Category: Uncategorized

  • Ni nde ushobora gusenga Imana igakiza igihugu? #rwanda #RwOT

    “maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu”. 2Ingoma 7:14

    Iyo tuvuze gusengera igihugu, abantu twese duhita twumva ko bitureba wenda bitewe n’iki cyorezo cya Korona Virusi, ubukene, n’ibibazo bitandukanye bitwugarije. Gusengera igihugu ni byiza, ariko usenga ni nde?

    Iyo Imana ivuze ngo 'Abantu banjye’, wabisimbuza ijambo abana b’Imana cyangwa se abarokore , cyangwa se abakristo. Abo bantu nibo bakwiye gusenga igihugu kigakira, Ese umuntu aba umuntu w’Imana ryari?.

    Abantu bose ni abantu b’Imana ariko si abana b’Imana. Mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Yohana igice cya 1: 12 haravuga ngo 'Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana.'.

    Iyo tuvuze gusengera igihugu tuba duhereye kure, reka duhere hano hafi. Ese wowe wahindutse kuba umwana w’Imana?. Kugira ngo igihugu gikire habanza wowe ku giti cyawe, hagakurikiraho umuryango, hagakurikiraho itorero n’igihugu, hanyuma hagakurikiraho amahanga. Rero twaba duhereye kure tuvuze kugusengera igihugu tutaravuga usenga ni nde?

    Ese koko ukwiye gusengera igihugu, hari intambwe umaze gutera mu guhinduka ku buryo wasenga Imana ikakumva?

    Ubundi isengesho ry’umunyabyaha riba ari ikizira mubyukuri, icyakora hari isengesho rimwe ry’umunyabyaha Imana yumva ni 'Mbabarira'. Iyo ubwiye Imana ngo mbabarira ibyumva vuba, ariko iyo usenga udakijijwe nta gaciro bigira mu bwami bw’Imana mubyukuri.

    Yesu yatanze umurongo mwiza abantu bakwiye gusengeramo, Isengesho rya Data wa twese rirasobanutse ku muntu wese ushaka gusenga. Ritangira rivuga ngo' …Data wa twese, izina ryawe ryubahwe, ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibe mu isi…', ni ibyifuzo 4 tugomba kubahiriza.

    Imana yarakubyaye ikubera so?, urumva waravutse ubyarwa na yo?, umutima wawe urakwemeza neza ko uri umwana w’Imana?. Abasengera igihugu ni abantu babyawe n’Imana, bagomaba kuba ari abantu bavutse ari abana b’Imana. Kuvuka na byo ntabwo bihagije hakurikira kubaho ubuzima bwubaha Imana,

    'Data wa twese, izina ryawe ryubahwe', hanyuma ukamamaza ubwami bwayo, ubushake bw’Imana bukaza mu gihugu, mu bantu cyangwa mu itorero. Usengera igihugu rero akwiye kuba ari umuntu wahindukiye, ni umuntu wamenye agaciro k’amaraso ya Kristo akatura ibyaha bye, ni umuntu wagize agahinda gatera kwihana kuticuzwa. Uwo muntu mubyukuri aba akijijwe, niwe ukwiriye gusengera igihugu.

    Dufite abantu rero binjiye idini, abandi binjira amatorero ariko ntibahinduka kuba abana b’Imana. Gukizwa birasobanutse kandi iyo ukijijwe neza biranagaragara. Hari n’abashumba bamwe mu matorero cyangwa se amadini ya gikristo bashyira imbaraga muguhindura abantu kuba abayoboke babo, kuruta uko babahindura kuba abana b’Imana.

    Nta gihe na kimwe Imana yigeze ihana Israheli itayihoye abantu bitiriwe izina ryayo bitwaye nabi. Imana ntishobora kurekura ibyorezo nka Korona Virusi hatarabaye guteshuka kw’abantu b’Imana. Gusengera igihugu rero dukwiye kubanza kureba ngo abasenga ni bande?.

    Ni ugusenga bikora ku mutima w’Imana, ni abantu bitiriwe izina ryayo, ni abantu babyawe nayo, babayeho ubuzima buyubaha hanyuma bakaba biteguye kwamamaza ubwami bwayo mu kazi, aho birirwa hose bakamenya ko bahagarariye ubwami bw’Imana.

