Category: Uncategorized

  • Ntibisanzwe! Umugore yakuruye impaka avuga ko abagabo barutwa n' imbwa #rwanda #RwOT

    Ku rubuga rwa Twitter, umugore utamenyekanye amazina ye ya nyayo ariko ukoresha konti ya @mariiamariiee, yakuruye impaka ubwo yavugaga ko abagabo badakwiriye kwitwa imbwa kuko ari nziza kubarusha.

    Uyu wumvikanishaga ko gutuka abagabo ko ari imbwa ahubwo kwaba ari ukubaha icyubahiro, yagize ati ' Dukeneye kureka kuvuga ko abagabo ari imbwa. Icyo ni igitutsi ku mbwa. Imbwa zirabaruta.'

    Uyu mugore ariko ntiyavuze uburyo imbwa ziruta abagabo n'icyo zibarusha ku ngingo runaka zinyuranye wenda nko gukunda, kwita ku nshingano, ubudahemuka, akamazi n'ibindi.

    Iyi mvugo y'uyu mugore yakuruye impaka, bamwe bamubaza uburyo imbwa iruta umugabo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/25/ntibisanzwe-umugore-yakuruye-impaka-avuga-ko-abagabo-barutwa-n-imbwa/

  • Miss Bahati Grace wavuze icyo yapfuye na K8 Kavuyo, yemeje ko ari mu munyenga w’urukundo #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2009, Bahahti Grace avuga ko ikintu cyatumye atandukana n’umuhanzi K8 Kavuyo bakanyujijeho mu rukundo ari uko yasanze badahuje icyerekezo.

    K8 na Bahati Grace urukundo rwabo rwatangiye muri 2010 rurakomeza kugeza muri 2012 ubwo bibarukaga imfura yabo y’umuhungu bise Ethan Muhire.

    Nyuma kubyarana uyu mwana w’umuhungu, baje gutandukana umwe aca ukwe n’undi aca ukwe.

    Mu kiganirpo yagiranye n’umunyamakuru Ally Soudy kuri Instagram, yavuze ko impamvu yatandukanye na K8 ari uko yabonga bari badahuje icyerekezo ndetse ko n’ibihe bisubiye inyuma atakwemera gusubirana na we.

    Ati“Ntabwo nabyemera kuko ibyerekezo byacu ntibyaba bihuye. Twari dufite ibyerekezo bitandukanye, ni yo ntandaro yo gutandukana.'

    Avuga ko kurera umwana wenyine byamugoye ariko ubu akaba yaratangiye kubona umusaruro wabyo.

    Ati“Abazi umwana wanjye babona ko afite urukundo n’ubwo yaruhawe n’umubyeyi umwe. Nakuze mfite ishyaka ryo kumva ko ningira umwana nzagerageza kumugarariza urukundo no kumuha ibyo akeneye byose. Maze kumubona byansabye ko nigomwa byinshi ariko ntangiye kubona umusaruro wabyo.'

    Mu mpera za 2018 nibwo byatangiye kuvugwa ko Bahati Grace ari mu rukundo na Paccy ari, yavuze ko ikintu yamukundiye ari uko yamukunze uko ari kandi ikintu avuze ari cyo akora ari umuntu uhagarara ku ijambo rye.

    Bahati Grace ari mu rukundo na Paccy

    Paccy ngo ni umusore wamukunze uko ari

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-bahati-grace-wavuze-icyo-yapfuye-na-k8-kavuyo-yemeje-ko-ari-mu-munyenga-w-urukundo

  • Mashami Vincent ahamya ko amahitamo asa n’ayabashiranye #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent avuga ko abona amahitamo asana n’ayabashiranye ubu basigaye basabwa gutsinda kugira ngo bakomeza muri ¼ cya CHAN 2020.

    Amavubi y’u Rwanda asigaje umukino umwe w’itsinda C muri CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun aho bazakina na Togo ku munsi w’ejo, ni umukino asabwa gutsinda byanze bikunze mu gihe yaba ashaka kugera muri ¼ cy’iri rushanwa.

