Category: Uncategorized

  • U Burundi butegereje ko u Rwanda rukora ibyo rwasabwe nkuko nabo babikoze kugira ngo umubano mwiza ugaruke #rwanda #RwOT

    Karerwa avuga ko mu byo u Rwanda rwari rwasabye harimo kumenya niba u Burundi bucumbikiye abashaka kurugabaho ibitero, ingingo iki gihugu cyatanzeho igisubizo. Ati: 'Haje umugwi utohoza [itsinda] usanga abo bantu ntabahari.'

    Yavuze ko u Rwanda narwo hari intambwe rwateye nko kureka impunzi zigataha ku bushake, gusa ngo hari ibitarakorwa nko kohereza mu Burundi abashatse guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015.

    Avugana na BBC ati: 'Dukomeza gusaba kandi usaba arihangana. Twizeye ko bizatinda ariko bigakunda. Twebwe ibyo badusabye byose twarabikoze. Twe ntabyo tugisabwa. 50% byagombaga gukorwa n'u Burundi byarakozwe, hasigaye 50% by' u Rwanda.'

    Uretse ubusabe bwavuzwe haruguru, kohereza abandi bantu 19 bagabye igitero mu Burundi, bagasubira mu Rwanda. Kureka Abarundi bashaka gutaha bakabikora ndetse no kutivanga muri politiki y' u Burundi. Ni ingingo avuga ko zifitiwe ibimenyetso.

    Jean Claude Karerwa Ndenzako avuga ko umubano ibyasabwe bizubahiriza ku bw'inyungu z'impande zombi ndetse no kukubahiriza amategeko mpuzamahanga.

    U Rwanda n' u Burundi bimaze imyaka isaga itanu birebana nabi. Buri gihugu gishinja ikindi gushyigikira abashaka kugitera. Nta ruhande rwigeze rwemera ibyo ruregwa gusa u Burundi bwo bwongeraho na ziriya ngingo zavuzwe haruguru.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/u-burundi-butegereje-ko-u-rwanda-rukora-ibyo-rwasabwe-nkuko-nabo-babikoze

  • Umutoza Maso yafatiwe mu bantu 54 bakora siporo mu masaha atemewe #rwanda #RwOT

    Umutoza Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso wanyuze mu makipe atandukanye nka Police FC, Rayon Sports, Gasogi United, ari mu bantu 54 bafashwe na polisi y’igihugu bakora siporo mu duce dutandukanye twa Kigali mu masaha atemewe.

    Aba bantu bafashwe tariki ya 26 Mutarama 2021 aho bahise batwarwa muri Stade Amahoro basobanurirwa n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya coronavirus.

    Nyuma y’uko Umujyi wa Kigali ushyizwe muri Guma mu Rugo,.24 Mutarama Minisiteri ya Siporo yasohoye itangazo rimenyesha abatuye umugi wa Kigali ko umuntu kugiti cye ashobora gukorera siporo mu midugudu atuyemo. Iri tangazo rivuga ko amasaha yemewe gukoreramo siporo ari hagati ya saa kumi n’imwe za mugitondo na saa tatu za mu gitondo.

    Nyuma y’iminsi ibiri gusa, tariki ya 26 Mutarama hari ku wa Kabiri w’iki cyumweru, polisi y’u Rwanda yafashe abantu 54 barimo bakora siporo mu masaha atemewe.

    Umutoza Maso avuga ko yafashwe arimo akora siporo ariko atari azi ko hari amasaha ntarengwa ahubwo yari azi ko umuntu yakora siporo mu gihe abonye akanya apfa kutarenga umudugudu atuyemo.

    Ati“Twafashwe turimo gukorera siporo mu nsisiro aho dutuye, bamwe muri twe ntabwo twari twabashije kumenya ko Minisiteri ya Siporo yatanze itangazo rigena amasaha yo gukora siporo. Twari tuzi ko isaha yose umuntu abonye umwanya yakora siporo ariko ntarenze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kandi ntanarenge Umudugudu atuyemo.'

    Nshimiyimana Maurice akaba yarafashwe mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba arimo akora siporo kuri sitade.

    Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Africa Sendahangarwa Apollo avuga ko nta muntu ukwiye kwitwaza ko atazi amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus bakayarengaho.

