Category: Uncategorized

  • Rutsiro : Umuyobozi w’ibitaro arakekwaho gushaka gukoresha imibonano uwo akoresha #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko uyu muyobozi w’ibitaro kandi akurikiranyweho n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

    RIB ivuga ko uyu muyobozi w’ibitaro ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kivumu, mu gihe akiri gukorwaho iperereza.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Dr Murangira B. Thierry avuga ko uyu muyobozi yafashwe kuri uyu wa Gatanu ariko ko icyaha akekwaho cyabaye mu ijoro rishyira uyu munsi.

    Yavuze ko uriya muyobozi akekwaho gukorera kiriya cyaha umukozi ukora muri biriya bitaro ayobora. Yagize ati 'Yamufatiye mu icumbi rye.'

    Uyu muvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yavuze ko uvugwaho gukorerwa kiriya cyaha yajyanywe kwa muganga.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rutsiro-Umuyobozi-w-ibitaro-arakekwaho-gukoresha-undi-imibonano-ku-gahato

  • COVID-19: RBC igiye gupima abantu 125 muri buri kagari barimo abarengeje imyaka 70 #rwanda #RwOT

    Utugari twose mu Gihugu twasabwe gukora urutonde ruriho abo bantu. Urupapuro bahawe rwo kuzuzaho amazina y’abo bantu bazapimwa ruriho ibyiciro bitatu.

    Icyiciro cya Mbere ni icy’abantu bafite imyaka 70 no kuzamura hejuru yayo. Ikindi cyiciro kiriho abantu bafite indwara zidakira nka (Diabete, Umwijima, Indwara z’umutima,…). Icyiciro cya gatatu kiriho abantu bose bafite ibimenyetso bya Covid-19.

    Julien Mahoro Niyingabira Umuyobozi w’Ishami rishinzwe itumanaho n’Itangazamakuru muri RBC yavuze ko kiriya gikorwa giteganyijwe kuba mu gihugu hose mu rwego rwo kureba uko icyorezo gihagaze.

    Yagize ati: 'Kizaba guhera ejo tariki 23-27 Mutarama 2021, kizakorwa n’Abakozi ba RBC n’abandi baturutse mu Bigo Nderabuzima n’inzego z’ibanze zizafasha kugira ngo amatsinda yatoranyijwe abashe gupimwa.'

    Yavuze ko mu bazapimwa barimo abagaragaza ibimenyetso bya Covid-19 n’abafite aho bahuriye n’abanduye icyo cyorezo, gusa akavuga ko iki gikorwa kidafitanye isano no kwitegura urukingo rwa Covid-19 rushobora gutangwa mu gihe cya vuba.

    Yagize ati: 'Biri muri gahunda nyinshi, si n’ibyo by’inkingo gusa, ahubwo no gukora ibikorwa bindi byo kurwanya Covid-19 cyangwa byo gufasha abarwayi, biba bigendera ku byavuye mu gupima ibyo byagaragaje. Kugira ngo uvure umuntu, uba ugomba kuba wamupimye kugira ngo umenye ko arwaye, kandi kugira ngo umukingire na none uba ugomba kuba wamupimye kugira ngo umenye ko uwo muntu nta burwayi afite ashobora kwakira urukingo ruzamurinda kurwara, ni yo mpamvu hatoranyijwe abo, si ukubakingira gusa ahubwo ni no kugira ngo bitabweho batararemba.'

    Iki gikorwa cyo gupima kizakorwa ku buntu kuko ari igikorwa cyo kumenya uko Covid-19 no kwirinda. Yavuze ko bitazakorwa ku bantu bose ko bireba bariya batoranyijwe.

    Ubusanzwe mu Kigo Nderabuzima iyo Umuganga ahaye umurwayi ugaragaza ibimenyetso bya Covid-19 ikizamini cyo kwisuzumisha, 'serivise yo kumupima ikorwa ku buntu’.