    Mashami yanganyije imikino ibiri yo mu itsinda C, Maroc na Uganda yose 0-0, ubu afite amanota abiri.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Mbere. Mashami Vincent yavuze ko nta mahitamo na make basigaranye uretse gutsinda Togo.

    Ati'Tuwiteguye nk’aho ari umukino wa nyuma nk’uko ubivuze, nta yandi mahitamo dufite tugomba kuwutsinda kugira ngo twizere kujya mu cyiciro gikurikiyeho iyo uzi ko ukina umukino wa nyuma nta w’undi ufite ngira ngo hari byinshi bigusaba, biragusaba imbaraga, biridusaba ko abakinnyi bagomba gukora cyane, ko twinjira mu mukino hakiri kare, dushaka uburyo tugera imbere y’izamu.'

    'Nta kintu kinini umuntu yavuga kuri uyu mukino w’ejo ngira ngo ubusobanuro bwawo bwo burahari, birasobanutse ko nta yandi mahitamo dufite ni ukuwinjiramo nta kintu dusize inyuma.'

    Kugeza ubu abakinnyi bose bameze neza uretse Nsabimana Eric Zidane wagize ikibazo ku mukino wa Uganda, undi ushidikanywaho ni Iradukunda Bertrand waraye ugiriye ikibazo mu myitozo nyuma yo kugongana na Rutanga ariko birashoboka azakina uyu mukino.

    U Rwanda rurakina umukino usoza itsinda C na Togo ku munsi w’ejo tariki ya 26 Mutarama 2020, ni mu gihe Uganda izaba ikina na Maroc.

    Kugeza ubu muri iri tsinda rya C buri kipe iracyafite amahirwe yo kuba yazamuka mu itsinda aho Maroc ifite amanota 4, Togo 3, u Rwanda rufite 2 ni mu gihe Uganda ifite inota 1.

    Amavubi ngo nta mahitamo asigaranye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mashami-vincent-ahamya-ko-amahitamo-asa-n-ayabashiranye

  • Tanasha na Diamond basomaniye ku rubyiniro (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko ashyiriye umwana we Diamond, Tanasha Donna yahuriye n’uyu muhanzi ku rubyinuiro amufasha kuririmba indirimbo bakoranye yitwa Gere aho bagaragaye basomana.

    Nyuma y’uko bashwanye muri Werurwe 2020, Tanasha Donna yahise ava muri Tanzania ndetse ajyana n’umwana yabyaranye n’uyu muhanzi, kuva icyo gihe bari batarongera kubonana.

    Ku wa Gatandatu nibwo Tanasha yageze muri Tanzania ashyiriye umwana se, kuri uwo musi yaje kugaragara bajyanye mu gitaramo uyu muhanzi yari afite cya Tigo.

    Ubwo Diamiond Platnumz yari ku rubyiniro yageze aho ahamagara Tanasha wari wamuhekereje ngo aze amufashe kuririmba indirimbo yabo bakoranye yitwa 'Gere’.

    Abari aho bose bahise batera hejuru cyane ubona ko bamwishimiye, yamufashije kuyibyina no kuyirirmba bagera aho basomaniye ku rubyiniro.

    Kuva muri Werurwe 2020 batandukana ni kenshi Tanasha yagiye yumvikana mu itangazamakuru ashinja uyu mugabo byinshi ndetse avuga ko nta n’ubufasha bwe akeneye mu kwita ku mwana we, gusa mu minsi ishize yavuze ko arimo gukora ibishoboka byose ngo arere umuhungu we babyaranye, Naseeb Jr.

    Uretse kuba yari azaniye umwana we Diamond, Tanasha kandi akigera Dar es Salaam yavuze ko kimwe mu bimuzanye harimo no gukora amashusho y’indirimbo yakoranye n’umutanzaniya, Nandy.

