Category: Uncategorized

  • Uzi ko Imana ihora yiteguye kutwumva? #rwanda #RwOT

    Nuko rero, twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye (Abahburayo 4:15)

    Yesu yambae ubumuntu ndetse yemera gufata umubiri usa n’uwacu, Umwami ashobora kutwumva neza. Ntabwo ari Imana ya kure kandi itagerwaho, si indorerezi ititaye ku miterere yacu ya muntu, yabaye mu mubiri no mu bugingo kuko n’ubwo yari Imana yambaye akamero ka muntu ndetse yarageragejwe nk’uko natwe tugeragezwa.

    Urimo kuunyura mu gihe cyo kwangwa, gusuzugurwa, kuregwa ibinyoma, guhemukirwa, gutereranwa, kunanirwa n’ibindi..? Yesu arabizi byose.

    Yagambaniwe na Yuda, yihakanwa na Petero, atereranwa na bose, azamuka i Golgota. I Getsemani, abigishwa be bose barasinziriye ubwo yarwanaga intambara iteye ubwoba y’ubuzima bwe.

    Igihe yatangiraga umurimo we, bamwe bo mu muryango we bamushinjga ko yataye umutwe 'Nuko ab’iwabo babyumvise barasohoka ngo bamufate, kuko bagiraga ngo yasaze'. Mariko 3:21

    Yesu yaciriweho iteka ryo kwicwa ku buryo n’umwe mu bambuzi yamusuzuguye ndetse yaramututse 'N’abambuzi babambanywe na we, na bo bamutuka batyo'. Matayo 27:44

    Yesu arakubwira ati: “Byose nabinyuzemo, ndakumva, kandi ndashaka kugufasha

    Mu rugendo rwe n’ibikorwa bye byose yagize umunaniro, inyota n’nzara. Urupfu rw’incuti ye Lazaro rwamugizeho ingaruka zikomeye, imbere y’imva ye, ararira. (Yohana 11:35).

    Umuhanuzi Yesaya yasobanuye byinshi kuri Yesu: 'Yarasuzugurwaga akangwa n’abantu, yari umunyamibabaro wamenyereye intimba, yasuzugurwaga nk’umuntu abandi bima amaso natwe ntitumwubahe. Yesaya 53:3. Yaje mu be, ariko abe ntibamwemera (Yohana 1:11). Maze abatambyi bakuru n’abanyarukiko bose bashaka Yesu ho ibirego by’ibinyoma ngo babone uko bamwica (Matayo 26:59).

    Iyi niyo mpamvu ashoboye kukumva mugihe uri mu mage no hagati y’amakuba y’ubuzima. Mwegere ufite icyizere, yumva ububabare bwawe, abona amarira yawe, azi gutabaza kwawe, arakubwira ati: “Byose nabinyuzemo, ndagusobanukiwe, kandi ndashaka kugufasha”.

    Kuba umukristo ntabwo ari ukubaho ubuzima butagira ibishuko, nta ngorane n’ibindi. Mu bihe bigoye birimo amakuba, hagati y’ibi bintu byose, hari Yesu uhora yiteguye kumva abantu bose kandi ntajya arobanura ku butoni.

    Isengesho ry’uyu munsi

    Urakoze Mwami kuko kuriyi saha iyo ngiye mu bigeragezo no mu bishuko, ntabwo uza aho ndi wuzuy ibitutsi, ahubwo unkuruza ineza maze ukuboko kwawe kukamfasha kuko unyumva. Uri umurinzi wanjye , umuvugizi wanjye, kandi uzi kuburana urubanza rwanjye kuko wanyuze muri ibi bihe byo kwigunga, kwangwa no gutereranwa. Kandi umpa imbaraga zo gutsinda ibibazo bikomeye, urambabarira ukansubiza. Amen!

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Uzi-ko-Imana-ihora-yiteguye-kutwumva.html

  • Imyirondoro y’abanduye COVID-19 igiye kujya imenyekanishwa mu buyobozi bw’inzego z’ibanze #rwanda #RwOT

    Bitewe n’ubwiyongere bw’abarwayi byatumye uburyo bwo kubakurikirana busa n’ubuhinduye isura, ubundi mbere uwagaragaweho iki cyorezo yajyanwaga mu bigo byabugenewe byo gukurikirana abanduye.

    Gusa muri Kanama Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko abarwayi bazajya baboneka batarembye cyane, bazajya bakurikiranwa n’abaganga ariko bari mu ngo zabo.

    Iyi gahunda yo gukurikirana abarwayi mu rugo yagenze neza kuko hari abagiye barwara bagakurikiranwa n’abaganga bari mu rugo bagakira kandi ntibanduze abo mu miryango yabo.

