Category: Uncategorized

  • Ntazigera ahagarika intambara y’urukundo mpak… – #rwanda #RwOT

    Ushobora kuba uri muri kimwe cya kabiri cy'urukundo ariko ukaba uri mu ntambara n'umuntu, kandi iyo ntambara ikaba ikomeye cyane kuri wowe, ndetse ukaba ubona pe ubishoboye kuyirwana kuko uzi kwihagararaho, uzi kwirengagiza, uzi kwirwanaho mbese muri make uzi no kwangiza imitima y'abandi binyuze muri ubwo buhanga wifitemo.

    Ahari utekereza ko ibyo byose urimo kubikora kandi hafi ya byose warabirangije ariko aho wabikoreye, uwo muntu ntabwo yari yakurambirwa ngo ahitemo kugenda cyangwa kukwibagirwa. Nta n’ubwo yari yaguha agahenge na gato wenda bitewe n'uko yatengushywe. Ntabwo yiha umwanya ngo abone ko hari ibitagenda neza mu mu bano wanyu. Oyaa! We ikimurimo ni ukukurwanirira kandi bitari mu ntambwe imwe yoroshye. Aragukunda kandi nawe urabizi cyane.

    Uzi ko atajya agira ubwoba bwo kukubwira icyo usobanuye kuri we. Nawe urareba ugasanga ntabwo ari uwo mukwiranye, uramwitegereza ugasanga imico ye ntiwayishobora, wareba ugasanga wenda ibyo akora ntibihagijhe. Abahanga mu rukundo bavuga ko urukundo rurenze ibyo tubonesha amaso, kuba ari mwiza, kuba azi kuvuga neza ijambo 'Ndagukunda' Shelton yavuze ko bidahagije na gato;

    Ndetse ko amarangamutima y'uko abayeho adakwiriye kuba imbarutso yo kumuha ubuzima bwawe bw'ejo ahubwo ibyo we yigomwa kubwawe bizakwerekako azatanga ubuzima bwe ku bw'ibyishimo byawe ubwo muzaba muri munsi y'igisenge kimwe. Aha niho ugera ugasanga ntabwo arakwemeza bigatuma ubura impamvu n'imwe yo kumukunda. Umuntu uri mu rukundo nawe ntabwo azigera ahagarika kugukunda uko byagenda kose, azahora arwana ngo akugereho ukwiriye guha agaciro ibyo twavuze haraguru.

    Abahungu (Abagabo) hafi ya bose muri kamere yabo harimo gukurikira cyangwa kwiruka ku gitsina gore. Gusa nk'uko tubizi ikintu cyose gihabwa agaciro iyo nyiri kukigeraho byamusabye imbaraga nyinshi, umuhate n'umwanya. Ikintu cyakuvunnye ucyitaho. Urugero: Reba mu byo utunze nawe, ese ni iki gifite agaciro gakomeye? Ese ni icyo watoraguye ahantu wigendera cyangwa ni icyo waguze wumva ugikeneye kandi ukigomwa amafaranga wari bukoreshe n'ibindi? Igisubizo ni wowe ugifite. 

    Niyo mpamvu rero umuhungu ugukunda koko kandi by'ukuri azakora iyo bwabaga ngo abone ijambo ryawe, urukundo n'umwanya byawe. Azakina udukino twawe umuhozamo ntabwo azarambirwa. Iteka uzibuke ko abagabo bakunda gushyira ibibazo byose mu biganza byabo iyo bigeze mu rukundo ku muntu bakunda.

    Ntabwo bakunda kwicara ngo urukundo rubizanire, umugabo w'ukuri, yiruka ku kintu ashaka iyo bigeze ku byerekeye umutima. Ibi ni nako byahoze, abagabo haba urukundo uwo bashaka bakaba banabapfira. Kuba akwirukaho ntibivuze ko ari uko abandi babuze cyangwa atababona ni uko ari wowe ashaka.

    Niba umugabo atagushaka rero azashaka impamvu, azakubwira ko hari ibintu ari kwitaho akubwire ko afite akazi kenshi adahari. Wowe nujya no kumukunda mbese ugashaka kumwiyegereza wowe ubwawe, hari ubwo azakureka kubera impamvu ye bwite ariko ntuzatinda kubona ko ari wowe koko wamusabye urukundo.'