    Basomaniye ku rubyiniro

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tanasha-na-diamond-basomaniye-ku-rubyiniro-video

  • Andre Kazigaba wahoze muri RNC ubu akaba ari muri RRM ya Callixte Nsabimana yigambye kuri Ambasaderi Nikobisanzwe urupfu rw'Umunyarwanda Baziga Louis #rwanda #RwOT

    Andre Kazigaba ubarizwa mu mitwe y'iterabwoba akaba abarizwa mu gihugu cya Mozambike, aherutse guhamagara Ambasaderi Claude Nikobisanzwe amutera ubwoba ndetse yigamba n'impfu z'Abanyarwanda baba muri icyo gihugu ariko badahuje umugambi aho yavuzeko Louis Baziga yabonye igihembo cyo gukorera Leta y'u Rwanda.

    Umunyarwanda Louis Baziga yiciwe muri Mozambique arashwe tariki 26 Kanama 2019 yashyinguwe mu Rwanda tariki 02 Kanama 2019. Iperereza ryibanze ryagaragaje ko Baziga wari ukuriye Abanyarwanda muri icyo gihugu yishwe n'abarwanya Leta y'u Rwanda. Ibi Kazigaba yabigarutseho yigamba kuri Ambasaderi Nikobisanzwe ko Baziga yabonye igihembo kimukiwye cyo gukorera Leta ya Kigali.

    Si Baziga Louis gusa wahigwaga n'imitwe y'iterabwoba irwanya u Rwanda ibarizwa mu bihugu byo mu majyepfo y'Afurika kuko na Hitimana Vital barashe bakamuhusha bakomeje kumushakisha uruhindu. Uyu nawe Kazigaba yamugaruteho yigamba ko yarashwe.

    Mu bashyirwa mu majwi ko bashyize mu bikorwa umugambi wo kwica Louis Baziga, harimo uwitwa Eric-Thierry Gahomera, uhagarariye inyungu z'u Burundi muri Mozambique.

    Biravugwa ko uwo mugambi mubisha yaba yarawukoranye n'abandi bantu benshi barimo Revocat Karemangingo wahoze mu ngabo za Habyarimana (Ex-Far), kuri ubu uyu Karemangingo akaba ari umucuruzi ukomeye muri Mozambique.

    Kuri urwo rutonde kandi hagaragaraho uwitwa Benjamin Ndagijimana uzwi ku izina rya Ndagije, wo mu mutwe w'iterabwoba wa RNC, akaba na murumuna wa Safari Stanley wahoze ari senateri mu Rwanda, ubu na we akaba yarahunze u Rwanda. Ndagijimana na we avugwaho kuba asanzwe ari mu bikorwa by'ubucuruzi muri Mozambique. Hari amajwi yabonetse yo muri 2016 yumvikanamo Tuganeyezu aha amabwiriza abagombaga kwica Louis Baziga.

    Undi muntu uvugwaho kugira uruhare mu mugambi mubisha wahitanye Louis Baziga ni uwitwa Alphonse Rugira bakunze kwita Monaco, na we wahoze muri Ex-FAR. Alphonse Rugira ni murumuna wa Colonel Anatole Nsengiyumva wahamijwe ibyaha bya Jenoside, akaba yarahoze ayobora ingabo muri Gisenyi. Nsengiyumva yakatiwe igifungo cy'imyaka 15 n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha (ICTR).

    Mu bakekwa kandi harimo mubyara wa Karemangingo witwa Lambert na mukuru we witwa Alexis na we uba muri Mozambique na Pasiteri John Hakizimana uvugwaho gukorana n'umutwe w'iterabwoba wa RNC.

    Benshi muri abo bakekwa ngo bari bamaze igihe kirekire bafitanye ubwumvikane buke na Louis Baziga, bikaba byarafashe intera yo hejuru muri 2014. Ngo barushijeho kurwanya Baziga ubwo yahitagamo kureka gukomeza kuba muri Mozambique nk'impunzi ndetse akitabira gahunda zo gukorana na Leta y'u Rwanda.

