Category: Uncategorized

  • Michael Sarpong yatanze ifashanyo mu kigo cy’impfubyi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutahuzamu w’umunya-Ghana wakiniye Rayon Sports ubu kaba ari muri Yanga yo muri Tanzania, Michael Sarpong yatanze imfashanyo y’ibiribwa mu kigo kirera abana b’impfubyi cy’iwabo muri Ghana cya Royal Seed Orphanage.

    Sarpong yari amaze iminsi muri Ghana n’ubwo umuyobozi wungirije wa Yanga yari yavuze ko yagiye mu igeragezwa mu Bushinwa.

    Mu kiruhuko cy’icyumweru yari yahawe akaba yaraguriyemo nyina inzu, si ibyo gusa kuko yafashe umwanya afasha aba bana b’impfubyi.

    Mu byo yabahaye harimo jus, amasabune, umuceli, amavuta yo guteka n’ibindi.

    Iki kio cya Royal Seed Orphanage kibarizwa mu gace ka Ofaakor, kugeza ubu gifite impfubyi 53 n’abana baba mu miryango 80 kitaho umunsi ku munsi, cyashinzwe na Naomi Esi Amoah tariki ya 22 Werurwe 2002.

    Bimwe mu byo yageneye Royal Seed Orphanage

    Uretse ibiribwa yanabageneye ibahasha y’amafaranga yo kubafasha

    Iki kigo kirimo abana bakiri bato

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/michael-sarpong-yatanze-ifashanyo-mu-kigo-cy-impfubyi-amafoto

  • Amanyanga avugwa mu gutanga akazi k’ubwarimu : Hari abandikiye Inteko bagaragaza ibyo banenga #rwanda #RwOT

    Muri iki kiganiro cy’amashusho ya UKWEZI TV, Mugeziki Aloys umwe muri aba bantu batanu, avuga ko amakosa akomeye yabaye mu gikorwa cyo gushyira abarimu mu myanya cyabaye tariki 11 Mutarama 2021.

    Uyu wize ubwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza imbere Uburezi (REB) bwari bwavuze ko buzashyira abarimu mu myanya bahereye ku bantu bari ku rutonde rwo gutegereza (Waiting List) batsinze ibizamini mu myaka yatambutse.

    Ati 'Ntabwo yabikoze nk’uko yari yabivuze kuko twabonye ko hari abantu bari kuri waiting list batahawe akazi ahubwo bagafata abadepoje academic transcripts.'

    Aloys wagarukaga ku nenge babonye muri kiriya gikorwa cyo gushyira abarimu bashya mu mwuga, avuga kandi ko REB yari yavuze ko abantu bazashyirwa mu kazi hagendewe ku manota bafite ku ndangamanota zabo (Academic Transcript) ariko ntiyabyubahiriza.

    Ati 'Kuko hari aho wasangaga umukandida ahabwa akazi afite amanita macye, ufite menshi bakamwihorera.'

    Avuga kandi ko hari abakandida bongerewe amanota, agatanga urugero rw’umukandida 'banditse ko afite amanota 98 kuri transcript mu myaka ine kandi ayo manota nta muntu ku Isi ujya uyagira.'

    Ubwo ruriya rutonde rw’abarimu bashyizwe mu myanya, rwagiye runanengwa n’abadasanzwe mu mwuga w’ubwarimu kuko hari nk’umwarimu umwe bashyiraga mu Turere nka dutanu.

    Uyu Aloys wanandikiye Perezida wa Repubulika amugaragariza ibi bibazo, avuga kandi ko hari abantu bize uburezi banagize amanota meza ariko bakirengagizwa ahubwo REB igashyira imbere abatarize uburezi ari na cyo kiciro arimo.

