Category: Uncategorized

  • Kigali: Mu masaha 24 hafashwe imodoka zirenga 100 n’abantu 170 barenze kuri Guma mu rugo – #rwanda #RwOT

    Izi modoka ngo zafashwe zitwawe n’abantu badafite ibyangombwa bitangwa na Polisi y’igihugu byemerera umuntu gusohoka muri ibi bihe bya Guma mu rugo.

    Mu kiganiro Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Africa Sendahangarwa Apollo yagiranye na RBA yavuze ko muri rusange amabwiriza ya Guma mu rugo ari kubahirizwa neza mu Mujyi wa Kigali ngo n’ubwo hatabura abayarengaho.

    Ati “Kuva aho twatangiriye gahunda ya Guma mu rugo kuva tariki ya 19 Mutarama bimaze kumenyerwa serivisi z’ingenzi zafunguwe zikomeje gukora neza urebye birimo birajya ku murongo cyangwa byamaze no kujya ku murongo ariko nubwo bijya ku murongo bwose ntabwo bivuze ko abantu badakomeje kwica amabwiriza. »

    CSP Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko kimwe mu bikorwa byahonyoye amabwiriza ya Guma mu rugo biherutse kugaragara harimo n’icyakozwe n’abakunzi b’Amavubi basohotse mu ngo zabo bakirara mu muhanda bishimira intsinzi yayo.

    Uretse aba CSP Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko mu masaha 24 bafashe abantu 170 bavuye mu rugo nta ruhushya rubibemerera bafite.

    Ati “Usibye n’ibyo gufana ariko n’ubusanzwe hari abakomeje kuyarengaho nko mu masaha 24 ashize hari imodoka zirenga 100 zabonetse abantu bazitwaye badafite impushya, hari abantu 170 nabo babonetse badafite impushya turakomeza rero gukangurira abantu kubahiriza gahunda ya Guma mu rugo neza.”

    Icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali muri Guma mu rugo cyafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Mutarama 2021 iyobowe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Iki cyemezo cyaturutse ahanini ku mubare w’abandura icyorezo cya COVID-19 wari ukomeje kwiyongera ubutitsa muri uyu mujyi.

    CSP Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko muri rusange mu Mujyi wa Kigali amabwiriza ya Guma mu rugo ari kubahirizwa neza

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-mu-masaha-24-hafashwe-imodoka-zirenga-100-n-abantu-170-barenze-ku

  • Umugore w'imyaka 33 yavuye I London ajya kubana n'umukunzi we w'imyaka 19 mu ishyamba rya Amazon #rwanda #RwOT

    Uyu musore uhinga Cacao ukomoka muri Peru yatunguwe no kubona uyu mugore yemera kureka ubuzima bwiza bwo mu mujyi akamusanga mu ishyamba ngo babane ahantu hatari iterambere n'ibikorwaremezo bihambaye.

    Uyu mugore yavuze ko atatekerezaga ko azatangira 2021 ari kuba mu ishyamba ndetse ibirometero birenga 80 kure y'iwabo gusa ngo ubuzima bwiza ntibwari kuryoha nkuko bimeze ubu.

    Caroline aba muri iri shyamba ahantu hataba amazi cyane ko iyo akeneye koga no kumesa imyenda abikorera mu mugezi utemba.

    Uyu mugore wabaga I London yagize ati '2020 wari umwaka ugoye kumenya ibizaba ndetse sinari nzi ko nzatangira 2021 ndi kuba mu ishyamba riri kugwamo imvura nyinshi.

    Ariko kugendana na Romulo mu ishyamba twumva amajwi menshi y'inkende bituma ibihe bikomeye ducamo byoroha.'

    Caroline yerekeje muri America y'Amajyepfo muri Werurwe 2020 agiye kumara iminsi 10 yigisha yoga ahitwa Hoja Nueva hafi y'ahitwa Puerto Maldonado atumiwe n'inshuti ye.

