Category: Uncategorized

  • Kamonyi: Umuturage yishwe n'inkoni yakubiswe n'abantu 8, barimo abanyerondo bahise batoroka #rwanda #RwOT

    Abineza Cyprien, umuturage w'imyaka 31 aherutse gufatwa n'abanyerondo mu Murenge wa Musambira, Akagari ka Rukambura mu gitondo cyo kuwa 17 Mutarama 2021, baramukubita, bamugejeje aho bakekaga ko yibye nabwo arakubitwa kugeza apfuye. Hahise hafatwa abantu 5 b'abakozi b'ahakekwa ko yibye, nyuma haza gufatwa abanyerondo 2 mu gihe uwa 3 agishakishwa.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Rukambura, Usengimana Kalisa yabwiye intyoza.com ko abanyerondo 3 aribo bafashe uyu Abineza, aho bikekwa ko bagize uruhare mu kumukubita, nyuma banamushyikiriza abo bakekaga ko bibye baramukubita kugeza apfuye.

    Abantu umunani, barimo batanu b'abakozi b'umugabo witwa Munyeshuri Faustin ukora ubuhinzi n'ubworozi, ari naho uyu Abineza bikekwa ko yari yibye inanasi yafashwe yikoreye, ukongeraho abanyerondo 3 nibo bikekwa ko bamwicishije inkoni.

    Gitifu Kalisa wa Rukambura, ku mugoroba w'uyu wa 21 Mutarama 2021, yabwiye intyoza.com ko abanyerondo babiri muri 3 bafashwe bakaba bafunze, mu gihe undi wa gatatu yatorotse ntawe uzi aho ari. Avuga kandi ko abakozi 5 ba Munyeshuri bahise bafatwa bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry'uyu muntu.

    Gitifu, avuga ko abanyerondo bafatiye uyu Abineza ahitwa Mugaperi ho mu kagari ka Buhoro barindiraga umutekano, baramumanukana bamujyana aho bakekaga ko yibye inanasi bamufatanye mu mufuka. Akubitirwayo kugera yishwe n'inkoni.

    Soma hano indi nkuru bisa;Kamonyi-Musambira: Umuturage yicishijwe inkoni azizwa inanasi yafatanwe

    Mu gihe ubu bugome bwo gukubita umuntu kugeza yishwe n'inkoni bwabaye mu gitondo cyo kucyumweru, abanyerondo babiri muri batatu bafashwe kuri uyu wa kabiri mu gihe undi umwe wa Gatatu agishakishwa. Nyakwigendera Abineza, yashyinguwe kuri uyu wa gatatu Tariki 21 Mutarama 2021.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-umuturage-yishwe-ninkoni-yakubiswe-nabantu-8-barimo-abanyerondo-bahise-batoroka/

  • Ubuzima bw’ubukristo bujya kumera nk’ibihe 3 imineke inyuramo #rwanda #RwOT

    Imineke ntabwo itangira ari yo, ahubwo kiba ari igitoki cy’amakakama. Uko ni ko umuntu ahamagarwa yuzuye ubusharire bw’imirimo ya kamere.

    “Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, no kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana”. Abagalatiya 5: 19-21

    Imineke inezeza buri wese, ariko kugira ngo iboneke barayitara igashya. Uku ni ko ubuzima bw’ubukristo bumera, umuntu agenda ahinduka ku ngeso kugeza ubwo azera imbuto z’Umwuka zinezeza buri wese.

    Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana. Abagalatiya 5: 20-22

    Imineke iyo ititaweho ngo uyirinde irabora. Ubuzima bw’ubukristo bisaba kubwitaho kugira ngo Satani atagusubiza inyuma ukagwa, ugata agaciro imbere y’Imana n’abantu.

    Abaheburayo 12: 15 haravuga ngo' Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw’Imana, kandi hatagira umuzi wo gusharira umera ukabahagarika imitima abenshi bagahumana, kandi hatabaho umusambanyi cyangwa ukerensa iby’Imana nka Esawu, waguranye umurage we w’umwana w’imfura igaburo rimwe. Kuko muzi yuko hanyuma ubwo yashakaga kuragwa umugisha atemerewe, kuko atabonye uko yihana nubwo yabishakaga cyane arira”.

    Dufatanye gutekereza, muri ibi bihe bitatu imineke inyuramo uri mu kihe gice?, Imana idufashe dusobanukirwe igice itwifuzamo.

    Subira muri iri sengesho” Data mu izina rya Yesu, turasenze ngo ubuntu bwawe bubane natwe. Buri wese umushoboze gukira amakakama ya kamere, ingeso za kamere zishire mu buzima bwe. Uduhe kwera imbuto zinezeza Imana n’abantu kandi uturinde ibitwangiza, udushoboze guhagarara ahakwiriye kugira ngo ubushake bwawe buze mu buzima bwacu. Mu izina rya Kristo Yesu, Amena!”

