Category: Uncategorized

  • Amavubi ari muri Cameroon yagejejweho ubutumwa bwa Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Minisitiri Munyangaju yahaye Amavubi ubutumwa bwa Perezida Kagame mbere y’uko iyi kipe y’Igihugu ihura na Maroc mu mukino uba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.

    Ni mu kiganiro Aurore Mimosa Munyangaju yagiranye n’abakinnyi ndetse n’abatoza n’abayobozi b’Amavubi hifashishijwe Ikoranabuhanga ry’iya kure.

    Minisiteri ya Siporo yatangaje iby’iki kiganiro Minisitiri Munyangaju yagiranye n’Amavubi, yagize iti 'Minisitiri Aurore Mimosa amaze kugirana ikiganiro na Amavubi ayigezaho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abifuriza intsinzi ku rugamba bariho baharanira ishema ry’Abanyarwanda. Yabifurije intsinzi mu mukino wa none.'

    Minisitiri Munyangaju na we yavuze ko abasore b’ikipe y’Igihugu biteguye neza uyu mukino bagiye guhuramo n’ikipe ya Maroc.

    Yagize ati 'Bishimiye ubutumwa bwa Nyakubahwa President wa Repubulika Paul Kagame yaboherereje n’inama nziza yabagiriye biteguye kuzikurikiza.'

    Ikipe y’Igihugu igiye guhura na Maroc mu mukino wa kabiri ifite inota rimwe yakuye mu mukino wa mbere yakinnye n’iya Uganda ukarangira banganya 0-0.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Amavubi-ari-muri-Cameroon-yagejejweho-ubutumwa-bwa-Perezida-Kagame

  • Centrafrique : Guverinoma yatanje ibihe bidasanzwe kuko inyeshyamba zakamejeje #rwanda #RwOT

    Albert Yaloké umuvugizi wa Leta, yatangaje ko ibi bihe bidasanzwe by’iminsi 15 bigomba kubahirizwa mu gihugu hose.

    Abasesengura ibya politiki ya kiriya gihugu bavuga ko bitoroshye kuko ibice byinshi byacyo biri mu maboko y’inyeshyamba zishyigikiwe François Bozizé wahoze ayobora kiriya gihugu.

    Kiriya gihugu cyanakunze kuvugwamo imvururu zakajije umurego ubwo amatora y’umukuru w’Igihugu yari yegereje, hasanzwe hariyo ingabo ibihumbi 15 ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye.

    Mbere y’uko amatora aba, u Rwanda n’u Burusiya boherejeyo ingabo zijya gutiza imbaraga izari ziriyo ndetse zinafasha kiriya gihugu gukora amatora.

    Nyuma y’amatora, ziriya nyeshyamba zakajije umurego zishaka kwinjira mu murwa mukuru wa Bangui ariko zikomeza gucibwa intege n’ingabo zirimo u Rwanda.

    Mu cyumweru gishize, ingabo z’u Rwanda zatakaje umusirikare kimwe n’iz’u Burundi. Umubiri w’ingabo ya RDF ukaba waraye ugeze i Kigali kuri uyu wa Kane.

    Ingabo zirimo iz’u Rwanda kandi ziherutse gukozanyaho na ziriya nyeshyamba zicamo izigera muri 30 ndetse zifata mpiri abagera muri bane.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Centrafrique-Guverinoma-yatanje-ibihe-bidasanzwe-kuko-inyeshyamba-zakamejeje

  • Rubavu : 'Dortoire’ y’ishuri yafashwe n’inkongi hahiramo ibikoresho by’abanyeshuri #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Igihe dukesha aya makuru, kivuga ko ibikoresho byahiriye muri iyi nzu iraramo abakobwa, bifite agaciro ka Miliyoni 1 Frw birimo matelas, imyenda y’abanyeshuri n’ibikapu ndetse n’ibikoresho by’isuku.

    Iyi nkongi yafashe iriya nyubako iraramo abakobwa 227 b’abakobwa, yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu.

    Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique yavuze ko amahirwe ari uko iyi nkongi nta mungu yahitanye.

    Yavuze kandi ko abanyeshuri bagerageje kurokora bimwe mu bikoresho ndetse na police ikaba yahagobotse ikaza kuzimya uriya muriro.

    Mu myaka yatambutse hakunze kuvugwa inkongi z’umuriro zibasiraga inzu zo kuraramo z’abanyeshuri zigahiramo ibikoresho ariko ntihagire uhasiga ubuzima.

    Hari n’aho byavugwaga ko izi nkongi zabagaba zatewe n’abanyeshuri ubwazo ndetse nka rimwe mu ishuri ryo mu Karere ka Ruhango, hari abanyeshuri bahamijwe gutwika izo nyubako baranabihanirwa.

    Photos : Igihe

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Dortoire-y-ishuri-yafashwe-n-inkongi-hahiramo-ibikoresho-by-abanyeshuri

  • Ubuhamya:Uwase wageragerejwe mu rushako no mu murimo w’Imana Yesu yaramurwaniriye #rwanda #RwOT

    Uwase Jeanne uzwi ku izina rya mama NIYO ni umubyeyi w’abana batatu n’umutware, ni umukristo akaba n’umuvugabutumwa bwiza. Kuva yagera mu rushako yahuye n’intambara z’urudaca ku buryo umwana wa mbere yavukanye n’ibisimba bitatu biturutse ku mbaraga z’abarozi ariko we n’umutware we bikomeje ku Mana hanyuma mu gihe gikwiriye baratabarwa.

    Mama Niyo amaze imyaka hafi makumyabiri akijjwe cyangwa se yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe. Yakuriye mu buzima bw’ubupfubyi ariko Yesu aramurera aramukuza ndetse igihe kigeze arashyingirwa ashaka umugabo uvuye mu bushake bw’Imana nk’uko abyivugira ati:

    'Mubyukuri Yesu wanjye wandeze akankuza yarananshyingiye, nashakanye n’umugabo wanjye ari Imana imumpaye kuko icyo gihe navuganaga n’Imana kandi n’ubu turavugana niyo yari imumpaye. Bene Data nadababwiza kuri ko n’ubwo urugo rwacu rwubatswe mu bushake bw’Imana, ntirwabuze guhura n’ibigeragezo ariko hamwe no gusengano kwizera Imana yaduciriye inzira'.

    Uwase Jeanne n’umutware we Bongo Alphonse bahuye n’ibigeragezo bikomeye ndetse n’ibitero bya Satani kuburyo iyo hatabaho ubutabazi bw’Imana bombi bari kuhasiga ubuzima nk’uko uyu mubyeyi abisobanura.

    Ati: 'Umugabo wanjye Imana yamukoreye ibitangaza birenze ubwenge bwa muntu kuko icya mbere yamuhagurukije ari ikimuga kigendesha amaguru n’amaboko ubu ni umugabo mwiza ugenda yemye. Icya kabiri amaze gukira ubwo burwayi yatangiye gukorera Imana avuga ubutumwa, muri iryo vugabutumwa, umuntu wo mu itorero yaje kumugirira ishyari aramuroga. Nituvuga uwo mu itorero basenganaga, bakoranaga umurimo w’Imana, ntukagire ikibazo kuko ibiri mu mazi byose ntabwo ari amafi kuko habamo ibikeri, inzoka n’ibindi bibi.

    Uwo muntu yagiriye ishyari umugabo wanjye kuko Imana yari yaramuhagurukije akavuga ubutumwa abantu benshi bagakizwa. Yaramuroze rero, burya Imana ijya ibyemera kugira ngo ubuhamya buzakomeze benshi. Mu gihe gito inyama zo mu nda zari zimaze kubora n’urutirigongo narwo ari uko. Bamujyanye kwa muganga abadogiteri bavuga ko atazigera akira baramusezerera ngo agende arindire gupfa.