    Uyu mugore yari abeshejweho no kwigisha Yoga abantu bambaye ubusa ndetse akanakorera massage abantu mu mujyi wa London gusa yavuye mu Bwongereza mbere ya Guma mu rugo ya mbere yatewe na Covid-19.

    Caroline ati 'Ubwo nahageraga numvise ntameze neza,gusa agace karimo amafu meza cyane byatumye nsaba kongererwa iminsi yo kuhaguma kugira ngo menye neza Peru.

    Nahuye na Romulo yakoraga nk'umurinzi w'abandi ariko yanacungaga inyamaswa.Nimugoroba twahuriraga mu matsinda kandi Romulo yabaga ari inyuma mu kiganiro.

    Yahoraga afite isoni ndetse iyo namusuhuzaga yahitaga yubika umutwe.Natekerezaga ko bitamushimishaga kubera ko yatinyaga kuza hagati mu mubano wanjye n'undi muntu twabanaga muri iyo nkambi.

    Ariko umunsi umwe wihariye naje kubona Romulo ari wenyine,tugirana ikiganiro cyihariye.Ibyiyumvo nari mufitiye byari birenze ibisanzwe.'

    Umwiherero w'aba bantu uyu mugoreyigishaga wakomwe mu nkokora na Guma mu rugo yatangajwe na Peru.Itsinda ryarimo Abongereza benshi ryasabwe kuguma mu ishyamba cyangwa se kwerekeza ahitwa Puerto Maldonado ku birometero birenga 80 uvuye aho bakoreraga.

    Caroline yagize ati 'Kuri njye wari umwanzuro w'umutwe kurusha umutima.Nifuzaga kuhaguma ariko numvaga I Puerto ariho hari amahirwe menshi yo kurokora ubuzima.Nashatse icyumba cy'amapawundi 10 I Puerto kugira ngo mpakorere Guma mu rugo.'

    Uyu mugore yavuze ko ubwo yari muri Guma mu rugo,yatunguwe no kubona ubutumwa bwa Romulo nubwo atari afite telefoni.

    Yagize ati 'Nta telefoni yari afite ndetse numvaga ko ntazongera kumwumva ukundi.ariko hashize iminsi 10 nakiriye ubutumwa bwa Romulo.Yatiye telefoni.Twaganiriye ku myaka arangije arambwira ati 'Hari ikintu nifuza kukubwira,ndumva ngukunda.

    Nubwo nari maze iminsi mike mumenye,nanjye niko niyumvaga.Umutwe wanjye wambwiraga ko naba nitonze ariko namubwiye ko nanjye mukunda.

    Mu kwezi kwakurikiyeho Caroline yagowe no kuvugana na Romulo.Aba bombi bandikiranaga ubutumwa rimwe mu cyumweru bakanahana za videwo mbere y'uko Romulo yiyemeje gusanga Caroline I Puerto.

    Uyu mugore yagize ati 'Icyo cyumweru cyari cyiza cyane.Twamaze iminsi turi kumwe mu bwogero,nijoro tugatembera ndetse umwe agatekera undi.Nibwo twararanye bwa mbere.Navuga ko twagize ibihe byiza.'

    Romulo yahise asubira mu muryango we mu ishyamba kugira ngo abafashe guhinga mu gihe cy'ibyumweru 3,ibihe Caroline yavuze ko byari bibi ndetse byuzuye kwigunga.

    Ati “Abandi,buri wese yari yarasubiye muri UK.Nari njyenyine ndi mu bwigunge.Romulo ntiyigeze ampamagara.Ubwo yagarukaga nyuma y'ibyumweru 3 ahita antumira ngo tujye kubana na mama we,n'abavandimwe be 6 mu ishyamba.Nanze kwitesha ayo mahirwe.”

    Uyu Caroline yavuze ko akigera muri iri shyamba we na Romulo bahawe inzu yo kubamo hafi y'imirima ndetse ngo batangiye gutema ishyamba ryari hafi aho.

    Aba bombi batuye mu gace k'inyuma y'ishyamba ahitwa Lucerna,gatowe n'abantu 70 gusa.




