Category: Uncategorized

  • Kigali : Polisi yerekanye abantu 15 bakoreye ibirori mu rugo #rwanda #RwOT

    Aba bantu 15 bafashwe bakora ibiro mu rugo, ni abo mu Mujyi wa Kigali mu gihe uyu murwa mukuru w’u Rwanda wasubijwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera izamuka ry’imibare y’abariho bandura COVID-19.

    Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA kuri iki cyumweru cyagarukaga ku ngamba nshya zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’umutekano muri polisi y’igihugu, CP George Rumanzi yavuze ko abantu bakwiye kumva ko urugamba rwo kurwanya COVID-19 rubareba.

    Yavuze ko abantu bakwiye kwirinda kurenga ku mabwiriza yatanzwe by’umwihariko abakomeje kubeshya polisi y’u Rwanda, bakwiye kubireka kuko ari byo bivamo icyuho cyo gukwirakwiza iki cyorezo.

    Mu byumwa yanyujije kuri Twitter, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yibukije abaturarwanda uko bakwiye kwitwara muri ibi bihe byo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati 'Gutsinda COVID-19 birashoboka, ariko ntibyizana !
    1.Muri Kigali, guma mu rugo
    2.Urwariye mu rugo, guma mu rugo, wiyikwirakwiza, Rinda Abandi ;
    3.Niba ufite ibimenyetso Baza Muganga, wipimishe
    4.Nta Kwirara, Nta Kabari, Nta Runywero !
    5.Hose twese, NtabeAriNjye'

    Umujyi wa Kigali wujuje icyumweru usubijwe muri gahunda ya Guma mu Rugo. Minisitiri w’ubuzima, Dr Daniel Ngamije yaraye avuze ko muri ibi bihe uyu mujyi usubijwe muri guma mu rugo, imibare y’abandura iri kugabanuka.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kigali-Polisi-yerekanye-abantu-15-bakoreye-ibirori-mu-rugo

  • Urukiko rwategetse ko abasirikare bava ku rugo rwa Bobi Wine #rwanda #RwOT

    Urukiko rukuru rwa Uganda rwategetse ko abasirikare n'abapolisi bava ku rugo rw'ukuriye ishyaka NUP ritavugarumwe n'ubutegetsi, Robert Kyagulanyi uzwi kandi nka Bobi Wine.

    Bobi Wine n'umugore we bafungiye mu rugo rwabo kuva amatora ya tariki 14 z'uku kwezi yarangira.

    Mu cyumweru gishize, abanyamategeko bahagarariye uyu munyamuziki wabaye umunyapolitiki batanze ikirego baregera urukiko gufungwa kwa Bobi Wine.

    Leta ivuga ko kumufungira iwe ari igikorwa cyari kigamije kumubuza gutegura imyigaragambyo yamagana ibyavuye mu matora, Bobi Wine avuga ko ayo matora yibwe.

    Mu matora, Perezida Yoweri Museveni yatsindiye manda ya gatandatu n'amajwi 58%, mu gihe Robert Kyagulanyi bari bahatanye cyane yagize 34%.

    Urukiko rukuru rwavuze ko gufungira Kyagulanyi iwe mu rugo 'ari igikorwa kinyuranyije n'amategeko'.

    Ntibizwi neza niba icyemezo cy'uru rukiko gihita gikurikizwa.

    Ibihugu, imiryango yigenga n'abantu ku giti cyabo, banenze ko amatora muri Uganda yaranzwe no gupyinagaza no kwica abatavugarumwe n'ubutegetsi, bamagana n'ifungwa rya Bobi Wine iwe mu rugo.

    Umuryango w'ubumwe bwa Africa wavuze ko amatora muri Uganda yagenze neza kandi yabaye mu mahoro asesuye.

    Bobi Wine n'umugore we bafungiye mu rugo n'umwana bavuga ko yari yaje kubasura

    Abasirikare n'abapolisi bagose urugo rwa Bobi Wine kuva ku munsi wakurikiye amatora

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/25/urukiko-rwategetse-ko-abasirikare-bava-ku-rugo-rwa-bobi-wine/

  • Byinshi wamenya utari uzi kuri FC Shkupi yasinyishije umunyarwanda Rwatubyaye Abdul #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo nibwo FC Shkupi yo muri Macedonia yasinyishije myugariro w’umunyarwanda wakiniraga ikipe Colorado Rapids muri Amerika, Rwatubyaye Abdul mu gihe cy’umwaka n’amezi 6.

