benshi bakunze kubabara iyo bagerageje kwegera umukobwa akanga ku ikubitiro, abenshi bakeka ko ari uko atari beza ku rugero rw'abo bakobwa.

    Hari n'abatekereza ko bakagombye kuba bari kurwego nk'urwabo bakobwa mbere y'uko babatereta ariko burya si ibyo gusa bishobora gutuma umukobwa yanga gukundana nawe.

    Hari ibintu abakobwa bitaho cyane mbere yo kwemera kujya mu rukundo n'umugabo runaka, nyamara abagabo bo bibwira ko ntagaciro bifite ndetse abensh ntibanabyitaho.

    1. Amenyo ye: Burya abakobwa benshi bahita bareba amenyo y'umusore ugitangira kubegera. Ntibakunda umusore ufite amenyo atagirira isuku, amwe usanga ameze nk'ayahomye amamesa. Ntamukobwa wishimira kubona umukunzi we ufite ayo menyo kuko aba yibaza niba azabasha kwisanzura agaseka igihe baganira.

    2. Inkweto yambara: Abakobwa benshi bakunda umusore wambara agakweto gakeye kandi gahanaguye. Ntamukobwa ukunda umusore wambara inkweto yahinduye ibara kubera umwanda. Hari n'ureba ukomeze yahuza n'inkweto wambaye akabona niba uri umwiyemezi. Uyu ahanini areba inkwe iyo nkweto akagereranya n'amafaranga winjiza ku kwezi.

    3. Isaha yambara: Abakobwa benshi bakunda umusore wambara isaha. Ngo agaragara nk'umunye businesi. Umusore wambara isaha nziza kandi nawe ngo aba agaragara neza ku buryo bishimishije kumurata. Uba ubona yiyubashye kandi ari umusirimu.

    4. Amarineti yambara: Abakobwa benshi babona umusore wambara amadarubindi nk'uzi icyo gukora. Gusa ibyo babona ni ikinyuranyo kuko akenshi aba basore baba bazi gushuka abakobwa cyane. Umukobwa rero iyo abonye uyambara ntazuyaza kujya mu rukundo nawe. Ubusanzwe iyo abantu babonye umuntu wambaye amadarubindi atari ukubera uburwayi, bamufata nk'umunyamashuri cyangwa inzobere. Hari n'abavuga ko bituma umuntu aba mwiza kandi agaraga nk'umusirimu.

    5. Uburyo ugerageza kumwegera: Bamwe mu bakobwa ni abanyagasuzuguro. Iyo umwegere utiyubashye kandi utihagazeho biba ari impamvu yoroshye yo kuguca amazi. Abakobwa benshi bakunda abasore batinyitse kuko babifashisha mu kwiyama abandi bahungu babagendaho.

    6. Inyogosho: Abakobwa benshi ntibakunda abasore bafite imisatsi y'akajagari bamwe usanga baboshye direde. Bamwe babifata nk'ikigaragaza ko uri ikirara. Gusa abenshi ntibazi ko ari sitire ifite inkomoko muri Afurika, aho usanga ikunze kugaragara ku bahanzi. Burya baba bashaka kwamamaza Afurika nk'inkomoko y'iyi sitire y'imisatsi.

    7. Umwuka uhumeka: Uretse n'abakobwa, ntamuntu wishimira kuganira n'umuntu ufite impumuro mbi mukanwa kuko birabangama. Ushobora kuganira n'umuntu ukamwibutsa kugira isuku akarwanya icyo kibazo ariko abakobwa ntibabigarukaho. Yumva ko iyi mpumuro ishobora kubangamira n'izindi gahunda zo kwinezeza mu rukundo.

    8. Imyambarire: Abakobwa bakunda umuhungu wambara neza akaberwa. Agashati keza, gateye ipasi, agapantaro bijyanye, agakweto keza kandi gahanaguye, umusatsi uri kuri gahunda n'ubwanwa busokoje cyangwa buconze. Birashoboka ko yakunda umusore utitwara gutya akaba yamushyira ku murongo kugera abigezeho ariko siko babitekereza. Kukubona ujagaraye ahita akureka atiriwe anagerageza.

    9. Uko wakoze umubiri: Abasore bafite umubiri ugaragara (bakoze umubiri) bagaragara nk'abanyembaraga. Abakobwa barabakunda cyane. Iyo abona uri umusore uteye, ukomeye yumva ko abonye umugabo uzamurinda.

    10. Amafaranga: Ntamugore wifuza kubaho nabi. Abagore benshi bifuza abagabo bafite amafaranga bazabasha kubatunga no kubaha icyo bakeneye cyose. Gusa muri iki gihe bisa n'ibyahindutse kuko n'abagabo ntibagikeneye abagore b'ibyangamibyizi. Abagore rero nabo bakeneye gukora kugira ngo bazabone abagabo bifuza.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/21/dore-ibintu-10-byigenzi-abakobwa-bakunze-kubanza-kureba-kubasore-bagiye-kubemerera-urukundo/

  • Impamvu 3 z’ingenzi APR FC yagendeyeho itanga umukinnyi Ishimwe Kevin muri Kiyovu Sports #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko bwahisemo gutanga burundu Ishimwe Kevin muri Kiyovu Sports, ni nyuma y’ibaruwa bandikiwe n’iyi kipe imusaba.