    Iyo urukundo rw'ukuri rukugezeho urabimenya ukanarubona ukiga kutarusubiza inyuma'. Aya ni amagambo yavuzwe n'umujyanama mu mibanire Shelton muri Rehabilitation nk'intero yihaye mu myaka myinshi ishize.

    Muri iyi nkuru niwisangamo ntutekereze ko tukuzi cyangwa hari aho twumvise ibyawe. Iyi nkuru ishingiye ku bitekerezo by'umunyamakuru wayanditse hifashishijwe ubutumwa bw'umuhanga mu mibereho ya muntu Trent Shelton mu ntero ye yise Rehabilitation. Nunyurwa n'ibirimo usige igitekerezo cyangwa inama ushaka kugisha.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102602/ntazigera-ahagarika-intambara-yurukundo-mpaka-akugezeho-102602.html

  • Bwana André Kazigaba, jya uvuga uziga, kuko ubwibone no  gushyanuka bizagushyira  mu kaga karenze ako wishoyemo #rwanda #RwOT

    Uyu André Kazigaba ni Umunyarwanda wahungiye I  Maputo muri Mozambike, aho yirirwa mu mateshwa ngo arategura intambara yo'kubohoza' u Rwanda.Yahoze ari umuhesha w'inkiko mu Rwanda, aza gutorongera muw' 2017 amaze gutahurwaho  uburiganya mu kazi.

    Ni umuntu uhuzagurika cyane, igikuri muri politiki, kuko yabanje muri wa mutwe w'iterabwoba RNC, aza kuwuvamo ngo ahunze Kayumba Nyamwasa,Evode Ntwari, n'abandi banyoni batagira icyerekezo. Kwabaye guhungira ubwayi mu kigunda ariko, kuko ubu abarizwa mu kiryabarezi RRM, cya Callixte Nsabimana alias Sankara, uyu nawe utazi iyo biva n'iyo bijya muri politiki. Naba na Sankara ariko , we yiyemeje kubwira ubutabera bw'uRwanda ukuri, akanasaba imbabazi.

    Ejobundi rero, André Kazigaba  ibisazi biramweguye, maze yongera kutwereka ikigero cy'uburere afite. Sibwo urumogi rumutegetse kwegura telephone, maze agahamagara Ambasaderi Claude  NIKOBISANZWE( uhagarariye uRwanda muri Mozambike), agambiriye gusa gutuka umunyacyubahiro Igihugu cyatumye kugihagararira mu mahanga! Kugera n'aho abwira Ambasaderi ngo:'Uri igiki se?'. Ibyari byo byose si igihindugembe nka Kazigaba utunzwe n'ibisabano nk'ibindi bisambo byose. Aha birumvikana ariko, umuntu atanga icyo afite. Ntiwasaba  Kazigaba kubaha abandi kandi nawe atiyubaha.Kumusaba ikinyabupfura ni nko gushakira  amata ku kimasa, kuko uburere bwe bugerwa ku mashyi. Icyakora akwiye kwibuka ko gutukana bitavanaho miliyoni 5 za Bralirwa urukiko rwamutegetse kwishyura, yabura ubwishyu akajya kubuyera ishyanga.

    Mu kudondobekanya amagambo adafite gihamya na mba, atagira akabago n'akitso, André Kazigaba yashinje Ambasaderi umugambi wo kugirira nabi Abanyarwanda baba muri Mozambike, ariko ntasobanure abazicwa, icyo bazazira, n'igihe bazicirwa. Aha naho ntawe byagatangaje kuko  imigambi  ya Kazigaba n' ibindi bigarasha yo kugirira nabi Abanyarwanda, yabakukiyemo, bahora bikanga ko  akebo bashaka kugereramo abandi, nabo bakagererwamo. Aho bari hose icyaha kirabanesha, bakumva nta kindi bakwiye uretse gupfa. Ariko ibyo bihugu ba Kazigaba babamo nabyo  byagombye no kubarega asasuzuguro. Kugeza n'aho bemeza ko umuntu yava mu Rwanda  akavogera Mozambike, maze akicayo abantu akitahira! Iyo filimi yarotwa gusa  na Kazigaba n'abo batekereza kimwe.

