Category: Uncategorized

  • Abantu 9 bapfuye bazize Covid-19, mu gihe 310 bayibasanzemo #rwanda #RwOT

    Imbonerahamwe y'imibare itangazwa na Minisiteri y'ubuzima kuri uyu wa 21 Mutarama 2021, igaragaza ko mu masaha 24 ashize hari abantu 9 bishwe n'iki cyorezo, mu gihe ibipimo byafashwe basanze hari abantu 310 banduye iki cyorezo. Uyu niwo mubare w'abantu benshi bahitanwe n'iki cyorezo kugeza none.

    Dore uko iyi mbonerahamwe ibigaragaza;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/abantu-9-bapfuye-bazize-covid-19-mu-gihe-310-bayibasanzemo/

  • Hapfuye benshi kuva COVID yagera mu Rwanda, bose hamwe ubu ni 162 #rwanda #RwOT

    Aba bahitanywe n’iki cyorezo gikomeje gukaza umurego, barimo abagore bane ; uw’imyaka 80 w’i Karongi, hakaba ufite imyaka 61, uw’imyaka 43 na 32 b’i Kigali.

    Naho abagabo batanu barimo uw’imyaka 86 w’i Huye, ab’imyaka 75, 73 na 72 b’i Kigali n’uwa 58 wo mu Karere ka Rubavu.

    Kuri uyu wa 21 Mutarama 2021 kandi hagaragaye abarwayi bashya 310 mu gihe abakize ari 161.

    Ni ukuvuga ko abamaze gusanganwa iki cyorezo bose mu Rwanda ari 12 170 mu gihe abamaze kugikira ari 7 973 naho abo kimaze guhitana bakaba ari 162.

    Iyi mibare ikomeje gutumbagira mu gihe mu Rwanda bari mu cyumweru cya mbere cy’ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo zafatiwe mu nama y’Abaminisitiri wo ku wa Mbere w’iki cyumweru.

    Ni ingamba zasize Umujyi wa Kigali usubizwa muri gahunda ya guma mu rugo kuko ari wo wugarijwe cyane haba mu mibare y’abandura kimwe n’abahitanwa n’iki cyorezo.

    Muri iki cyumweru kandi u Rwanda rwakiriye umuti ugabanya ubukana bw’iyi ndwara ndetse Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kikaba cyaratangaje ko u Rwanda ruzakira inkingo za mbere rwatumije muri Gashyantare cyangwa mbere yaho gato.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Hapfuye-benshi-kuva-COVID-yagera-mu-Rwanda-bose-hamwe-ubu-ni-162

  • “Nabonye umusaruro ukomeye!” Ishimwe ry’umuhanzi Liza mu myaka 7 atangiye urugendo rw’agakiza #rwanda #RwOT

    Imyaka irindwi iruzuye neza umuhanzikazi Liza Kamikazi yinjiye byeruye mu ruhando rwo kuririmba umuziki uhimbaza Imana. Ni urugendo yatangiye mu buryo budasanzwe kuko yaruragije Imana mu masengesho y’iminsi 40.

    Umuhire Solange uzwi nka Liza Kamikazi wihebeye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kuri uyu wa 21 Mutarama 2021, nibwo yujuje imyaka irindwi amaze yakiriye agakiza.

    Kuri uyu munsi udasanzwe mu buzima bw’uyu muhanzi, yahise asohora amashusho y’indirimbo ya mbere yakoze kuva yinjiye mu muziki uhimbaza Imana yise 'Ndaje Data’.

    Liza Kamikazi ku itariki 21 Mutarama mu 2014, yatangiye amasengesho yo kwiyiriza no gusenga iminsi mirongo ine.

    Ni iminsi yahinduye ubuzima bwe, kuko yamenye Imana birushijeho; imukoreramo kugeza n’ubu!

    Nkuko tubikesha IGIHE.com, uyu muhanzi yavuze ko imyaka irindwi amaze yakiriye agakiza yamubereye iy’ingenzi mu buzima.