    Inyigisho yateguwe, inatambutswa na Pasiteri Desire Habyarimana kuri Agakiza Tv

    Umva hano iyi nyigisho

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuzima-bw-ubukristo-bujya-kumera-nk-ibihe-3-imineke-inyuramo.html

  • Intambwe zagufasha gukira ibikomere wagiriye mu rushako #rwanda #RwOT

    Muri iki gihe benshi bakomerekeye mu rushako ari nabyo byangiza ireme ry’umuryango buri munsi aho usanga ubutane (divorce) n’imfu zitunguranye byiyongera mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi. Iki si igihe cyo kugereka akaguru ku kandi ngo dutuze, ahubwo ni ngombwa kumenyesha abantu uburyo bwo gukira ibyo bikomere bityo tukagira umuryango uzira induru.

    Mu kiganiro Lambert BARIHO ukora umurimo wo gufasha abantu gukira ibikomere by’umutima yagiranye n’Agakiza TV, yasobanuye intambwe zafasha abantu gukira ibikomere bagiriye mu rushako.

    1. Kwemera ko wakomeretse

    Abantu benshi tubayeho duhakana ibiri mu mitima yacu, tubayeho turi ba hishamunda, dufite ishusho tugaragariza abandi nyamara tubizi ko turi gushira kandi umuco wacu nawo ubidufashamo, aho batubwira ko imfura ishinjagira ishira. Hari igihe mu rugo abantu baba ari inkomere ariko bakagaragaza ko nta kibazo gihari, ariko intambwe ya 1 yo gukira ni ukwemera ko wakomeretse.

    2. Kujonjora ibihari

    Mubyukuri umuntu akwiye gutandukanya we ubwe, uwo bashakanye ndetse n’urushako. Mu rushako buri akwiye kwibaza ati 'Ese mu byabaye byose uruhare rwanjye ni uruhe? Ese njye nakomeretse bingana iki? Ese uruhare rwa mugenzi wanjye ni uruhe? Ese inshingano zanjye ni izihe?' Ingorane ibaho ni uko abantu bakomerekera mu rushako ugasanga bibahaye uburenganzira bwo kureka inshingano zabo ariko bakwiye gufatanya kubiha umurongo.

    3. Kwizera

    Aha kwizera gukubiye mu ngingo ebyiri

    Kwizera ko gukira bishoboka:Hari igihe umuntu abaho adafite icyizere cyo gukira. Iyo wamaze kwishyiramo ko gukira bidashoboka, ni ubundi ntabwo wakira. Icyo dukeneye mu rugendo rwo gukira ni ukwizera.

    Kwizera Imana ko ifite ubushake n’ubushobozi bwo kugukiza: Ukwiye kwizera Imana ko yagushyize mu rushako n’ubwo waba warahuriyemo n’ibibazo ariko ukwiye kwizera ko Imana yifuza kugukiza kandi ibishoboye.

    4. Kwigira kuri Yesu nk’inkingi yo gukira ibikomere byo mu muryango

    Hari ibintu by’ingenzi dukwiriye kwigira kuri Yesu bikatubera umusemburo mwiza wo gukira ibikomere byo mu rushako:

    1. Kubabarira

    Iki ni kimwe mu bintu byagufasha gukira ibikomere wagiriye mu rushako. Iyo utarababarira uba umeze nk’aho uwaguhemukiye (uwo mwashakanye, umuryango washatsemo, abana, abaturanyi n’abandi.) Uba umeze nk’aho batuye mu mutima wawe, uba umeze nk’aho uhora ubikoreye, ariko Yesu arakubwira ngo bababarire. Mubyukuri ntibivuze ko bahindutse abere ariko bivuze ko wabajyana kumusaraba wa Yesu, ukavuga ko ushaka kuruhuka kuri abo bantu ukareka gukomeza kubikorera kuko kutababarira bitugiraho ingaruka mbi.

    'Kuko nimubabarira abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe, Ariko nimutababarira abantu, na So na we ntazababarira ibyaha byanyu (Matayo 6:14-15)

    2. Kwihana

    Abenshi iyo twakomeretse dukunze kwigira ba miseke igoroye maze agahinda kacu kakatwibagiza ko natwe dushobora kuba dufite uruhare mu byabaye. Kwihana rero bisobanura ngo buri wese yirebeho avuge ati: 'Harya biba njyewe nabyitwayemo nte?' Aha ubonera ho umwanya wo gusaba imbabazi mugenzi wawe bityo amahoro agataha mu muryango wanyu.

    3.Gusuka umubabaro wawe kuri Yesu

    Mubyukuri ibintu Bibiliya ikunda kuvuga kuri Dawidi ni uko yabwizaga Imana ukuri. Ikintu cy’ingenzi Dawidi arusha benshi, ni ugusuka umubabaro we imbere y’Imana. Iyo usomye Zaburi usanga yarabwizaga Imana ukuri ati 'Ndababaye, mfite agahinda…' Ndetse yavugaga n’ibyo yifuriza abanzi be. Ibi nibyo byabaga bimwuzuye akabisuka imbere y’Imana.Iyo yamaraga kuvuga ibyo agahura na Sawuli yamugiriraga impuhwe kuko umubabaro wabaga washize mu mutima we yawusutse imbere y’Imana.

