Category: Uncategorized

  • Rwatubyaye Abdul yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda, Rwatubayye Abdul yamaze kubona ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Macedonia yitwa Shkupi FC.

    Uyu musore wari umaze iminsi mu Rwanda nyuma yo gusoza amasezerano mu ikipe ya Corolado Switchbacks muri Amerika.

    B&B FM dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mukinnyi yamaze kwerekeza muri iyi kipe ibarizwa mu magepfo ya Macedonia aho yayisinyiye amezi 6.

    Shkupi FC kugeza ubu iri ku mwanya wa 2 n’amanota 33 mu gihe irushwa amanota 6 na Shkendija ya mbere cyane ko yo ifite amanota 39.

    Rwatubyaye Abdul yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, harimo APR FC batandukanye muri 2016 yerekeza muri Rayon Sports, Rayon Sports baje gutandukana mu ntangiriro za 2019 ubwo yerekezaga muri Amerika yakiniraga kugeza uyu munsi.

    Rwatubyaye Abdul yabonye ikipe nshya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-abdul-yabonye-ikipe-nshya

  • Perezida Joe Biden yasabye imbabazi nyuma y'amafoto y'ingabo z'igihugu ziryamye muri Parikingi #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu wa Amerika, Joe Biden yasabye imbabazi nyuma y'amafoto yafashwe ingabo z'Igihugu ziryamye muri parikingi. Izi ngabo zari zoherejwe gucunga umutekano ku nzu y'ikoranoro-Capitol. Ni amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

    Ingabo zirenga ibihumbi 25 zoherejwe i Washington DC kugira ngo zicunge umutekano w'ibirori by'irahira rya Biden nyuma y'imyigaragambyo yadutse mu ntangiriro z'uku kwezi, hari tariki 6 Mutarama 2021.

    Amafoto yafashwe izi ngabo agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa kane, aberekana baryamye muri parikini hafi y'iyo ngoro abashingamateka/abadepite n'abakenguzamateka/abasenateri bamaze kugaruka mu bikorwa byabo.

    Ibinyamakuru muri Amerika bivuga ko ejo ku wa gatanu, Perezida Biden yahamagaye umukuru w'ibiro by'ingabo zishinzwe umutekano mu gihugu (National Guard) amusaba imbabazi yongera amubaza icyakorwa.

    Umugore wa Perezida Biden, Jill Biden, na we ubwe yasuye zimwe muri izo ngabo kugirango azishimire ku giti cye, aho yanazishyiriye ibisuguti byoherejwe na Maison Blanche/White House nk'ishimwe.

    Ati: 'Nifuje kuza hano uyu musi kugirango mbashimire mwese kubona mwarandinze mukarinda n'umuryango wanjye'. Ku wa kane, amashusho yerekana amajana n'amajana y'izi ngabo ziryamye muri parikingi yarakwiragijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, ibyateye uburakari.

    Abenshi berekanye impungenge ku mibereho y'izo ngabo, aho zashyizwe mu myotsi, batanahawe n'ibya ngombwa bikenewe nk'ubwiherero, nyuma y'iminsi myinshi bamaze barikanuye/badasinzira.

    Aya mashusho yaberekanye bari mu buzima bubi yatumye kandi haba ubwoba ko ikiza cya coronavirus gishobora gukwiragira muri izo ngabo zishinzwe umutekano w'igihugu.

    Ejo ku wa gatanu, umutegetsi utarashatse ko izina rye rimenyekana yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko hagati y'100 na 200 muri izo ngabo zoherejwe muri icyo gikorwa zapimwe zigasanga zaranduye Covid-19. Iyi mibare, n'aho bishobora kuba ari mike cyane ku 25.000 by'izo ngabo zoherejwe muri icyo gikorwa, ntibiremezwa igihe.

    Ayo mashusho yerekana izo ngabo ziryamye muma parikingi amaze gukwiragizwa, abashingamateka n'abakenguzamateka babinyujije ku mbuga nkorayambaga bagaragaje ukutabyishimira, ndetse bamwe muri bo bazitiza ibiro byabo kugira ngo  zishobore kuruhukiramo. Nyuma, bahavuye hafatwa ingingo ko zisubizwa kuri Capitol.

    Ron DeSantis, buramatari/Meya wa Florida, ni umwe muri ba buramatari bavuga ko bategetse ko ingabo zavuye mu mareta yabo zitahukanwa inyuma y'iyo myidogo/kutishima.