    Rwatubaye Abdul wari mu Rwanda guhera mu Gushyingo 2020, yamaze kugera mu Majyaruguru ya Macedonia aho yamaze gusnyira iyi kipe.

    FC Shkupi ni ikipe yashinzwe muri 2012, ikaba imaze imyaka 9 ishinzwe, ibarizwa mu Majyarugura ya Macedonia ikaba ikina muri shampiyona ya Macedonian First Football League ari nayo shampiyona nkuru muri iki gihugu.

    Muri iyo myaka ikaba imaze kwitabira rya Europa League inshuro 3.

    FC Shkupi ntabwo yatangiye ari ikipe imwe ahubwo ni amakipe abiri yihuje, ni nyuma y’uko yari yahuye n’ikibazo cy’amikoro.

    Ishingwa rya FC Shkupi

    FK Sloga Jugomagnat yari yarashinzwe mu 1927, nyuma yaje kugira ikibazo cy’amikoro bitewe n’uwari umuterankunga wayo bituma muri 2005 imanuka mu cyiciro cya 2.

    Umwaka w’imikino 2008-2009 ifashijwe n’abafana yaje kongera kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ariko ntiyahiriwe kuko umwaka w’imikino wakurikiyeho (2009-2010) yo na Makedonija Gjorče Petrov zaje kwikura mu marushanwa yose ategurwa na Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Macedonia bitewe no kongera gutorwa kwa Haralampie Hadži-Risteski ku mwanya wa perezida wa federasiyo, aya makipe yahise amanurwa mu cyiciro cya kabiri nk’uko amategeko abiteganya.

    Muri 2012 nibwo FK Sloga Jugomagnat yaje kwihuza na FC Albarsa maze bahita bakora ikipe ya FC Shkupi ubu ibarizwa mu mujyi wa Čair mu Majyaruguru ya Macedonia ikinira kuri Čair Stadium yakira abantu ibihumbi 6.

    2012-2013 yakinnye mu cyiciro cya 3, imyaka 2 yakurikiyeho ikina mu cyiciro cya kabiri aho yazamutse mu cya mbere imaze kwegukana igikombe cya 2014-2015, kuva 2015 kugeza uyu munsi ikina mu cyiciro cya mbere.

    Imaze kwitabira irushanwa rya Europa Leaue inshuro 3, 2018-2019 ubwo yarangiza ku mwanya wa 4 yaviriyemo mu ijonjora rya mbere ikuwemo na Rangers yo muri Scottish, mu rugo banganyije 0-0 bayitsindira muri Scottish 2-0.

    2019-2020 bakuwemo na Pyunik yo muri Armenia, muri Macedonia batsinzwe 2-1 banganyiriza muri Armenia 3-3. 2020-21 bakinnye n’ikipe yo muri Azerbaijan yitwa Neftçi ibatsinda 2-1 mu mukino ubanza umukino wo kwishyura wagombaga kubera muri Macedonia ntiwabaye bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

    Iyi kipe yambara ubururu iyo ikinira mu rugo, yasohoka ikambara imipira y’umweru n’amakabutura y’ubururu.

    Shampiyona ikinwa n’amakipe 12, ubu bageze ku munsi wa 18 habura imikino 4 kugira ngo shampiyona irangire FC Shkupi iri ku mwanya wa 2 n’amanota 33 mu gihe Shkendija ya mbere ifite 39.

    Rwatubyaye yahawe ikaze muri FC Shkupi

    Rwatubyaye ubu ni umukinnyi wa FC Shkupi

    Yasinye umwaka n’igice

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byinshi-wamenya-utari-uzi-kuri-fc-shkupi-yasinyishije-umunyarwanda-rwatubyaye-abdul

  • IFOTO : Shaddyboo areba akana ko mu jisho Umwarabu, ati “Hadashya se” #rwanda #RwOT

    Iyi foto iherekejwe n’amagambo macye yo gutaka uriya musore bari kumwe, Shaddyboo yakoresheje icyongereza kidatanga igisobanuro gihagije.

    Mu magambo y’icyongereza yiyandikiye, yagize ati “Life was meant for good friends and great adventure” Tugenekereje yashatse kuvuga ati “Ubuzima bwasobanuwe n’inshuti nziza no kumenya ibishya.”