    Iyo tutabwiye Yesu umubabaro wacu maze tugahura na wawundi wadukomerekeje, duhita dutangirira aho twari tugeze kuko tutarasuka umubabaro wacu imbere ya Yesu, ariko Dawidi ni cyo yaturushaga yahura na Sawuli bamubwira ngo amutere icumu dore Imana iramukugabije akavuga ati: 'Nabasha nte kubangurira ukuboko kwanjye uwo Imana yasize?' Ibi byose byaturukaga mu kuba yasutse umubabaro we imbere y’Imana. Niyo mpamvu Bibiliya idukangurira kwikoreza Uwiteka amaganya yacu.

    4. Kwemerera Imana ikavugurura imitekerereze yacu

    Hari igihe iyo wakomeretse bikuremamo ingengabitekerezo mbi maze ukajya urebera abantu mu gice kimwe gusa, ariko iyo wemereye Imana ukayibwira uti 'Uyu muntu wampemukiye nifuza kumubona nk’uko wowe umubona' Icyo gihe Imana iraguhindura ukamugirira impuhwe ndetse ukamwihanganira.

    Muri macye izi ntambwe zavuzwe haruguru zagufasha gukira ibikomere byo mu rushako ariko hari igihe biba ngombwa ko umuntu yumva birenze ubushobozi bwe agakenera ubufasha aribwo akwiye kwiyambaza abapasiteri, abashumba, bamwe mu bagize umuryango, abajyanama mu by’ubuzima bwo mu mutwe n’ihungabana n’abandi batandukanye bakaba bamuha ubufasha.

    Source: agakiza tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Intambwe-zagufasha-gukira-ibikomere-wagiriye-mu-rushako.html

  • Ibyo umurwayi wa asthma akwiye kurya n’ibyo abujijwe #rwanda #RwOT

    Abahanga bavuga ko asthma ari indwara idakira irangwa no guhumeka nabi biterwa no kwibasirwa na bagiteri mu bihaha, rimwe na rimwe ishobora koroha cyangwa gukomera bitewe n’imirire nk’uko impuguke zibivuga.

    Nubwo nta byo kurya byihariye birinda iyi ndwara, ubushakashatsi bukunze kwerekana ko hari ibiryo byihariye bishobora kwangiza imiterere yayo cyangwa bikongerera amahirwe yo kuyirwara.

    Abahanga mu by’imirire hamwe n’abakora umwuga w’ubuvuzi batanga inama ko hari ibiryo bimwe na bimwe abantu barwaye asima bagomba kwirinda, ibyo kurya bishobora kongera ndetse bigafasha ibimenyetso bya asima gukura no kwiyongera.

    Kamanzi, umuyobozi w’ikigo kigenga cyita ku mirire (AmazonNutrition Cabinet Center) i Remera, agaragaza ibiryo n’ibinyobwa by’ingenzi abantu barwaye asima bashobora kwirinda kuko bishobora kongera indwara.

    Kamanzi avuga ko ibiryo birimo isukari yoroshye (simple sugar) byongera ururenda (mucus) mu myanya y’ubuhumekero, bishobora gutera ikibazo cyo guhumeka.

    Agira ati:”Ibiribwa birimo isukari yoroshye (simple sugar) akenshi bituma habaho kwivanga kw’imyuka mu nzira z’ubuhumekero, kubera ko iyo ibyo biryo bifashwe, ingirabuzimafatizo z’umubiri zitangira kubyimba, hanyuma bikabuza amaraso gutembera neza”.

    Isukari yoroheje Kamanzi asaba abarwayi ba asima kwirinda iboneka mu mutobe utunganirizwa mu ruganda, soda, shokora (chocolate), biscuit (ibisuguti) n’ingano, n’ibindi byongera ururenda (mucus) mu manya y’ubuhumekero.

    Ibiribwa bikomoka ku nyamaswa

    Arasaba kandi abantu barwaye iyi ndwara kwirinda ibiribwa bikomoka ku nyamaswa kuko byuzuye amavuta kandi bisiga ururenda (mucus) mu muhogo.

    Ati: “Ibiribwa bimwe na bimwe bikomoka ku nyamaswa byuzuye ibinure byongera ururenda mu muhogo bikangiza inzira z’ubuhumekero. Muri byo harimo inyama n’amata bikiri bishyashya, n’ibindi.'

    Usibye ibiryo, anasaba abantu gutekereza ku bindi bidukikije nk’ikirere, abasaba kwirinda ikirere kirimo umuyaga, ikirere cyuzuye ubukonje, imvura no kunywa itabi. Ibi nabyo biri mu bidukikije.