    Ese koko Kazigaba atinyuka ate kuvuga ngo arusha  Ambasaderi gukunda igihugu, kandi umwe akivuganira undi akakigambanira? Kujya muri  RNC, RRM, FLN n'indi mitwe y'abagizi ba nabi, niko gukunda uRwanda? Kwishyira hamwe n'abajenosideri nka Révocat Karemangingo, Diomède Tuganeyezu,John Hakizimanan'izindi nterahamwe, nibyo wita gukunda uRwanda? Ariko numvise na ba Bagosora bavuga ko bishe 'abanzi'( Abatutsi), kubera gukunda uRwanda cyane!

    Mu bwirasi budafite aho bushingiye na hato, André Kazigaba ati:Sindi uwo ariwe wese'. Ubu bwibone rero nibwo buzabarimbura. Kazigaba, uretse kuba umuhesha w'inkiko w'umuhemu, ikintu wakoze cyiza, cyagushyira mu Banyarwanda badasanzwe ni iki? Kugambana no kurema udutsiko tw'inzererezi nibyo bikugira icyatwa kurusha Ambasaderi Igihugu cyagiriye icyizere? Urita  abandi 'ibizongwe' ushingiye ku buhe bupfura wihariye, kandi ari wowe wazonzwe n'urwango, ubuhubutsi n' ubuhumyi buzaguta ku gasi?

    Umusazi ariko burya koko arasara akagwa ku ijambo. Nibura mu buyobe bwawe wahishuye uruhare rwanyu mu rupfu rwa Louis BAZIGA , mwashinjaga kuba 'gatumwa' w'uRwanda. Amaraso arasama, kandi nimutikebuka muzisama mwasandaye.

    Ubwibone, ubushyanutsi,ubuhubutsi n'ubugambanyi  ni indwara zica, kandi André Kazigaba zakubanye akarande. Izi nizo uzazira ureke kwikoma Ambasaderi Nikobasanzwe utagambiriye inabi na mba. Nyamwanga kumva…?

    The post Bwana André Kazigaba, jya uvuga uziga, kuko ubwibone no  gushyanuka bizagushyira  mu kaga karenze ako wishoyemo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bwana-andre-kazigaba-jya-uvuga-uziga-kuko-ubwibone-no-gushyanuka-bizagushyira-mu-kaga-karenze-ako-wishoyemo/

  • Bamwe mu bayobozi b’amakipe, abatoza n’abakiniye Amavubi bayifurije intsinzi #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura amasaha make ngo u Rwanda rukine umukino usoza itsinda C muri CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun bamwe mu siporutifu barimo abayobozi b’amakipe, abatoza bifurije Amavubi intsinzi.

    Uyu munsi Amavubi aremenya niba akomeza muri ¼ cya CHAN cyangwa niba ari bugaruke atarenze itsinda.

    Ibyifuzo by’abanyarwanda batandukanye ni uko iyi kipe yagera muri ¼ cy’iri rushanwa icyiciro baheruka muri 2016 ubwo irushanwa ryaberaga mu Rwanda.

    Umuyobozi wa APR FC, Maj. Gen. yasabye abakinnyi kumvira inama z’abatoza kuko ari rwo rufunguzo rwo gutsinda uyu mukino.

    Ati'Amavubi Stars, umuryango wa APR FC n’abanyarwanda muri rusange, tubifurije intsinzi mu mukino wacu na Togo. Nimukotane, umukino wa nyuma muwugire uyu, buri wese yumvire inama z’abatoza kandi mushyire hamwe iminota yose mu kibuga niryo banga.'

    Good luck @AmavubiStars @FERWAFA pic.twitter.com/8H4suUeUIp

    — APR FC OFFICIAL (@aprfcofficial3) January 26, 2021

    Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal ati'Umuryango wa Kiyovu Sports urifuriza ikipe y’igihugu Amavubi intsinzi mu mukino uduhuza na Togo. Abanyarwanda twse tubari inyuma.'