    Maso ari mu bantu 54 bafashwe bakora siporo mu masaha atemewe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-maso-yafatiwe-mu-bantu-54-bakora-siporo-mu-masaha-atemewe

  • Imbuga nkoranyambaga zitwubake aho kudusenya – Miss Mutesi Jolly #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Miss Mutesi Jolly
    Miss Mutesi Jolly

    Mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio cyo ku wa 26 Mutarama 2021 Mutesi yari yitabiriye, yavuze ko imbuga nkoranyambaga zidakwiye gusenya abantu ahubwo zikwiye kububaka.

    Mutesi yavuze ko yagiye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye muri 2016, ubwo yari arimo kwiyamamaza muri Miss Rwanda.

    Agira ati “Jyewe njya kuri ‘Social media’ nari ndangije amashuri yisumbuye. Icyo gihe nishakiraga amajwi ubwo niyamamazaga muri Miss Rwanda 2016, kuva ubwo ndiho kandi nzanagumaho.”

    Yaje no kugira amahirwe atorwa nka Nyampinga w’u Rwanda 2016, akomeza gukoresha imbuga nkoranyambaga, ibintu avuga ko bimufasha gusangiza abamukurikira ibitekerezo bye, akanemeza ko hari n’aho byamuhesheje akazi.

    Ni kenshi abamukurikira ariko batemeranya nawe mu byo yandika, aho usanga hari abamwandikira amagambo amutuka, we akavuga ko abantu badakwiye kuba barakara kuko badahuje ibikerezo nawe ngo bamutuke.

    Ati “Kudahuza n’umuntu igitekerezo ntibivuze ko mukwiye kubishwanira. Dukwiye kumenya kuganira no kungurana inama mu bwubahane nta muntu uhutaje undi”.

    Kuri we ngo izo mbuga nkoranyambaga zihuza benshi, zikwiye kubyazwa umusaruro kurusha uko zipfushwa ubusa, ati “Imbuga nkoranyambaga zitwubake aho kugira ngo zidusenye.”

    Icyo kiganiro kandi cyanitabiriwe na Richard Kwizera, umunyamakuru wa Kigali Today uzwiho gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, akagira inama abakoresha nka Twitter kuyijyaho bafite umwihariko aho gupfusha umwanya ubusa.

    Ati “Birasaba kwitonda mu gukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwo gutanga ibitekerezo, gusa jyewe ibanga ryanjye ni rimwe; nafashe umurongo wo kujya ntangaza amakuru kandi byaramfashije cyane. Ntibikwiye rero ko umuntu ajya ku mbuga nkoranyambaga atukana.”

    Icyo kiganiro cyari cyanitabiriwe n’abandi bakoresha cyane iryo tumanaho, kikaba cyaribandaga ku nyungu n’ingaruka ku bakoresha imbuga nkoranyambaga.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/imbuga-nkoranyambaga-zitwubake-aho-kudusenya-miss-mutesi-jolly

  • Perezida Kagame yashimye uruhare rwa NEPAD mu guteza imbere Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame
    Perezida Paul Kagame

    Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo nama, Perezida Kagame yavuze ko iyi myaka 20 ishize ifite igisobanuro gikomeye ku mavugurura yakozwe agamije kwihutisha iterambere rya Afurika.

    Yavuze ko muri Gicurasi mu mwaka wa 2001 aribwo Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (African Union) washyizweho usimbuye Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA).

    Nyuma y’amezi abiri muri Nyakanga muri uwo mwaka wa 2001 hahise hashyirwaho umuryango wa NEPAD ugamije kurandura ubukene no kujyanisha ubukungu bwa Afurika n’ubw’isi no kwimakaza imiyoborere myiza kuri uwo mugabane.

    Perezida Kagame yashimiye abayobozi bagize uruhare mu gutangiza uwo muryango barimo abayoboraga ibihugu bya Algeria, Misiri, Nigeria, Senegal, na Afurika y’Epfo.

    Yavuze ko mu myaka yakurikiyeho uwo muryango wagiye waguka, ndetse ukomeza mu nzira iganisha ku ntego wiyemeje.

    Ati “Izo ntego n’indangagaciro za NEPAD ni zo zagendeweho mu mavugurura yakozwe mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe mu myaka myinshi ishize, kandi byatanze umusaruro.

    Ibyo byatumye NEPAD ikomeza kwaguka, maze muri 2018 ihinduka Ikigega gishinzwe Iterambere rya Afurika.

    NEPAD kandi ni rwo rwego ruri ku isonga mu guharanira ko Afurika izagera ku ntego yiyemeje mu mwaka wa 2063.