    Chance Mukasekuru, umuforomokazi mu kigo nderabuzima cya Remera, arasaba abarwayi ba asima gufata vitamine iboneka mu biribwa kugira ngo bagure inzira z’ubuhumekero.

    Asobanura agira ati: 'Vitamine iboneka mu biribwa, cyane cyane imbuto n’imboga, nka epinari, karoti n’imbuto z’ibihaza, ni kimwe mu biribwa bifasha kwagura inzira z’ubuhumekero no kugabanya ururenda rutera ibibazo mu myanya y’ubuhumekero'.

    Mu binyobwa, Mukasekuru arasaba abarwayi gufata ikawa kuko: 'Cafeine ishobora gufungura inzira zijyana umwuka wo guhumeka mu bihaha mu gihe cy’amasaha agera kuri ane, ibyo bikaba bishobora kugabanya ibimenyetso bya asima nko gusemeka, gukomera mu gatuza no kunanirwa guhumeka.'

    Ku bijyanye n’izindi ngorane, Kamanzi usanzwe ari inzobere mu bijyanye n’imirire ndetse n’ubuvuzi, arasaba abantu kujya kwisuzumisha kwa muganga.

    Yakomeje agira ati: “Hariho ibizamini byinshi dukora, iyo indwara ikabije, dushobora gukora imiti ivura imirire mibi kugira ngo twirinde izindi ngaruka ziterwa n’indwara.”

    Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru Nutrition Reviews, ikinyamakuru cy’ubuvuzi, yerekana ko asima ikunze kugaragara mu bantu bafite imibereho mike y’ubukungu cyane cyane ibihugu biri mu nzira y’amajyambere muri Afurika.

    Source: www.newtimes.co.rw

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibyo-umurwayi-wa-asthma-akwiye-kurya-n-ibyo-abujijwe.html

  • Menya byinshi kuri Silas wamenyekanye mu ndirimbo 'Ibya Yesu ni ku murongo' #rwanda #RwOT

    Ku bantu bakunda gukurikira umuziki uhimbaza Imana, bazi indirimbo ivuga ngo ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ ya Silas Nzabahayo. Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane mu biterane n’ibitaramo Silas yayiririmbyemo ndetse isubizamo abantu ibyiringiro byo kwihangana no gukomeza gutegereza isaha yo gukora kw’Imana badatshutse ngo bave mu masezerano.

    Silas yatangiye umuziki mu mwaka w’1996 ariko yinjira bwa mbere muri studio mu mwaka wa 2010. Mu mwaka wa 2015 ni bwo yatangiye kumenyekana. Kuva atangiye umuziki, amaze gukora indirimbo 25, ariko izo yashyize hanze ni 14, ibisobanuye ko afite indirimbo 11 zikiri muri studio, akaba yiteguye kuzishyira hanze mu minsi iri imbere.

    Silas Nzabahayo w’imyaka 43 y’amavuko ni umugabo wubatse, ufite umugore umwe n’abana batandatu. Avuga ko ari mukuru rwose, ati “Ndi mukuru, ndi muzehe”. Uyu mugabo uri mu bahanzi ba Gospel bakunzwe cyane muri iyi minsi, yabaye igihe kinini i Rukomo mu karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, ariko muri iyi minsi atuye mu karere ka Bugesera, naho ni mu Ntara y’Iburasirazuba.Ni umukristo mu Itorero rya ADEPR.

    Indirimbo abantu benshi bamuziho ni iyitwa ‘Ibya Yesu ni ku murongo’. Yavuze ko yayanditse mu 2014 ariko yatangiye kwamamara mu mwaka wa 2015. Ubwo yayandikaga ntabwo yari azi ko izamamara ngo igere ku rwego iriho ubu dore ko abantu banayimwitiriye, ubu aho anyuze hose bamwita ‘Ibya Yesu ni ku murongo’. Yavuze ko yatunguwe cyane no kubona iyi ndirimbo yamamara mu buryo bukomeye.

    Ati:”Nta n’ubwo nayihimbye nzi ko abantu bazayumva bikagenda kuriya cyangwa se ikagera kuri uri rwego igezeho. Ni ibintu byantunguye, gusa Umwuka w’Imana yari yampaye ariya magambo, kuyandika kuriya, kuba yarakunzwe bikanamviramo kwitwa ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ aho nyuze hose, ntabwo ibyo ngibyo nari mbyiteze.

    Silsa Nzabahayo umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana

    Zimwe mu ndirimbo amaze gukora ziri kuri album ye ya mbere yise ‘Ibya Yesu ni ku murongo’, harimo; Agakiza, Ejo, Gukiranuka, Irabemeje, Ni ku murongo (benshi bazi nka Ibya Yesu ni ku murongo), Yesu ni mwiza, Yesu ni umugabo, n’izindi. Muri izi ndirimbo zose, iyamamaye cyane ni ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ yanditse yisunze icyanditswe kiri muri Mariko 6:39-44 havuga inkuru y’igihe Yesu yahazaga abantu ibihumbi bitanu.