    Muri icyo gihe yari ategereje gupfa, nibwo Imana yohereje Marayika amukiza bwa burozi amwereka n’ifoto y’uwamuroze aramubwira ati: 'Uyu niwe wakuroze, uzagire kwihangana no kubabarira byabereyeho kugira ngo ngaragaze imbaraga zanjye. Mboneyeho kubwira abantu ngo ibintu bibi byose bagukorera Imana irabireba kandi n’ababikora irabareba, nkabwira n’abakora ibibi ngo barekere aho kuko Imana izahana inkozi z’ibibi'.

    Izindi ngorane zabaye mu muryango wa mama Niyo ni uko umunsi umwe umugabo we yishe inzoka y’ikigirwamana yasengwaga n’idini rimwe hariya Kimironko inyuma y’umurenge mu mwaka w’1999. Rwari urusengero runini cyane rufite abakristo benshi bararamya ndetse bahimbaza, ariko mbere y’uko abapasiteri bajya mu rusengero, babanzaga kujya mu cyumba ya nzoka irimo ikabanza ikabaha ubushobozi bakabasha gukora ibitangaza. Torero ry’Imana mukwiye kwitonda kuko Ijambo ry’Imana rivuga ngo kugirango bayobye intore, ni biba ngombwa bazajya bamanura umuriro hejuru, rero musobankirwe abashaka kubayobya.

    Iyo bageraga mu rusengero babaga bafite ubushobozi bakuye kuri ya nzoka maze bakarambika ibiganza ku barwayi, ugasanga abantu bagwiriranye, abagabo barigaragura mu rusengero, barutse n’ibindi. Bene Data ntabwo ari kuriya Umwuka w’Imana akora, we natshobora gusebya abantu niyo mpamvu mbinginga ngo mutunge Umwuka w’ubwenge n’ubugenzuzi ajye abahishurira imikorere ya Satani.

    Byageze aho umutware wanjye yica iyo nzoka y’ikigirwamana urwo rusengero rurasenyuka abantu bajya mu yandi matorero ndetse iryo dini ryari rifite abaterankunga b’abazungu nab o bahagarika inkunga hanyuma Bishop abura akazi ntiyongera gukorera mu rusengero, ariko abandi bakora nkawe bakomeje kumutumira. Urumva rero ko atari yemerewe gushing urundi rusengero kuko abantu bari bamaze kumumenya.

    Mubyukuri uwo Bishop ntacyo atakoze ngo yice umugabo wanjye ariko hejuru y’imbaraga zose hari imbaraga z’Imana, niyo mpamvu Imana yagiye iturinda.Yagiye akoresha imbaraga zose zishoboka kugira ngo atugabe ho ibitero atwice ariko Imana ikatubwira iti: 'Kereka nimumvaho nibwo azababona'. Nakugira inama yo kuguma ku Mana kuko niyo rufatiro rw’ubuzima bwawe.

    Imbaraga z’umwanzi zakomeje guhiga ubuzima bw’umuryango wa mama Niyo kugeza ubwo umwana wa mbere yabyaye yavukanye n’ibisimba bitatu ariko hamwe n’imbaraga z’Imana baracyari bazima nk’uko Uwase abisobanura:

    Ati 'Umwana wa mbere natwaye inda ye byari ibintu bikomeye cyane!Abahanuzi barampanuriraga bakambwira bati 'Tubonye ubyara ibibwana by’injangwe, abandi bati tubonye ubyaye inyamaswa'.Ubwo byadusabaga guhora dusenga kuko twabonaga ibitero by’abadayimoni. Ubwo rero umwana wa mbere bashatse kumuhindura injangwe ari mu nda bituma ahasengerwa n’ahadasengerwa hose ngerayo kugira ngo Imana izandinde gukorwa n’isoni.

    Muri uko gusenga Imana yarirahiye irambwira iti: 'Nguhaye umwana muzima azavuka mu bikomeye, Satani azamurwanya cyane ariko nguhaye umwana muzima kuko wanshakanye umwete'. Iryo jambo nararyicaranye n’ubwo gutwita iyo nda byari bingoye yaranguye nabi kuburyo nagiye kubyarira narabyimbye n’isura yanjye utayimenya ku buryo n’agatanda babyariraho ntabashaga kugakwirwaho.