    Ati 'Mu myaka irindwi ishize nabonye umusaruro ukomeye mpereye kuri roho yanjye n’iz’abandi zagarukiye Imana binyuze mu buryo yagiye inkoresha, yaba mu masengesho yaba mu bihangano no mu ivugabutumwa.'

    Liza Kamikazi yiyeguriye Imana nyuma y’imyaka yari amaze akora indirimbo zisanzwe, mu 2014 ubwo yari atangiye urugendo rwo gukizwa ntabwo yahise atangira kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

    Liza yabatijwe mu mazi menshi

    Mu 2015 nibwo yahagaritse kuririmba indirimbo zisanzwe yiyegurira izo kuramya no guhimbaza Imana. Nyuma y’umwaka umwe, mu 2016 nibwo yasohoye indirimbo ye ya mbere ihimbaza Imana yise 'Ndaje Data’.

    Kamikazi yavuze ko ataragera aho ashaka kuko akiri mu rugendo nk’abandi bagenzi bakurikiye inzira y’agakiza ariko ko ashima Imana aho 'Ingejeje'.

    Ati 'Iyi myaka irindwi yabaye urugendo rwo kumenya Imana no kuyiyegurira. Nizemo byinshi kandi nayibonyemo ukuboko kw’Imana.'

    Liza Kamikazi yari aherutse gusohora indirimbo yakoranye n’abo mu muryango we yinjiza abantu mu byishimo bya Noheli.

    Iyi ndirimbo yakurikiye iyo yakoranye n’umuraperi Bull Dogg yitwa 'Hunga udapfa’; ikubiyemo ubutumwa bwo gukangura abantu, kubahwitura no kubakangurira kuva mu byaha, bagashaka Imana ubutitsa kuko hari Umucunguzi ari we Yesu Kristo, kandi ko bamuhungiraho.

    Umuhanzikazi Liza Kamikazi yasohoye amashusho y’indirimbo ‘Ndaje Data’ mu rwego rwo kwizihiza imyaka irindwi ishize yakiriye agakiza

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Nabonye-umusaruro-ukomeye-Ishimwe-ry-umuhanzi-Liza-mu-myaka-7-atangiye-urugendo.html

  • Abashumba nabo bakeneye inyunganizi n’ubakomeza mu rugendo rwo gukorera Imana #rwanda #RwOT

    Ese umukozi w’Imana yaba akeneye inyunganizi, yaba akeneye umuntu umukomeza?, Yego!. Ese umushumba (Pasiteri) akora icyaha?, Yego!. Ni nde muntu usanga iyo wacitse intege, ni nde muntu waturira iyo wakoze icyaha?. Iyo uri imbere yo gushidikanya ni nde muntu ugufasha muri iyi nzira y’agakiza?.

    'Umuntu wese muri twe anezeze mugenzi we kugira ngo amubere inyunganizi amukomeze' Abaroma 15:2

    Imana kuko izi intege nke zacu, ntabwo yigeze ituma umuntu umwe. Nyuma ya Mose hari Yosuwa, nyuma ya Eliya hari Elissa, nyuma ya Pawulo hari Timoteyo.

    Muganga akeneye undi muganga kandi na we avura. Mubyukuri mu buzima bw’abakozi b’Imana nabo bakeneye ubunganira. Igituma ubuzima bw’abakozi b’Imana busa nk’aho bugoye, ni uko baba badafite abo bizera, ibintu bishobora kugorana ko nabo babona ababizera.

    Impamvu buri wese akeneye mugenzi we ngo amubere inyunganizi, amukomeze, ni uko umuntu wese yabyawe n’umugore. Umuntu wese ukomoka kuri Adamu agizwe no kwibeshya, umuntu agizwe no kwibeshya kukigero cya 70%. Noneho wongereho amoshya ya Satani, kandi amoshya ya Satani ntatinya ngo uvuga mu ndimi, uri pasiteri, ngo ufite izina riremereye.