    Silas yavuze ko icyo gihe Yesu yagaburiye aba bantu 5,000 ari uko babanje kujya ku murongo, ati “Kandi iyo usomye neza ubisangamo. Itsinda rimwe ryabaga ririho abantu 100, irindi ririho 50, batyo batyo, kandi barariye barahaga, basagura intonga 12. Ubwo rero ni cyo cyatumye ndirimba iriya ndirimbo. Iriya ndirimbo nayikuyemo hariya, ariko nyisanisha n’ubuzima bw’abantu bwa buri munsi mu buryo bwo gusenga”.

    uw’inyuma, urava mu murongo kuzawugarukamo bizakurushya. Ako gahinda arakarora, ayo marira arayabona, iyo mitwaro yawe arayizi, ariko ibya Yesu bigira igihe, komera, uhore utuze. N’ubwo warira ugahogora ntibyamubuza gukurikiza nimero, ishavu ryawe n’umubabaro ntibyamubuza gukurikiza nimero, niba uri uwa 800 ntiyakugeraho mbere y’uwa 4, niba uri uw’1000 ntiwaza mbete ya 100.

    Niba ushaka kumva indirimbo “Ibya Yesu ni ku murongo” ya Silas Nzabahayo, kanda hano:

    source: inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Menya-byinshi-kuri-Silas-wamenyekanye-mu-ndirimbo-Ibya-Yesu-ni-ku-murongo.html

  • Ingaruka mbi z’amatara akunzwe na benshi mu birori #rwanda #RwOT

    Amatara yaka ahinduranya amabara(spot lights) ari mu bisigaye byitabwaho mu gutaka ahari bubere ibirori binyuranye, cyane ko iyo yaka ubona biryoheye ijisho. Mu tubyiniro, mu bitaramo, ndetse n’ahandi hari buhurire abantu benshi bizihiwe, mu bihatakishwa amatara yaka ubururu n’umutuku akunda kuba arimo.

    Aho yatatswe ubona ari ibintu bibereye ijisho cyane kubera urwo ruvangitirane rw’ amabara amurika, akenshi akaba yaka azenguruka cyangwa ari mu byerekezo bitandukanye asa n’ahererekanya urumuri.

    Nubwo biba bizana akanyamuneza ku mitima y’ababibona ndetse bigatuma bizihirwa kurushaho, bigaragazwa ko ayo matara agira ingaruka ku buzima.

    Smart Lighting ivuga ko ubusanzwe urumuri rw’itara rugira ingaruka mbi ku buzima bitewe n’ingano yarwo.

    Urufite ubwikube buri hagati ya 3Hz na 70Hz, rwongera ibyago byo kurwara indwara z’ubwonko, naho urugejeje ku 165Hz rugatuma umuntu aribwa umutwe, kumva atameze neza,ubuhumyi n’ibindi.

    Icyakora ubushakashatsi bwerekana ko urumuri rutugeraho rushobora kugera ku bwikube bwa 200Hz, ariko ingaruka zarwo ntizitugereho ku kigero kimwe. Ibituma izo ngaruka zitandukana birimo ibyiyumviro by’umuntu, ubwikube bw’urumuri, ubuziranenge n’ingano yarwo, ndetse n’amabara ruri kuzamo.

    Hagaragazwa ko urumuri ruri mu mabara y’ubururu n’umutuku ari rwo rugira ingaruka mbi cyane ku buzima bwa muntu, kuko amatara yaka muri ayo mabara akenshi akoresha ingufu z’amashanyarazi ziri ku bwikube buke.

    Nyamara usanga abenshi mu bataka ayo matara batabyitaho ngo nibura bagereranye ingano y’ingufu z’amashanyarazi ayo matara ari bukoreshe kugira ngo ataba intandaro y’uburwayi aho gufasha abanyabirori kwizihirwa.

    Hatangwa inama ko amatara yaka mu mabara by’umwihariko umutuku yajya ashyirwamo ingufu z’amashanyarazi zifite ubwikube buri hejuru ya 200Hz kugira ngo atagira ingaruka ku buzima.

    Ku rundi ruhande ariko hari ubushakashatsi buri gukorwa hasuzumwa akamaro k’urumuri ku buzima muri rusange, karenze ako dusanzwe tuzi ko kudufasha kureba neza no kutuboneshereza mu mwijima.

    Magingo aya hari ibimenyetso byamaze kugaragara byerekana ko urumuri ruri mu ibara ry’ubururu rugira uruhare mu kugena uko umuntu yiyumva, ndetse n’imikorere y’umubiri.