    Aya magambo y’icyongereza, Shaddyboo yayakurikijeho imitima ine igaragaza urukundo ashobora kuba yagiriye uwo musore bigaragara ko ari umwarabu.

    Mu gusoza ubu butumwa bwe yanyujije kuri Twitter, Shaddyboo yakoresheje imvugo iharawe n’urubyiruko muri iki gihe, agira ati “Hadashya se”

    Ubusanzwe Shaddyboo ni umubyeyi w’abana babiri b’abakobwa yabyaranye na Meddy Sareh na we uzwi mu byo gufata no gutunganya amashusho.

    Uyu mugore ubu yiyeguriye ibyo gushaka amafaranga mu mbuga nkoranyambaga ndetse bikaba byaramuhiriye kuko amaze iminsi akorana na kompanyi mu kwamamaza ibikorwa byazo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/IFOTO-Shaddyboo-areka-akana-ko-mu-jisho-Umwarabu-ati-Hadashya-se

  • Rayon Sports nayifashe iri mu bihe bibi, u Rwanda ruzampora ku mutima – Gomez wishimiye kongera gutoza Kagere #rwanda #RwOT

    Umufaransa wagizwe umutoza wa Simba SC yo muri Tanzania, Didier Gomes Da Rosa avuga ko azohora yibuka yibuka u Rwanda rwamwubakiye izina kuko ari ho yatangiriye urugendo rwe rw’ubutoza muri Afurika.

    Ku munsi w’ejo hashize nibwo Simba SC yerekanye uyu mutoza watandunye na Al-Merrikh yo muri Sudani nk’umutoza mushya wayo mu gihe cy’imyaka 2, hari nyuma y’uko Sven umubiligi yatandukanye n’iyi kipe.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko u Rwanda ruzamuhora ku mutima kuko ari ho yatangiriye urugendo rwe rw’ubutoza muri Afurika umwaka we wa mbere agahita atwara igikombe mu bihe bitari byoroshye.

    Ati“Yego nari mu Rwanda ubwo natangiraga urugendo rwanjye rw’ubutoza muri Afurika, ni kimwe mu bihe byiza nagize, bwari ubwa mbere duhita dutwara igikombe. Ubwo nafataga Rayon Sports yari mu bihe bibi, u Rwanda ruracyari ku mutima wanjye n’uyu munsi niho nabereye uwo ndiwe.”

    Yakomeje avuga ko shampiyona nyinshi muri Afurika azikurikirana nk’umutoza w’umwuga by’unwihariko shampiyona ya Tanzania arayizi ndetse azi ko muri Simba SC harimo Meddie Kagere wabaye umukinnyi we muri Rayon Sports akaba yishimiye kongera kumutoza.

    Ati“yego shampiyona yanyu narayikurikiranye imyaka myinshi, by’umwihariko nkurikirana Simba SC, nkunda kureba shampiyona z’Afurika nk’umutoza w’umwuga, ikipe yanyu ndayizi neza urugero Meddie Kagere yari umukinnyi wanjye muri Rayon Sports.”

    Didier Gomes Da Rosa yinjiye muri Rayon Sports 2012 ahita ayihesha igikombe cya shampiyona umwaka we wa mbere(2021-2013), umwaka wa 2013-2014 ari nawo yatojemo Meddie Kagere ntabwo yawurangije yahise atandukana na Rayon Sports.

    Ntazibagirwa u Rwanda kuko rwamukoreye n’ubwo ngo yatoje Rayon Sports mu bihe bigoye

    Yishimiye kongera gutoza Kagere Meddie

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-nayifashe-iri-mu-bihe-bibi-u-rwanda-ruzampora-ku-mutima-gomez-wishimiye-kongera-gutoza-kagere

  • Menya byinshi kuri DJ Khaled uzayobora irushanwa rya MTV Africa Music Awards #rwanda #RwOT

    DJ Khaled yashyizwe ahagaragara nk'uzayobora ibihembo bya MTV Africa Music Awards i Kampala 2021, Khaled azayobora ibi birori byo gutanga ibihembo bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bijyanye no kwirinda Covid 19.