    Umuryango wa Kiyovu Sports wifurije ikipe y’igihugu @AmavubiStars intsinzi. @FERWAFA #Tubadwinge #CHAN2020 pic.twitter.com/YzGRHyNbfx

    — Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) January 26, 2021

    Jimmy Mulisa umutoza wanakiniye ikipe y’igihugu yifuruje intsinzi Amavubi avuga ko ibyo bakzoe ku mukino wa Uganda byari igice cy’ibyo bashoboye bityo abanyarwanda bose babafatiye iry’uburyo.

    #CHANRWATOG Our halfbacks can win this game for us👌🏿We saw a glimpse of this against UG…Good luck Amavubi 🙏

    — Jimmy mulisa (@jimbomulisa) January 26, 2021

    Umutoza Didier Bizimana wakiniye u Rwanda muri CECAFA 1997, na we yifruje Amavubi intsinzi aho avuga ko gusatira izamu ari byo bishobora kubageza muri ¼ cya CHAN 2020.

    Gusatira izamu nibyo biri butugeze muri ¼: Didier Bizimana https://t.co/u19PGUHf67 @FERWAFA pic.twitter.com/1WQUVlt9zb

    — APR FC OFFICIAL (@aprfcofficial3) January 26, 2021

    Amavubi arasabwa gutsinda uyu mukino wa Togo uri bube saa 21h kugira ngo agere muri ¼ cya CHAN 2020. Mu itsinda C Maroc ifite amanota 4, Togo 3, u Rwanda 2 ni mu gihe Uganda ifite 1.

    Amavubi arakina umukino wo gupfa no gukira

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bamwe-mu-bayobozi-b-amakipe-abatoza-n-abakiniye-amavubi-bayifurije-intsinzi

  • Mu mukino wo gupfa no gukira Amavubi aradwinga Togo? Sugira ntari muri 11 bashobora bubanzamo hinjiramo Lague ku mukino we mbere #rwanda #RwOT

    Amaso y’abanyarwanda bayahanze kuri televiziyo, amatwi kuri radiyo ni mu gihe umutima wabo uri muri Cameroun, bafite amatsiko yo kumenya niba Amavubi adwinga Togo akagera muri 1/4 cya CHAN 2020.

    Nyuma y’imikino 2 yo mu itsinda C u Rwanda rwasoje ruyinganyije yose 0-0( Uganda na Maroc) uyu munsi arakina na Togo umukino usoza imikino y’itsinda.

    Ni umukino wishiraniro cyangwa uwite uwo gupfa no gukira kuko u Rwanda nta kosa rugomba gukora kuko gutsinda niyo mahirwe yonyine yatuma Amavubi agera muri 1/4, ni mu gihe Togo isabwa kunganya gusa.

    Imikino ibiri yatambutse ntabwo Amavubi yabashije kugira igitego itsnda gusa nayo ntabwo yigeze atsindwa.

    Ni umukino Abanyarwanda benshi basabye umutoza Mashami niba abaye abumva uyu munsi saa 21h yakina umukino wo gusatira kuko nta kintu aramira, akabereka ko uko azi kugarira no gusatira yabishibora.

    Ku munsi w’ejo mu kiganiro n’itangazamakuru, Mashami yavuze ko ubu nta mahitamo afite uretse gutsinda Togo.

    Ati“Nta kintu kinini umuntu yavuga kuri uyu mukino w’ejo ngira ngo ubusobanuro bwawo bwo burahari, birasobanutse ko nta yandi mahitamo dufite ni ukuwinjiramo nta kintu dusize inyuma.'

    Abakinnyi b’Amavubi uretse Nsabimana Eric Zidane na Iradukunda Jean Bertrand bafite imvune abandi bose bameze neza.

    Muri 11 bashobora kubanzamo ntibarimo rutahizamu Sugira Ernest wakinnye umukino wa Maroc, ni mu gihe Byiringiro Lague utaragaragaye mu mikino ibiri itambutse ashobora kubanza mu kibuga, akaba ari bube akina umukino we wa mbere muri CHAN 2020.