    Nubwo ubu buryo hari aho bukoreshwa neza kandi bugatanga umusaruro, hari bamwe mu barwayi babwirwa kurwarira mu rugo, ariko bagaca mu rihumye inzego z’ubuzima bakikomereza imirimo yabo nk’uko bisanzwe.

    Bitewe n’uko aba barwayi nta bimenyetso ahanini baba bafite bituma bakomeza kugenda hirya no hino ntacyo bikanga kuko usanga amakuru y’uko banduye COVID-19 aribo baba bayazi gusa, byagaragaye ko uku kwidegembya bivamo gukwirikwiza iki cyorezo mu bandi.

    Mu gukemura iki kibazo kuri ubu amakuru y’abanduye COVID-19 azajya amenyeshwa abayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo hatagira ukomeza gukwirakwiza iki cyorezo.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) Dr. Nsanzimana Sabin, yatangaje ko byagaragaye ko hari abarwayi ba COVID-19 bakurikiranirwa mu rugo barenga ku mabwiriza bahabwa bitewe n’uko ntawe ubazi.

    Yagize ati: “Umuntu bamubwiraga bati urarwaye jya mu rugo, ariko akabirengaho kuko nta camera iba imuri hejuru akigendera. Uhereye ubu uzajya yandura COVID-19 azajya amenyeshwa abajyanama b’ubuzima, abayobozi b’isibo ndetse n’abayobozi b’umudugudu atuyemo babe bazi ngo kanaka ararwaye ntagomba gusohoka.”

    Yongeyeho ko urwaye COVID-19 azajya yambikwa isaha akazayikuramo yarakize.

    Mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi ba COVID-19 basaga ibihumbi 11, ndetse imaze guhitana abagera ku 153.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Imyirondoro-y-abanduye-COVID-19-igiye-kujya-imenyekanishwa-mu-buyobozi-bw

  • Isaha yo ku kuboko nkimwe mu biranga umuntu urwaye Covid-19 “Dr Nsanzimana Sabin”. #rwanda #RwOT

    Mugihe imibare yabandura Covid-19 ndetse nabo ihitana ikomeza kwiyongera niko leta ikomeza gushaka ahaturuka igisubizo mu kugabanya ubwo bwiyongere. Ubwo inama y’abaminisitiri yateranaga kuri uyu wa kabiri, mu myanzuro yafatiwemo ni uko umujyi wa Kigali washyizwe muri gahunda ya Guma murugo mugihe kingana n’ibyumweru bibiri.

    Nubwo hagiyeho izo ngamba haracyashakishwa ubundi buryo bwose bwatuma iki cyorezo kigabanya umuvuduko.

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko byagaragaye ko hari abarwayi ba COVID-19 bakurikiranirwa mu rugo barenga ku mabwiriza bahabwa bitewe n’uko ntawe ubazi.

    Yagize ati 'Umuntu bamubwiraga bati urarwaye jya mu rugo, ariko akabirengaho kuko nta camera iba imuri hejuru akigendera. Uhereye ubu uzajya yandura COVID-19 azajya amenyeshwa abajyanama b’ubuzima, abayobozi b’isibo ndetse n’abayobozi b’umudugudu atuyemo babe bazi ngo kanaka ararwaye ntagomba gusohoka.'

    Aha ni naho yahereye avuga ko uretse no kuvuga imyirondoro y’abarwayi hagiye kujyaho uburyo umurwayi wa COVID-19 azajya yambikwa isaha akazayikuramo migihe bigaragara ko yakize neza.

    Kuva icyorezo cya Corona cyagera Mu Rwanda hamaze kugaragara abarwayi ba COVID-19 basaga ibihumbi cumi na kimwe 11000, abandi bagera kuri ijana na mirongwitanu na batatu 153 bamaze guhitanwa na Covid-19

    Hari bamwe mu baturage bagizweho ingaruka na Covid-19 batangarije Radio Rwanda ko ntamuntu ukwiye gucyerensa Corona kuko irahari kandi yica nabi.

    Bagabo John

    Source : https://www.imirasire.rw/?Isaha-yo-ku-kuboko-nkimwe-mu-biranga-umuntu-urwaye-Covid-19-Nsanzimana-Saben

  • Umubiri w’umusirikare wa RDF waguye muri Centrafrique wageze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    RDF ivuga ko abayobozi bayo hamwe n’abo mu muryango wa nyakwigendera bakiriye umubiri we ku kibuga cy’indege i Kanombe.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mutarama 2021, uyu musirikare w’u Rwanda n’uw’u Burundi bari babanje kunamirwa na bagenzi babo bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique.