    Hagaragajwe kandi ko urumuri ruri ku gipimo cyiza rushobora gutuma umuntu akora akazi neza ndetse akagira umubano mwiza n’abandi bakorana, gukora abishyizeho umutima, kwihuta mu mitekerereze ye, ndetse rukaba rushobora kwifashishwa mu kuvura agahinda gakabije.

    Wakurikira n’iyi nyigisho: ngaruka mbi 6 ziterwa no gukoresha telefoni uri mu bwiherero.

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ingaruka-mbi-z-amatara-akunzwe-na-benshi-mu-birori.html

  • Ni gute nahindura ingeso mbi? #rwanda #RwOT

    Mu mibereho ya buri munsi duhora turwana intambara yo kureka ingeso mbi kuko niyo kamere muntu, nyamara Imana ishaka ko ikibi kidakwiye kutunesha ahubwo ari ngombwa kuneshesha ikibi icyiza. Kugira ngo ibyo tubigereho tugomba gufata umwanzuro wo kureka ikibi n’umutima wose.

    Intumwa Pawulo na we yabonye ko kunesha ingeso mbi bisaba kwiyemeza aho yavuze ko agambirira gukora ibyiza nyamara ibibi bikamutanga imbere. Natwe nk’abakristo ni ko bitugendekera, ariko kandi si igihe cyo kuba imbata y’icyaha, ahubwo birakwiye ko dufata ingamba zo kurandurana ingeso mbi n’imizi yazo.

    Mu buzima bw’urushako, guhindura ingeso mbi ukayisimbuza inziza nabyo bikunze kuba ihurizo kuri benshi, ariko iyo turebeye urugo mu mboni ya Bibiliya dusanga hari inama nyinshi z’ingirakamaro twakuramo zikatubera umusemburo wo gucika ku ngeso mbi.

    Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko mugandukira Umwami wacu, kuko umugabo ari we mutwe w’umugore we, nk’uko Kristo ari umutwe w’Itorero ari ryo mubiri we, ni na we Mukiza waryo. Ariko nk’uko Itorero rigandukira Kristo,abe ari ko abagore bagandukira abagabo babo muri byose (Abefeso 4:22-24).

    Tugiye kurebera hamwe zimwe mu ntambwe umuntu yakwifashisha agamije gusimbuza ingeso mbi inziza

    Mbere ya byose, menya ingeso ushaka guhindura:Nubwo ibi bisa nkaho bigaragara, ntabwo Wabasha guhindura ikintu utigeze umenya ko ari kibi cyangwa ko giteje ibibazo. Bisaba kubanza kwiga kuri iyo ngeso neza ukabifatira umwanya ndetse ukareba n’inyungu kuyihindura byakugiraho cyangwa byagirira umuryango wawe.

    Sobanukirwa neza impamvu ushaka guhindura iyo ngeso:Tugomba kwizera ko ikintu gikeneye guhinduka.Tugomba guhindura umutima, biganisha ku guhindura imyumvire, mbere y’uko duhindura imyitwarire. Gusobanukirwa no kwemezwa ni amavuta atwara moteri yo guhinduka.

    Garagaza intambwe zagufasha kurema ingeso nshya:Tangira gushyiraho intambwe nto ubona ushobora kubakiraho zikaguf asha gushyira mu bikorwa ingeso nshya. Ugomba gushyiraho gahunda nshya zikuganisha ku ntego zawe nshya.

    Itegure inzitizi uzahura na zo mu rugamba rwo guhinduka:Hamwe n’ingeso nshya twifuza gushyiraho zizazana inzitizi. Byaba inzitizi za buri munsi z’ubuzima, hari igihe utangira kubigereranya n’imyitwarire yawe ya kera,hari ikintu kizabangamira intego zawe nshya. Bisaba rero kwitegura ndetse no gufata gahunda nshya kugira ngo ubashe gucika ku ngeso yakuzengereje.

    Ishimire intsinzi yawe:Ugomba kwishimira intsinzi yawe. Ugomba kunyurwa n’impinduka naho zaba nto cyangwa nini kuko ni ikimenyetso cy’uko uri mu nzira yawe nziza yo kugera ku nsinzi. Uko ugenda uzamuka intambwe ku yindi, ugende ushyiraho izindi ngeso wumva ushaka guhindukaho ndetse ubifatanye no gusenga Imana kuko ibasha guhindura imitima yose.

    Muri macye guhinduka ku ngeso ntabwo ari ikintu cyo guhubukirwa, ahubwo bisaba kubitegurana ubushishozi n’ibyemezo bihamye byo gusimbuza ikibi icyiza. Muri urwo rugendo rwo guhinduka, nk’abakristo dukwiye kwemerera Yesu tukamusaba guhindura ingeso zacu bityo tukabasha kubaho ubuzima bunezeza Imana.

    Source: crosswalk.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ni-gute-nahindura-ingeso-mbi.html

  • Zimbabwe: Umugore wa Perezida Mnangagwa yiyemeje kwiyiriza asengera COVID-19 #rwanda #RwOT

    Umugore wa Perezida wa Zimbabwe, Auxillia Mnangagwa, yatangaje ko agiye kumara iminsi itatu atarya ibizwi nko kwiyiriza asengera icyorezo cya COVID-19.