    Caroline yirengagije ubuzima bwo mu mujyi wa London ajya kubana n'umukunzi we uba mu ishyamba rya Amazon

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-w-imyaka-33-yavuye-i-london-ajya-kubana-n-umukunzi-we-w-imyaka-19-mu

  • Tidjara yakoze ikiganiro cye cya mbere kuri Radio VISION FM anavuga impamvu yahisemo gukorera iyi radio avuye kuri RBA – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Tidjara Kabendera uherutse gusezera kuri RBA yatangiye akazi ke ku gitangazamakuru gishya aricyo VISION FM KIGALI. Nkuko Tidjara yabitangaje mu kiganiro yagiranye na YAMBI, yavuze ko yishimiye cyane kugaruka kuri micro za radio akongera kuganira n'abakunzi be ndetse avuga ko hari byinshi abateganyirije kuri iyi radio by'umwihariko bijyanye n'imyidagaduro. Tidjara yavuze ko yari yarasezeranyije abafana be ndetse n'abakunzi be ko atavuye mu mwuga w'itangazamakuru kuko avuga ko iyo ataza gukora kuri VISION FM yari no gukora ku yindi radio gusa yahisemo VISION FM kuko nkuko izina ryayo ribisobanura ni radio y'icyerekezo.

    Tidjara Kabendera yatangiye akazi kuri 104.1 VISION FM KIGALI

    Tidjara Kabendera yakomeje abwira abakunzi be ko ntaho yagiye nubwo afite ubundi bucuruzi akora ariko avuga ko ntacyo bizabangamira mu kazi ke k'itangazamakuru dore ko avuga ko yumvikanye n'abo bakorana kuri VISION FM ku buryo abona nta mpungenge ko akazi ke katagenda neza bitewe n'ubundi bucuruzi akora. Tidjara Kabendera kandi yabwiye abakunzi be ko arimo no kubategurira ibiganiro byihariye bizaca kuri YouTube channel ye. Tidjara Kabendera wamamaye nka TK yasoje avuga ko ikiganiro akora kuri VISION FM KIGALI, ivugira ku murongo wa FM 104.4, gitangira guhera saa yine kikageza saa saba z'amanywa. Iki kiganiro kiba guhera ku wa mbere kugeza ku wa gatanu wa buri cyumweru.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/tidjara-yakoze-ikiganiro-cye-cya-mbere-kuri-radio-vision-fm-anavuga-impamvu-yahisemo-gukorera-iyi-radio-avuye-kuri-rba/

  • U Rwanda rwongeye kuza ku mwanya wa  mbere mu karere k'Afrika y'Iburasirazuba mu gukumira no kurwanya  ruswa n'akarengane, ruza ku mwanya wa 4 muri Afrika yose! #rwanda #RwOT

    Nk'uko bisanzwe buri mwaka,  Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n'Akarengane, Transparency International, wongeye gushyira ahagaragara uko ibihugu bikurikirana mu guhashya iyo  mungu y'ubukungu, ubutabera, umutekano n'imibereho y'abaturage muri rusange. Hagendewe ku bushakashatsi bukorwa n'inzobere, ibihugu bihabwa amanota kuva ku 100 kugeza kuri zeru, hamaze gusuzumwa uko igiturire, akarengane no kunyereza ibya rubanda, birwanywa mu nzego za Leta.

    Icyegeranyo cy'umwaka wa 2020 rero, cyongeye gushyira u Rwanda ku mwanya wa mbere mu Muryango w'Ibihugu by'Afrika y'Uburasirazuba, no mu Karere k'Ibiyaga Bigari muri rusange, nk'uko byari byagenze mu myaka myinshi ishize.

    Muri Afrika yose ,u Rwanda ruri ku mwanya wa 4, nyuma  ya Seychelles  iza ku mwanya wa mbere, Botswana ku mwanya wa 2, na Cap Vert iza ku mwanya wa 3 kuri uyu mugabane.

    Ku isi yose Denmark na Nouvelle Zélande nibyo bihugu biza ku isonga mu guhashya ruswa n'ibigendana nayo, naho Somaliya na Sudani y'Amajyepfo bikaba aribyo bifite amanota ya nyuma.