    Imibare igaragaza ko mu Rwanda, abantu banduye Covid-19 kuva yahagera ari 12 170, abavuwe barakira ni 7 973, abakirwaye ni 4 035 mu gihe abahitanywe n’icyorezo bageze kuri 162 ubwo twandikaga iyi nkuru.

    Source : https://www.imirasire.rw/?COVID-19-RBC-igiye-gupima-abantu-125-muri-buri-kagari-barimo-abarengeje-imyaka

  • CHAN : Amavubi yongeye kwihagararaho anganya 0-0 Maroc ahita agira amanota 2 #rwanda #RwOT

    Ni umukino Amavubi yakinnye yugarira cyane mu gihe Maroc yo yagerageje kotsa igitutu ikipe y’u Rwanda ishaka ibitego ariko bikanga.

    Bitandukane n’umukino Amavubi yakinnye bwa mbere ubwo yahuraga na Uganda, ikayotsa igitutu, uyu munsi abasore b’Abamavubi bakinnye bugarira kuko aba Maroc banyarukaga bashaka ibitego.

    Amavubi atabonye amahirwe menshi, mu gice cya mbere Muhadjiri Hakizimana yagerageje gushotera kure ariko umunyezamu wa Maroc ahita awurenza izamu bituma ikipe y’u Rwanda ibona koroneri.

    Minisiti wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju yashimiye abasore b’Amavubi uko bitwaye imbere ya Maroc bakabasha kurangiza umukino batinjijwe igitego.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati 'Mwakoze kwimana u Rwanda Bana b’u Rwanda ! Tubizeyeho intsinzi ku rugamba rusigaye [Rwanda& Togo]'

    Kugira ikipe y’Igihugu ikomeze kugira amahirwe yo kuba yava mu matsinda, birasaba ko nibura izatsinda umukino izahura na Togo ari na wo wa nyuma wo mu matsinda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/CHAN-Amavubi-yongeye-kwihagararaho-anganya-0-0-Maroc-ahita-agira-amanota-2

  • Ruhango : Umubyaza afunzwe akekwaho gusambanya umugore utwite #rwanda #RwOT

    RIB yemeje ko yataye muri yombi uyu muganga w’imyaka 32 akaba afungiye kuri station ya RIB ya Kinazi muri kariya Karere.

    Uvuga ko yafashwe, yatangarije BTN ko yakorewe ariya mahano ku wa Gatatu w’iki cyumweru ubwo yajyaga kwa muganga ngo akakirwa n’uriya akamubwira ko agiye gusuzuma niba umura we wifunguye akabikora akoresheje igitsina cye abanje kwambara agakingirizo.

    Uyu mubyeyi avuga ko byabaye nta bwumvikane bwabayeho. Yagize ati 'ubwa gatatu ambwira ko hari uburyo yakoresha akamenya ko umura wafungutse, yafashe prudence (agakingirizo) arayifungura ambwira ko ari bwo buryo agiye gukoresha kugira ngo umura ufunguke vuba, nibwo yahise ansambanya.'

    Avuga ko yabiganirije umugabo we bagahita bitabaza RIB igahita itangira iperereza ndetse igahita ita muri yombi uriya muganga.

    Dr. Ntamanya William ukorana n’uriya muganga yavuze ko niba koko uriya muforomo yarakoze biriya bikorwa byaba ari amahano ndetse ko yamaze kwandikirwa n’ubuyobozi bw’ibitaro asabwa ibisobanuro ku byo avugwaho.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Umubyaza-afunzwe-akekwaho-gusambanya-umugore-utwite

  • CHAN 2020: Amavubi yanganyije na Maroc #rwanda #RwOT

    Umukino wa kabiri w’u Rwanda wo mu itsinda C muri CHAN 2020 rwakinnye na Maroc, amakipe yombi yanganyije 0-0, uba umukino wa kabiri runganyije ni nyuma yo kunganya na Uganda.

    Wari umukino wa kabiri w’u Rwanda muri CHAN 2020, mu itsinda C yabanjirije kuri Uganda banganya 0-0.