    Perezida Kagame yashimiye abafatanyabikorwa bafashije NEPAD kugera ku ntego zayo mu myaka 20 ishize, baba abo muri Afurika no hanze ya Afurika.

    Yahamagariye ibihugu bigize uyu muryango wa Afurika yunze Ubumwe gukomeza gushyigikira intego Akanama gashinzwe kwiga ku cyerekezo cya NEPAD kiyemeje harimo nko guteza imbere ndetse no koroshya ibijyanye n’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika.


    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/perezida-kagame-yashimye-uruhare-rwa-nepad-mu-guteza-imbere-afurika

  • Umugabo yibagishije umunwa n'amazuru ngo ase n'ikivejuru (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Anthony Loffredo umufaransa w'imyaka 32,akomeje guca ibintu hirya no hino ku isi nyuma yo gucisha umunwa n'amazuru bye kugira ngo ase n'ikivejuru cyitwa 'black alien' yarangiza agasatuzamo kabiri ururimi rwe.

    Uyu mugabo uheruka kuzuza umubiri we tattoos z'umukara kugira ngo agaragare neza nk'iki kivejuru cy'umukara.

    Anthony Loffredo yashyize amafoto ye kurubuga rwa instagram ndetse anagaragaza urugendo rwe mu kwihindura nk'iki kivejuru aho byabaye ngombwa ko yemera kwikuraho bimwe mu bice bye by'umubiri.

    Mu ntangiriro zuku kwezi Anthony Loffredo yaherukaga gushyira hanze ifoto imugaragaza nta munwa wo hejuru afite aho yemeje ko iki cyemezo bigoye kukivugaho.

    Uyu mugabo yanerekeje muri Espagne mu rwego rwo kwibagisha bagakuraho umunwa we.

    Ubwo yasuraga umujyi wa Barcelona yahuye n'umuganga ugabanya umubiri witwa Oscar Marquez cyane ko mu Bufaransa ibyo guca abantu ibice by'umubiri bitemewe.

    Uyu mugabo wanitoboje mu isura yashimiye byimazeyo uriya muganga wamukase avuga ko yamuhinduriye ubuzima.

    Amatwi ye yombi yarayaciye arayata mu rwego rwo kugira ngo ase neza n'ikivejuru aniyemeza gucamo kabiri ururimi rwe.

    Uyu mugabo yafashe icyemezo cy'ubusazi cyo guhindura imboni z'amaso ye umukara hakoreshejwe irangi ibintu byashoboraga kumutera ubumuga bwo kutabona.

    Uyu mugabo yavuze ko atewe ishema no kwihindura mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Midi Libre.Yagize ati 'Nkiri muto nari mfite inzozi zo kuzahindura umubiri wanjye ndetse nkagira ibice nkuraho.Nagize agahinda ubwo nari umusekirite.

    Nahise mbona ko ntari kubaho ubuzima nifuza.Nahise mfata umwanzuro wo guhagarika byose nerekeza muri Australia.Nkunda kumva ko meze nk'ikintu gikanganye.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/28/umugabo-yibagishije-umunwa-namazuru-ngo-ase-nikivejuru-amafoto/

  • Abasirikare bakoze ku mabere y'umugore wa Bobi Wine ubwo yari afungiye mu rugo iwe #rwanda #RwOT

    Kuva tariki ya 14 Mutarama ubwo muri Uganda habaga amatora y'umukuru w'igihugu yegukanwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Bobi Wine bari bahanganye yari afungiwe iwe mu rugo.

    Mu minsi ibiri ishize ni bwo urukiko rwategetse ko abashinzwe umutekano bari baragose urugo rw'uriya munya-Politiki bahava, nyuma y'igitutu cya Amerika n'ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi.

    Bobi Wine ubwo yabwiraga Reuters ibyamubayeho, yavuze ko 'rwari urugendo rw'akato, iyicwarubozo, gukozwa isoni, bisa n'aho imbuga yacu yahindutse ikigo cya gisirikare.'

    'Abakozi bacu barahungabanyijwe, barakubitwa, bahura n'inzara. Ntabwo twari twemerewe kujya mu isambu yacu [gushaka ibyo kurya]. Gusa nanone, byatwibukije ko dushobora gutsinda ikibazo icyo aricyo cyose.'

    Bobi Wine yavuze ko hari ubwo abasirikare ba Uganda bigeze gukora ku mabere y'umugore we, Barbara Itungo Kyagulanyi, ubwo yageragezaga kujya gushaka ibyo kurya mu isambu yabo. Icyo gihe ngo ushinzwe gucunga isambu yakubiswe bikomeye, ibiryo birabashirana kugeza n'aho baburira amata umwana w'amezi 18 wari wabasuye.