    Turebye uko ibihugu byo muri aka kare byakurikiranye mu ishusho y'isi yose, u Rwanda ruri  ku mwanya wa 54, Tanzaniya  kuwa 94, Kenya kuw'102, Uganda ku mwanya w'123, u Burundi kuw'142, naho Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo (RDC) iza ku mwanya w'146.

    Nk'uko icyegeranyo cya Transparency International kibigaragaza, 2/3 by' ibihugu 180 byakozweho ubushakashatsi, bifite impuzandengo y'amanota 40% (atageze nibura kuri ½) , akaba ari make cyane niba isi ishaka kwigobotora ingaruka za ruswa n'akarengane. Zimwe muri izo ngaruka ni ubukene bwabaye akarande ku gice kinini cy'abaturage, umutekano n'ubutabera byazahaye bitewe na ruswa mu nzego zishinzwe kubibungabunga, n'akandi kaga kagaragara cyane cyane mu bihugu bitaratera imbere.

    U Rwanda rwakomeje gushimirwa ubushake bwa politiki mu guhashya ruswa n'akarengane, amategeko asobanutse abikumira kandi agashyira mu bikorwa, no guha agaciro imiryango n'amashyirahamwe arwanya ruswa n'akarengane. Nubwo ariko u Rwanda ruri mu bihugu bigaragaza ubushake bwo kurandura'bituga', Abaturarwanda baracyatunga agatoki ahakiri ibisigisigi bya  ruswa, nk'icyenewabo, gutonesha no kunyereza umutungo w'Igihugu cyane cyane mu masoko ya Leta.

    Icyizere ariko bakagishingira ku gitsure cy'abayobozi bakuru  b'Igihugu, cyagaragaye kenshi mu guhana 'ibifi binini',  bikibeshya ko 'umugabo ari urya utwe akarya n'utw'abandi'. Uko kutajenjekera abanyabyaha, gukorera mu mucyo  n'uruhare rw'abaturage mu miyobore y'Igihugu, abahanga mu guhashya ruswa n'akarengane bavuga ko ari intwaro ikomeye mu guhashya uwo mwanzi wa twese.

    The post U Rwanda rwongeye kuza ku mwanya wa  mbere mu karere k'Afrika y'Iburasirazuba mu gukumira no kurwanya  ruswa n'akarengane, ruza ku mwanya wa 4 muri Afrika yose! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwongeye-kuza-ku-mwanya-wa-mbere-mu-karere-kafrika-yiburasirazuba-mu-gukumira-no-kurwanya-ruswa-nakarengane-ruza-ku-mwanya-wa-4-muri-afrika-yose/

  • Burera: Ibibazo byari mu ikaragiro ry’amata byamaze kubonerwa umuti #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikaragiro ubu rirakora neza rikaba rigeze ku rwego rwo gutunganya amata angana na litiro 2500 ku munsi
    Ikaragiro ubu rirakora neza rikaba rigeze ku rwego rwo gutunganya amata angana na litiro 2500 ku munsi

    Mu mwaka wa 2020 ni bwo iryo karagiro ryeguriwe abikorera nyuma y’uko abaturage bakomeje kugaragaza icyo kibazo cy’ibihombo baterwa n’iryo karagiro ritakiraga amata cyangwa ngo ryishyure abaturage uko bikwiye, ndetse icyo kibazo kigezwa kuri Perezida wa Repubulika ubwo yari yasuye ako karere mu myaka ishize.

    Mu ruzinduko Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagiriye mu Ntara y’Amajyaruguru tariki 23 Nzeri 2020 asuye iryo karagiro asanga rifunze, yasabye ko bimwe mu bikorwa bya Leta biri muri iryo karagiro ry’amata bishobora guteza ibihombo abaturage, ko mu gihe Leta idafite ubushobozi bwo kubikoresha byakwegurirwa abikorera hanyuma na Leta ikajya ibafasha mu bundi buryo.