    DJ Khaled bakunda kwita Anthem King azwi cyane mu muziki kuko yakoze indirimbo nyinshi afatanyije n'abahanzi nka JAY-Z, Kanye West, Drake, Chris Brown, Ludacris, T.I., French Montana, Future, Big Sean, Rick Ross, John Legend, Nicki Minaj and Lil Wayne.

    DJ Khaled ati: 'MTV yamye ari umufatanyabikorwa ukomeye, ngize amahirwe yo kwakira MAMAs y'uyu mwaka, sinabona uko mvuga uko binteye ishema , umuziki waramfashije wanteye inkunga mu buzima bwanjye bwose'

    Ibihembo  bya MAMAs bizahatanirwa mu byiciro 20 byose bigamije kuzamura umuziki nyafurika, kwishimira no kugaragaza impano nyafurika muri muzika.

    Ku wa gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2021, ibi birori bizagaragara ku isi hose binyuze ku ma shene atandukanye DStv 322) na MTV Afurika (DStv 130).

    Khaled Mohamed uzwi cyane ku izina rya DJ Khaled, ni DJ w'umunyamerika, umwanditsi w'indirimbo, umu producer ndetse n'umunyamakuru. Yavutse 26 Ugushyingo 1975

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/25/menya-byinshi-kuri-dj-khaled-uzayobora-irushanwa-rya-mtv-africa-music-awards/

  • Perezida Ndayishimiye yizeje ko u Burundi n’u Rwanda bizongera kubana neza #rwanda #RwOT

    Perezida Ndayishimiye yabivuze kuri iki cyumweru mu muhango wo gutora umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD FDD.

    Uyu mukuru w’Igihugu cy’u Burundi watowe asimbuye Pierre Nkurunziza witabye Imana agasiga igihugu cye kitabanye neza n’igituranye cyacyo cy’u Rwanda.

    Ndayishimiye wagarukaga ku ruhare rw’amahanga mu gutera ingabo mu bitugu Igihugu cye mu rugendo rw’iterambere barimo, yagarutse ku gihugu cy’u Rwanda cyari gisanzwe gihahirana n’Igihugu cye.

    Yagize ati 'Mfite ikizere ko mu bihe biri imbere ibihugu bivandimwe bizashyira ku murongo umubano wabyo kubera ko ubushake bw’Abayobozi ba buri ruhande burazwi.'

    Uyu mukuru w’Igihugu cy’u Burundi wakunze kugaruka ku mubano w’ibihugu byombi ubundi bifatwa nk’ibivandimwe, yigeze kuvuga ko Igihugu cye kitabanira neza ikindi gikoresha uburyarya.

    Icyo gihe yagize ati 'Ntidushobora gukorana n’indyarya zitubeshya ngo turi gukundana kandi zashyize ihwa mu kirenge ngo riduhande.'

    Gen Ndayishimiye kandi yanze kwitabira ibiganiro yari yatumiwemo byahuje abakuru b’Ibihugu byo mu Karere ; Perezida Felix Tshisekedi wa DRC, Perezida Kagame Paul w’u Rwanda, na João Lourenço wa Angora.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Perezida-Ndayishimiye-yizeje-ko-u-Burundi-n-u-Rwanda-bizongera-kubana-neza

  • COVID-19 : Habonetse abarwayi bashya 328 barimo 246 b’i Kigali #rwanda #RwOT

    Iyi mibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko mu masaaha 24 yo kuri uyu wa 24 Mutarama 2021, habonetse bariya barwayi bashya 328 biganjemo ab’i Kigali.

    Harimo ab’i Kigali : 246, Gatsibo : 13, Rulindo : 11, Kirehe : 9, Gakenke : 8, Karongi : 6, Musanze : 6, Nyagatare : 5, Ruhango : 5, Rubavu : 4, Huye : 3, Muhanga : 3, Ngoma : 3, Gicumbi : 2, Kamonyi : 1, Nyamasheke : 1, Nyanza : 1, Rwamagana : 1.

    Iyi mibare kandi igaragaza ako abakize muri ariya masaaha 24 ari 101 mu gihe abahitanywe n’iki cyorezo ari babiri barimo umugabo w’Imyaka 63 wo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’umugore w’imyaka 57 wo mu Karere ka Nyamagabe.

    Muri rusange, kugeza ubu abamaze gusanganwa ubwandu bw’iki cyorezo ni 12 975 mu gihe abamaze kugikira ari 8 420 naho abamaze guhitanwa na cyo baka ari 174.