    Amoshya ya Satani ntatinya ikintu na kimwe, niba ataratinye Yesu arangije amasengesho y’iminsi 40 akamwoshya, azatinya wowe?.

    Noneho rero fata 70% dufite yo kwibeshya, ushyireho amoshya ya Sataini, nurangiza ugerekeho ibigeragezo waciyemo. Kandi ibyo bigeragezo na byo byagusigiye ibikomere, ibikomere ubigerekeho ubumenyi buke ufite mu ijambo ry’Imana, kuko ntawe umenya byose. Ukeneye inyunganizi.

    Kubera iki abantu benshi bumva badakeneye inyunganizi, bumva badakeneye uwabafasha?

    Ubusanzwe imiterere y’abagabo ituruka kuko baremye, usanga bifitemo ikizere(Confidence), aho umugabo yumva yihagije kandi agakora ibintu byose kugira ngo yemeze abandi. Murabizi ko amatorero menshi ayobowe n’abagabo, umubare w’abagore wo uracyari hasi. Rero fata iyo miterere y’abagabo ugerekeho kuba afite inshingano yo kuba ari mukuru mu itorero, abantu bose bamwiyumvamo.

    Ntacyo bitwaye kuko wababyaje ubutumwa bwiza ariko se ibyo bivuge ko udakeneye Yesu, udakeneye n’uwakunganira?. Noneho rero iyo bigeretseho n’umugisha: Ufite akamodoka keza, ufite inzu utahamo, warize amashuri ahanitse, ibyo bintu byose bikuremamo undi muntu.

    Hari imishinga ibiri yatangijwe n’Imana kandi izasohozwa n’Imana: Uwa mbere ni uw’urugo, uwa kabiri ni uwo kuyikorera. Umugabo mu rugo kuko ari umutwe w’urugo, akwiye kumenya ko hari undi mugabo akwiye guha raporo buri munsi. None se kuki Yesu yajyaga asenga buri munsi?, ni uko yagombaga gutanga raporo kugira ngo bamurebere niba yakoze ubushake bw’Imana. Abagabo bakwiye kumenya ko hirya yuko ari abagabo mu ngo zabo, hari undi mugabo bagomba guha raporo.

    Ku bashumba rero nabo, kuba waba uri mukuru mu itorero, ntibivuga ko udakeneye inyunganizi, ugukomeza, udakeneye pasiteri wawe nawe, ko udakeneye umujyanama, umuntu wakwaturira, umuntu wagufasha. 'Umuntu wese muri twe anezeze mugenzi we kugira ngo amubere inyunganizi amukomeze'

    Uwakunganira, uwagufasha, uwagukomeza akwiye kuba afite indangagaciro ki?

    Mubyukuri uyu wagufasha, ntabwo ari umumarayika. Aha twirinze kuvuga papa wawe wo mu mwuka, Dady, pasitere wawe kuko nawe abo ushumbye bakwita gutyo, kugira ngo utaza kubyitiranya reka dukoreshe imvugo' Uwakunganira, uwagukomeza mu rugendo rwo gukorera Imana'

    Uyu muntu ntabwo ari uwo ari we wese, akwiye kuba ari umuntu ukijijwe. Ikindi agomba kuba ari umuntu wera imbuto. Yesu yaravuze ngo 'Muzabamenyera ku mbuto zabo’. Ibyo aribyo byose muri iyi nzira turaziranye ku buryo ushobora kuvuga uti’ Uyu muntu namwizera, cyangwa se uyu sinamwizera’.

    Uyu muntu kandi akwiye kuba ari umuntu byibura wateye intambwe ziruta izawe, ukavuga uti 'Uyu muntu iyi nzira ayimazemo iminsi, hari icyo yamarira’. Akwiye kandi kuba ari umuntu ugira ibanga utazamwaturira ngo ubisange mu muhanda, agomba kuba ari umuntu wamenya kubika ibanga.