    Mu Kwakira 2020 nibwo APR FC yahagaritse Ishimwe Kevin mu bikorwa by’iyi kipe igihe kitazwi, ku munsi w’ejo nibwo kiyovu Sports yamuhaye ikaze muri iyi kipe.

    Ubuyobozi bwa APR FC bubinyujije ku rubuga rwayo, bakaba bavuga ko bahisemo kumutanga burundu muri Kiyovu bashingiye ku mpamvu 3 z’ingenzi.

    Impamvu ya mbere ni uko tariki ya 13 Mutarama 2021 bakiriye ibaruwa isaba gutizwa uyu mukinnyi, APR FC ikaba yarabasubije tariki ya 18 Mutarama babamenyesha ko bamuhawe akazabakinira mu mwaka w’imikino 2020-2021.

    Bakomeza bavuga ko impamvu ya kabiri ari uko mu ibaruwa babandikiye babamenyesheje ko mu bufatanye basanzwe bagirana, muri iyi baruwa babamenyesheje ko APR FC ihawe burundu umukinnyi Nsanzimfura Keddy(wagiye muri APR FC bigateza impaka ndende bivugwa ko agifite amasezerano ya Kiyovu Sports), nabo bakaba batanze Keddy burundu muri Kiyovu Sports.

    Kiyovu Sports ikaba yahawe uburenganzira bwo kuganira na Ishimwe Kevin kugira ngo bagire ibyo bumvikana akore akazi atuje neza.

    Ishimwe Kevin Kevin yinjiye muri APR FC mu mwaka wa 2019 avuye muri AS Kigali, yakiniye amakipe atandukanye nka Pepiniere FC ndetse na Rayon Sports.

    Ishimwe Keddy yamaze gutangwa burundu muri Kiyovu Sports

    Kiyovu Sports yamaze kumuha ikaze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impamvu-3-z-ingenzi-apr-fc-yagendeyeho-itanga-umukinnyi-ishimwe-kevin-muri-kiyovu-sports

  • Nakoze ibyo nagombaga gukora “Perezida Trump #rwanda #RwOT

    Perezida ucyuye igihe wa Amerika Donald Trump, ubwo yagezaga ijambo ku banyamerika arinaryo risoza mandaye, yavuze ko intambara zari nyishi, guhangana nti byari byoroshye ariko byose yabikoze kuko aribyo kubera ko aribyo bari ba mutoreye. yagize ati” Twakoze byinshi kandi twagombaga gukora kuko nibyo byatuzanye murizi nshimgano nibyo mwa dutoreye”.
    Gusa nibwo yavuze ko yaje gukora ibyo abaturage ba mutoreye arinze ava kubuyobozi ataremera ko yatsinzwe mu matora yabaye mu kwezi ku Ugushyingo umwaka ushyize. Aho ayo matora yegukanywe na Joe Biden.

    Tubibutse ko Trump afite urubanza aho aregwa ko yari ashyigikiye abarwana shyaka be baheruka gukora imyigaragambyo mu nyubako y’inteko nshingamategeko ikorera.

    Nkuko tubikesha BBC nuko mugihe ubutabera bwazamuhamya icyo cyaha mubihano yabona harimo no kutazongera guhabwa inshingano izo arizo zose mu gihugu.

    uyu minsi kuwa 20/2021 nibwo Perezida watsinze amatora Joe Biden arahirira kuyobora Amerika mu gihe kingana n’imyaka inne.

    Bagabo John.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Nakoze-ibyo-nagombaga-gukora-Perezida-Trump

  • COVID-19: Abaturage barasabwa gukoresha neza uburyo bahawe bwo gusaba kwemererwa gukora ingendo #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko hari abantu bamwe basa naho bakoresha uru rubuga nta mpamvu ifatika bafite bityo bikagira ingaruka ku bandi bantu bashaka uruhushya bafite impamvu zihutirwa.

    Ubusanzwe uru ruhushya rusabwa abantu bakoresheje uburyo bwa murandasi bakanyura ku rubuga www.mc.gov.rw cyangwa ugakoresha telefoni bisanzwe ugakanda *127# hanyuma ugakurikiza amabwiriza.

    Mu masaha 24 hashyirwaho Guma mu rugo i Kigali Polisi y’u Rwanda yakiriye abantu basabaga uruhushya bagera ku bihumbi 11,928 muri abo abagera ku bihumbi 9,359 bemerewe uruhushya mu gihe abandi ibihumbi 2,569 ubusabe bwabo butemewe.