    Auxillia Mnangagwa yasabye abandi bagore kwifatanya nawe muri aya masengesho yatangiye kuri uyu wa Kane akazayarangiza ku wa Gatandatu. Yasabye kandi abagore kuba ku ruhembe rw’ibikorwa byo kwirinda COVID-19 mu ngo zabo.

    Kugeza ubu Zimbabwe ni kimwe mu bihugu byibasiwe cyane na COVID-19 muri Afurika, aho imaze guhitana abantu 879 barimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga hamwe n’Ubucuruzi, Sibusiso Moyo, wapfuye mu minsi ishize. Abamaze kwandura iki cyorezo muri Zimbabwe barenga ibihumbi 29.

    Auxillia Mnangagwa agiye kwiyiriza iminsi itatu asengera COVID-19

    Reba n’iyi nyigisho: Umukoro wa buri wese muri 2021/ Inzego 4 z’urukundo || Pastor Desire H.

    Source: Igihe

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Zimbabwe-Umugore-wa-Perezida-Mnangagwa-yiyemeje-kwiyiriza-asengera-COVID-19.html

  • Amafaranga KNC na Sadate bemereye Amavubi yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umuherwe nyiri Radio & TV1 akaba n’umuyobozi wa Gosogi United, Kakooza Nkuriiza Charles[KNC], Munyakazi Sadate wabaye umuyobozi wa Rayon Sports na Desire Mbonabucya bemereye ikipe y’igihugu amafaranga ku mikino azatsinda muri CHAN 2020, bamwe ntibabyakiriye neza aho bavuga ko ari ukwifotoreza ku ikipe y’igihugu, ni mu gihe abandi babishimye bahamya ko ari igikorwa cya kigabo.

    Amavubi y’u Rwanda arabarizwa muri Cameroun aho yitabiriye Shampiyona y’Afurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo(CHAN2020), yatangiye tariki ya 16 Mutarama 2021 ikazasozwa tariki ya 7 Gashyantare 2021.

    U Rwanda ruri mu itsinda C na Uganda, Togo na Maroc. Umukino wa rwo wa mbere rwawukinnye tariki ya 18 Mutarama 2021 na Uganda banganya 0-0, uwa kabiri bazawukina ejo na Maroc ni mu gihe bazasoreza kuri Togo tariki ya 26 Mutarama 2020.

    Mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu abakinnyi b’u Rwanda bari muri iri rushanwa, aba bakinnyi bashyiriweho intego nibaramuka bitwaye neza.

    Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports, yari yashyiriyeho iyi kipe intego y’amadorali 100 kuri buri umwe nibaramuka batsinze Uganda. Ntabwo baje kubigeraho kuko banganyije 0-0.

    Desire Mbonabucya wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, yemereye aba bakinnyi miliyoni 5 mu gihe baba barenze amatsinda.

    Ku munsi w’ejo nibwo KNC yatangaje ko mu gihe Amavubi yatsinda Maroc ku mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, azatanga amadorali 100 kuri buri mukinnyi n’abagize staff technique yabo.

    Ibi bintu byo gushyiriraho intego Amavubi bikaba byafashwe mu buryo butandukanye aho bamwe babyemera abandi bakaba batabishyigikiye, ni kimwe mu bintu byiriwe bivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kane.

    Yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, umunyamakuru wa KT Radio, Niwemwiza Anne Marie yibajije niba KNC ugiye gutanga amafaranga mu Mavubi atari we uherutse kugabanya abakozi

    Ati' Harya uyu ntaherutse kugabanya abakozi, ngo kubera amikoro macye? None se ayo aha Amavubi arayakura he? Mu by’ukuri aba boss birukana abakozi kuko cash ziba zabuze cg ntibaba bakibacyeneye???'

    Iki gitekerezo cye nticyakiriwe neza cyane kuko bamwe bamubwiye ko arimo akoresha umutungo we atari uwa kompanyi, ni mu gihe abandi bavuze ko ari ukwirira amafoto.

    Uwitwa Vital Karangwa yagize ati' Ubanza witiranije TV1 na KNC! Ni byiza gutandukanya ibintu! Kandi ibi rwose ntaho bihuriye no guhagarika abakozi!Amaherezo wanamubona asengerera umuntu uti “Ni gute usengera warahagaritse abakozi!” Ikibazo cyaba kubahagarika mu buryo budakurikije amategeko ibindi ni ukumwibasira!'

    Deogratias Ukurikiyenyagasani ati' Wa mukobwa we niyo umuntu yaba acumbagira cg afite umushega w’igisebe, iyo agiye kwifotoza ahagarara neza! Reka yirire amafoto ayakunda kubi! Anyway kukwita wamukobwa we si indiscipline, iyo niyo mivugire mugihe uri kwicira ijisho mugenzi wawe!'