    Igisirikare cya Uganda cyavugaga ko cyagose urugo rwa Bobi Wine mu rwego rwo kumucungira umutekano, gusa kigahakana ibyo guhohotera umugore we.

    Ku bijyanye no kwicishwa Bobi Wine inzara, Polisi ya Uganda yasobanuye ko Bobi Wine buri munsi yagemurirwaga ibyo kurya kuri moto, kirinda kugira icyo gitangaza ku ikubitwa ry'ushinzwe kwita ku isambu ye.

    Robert Kyagulanyi Ssentamu kandi avuga ko nyuma y'uko abasirikare bavuye iwe, kajugujugu za gisirikare zakomeje kuzenguruka hejuru y'urugo rwe, Polisi ya Uganda yo ikavuga ko ziriya kajugujugu ziri mu igenzura risanzwe.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/abasirikare-bakoze-ku-mabere-y-umugore-wa-bobi-wine-ubwo-yari-afungiye-mu-rugo

  • Gasabo : Umugabo ukekwaho kwica umugore we yijyanye kuri Polisi #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Hategekimana Thomas arakekwaho kwica umugore we Uwamariya Jacqueline bari bafitanye umwana umwe w’imyaka irindwi (7).

    Kavuna Jeanine ushinzwe amajyambere mu Mudugudu wa Muremera yabwiye, BTN TV ko nta makimbirane bazi muri uyu muryango ku buryo yari kuvamo ibyo kwicana.

    Ati 'Ni kumwe abantu baba babana bucece ariko utazi ngo bafitanye ibihe bibazo cyane ko nta gihe kinini bari bamaze mu Mudugudu wacu, natwe urupfu rw’uriya mugore rwadutunguye.'

    Ngo uriya mugabo ajya kwica umugore we yabanje gucurana radio amariramo volume kugira ngo hatagira umenya ibiri kubera iwe.

    Ubwo uyu mugabo yijyana kuri polisi saa tanu z’ijoro, inzego zihita ziza kureba zisanga umurambo wa nyakwigendera mu nzu yabo.

    Polisi y’u Rwanda ikorera muri kariya gace yahise ishyikiriza uyu mugabo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ngo rukore iperereza ku byerekeye uru rupfu.

    Impfu z’abashakanye cyangwa abafitanye amasano zaherukaga kumvikana mu Murenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana haheruka kuvugwa urupfu rw’umugore wahiriye mu nzu ndetse umugabo we akaza gutemwa na basaza b’uwo mugore na we agahita yitaba Imana.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Gasabo-Umugabo-ukekwaho-kwica-umugore-we-yijyanye-kuri-Polisi

  • Tanasha yavuze ku mashusho yagaragaye agiye gusoma Diamond ubundi akamwitaza #rwanda #RwOT

    Tanasha na Diamond baherutse guhurira kuri stage ubwo icyamamare cya Bongo, Diamond Platnumz yasaga nk'aho yirengagije gusomana na tanasha Donna

    Mu mashusho yagiye ahagaragara yerekana muri ako kanya uko byagenze, nyuma buriwese yari afite igitekerezo cy'ukuri kubyabaye.

    Uyu muhanzikazi yaje kwitabira kureba ayo amashusho nyuma yuko umufana kuri instagram amwibukije ibyabaye kuri icyo gihe, ariko nkuko bigaragara, Tanasha wamamayue muri Gere yakoranye na Diamond ntabwo yanga icyo abantu batekereza kandi ashaka ko 'bishimisha' bashyiraho ibitekerezo byabo.

    Tanasha Donna yamaze gutanga ibitekerezo bye kuri iyo videwo 'kudashaka gusomana' bigaragara muri Video ngufi yagiye ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga aho abantu benshi bagize ibitekerezo bitandukanye ku byabaye koko hagati yabo bombi.

    Tanasha yatanze igitekerezo cye mu gihe yasubizaga umufana watanze ibitekerezo ku rukuta rwe rwa Instagram aho yifotoje neza ari hamwe n'umuhungu we Naseeb Junior.

    Umufana witwa @tilesmombasa_, yashyigikiye Tanasha avuga ko ibyabaye byasobanuwe nabi kuko atagerageje gusoma umustar wa Bongo ahubwo ko yamwongoreraga ikintu mu gutwi.