    Umurimo w’Imana tuzi ko ukorerwa mu gipasiteri, mu kidiyakoni, muri korari n’ahandi. Ariko sibyo, ushobora kuba umusirikare mwiza nabyo bikaba ari umurimo w’Imana, waba umucuruzi mwiza bikaba nabyo ari umurimo w’Imana, waba umuganga mwiza nabyo bikaba ari umurimo w’Imana.

    Ntabwo umurimo w’Imana ugarukira mu rusengero gusa, ahubwo iyo ushoboye kwera imbuto mu bandi nabwo uba ukoreye Imana.

    'nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu'

    Guca bugufi no gucishwa bugufi ni amagambo abiri, iyo wanze guca bugufi kuneza, ucishwa bugufi. Urwandiko rwa mbere rwa petero ibice 5: 5-6 haravuga ngo 'Mwese mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane, kuko Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu”. “Nuko mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye.”

    Imana yatanze ibintu byose ariko igeze kucyubahiro cyayo irakigumana. Imana irwanya abibone, abantu barasambana, barica, bakora ibintu byinshi ntirabarwanya bategereje umunsi wabo. Ariko iyo ugize ubwibone uba uvogereye muri Domain y’Imana, uba ubaye inyeshyamba mu bwami bw’Imana, irahaguruka ikakurwanya.

    Gusenga ntabwo ari impano, gusenga ni itegeko. Nta hantu na hamwe Bibiliya itwingingira gusenga irabidutegeka: ' Musenge mutajya mu mumoshya', 'Musengeshe umwuka iteka', 'Musenge ubudasiba', ni itegeko.

    Iyo umuntu yashyizeho itegeko, ashyiraho n’igihano ku wishe itegeko!. Gusenga bikwiye guhinduka ubuzima bwa buri munsi, gusenga ni nko guhumeka aho usohora umwuka mubi ukinjiza umwiza.

    Mugusenga turezwa, tukavanwamo imyanda y’ibyaha tugasubira mu bugingo, mu busabane bwacu n’Imana.

    “Bagashaka mu maso hanjye”

    Abantu benshi ntibasenga bashaka mu maso h’Imana, basenga bashaka mu maboko y’Imana. Mu maboko y’Imana hari: abagore, abagabo, hari poromosiyo, hari ugutera imbere, hari ibyo twifuza byose. Ariko mu maso h’Imana, hari: Ubumwe, ubusabane, hari ubuntu. Ikibazo gikomeye rero ni uko ishobora kuguha ibiri mu ntoki zayo, ikakwima mu ntoki zayo.

    Tekereza ku giti cyawe utarebye idini n’itorero usengeramo, wibaze ngo maze guhinduka ku kihe kigero?. Uyu muntu wahindutse afite amasezerano meza ku Mana, izamukiza imukirize n’igihugu. Igihugu ntitwakivugaho ibintu byinshi, kuko nimpinduka nawe ugahinduka, tuzahura twese twarahindutse Umwuka Wera amanuke:

    Urumogi ruzagabanuka mu rubyiruko, abakobwa batwara inda zitateganyijwe ntabwo bazabaho, ingo zisenyuka zizagabanuka. Igihugu kizakizwa n’uko mpindutse nawe uhindutse.

    Ese urumva uri umuntu w’Imana, wateye izi ntambwe zose twavuze?,. Ubayeho ubuzima buciye bugufi, Ese urasenga?, ushaka mu maso h’Imana cyangwa ushaka ibyo Imana igukorera?. Urumva warahindukiye ureka ingeso mbi?.

    Wakurikira iyi nyigisho yose hano. Yateguwe kandi itambutswa na Pasiteri Desire Habyarimana, kuri Agakiza Tv.

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ni-nde-ushobora-gusenga-Imana-igakiza-igihugu.html

  • Breaking: Frank Lampard yirukankwe muri Chelsea imwifuriza ishya n’ihirwe #rwanda #RwOT

    Roman Abramovich yagize ati 'Muby’ukuri ntibyari byoroshye kurinjye ndetse no kuri Club nka Chelsea gufata iki cyemezo bitewe n’umubano mwiza dufitanye na Frank Lampard ariko ntakundi byari kugenda bitewe n’ibihe turimo twasanze tugomba guhindura umutoza'.