    Hari amakuru avuga ko John Hakizimana na Diomède Tuganeyezu bafatanyije na Revocat Karemangingo ndetse na Benjamin Ndagijimana bacuze rwihishwa umugambi wo guhitana Baziga guhera muri 2016, icyakora umwe mu bagombaga kumwica aburira Baziga, bituma abashakaga kumuhitana intego yabo batayigeraho.

    Tugarutse kuri André Kazigaba wigambye ko Louis Baziga yishwe, yabaga mu mutwe w'iterabwoba wa RNC nyuma aza kuwuvamo ajya muri RRM ya Callixte Nsabimana aba Komiseri wungirije ushinzwe ubukangurambaga.

    Mbere yuko ahunga muri 2017, Kazigaba yari umuhesha w'inkiko akaba yarahunze amaze gutsindwa urubanza nyuma yo gufatira imodoka ya BRALIRWA agategekwa kwishyura indishyi ya miloyoni eshanu. Ayo mafaranga yarayabuze ahitamo guhunga igihugu. Kazigaba usibye kwigamba urupfu rwa Baziga, ari mu gaco k'abantu bashinzwe kurwanya abatarwanya Leta y'u Rwanda baba mu gihugu cya Mozambike, aho bahiga cyane cyane abari impunzi bagahitamo gutaha, bagasubira muri cyo gihugu gukomeza ibikorwa byabo.

    The post Andre Kazigaba wahoze muri RNC ubu akaba ari muri RRM ya Callixte Nsabimana yigambye kuri Ambasaderi Nikobisanzwe urupfu rw'Umunyarwanda Baziga Louis appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/andre-kazigaba-wahoze-muri-rnc-ubu-akaba-ari-muri-rrm-ya-callixte-nsabimana-yigambye-kuri-ambasaderi-nikobisanzwe-urupfu-rwumunyarwanda-baziga-louis/

  • COVID-19: Perezida Kagame asanga abagore n’urubyiruko bakwiye kwitabwaho by’umwihariko #rwanda #RwOT

    Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere mu nama yateguwe n’ihuriro mpuzamahanga ku bukungu (World Economic Forum) mu rwego rwo kurebera hamwe icyakorwa mu rwego rwo kurengera abatishoboye n’abandi banyantege nkeya mu gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19 n’ingaruka zacyo ku mibereho y’abatuye Isi.

    Ku ruhande rw’u Rwanda Perezida Paul Kagame yagaragaje ko bimwe mu byo Leta yihutiye gukora ari ukwishyurira imiryango itishoboye ubwisungane mu kwivuza no kuyiha ibiribwa cyane cyane mu gihe cya Guma mu rugo.

    Yagize ati: “Nkuko twabibonye iki cyorezo cyahungabanyije bikomeye umurimo n’abakozi by’umwihariko ndetse Leta zigerageza gushaka ibisubizo mu buryo butandukanye bwashobokaga. Nk’urugero mu Rwanda twashyizeho ikigega nzahurabukungu cya miliyari zisaga 50 mu rwego rwo gufasha ibigo by’ubucuruzi byazahaye. Twakoresheje kandi ibiribwa byari mu kigega cy’igihugu duha imiryango itishoboye amafunguro ndetse twishyurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye bagera kuri miliyoni 2. Aka kaga rero kongeye kugaragaza icyuho muri gahunda zo kurengera abatishoboye hirya no hino ku Isi. Twabonye rero uburyo ibi byagize ingaruka ku Isi yose n’uburyo ibihugu byabyitwayemo byongera gushimangira ko hari ibibazo twakomeje kwirengagiza n’ubu bikaba bitarakemuka.”

    Uretse Perezida Paul Kagame kandi, iyi nama yitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo Minisitiri w’intebe wa Espanye Pedro Sanchez, Chairman wa Kompanyi ya Coca Cola ku Isi James Quincy n’abandi.