    Mu mujyi wa Kigali imibare y’abandura ikomeje gutumbagira mu gihe abatuye uyu Mujyi bamaze icyumweru basubijwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko Umujyi wa Kigali wasubijwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kuko imibare y’abandura yari ikomeje kuzamuka cyane kuko yarutaga iy’abo mu Turere twose (uteranyije).

    Dr Ngamije yavuze ko mu minsi micye ishize, imibare y’abandura mu Turere twose iri kuruta iy’abo mu Mujyi wa Kigali ku buryo bikomeje kuriya, ubwo inama y’Abaminisitiri izaba yateranye hazasuzumwa uko byifashe niba izi ngamba zihariye mu Mujyi wa Kigali zitakoroshywa.

    Gusa kuri iki Cyumweru ho imibare y’abandura mu mujyi wa Kigali yongeye kuzamuka kuko ikubye gatatu iy’abo mu tundi turere twose.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/COVID-19-Habonetse-abarwayi-bashya-328-barimo-246-b-i-Kigali

  • Kamonyi-Runda: Inkongi y'umuriro yafashe uruganda rw'imigati rurashya #rwanda #RwOT

    Mukerera rw'uyu wa 25 Mutarama 2021, saa kumi n'imwe zirenga, mu Mudugudu wa Nyagacaca, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda uruganda ruto rutunganya imigati rwafashwe n'inkongi y'umuriro, rurashya, hangirika byinshi. Ni haruguru gato y'ahazwi nko ku ndege ku muhanda w'itaka ugana i Gihara.

    Bizabarimana Hakim, umwe mubakorera muri uru ruganda wabonye uko byatangiye, yabwiye intyoza.com ko adashidikanya ko iyi nkongi yatewe n'ibura ry'umuriro wagiye ubugira gatatu ugaruka.

    Agira ati ' Twarimo duponda tugeze ku gafuka kanyuma umuriro uragenda turicara turawutegereza, urongera uragaruka turakora, turangije urongera uragenda, urongera uragenda bwa gatatu, noneho ubwo twari twicaye dutegereje ko imigati ibyimba ngo tuyishyire mu ifuru, nagiye kubona mbona hano hejuru haratse ntangira kurwana no kumenamo amazi, noneho twayamenamo umuriro ukarushaho kugurumana'.

    Bazabarimana, akomeza avuga ko bakomeje kurwana n'uyu muriro bazana amazi n'ibitaka, barwana nawo kugera ubwo na Polisi yazanye imodoka kabuhariwe mu kuzimya inkongi ikabafasha kuwuzimya nubwo ngo bari bamaze gucogoza iyi nkongi.

    Uyu muriro wadutse ngo watijwe umurindi n'amavuta aba ari ku mpande ku ifuru itunganyirizwamo imigati. Bimwe mubyangiritse bifite agaciro harimo iyi furu y'imigati, harimo imigati isaga 120 kandi umwe ugurishwa amafaranga 1500 y'u Rwanda, hari kandi amakopo 120 hamwe n'igice kimwe cy'inzu cy'ahatunganyirizwa iyi migati.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-runda-inkongi-yumuriro-yafashe-uruganda-rwimigati-rurashya/

  • Urupfu si ryo herezo ry’ubuzima bw’abizera Yesu Kristo #rwanda #RwOT

    Ariko ibyemeza y’uko abapfuye bazuka, Mose na we yabigaragarije ku byabereye kuri cya gihuru, ubwo yitaga Uwiteka Imana ya Aburahamu n’Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo. Nuko rero Imana si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima kuko bose kuri yo ari bazima.Luka 20:37-38

    Yobu 14:1_2 “Umuntu wabyawe n’umugore, arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho agakenyuka, avuka ameze nk’ururabyo, maze agacibwa, ahita nk’igicucu kandi ntarame.

    Muri gahunda dutegura z’ubuzima bwacu ntabwo tujya dushyiramo umunsi wo gupfa kuko tutazi umunsi cyangwa umwaka tuzapfiraho. Gusa uko byagenda kose urupfu ruriho kandi mu gihe Kristo ataragaruka tuzapfa, imirimo twarimo ikomezwe n’abandi kuko isi yo turapfa tukayisiga. Uru rupfu mvuga ni urwica umubiri ariko twizera tudashidikanya ko hariho umuzuko w’abapfuye kuko aba-Kristo twizera ko umwami wacu Yesu yapfuye akazuka bityo ni nako natwe tuzazuka ( 1Abatesaroniki 4: 13-18).