    Yabwiye ikinyamakuru Fox News ejo ku wa gatanu ati: 'Iki ni igikorwa kitateguwe neza, rero icyaba cyiza ni ukubatahukana'.

    Umukenguzamateka Roy Blunt yabwiye ikinyamakuru Politico ko itsinda rishinzwe amategeko mu nama nkenguzamateka na wo ubwawo urimo urakora amatohoza kuri iki kibazo.

    Ejo ku wa gatanu, itangazo riteweko igikumu/risinyweho n'umukuru w'ingabo zishinzwe umutekano w'igihugu hamwe n'umukuru w'igipolisi gicunga umutekano w'ingoro y'amakoraniro ya Amerika Capitol, rivuga ko bakoranye kugira ngo abakorera kuri Capitol 'bahabwe ibibanza bikwiriye' kugira ngo bashobore kuruhukiramo.

    Bavuga kandi ko ingabo zaba ziri mu karuhuko zafatiwe ibyumba mu mahoteri cyangwa mu zindi nyubako, banashimira abashingamateka n'abakenguzamateka ku buryo bazitayeho.

    N'aho bari bakiri kuri Capitol, abenshi muri izi ngabo baryama hasi.

    Mu misi iza, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, byitezwe ko abagera ku 19.000 muri izi ngabo bazasubizwa mu mareta baje bavamo, naho hafi 7000 bakaba bitezwe kuzaguma i Washington, nk'uko bivugwa n'ikinyamakuru New York Times.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/perezida-joe-biden-yasabye-imbabazi-nyuma-yamafoto-yingabo-zigihugu-ziryamye-muri-parikingi/

  • Byinshi ku rubuga nyarwanda rukora nka Netflix wasangaho filime nyarwanda rumaze kwitabirwa n’abarenga ibihumbi 27,000. #rwanda #RwOT

    Ni kenshi abanyarwanda batandukanye aho bari hose ku isi bakomeje kwibaza uko bazajya babona filime nyarwanda, zaba izigezweho cyangwa n’izakanyujijeho cyera. Si ibyo gusa kandi kuko n’izinyura kuri Youtube akenshi usanga zitujuje iminota cyangwa zikaba zirimo amatangazo agenda azamo hagati, bityo akabangamira abantu kureba uko bashaka.

    Niyo mpamvu urubuga nyarwanda rwa www.zacutv.com rukora nka Netflix rwashinzwe kugira ngo rufashe abakeneye kureba filime nyarwanda.

    Uru rubuga kandi rwashyiriweho kuzamura impano z’abahanzi nyarwanda mu mwuga wa cinema barimo abakinnyi ndetse n’abazikora kugira ngo Abanyarwanda barusheho gukunda ibikorerwa mu Rwanda ndetse babikundishe n’abanyamahanga.

    Zacutv ifasha gute abahanzi bo muri cinema?

    Binyuze mu kigo cyitwa Zacu entertainment ltd gifite mu nshingano zacyo imishinga yo gukora amafilime, igihe iki kigo gifite filime kizakina, gihamagara abakinnyi bafite impano yo gukina binyuze mu matangazo, hibandwa ku baje mu mwuga ku nshuro ya mbere maze bagahabwa amahirwe yo kwerekana impano zabo muri filime nshya iba igiye gukinwa.

    Abakora filime nabo bashyiriweho gahunda y’imikoranire n’iki kigo aho berekana filime bakoze, ikigo cyabona yujuje ibisabwa bakumvikana n’ikigo uburyo iyi filime izajya ica ku rubuga rwa zacutv.com kandi ba nyirayo bakishyurwa n’iki kigo.

    Kureba filime kuri Zacutv.com bisaba iki?

    1. Wiyandikisha unyuze kuri www.zacutv.com/app/signup cyangwa se kuri app ya ZACU TV ukareba ahanditse SIGN UP

    2. Iyo umaze gushyiramo imyirondoro yawe uhita ukomereza aho wishyurira. Hari ibiciro bitandukanye bitewe nigihe ushaka kureba:

    2$/ku cyumweru
    5$/ku kwezi
    20$/ku mezi 6
    30$/ku mwaka

    Aya mafaranga nubwo aza muma dollars ariko iyo ugiye kwishyura bitewe n’igihugu uherereyemo ahita yishyira mu mafaranga mukoresha. Urugero niba uri mu Rwanda ahita yivunja mu mafaranga y’amanyarwanda.