    Uwakubera inyunganizi agomba kuba ari umuntu ugufitiye umanya, aho wamushakira hose wamubona. Biratangaje kuba usaba gahunda pasiteri ngo muganire uremerewe umutima, akaguha Rendez-vous y’amezi 6!. Ese wazamara amezi 6 utaratura icyaha wakoze koko?, Yesu adusaba ko ibyo tutiyifuriza, tutabyifuriza abandi. Wowe uremerewe umutima bakaguha Rendez-vous y’amezi 6, wakumva umeze ute?, akwiye kuba ari umuntu ugufitiye umwanya.

    Uyu muntu kandi akwiye kuba ari umuntu wagendana nawe urugendo rw’impinduka. Murabizi ko agakiza kagizwe n’amagambo abiri: Gutsindishirizwa, n’urugendo rwo guhinduka ku ngeso. Urugendo rwo guhinduka ku ngeso rero, ingeso imwe ishobora kugufata igihe kinini. Ukwiye kuba ufite umuntu wakwihanganira, atagucira urubanza kugeza igihe uzahinduka kuri iyo ngeso

    Uyu muntu kandi agomba kuba ari uwo wasangiza amarangamutima yawe: Kubera iki, umubabaro usangiwe uragabanuka, ibyishimo bisangiwe biragwira. Uyu muntu ni we ukwiye kukubera inyunganizi akagukomeza.

    Niba udafite uyu muntu, yego uzakorera Imana ariko uzakora ibigarukira hafi. Niba udafite uyu muntu ugufasha muri iyi nzira, uzakora amakosa menshi muri uyu murimo. Niba udafite uyu muntu bizakugora muri iyi nzira y’agakiza.

    Iyi nyigisho yateguwe kandi inatambutswa na Pasiteri Desire kuri Agakiza Tv

    Kurikira hano iyi nyigisho yose

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Abashumba-nabo-bakeneye-inyunganizi-n-ubakomeza-mu-rugendo-rwo-gukorera-Imana.html

  • Shalom choir y’i Nyarugenge yasohoye indirimbo nshya ‘Ijambo Rirarema’ #rwanda #RwOT

    Korali Shalom ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Nyarugenge ahazwi nko mu Gakinjiro (Hari abahita Gakiriro), yashyize hanze indirimbo nshya yitwa ‘Ijambo Rirarema’ yakorewe mu gihugu cya Afrika y’Epfo. Ni indirimbo basohoye nyuma y’igihe kinini bari bamaze batumvikana mu muziki, gusa kuri ubu bavuga ko bagarukanye imbaraga nyinshi.

    Korali Shalom yashinzwe mu 1986 itangira ari korali y’abana bato. Iyi korali igitangira yitwaga korali Umunezero. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana. Mu mpera za 2016, Korali Shalom yamuritse umuzingo wa mbere w’indirimbo z’amajwi n’amashusho. Mu 1986, ubwo abari bayigize bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17 yaje kuba korali y’urubyiruko, icyo gihe mu Gakinjiro haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa Baraka ari nayo yahise iba iya kabiri.

    Mu 1990 baje kwemererwa n’itorero ryabo kwitwa izina, bahita biyita Shalom choir. Kuri ubu korali Shalom ni korali ikunzwe cyane i Nyarugenge nyuma ya korali Hoziana. Mu rugendo rw’umuziki usingiza Imana bamazemo imyaka itari micye bamaze gukora indirimbo zitandukanye zomoye benshi ndetse n’ubu, zirimo; ‘Nzirata Umusaraba’, ‘Nyabihanga’, ‘Abami n’Abategetsi’ n’izindi. Niyo korali rukumbi yo muri ADEPR yakoreye igitaramo mu nyubako ihenze mu Rwanda ariyo Kigali Convention Center. Ni igitaramo cy’amateka cyabaye tariki 12/08/2018 ndetse gihembukiramo imitima ya benshi.