    Nagiye kubyarira i Kibagabaga bibanza kugorana abaganga bansimburanaho ariko umwana aravuka ndetse avukana n’ibisimba bitatu ubona biri mu bwoko bw’injangwe ku buryo iyo mbyibutse numva nkutse umutima. Abaganga baratangaye bahindura umwana ngo barebe ko ari muzima ibyo bisimba bitamuririye mu nda ariko basanga ari muzima. Icyo cyabaye igitangaza mu bitaro byose ndetse imbaraga z’Imana zagaragariye aho hantu'.

    Asoza ubuhamya bwe mama Niyo arashima Imana yamurwaniriye ikamuha umwana muzima n’ubwo uwo mwana Satani yakomeje kumusabiriza akarwara indwara y’amayobera ariko Imana yaramukijije, iramurinda ubu yarakuze afite imyaka 12.

    Uwase Jeanne aboneraho kwibutsa abantu kwikomeza kuri Yesu kuko hejeuru y’imbaraga z’abarozi hari imbaraga z’Imana kandi umugambi wayo urakomeye ku muntu wayo. Arakomeza abari bacitse intege kubera ibigeragezo by’urudaca abibutsa ko Imana yiteguye kubatabara.

    source: sinai tv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-Uwase-wageragerejwe-mu-rushako-no-mu-murimo-w-Imana-Yesu.html

  • Ubutumwa bwa Perezida Kagame ku Mavubi mbere y’umukino wa Maroc #rwanda #RwOT

    Mbere y’amasaha make ngo u Rwanda rucakirane na Maroc muri CHAN 2020, yakiriye ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame aho yabifurije intsinzi.

    Nyuma yo kunganya na Uganda 0-0, Amavubi aracakirana na Maroc mu mukino wa kabiri w’itsinda C muri CHAN 2020.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga yaganiriye n’abakinnyi b’Amavubi.

    Muri iki kiganiro yabagejejeho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame aho yabifurije intsinzi mu rugamba bariho rwo guhesha ishema Abanyarwanda.

    Mu butumwa Minisiteri ya Siporo yashyize ku rukuta rwa Twitter, yagize iti “Minisitiri Aurore Mimosa amaze kugirana ikiganiro n’Amavubi Stars ayigezaho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abifuriza intsinzi ku rugamba bariho baharanira ishema ry’Abanyarwanda. Yabifurije intsinzi mu mukino wa none.”

    Umukino w’u Rwanda na Maroc uraba saa 18h. Kugeza ubu u Rwanda ni urwa kabiri n’inota rimwe banganya na Uganda, Maroc ifite 3, Togo ubusa.

    Minisitiri wa Siporo yaganirije abakinnyi hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga

    Batuje bakurikiranye inama za Minisitiri wa Siporo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-bwa-perezida-kagame-ku-mavubi-mbere-y-umukino-wa-maroc

  • Rwanda vs Maroc: Amakuru avugwa mu makipe yombi, impinduka muri 11 b’Amavubi bashobora kubanzamo #rwanda #RwOT

    Uyu munsi Amavubi y’u Rwanda arakina umukino wa kabiri w’itsinda C muri CHAN 2020 na Maroc aho umutoza Mashami ashobora gukora impinduka muri 11 babanjemo ku mukino wa Uganda.

    Kuva tariki ya 16 Mutarama kugeza tariki ya 7 Gashyantare 2021 muri Cameroun harimo kubera Shampiyona y’Afurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN).

    U Rwanda rwitabiriye iyi shampiyona ruri mu itsinda C na Togo, Uganda na Maroc. Umukino wa mbere Amavubi yanganyije na Uganda 0-0.

    Uyu munsi saa 18h u Rwanda ruzakina na Maroc umukino wa kabiri wo mu itsinda C.