    11 b’Amavubi bashobora kubanzamo

    Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Niyonzima Olivier Seif, Kalisa Rashid, Hakizimana Muhadjiri, Byiringiro Lague, Nshuti Dominique Savio na Jacques Tuyisenge

    Lague araba akina umukino we wa mbere

    Sugira Ernest ntari muri 11 bashobora kubanzamo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mu-mukino-wo-gupfa-no-gukira-amavubi-aradwinga-togo-sugira-ntari-muri-11-bashobora-bubanzamo-hinjiramo-lague-ku-mukino-we-mbere

  • Zari na Mobetto basubije abafana babacokoje nyuma y’uko Tanasha ashyiriye Diamond umwana we #rwanda #RwOT

    Abagore bahoze bakundana na Diamond, Zari Hassan na Hamisa Mobetto basubije abafana nyuma y’ibibazo babajije bamaze kubona ko Tanasha yashyiriye Diamond umuhungu we.

    Kuva muri Werurwe 2020 Diamond na Tanasha Donna batandukanye ntibacanaga uwaka, ni kenshi Tanasha yagiye yumvikana avuga imyitwarire mibi ya Diamond.

    Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo uyu mugore uba Kenya yageze Dar es Salaam ashyiriye Diamond umuhungu we, Naseeb Jr ndetse bigaragara bari kumwe bishimye.

    Akaba yaramushyiriye umwana we nyuma y’uko umwaka ushize mu Gushyingo, Zari Hassan na we yari yamushyiriye abana be babyaranye.

    Zari yabajijwe n’umwe mu bafaba be ikintu atekereza ku kuba Tanasha yarashyiriye Diamond umwana, maze asubiza ko bakwiye kureba ibibareba. Ati'urakoze kuri ibyo bihuba, reka nkubwize ukuri, jya ureba ibikureba, umugabo se nta bandi bana afite?'

    Mobetto abafana be bakaba na we bamubwiye ko ashatse yaba yitegura kuzajyana umuhungu Dylan akamarana igihe na se.

    Umwe mu bafana witwa Amina Moha yabajije Hamisa Mobetto igihe we azatwarira umwana kwa se maze amusubiza ati'ubwoko bwaruzuye(umuryango waruzuye).'

    Mobetto yasubije iki gisubizo asa n’ushotora nyina wa Diamond wamubwiye ko ubwoko bwuzuye cyangwa umuryango wuzuye nta wundi muntu bakeneye, ni mu gihe Mobetto yavugaga ko bakwiye gukoresha DNA.

    Diamond kugeza ubu afite abana 4, babiri yabyaranye na Zari Hassan, uwo yabyaranye na Hamissa Mobetto n’uwo yabyaranye na Tanasha Donna.

    Diamond ameze neza n’umuhungu we

    Mobetto ngo umuryango wo kwa Diamond waruzuye

    Zari yabasabye kumenya ibyabo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-na-mobetto-basubije-abafana-babacokoje-nyuma-y-uko-tanasha-ashyiriye-diamond-umwana-we

  • Centrafrique : Ingabo zirimo iz’u Rwanda zishe inyeshyamba 44 #rwanda #RwOT

    Ibinyujije ku rubuga rwa Facebook, Leta ya kiriya gihugu ivuga ko ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iz’u Burusiya ziri mu butumwa bw’amahoro kimwe n’ingabo za kiriya gihugu bishe ziriya nyeshyamba mu gitero cyabereye ahitwa Boyali.

    Umuvugizi wa Leta ya kirya gihugu Ange Maxime Kazagui yavuze ko urugamba rwo guhashya ziriya nyeshyamba rwatumye bigarurira umujyi wa Boda uri mu bilometero 124 uvuye mu murwa mukuru wa Bangui.

    Uyu muvugizi wa Leta ya Centrafrique avuga ko kiriya gitero cyagabwe n’ingabo zayo zifatanyije n’iz’u Rwanda n’iz’u Burusiya nta musirikare wok u ruhande rwabo wahasize ubuzima.

    Muri kiriya gihugu kirimo imitwe yitwaje intwaro, imirwano yakajije umurego mu mpera z’umwaka ushize ubwo amatora y’Umukuru w’Igihugu yari yegereje, imirwano yari igamije kuyaburizamo.

    Icyo gihe ibihugu by’u Rwanda n’u Burusiya byohereje abasirikare kubungabunga umutekano no gufasha kiriya gihugu kunyura mu matora, ndetse intego y’izi ngabo yagezweho kuko amatora yarangiye.