    Mashami Vincent yari yakoze impinduka muri 11 babanjemo ku mukino wa Uganda aho Iradukunda Bertrand yari yavuyeho hazamo Sugira Ernest utari wemerewe gukina uyu mukino.

    Iminota 10 ya mbere y’umukino wabonaga Maroc irimo irusha Amavubi yayimye umupira ariko nayo nta mahirwe yigeze irema afatika yavamo igitego uretse kufura yo ku munota wa 9 yatewe bashyiraho umutwe Kwizera Olivier akawufata.

    Amavubi yacungiraga ku mipira miremire ubwugarizi bwafataga bwohereza mu bataha izamu ariko imyinshi abakinnyi ba Maroc bakayibatanga n’ubwo nabo kugera imbere y’izamu ry’Amavubi byari ikibazo.

    Ku munota wa 34 Hakizimana Muhadjiri yateye ishoti rikomeye mu izamu rya Maroc umunyezamu ahita awohereza muri koruneri, ni nyuma y’umupira wari utewe na Ange ahana ikosa ryari rikorewe Omborenga usanga Savio aho ahagaze ahita amukoreraho.

    Kuva kuri uyu munota Amavubi yatinyutse atangira gukina asatira arema uburyo bw’ibitego. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

    Maroc yatangiye igice cya kabiri isatira ishaka igitego, ku munota wa 51 Omborenga yatakaje umupira, kapiteni wa Maroc, El Kaabi atera ishoti rikomeye mu izamu ariko Kwizera Olivier awukuramo.

    Amavubi yatangiye igice cya kabiri ubona ko nayo arimo akina neza abonana.

    Ki munota wa 56 Maroc yongeye kubona amahirwe ariko Manzi Thierry arahagoboka.

    Ku munota wa 57 Mashami Vincent yakoze impinduka za mbere, Sugira Ernest aha umwanya Iradukunda Jean Bertrand.

    Ku munota wa 61 Amavubi yabonye kufura ku ikosa ryakorewe Jacques Tuyisenge, ryahanwe neza na Savio ariko umunyezamu arawufata.

    Ku munota wa 73, Kalisa Rashid wasaga n’uwababaye yahaya umwanya Ngendahimana Eric.

    Ku munota wa 84 abakinnyi b’u Rwanda barimo Savio, Jacques, Muhadjiri na Bertrand bazamutse neza, Savio ahindura umupira mwiza imbere y’izamu ariko habura awushyira mu rushundura, ubwugarizi bwa Maroc buwugaruye buwushyira ku kirenge cya Savio ateye mu izamu ugarurwa na Bertrand.

    Ku munota wa 87 Danny Usengimana yasimbuye Savio. Umukino warangiye ari 0-0.

    Umukino usoza itsinda Amavubi azakina na Togo ku wa 26 Mutarama 2021.

    Mu itsinda C Maroc ni iya mbere n’amanota 4, u Rwanda rufite 2, Uganda ifite 1 ikaba iri bukine na Togo ya nyuma ifite ubusa.

    11 b’Amavubi babanjemo

    Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Niyonzima Olivier Seif, Kalisa Rashid, Nshuti Dominique Savio, Hakizimana Muhadjiri, Jacques Tuyisenge na Sugira Ernest

    Sugira Ernest yagerageje biranga

    Mutsinzi Ange Jimmy umwe mu basore b’u Rwanda bitwaye neza mu bwugarizi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/chan-2020-amavubi-yanganyije-na-maroc

  • Rutsiro: Umuyobozi w'ibitaro yatawe muri yombi, arakekwaho ibyaha birimo no gukoresha imibonano mpuzabitsina kugahato #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha-RIB, kugicamunsi cy'uyu wa 22 Mutarama 2021, rwatangaje ko rwataye muri yombi umuyobozi mukuru w'ibitaro bya Murunda. Akurikiranweho ibyaha birimo; Gukubita no gukomeretsa hamwe n'ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina kugahato.