    Aba baririmbyi b’i Nyarugenge bazwi kandi mu bikorwa by’ivugabutumwa bakunze gukorera hirya no hino mu Rwanda ndetse bakunze no gukora mu ibanga ibikorwa by’urukundo bagafasha abatishoboye, ariko ntibitangazwe mu itangazamakuru. Nyuma y’aho icyorezo cya Covid-19 kigereye mu Rwanda, iyi korali ivuga ko iri mu bagizweho ingaruka mu buryo bukomeye ari nayo mpamvu itumvikanye cyane. Icyakora kuri ubu ivuga ko igarukanye imbaraga nyinshi mu isura idasanzwe, ndetse ubu ikaba yamaze gusohora indirimbo nshya yatunganyirijwe muri Afrika y’Epfo.

    Ndahimana Gaspard bakunze kwita Meya ni we Perezida mushya wa Shalom choir, akaba ari kuyobora Manda ya kabiri yatangiye muri Gicurasi 2019. Nkuko tubikesha InyaRwanda.com, uyu muyobozi yavuze ko intego ye muri iyi korali ari ‘ukuzamuka mu miririmbire, kwaguka mu ivugabutumwa tukagera kure, kugira iterambere mu Mwuka Wera no mu mubiri’. Yavuze ko iyi ndirimbo ‘Ijambo rirarema’ basohoye yanyuze mu biganza by’umuproducer wo muri Afria y’Epfo.

    Yavuze ko amajwi yayo yafatiwe mu Rwanda, hanyuma bayohereza muri Afrika y’Epfo aba ariho atunganyirizwa. Yagize ati “Iyi ndirimbo yakorewe recod mu Rwanda hano i Kigali, itunganywa na Producer Siyabonga Luthando studio wo muri Afrika y’Epfo”. Ku bijyanye n’ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, yavuze ko bayikoze mu rwego rwo kubwira abantu ko ijambo ry’Imana ari ryo rihindura ibintu. Ati ” Ubutumwa bw’ingenzi burimo ni ukubwira abantu umumaro w’ijambo ry’Imana ko ari ryo rihindura ibintu ritanga ubuzima”.

    Shalom choir ivuga ko igarukanye imbaraga nyinshi cyane

    Ndahimana Gaspard nawe yemera ko Shalom choir imaze igihe ikora gahoro, gusa avuga ko iki ari igihe cyo gukora cyane. Yunzemo ko iyo ushaka gusimbuka urukiramende, usubira inyuma ugasimbukana imbaraga nyinshi-ibyumvikanisha ko gucogora kwabo babivanyemo imbaraga. Yagize ati:

    Ni byo tumaze igihe dukora buhoro ariko twakomwe mu nkokora n’iki cyorezo cya Covid-19 cyagwiriye Isi n’igihugu cyacu kirimo. Ubu twahagurutse hamwe no gusenga Imana tuzi ko igiye kudukoresha umurimo. Ikindi ni uko iyo ugirango usimbuke urukiramende ugere kure usubira inyuma ugafata imbaraga.

    Ku bijyanye n’ibyo bari bahugiyemo muri iyi minsi, yavuze ko bari barimo gusenga, ndetse barimo no gutunganya indirimbo biteguye kugeza ku bakunzi babo. Yagize ati “Twasengaga twari mu nganzo duhimba indirimbo nshya, ubwo rero abakunzi bacu n’abandi bumve ko bashonje bahishiwe. Ikindi ni uko tugiye kongera gukorana n’itangazamakuru cyane kuko mudufasha kugeza ubutumwa kure hashoboka. Murakoze turabashimiye”.