    Avuga ko aya mabaruwa bakomeje kwandika batizeye ko hazaboneka igisubizo kibarengera mu gihe cya vuba gusa akavuga ko bishobora kuzatuma mu bihe biri imbere hatazongera kubaho amakosa nk’ayabaye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Amanyanga-avugwa-mu-gutanga-akazi-k-ubwarimu-Hari-abandikiye-Inteko-bagaragaza-ibyo-banenga

  • Ku munsi wo gushyingura Dr Kigabo Thomas, hamenyekanye ko na murumuna we yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Iyi nkuru y’incamugongo yageze mu muryango wa Dr Kigabo Thomas kuri uyu wa Kabiri ubwo biteguraga imihango yo gushyingura uyu nyakwigendera umaze iminsi atabarutse, babwirwa ko Bicondo Stephane wabaga muri Australia nawe yashizemo umwuka kuri uyu wa Mbere.

    Mukuru w’aba bombi, Pasiteri Irakiza Rweribamba Isaac yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko Bicondo yari amaze igihe arwaye ariko akaba yarazahajwe cyane no kumva inkuru y’urupfu rwa mukuru we Dr Kigabo Thomas, kuva ubwo amererwa nabi kugeza ashizemo umwuka.

    Pasiteri Irakiza Rweribamba Isaac avuga ko n’ubwo iyo nkuru yabagezeho bitegura gushyingura Dr Kigabo Thomas kuri uyu wa Kabiri, bitaza kubabuza gukomeza imihango yo kumushyingura, hanyuma ibyo gushyingura uwo muvandimwe we wundi bikazamenyekana nyuma.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Ku-munsi-wo-gushyingura-Dr-Kigabo-Thomas-hamenyekanye-ko-na-murumuna-we-yitabye-Imana

  • Undi mupadiri w’i Huye yishwe na COVID-19 #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021 ni bwo hasohotse itangazo ribika Padidi Habimana ryatangajwe n’Umushumba wa Diyoseze ya Butare, Philippe Rukamba.

    Nyakwigendera Padidi Habimana Ladislas wari wari ufite imyaka 78 yari asanzwe aba mu rugo rwa Musenyeri wa Diyoseze ya Butare.

    Yagiye akora imirimo itandukanye yiganjemo ifitanye isano n’uburezi bwo muri Kiliziya Gatulika.

    Mu 1980 yabaye Umuyobozi w’Ishuri ryitiriwe Kristu Umwami (Collège Christ Roi) ry’i Nyanza ndetse akaba yaranayoboye seminari nkuru y’i Rutongo.

    Padidi Habimana Ladislas yanabaye kandi Umunyamabanga Mukuru w’Inama Nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda.

    Padiri Habimana Ladislas apfuye nyuma y’ibyumweru bibiri gusa hapfuye undi mupadiri ari we Padiri Hermenégilde Twagirumukiza na we wahitanywe n’iki cyorezo na we wishwe na COVID-19.

    Aba uko ari babiri bombi babaga muri Diyoseze ya Butare.

    Kiliziya Gatulika mu Rwanda ikomeje kubura abashumba babiri kubera iki cyorezo cya COVID-19 dore ko uretse aba, muri uku kwezi cyanahitanye Padiri Ubald Rugirangonga wapfiriye muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yari amaze iminsi arwariye.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Undi-mupadiri-w-i-Huye-yishwe-na-COVID-19

  • CHAN2020: Iradukunda Bertrand ntagikinnye mu mukino w'AMAVUBI na TOGO #rwanda #RwOT

    Rutahizama w'Amavubi na Gasogi United FC Iradukunda Jean Bertrand wari witezwe gufasha Amavubi mu mukino wa nyuma w'Amatsinda ntagikinnye kubera imvune y'ivi yagize mu myitozo yabaye ku cyumweru.

    Nkuko Ishyirahamwe ry'Umupia w'Amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' imaze kubitangaza ku rukuta rwa Twitter, Bertrand azamara hagati y'iminsi 10 na 14 hanze y'ikibuga nyuma yo kugongana na Rutanga Eric mu myitozo ya tariki 24 Mutarama 2021 i Limbe.