    Chelsea ni ikipe yagaragaye cyane ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi, aho yakoresheje akayabo k’amapawundi asaga 200 miliyoni (£200m).

    Nyuma y’uko umutoza Frank Lampard ahawe ubushobozi bwo kugura umukinnyi ashaka, abayobozi b’ikipe ya Chelsea bavugako bahaye Frank umwanya uhagije wokumenyereza abakinnyi yaguze ndetse n’abasanzwe mu ikipe, yagerageje guhuza umukino ndetse ikipe ikagaragara ko ifite umukino mwiza ariko ikibazo kiba icyo kubona ibyo Chelsea yari yiteze.

    Chelsea yafashe icyemezo cyo gutandukana n’umutoza Lampard kuko yifuza umusaruro uri hejuru y’uwo iyi kipe ibarirwa muzikomeye i Burayi iri kubona muri ibi bihe.

    Chelsea mu mikino itandatu iheruka ya English Premier League babenyemo intsinzi imwe gusa.

    Mu byatangajwe n’umukire nyiri Chelsea yagize ati: 'Mw’izina rya buri wese muri Club, Ubuyobozi ndetse no ku giti cyanjye, ndashimira Frank ku bw’umurimo yakoze nk’umutoza mukuru kandi nkamwifuriza gutsinda mu bihe biri imbere”

    Ati: “Afite ishusho ikomeye muri iyi kipe ikomeye kandi umwanya we hano ntugabanuka. Azahora yakirwa neza kuri Stamford Bridge. '

    Ubusanzwe umunyemari Roman Abramovich ntajya yihanganira ibihe bibi by’ikipe ye kabone n’ubwo yaba aribugure cyangwa akakwishyura akayabo ariko ukamuvura mu ikipe.

    Umutoza uri gutekerezwa kuba yasimbura Frank Lampard akaba ari umutoza Thomas Tuchel nawe uherutse kwirukanwa muri PSG kuko bigaragara ko ntawundi mutoza uri ku isoko ubu. Gusa byashoboka ko na Rafael Benítez wahoze muri Liverpool nawe yafata iyi kipe nyuma y’uko asezeye mu Bushinwa aho amaze igihe atoza.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Breaking-Frank-Lampard-yirikankwe-muri-Chelsea-imwifuriza-ishya-n-ihirwe

  • Leta ya Uganda irarye iri menge, dore abakorana n'inyeshyamba muri Santrafrika batangiye gutabwa muri yombi. #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 24 Mutarama 2021, uwitwa  Mahamat Saïd Abdel Kani nibwo yageze i La haye mu Buholandi, muri gereza y'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha. Uyu mugabo w'imyaka 50 y'amavuko akurikiranyweho ibyaha by'intambara, iyicarubozo, gusambanya abagore ku ngufu, n'ibindi bikorwa bya kinyamaswa, yakoze ubwo yayoboraga Seleka, umwe mu mitwe yayogoje Santrafrika kuva muw'2013.

    Iri fatwa rya Mahamat Saïd rije mu gihe Santrafrika yongeye kuba isibaniro, hagati y'inyeshyama ziharanira guhirika ubutegetsi bwa  Perezida Faustin Archange-Touadéra,n'ingabo z'icyo gihugu zishyigikiwe n'iz'Umuryango w'Abibumbye. Muri izo ngabo za Loni harimo iz'Ubufaransa, iz'Uburusiya n'iz'uRwanda, ndetse uRwanda rukaba runafiteyo abandi basirikari boherejwe hashingiwe ku bufatanye bw'ibihugu by'umutekano. Umushinjacyaha w'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, Fatou Bensouda, yishimiye ifatwa rya Mahamat Saïd Abdel Kani, avuga ko yizeye ko n'abandi bose bagize cyangwa bafite uruhare mu bibera muri Santrafrika bazakurikiranwa. Amakuru afite gihamya avuga ko ingabo za Uganda zishyigikiye ku rugamba inyeshyamba zirwanya ubutegetsi muri Santrafrika, ndetse mu mirambo y'inyeshyamba zishwe hakaba harabonetsemo n'iy'abasirikari ba Uganda.