    Dore uko itangazo rya RIB ribivuga;
    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/rutsiro-umuyobozi-wibitaro-yatawe-muri-yombi-arakekwaho-ibyaha-birimo-no-gukoresha-imibonano-mpuzabitsina-kugahato/

  • Rutsiro: RIB yataye muri yombi umuyobozi w' ibitaro #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mutarama 2021 rwataye muri yombi Niringiyimana Eugene, Umuyobozi w'ibitaro bya Murunda mu Karere ka Rutsiro.

    Niringiyimana akurikiranyweho ubwinjiracyaha mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n'icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

    Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kivumu mu gihe iperereza rikomeje.

    Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kivumu mugihe iperereza rikomeje.

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) January 22, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/22/rutsiro-rib-yataye-muri-yombi-umuyobozi-w-ibitaro/

  • Tumenye inkomoko y'insigamigani:'yahihibikanye mu bitazamuhira uboshye Himbara wa Byabagamba'! #rwanda #RwOT

    Iyi nsigamigani yakomotse ku witwa  Himbara  Murunganywa David , akaba mwene Byabangamba, wari umutoza w'intore, ariko Himbara aza kumubana intozo. Himbara yamenyekanye cyane ahagana mu myaka ya za 70, mu mihanda ya za Naïrobi muri Kenya, akaba insoresore y'amanyama n'amahane. Aho agereye mu Rwanda, yaranzwe n'ubwibone, ariko igihe cye  akagita   cyane mu bitamuha agaciro.

    Aha niho abamuzi batangiye kubona ko ahirimbana mu bizamuroha. Byageze n'aho atera Urwamubyaye umugongo, maze si ukuruhata ibicumuro yiva inyuma. Icyakora ibyo byose ntacyo byatanze, ubu arangara nk'utagira iyo agana.   Uru rugero rw'ubugwari rero rwaje kuba kimenyabose, maze wabona  umuntu uta umwanya mu bitazagira aho bimugeza , ukamubwira uti:'Urahihibikana mu bitazaguhira nka Himbara wa Byabagamba'. Icyo gihe uba umukebuye, umubwira ko adakwiye kwangiza umwanya mu bitamwungura, ndetse bishobora no kumukoraho, kutazamuhira nyine. Iyo azi kumva arabireka, ngo ejo atazaba iciro ry'imigani nka Himbara.

    Tugarutse kuri Himbara David iyi nsigamigani ikomokaho, ni umusaza wigeze kuba  mu myanya ikomeye mu buyobozi. Amaze' kwanduza ' I Bukuru, muw' 2010 yafashe inzira arahunga , inzara ye ayishyira aho batamuzi. Kugeza aho yari akiri uwo kwihanganirwa, kuko abavandimwe bari bakibwira ko inda isumbye indagu, ko azashyira agasaba imbabazi, akagaruka mu muryango. Byari ukwibeshya , kuko ibitutsi yabihinduye ibisabisho, si ugusiga icyasha abamukamiye arahimbara, si uhimba ibirego agorora umugoho, aragenda aba umugambanyi wabigize umwuga. Aho abera ikigwiranda kitazi iyo kiva  kandi, arahimbarwa iyo inkuru mbi ivuzwe kuri Kanyarwanda nyamara basangiye isano, agasuherwa iyo impundu zivuze mu Rwagasabo.

    Koranavirusi iraca ibintu mu isi yose, uRwanda rwakaza ingamba zo kuyitsinsura ati uburenganzira bw'abaturage burahutajwe!Ariko se koko, uburenganzira ni ukureka abo uyobora bagashirira ku icumu, kubera guha icyago icyuho?Ngibyo ibyo himbara yifuriza Abanyarwanda. Uburenganzira bwo kwiga ni ndakumirwa ku Muturarwanda wese kandi biraharanirwa, ariko se kumushumiriza indwara aho yiga, akandura akanduza n'abandi, ibyo ni bwo bwisanzure Himbara ashaka? Himbara ati ndaharanira demukarasi mu Rwanda, akarema imitwe imena amaraso mu rwamubyaye. Ubu birasaba iki ngo uboine ko za RNC zanyu ari ibiryabarezi, bizabamarisha gusa? Ngu'ubu ubugome buherekejwe n' ubugorame.