    Bertrand wari mu bashobora kubanza mu kibuga ku mukina u Rwanda ruhuriramo na Togo ashobora gusimbuzwa Byiringiro Lague wa APRFC.

    Bertrand abaye umukinnyi wa kabiri utazafasha Amavubi nyuma y'Uko Nsabimana Eric 'Zidane' ukina mu kibuga hagati mu Mavubi no muri AS Kigali nawe utazakina kubera imvune yagize nyuma y'umukino wa mbere wahuje u Rwanda na Uganda tariki 18 Mutarama.

    Mu masaha yu mugoroba kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mutarama , Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo guhura n'ikipe y'igihugu ya Togo kuri uyu munsi.

    U Rwanda rwatangiye tariki 18 runganya n'Ubugande ku munsi wa mbere, ruganya na Maroc ku mukino w'umunsi wa Kabiri, ubu rwatangiye imyiteguro yo gusoza urugamba rwo kwikura imbere ya Togo, uyu mukino akaba ari nawo uca urubanza ku ruhande rw'Amavubi ko ruzazamuka mu cyiciro gikurikiyeho.

    Amavubi aherereye mu itsinda C kuri ubu afite amanota abiri arasabwa gutsinda Togo. iri tsinda riyobowe na Maroc ifite amanota Ane, Togo ifite Atatu, Amavubi afite abiri mu gihe Uganda ari iya nyuma n'inota rimwe.

    Iradukunda Jean Bertrand ashobora kumara hagati y'iminsi 10 na 14 hanze y'ikibuga

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/26/chan2020-iradukunda-bertrand-ntagikinnye-mu-mukino-wamavubi-na-togo/

  • Umupadiri wundi yahitanwe na Covid_19 mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Mutarama 2021, Padiri Habimana Ladislas wakoze imirimo itandukanye irimo kuba Umunyamabanga Mukuru w'Inama y'Abepisikopi mu Rwanda yahitanwe na Covid_19.
    Uyu musaza yitabye Imana yari afite imyaka 78 y'amavuko, yabaga mu rugo rukuru rw'Umwepisikopi wa Diyoseze ya Butare.

    Itangazo ribika urupfu rwe ryashyizweho umukono na Nyiricyubahiro Musenyeri Philippe Rukamba, Umwepiskopi wa Diyoseze ya Butare rivuga ko yazize uburwayi, itariki yo kumushyingura ikaba izatangazwa nyuma.

    Padiri Ladislas Habimana yavukiye muri Diyoseze ya Gikongoro ku itariki ya 28 Ukwakira 1943, ahabwa ubupadiri ku wa 28 Kanama 1975.

    Mu mirimo yakoze, harimo ko yabaye Umuyobozi wa Collège Christ-Roi y'i Nyanza mu 1980 nyuma yaho aba Umunyamabanga Mukuru w'Inama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda kuva mu 1989 kugeza mu 1999.

    Yabaye kandi Umuyobozi wa Seminari Nkuru y'i Rutongo; ashingwa amashuri Gatolika mu Rwanda kuva mu 2006 kugeza mu 2012.

    Kuva mu 2012 kugeza mu 2015 yabaye Padiri ushinzwe Centrale ya Sainte Thérèse nyuma yaho aba Padiri wungirije muri Paruwasi ya Kiruhura kugeza mu 2017.
    Mu 2017 yoherejwe kuba Padiri wungirije muri Paruwasi ya Kansi mu Karere ka Gisagara, mu 2018 aba umwarimu mu Iseminari Nkuru.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/26/umupadiri-wundi-yahitanwe-na-covid_19-mu-rwanda/

  • Akayabo abaherwe 10 ba mbere ku isi binjije mu gihe cya Covid-19 yagurira inkingo abatuye isi bose #rwanda #RwOT

    Raporo yayo yabonye ko umutungo w’abatunze za miliyari z’amadorari ku isi ungana n’imari yose hamwe ibihugu bikomeye bigize G20 byashoye mu guhangana n’iyi virusi. Oxfam irasaba za guverinoma gusuzuma imisoro icibwa abaherwe.