    Maroc niyo iyoboye itsinda n’amanota 3, Amavubi na Uganda zifite 1 mu gihe Togo ifite 0.

    Ku ruhande rw’u Rwanda rugiye gukina uyu mukino abakinnyi bose bameze neza uretse Nsabimana Eric Zidane wagiriye ikibazo ku mukino wa Uganda.

    Abakinnyi bose nyuma y’ibipimo byafashwe bugaragaje ko nta n’umwe ufite ikibazo cya Coronavirus, abakinnyi n’umutoza bakaba biteguye neza aho intero ari ugutsinda mukino.

    Amakuru mabi ku ruhande rwa Maroc, akaba meza ku Mavubi ni uko Maroc ifite abakinnyi banduye icyorezo cya Coronavirus, gusa iyi kipe yabagize ibanga yirinda ku batangaza.

    Ku bakinnyi bashobora kubanza mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda, Mashami ashobora gukora impinduka imwe muri 11 babanjemo ku mukino wa Uganda aho Iradukunda Jean Bertrand ashobora kuvamo agaha umwanya Sugira Ernest.

    11 b’Amavubi bashobora kubanzamo

    Umunyezamu: Kwizera Olivier

    Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Manzi Thierry na Mutsinzi Ange Jimmy

    Abakina hagati: Niyonzima Olivier Seif na Kalisa Rashid

    Ba rutahizamu: Hakizimana Muhadjiri, Jacques Tuyisenge na Sugira Ernest

    Amavubi yiteguye neza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwanda-vs-maroc-amakuru-avugwa-mu-makipe-yombi-impinduka-muri-11-b-amavubi-bashobora-kubanzamo

  • Ubuhanga n'ijwi mfite birahagije ko naba icyamamare kw'Isi yose, Rich Kid umuhanzi nyarwanda ufite impano n'ijwi bidasanzwe. #rwanda #RwOT

    Umukunzi Didier, ukoresha amazina ya Rich Kid muri muzika, Ni umuhanzi ukiri muto ariko ufite impano idasanzwe, Uvuka mu karere ka Kirehe, mu ntara y'Uburasirazuba, Ndetse akaba abasha gukorera gahunda ze za muzika mu mujyi wa Kigali ahari ikoranabuhanga cyane ndetse hakubiye ibitangazamakuru byinshi.

    Uyu muhanzi  yatangiye umuziki mu mwaka wa 2013,Ubwo imbogamizi zari zose ariko agakomeza guhatana nkuko abyivugira, Yakoze indirimbo zitandukanye zagiye zikundwa mu bigo by'amashuri ndetse no mu ntara avukamo zirimo iyitwa 'Akarabo ndetse na 'Kuki' , Rich Kid kandi yemeza ko yagiye agorwa cyane n'ibibazo by'amikokoro mu gihe we yiyumvagamo ubuhanga n'impano mu muziki we.

    Aganira n'umunyamakuru  Rich Kid yavuze ko yahoze arota kuzabona umuntu wamufasha muri gahunda ze za muzika maze akabasha kugaragariza Isi yose impano afite, Ati ' Izi zahoze ari inzozi zanjye kubona umuntu wakunda impano yanjye maze nanjye nkayerekana nta bwoba', Ibi kandi abivuze nyuma yuko agiranye ibiganiro n'ubuyobozi bwa Kigalisource Media Group isanzwe ifasha abahanzi batandukanye mu kuzamura impano zabo, Nubwo ariko impande zombie zagiranye ibiganiro ntabwo harabaho gusinya amasezerano y'imikoranire.