    Sgt Nsabimana yishwe tariki 13 Mutarama 2021 mu gitero cy’inyeshyamba zishaka guhirika ubutegetsi muri Centrafrique.

    Ubuyobozi bwa RDF bwongeye kwihanganisha abo mu muryango n’inshuti ba nyakwigendera.

    Biteganyijwe ko Sergeant Nsabimana Jean D’Amour azashyingurwa mu irimbi rya Gisirikare riherereye i Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

    MURI CENTRAFRIQUE

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Umubiri-w-umusirikare-wa-RDF-waguye-muri-Centrafrique-wageze-mu-Rwanda

  • Mu kwa 02 u Rwanda ruzakira inkingo za mbere za COVID-19 rwatumije #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko ku ikubitiro u Rwanda rwatumije inkingo zikenewe guhabwa iby’iciro by’ingenzi zingana na miliyoni imwe.

    Yagize ati 'Turazitegereje ariko vuba cyane zizaba zahageze, twizeye ko muri Gashyantare cyangwa mbere yaho gato tuzaba twatangiye gukingira ikiciro cya mbere.'

    Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutumiza imashini zikonjesha zizifashishwa mu kubika ubwoko bw’inkingo zose za COVID-19 ndetse yanatangaje ko yiteguye kuzakira.

    Dr Nsanzimana avuga ko u Rwanda rutiteguye gusa kwakira ziriya nkingo zizaza ku ikubitiro ahubwo rwiteguye no guhita ruziha abazahita bakingirwa.

    Yavuze ko ibikorwa byo gukingira Abanyarwanda bishobora kuzakorwa mu gihe cy’imyaka ibiri kuko bizakorwa mu byiciro binyuranye.

    Avuga ko hifuzwa nibura gukingirwa 60% by’Abanyarwanda kugira ngo nibura bizere ko iki cyorezo bagihashya kandi ko iki gikowa kizatwara miliyoni 124 USD.

    Dr Nsanzimana wagarutse ku bwoko bw’inkingo z’iki cyorezo zakorewe mu nganda zinyuranye ariko ko izatumijwe n’u Rwanda ziganjemo izatunganyirijwe ku mugabane w’u Burayi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Mu-kwa-02-u-Rwanda-ruzakira-inkingo-za-mbere-za-COVID-19-rwatumije

  • Dore igitangaza! Umwana w' imyaka 7 gusa atwara indege [Amafoto] #rwanda #RwOT

    Shema Graham ni umwana w'Umugande w'imyaka 7 y'amavuko gusa, ariko amaze gutwara indege yo mu bwoko bwa Cessna 172 inshuro eshatu mu gihe cy'imyitozo.

    Bitewe n'uko bidasanzwe kubona umwana ungana atya atwara indege, bamwe bamuhaye izina rya Captain risanzwe rihabwa abapilote (abatwara indege) babigize umwuga.

    Nk'uko Radio Ijwi rya Amerika (VOA) yabitangaje tariki 1 Mutarama 2021, Shema yagize amatsiko yo gutwara indege ubwo yari afite imyaka 3 y'amavuko.

    Icyo gihe yakiniraga yahanze y'inzu ya nyirakuru muri Kampala, abona indege ya Polisi ya Uganda igurukira hafi yo ku butaka nk'uko nyina, Shamim Mwanaisha usanzwe ari umukozi mu by'igendo yabisobanuye.

    Mwanaisha yagize ati: 'Hari icyo byakanguye mu bitekerezo bye.'

    Mu 2019, Shema yatangiye kwiga amasomo yo gutwara indege, yaba ari mu rugo akiga bimwe mu bice bigize indege n'amagambo yihariye ajyanye n'iby'indege.

    Byageze aho agirirwa icyizere, atangira gutwara indege ku nshuro ya mbere muri Mutarama 2020, ari kumwe n'umwigisha we usanzwe umuherekeza, Simon Bruno.

    Kuri iyi nshuro, Shema yabwiye VOA ati: '[Bwa mbere] numvise meze nk'inyoni iguruka mu kirere'

    Simon Bruno we yavuze ko abona Shema nk'umuntu uzaba umupilote wihariye, ati: 'Captain Shema mubona nk'umupilote wihariye, uzaba icyitegererezo ku bakiri bato. Ni umuntu uzi gutwara, wita cyane ku byo gutwara indege.'