    3. Iyo umaze kwishyura uhita utangira kureba filime zose ziriho .

    Ni gute bishyura kuri zacutv.com?

    Kuri zacutv wakwishyura muburyo bwose bukoroheye. Wakoresha Visa card, PayPal, debit/credit card cyangwa se Mobile Money.

    kwishyura bikorwa kuri iyi link:https://www.zacutv.com/app/subscription/buy

    Kuri zacutv.com ubu warebaho filime zigezweho nka City Maid,Seburikoko,Indoto,Bamenya,umurinzi,Papa sava n’izindi nyinshi…

    Zacu tv kandi igira application yayo wasanga kuri Playstore cyangwa App store.

    Uru rubuga ruriho filime zirenga igihumbi(1000) kandi zigenda ziyongera buri munsi. Kuva rwashingwa muri 2018 rumaze kwiyandikishwaho n’abantu barenga ibihumbi makumyabiri na birindwi (27,000 ) bareberaho filime.

    Zacu tv igira umurongo watelefoni wo gufasha gusobanurira abantu bashaka kuyikoresha birushijeho. Uwo murongo ni : +250735260069 cyangwa ukandikira zacutv kuri [email protected] no kuri twitter,facebook na Instagram.

    Uburyo wakiyandikisha ndetse ukanishyura

    Hariho amafilime atandukanye

    Application ya Zacu TV iboneka kuri Play Store

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/byinshi-ku-rubuga-nyarwanda-rukora-nka-netflix-wasangaho-filime-nyarwanda-rumaze-kwitabirwa-n-abarenga-ibihumbi-27-000

  • Michael Sarpong yaguriye nyina inzu #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunya-Ghana wanyuze mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports, Michael Sarpong yaguriye nyina inzu ifite agaciro ka miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Muri Kanama 2020 nibwo Michael Sarpong yasinyiye Yanga yo muri Tanzania imyaka 2, hari nyuma yo gutandukana na Rayon Sports.

    Nyuma yo guhabwa ikiruhuko kuko shampiyona muri Tanzania yahagaze kubera CHAN 2020 irimo kubera muri Maroc, Michael Sarpong yahise afata indege yerekeza iwabo muri Ghana n’ubwo umuyobozi wungirije wa Yanga yatangaje ko yagiye mu igeragezwa mu Bushinwa.

    Uyu musore w’imyaka 25 yahagaurutse muri Tanzania tariki ya 19 Mutarama 2021 yerekeza iwabo muri Ghana ku mpamvu z’umuryango we.

    Amwe mu makuru aturuka mu bantu be ba hafi avuga ikintu cyari kimujyanye ari ukugurira nyina inzu, ni nyuma y’ubuzima bubi yakuriyemo.

    Uyu rutahizamu akaba yamaze kugura iyi nzu aho bivugwa ko ihagaze miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sarpong yagiye ashyiraho amafoto ari muri iyi nzu, yaherekejwe n’amagambo asa nukangurira abantu kudacika intege.

    Imwe yaherekejwe n’amagambo agira ati“kugeza ngeza aho nshaka mu buzima.” indi yagize ati“ubuzima buranyerera ntukagire uwo ushinyagurira.”

    Sarpong yaguriye nyina inzu

    Sarpong mu nzu yaguriye nyina

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/michael-sarpong-yaguriye-nyina-inzu

  • Umutoza w’Amavubi ahamya ko batishimiye ibyavuye mu mukino, umukino wa nyuma ngo ni uwo gupfa no gukira #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent avuga ko batishimiye inota rimwe ryavuye ku mukino wa Maroc kuko bifuzaga kuwutsinda, ngo igisigaye ni ugutsinda uwa Togo byanze bikunze.

    Ku munsi w’ejo hashize Amavubi y’u Rwanda yakinaga na Maroc umukino wa kabiri w’itsinda C muri CHAN 2020 irimo kubera muri Maroc, amakipe yombi yanganyije 0-0.

    Nyuma y’uyu mukino, umutoza Mashami akaba yavuze ko batishimiye ibyavuye mu mukino kuko bashakaga amanota 3 yuzuye.