    Source : https://www.imirasire.rw/?COVID-19-Perezida-Kagame-asanga-abagore-n-urubyiruko-bakwiye-kwitabwaho-by

  • Ese ubasha kwitwara mu bibazo nk’uko Yesu yabyitwaramo? #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe ibibabazo ubwabyo sibyo bisohoza ibyo Imana ishaka. Abantu benshi babinyuramo bavamo bashaririye aho guhinduka beza kurushaho, bityo ntibigere bakura, ugomba kwitwara mu bibazo nk’uko Yesu yabyitwaramo aramutse ari mu mwanya wawe.

    Mubyukuri ukwiye kuzirikana ko umugambi Imana igufitiye ari mwiza.Imana izi ibyiza kuri wowe kandi inyungu zawe izihorana ku mutima. Imana yabwiye Yeremiya iti 'Ibyo nibwira kubagirira ni ibyiza si ibibi, ni umugambi wo kubarema umutima no kubaha ejo heza kurutaho'.

    Yozefu yari yarasobanukiwe iri hamwe igihe ybwiraga bene se bari baramugurishije mu bucakara ati 'Ku bwanyu mwari mushatse kungirira nabi, ariko Imana yo yashakaga kubizanisha ibyiza'.

    Hezekiya na we yavuze amagambo nk’ayo igihe yari arwaye yenda gupfa agira ati 'Erega icyatumye ngira ibinsharirira cyane ni ukugira ngo mbone aamahoro'. Igihe cyose Imana izanga gusubiza icyifuzo cyawe wasabye gutabarwa, ujye wibuka ko Imana iba ikora byose ngo bitubere byiza, idutoza kubaho mu kwera nk’ukwayo.

    Ni byiza guhanga amaso umugambi w’Imana aho gutumbira umubabaro cyangwa ikibazo ufite. Uko ni ko Yesu yashoboye kwihanganira umubabaro w’umusaraba, kandi dusabwa kugera ikirenge mu cye. 'Mutumbire Yesu wenyine ni we mutware wacu kandi ni we mutoza wacu. Yihanganiye gupfa urupfu ruteye isoni ku musaraba kubera ibyishimo yari azi ko azagira hanyuma'.

    Corrie Ten Boom, umwe mu bababajwe cyane mu bigo by’agahato n’urupfu bya Hitler yasobanye izo mbaraga ziva mu byo utumbira agira ati 'Nutumbira isi uzicwa no guhangayika . Nutumbira wowe ubwawe wishakamo imbaraga,uzicwa n’agahinda. Ariko nutumbira Yesu uzagira guturiza mu mahoro'. Mubyukuri aho ureba niho hatgeka ibyo wiyumvamo mu mutima.

    Ibanga ryo kwihangana ni ukwibuka ko umubabaro wawe ari uw’igihe gito ariko ko igihembo cyawe ari icy’iteka. Mose yihanganiye ubuzima bw’ibibazo kuko yatumbiraga ingororano azahabwa. Pawulo na we yihanganiye ibibazo muri ubwo buryo aho yagize ati 'Ibigeragezo byacu nta buremere bifite kandi ni iby’igihe gito. Nyamara bituzanira ubwiza buhanitse bitangaje kandi tuzaho iteka'.

    Ntiwemere we gutegekwa no kureba hafi. Utumbire iherezo ryawe 'Niba tuzafatanya na we ubwiza, tugomba no gufatanya na we imibabaro. Ibyo tubabazwa none ntaho bihuriye n’ubwiza tuzahabwa hanyuma'.

    Bibiliya itubwira guhora dushima mu bibaho byose kuko ari byo Imana idushakaho muri Kristo Yesu. Ibyo rero byashoboka bite?Banza ure uburyo Imana idusaba gushima mu bibaho byose. Ntabwo itubwira gushima kubw’ibibaho byose. Ntabwo Imana ikubwira gushima kubw’ibibi bikubaho, kubw’ibyaha, kubw’imibabaro cyangwa kubw’ingaruka z’ibyo byose bibabaje tubona mu isi. Ahubwo Imana isahaka ko uyishima ko izakoresha ibibazo byawe kugira ngo isohoze imigambi yayo.