    Shema nk'uko abivuga, afite inzozi zo kuzaba umupilote w'umwuga no kujya atembera mu isanzure. Umuntu w'icyitegererezo we ni umuherwe Elon Musk washinze akaba anayoboye ikigo Space X gikora ibyogajuru.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/21/dore-igitangaza-umwana-w-imyaka-7-gusa-atwara-indege-amafoto/

  • Dr José Chameleone yatashye imbokoboko mu matora ya Meya wa Kampala #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Joseph Mayanja wamamaye mu muziki wa Uganda nka Dr José Chameleone, yakubiswe inshuro ataha amara masa mu matora ya ba Maya b'imijyi yahatanagamo nyuma yo gutsindwa arushwa cyane.

    Chameleone yari mu bakandida 11 bahataniraga umwanya wo kuba Meya w'Umujyi wa Kampala usanzwe ari Umurwa Mukuru wa Uganda.

    Ni umwanya yari ahataniye n'abarimo umuhanzi Ragga Dee cyo kimwe na Erias Lukwago usanzwe ari umuyobozi w'uriya mujyi, ari na wo waje kuwegukana muri manda ya gatatu yikurikiranya.

    Erias Lukwago wo mu Ishyaka Forum For Democratic Change, yegukanye uriya mwanya aba Meya wa kampala, nyuma yo gutorwa ku majwi 194,592.

    Uwamuguye mu ntege ni Nabillah Naggayi Sempala wo mu Ishyaka National Unity Platform wagize amajwi 60,082 mu gihe uwa gatatu yabaye umuhanzi Ragga Dee wo mu Ishyaka NRM wagize amajwi 23,388.

    Dr José Chameleone wiyamamaje nk'umukandida wigenga, yagize amajwi 12,212, akurikirwa n'uwitwa Charles Senkubuge wagize amajwi 2,355.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/21/dr-jose-chameleone-yatashye-imbokoboko-mu-matora-ya-meya-wa-kampala/

  • Ushobora gusiga ikikwirukaho, ariko ntiwasiga ikikwirukamo. Abajenosideri isi yababanye nto, bahora bikanga kugarurwa mu Rwanda.Nta gahinda nko kwikanga gusubira iwanyu! #rwanda #RwOT

    Amakuru yizewe ava mu bihugu bahungiyemo aravuga ko  ubu  abajenosideri kabombo, barimo Agatha Kanziga, Gen Maj  Aloys Ntiwiragabo, Col Phénéas Munyarugarama, Lt Col Augustin Rwamanywa, Marcel Sebatware n'abandi ba ruharwa, bahahamutse, bikanga ukuboko k'ubutabera. Umwirabura wese babonye bamwitiranya n' Umunyarwanda uje kubasubioza I Rwanda.

    Byageze n'aho baraga imitungo ababakomokaho, kuko bumva igihe icyo aricyo cyose batabwa muri yombi. Ubwoba bwarushijeho kubataha ubwo Felisiyani Kabuga yacakirwaga, Paul Rusesabagina yibonye mu Rwagasabo, Gen Mudacumura aguye Igihugu igicuri. Ni bya bindi ngo nta mutekano w'umunyacyaha, n'iyo yaba yumva akingiwe ikibaba n' ibikomerezwa, umutima mutindi ntumuha gutuza. Nta mahoro na mba, amahano bakoze ahora abashinja. Agatha kanziga we ngo baherutse gutesha agiye kwiyahura.Abajenosideri isi izabaha isomo.

    Nubwo hari abamaze kugera aho bibwira ko ari kure hashoboka, isi yaranze ibabana nto. Bikanga buri kanya bari I Mageragere cyangwa I Mpanga. Bahora basega impamba, kuko batazi umunsi n'isaha. Babunza akarago, ntaho barara kabiri, ni nka Gahini amaze kwica mwene se, Abeli.  Abakirushya iminsi bo bahisemo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bajijisha amahanga, ngo bucye kabiri. Imizindaro yabo  nka Judi Rever, umugore utagira kirazira, n' umugome  Fillip Reyntjens utasinzira adasize uRwanda icyasha, bararushywa n' ubusa, nyir' umuzingo niwe uzi uburemere bwawo.

    Abajenosideri bazi ubukana bw'ibyaha bakoze. Abana b' interahamwe bibumbiye mu kishwe JAMBO Asbl bararwana intambara idashoboka yo gutagatifuza amashitani, bakibagirwa ko amaraso asama. Barahomera iyonkeje , kuko aho barwanaho bo bazi neza icyo umuhanga yahanuye, ati:' Tout se paie ici bàs'.Ibyo wakoze byose ku isi, uzabyishyurwa utarahava.