    Ubu iryo karagiro ryamaze kwegurirwa Kompanyi y’abikorera yitwa AFRISOL (Africa Solution), aho imigabane ya BDF na NIRDA ari yo yeguriwe abikorera hasigaramo imigabane y’akarere ka Burera ingana na 1.8% mu gihe Koperative y’Aborozi ya Cyanika nayo ifitemo imigabane ingana na 0.2%.

    Kuri ubu iryo karagiro rirakora neza aho ryatangiye ryakira amata make, ariko uko iminsi ishira rikagenda ryagura ubushobozi ubu rikaba ryakira amata ari hagati ya litiro 2400 na 2500 ku munsi, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Munyaneza Joseph .

    Mu ruzinduko Minisitiri w
    Mu ruzinduko Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagiriye mu Ntara y’Amajyaruguru muri Nzeri 2020, yasabye ko iryo karagiro ryegurirwa abikorera

    Yagize ati “Ikaragiro rirakora neza ndetse n’amata ryakira yariyongereye, batangiye bafunga, nyuma barafungura batangirira kuri ritiro 500, barazamuka bajya ku gihumbi none bageze ku rwego rwo kwakira hagati ya litiro 2400 na 2500 ku munsi.

    Arongera ati “Ahubwo mu minsi yashize amata yababanye make, gusa ikibazo kivutse muri iyi minsi ni amasoko kubera ko Kigali itari gukora neza muri iyi minsi yo kwirinda COVID-19, burya iyo abantu bari mu rugo ntibabasha kugura ibiribwa uko bikwiye kubera ubushobozi. Ariko ubu hari ubwoko bw’amata batunganya bukunzwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho asigaye agemurwa i Goma na Bukavu, ahari isoko rinini”.

    Uwo muyobozi avuga ko iryo kusanyirizo rikora ibituruka ku mata binyuranye, birimo amata y’ikivuguto n’amacunda akunzwe cyane mu gihugu cya Congo, bagakora yogurt, fromage n’amavuta ashyirwa ku migati aho bakomeje gushaka uburyo urwo ruganda rwagurwa.

    Ikaragiro ry
    Ikaragiro ry’amata rya Cyanika mu karere ka Burera

    Nk’uko Visi Meya ushinzwe ubukungu yabibwiye Kigali Tioday, kugeza ubu umuturage ugemuye amata ku ikaragiro ahabwa amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 200 na 220 kuri litiro.

    Ngo mu gihe isoko ry’i Kigali ritameze neza muri ibi bihe kubera gahunda ya Guma mu rugo, ntabwo iryo karagiro ryasibye gukora, aho bafite ibyuma kabuhariwe mu kubika amata igihe kirekire bita Chambres Froides byo kurinda ayo mata kwangirika, akazajya ku isoko ibihe bibaye byiza, ari na ko bakomeje gushaka amasoko anyuranye mu mahanga.

    Iyi nkuru yakozwe ku bufatanye bw’abanyamakuru ba Kigali Today, Mutuyimana Servilien na Uwingabire Mediatrice.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/burera-ibibazo-byari-mu-ikaragiro-ry-amata-byamaze-kubonerwa-umuti

  • P.Kagame yavuze ko indangagaciro za NEPAD zagize uruhare mu iterambere rya Africa #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame uyoboye akanama ka AUDA-NEPAD kagizwe n’abakuru b’ibihugu kagamije kwiga ku cyerecyezo cy’Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe, yagarutse ku mateka ya NEPAD ndetse n’aya AU.

    Yavuze ko muri Gicurasi 2001 habayeho Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe (AU) usimbuye umurango w’Ubumwe Nyafurika (OUA).

    Nyuma y’amezi macye, muri Nyakanga habayeho Umuryango NEPAD washyizweho ugamije kurandura ubukene no gutuma Africa yibona mu bukungu bw’Isi kandi byose bishyize imbere imiyoborere myiza.

    Yaboneyeho gushima abayobozi bagize uruhare mu ishingwa ry’uyu muryango bo mu bihugu nka Algeria, Egypt, Nigeria, Senegal, na Africa y’Epfo.