    Irahambaye ati' ubivuze neza ngo ni ukwifotoza kabisa uyu mujama kuba ataragiriye abakozi be impuhwe sinzi ko harimo ubumuntu tu,cg ni ugushakira hit ku Mavubi!'

    Yves Emmanuel Turatsinze ati' Kugabanya abakozi biterwa no kuba ntacyo bari kwinjiza. Umushahari ni ingurane y’ibyo umukozi yinjije, ntabwo ari impano umukoresha akura mu mufuka we agaha umukozi. Umufuka w’umukoresha ushobora kuba wuzuye ibindi bitari imishahara. Iyo ibyo gukora byabonetse barakora bakihemba'

    Salomon ati' Uretse nokubasezerera se Ikipe ye yo iracyari kumwe mumwanya woguhigira Amavubi yabanjebakabagarura hamwe akanakemura utubazo bafite, ubu NGO nuguhiganwa na Sadath ra, Ntimukamwishinge arashoboye!!!!'

    Cent Muhirwa ati' Ibi nabivuze guhera kare ntabwo amavubi ariyo akeneye izo cash kuruta abakozi be!!!Uzi kugaburira urundi rugo iwawe bucira isazi mu jisho amavubi yagorwa ngo na
    @shaddyboo__92 azabaha nibatwara #ChanTotal2020'

    Harya uyu ntaherutse kugabanya abakozi, ngo kubera amikoro macye? None se ayo aha amavubi arayakura he? Mu by’ukuri aba boss birukana abakozi kuko cash ziba zabuze cg ntibaba bakibacyeneye??? https://t.co/hMUNn3LwEK

    — NIWEMWIZA Anne Marie (@Annemwiza) January 20, 2021

    Umwamikazi wa Instagram mu Rwanda, Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddy Boo yifashishije na we Twitter yavuze ko amafaranga Sadate na KNC bemenye azayakuba inshuro 20 Amavibi naramuka azanye igikombe cya CHAN 2020 mu Rwanda.

    Ati' Amafaranga Sadate na KNC batanze njye nzayakuba incuro 20 #Amavubi natwara #CHAN2020 . Nashyika kuri Finale gusa ntatware igikombe nzakuba incuro 10.'

    Bamwe mu bavuze kuri ubu butumwa yatanze bagaragaje ko ababivuze babivuze bazi neza ko Amavubi atazabishobora bigoye, ni mu KNC we yamubwiye ko ashatse yaba ayakusanya kuko igikombe kiri mu Nzira.

    Hahahahaha ,yashake kuko arakizana https://t.co/0iWkwK9tqj

    — KNC – Kakoza Nkuriza Charles (@imfurayiwacu) January 20, 2021

    Uwitwa JMV avuga ku butumwa bwa Shaddy Boo ati' Ariko birababaje guhora wirata amafaranga uzatanga nakwatse na 2k zimvange mubihe nkibi ntuyampe pe gusa imana ijye iyaguha iguhe numutima utanga pe'

    Manirareba Uzziel ati' KNC-TV1, Sadate-MOGAZ, Shaddyboo-umunamba, ikinamba kirinjiza sasa rero'

    Bizimana Alphonse ati' Mwese twarabanye mushyira urukiramende nyine aho muzi ko batasimbuka kugirango mwikorere pub. Hazagire uvuga nemeye umubare uyu kuri match. Ndabaha igice mbere ya match nimuyitsinda mbage igice gisigaye nimutayitsinda mwihombere mutware 1/2.'

    Amafranga Sadate na KNC batanze njye nzayakuba incuro 20 #Amavubi natwara #CHAN2020 .
    Nashyika kuri Finale gusa ntatware igikombe nzakuba incuro 10 .

    — Shaddyboo (@shaddyboo__92) January 20, 2021

    Intego bashyiriyeho Amavubi ntiyakiriwe kimwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafaranga-knc-na-sadate-bemereye-amavubi-yarikoroje-ku-mbuga-nkoranyambaga

  • Umuhanzi Christopher mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi nyarwanda Muneza Christopher[Christopher], ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura nyina umubyara, Gahongayire Marie Mativitas.

    Amakuru y’urupfu rwa mama we yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane aho na bamwe mu bahanzi bagenzi be bagiye bamwifuriza gukomera bitewe n’ibihe bikomeye arimo byo kubura umubyeyi we.

    Amakuru avuga ko uyu mubyeyi yari amaze igihe arwaye ndetse yivuza, akaba yitabye Imana uyu munsi ku wa Kane tariki ya 21 Mutarama 2021.

    Christopher ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe kandi bakomeye, yagiye anyura imitima ya benshi bitewe n’indirimbo z”urukundo aririmba, yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Iri Joro’ n’izindi.

    Muneza Christopher yabuze umubyeyi we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-christopher-mu-gahinda-gakomeye