    UMVA HANO INDIRIMBO ‘IJAMBO RIRAREMA’ SHALOM CHOIR YAKOREYE MURI AFRIKA Y’EPFO

    Source: InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Shalom-choir-y-i-Nyarugenge-yasohoye-indirimbo-nshya-Ijambo-Rirarema.html

  • Waba ugira impumuro mbi mu kwaha? Dore uko wabirwanya #rwanda #RwOT

    Impumuro mbi mu kwaha ibangamira cyane uyifite ndetse n’abo begeranye. Hari abitwararika bakita ku isuku ariko ikanga ikumvikana cyane cyane mu gihe cy’ubushyuhe, ibyuya byabaye byinshi. Hari uburyo bufasha umuntu kurwanya iriya mpumuro mbi.

    Hari uburyo bwiza kandi bworoshye wakoresha ugatana burundu no kunuka mu kwaha:

    Indimu: Indimu itanga impumuro nziza bitewe na aside yifitemo. Ushobora kuyogesha mu kwaha yonyine cyangwa wayivanze na 'Bicarbonate de Soude' igurwa muri za farumasi.

    'Bicarbonate de Soude': Bicarbonate de Soude ushobora kuyisiga mu kwaha ugiye kuryama ukayireka, ukayikuraho bukeye ubyutse. Igabanya gututubikana cyane mu kwaha ari byo bizamura impumuro mbi.

    'Vinaigre': Ushobora gukoresha vinaigre isanzwe y’umweru cyangwa ugakoresha iya pome. Uyisiga mu kwaha nijoro ukayikuraho bukeye ubyutse. Ibuza twa dukoko dutera umwanda n’impumuro mbi kororoka.

    Kunoza imirire: Hari bimwe umuntu arya bishobora gutuma agira iriya mpumuro mbi birimo inzoga nyinshi n’itabi. Ibi bisaba kubireka ahubwo ukihatira kurya imbuto, ibinyampeke n’imboga. Akora ibishoboka byose akarya indyo yuzuye, akirinda umubyibuho ukabije kuko na wo uri mu byatuma agira ibyuya byinshi.

    Isuku n’imyambaro: Abashakashatsi bagaragaza ko ibindi bifasha mu kurwanya impumuro mbi mu kwaha ni ukwita ku isuku, gukaraba umubiri wose buri munsi ukoresheje isabune ihumura kandi irwanya udukoko. Nyuma yo gukaraba ukihanagura neza.

    Ikindi ni uguhitamo imyambaro idakurura cyane ubushyuhe ku mubiri, ushobora kujya wambara ifite igitambaro kitorohereye cyane cyangwa inyerera cyane, ugafata iyo mu bwoko bwa 'cotton', 'lin' na ' laine', kandi ugahinduranya buri munsi ntusubiremo umwenda inshuro ebyiri.

    Gukoresha amazi ahagije (kuyanywa ): Iyo umubiri wawe ufite amazi ahagije bituma imyanda isohokana n’amazi bikakurinda ko ibyuya byawe biza kuba binuka.

    Gukoresha isabune y’umwimerere: Isabune zikoze mu bintu by’umwimerere nk’iyitwa shea butter n’izindi zitandukanye nazo zifasha abantu kwivura impumuro mbi mu kwaha.

    Ubu ni uburyo bw’ibanze wakwifashisha urwanya impumuro mbi mu kwaha, uramutse ubukoresheje ntibigire impinduka, ihutire kujya kwa muganga. Kuko byashoboka ko hari ikindi kibazo cyaba kibitera.

    Source: InyaRwanda.com

    www.afriquefemme.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Waba-ugira-impumuro-mbi-mu-kwaha-Dore-uko-wabirwanya.html

  • Umuhanzi Mucoma yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise Ab’imitwe-Yirebe #rwanda #RwOT

    Ni indirimbo yari isanzwe izwi mu zo hambere izwi nka”Umutwe”. Iyi ndirimbo yayongereye uburyohe kuko ikozwe mu buryo bugezweho ndetse n’imibyinire irimo igaragaza uburyo bugezweho.

    Mucoma ni umwe mu bagaragara abyina mu buryo budasanzwe hakiyongeraho abanyarwenya batandukanye harimo n’umwe uzwi nka Byakunuka umaze kuba ikimenyabose.