    Yavuze ko kugeza na n’ubu abakuru b’ibihugu byinshi bya Africa babona inyungu muri NEPAD. Ati 'NEAPD iracyashikamye ku cyerekezo cyayo.'

    Yakomeje agira ati 'Indangagaciro za NEPAD ni zimwe mu zagize uruhare mu murongo w’impinduka twagiye tubona mu Muryango wa Africa Yunze Ubumwe kandi zatanze umusaruro mwiza.'

    Yavuze ko kuba muri 2018 NEPAD yarabaye ikigega gishinzwe Iterambere ry’Umugabane wa Africa atari impanuka.

    Yanavuze ko NEPAD ubu ari na yo iri ku isonga mu gufasha ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo 2063.

    Perezida Kagame yaboneyeho guhamagarira ibihugu binyamuryango gukomeza gushyigikira ubufatanye bwa AUDA-NEPAD kuko buri mu buzatuma isoko rusange rya Africa rigera ku ntego zaryo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/P-Kagame-yavuze-ko-indangagaciro-za-NEPAD-zagize-uruhare-mu-mpinduka-nziza-za-Africa

  • Nyuma yo kuvuga ko yamunyuze umutima, Miss Mutesi Jolly yiyitiriye kuba mwene wabo wa Sugira Ernest – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2016, yiyitiriye kuba Mwene wabo wa Sugira Ernest nyuma yuko uyu mukobwa avuze ko Sugira Ernest yamunyuze umutima. Ni nyuma yuko Sugira Ernest atsinze igitego cyajyanye ikipe y'U Rwanda Amavubi mu mukino wayahuje n'ikipe y'igihugu cya Togo warangiye ari 3 by'Amavubi kuri 2 bya Togo. Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 26 Mutarama 2021. Kuva uyu mukino urangira, izina Sugira niryo zina ryavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko ku rubuga rwa Twitter. Abantu benshi batangiye koherereza ubutumwa Sugira bamwereka ko bamukunda ndetse abenshi batangira kuvuga ko bafite icyo bapfana na Sugira nyamara ataribyo ahubwo ari byabindi bya ya mvugo ngo abantu bikundira abasitari.

    Miss Mutesi Jolly

    Sugira ahanganye na myugariro wa Tigo

    Mu biyitiriye kuba bene wabo wa Sugira Ernest harimo na Miss Mutesi Jolly watangarije abamukurikira ko afitanye isano na Sugira Ernest. Mu magambo ye bwite, Miss Mutesi Jolly yagize ati: 'My grandma told me that her late grandmother was asister to @sugira_ernest great grandmother .that being said am clearly related to sugira Ernest, u can thank me and will deliver the message in our family gathering when we receive him ,#Amavubi #Sugira'. 

    My grandma told me that her late grandmother was asister to @sugira_ernest great grandmother .that being said am clearly related to sugira Ernest, u can thank me and will deliver the message in our family gathering when we receive him 😜,#Amavubi #Sugira

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) January 27, 2021

    Mutesi Jolly

    Miss Jolly yatangaje aya magambo nyuma yuko hari hashize igihe atangaje amagambo agaragaza ko Sugira Ernest yamunyuze umutima. Jolly yagize ati :'My current crush , sugira Ernest'.

    My current crush , sugira Ernest

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) January 26, 2021

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/miss-mutesi-jolly-yazamutswemo-nimbamutima-asingiza-sugira-wamuraje-neza/