    Si ubwa mbere kandi Uganda yivanze mu ntambara zo muri Santrafrika, kuko muw'2003 nabwo yohereje abajya gufasha MLC ya Jean Pierrre Bemba, umunyekongo wari waragiye kurwanirira Ange Félix  Patassé, wayoboraga Sentrafrika muri icyo gihe. Ibyaha ndengakamerre byakozwe muri iyo ntambara Jean Pierre Bemba yarabifungiwe, imiryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu igasaba ko na Uganda ikurikiranwaho ubufatanyacyaha.

    The post Leta ya Uganda irarye iri menge, dore abakorana n'inyeshyamba muri Santrafrika batangiye gutabwa muri yombi. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/leta-ya-uganda-irarye-iri-menge-dore-abakorana-ninyeshyamba-muri-santrafrika-batangiye-gutabwa-muri-yombi/

  • Muhanga: Meya abajijwe iby'imodoka zitwara abantu zibashyize mukaga ko kwandura Covid-19, ati' Ubu nibwo buryo buhari…' #rwanda #RwOT

    Umwe mu banyamakuru bakorera mu karere ka Muhanga, abajije Meya ikibazo cy'abantu bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, uburyo batwarwa mu modoka zirimo iz'Akarere na polisi kandi mu buryo bushyira ubuzima bwabo mu kaga ka Covid-19, asubiza ko nta bundi buryo buhari bwo kubatwara. Anabajijwe kandi ikibazo cy'abanyerondo bivugwa ko bahohotera abaturage, aho ngo babatwara udufaranga twabo iyo babafashe.

    Mu kubaza ikibazo, abinyujije ku rubuga rwa WhatsApp ruhuza abanyamakuru n'abayobozi mu karere ka Muhanga, umunyamakuru yagize ati ' Maze igihe mbona uko imodoka zitwara abarenze ku mabwiriza zibapakira ku buryo bugaragaza ko bakwanduzanya kubera ikibazo cy'umubyigano uko bashyirwamo nabi, murabivugaho iki '?.

    Yakomeje ati ' Usibye ijisho ry'umunyamakuru ryabyiboneye abaturage barababaye cyane kubona bakorerwa ibikorwa nka biriya byabaviramo kwandura, bakifuza ko byaba byiza mugiye mubashorera kugeza aho basobanurirwa bagakoresha amaguru, cg imodoka zigashyirwamo uburyo bwo gusukura intoki sanitizers, cg hagashyirwamo bake bake'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline mu gusubiza yabanje kubaza ati' Izi modoka zitwara bande? Abagenzi? Bajya he? Tubwire aho byagaragaye tubone aho duhera dukurikirana!'.

    Umunyamakuru atitaye ku kuba yari atarasubizwa, yabanje asubiza Meya ati' Izo modoka ni izitwara abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 iy'akarere, iy'umurenge wa Nyamabuye na pandagari za police'.

    Aha bigaragara ko noneho Meya yari yumvise neza ikibazo, niko gusubiza ati 'Ubu nibwo buryo buhari bwo kugeza abantu batubahirije amabwiriza yo kwirinda covid, ubushobozi bwo gutwara umwe umwe bwo ntibwashoboka, ikindi ntibarara aho bafatiwe, birasa n' aho kubafata ari cyo mubaye ikibazo'!?.

    Akomeza ati ' Ariko icyaba cyiza byaba kwirinda kugwa muri ayo makosa bikaza kumufasha no kwirinda izi ngaruka zishobora kumuviramo no kwandura. Dushyire imbaraga mu gufasha abantu kumva neza igikwiye. Ibisigaye ingamba zizajya zinozwa uko bishobotse'.