    Mucoma asanzwe ari umuhanzi ukunda gukorera indirimbo ze nyinshi inaha mu Rwanda iyo aje mu biruhuko dore ko asanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akorera imirimo ye ya buri munsi.

    Indirimbo ze akenshi zibanda mu gutanga ubutumwa rubanda rukeneye, haba ubwo guhumuriza ababaye babayeho nabi, abadafite amikoro ariko kandi akateza imbere ururimi rwo kwivuga rukunda kuvugwa mu karere ka Rubavu.

    Imvano y’ubuhanzi bwe akenshi abukomora ku mibereho ye yagiye anyuramo mu myaka itandukanye mbere y’uko yerekeza muri amerika.

    Ubusanzwe amazina ye nyakuri yitwa Nizeyimana Didier wiyise Mucoma kubera ko yigeze gukora akazi ko kotsa inyama mu tubari two muri Kenya, avuga ko yamaze igihe kinini adafite icyizere cyo kubaho, kubera ubuzima bushaririye yagiriye mu muhanda.

    Urugendo rwe rwo gusatira ubuzima ni rurerure, ariko byose byatangiye ubwo yavaga iwabo muri Rubavu n’amaguru ahunga ubukene, akaza gushaka ubuzima i Kigali aho atari azi umuntu n’umwe.

    Byatumye atangira ubuzima bwo kurara mu muhanda no ku mbaraza z’amazu nk’umwana w’umuhanda, ubunyoni bwavuga akabyuka akajya gushaka icyo asamura.

    Ubuzima bwa Kigali bwaranze ahitamo kujya muri Kenya nabwo anyuze mu nzira igoye, kuko yagendaga adafite icyangombwa na kimwe atanafite ifaranga ryamugoboka mu nzira kandi agenda n’amaguru.

    Amaze gukora indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo nka ; niguco mbaga,ni ikibazo,nizindi zitandukanye.

    Reba indirimbo “Abimitwe” ya Mucoma
    https://www.youtube.com/watch?v=l9eiahNUnyE

    Source : https://www.imirasire.rw/?Umuhanzi-Mucoma-yashyize-hanze-amashusho-y-indirimbo-yise-Ab-imitwe-Yirebe

  • Seburengo umwe mu bashinze Kiyovu Sports, akitirirwa kimwe mu bice bya Stade Regional yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Seburengo Abdou umwe mu bashinze ikipe ya Kiyovu Sports akanayikinira, yitabye Imana azize uburwayi.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo inkuru mbi yatashye mu muryango mugari w’abasiporutifu by’umwihariko ikipe ya Kiyovu Sports ko Seburengo Abdou yitabye Imana.

    Kiyovu Sports ikaba yahise isohora itangazo ribika uyu musaza rinihanganisha umuryango we.

    Yagize iti“Umuryango wa Kiyovu Sports ubabajwe bikomeye no kubatangariza urupfu rw’umwe mu bayishinze, arayikinira, asoza ari umukunzi wayo, muzehe Seburengo Abdu apfuye azize uburwayi. Twifatanyije n’umuryango we n’abakunzi ba ruhago muri rusange.”

    Seburengo Abdou yitabye Imana kuri uyu wa Kane azize uburwayi, ni umwe mu bantu bari bazwi cyane mu ikipe ya Kiyovu Sports bitewe n’ibikorwa bye.

    Abazi neza Stade Regional de Kigali, winjiriye mu marembo manini, igice kibanza mu kuboko kw’ibumoso winjira, hakunda kwicara abafana ba Kiyovu Sports bahise kwa Seburengo.

    Seburengo umwe mu bashinze Kiyovu Sports yitabye Imana

    Iki gice nicyo bita kwa Seburengo yitiriwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/seburengo-umwe-mu-bashinze-kiyovu-sports-akitirirwa-kimwe-mu-bice-bya-stade-regional-yitabye-imana