    Amahanga ati 'Rwanda urakataje mu  kwiyubaka, Himbara ati intambwe yatewe naratorongeye nzayirwanya'. Nyamara ukuri kurivugira, urahihibikana mu bitazaguhira! Kwivumbura ugasiga rurese, ntibizarwambura ijabo n'ijambo ab'umutima urukunda baharanira buri munsi. Harya ngo umutwe wuzuye ubuhanga mu by'ubukungu?Ukabivanga ute n'ibiyayuramutwe nka kokayine n'urumogi wiyahuza?Ariko rubanda muri n'inkunguzi, urwo nirwo rugero uzasigira abo ubyaye? Ngaho komeza uhimbare mu bitazaguhira, ubwo niyo nsigamigani igukwiye.

     

    The post Tumenye inkomoko y'insigamigani:'yahihibikanye mu bitazamuhira uboshye Himbara wa Byabagamba'! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/tumenye-inkomoko-yinsigamiganiyahihibikanye-mu-bitazamuhira-uboshye-himbara-wa-byabagamba/

  • Sobanukirwa akamaro ko kurya ibihumyo #rwanda #RwOT

    Ibihumyo ni ibyo kurya by’ingenzi kandi byuzuyemo intungamubiri nyinshi, kubirya kenshi bishobora gufasha ubuzima bwawe guhora bumeze neza.

    Ni muri urwo rwego tugiye kurebera hamwe umumaro w’ibihumyo mu mubiri wacu:

    Bifasha kurinda indwara yo kubura amaraso (anemia)

    Ibihumyo ni isoko nziza y’ubutare (fer/iron). Umubiri ubasha kwinjiza ubutare bwose bubonekamo ku kigero cya 90%. Ibi bifasha gutuma ubaho neza, ukagira insoro zitukura z’amaraso nyinshi (red blood cells) bityo umubiri ukabasha gukora imirimo itandukanye neza.

    Gukomeza amagufa

    Ibihumyo bikungahaye cyane kuri calcium, y’ingenzi cyane mu ikora n’ikomera ry’amagufa. Kurya ibihumyo kenshi bigufasha guhora ufite calcium ihagije mu mubiri, bikakurinda indwara zo kuvunguka kw’amagufa no korohera cyane (ostheoporosis).
    Gusukura umubiri

    Ibihumyo byuzuyemo ibisukura umubiri (antioxidants) bihagije cyane.

    Iyo umubiri wuzuyemo imyanda izwi nka 'free radicals' ituruka ku turemangingo tuba twangiritse, ntubashe kubona ibisukura umubiri bihagije (antioxidants), niho indwara nka cancer, izibasira umutima, Alzheimer n’izindi zikomeye zihita zizira.

    Kongera ubudahangarwa

    Ibinyabutabire bibonekamo (alpha na beta glucan) bigira uruhare rukomeye mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri. Mu bushakashatsi bwakozwe, kurya ibihumyo kenshi; byibuze inshuro 1 cg 2 mu cyumweru bifasha kongera cyane ubudahangarwa.

    Kongera vitamini D

    Ubusanzwe vitamin D ntijya iboneka mu bihingwa. Ibihumyo byihariye uyu mwihariko wo kugira iyi vitamini. Kimwe n’abantu, iyo bihuye n’izuba nabyo bibasha gukora vitamini D, ituruka ku mirasire. Ibinyabutabire bya sterol iyo bihuye n’imirasire y’izuba bihinduka ergosterol, ariyo ihinduka vitamin D.

    Kurinda kanseri y’ibere na prostate

    Kurya ibihumyo kenshi bigira uruhare runini mu kurinda kanseri y’amabere n’iya prostate. Dusangamo ibinyabutabire bya beta-glucans ndetse na linoleic acid, byombi byifitemo ubushobozi bwo kurinda no kurwanya kanseri.