    Iyi raporo bise ‘Inequality virus’, yatangajwe mu gihe abategetsi bo ku isi biteguraga guhurira mu nama ya World Economic Forum isanzwe ibera i Davos, ariko ubu irimo kuba hifashishwa ikonabuhanga.

    Muri iki gihe cy’icyorezo, amasoko y’imari n’imigabane yazamuye agaciro cyane, bituma umutungo w’abaherwe uzamuka mu gihe ubukungu nyabwo bwo bwari buzahajwe n’ibihe bidasanzwe kuko ubucuruzi n’ingendo byazahaye.

    Iyi raporo ivuga ko ku isi yose, umutungo w’abatunze za miliyari z’amadorari wazamutseho tiriyari $3.9 hagati ya tariki 18 z’ukwezi kwa gatatu na 31/12/2020, ubu ukaba ugeze kuri tiriyari $11.95, aya akaba angana n’imari imaze gukoreshwa na leta 20 zikize mu guhangana na Covid-19.

    Abantu 10 bakize kurusha abandi bo, umutungo wabo wazamutseho miliyari $450 kuva mu kwezi kwa gatatu 2020, barimo Jeff Bezos washinze Amazon, Elon Musk washinze Tesla, na Mark Zuckerberg washinze Facebook. Elon Musk, kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021 ni we muntu ukize kurusha abandi ku isi.

    Raporo ya Oxfam ivuga ko amafaranga Bezos yinjije kugeza mu kwa cyenda 2020 ashobora guha buri umwe agahimbazamusyi ka $105,000 mu bakozi 876,000 ba Amazon, kandi agakomeza kugira imari ingana n’iyo yari afite mbere y’iki cyorezo.

    Ibi bigereranywa n’uko abakene kurusha abandi ku isi bizabafata imyaka irenga 10 kugira ngo batandukane neza n’ingaruka z’iki cyorezo. Oxfam ivuga ko abantu bagera kuri miliyoni 500 ku isi bari kubaho mu bukene kubera iki cyorezo, umubare w’abakennye ku isi ukaba warongeye gusubira uko wari mu myaka 20 ishize.

    Danny Sriskandarajah ukuriye Oxfam ishami ryo mu Bwongereza yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati : “Tubona ko aya yaba amahirwe yo gutekereza ku misoro irimo gushyira mu gaciro ku baherwe, gutekereza ku misoro ku bigo binini, no gutekereza ku kuzamura kubona iby’ibanze kuri buri muturage”.

    Kuva iki cyorezo cyatangira, ibikorwa binini byo kwitanga byagiye biboneka, kuva ku byamamare mu myidagaduro, imikino n’abakuriye za kompanyi z’ubucuruzi nini, bagatanga imari yabo nk’imfashanyo mu guhangana na Covid-19.

    Mu kwezi gushize, Mackenzie Scott, wahoze ari umugore wa Jeff Bezos, yatangaje ko yatanze arenga miliyari $4 ku bikorwa byo guha ibiribwa abakene, n’ikigega cy’ingoboka mu gihe cy’amezi ane ku Banyamerika.

    Jack Dorsey uri mu bashinze urubuga rwa Twitter, mu kwezi kwa kane 2020 yatangaje ko agiye gutanga miliyari $1 mu kigega cyo gufasha mu kurwana n’ingaruka za Covid-19. Ayo angana hafi na 1/3 cy’umutungo we ubarirwa muri miliyari $3.9

    Bill Gates n’umugore we Melinda bemeye gutanga miliyoni $350 ku nkingo, kuvura no gusuzuma iki cyorezo, mu gihe JK Rowling wanditse Harry Potter yatanze miliyoni $1.2 yo gufasha abatagira aho baba n’abantu bakorewe ihohoterwa mu ngo muri iki cyorezo.