    Umunyamakuru, yakomeje agaragaza ko gufatwa kw'abarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ataricyo kibazo, ko ndetse abafatwa ataribyo binubira. Yibutsa umuyobozi ko atari byiza ko ifatwa ryabo ryabaviramo kwandura ngo bajye no kwanduza abo basize mu rugo, ko icyaba cyiza ari uko bajya bashyirwa hamwe, itsinda ryamara kugwira bagaherekezwa n'amaguru by'umwihariko nk'abari mu mujyi hafi, hanyuma noneho imodoka zikajya kuzana abo mu nkengero bo baba ari bake.

    Muri uku kwereka Meya Kayitare bimwe mu bubazo abanyamakuru babona mu karere ayoboye bibangamira abaturage nkuko baba batumye ngo bababarize, yabwiye Meya ikibazo kivugwa n'abaturage ko babangamirwa n'Abanyerondo, aho ngo bamwe muri bo iyo bafashe umuntu watinze gutaha bamukiza ayo afite. Yatanze urugero rw'aho hari uwo azi baciye ibihumbi 5 by'amanyarwanda, undi bamugezeho ababwira ko asigaranye 2k gusa, ngo bapfa kuyemera ariko bamugerekeraho ibitutsi bitoroheje.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/muhanga-meya-abajijwe-ibyimodoka-zitwara-abantu-zibashyize-mukaga-ko-kwandura-covid-19-ati-ubu-nibwo-buryo-buhari/

  • Urukiko rw'i Kampala muri Uganda rwategetse abasirikari b'icyo gihugu  guha amahoro umunyapolitiki Bobi Wine, bakava mu rugo rwe bari bamaze igihe bagose. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere  tariki 25 Mutarama 2021, umucamanaza mu rukiko rw'i Kampala muri Uganda yategetse ko abasirikari bari baragose urugo rwa Bobi Wine gusubira mu bigo byabo, bakareka ibikorwa yise iby'iterabwoba no kuvutsa uwo muturage uburenganzira bwe bwo kujya aho ashaka mu gihugu cye. Uwo mucamanza yasabye ubutegetsi ko niba hari icyo Bobi Wine akurikiranyweho yashyikirizwa ubucamanza, ariko bukareka kumugaraguza agati.

    Ibi bibaye nyuma y'ikirego Bobi Wine yari yashyikirije uru rukiko, arusaba ko rwamubariza ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni icyo akurikiranyweho, gituma atinyagambura nk'abandi. Ubutegetsi bwa Uganda kandi bwari bumaze iminsi bwotsa igitutu gikomeye, amahanga aburega guhutaza abatavuga rumwe nabwo. Mu cyumweru gishize, uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda, Nathalie E. Brown,yagerageje gusura Bobi Wine ariko abasirikari n'abapolisi bamubuza kwinjira mu rugo rw'uyu munyapolitiki wajegeje bikomeye Leta ya Perezida Museveni. Ambasaderi Brown  yahise atangaza ku mugaragaro ko icyo gikorwa cyo gufungira Bobi Wine mu rugo rwe kigayitse, ndetse gikwiye kwamaganwa n'isi yose

    Ubwo twateguraga iyi nkuru ariko  hari amakuru avuga ko icyemezo cy'urukiko  cyari kitarashyirwa mu bikorwa, kuko inzego z'umutekano zavugaga ko zari zitarabona  amabwiriza avuye ibukuru azitegeka kuva mu rugo rwa Bobi Wine.

    Bobi Wine yahatanye na Kaguta Museveni mu matora y'Umukuru w'Igihugu yabaye tariki 14 Mutarama 2021. Komisiyo y'amatora yatangaje ko Museveni ariwe watowe n'amajwi 59%, naho Bobi Wine ahabwa 35%. Uyu mukandida ukunzwe n'urubyiruko cyane ntiyishimiye ibyavuye mu matora, ndetse ashinja Perezida Museveni kwiba amajwi. Kuva icyo gihe abashinzwe umutekano bigabije urugo rwe, bamubuza gusohoka cyangwa gusurwa n'uwo ariwe wese.