    Asubiza kuri iyi nyandiko, umuhanzikazi Tanasha Donna yasabye umufana kureka 'bakinezeza' mu kubyitwaramo uko bumva bikwiriye kandi yongeraho na emojis nke ziseka ku musozo. '@tilesmombasa_ Bimeze uko biri.

    Yanditse ati: 'Reka bishimishe basubiramo ibintu byose.' Ntabwo yigeze yemeza niba umufana yaribeshye rwose cyangwa ko yari afite igitekerezo cyiza kubyabaye.

    Imyitwarire ye yerekanaga ko atitaye kubyo abantu batekereje kubyabaye kandi yishimiye kubareka bakishyiriraho ibitekerezo byabo, nka shobuja!

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/tanasha-yavuze-ku-mashusho-yagaragaye-agiye-gusoma-diamond-ubundi-akamwitaza

  • Covid_19:Abagabo n'abagore bafashwe bakora siporo mu masaha atemewe #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama Polisi y'u Rwanda yafashe abantu 54 bari mu bikorwa bya siporo ikorerwa hanze, abenshi barimo kwiruka. Bose bafatiwe mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali, bari biganjemo abasore n'inkumi.

    Ni mugihe nyamara tariki ya 24 Mutarama Minisiteri ya Siporo yasohoye itangazo rimenyesha abatuye umugi wa Kigali ko umuntu kugiti cye ashobora gukorera siporo mu midugudu atuyemo. Iri tangazo rivuga ko amasaha yemewe gukoreramo siporo ari hagati ya saa kumi n'imwe za mugitondo na saa tatu za mugitondo.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama ubwo abapolisi bari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry'amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19 no gucunga umutekano muri rusange mu Mujyi wa Kigali bafashe abantu 54 batubahirije amasaha yo gukora siporo.

    Aba bantu bose batangaga impamvu y'uko batari bazi ko Minisiteri ya Siporo yashyizeho amasaha yo gukora Siporo.

    Nshimiyimana Maurice bakunze kwita Maso uri mu bantu bafashwe yavuze ko icyo yari azi ari uko umuntu atemerewe kurenga umudugudu atuyemo ariko akaba yakora Siporo mu gitondo cyangwa ku mugoroba bitewe n'igihe aboneye umwanya.

    Yagize ati 'Twafashwe turimo gukorera siporo mu nsisiro aho dutuye, bamwe muri twe ntabwo twari twabashije kumenya ko Minisiteri ya Siporo yatanze itangazo rigena amasaha yo gukora siporo. Twari tuzi ko isaha yose umuntu abonye umwanya yakora siporo ariko ntarenze saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kandi ntanarenge Umudugudu atuyemo.'

    Nshimiyimana Maurice yakomeje avuga ko nyuma yo gufatwa n'abapolisi we na bagenzi be basobanuriwe amasaha bagomba gukoreraho Siporo.

    Ati 'Tukimara kugera hano muri Stade Amahoro twasobanuriwe ko tugomba kubahiriza gahunda ya Guma mu rugo, noneho twashaka kujya muri siporo tukajya tuyitangira guhera saa kumi n'imwe za mugitondo kugeza sa tatu za mugitondo kandi tukayikorera mu midugudu dutuyemo, Nuri muntu kugiti cye kugirango twubahirize amabwiriza yo kurwanya COVID-19.'

    Mbabazi Jacky yafatiwe mu Karere ka Gasabo Murenge wa Remera mu Kagari ka Rukiri ya mbere. Yavuze ko atari azi amasaha yagenwe yo gukoreraho siporo. Yavuze ko amaze gufatwa yahise asobanukirwa ndetse akangurira n'abandi kubahiriza amabwiriza uko yakabaye.

    Ati 'Njyewe nari narumvise abantu bambwira ko igihe ndimo gukora siporo sigomba kurenga Umudugudu ntuyemo kandi nkirinda gukorera siporo mu kivunge cy'abantu kandi narangiza gukora siporo nkambara neza agapfukamunwa, andi mabwiriza ajyanye no gukora siporo ntayo nari nzi.'

    Umuvugizi wungirije wa Polisi y'u Rwanda, CSP Africa Sendahangarwa Apollo yabwiye abari bafashwe ndetse n'abaturarwanda muri rusange ko batabujijwe gukora siporo ariko ko bagomba kubahiriza amabwiriza yatanzwe n'inzego zibishinzwe.