    Ati'Ntabwo twishimye mu by’ukuri kuko twifuzaga gutsinda umukino, ariko twari dufite uwo duhanganye imbere yacu ufite iki gikombe, twifuzaga kubona umusaruro mwiza kugira ngo tube twakigira imbere ku rutonde tunongere amanota.'

    Yakomeje avuga ko amahirwe basigaranye ari ayo gutsinda Togo bityo ko bibasaba gukoresha imbaraga zirenze izo bakoresheje mu mikino 2 bamaze gukina.

    Ati'Abakinnyi bitanze mu buryo bwose, nibyo ntabwo twishimye kuko ntabwo tubonye amanota yose tubonye rimwe, hasigaye umukino wa Togo dusabwa gukoresha imbaraga zirenze izo twakoresheje muri iyi mikino ibiri ishize, nituwutsinda tuzaba turenze itsinda nta kabuza. Ntabwo byoroshye turasabwa imbaraga. Turasabwa kureba ibyacu.'

    Muri iri tsinda kandi Togo nyuma yo gutsindwa na Maroc, ikaba yaraye itsinze Uganda igitego 1-0.

    U Rwanda ruzasoza imikino y’itsinda C rukina na Togo tariki ya 26 Mutarama 2021, rukaba rusabwa gutsinda kugira ngo rugere muri ¼.

    Muri iri tsinda Maroc ni iya mbere n’amanota 4, Togo ifite 3, u Rwanda rukagira 2 ni mu gihe Uganda ari iya nyuma n’inota 1.

    Abasore b’u Rwanda bagerageje ariko biranga

    Mashami ntabwo yishimiye ibyavuye mu mukino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-w-amavubi-ahamya-ko-batishimiye-ibyavuye-mu-mukino-umukino-wa-nyuma-ngo-ni-uwo-gupfa-no-gukira

  • Dore amafunguro 5 y’ingenzi yagufasha gusinzira neza #rwanda #RwOT

    Gusinzira neza ni ingenzi cyane ku mikorere myiza y’umubiri, kuko bifasha ingingo zitandukanye z’umubiri gukora neza. Mu gihe usinzira neza bihagije uba urinze umubiri wawe ibyago byo kwibasirwa n’indwara zikomeye zibasira umutima, impyiko, urwungano rw’ubwirinzi ndetse n’ubwonko.

    Hari ibintu bitandukanye ushobora gukora bikagufasha gusinzira neza, kimwe muri ibyo kandi cy’ingenzi harimo amafunguro ufata mu ijoro mbere yo kuryama. Amafunguroy’ingenzi ushobora gufata akagufasha gusinzira neza:

    Amata ashyushye

    Amata ashyushye (cyangwa akazuyazi) kuva cyera yagiye akoreshwa nk’umuti wo kubura ibitotsi. Yuzuyemo ibituma usinzira nka tryptophan, melatonine, vitamini D ndetse na kalisiyumu. Kuba wafata akarahuri k’amata ugiye kuryama bishobora kugufasha gusinzira neza.

    Amafi

    Amafi cyane cyane akungahaye cyane ku binure bya omega-3 (nka salmon, fish fillet n’izindi). Vitamin D na omega-3 fatty acids bifasha mu kuringaniza mu mubiri umusemburo wa serotonin.

    Serotonin akaba ariwo musemburo urekurwa n’ubwonko mu kugena gusinzira no gukanguka uko bikwiye. Uretse ibi amafi akizeho, abonekamo kandi myunyungugu y’ingenzi yitabazwa mu gusinzira neza harimo; potasiyumu, manyesiyumu, fosifore, zinc n’indi.

    Umuceri w’umweru

    Umuceri uribwa na benshi kandi kenshi. N’ubwo udakungahaye cyane (ugereranyije n’umuceri w’igitaka) kuri fibres, intungamubiri ndetse n’ibirinda umubiri uburozi (antioxidants), ariko ukize cyane ku binyamasukari byinshi (carbohydrates).

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko kurya ibyo kurya byongera isukari mu mubiri (high glycemic food) mbere yo kuryama bishobora gufasha gusinzira neza. N’ubwo ariko uyu muceri wagufasha gusinzira neza, ni byiza kuwurya mu rugero kubera intungamubiri zibonekamo ndetse na fibres ari nke.