    Kuba urukiko rutegetse ko  Bobi Wine asubizwa uburenganzira bwe bwo kwidegembya ariko, ntibivuze ko ibintu bisubiye mu buryo, kuko abayoboke ba Bobi Wine barahiriye kuzakomeza kwereka isi yose ko amatora yabaye aya nyirarureshwa, kuko umukandida wabo ariwe wari watsinze.  Amahanga  nayo  asa n'ataremeye ibyatangajwe na Komisiyo y'Amatora, bikagaragazwa n'uko abakuru b'ibihugu 5 gusa aribo boherereje Perezida Museveni ubutumwa bw'ishimwe.

    The post Urukiko rw'i Kampala muri Uganda rwategetse abasirikari b'icyo gihugu  guha amahoro umunyapolitiki Bobi Wine, bakava mu rugo rwe bari bamaze igihe bagose. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/urukiko-rwi-kampala-muri-uganda-rwategetse-abasirikari-bicyo-gihugu-guha-amahoro-umunyapolitiki-bobi-wine-bakava-mu-rugo-rwe-bari-bamaze-igihe-bagose/

  • Umutoza Seninga Innocent yongeye gufungwa, ashobora kugezwa imbere y’Ubushinjacyaha #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Musanze FC, Seninga Innocent ari kumwe n’abandi bantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza i Musanze.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Mutarama 2021 nibwo abantu 12 barimo na Seninga Innocent bafatiwe mu rugo rw’umuturage barenze ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo aho bari bakoresheje ikirori.

    Bikaba ari inshuro ya kabiri afatiwe muri iki cyaha, ni nyuma y’uko tariki ya 24 Ukuboza 2020 nabwo yafashwe yarenze ku mabwiriza agerekaho kugora inzego z’umutekano aho yahise afatwa ajya gufungwa.

    Byari bimenyerewe ko abantu bafashwe barenze ku mabwiriza barazwa muri Stade ubundi bagacibwa amande bagataha nyuma yo kuganirizwa, ariko kuri aba 12 barimo na Seninga Innocent siko byagenze kuko ubu bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza i Musanze.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alexis Rugigana yemeje aya makuru ndetse ahamya ko kujyanwa muri Stade atari itegeko biterwa n’uburemere bw’icyaha bakoze.

    Ati'Niho bari kuri Sitasiyo ya Muhoza kubera ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Ntabwo ayo mabwiriza yo kujyanwa muri Stade ari ihamwe bitewe n’uburemere by’icyaha baba bakoze ntabwo kujya muri Stade ari itegeko.'

    Yakomeje avuga ko hari ibindi bakirimo gukoraho iperereza ndetse icyaha nikibahama barakorerwa idosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Ati'Turi mu iperereza bitewe n’ahantu bari bari,harimo n’ibindi nko kuba ahantu bari bari bari kumwe n’abana batageje imyaka y’ubukure, nidusanga icyaha kibahama bazakorerwa idosiye bajyanwe imbere y’Ubushinjacyaha, ibimenyetso nibibura bazacibwa amande barekurwe batahe.'

    Ni ku nshuro ya Seninga Innocent afatiwe mu makosa nk’aya, kuri iyi nshuro yavuze ko yafashwe yagiye kureba murumuna wa Muhadjiri kugira ngo azaze gukina muri Musanze FC ngo akihagera nibwo polisi yahise ihagera.

    Seninga Innocent yafatiwe muri uru rugo barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus

    Iri tsinda ry’aba bantu 12 bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-seninga-innocent-yongeye-gufungwa-ashobora-kugezwa-imbere-y-ubushinjacyaha

  • Uganda : Urukiko rwategetse ko abashinzwe umutekano bagose kwa Bobi Wine bahava #rwanda #RwOT

    Kuva amatora y’umukuru w’Igihugu muri Uganda yaba tariki 14 Mutarama 2021, urugo rw’uriya mugabo wagize amajwi akurikira aya Museveni, rwari rugoswe n’abasirikare n’abapolisi.

    Urukiko rukuru rwategetse ko bariya bashinzwe umutekano bahava, rwavuze ko gufungira Kyagulanyi iwe mu rugo “ari igikorwa kinyuranyije n’amategeko.”

    Uyu mugabo ukunze kunenga ubutegetsi bwa Museveni yakunze kugaragaza aka karengane yakorerwaga ndetse avuga ko atari yemerewe gusurwa dore ko hari n’abamusuye bagakubitwa.