    Ingabo z’u Rwanda ziri muri kiriya gihugu zishimirwa umuhate n’umurava n’ubunyamwuga zigaragaza mu kazi kazijyanye dore ko ari zo zikomeje gutanga imbaraga nyinshi mu gutuma ziriya nyeshyamba zidakandagira mu murwa mukuru wa Bangui.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Centrafrique-Ingabo-zirimo-iz-u-Rwanda-zishe-inyeshyamba-44

  • Rusesabagina na ba Sankara ngo ntibashaka kuburana hifashishijwe ikoranabuhanga #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo washinze impuzamashyaka MRCD ushinjwa gutera inkunga umutwe wa FLN wagabye ibitero mu Majyepfo y’u Rwanda bigahitana abaturage, uyu munsi yagombaga gutangira kuburana mu mizi.

    Uru rubanza rwagombaga gutangira kuburanishwa n’Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwajemo inzitizi zatanzwe n’abaregwa.

    Abaregwa bagombaga kuburana hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure, bavuze ko bifuza kuburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenge rusumba izindi nkiko mu Rwanda kandi bakaburana imbonankubone n’abacamanza n’Ubushinjacyaha aho kwifashisha iri koranabuhanga.

    Uru rugereko rwari rwanatangiye kuburanisha Nsabimana Calliexte wari wariyise Majoro Sankara, rwahise rusubika uru rubanza kubera izi nzitizi, rukazasubukurwa tariki 17 Gashyantare 2021.

    Me Gatera Gashabana wunganira Paul Rusesabagina aherutse kwandikira uru rugereko arumenyesha ko Umukiliya we afunzwe nabi kuko yimwe uburenganzira yemererwa n’amategeko.

    Uyu munyamategeko uzwi mu manza zikomeye mu Rwanda, yari yanasabye ruriya rukiko gutegeka ko Umukiliya we afungurwa nk’indishyi yo kumuhungabanyiriza uburenganzira.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rusesabagina-na-ba-Sankara-ngo-ntibashaka-kuburana-hifashishijwe-ikoranabuhanga

  • Murumuna wa Prof Kigabo nawe yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Sophany Gicondo wari murumuna wa nyakwigendera Prof Thomas Kigabo[uherutse gupfa azize COVID-19] nawe yitabye Imana. Kuri uyu wa Kabiri nibwo biteganyijwe ko Prof Kigabo ari bushyingurwe.

    Gicondo yabaga muri Australie abana n'umuryango we.

    Amakuru y'urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021. Yazize uburwayi.

    Apfuye afite  imyaka 55 y'amavuko, yari amaze umwaka umwe muri Australie aho yari yaragiye gutura we n'umugore we n'abana.

    Abo mu muryango we babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru  ko Gicondo yari amaze iminsi arwaye aza kumva inkuru y'urupfu rwa mukuru we, Dr Kigabo nawe ahita arushaho kuremba.

    Mukuru we, Pasiteri Irakiza Rweribamba Isaac yabwiye IGIHE ati 'Yari asanzwe arwaye noneho amaze kumva ko mukuru we yapfuye [Dr Kigabo], nawe ahita arushaho kuremba ku buryo kuva icyo gihe atongeye kuvuga.'

    Gicondo yari amaze iminsi adashobora kuvuga.

    Nyuma yaje kwijajara aravuga ariko akongera agaceceka, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo yaryamye bategereza ko akanguka baraheba.

    Dr Kigabo yapfuye tariki 15 Mutarama 2021.

    Umwe mu bakoranaga na Prof Kigabo yabwiye Taarifa ko bo n'Umuryango wa Kigabo bari bushyingure nyakwigendera uyu munsi ku masaha yirinze kudutangariza.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/26/murumuna-wa-prof-kigabo-nawe-yitabye-imana/

  • Libya : Shampiyona y'umupira w'amaguru yagarutse #rwanda #RwOT

    Shampiyona z'umupira w'amaguru muri Libya zongeye gutangira nyuma y'imyaka ibiri zidakinwa kubera ibibazo by'umutekano

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Mutarama 2021, ku bibuga bitandukanye muri Libya, bongeye kubona uburyohe bwa ruhago nyuma y'imyaka ibiri batabona shampiyona ku butaka bw'iki gihugu.