  • Diane wakinnye muri city maid yavuze uko ubukwe bwe bwapfuye anagira inama abadakunda filime nyarwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bahavu Usanase Jannet wamamaye cyane ku mazina ya Diane kubera filime y'uruhererekane yitwa city maide yakinnyemo, yavuze uko ubukwe bwe bwapfuye ndetse anagira inama abantu badakunda ndetse batanashyigikira filime nyarwanda. Ni mu kiganiro Diane yagiranye na Yambi Tv aho yatangiye avuga uko amerewe muri gahunda ya guma mu rugo ndetse anavuga kuri filime y'uruherekane arimo gucisha kuri channel ye ya youtube (IMPANGA TV), iyi filime akaba yararise Impanga Lockdown. Diane yavuze ko yateguye iyi filime nk'uburyo bwo gufasha abafana be ndetse n'abakunda IMPANGA TV muri rusange kudaheranwa n'irungu mu gihe bari mu rugo mu rwego rwo kwirinda COVID-19, yavuze ko amashusho ya Impanga Lockdown bari barayateguye mbere yuko guma mu rugo iba ndetse anavuga ko iramutse yongerewe nabwo babyitwaramo neza kuko bateganyije byibuze amashusho bazerekana mu byumweru bitatu. Diane yavuze ko akomeje gushima Imana kubera ukuntu filime z'uruhererekane Impanga Series ndetse n'Impanga Lockdown zikomeje gukundwa ibi akaba ari ibintu we afata nk'ubuntu bw'Imana.

    Bahavu Usanase Jannet wamenyekanye nka Diane muri city maid

    Ku bijyanye nuko ubukwe bwe bwapfuye, Diane yavuze ko byatewe n'icyorezo cya COVID-19 cyakomeje kwiyongera cyane ndetse bikarangira hashyizweho na gahunda ya guma mu rugo gusa avuga ko igihe COVID-19 izaba itsinzwe abantu bakaba bakwemererwa gukora ubukwe, we n'umugabo we biteguye gukora ubukwe ndetse bakanatumira n'inshuti zabo. Nubwo batarasezerana imbere y'Imana ariko Diane n'umugabo we hashize igihe basezeranye imbere y'amategeko ndetse nkuko Diane yabyitangarije, umubano we n'umugabo we ni mwiza.

    Diane wo muri City Maid yaserezanye n'umukunzi we yihebeye(AMAFOTO) â€

    Diane n'umugabo we basezeranye imbere y'amategeko ku ya 17 Ukuboza 2020

    Diane kandi yagize ibyo abwira abantu batandukanye badakunda ndetse batanashyigikira filime nyarwanda ahubwo ugasanga bikundira filime zo hanze nka la casa de papel n'izindi. Diane yabahaye ubutumwa ko bagomba kubanza bagakundaa iby'iwabo mbere yo gukunda iby'ahandi. Diane yavuze ko ahura n'abantu benshi bamuca intege mu kazi ke ko gukina filime ariko avuga ko atajya acika intege kuko ibintu akora arabikunda akaba avuga ko iyo umuntu akora ibintu akunda yirinda kumva abamuca intege ahubwo agaharanira gutera imbere dore ko avuga ko arebera no ku bandi bakora filime nko muri Nollywood ndetse na Hollywood.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/diane-wakinnye-muri-city-maid-yavuze-uko-ubukwe-bwe-bwapfuye-anagira-inama-abadakunda-filime-nyarwanda/

  • Bite bya Manzi Thierry wavuye mu kibuga bitunguranye adahumeka neza? #rwanda #RwOT

    Abaganga b’ikipe y’igihugu bakomeje kwita kuri Manzi Thierry wavuye mu kibuga adahumeka neza ku mukino wa Togo, ni nyuma y’ikibazo yari yagiriye ku mukino wa Maroc.

    Ku wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama 2021, u Rwanda rwakinnye na Togo umukino usoza itsinda C muri CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun.

    Ni umukino utaragendekeye neza myugariro Manzi Thierry wari wafashije Amavubi mu mikino banganyijemo na Uganda n’uwa Maroc yose ubusa ku busa.

    Ku munota wa 7 w’umukino gusa, Manzi Thierry yaje kugira ikibazo ava mu kibuga bigaragara ko ameze nabi aho yahumekaga nabi, abaganga b’ikipe y’igihugu bagaragaye barimo kumwitaho munsi gato y’imbavu ku ruhande rw’iburyo.

    Uyu mukinnyi waryamye hasi nta muntu umukozeho, ni ingaruka z’ikibazo yagiriye ku mukino wa Maroc wabaye tariki ya 22 Mutarama 2021.