    Dore noneho n'ibyaha muranabyongera nk'aho ibyo musanganywe byo biboroheye. Keretse rero niba kujya mu mitwe y'iterabwoba,FDLR n'iyindi idasiba kubamarisha, mwarabonye ariyo nzira yihuse yo guha Imana icyiru, ariko kwiyahura nabyo ni icyaha! Bajenosideri mbabwire, ibigarasha birabashuka ngo muhuje ibibazo, ariko byo nta Jenoside inajejetaho.

    Kayumba Nyamwasa, David Himbara, Théogène Rusangwa n'ibindi bisambo bizaregwa kutanyurwa, ubugambanyi n'ubusahiranda, ariko mwe  mwahemukiye  n'abo mubyara, kuko mwabasize ikimwaro bazasazana. Isi nimuyimarishe ibirenge, ariko  usiga ikikwirukaho,ntusiga ikikwirukamo. Amaherezo y'inzira….?Muri bakuru mwiyuzurize.

    The post Ushobora gusiga ikikwirukaho, ariko ntiwasiga ikikwirukamo. Abajenosideri isi yababanye nto, bahora bikanga kugarurwa mu Rwanda.Nta gahinda nko kwikanga gusubira iwanyu! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ushobora-gusiga-ikikwirukaho-ariko-ntiwasiga-ikikwirukamo-abajenosideri-isi-yababanye-nto-bahora-bikanga-kugarurwa-mu-rwanda-nta-gahinda-nko-kwikanga-gusubira-iwanyu/

  • Shaddyboo yavuze icyo azaha abasore b’Abamavubi nibatwara CHAN2020 #rwanda #RwOT

    Yatangaje ibi nyuma y’uko hari abandi banyarwanda bashyiriyeho intego ikipe y’Igihugu barimo Kakooza Nkuriza Charles alias KNC wemeye ko azaha buri mukinnyi w’Amavubi ndetse n’abo bari kumwe 100 USD mu gihe iyi kipe y’u Rwanda yatsinda Maroc bazakina kuri uyu wa Gatanu.

    Shadia Mbabazi alias Shaddyboo na we yahise yinjira mu bashyiriyeho intego ikipe y’Igihugu, atangaza ko aya mafaranga yemewe na KNC we azayakuba inshuro 20 mu gih Amavubi yakwegukana igikombe.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Shaddyboo yagize ati 'Amafaranga Sadate na KNC batanze njye nzayakuba inshuro 20, Amavubi natwara CHAN2020.'
    Uyu mugore uzwiho udushya no gushyushya imbuga nkoranyambaga, yakomeje avuga ko mu gihe Amavubi yagera ku mukino wa nyuma na bwo atazabavaniramo aho.

    Ati 'Nashyika kuri 'Finale’ gusa ntatware igikombe nzakuba inshuro 10.'

    Ikipe y’Igihugu Amavubi imaze gukina umukino umwe yahuyemo na Uganda ifite inota rimwe kuko banganyije mu gihe iri tsinda C arimo, riyobowe na Maroc bazakina kuri uyu wa Gatanu yo yamaze gutsinda Togo ku mukino wa mbere wo mu matsinda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Shaddyboo-yavuze-icyo-azaha-abasore-b-Abamavubi-nibatwara-CHAN2020

  • S.Africa : Minisitiri muri Perezidansi yishwe na COVID-19 #rwanda #RwOT

    Perezida Cyril Ramaphosa wanyujije ubutumwa bwe kuri Twitter avuga iby’urupfu by’uyu muyobozi wapfuye afite imyaka 62 y’amavuko, yavuze ko Igihugu cye kibabajwe no kubura uyu mugabo wapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

    Yagize ati 'Ibitekerezo cyacu n’amasengesho tubyerekeje ku muryango we ku bw’aka gahinda barimo muri ibi bihe.'

    Cyril Ramaphosa kandi yaboneyeho kuvuga imyato uyu nyakwigendera agira ati 'Yari umuyobozi w’intangarugero akaba yarabaye impirimbanyi y’igihe kirekire y’ukwishyira ukizana na Demokarasi.'

    Yavuze ko Mthembu yabaniraga neza abo bakoranaga ku buryo kumubura ari igihombo ku gihugu cyose.

    Minisitiri Mthembu bamusanzemo COVID-19 ku wa 11 Mutarama 2021 ubwo yatangiraga kugaragaza ibimenyetso byayo.

    Mthembu warwanyije ivanguraruhu ryabaye muri kiriya gihugu rizwi ka Apartheid, yabaye umuvugizi w’ishyaka rya RNC ku bwa nyakwigendera Nelson Mandela kuva mu 1995 kugeza mu 1997 yongera gufata izi nshingano muri 2009-2014.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/S-Africa-Minisitiri-muri-Perezidansi-yishwe-na-COVID-19