    Kugeza mu kwa gatandatu umwaka ushize, Jeff Bezos yari amaze gutanga miliyoni $125 mu bikorwa byo kurwanya coronavirus.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Akayabo-abaherwe-10-ba-mbere-ku-isi-binjije-mu-gihe-cya-Covid-19-yagurira-inkingo-abatuye-isi-bose

  • Abifuza kugura ibintu bya macye bifashishije ikoranabuhanga bashyizwe igorora #rwanda #RwOT

    Ni muri uru rwego ikigo cy’Abanyarwanda gikora ibijyanye n’ubucuruzi bwo kuri internet (online shopping), Trusella, cyifashishije ikoranabuhanga maze gitangiza isoko mpuzamahanga ryo kuri internet trusella.com, aho abacuruzi bashobora gucururiza ibicuruzwa byabo ndetse n’abaguzi bakahahahira ibyo bifuza byose aho baba bari hose kandi ku giciro cyiza.

    Ubuyobozi bwatangije ikigo Trusella, bwagaragarije abantu bose yaba abari mu gihugu cyangwa hanze yacyo ko iri soko rizaborohereza kubona ibicuruzwa bifuza bitabagoye kandi bikabageraho vuba badahenzwe.

    Trusella.com ni urubuga buri wese aho yaba ari hose hirya no hino ku Isi ashobora guhahiraho ibicuruzwa bitandukanye bitewe n’ibyo yifuza kuko habaho ibicuruzwa by’amoko yose, yaba imyambaro, Inkweto, Ibikapu, Imitako, ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye, bihaboneka. Akarusho ni uko icyo uguze ukigezwaho aho uri hose mu gihe gito cyane.

    Binyuze mu bufatanye n’ibigo mpuzamahanga nka DHL, IPOSITA n’bindi bigo bya shipping nyuranye, iri soko rifasha abaguzi bari mu hirya no hino ku isi kandi bikabageraho byihuse kandi ku giciro cyiza ; byumwihariko abacuruzi bahawe amahirwe yo kugeza ibicuruzwa byabo ku bakiliya babo mu buryo bworoshye, kuko ubu abakiliya bashobora kugura ibicuruzwa aho bari hose kandi igihe icyo aricyo cyose, ibintu bifungura amarembo ku bakiliya bashya bityo inyungu bakura mu bucuruzi ikiyongera.

    Undi mwihariko w’iri soko, ni uko rifasha mu kurushaho kumunyekanisha ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda, aho rifasha mu kubigeza ku isoko mpuzamahanga.

    Ubuyobozi bw’urubuga butangaza ko uru rubuga rwubatswe hibandwa cyane ku nyungu z’abacuruzu n’abagura, ndetse bunakangurira abantu b’ingeri zose kurugana kuko rwizewe kandi rwihutisha ubucuruzi.

    Uramutse ufite igitekerezo cyangwa inyunganizi ushobora kunyura hano :
    • Email : [email protected]
    • Whatsapp :+250 784 401 996
    • Instagram : http://instagram.com/trusellashopping
    • Facebook : https://www.facebook.com/trusellashopping

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abifuza-kugura-ibintu-bya-macye-bifashishije-ikoranabuhanga-bashyizwe-igorora

  • Kamonyi-Runda: Abantu basaga 200 bafashwe bazira saa kumi n'ebyiri yazanwe na Covid-19 #rwanda #RwOT

    Umukwabu wo kuri uyu mugoroba tariki 25 Mutarama 2021 mu bice bitandukanye by'umurenge wa Runda, wakozwe na Polisi, ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi n'izindi zego, wafatiwemo abantu 203 barenze ku mabwiriza ya saa kumi n'ebyiri aho buri wese asabwa kuba yageze mu rugo kubera Covid-19. Hafashwe kandi imodoka enye.