    Lettuce (cyangwa salade)

    Abantu benshi usanga nijoro bahitamo kwirira salade gusa, izi mboga za lettuce zikunze gukoreshwa cyane kuri salade zifasha mu kurwanya kubura ibitotsi, bityo zikagufasha gusinzira neza. Ikinyabutabire kiboneka muri lettuce kizwi nka lactucin, gifasha mu gusinzira neza cyongera amasaha umara usinziriye no kugabanya igihe umara ku buriri utarasinzira.

    Almonds

    Almonds (utubuto tujya kumera nk’ubunyobwa) dukize cyane kuri melatonin, umusemburo ufasha mu kugena igihe cyo kuryamira no kubyukira. Guhekenya utu tubuto mbere yo kuryama bishobora kugufasha gusinzira neza.

    Uretse ibi kandi hari ibindi bishobora kugufasha kubona ibitotsi no gusinzira neza:

    Icyayi cya chamomile (chamomile tea)

    Umuneke: Nawo ukize cyane kuri tryptophan ndetse na magnesium byose by’ingenzi mu gutuma ubasha gusinzira neza.

    Cheese/Fromage: Ibonekamo cyane casein, iyi ikaba proteyine y’ingenzi dusanga mu mata, nayo igafasha mu gusana no gutuma imikaya ikura mu gihe uyifashe mbere yo kuryama.

    Aya mafunguro atandukanye ari hejuru yagiye akoreshwa kuva cyera, mu kuvura ikibazo cyo kubura ibitotsi no gusinzira nabi, kandi nta ngaruka mbi atera ku mubiri, igihe cyose ariwe mu rugero.

    Kugira ngo ubashe kubona ibyiza byinshi n’intungamubiri zihagije, ni byiza kuyarya byibuze amasaha 2 mbere yo kuryama kugira ngo wirinde kugugara mu nda (indigestion) n’ikirungurira.

    Source: InyaRwanda.com

    www.Healthline.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Dore-amafunguro-5-y-ingenzi-yagufasha-gusinzira-neza.html

  • Abantu 3 bishwe na Coronavirus, mu gihe 273 basanzwe barayanduye #rwanda #RwOT

    Imibare itangazwa na Minisiteri y'ubuzima kuri uyu wa 22 Muratarama 2021, igaragaza ko mu masaha 24 ashize abantu 3 bishwe n'iki cyorezo, naho 273 bakaba bapimwe bakakibasangana. Kigali niyo ikomeje kuza ku isonga.

    Dore uko iyi mbinerahamwe ibigaragza;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/abantu-3-bishwe-na-coronavirus-mu-gihe-273-basanzwe-barayanduye/

  • Amavubi y'u Rwanda arasabwa gutsinda Togo, kugirango agere muri 1/4 #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko Umukino wahuzaga Amavubi na Marrocco muri CHAN 2020, Urangiye amakipe yombi anganyije 0-0, Amavubi arasabwa gutsinda umukino ukurikira ifitanye na Togo ku mukino wa Gatatu tariki 26/01/2020 mu itsinda C.

    Igice cya mbere cyatangiye Marocco
    irusha Amavubi guhanahana umupira neza ku kigero cya 71% -29% gusa ntiyagerageza uburyo bw'Igitego, bitandukanye n'Amavubi yabonye amahirwe ku ishoti rikomeye Muhadjiri yateye ku munota wa 35′ umuzamu wa Marocco awukoraho ujya hejuru y'izamu bituma igice cya mbere kirangira amakipe yombi aguye miswi 0-0 .

    Igice cya Kabiri Amavubi yafunguye umukino ari nako Umutoza Vincent Mashami yakoze impinduka Sugira atanga umwanya kuri Iradukunda Bertland ahita ahindura umukino ku ruhande rw'Amavubi batangira kwataka nubwo umutoza atigeze ahindura 11 bari babanjemo ku mukino wa Uganda aho mu izamu yakoresheje: Kwizera Olivier,Fitina Omborenga,Manzi Thierry,Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier Seif,Kalisa Rachid,Hakizimana Muhadjiri,Nshuti Savio,Tuyisenge Jacques na Sugira Ernetse.