    Ubutegetsi bwa Museveni bwo bwavugaga ko kumufungira iwe bigamije kumubuza gutegura imyigaragambyo yamagana ibyavuye mu matora.

    Mu cyumweru gishize, abanyamategeko bahagarariye uyu munyamuziki wabaye umunyapolitiki batanze ikirego baregera urukiko gufungwa kwa Bobi Wine.

    Mu matora, Perezida Yoweri Museveni yatsindiye manda ya gatandatu n’amajwi hafi 59%, mu gihe Robert Kyagulanyi bari bahatanye cyane yagize hafi 35%.

    Abakuru b’ibihugu binyuranye barimo n’abo mu karere nka Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Uhuru Kenyatta wa Kenya na Dr John Pombe Magufuli bifurije ishya n’ihirwe Museveni muri iyi manda ya gatandatu yongeye gutorerwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Uganda-Urukiko-rwategetse-ko-abashinzwe-umutekano-bagose-kwa-Bobi-Wine-bahava

  • IFOTO : Abasirikare ba RDF muri Centrafrique bagiye kohereza Drone yo gutata umwanzi #rwanda #RwOT

    Ni ifoto iri kuri Instagram ya RDF igaragaza aba basirikare babiri batunganya aka kadege ngo bakohereze mu kirere kugira ngo babashe kumenya amakuru y’imitwe yitwara gisirikare iri muri kiriya gihugu.

    Ubutumwa buherekeje iyi foto, buvuga ko ingano ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro (MINUSCA) zifashisha uburyo bwo mu kirere mu kumenya amakuru y’abo bahanganye.

    Bugira buti 'Muri ubwo buryo harimo kwifashisha kajugujugu z’intambara ndetse n’ikoranabuhanga rigezweho mu rwego rwo gukusanya amakuru nka bimwe mu bikorwa byo kurinda abasivile.'

    Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko iriya foto yafashwe tariki 15 Mutarama 2021 ubwo bariya basirikare bari mu gace k’ahitwa Bangassou mu majyepfo ya Centrafrique bakoraga kiriya gikorwa.

    Ingabo z’u Rwanda zagiye muri Centrafrique mbere gato y’amatora ubwo inyeshyamba zishaka guhirika ubutegetsi zotsaga igitutu iziri mu butumwa bw’amahoro zishaka kwinjira mu murwa mukuru wa Bangui.

    RDF kandi iherutse kuburira umusirikare wayo muri kiriya gihugu, umurambo we ukaba waragejejwe mu Rwanda mu cyumweru gishize.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/IFOTO-Abasirikare-ba-RDF-muri-Centrafrique-bagiye-kohereza-Drone-yo-gutata-umwanzi

  • Covid_19: Umutoza Seninga Innocent wa Musanze yongeye gutabwa muri yombi azira kutubahiriza amabwiriza #rwanda #RwOT

    Seninga Innocent , Umutoza wa Musanze FC, n'itsinda ry'abantu 12 bari kumwe ubwo bafatwaga n'inzego z'abashinzwe umutekano bakoze ibirori, barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, bajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza ngo babe bacumbikiwe banigishwa.