    Umutoza w’ikipe y’igihugu, Mashami Vincent avuga ko abaganga bakomeje kumwitaho ariko ntiyemeza niba azaba yagarutse ku mukino wa 1/4.

    Yagize ati“Ikibazo cya Thierry niba twibuka umukino twakinnye na Maroc hari ikosa bamukoreye, yaguye nabi rero aza gusa n’aho ababara ariko akomeza kubikiniraho, ku munsi wo ku wa Kabiri yarongeye arababara, byabaye ngombwa ko tumukuramo hakiri kare, yarababaraga no guhumeka ntabwo yahumekaga neza.”

    “Abaganga bakomeje kumwitaho, barimo kumukurikiranira hafi, ni ugutugereza tukareba icyo bizatanga icya ngombwa ni uko arimo kwitabwaho n’ababishinzwe kandi neza.”

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu musore yamaze kunyura mu cyuma ndetse basanze hari inyama iri hafi y’imbavu yangiritse ku buryo gukina umukino wa 1/4 na Guinea uzaba ku Cyumwweru nta mahirwe yabyo afite kuko ngo imyitozo ashobora kuyitangira ejo cyangwa ku wa Gatandatu.

    Abandi bakinnyi b’Amavubi bari bafite imvune ni Nsabimana Eric Zidane watangiye imyitozo ku munsi w’ejo hashize ndetse na Iradukunda Jean Bertrand watangiye iyo kwiruka.

    Manzi Thierry ashobora kudakina umukino wa 1/4

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bite-bya-manzi-thierry-wavuye-mu-kibuga-bitunguranye-adahumeka-neza

  • Umugore wabyaye abana 10 mu myaka 10 yabyaye uwa 11 yiyemeza kubigishiriza mu rugo wenyine [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Madamu Courtney Rogers ntiyigeze apanga kugira umuryango munini cyane ariko uko yabyaraga umwana yifuzaga kugira undi bituma yisanga mu myaka 10 afite abana 10.

    Uyu mugore w'imyaka 36 ni gake cyane agaragara adatwite cyangwa adafite uruhinja kuko ubu afite umwana wa 11 ukiri muto witwa Caris Audrey.

    Courtney Rogers n'umugabo we w'umupasiteri w'imyaka 32 bategereje umwana wa 12 gusa kuri iyi nshuro bemeje ko bazategereza igihe kinini kuko ngo bagiye kubanza kurera aba 11.

    Nubwo aba babyeyi bafite abana benshi,babateganyirije gahunda ikomeye yo kubigishiriza mu rugo bose aho kubajyana mu mashuri.

    Courtney utuye ahitwa Santa Fe County muri New Mexico, USA yagize ati 'Ntabwo nzi impamvu mbikunda gusa sinigeze ntekereza ko tuzabyara abana benshi ubwo twashyingiranwaga.

    Numvaga nshaka kuba umubyeyi ariko maze kubyara nibwo namenye uko nabikundaga.Nkunda kuba umubyeyi kandi ndifuza undi mwana.Tuzategereza umwaka umwe cyangwa ibiri kugira ngo twongere kubyara.'

    Umwana muto witwa Caris yagoye uyu mubyeyi cyane kuko yamaze icyumweru cyose arwaye nyuma yo kubyara ariko byarangiye bagarutse mu muryango wabo ugizwe n'abantu 13.

    Aba babyeyi bamaze imyaka 4 cyangwa 5 biyigishiriza aba bana be ari nako banahinga isambu yabo ntoya.

    Courtney ati 'Nitwe dupanga uburyo bwo kwigishiriza abana bacu mu rugo.Ntabwo twigeze tugira ikibazo cy'imyigire yabo muri ibi bihe bya Covid-19.'

    Uyu mugore yavuze ko we n'umugabo we bahangayikishijwe no kwagura iyi sambo yabo gusa yemeza ko nta kibazo cy'inzara cyangwa ubukene bagize kubera ko ibyo bakeneye babikura muri iyi sambu yabo.


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-wabyaye-abana-10-mu-myaka-10-yabyaye-uwa-11-yiyemeza-kubigishiriza-mu