    Yasabye abantu kujya bakurikira ibyemezo by'inama y'Abaminisitiri n'andi matangazo ajyanye no gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    CSP Sendahangarwa yagize ati ' Nta muntu wakagombye kwitwaza ko atamenye amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 kuko iyo yatangajwe abwirwa abaturarwanda binyuze mu bitangazamakuru bitandukanye. Ku bijyanye no gukora siporo, inzego zibishinzwe zarabisobanuye zigaragaza cyane ko Siporo ikorwa guhera mu gitondo saa kumi n'imwe ikarangira saa tatu muri icyo gitondo. Ukora siporo kandi ntagomba kurenga mu mudugudu atuyemo.'

    Yakomeje aburira abantu ko kutubahiriza amasaha namabwiriza agenga gukora siporo murikigihe cya COVID-19 bihanirwa kimwe no kurenga kuyandi mabwiriza yose yo kurwanya COVID-19.

    Yanabibukije ko hari imyitozo ngororamubiri umuntu ashobora gukorera mu rugo iwe bitamusabye gusoha hanze.

     


    Inkuru ya RNP

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/28/covid_19abagabo-nabagore-bafashwe-bakora-siporo-mu-masaha-atemewe/

  • Uganda: Yatangiye igerageza ry'umuti wa Covid-19 bikoreye #rwanda #RwOT

     

    Uyu muti wa Covid-19 wiswe UBV-01N, watangiye gukorwaho igeragezwa, wakozwe hifashishijwe imiti gakondo. Ni umuti wavumbuwe n'abahanga b'Abagande bo muri kaminuza ya Makerere zifatanije n'ibitaro bya Mulago.

    Igeragezwa ry'uyu muti wa UBV-01N, rizatangirira mu bitaro bya Mulago biri mu mujyi wa Kampala, aho ku ikubitiro abantu barenga ijana aribo bazakorerwaho iri geragezwa.

    Ministiri w'ubuzima wa Uganda Jane Ruth Acheng, yavuze ko ubushakashatsi kuri uyu muti bwatangiye mu kwezi kwa kane umwaka ushize wa 2020, icyorezo cya Covid 19 kikigera muri Uganda.

    Dr. Nambatya Grace Kyeyune wo muri kaminuza ya Makerere ni we watangije ubushakashatsi kuri uwo muti.

    Dr. Bruce Kirenga niwe ukuriye itsinda ry'impuguke zigiye gukora igerageza kuri uyu muti no kwemeza niba koko ushobora kuvura Covid 19.

    Izi mpuguke zirimo abaganga bavura indwara zo mu bihaha, n'ibindi bice by'umubiri virusi ya corona ikunda kwibasira, kandi zizakorana n'abaganga bari kw'isonga mu kuvura abarwayi ba Covid 19 mu gihugu.

    Ubushakashatsi bwatangiriye mu turere dutandukanye twa Uganda, aho igiti gikoreshwa kimera cyane, kandi abaturage baho bari basanzwe bagikoresha nk'umuti gakondo mu kuvura indwara zitandukanye. Bityo ibyo kwemeza ko waba udafite ingaruka mbi ku bantu birazwi, kuko abantu bari basanzwe bawukoresha. Ikindi kandi, igeragezwa ku nyamaswa nkuko bisabwa mbere yuko umuti ugeragezwa ku bantu na byo ryararangiye.

    Mu ijambo rye atangiza igerageza ry'uwo muti, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko atagishobora kwihanganira abantu bicara bagategereza ko Abongereza n'Abanyamerika babashakira ibisubizo by'ibibazo byabo, kuko asanga ari imyumvire y'igikoroni. Yagize ati: 'Afrika ifite ibyo ikeneye byose ku buryo idakwiye kuba ijya gushakira ahandi ibisubizo by'ibibazo ifite mu gihe abaturage barimo gupfa'.

    Perezida Museveni nkuko VOA ibitangaza, yemeje ko uwo muti n'umara kwemezwa, uruganda rwo kuwukora mu bwinshi ruzahita rutangira kubakwa.

    Si ubwambere Uganda ikora ubushakashatsi mu rwego rw'imiti n'inkingo zivura no gukingira indwara zitandukanye. Impuguke muri kaminuza ya Makarere zagiye zifasha mu bushakashati ku miti itandukanye ivura Malariya, kandi zanafashije mu gukora utumashini dupima Ebola n'umuti wo kuyikingira.
    BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/28/uganda-yatangiye-igerageza-ryumuti-wa-covid-19-bikoreye/