    Linoleic acid ifite ubushobozi bwo kurwanya ingaruka mbi z’umusemburo wa estrogen iri hejuru. Kugira estrogen iri hejuru ni imwe mu mpamvu nyamukuru ya kanseri y’ibere cyane ku bagore bageze mu kigero cyo gucura (menopause).

    Beta-glucans ku rundi ruhande, irinda gukura k’uturemangingo dushobora gutera kanseri ya prostate.

    Source: www.healthline.com, inyarwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Sobanukirwa-akamaro-ko-kurya-ibihumyo.html

  • Shyira Imana ku mwanya wa mbere #rwanda #RwOT

    'Abo bagabo bategekwe imirimo irushaho kurushya, bayikore be kwita ku magambo y’ibinyoma.' Kuva 5:9

    Ndashaka ko baba bahuze cyane! 'Aya magambo ni aya Farawo, umwami wa Egiputa, watoteje abana ba Isiraheli akoresheje imirimo y’uburetwa hamwe n’ubugome. Igihe Mose, umukiza woherejwe n’Imana yasabaga Farawo kurekura ubwoko bw’Imana, Farawo yishize mu kaga afata icyemezo cyo gukubira kabiri abaheburayo imirimo y’uburetwa, kugira ngo babashe guteshuka ku masezerano yo gutaha mu gihugu cyabo cy’isezerano bari bafite.

    Muri ubu buzima hari uburyo bwinshi abantu bakoresha kugira ngo bahuze roho zacu. Muri byo harimo filime, ibitaram, gutembera n’ibindi ugasanga amasaha y’umunsi ashize umuntu atabashije kwibuka Imana no kuganira nayo, nyamara ibi byose ntabwo twakagombye kubishyira imbere, ahubwo buri gihe Imana ijye iba iya mbere mu buzima bwacu.

    Ni bangahe bihutira kuva mu gikorwa bajya mu kindi bakabanza gufata umwanya wo kumva ijwi ry’Imana, ubutumwa bwo kubohoka binyuze ku musaraba? Kandi mubantu bemeye Kristo mubuzima bwabo birakwiriye kumva Imana, gusoma ijambo ryayo, gusenga, kujya mu rusengero, gufasha mugenzi wawe, ni ngobwa kuvamu gahuge tugashyira Imana ku mwanya wa mbere.

    Hitamo gushyira Imana imbere kandi uyihe umwanya!

    Urimo guhura n’ibintu bimwe n’ibyo abaheburayo muri iki gihe! Umukiza wawe, Kristo, yaje kuri iyi si kugira ngo agukorere ibyiza,agukize kandi akuzanire umudendezo. 'Ni irya Yesu w’i Nazareti, uko Imana yamusutseho Umwuka Wera n’imbaraga akagenda agirira abantu neza, agakiza abo Satani atwaza igitugu, kuko Imana yari iri kumwe na we'.(Ibyakozwe n’Intumwa 10:38)

    Mwebwe mwari imbohe y’umubi.Ariko umwami wiyi si satani, akora ibishoboka byose kugirango akwibagize iri sezerano rikomeye ndetse akanakwemeza ko ari ikinyoma, kugira ngo ukomeze guhuga cyane!

    Urahuze)? Nibyo. Ariko uracyafite amahirwe yo guhitamo gushyira Imana imbere mu buzima bwawe bwa buri munsi! Niba ushaka gushyira amabuye mu kibindi, tangirira ku manini hanyuma urangirize ku mato. Niba ukoze ibinyuranye n’ibi, ntihashobora kuboneka umwanya munini nini kumpera z’ikibindi ku buryo amabuye manini yajyamo nyuma.Saba Imana igufashe gutondekanya ibintu muri gahunda yawe uzisanga udahuze cyane cyane.

    Icyemezo cy’uyu munsi

    Mwami, nanze guhuga cyane ngo nibagirwe ko wankuye ku mwanzi wanjye, reka abe ari wowe nshyira imbere. Mpa ubwenge bwawe kugirango ngushire imbere mubuzima bwanjye!

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Abo-bagabo-bategekwe-imirimo-irushaho.html