    Ni nyuma y'ibiganiro bitari bike, nyuma y'ingamba byose ari muri gahunda yo kugarura amahoro ku butaka bwa Libya cyaneko byanakoze ku makipe y'iki gihugu kuko nayo yakirira imikino mpuzamahanga hanze y'igihugu cyabo,kugaruka kwa shampiyona bishobora kuzafasha mu kwereka Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku mugabane wa Afrika CAF ko amahoro muri Libya ahari ndetse n'imikino ishoboka.

    Mu mikino yabaye ku munsi w'ejo Al Sadaqa yatsinzwe na Al-Akhdar 0-2, Taawon itsindwa na Khaleej Sirte ibitego 2-0,Shatt 1-2 Ittihad Misrata, mu gihe Olympic yanganyije na Rafeek ubusa ku busa

    Shampiyona ya Libya yaherukaga gukinwa ikarangira mu mwaka w'imikino wa 2017-18, kuva ubwo shampiyona yahise ihagarara, ari nabwo amakipe yabo yatangiye kubaho akina imikino ya gicuti nabwo hanze y'igihugu cyane cyane kuyahagariraga Libya mu mikino mpuzamahanga

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/26/libya-shampiyona-yumupira-wamaguru-yagarutse/

  • Kamonyi : Gitifu w’Akagari aravugwaho gukubita abibereye mu byabo mu buriri #rwanda #RwOT

    Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa witwa Mbonyubwayo Emmanuel ashinjwa n’umwe mu baturage witwa wabwiye TV1 ko uyu muyobozi aherutse kumusanga mu buriri bibereye mu byabo byo kunezezanya mu buriri, akabakubita.

    Yagize ati 'Yadusanze mu buriri aje kudufatiramo barakingura baradukubita twari twatangiye n’umurimo w’abashakanye. Ankubita ingumi mu musaya ubwo nari ndimo nkurura gitifu ngo bave hejuru y’umwana kuko yari yacecetse ngirango yapfuye'.

    Umuturanyi w’uyu muryango, avuga ko yahuruye ajya kubakiza agirango ni umugore n’umugabo barwanira mu buriri nuko asanga umuyobozi yabaturumbuye mu buriri, umugore yambaye ubusa, umugabo nawe ngo yirutse ntacyo yambaye.

    Ati 'Natabaye ari mu ma saa kumi n’imwe n’igice, umwana yavugije induru ndabyuka nziko ari umugore n’umugabo bari kurwana. Umugore bamusohokanye barimo kumuniga amabere agaragara'.

    Abatuye mu Kagari ka Kabuga bavuga ko gukubita abaturage bambaye ubusa, ari ingeso y’umunyamabanga nshingwabikorwa yo gusanga abantu mu buriri akabakubita kandi ataranigeze abahamagara ngo ababaze ibyo bacyekwaho.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere(ejo hashize) nabwo hakwirakwiye amashusho y’undi mugabo wakubitwaga yambaye ubusa, ibintu bikomeje kubabaza abaturage.

    Umwe mu batuye muri aka Kagari, yahamije ko umugabo ugaragara mu mashusho yambaye ubusa ari uwo muri aka kagari.

    Ati 'Uriya ni umuturage wacu neza rwose twamusanze yambaye ubusa arimo kugaragurika hanze, abana n’abakecuru bashungereye gitifu ariwe wajyanye amapingu yo kumwambika.'

    Ikifuzo cy’aba baturage nuko ufite icyo ashinjwa yajya abimenyeshwa akitaba ubuyobozi, ikindi kifuzo ngo nuko uyu muyobozi yakurwa ku mirimo kandi akajyanwa mu kigo ngororamuco.

    Mbonyubwayo ntiyigeze agira icyo atangazo ku byo abaturage ayobora bamushinja.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée yavuze ko atari azi iby’aya makuru cyakora ngo agiye kubikurikirana.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kamonyi-Gitifu-w-Akagari-aravugwaho-gukubita-abibereye-mu-byabo-mu-buriri