    Ku wa Gatandatu, Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yavuze ko yataye muri yombi abantu 12 barimo umutoza wa Musanze FC, Seninga Innocent, nyuma yo gufatirwa mu cyuho barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagakora ibirori mu rugo rw'umuturage bitemewe, aho bari banywaga inzoga.
    Bahise bajyanwa muri Stade Ubworoherane ariko Polisi ikorera muri aka Karere isanga bagomba kwigishwa hafatwa umwanzuro wo kubajyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza ngo babe bacumbikiwe banigishwa.
    Bamwe muri aba batawe muri yombi bemeza ko bari basanzwe bazi neza ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 atabemerera gukora ibi birori, basabye imbabazi ndetse bagira inama abagikomeje gukerensa amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.
    Seninga Innocent yagize ati 'Nafatiwe mu gikorwa kitari cyiza cyo gusangirira mu rugo, njye nahageze nje kureba murumuna wa Muhadjiri, nkihagera Polisi iraza iradufata ariko twari twarenze ku mabwiriza.'
    'Twakoze amakosa kandi turayasabira imbabazi yaba ku Banyarwanda bose, abakuru n'abato, tukabagira inama yo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko icyorezo gihangayikishije Isi.'
    Umuhire Clémentine we yagize ati 'Twakoze amakosa batuzana hano, ntabwo byari ibirori kuko hagiye haza umwe umwe tuza kwisanga turi itsinda nibwo badufashe, ndasaba imbabazi kandi n'abacyumva ko COVID-19 yoroheje babyirinda bagakurikiza amabwiriza.'
    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP Rugigana Alexis, yasabye abaturage gukomeza kwitwararika ntihagire uwo baha icyuho ari gukerensa amabwiriza yo kwirinda COVID-19, kuko byashyira ubuzima bwa benshi mu kaga.
    Ati 'Twabafashe bari mu nzu y'umuturage bakora ibirori bamwe bakamubwira ngo bari kumwe n'abakunzi babo, abandi ngo ni inshuti; ibi byose ntabwo byemewe murabizi ko muri iki gihe cyo kwirinda COVID-19 ntabwo byemewe ko hari abantu bahurira mu nzu imwe batahataha.'
    'Twasaba abaturage kumva ko Covid-19 ihari kandi yica, tutarebye neza tukirara Musanze yajya habi. Aha bari barimo kwigishwa nitubona bamaze kwiga neza tuzabareka bajye mu ngo zabo.'

    Ni inshuro ya kabiri uyu mutoza wa Musanze FC, Seninga Innocent, atabwa muri yombi kuko mu Ukuboza 2020 nabwo yari yafashwe yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, ajyanwa muri Stade, anacibwa amande.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/25/covid_19-umutoza-seninga-innocent-wa-musanze-yongeye-gutabwa-muri-yombi-azira-kutubahiriza-amabwiriza/

  • Miss Bahati Grace wavuze icyo yapfuye na K8 Kavuyo, yemeje ko ari mu munyenga w’urukundo #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2009, Bahahti Grace avuga ko ikintu cyatumye atandukana n’umuhanzi K8 Kavuyo bakanyujijeho mu rukundo ari uko yasanze badahuje icyerekezo.

    K8 na Bahati Grace urukundo rwabo rwatangiye muri 2010 rurakomeza kugeza muri 2012 ubwo bibarukaga imfura yabo y’umuhungu bise Ethan Muhire.

    Nyuma kubyarana uyu mwana w’umuhungu, baje gutandukana umwe aca ukwe n’undi aca ukwe.

    Mu kiganirpo yagiranye n’umunyamakuru Ally Soudy kuri Instagram, yavuze ko impamvu yatandukanye na K8 ari uko yabonga bari badahuje icyerekezo ndetse ko n’ibihe bisubiye inyuma atakwemera gusubirana na we.

    Ati“Ntabwo nabyemera kuko ibyerekezo byacu ntibyaba bihuye. Twari dufite ibyerekezo bitandukanye, ni yo ntandaro yo gutandukana.'

    Avuga ko kurera umwana wenyine byamugoye ariko ubu akaba yaratangiye kubona umusaruro wabyo.

    Ati“Abazi umwana wanjye babona ko afite urukundo n’ubwo yaruhawe n’umubyeyi umwe. Nakuze mfite ishyaka ryo kumva ko ningira umwana nzagerageza kumugarariza urukundo no kumuha ibyo akeneye byose. Maze kumubona byansabye ko nigomwa byinshi ariko ntangiye kubona umusaruro wabyo.'

    Mu mpera za 2018 nibwo byatangiye kuvugwa ko Bahati Grace ari mu rukundo na Paccy ari, yavuze ko ikintu yamukundiye ari uko yamukunze uko ari kandi ikintu avuze ari cyo akora ari umuntu uhagarara ku ijambo rye.

    Bahati Grace ari mu rukundo na Paccy

    Paccy ngo ni umusore wamukunze uko ari

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/miss-bahati-grace-wavuze-icyo-yapfuye-na-k8-kavuyo-yemeje-ko-ari-mu-munyenga-w-urukundo