    Hari abantu benshi bagiye bavuga ko bagize iyerekwa ndetse hari n’abatanga ubuhamya ko bagiye babana n’abageze ku munota wabo wa nyuma, benshi bavuga ko iyo umuntu agiye gupfa abimenya, kandi ko aba ameze nk’ureba aho umwuka we ugiye kujya. (Bavuga ko iyo umuntu apfiriye mu byaha abona ko agiye mu yindi si ariko mbi, bavuga kandi ko abakiranutsi nabo mu gihe cyabo cyo gupfa baba babona aheza berekeje kabone n’ubwo ububabare bw’umubiri buba butaboroheye).

    N’ubwo ibi ari ibitekerezo by’abo bantu, Bibiliya nayo ivuga ku nkuru z’umutunzi na Lazaro, ngo babaye mu isi buri wese ahabwa ubuzima butandukanye n’undi, ngo umutunzi yari atunze cyane ariko ntiyakiranuka mu butunzi bwe. Lazaro ari umukene ariko akiranuka mu bukene bwe, nyuma bose barapfa ngo Lazaro abamarayika bamujyana mu gituza cya Aburahamu;

    Umutunzi apfuye arahambwa ajya ikuzimu ababazwa n’umuriro agera aho yifuza ko Lazaro akoza urutoki mu mazi amutonyangirize ku rurimi. Kubw’umubabaro yifuza ko yabona amahirwe yo kuburira abo yasize mu isi ngo bihane batazajya habi nk’aho ari, ariko arabwirwa ati bafite Mose n’abahanuzi babumvire, nibatabumvira ntibakwemera n’aho umuntu yazuka ( Luka 16: 19_ 29).

    Kurama kwacu mu isi ni guto, n’ijambo ry’Imana rirabivuga ( Zaburi 90 : 10), ariko nk’uko twabivuze hariho umuzuko w’abapfuye kandi hari abazazukira kubaho ubuzima buhoraho mu munezero hari n’abazazukira guhanwa n’uyu mutunzi twabonye. Ni ngombwa ko mubimenya kandi bikadutera ibyiringiro bidukomeza, mutababara nk’abadafite ibyiringiro (1 Abatesalonike 4:13) (Ibyahishuwe 22: 12_15).

    Uwitwa Sitefano uri mu bahowe Imana dusoma mu byakozwe n’intumwa 7:55-60, yapfuye urupfu rubi aterwa amabuye ariko Bibiliya igaragaza ko yapfanye ibyiringiro ubwo yararamaga akareba hejuru akavuga ati 'Mbonye ijuru rikingutse, n’umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana'…

    Dufite igihe cyo gukoramo ibyiza Imana ishaka tugifite uburyo, kuko hari igihe ubuzima bwacu buzashyirwaho iherezo. Dufite igihe cyo kwizera Yesu Kristo no gukorera Ubwami bw’Imana kuko twaremewe kubw’intego y’Imana. (umubwiriza 12),

    Iyi mirimo niyo izaduherekeza kandi tuzayigororerwa igihe cy’Ingororano, nongere mbabwire nti” Urupfu rw’umubiri si ryo herezo ry’abizera Yesu kristo. Urupfu Yesu yarugize irembo, nk’uko yapfuye akazuka n’abapfuye azabazura, bityo ntidukwiye gutinya uwica umubiri gusa, ahubwo dutinye uwica umuntu agashobora kumujugunya muri gehinomu (Luka 12:4-5).

    Nihanganishije ababuze ababo kuko bagenda tukibakeneye, kandi bagenda hari ibyo tubona batarangije!. Mwihangane kandi ikivi basize nitwe bo kucyusa, aho bari bararuhutse kandi natwe turi mu nzira. Mbifurije kuzarangiza uru rugendo amahoro, Amen!.

    Yesu abahe umugisha, yari RUTAGUNGIRA Ernest

    Source: InyaRwanda.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Urupfu-si-ryo-herezo-ry-ubuzima-bw-abizera-Yesu-Kristo.html