    Uyu muhanzi ufite intumbero idasanzwe yo kwigaragaza muri muzika nyarwanda yemeza ko mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyaba gitanze agahenge afite gukora cyane ndetse agashyira hanze ibihangano bishya kandi birimo ubudasa cyane, Ati  'Nifuza ko abahanzi nyarwada twakora cyane kandi tubikunze 'umutima wose, tugafashanya kugirango muzika nyarwanda ikomeze itere imbere'  Yanagize kandi icyo avuga ku ndirimbo z'abahanzi nyarwanda zagiye zikorwa umwaka ushize zamamaza amagambo y'ubusambanyi ndetse 'indi mico yo kwiyandarika ati 'Nibyo koko indirimbo ziri gusohoka ziri gukundwa cyane ariko abakuze ntibabura kuzinenga ngo zirigisha abana kwishora mu ngeso mbi, bityo byaba byiza dukoze indirimbo zigisha ubutumwa bwiza'

    Mu gusoza ikiganiro yagiranye n'umunyamakuru, Rich Kid yavuze ko kuba umuhanzi yakora atabikunze, kandi agakora ibihangano bitarimo ubudasa n'ubushobozi bwo gutuma bikundwa hanze y'igihugu cye byaba intandaro yo kudindira kw'umuziki nyarwanda muri rusange .

    Rich afite intego yo kuzaba icyamamare kw' isi yose
    Reba indirimbo nshya ya Rich Kid

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/22/ubuhanga-nijwi-mfite-birahagije-ko-naba-icyamamare-kwisi-yose-rich-kid-umuhanzi-nyarwanda-ufite-impano-nijwi-bidasanzwe/

  • Burundi: Inkuru y'umugore muto ukurikiranyweho icyaha cyo kwicisha umugabo we yateje urunturuntu #rwanda #RwOT

    Aya mahano yabaye mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira ku wa 25 Ugushyingo 2020, mu gace ka Gasekebuye, muri Komine Muha mu Mujyi wa Bujumbura umugore witwa Kaneza Christa ashinjwa kwica umugabo bashakanye witwa Thierry Kubwimana, aho bivugwa ko yateguye kumwica nyuma y'amakimbirane ashingiye ku mitungo.

    Kuri uyu wa Gatatu w'iki Cyumweru, Polisi y'u Burundi nibwo yerekanye umugore ukiri muto n'abagabo babiri bakekwaho kwica uwitwa Thierry Kubwimana, yapfuye arashwe.

    Ifoto y'umugore ukiri muto ari kumwe n'umugabo na we ukuri muto yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, mu gatuza k'umugabo handitseho ngo R.I.P (Ruhukira mu Mahoro).

    Umuvugizi wa Polisi y'u Burundi, Pierre Nkurikiye, yavuze ko iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko abakekwaho uruhare mu rupfu rwa Thierry Kubwimana ari uyu mugore we ndetse n'abandi bagabo bane.

    Abamaze gufatwa ni batatu barimo Niyongabo Emmanuel, Ndibanje Jean Paul mu gihe uwitwa Minani André agishakishwa na Polisi

    Nkurikiye yavuze ko iperereza rigikomeje, asaba Abarundi kwirinda kugirana amakimbirane n'abo bashakanye, ariko mu gihe bibayeho bakaba bajya bitabaza inzego zibishinzwe zikabafasha gukemura ibyo bibazo.

    Nkurikiye yakomeje avuga ko uriya mugabo mbere yo kwicwa yabanje kwirwanaho nk'uko iperereza ryabigaragaje, ngo abamwishe babonye ko abananiye, baramurasa.

    Kubwimana Thierry wishwe yari amaze igihe gito ashakanye n'umugore we, yize muri Kaminuza yo mu Burusiya, yakoraga imirimo inyuranye irimo kuba yarakoze muri sosiyete icukura amabuye y'agaciro y'Abarusiya aza kuhava ajya mu yitwa 'Tanganyika Mining Company' nyuma aza gusezera ajya kwikorera ku giti cye.

    Uyu musore yakoraga mu bijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro


    Kubwimana na Kaneza bari baherutse kwibaruka umwana wabo w'imfura

    Kaneza kuri ubu yamaze gutabwa muri yombi na polisi

    src:umuseke

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/22/burundi-inkuru-yumugore-muto-ukurikiranyweho-icyaha-cyo-kwicisha-umugabo-we-yateje-urunturuntu/

  • Ntibisanzwe! Umugabo yaribeshye ajugunya Disike iriho Miliyari zisaga 311 Frw #rwanda #RwOT

    James Howells ufite imyaka 35, ku bw'impanuka yajugunye disiki ye  ifite agaciro gakomeye, yari ifite urufunguzo rwo gufungura ibice 7.500 bya Bitcoin cryptocurrency, aho hariho agaciro ka miliyoni 230 z'amapound, asaga Miliyali 311 z'amafaranga y'u Rwanda.