    Bibiliya kandi iratubwira ngo 'Mujye mwishimira mu mwami iminsi yose'. Ntabwo Bibiliya itubwira ngo 'Wishimire mu bibazo byawe'. Ibyo bayaba ari ugukunda kwibabaza. Ahubwo wishimira mu Mwami. Ibyo waba urimo gucamo byose, ushobora kwishimira urukundo rw’Imana, uburyo ikwitaho, ubwenge bwayo, imbaraga zayo n’ubudahemuka bwayo. Yesu yaravuze ngo 'Uwo munsi muzishime mwitere hejuru kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru'.

    Muri macye kandi kwishimira kumenya ko Imana iri kumwe natwe muri ako kababaro. Ntabwo dukorera Imana ituba kure kandi itita ku bitubaho. Si Imana yibera iyo ikajya itwoherereza amagambo yo kudukomeza, ahubwo ibyacu ibirebera kure. Ntabwo Imana izigera idusiga twenyine.

    Source: 'Ubuzima Bufite Intego' Book by Rick Warren

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ese-ubasha-kwitwara-mu-bibazo-nk-uko-Yesu-yabyitwaramo.html

  • Amavubi yiteguye umukino w’ishiraniro yapimwe COVID basanga nta n’umwe urwaye #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko itsinda ryose ryagiye muri Cameroon ryisuzumishije COVID-19, basanze bose ari bazima.

    Iri shyirahamwe rivuga ko ryisuzumishije iki cyorezo mbere y’uko ikipe y’u Rwanda ihura n’iya Togo mu mukino w’ishiraniro ku ruhande rw’Amavubi kuko ushobora gusiga Amavubi atashye cyangwa azamutse.

    Amavubi agiye gukina uyu mukino afite amanita abiri kuko imikino ibiri yakinnyi yombi yanganyije 0-0 ku buryo iyi kipe itarinjizwa igitego ndetse ikaba itaranatsinda igitego.

    Ni akazi katoroshye ku ruhande rw’Amavubi kuko azahura na Togo iherutse gutsinda Uganda 2-1 bigahita biha amahirwe Togo kuko yahise igira amanita atatu mu gihe Maroc ifite ane bivuze ko Togo yo isabwa kunganya gusa kugira ngo ikomeze.

    Mu kino iheruka gukina, ikipe y’u Rwanda yawukinnye yugarira bituma umukino urangira itinjijwe igitego.

    Uriya mukino wanagarutsweho na bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu barimo Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko ushinzwe umuco, Edouard Bamporiki.

    Aba bayobozi bose bashimye ikipe y’Igihugu ariko bayisaba kwitegura umukino usigaye kuko ari wo w’ishiraniro.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Amavubi-yiteguye-umukino-w-ishiraniro-yapimwe-COVID-basanga-nta-n-umwe-urwaye

  • Polisi y' u Rwanda yerekanye abantu 15 bakoreye ibirori mu rugo #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021, Polisi y'u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yerekanye abantu 15 bafashwe bakoreye ibirori mu rugo.

    Aba bantu 15 bafashwe bakora ibiro mu rugo, ni abo mu Mujyi wa Kigali mu gihe uyu murwa mukuru w'u Rwanda wasubijwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera izamuka ry'imibare y'abariho bandura COVID-19.

    Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA kuri iki cyumweru cyagarukaga ku ngamba nshya zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n'umutekano muri polisi y'igihugu, CP George Rumanzi yavuze ko abantu bakwiye kumva ko urugamba rwo kurwanya COVID-19 rubareba.

    Yavuze ko abantu bakwiye kwirinda kurenga ku mabwiriza yatanzwe by'umwihariko abakomeje kubeshya polisi y'u Rwanda, bakwiye kubireka kuko ari byo bivamo icyuho cyo gukwirakwiza iki cyorezo.