    U Rwanda ubu rugize amanota 2 nta gitego ruratsinda cyangwa ngo rutsinde. Marocco iyoboye itsinda n'Amanota 4,ikurukiriwe na Amavubi n'amanota 2 mu gihe hagitegerejwe umukino hagati ya Uganda na Tago.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/22/amavubi-yu-rwanda-arasabwa-gutsinda-togo-kugirango-agere-muri-1-4/

  • Breaking: Kubona urukingo ntabwo bikuraho ubundi bwirinzi”Sibomana Hassani”. #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye nimwe mu maradio hano mu Rwanda asobanura uburyo urukingo ni ruboneka uburyo ruzakoreshwa. Yagize ati” Turiho turitegura ko mu kwezi gutaha tuzaba twamaze kubona urukingo rwa Covid-19 ariko ntabwo bivuze ko urukingo ruzakuraho ubundi bwirinzi busanzweho burimo kwambara agapfukamunwa neza, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabuni ndetse n’ubundi buryo bwose bwo kwirinda.”

    Mubindi yagarutseho nuko urwo rukingo umuntu azajya arufata inshuro ebyiri ariko hakabanza gucamo imimsi 21 ihwanye n’ibyumweru bitatu.

    Ikindi nuko bishoboka ko wakingirwa uyumunsi ariko kubera ko umubiri uba utaragira ubudahangarwa byashoboka ko wahita wandura ntabwo bivuze ko urukingo rwa kubuza kwandura kuko rukingira 95% bityo gatanu gasigaye gashobora gutuma wandura.

    Hassani yavuze ko uRwanda rufite ibikoresho bihagije kandi bifite ubushobozi bwo kubika urwo rukingo kuburyo mu gihe izo nkingo zizaba zitwarwa hirya nohino mu intara bafite ibikoresho bifite ubushobozi bwo kumara iminsi 5 rubitse neza izo nkingo.

    Kubijyanye n’ ibicyiro byuko urukingo rwa Covid-19 ruzaba ruhagaze bizaterwa n’ubwoko bw’urwo rukingo urugero. k’urukingo rwa AstraZeneca, nirwo ruhendutse muri zose. Dose imwe igura amadolari ane, ni hafi 4000 Frw. Bisobanuye ko u Rwanda rushatse gukingira abaturage bose b’igihugu bagahabwa dose ebyiri nk’uko biteganywa, wasanga rwakwishyura asaga miliyari 100 Frw.

    Urukingo rwakozwe n’Abanyamerika rwa Moderna rwo rugura amadolari 33 ya Amerika, ni ukuvuga asaga ibihumbi 32 Frw, urwakozwe na Pfizer na BionTech rwo rugura amadolari 20, ni hafi ibihumbi 20 Frw.

    Ku ikubitiro hazakingirwa abantu bafite aho bahurira no kwita ku barwayi ba Covid- 19 ndetse n’abantu bageze mu zabukuru bafite imyaka guhera kuri 65.

    Bagabo John.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Breaking-Kubona-urukingo-ntabwo-bikuraho-ubundi-bwirinzi-Sibomana-Hassani

  • Rutsiro: Umuyobozi w’ibitaro bya Murunda yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa 22 Mutarama 2021, kuri ubu akaba afungiye kuri RIB ya Ruhango mu gihe uwahohoteye ari kwitabwaho kwa muganga.

    Yakomeje avuga ko ibimenyetso byarangije gufatwa ko ndetse byoherejwe muri laboratwari ngo bisuzumwe.

    Yagize ati: “Dosiye iri gukorwa izashyikirizwa Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko, ibimenyetso bikaba byakusanyijwe byoherezwa muri Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory).”

    Dr Murangira yavuze ko kuri ubu uyu mugabo ari gukorerwa dosiye ngo izashyikirizwe Ubushinjacyaha, anaboneraho kwibutsa Abanyarwanda ko RIB itazihanganira abakora ibyaha nk’ibi n’ibindi byose.

    Yagize ati: “RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira umuntu uwo ari we wese ukorera undi ihohotera rishingiye ku gitsina ariryo gusambanya umuntu ku gahato, waba wabigerageje ukabigeraho cyangwa ntubigereho amategeko araguhana kandi ibihano biremereye.”

    Hari amakuru avuga ko uyu mugabo w’imyaka 39 ibi byaha yabikoreye mu rugo rwe.

    Umuyobozi w’Ibitaro bya Murunda yatawe muri yombi mu gihe hashize umunsi umwe RIB itaye muri yombi Umuforomo wo mu Karere ka Ruhango akekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umugore wari ugiye gusaba serivisi z’ubuvuzi.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Rutsiro-Umuyobozi-w-ibitaro-bya-Murunda-yatawe-muri-yombi