    CP Kabera ati 'Abemerewe impushya ni abari bafite impamvu zifatika nk’izijya guhaha, kujya kuri banki na serivisi z’ubuvuzi kimwe n’ibindi byihutirwa. Icyakora, imbogamizi duhura nazo ni abantu basa nk’aho bakina ku rubuga ugasanga barasaba uruhushya rwo kugenda nta mpamvu bafite zifatika.'

    Yakomeje agira ati :'Abantu bamwe basa naho batumva serivisi z’ingenzi icyo ari cyo cyangwa intego y’uruhushya. Urugero: umuntu agasaba uruhushya rwo kujya Nyagatare cyangwa Rusizi avuga ko azajyayo n’amaguru, ibyo ntibishoboka rwose. Abandi ukumva ngo barasaba uruhushya rw’ukwezi kumwe mu gihe aya mabwiriza cyangwa iyi gahunda ya Guma mu rugo bizasubirwamo mu minsi 15.'

    Uruhushya rwo kugenda ni urw’umunsi umwe kugira ngo abashaka serivisi z’ingenzi boroherezwe. Inzego zinyuranye zibishinzwe zashyize ahagaragara urutonde rurambuye rwa serivisi z’ingenzi zigomba kubahirizwa muri iki gihe cya Guma mu rugo.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko gufata umwanya wo gusoma no gusubiza ubutumwa bw’abantu nk’abo baba basabye ibitemewe muri izo serivisi bigira ingaruka mu kwihutira gusubiza abandi benshi bari ku murongo bashaka urwo ruhushya kandi byihutirwa.

    Ati 'Tekereza ingaruka bigira ku bandi, mu gihe ufashe umwanya wo gusoma no gusubiza ibyifuzo by’abantu bagera ku bihumbi 2,569 barangiza ntibemererwe! Niyo mpamvu dusaba abaturage gusoma neza no gusobanukirwa amabwiriza y’Igihugu n’andi mabwiriza yatanzwe n’inzego zitandukanye cyane cyane Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.'

    CP Kabera avuga ko hanashyizweho imirongo yo guhamagara ariyo; 0788311606 , 0788311456 , 0788380841 na 0781753090 kugira ngo abaturage barusheho gusobanurirwa no gufashwa kuko hari abashobora kuba bafite impamvu zifatika ariko bakananirwa gutanga amakuru ahagije asabwa kugira ngo babone uruhushya rwo kugenda.

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mutarama ubwo inama y’Abaminisitiri yasohoraga amabwiriza mashya inzego zirimo Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu na Polisi y’u Rwanda bahise basobanurira abaturarwanda birambuye ibikubiye muri ayo mabwiriza banasabwa kuyubahiriza.

    Source : https://www.imirasire.rw/?COVID-19-Abaturage-barasabwa-gukoresha-neza-uburyo-bahawe-bwo-gusaba-kwemererwa

  • Perezida Putin yageneye ubutumwa Yoweri Museveni #rwanda #RwOT

    Perezida w'Uburusiya, Vladimir Putin yashimye mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni wongera gutorerwa indi manda y'imyaka itanu izagera mu mwaka 2026.

    Ku wa gatandatu tariki 16 Mutarama 2021 nibwo  Museveni yatangajwe nk'uwegukanye amatora ya Uganda mu buryo bw'agateganyo. Ni amatora yari yabaye  kuwa kane tariki ya 14 Mutarama 2021.

    Muri aya matora Yoweri Kaguta Museveni yegukanye insinzi n'amajwi  58.6%  mu gihe uwo bari bahanganye Robert Kyagulanyi  Ssentamu uzwi nka Bobi Wine yagize amajwi 34.8%.

    Mu butumwa bugufi Perezida w'Uburusiya Vladimir  Putin yifurije  Museveni kuryoherwa n'insinzi ya manda ye 6 agira Ati: 'Ndagirango wemere neza ko watsinze amatora . Nizeye ko umubano w'ibihugu byombi bisanganwe uzakomeza kuba ntamakemwa nkuko wari usanzwe kandi nkwifurije kurama no kubaho ubuzima buzima. Komeza uryoherwe n'insinzi'

    Ubutumwa bushimira Perezida Museveni wa Uganda uheruka gutorwa, bwabimburiwe n'ubwa Perezida w'u Burundi maj. Gen. Evariste Ndayishimiye wabumwoherereje kuwa gatandatu tari ya 16 Mutarama 2021. Ni ubutumwa bwakurikiwe n'ubwa Perezida wa Tanzania John Pombe Joseph Magufuli n'abandi banyacyubahiro banyuranye biganjemo inshuti za Museveni n'inshuti za Uganda muri Rusange.

    Biteganijwe ko imihango y'irahira rya Museveni rizaba muri Gicurasi nyuma y'itangazwa ry'ibyavuye mu matora ku buryo bwa Burundu.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/21/perezida-putin-yageneye-ubutumwa-yoweri-museveni/