    Mu byumwa yanyujije kuri Twitter, Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yibukije abaturarwanda uko bakwiye kwitwara muri ibi bihe byo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati 'Gutsinda COVID-19 birashoboka, ariko ntibyizana !
    1.Muri Kigali, guma mu rugo
    2.Urwariye mu rugo, guma mu rugo, wiyikwirakwiza, Rinda Abandi ;
    3.Niba ufite ibimenyetso Baza Muganga, wipimishe
    4.Nta Kwirara, Nta Kabari, Nta Runywero !
    5.Hose twese, NtabeAriNjye'

    Umujyi wa Kigali wujuje icyumweru usubijwe muri gahunda ya Guma mu Rugo. Minisitiri w'ubuzima, Dr Daniel Ngamije yaraye avuze ko muri ibi bihe uyu mujyi usubijwe muri guma mu rugo, imibare y'abandura iri kugabanuka.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/25/polisi-y-u-rwanda-yerekanye-abantu-15-bakoreye-ibirori-mu-rugo/

  • Nyarugenge: Polisi yeretse Itangazamakuru abasore n’inkumi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bakikorera ibirori #rwanda #RwOT

    Babiri muri bo baganiriye n’itangazamakuru bemera ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus kimaze iminsi cyaribasiye cyane Umujyi wa Kigali, bakavuga ko babirenzeho babizi ariko batazabisubira.

    Umwe mu bafashwe yavuze ko batari mu birori, cyakora ngo banywaga inzoga bisanzwe.

    Yagize ati “Twari twarengeje umubare w’abagomba kuba bari muri iyo nzu.”

    Kamaro ukina muri Film Nyarwanda yiswe MBAYA, yabwiye Abanyamakuru ko Police yabafashe bari kunywa inzoga mu nzu ari batandatu.

    Yavuze ko ubwo bafatwaga hari n’abaturanyi babo, na bo bafashwe.

    Kamaro yavuze ko abafashwe bose ari abaturanyi ba hafi bamwe basurana kuko inzu zegeranye, ngo bafatwa nta muziki wavugaga.

    Yagize ati: “Habayeho gusurana kandi bitemewe, abadusuye ni abaturanyi nta n’umwe waturutse ikantarange. Kamaro ati 'Ntatwari twasinze kuko twanyweraga ku gipimo cyo hasi cyane.”

    Undi witwa Umuhoza Pancarte wafatanywe n’abandi bantu 10 yavuze ko Police yabasanze mu rugo bari gusangira bisanzwe n’inshuti atazi neza umuturage watanze amakuru kugira ngo bafatwe.

    Yavuze ko uko biri kose bafashwe bari mu makosa, ati: “Twari twarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 kandi irahari kuko hari abo nzi Covid-19 yishe, nimva hano ndahita nisubiraho nkangurire bagenzi bange gukomeza kwirinda Covid-19.”

    Umuvugizi wungirije wa Polisi y’igihugu wungirije CSP Afrika Sendahangarwa Apollo yavuze ko Polisi itazahwema gufata aba bantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, anashimira abaturage badahwema gutanga amakuru y’aba bantu bagafatwa.

    Yagize ati: “Aba bantu uko ari 15, barapimwa Covid-19 kandi biyishyurire ibipimo, ubundi bacibwe amande nk’uko amabwiriza y’Umujyi wa Kigali abivuga.”

    Aya mabwiriza avuga ko abarenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 muri ubu buryo bacibwa amande y’amafaranga ibihumbi 25 ( 25,000 Frw), uwateguye ibirori mu rugo agacibwa ibihumbi 200 Frw.

    CSP Afrika Sendahangarwa yongeye kwibutsa abaturage ko icyorezo cya Coronavirus kidakwiye kujenjekerwa kuko kirimo gutwara ubuzima bw’Abanyarwanda benshi, asaba abantu gusubira mu mabwiriza yo kukirinda yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri bakayafata mu mutwe, ndetse bakanayakurikiza kugira ngo Abanyarwanda cyane cyane Abanyakigali bari mu bihe bidasanzwe babe babasha kubivamo amahoro.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Nyarugenge-Polisi-yeretse-Itangazamakuru-abasore-n-inkumi-barenze-ku-mabwiriza