    James Howells, Injeniyeri mubya mudasobwa, yari afite Disike iriho urufunguzo rw'umutungo we uremereye cyane, aratabaza Leta ngo imufashe gushakisha iyo diske ahantu hose mu gihugu .

    James Howells ukomoka muri Wales arasaba akanama kakamwemerera gushakisha ahantu hajugunywa imyanda hose mu gihugu akarebamo Disike ye yajugunye atabizi ko ariyo ajugunye.

    Igitangaje nuko uyu mugabo, yajugunye iyo Disike, mu mwaka wa 2013, yari mu biro bye, aza gufata disike zishaje zose ngo zijugunywe mu myanda , niko kujugunyamo na Disike nzima ariyo yariho ubutunzi bwe bwose, yaje kubimenya ko yayijugunye haciye igihe.

    Imyaka igiye kuba hafi 8 asaba uburenganzira bwo gushakisha iyo disike, Injeniyeri, James yavuze ko yajugunye iyo disiki kuko ifite aho ihuriye n'indi itari igikora kuko byarasaga cyane bigoranye kubitandukanya.

    James Howells yavuze ko azatanga 25% by'umutungo nk'igihembo k'umuntu uzayibona. Igihe yabazwaga niba disiki yaba ikiri nziza nyuma yiyo myaka yose imaze yaratawe, ashimangirako yaba ikiri nzima iramutse ivumbuwe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/22/ntibisanzwe-umugabo-yaribeshye-ajugunya-disike-iriho-miliyari-zisaga-311-frw/

  • Umuhanzi Chameleone ntiyahiriwe n’amatora yo kuyobora Kampala #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’umugande, Joseph Mayanja[Chameleone] ntiyahiriwe n’urugendo rwa politiki ni nyuma yo gutsindwa mu matora yo kwiyamamariza kuyobora Umujyi wa Kampala.

    Uyu muhanzi ukunzwe cyane muri Afurika y’Iburasirazuba, yari mu bahatanira kuyobora Umujyi wa Kampala mu matora yabaye ku wa 20 Mutarama 2021.

    Jose Chameleone w’imyaka 42 akaba yahigitswe na Erias Lukwago wari uhagarariye ishyaka rya Forum for Democratic Change (FDC) wari usanzwe uyobora uyu Mujyi.

    Erias Lukwago wari umaze imyaka 10 ayobora uyu Mujyi yongeye kuwisubiza n’amajwi i 194 592.

    Lukwago yakurikiwe na Nabillah Naggayi Sempala uhagarariye National Unit Platform (NUP), n’amajwi 60 082. Umuhanzi Daniel Kazibwe [Ragga Dee] wo mu ishyaka NRM yabaye uwa gatatu aho yagize amajwi 23 388 mu gihe Chameleone wari uhatanye nk’umukandida wigenga we yagize amajwi 12 212.

    Chameleone yakurikiwe na Charles Senkubuge wagize 2 355, Kawooya Innocent wagize 762, Micheal Evans Mugabi wagize 522, Eddie Kibalama wagize 490, Yakubu Musaazi wagize 478, Isaac Sendagire wagize 386 na Ben Lule wegukanye amajwi 325.

    Uyu muhanzi wakunzwe cyane mu Rwanda aho yakoranye indirimbo na Dj Pius yitwa Agatako, umwaka ushize wa 2020 nibwo yatangaje ko agiye gutangira urugendo rwe muri politiki.

    Chameleone yatsinzwe amatora

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-chameleone-ntiyahiriwe-n-amatora-yo-kuyobora-kampala