    Uyu mukwabu wibanze cyane mu bice by'isantere z'ubucuruzi nka Ruyenzi, Bishenyi, Gihara na Nkoto no mu nkengero, aho abagabo n'abagore bafashwe bakajyanwa mu kibuga cy'umupira cya Ruyenzi, aho abayobozi bakunze kubwira abaharazwa ko ari yo Hotel bafite icumbikira ufashwe yananiwe kubahiriza amabwirza ya Covid-19.

    Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo kureba uburyo abaturage bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 by'umwihariko ku kubahiriza isaha ya saa 18h00, isabwa ko buri muntu wese agomba kuba ari iwe.

    Meya Tuyizere, avuga ko abafashwe batubahiriza aya mabwiriza baganirizwa, bakibutswa kwitwararika ku ngamba z'iki cyorezo kuko ngo kuzitwararikaho aribwo buryo bwo kwirinda no kurinda abandi kucyandura.

    Ubutumwa ubuyobozi butanga nkuko Meya Tuyizere abivuga, ni ugusaba buri wese kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kuko ngo aribwo buryo bwo kwirinda no kurinda abandi. Yibutsa kandi ko ntawe ukwiye gukorera kujisho mu kubahiriza izi ngamba n'ibyemezo kuko inyungu ziza kuwabyubahirije mbere y'abandi.

    Abananiwe cyangwa se bagateshuka ku kubahiriza izi ngamba n'amabwiriza byo kwirinda iki cyorezo, baributswa ko hari ibihano kandi bikaze byemejwe n'inama njyanama nubwo ngo ikigamijwe atari uguhana, ahubwo kubuza abantu gukora ibihabanye n'ibyo buri wese asabwa ngo urugamba rwo kwirinda Covid-19 rutsindwe.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-runda-abantu-basaga-200-bafashwe-bazira-saa-kumi-nebyiri-yazanwe-na-covid-19/

  • Iradukunda Bertrand yavuye mu bakinnyi bifashishwa ku mukino wa Togo, agomba kunyura mu cyuma #rwanda #RwOT

    Iradukunda Jean Bertrand umukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande, yamaze kuva mu bakinnyi bagomba gukina na Togo bitewe n’imvune yagize yo mu ivi.

    Uyu mukinnyi ni umwe mu bakinnyi bifashishijwe mu mikino yombi yo mu itsinda C(Uganda na Maroc) u Rwanda rumaze gukina muri CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun.

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru ubwo Amavubi yarimo yitegura umukino usoza itsinda bazakinamo na Togo ku munsi w’ejo kuwa Kabiri, Iradukunda Jean Bertrand yaje kugira ikibazo cyo mu ivi nyuma yo kugongana na Rutanga Eric.

    Uyu mukinnyi wari mu bakinnyi 11 bagomba kwifashishwa kuri uyu mukino uzaba saa tatu z’ijoro zo mu Rwanda akaba yarahise ajya kwitabwaho n’abaganga ngo barebe niba bidakabije ku buryo yazakina.

    Amakuru ahari ni uko uyu mukinnyi yakomeje kubabara ndetse akaba agomba kunyura mu cyuma ngo barebe uko ameze.

    U Rwanda ruzakina na Togo umukino usoza itsinda C rusabwa kuwutsinda kugira ngo rubone itike ya 1/4.

    Mashami Vincent mu bakinnyi 11 ashobora kwifashisha kuri uyu mukino ashobora kuzanamo Lague utaragaragaye mu mikino 2 iheruka.

    11 ashobora kwifashisha

    Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Niyonzima Olivier Seif, Kalisa Rashid, Hakizimana Muhadjiri, Byiringiro Lague, Nshuti Dominique Savio na Jacques Tuyisenge.

    Bertrand ntabwo azakina umukino wa Togo

    Yafashije Amavubi mu mikino ibiri iheruka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/iradukunda-bertrand-yavuye-mu-bakinnyi-bifashishwa-ku-mukino-wa-togo-agomba-kunyura-mu-cyuma