Category: Uncategorized

  • RCS irashakisha Mfitumukiza watorotse gereza ya Muhanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gereza ya Muhanga
    Gereza ya Muhanga

    Mfitumukiza yari umwe mu bakurikiranyweho icyaha cyo kwica umumotari mu karere ka Muhanga bakamwambura moto, ikurikiranyweho na bagenzi be batanu cyakozwe muri Nyakanga 2020 mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RSC), SSP Pelly Uwera, yemeje ayo makuru hamwe n’Umuyobozi wa gereza ya Muhanga SSP Genevieve Niyomufasha ko Mfitumukiza Jovin yaciye mu rihumye abacungagereza mu ijoro ryo ku wa 27 Mutarama 2021 agatoroka.

    Muri iryo Joro ni bwo humvikanye urusaku rw’amasasu yarashwe n’abacungagereza, SSP Niyomufasha akavuga ko byari mu rwego rwo gukurikira Mfitumukiza wari ucitse ariko ntibabasha kumufata.

    Yavuze ko abandi bagororwa nta kibazo bafite kuko uwatorotse ari umwe gusa, akaba ari gushakishwa kugira ngo akurikiranweho icyaha cyo gutoroka gereza, n’icyaha asanzwe akurikiranyweho cyo kwica umumotari witwa Samson Ndirabika bakamwambura moto.

    Agira ati, “Ni byo muri iryo joro ni bwo Mfitumukiza yatorotse, abacungagereza bamukurikiye ngo bamufate arabacika, ubu turamushakisha uwamubona yatanga amakuru ku nzego z’umutekano agafatwa”.

    Mfitumukiza Jovin wari utuye mu Mujyi wa Muhanga, yafashwe n’ubuyobozi agerageza gucika inzego z’umutekano ngo ahungire i Kigali nyuma yo kwica Ndirabika, si ubwa ambere akurikiranywe n’inzego z’ubutabera kuko yongeye gufungwa nyuma y’igihe gito yari amaze arekuwe mu bahawe imbabazi rusange.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rcs-irashakisha-mfitumukiza-watorotse-gereza-ya-muhanga

  • Huye: Imihanda irimo gushyirwamo kaburimbo izakemura ikibazo cy’imigendere cyahavugwaga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imihanda irimo gushyirwamo kaburimbo izakemura ikibazo cy
    Imihanda irimo gushyirwamo kaburimbo izakemura ikibazo cy’inzira igihe umuhanda munini wafunzwe

    Iyo mihanda, umwe uturuka mu isoko ryo mu Rwabayanga ukagera ku ishuri New Vision, ugakomeza ukagera i Ngoma. Undi ushamikiye ku muhanda uva i Huye ugana i Gisagara, ugatunguka ku rusengero rwa ADEPR ku Itaba.

    Abatwara ibinyabiziga mu mujyi wa Huye bavuga ko iyo mihanda izafasha, cyane cyane igihe habaye amasiganwa y’amagare cyangwa habaye indi mpamvu ituma imodoka zibuzwa kunyura mu muhanda munini unyura rwagati mu mujyi.

    Umumotari witwa Ndungutse agira ati “Hazagamo isiganwa ry’amagare, umuhanda umwe twifashisha bakawufunga, tukabura aho tunyura. Ubu ntibizasubira.”

    Yunganirwa na Bikorimana utwara taxis voiture mu nzira zigana ku Kanyaru ugira ati “Hari igihe twamaraga n’umunsi wose duparitse twabuze aho tunyura kubera amasiganwa. Niba bafunze uri ku isoko, ntiwabashaga kugera ku Mukoni. Ariko ubu wakwifashisha uriya muhanda wo mu Rwabayanga ukajya kuzenguruka za Mpare ugatunguka ku Mukoni.”

    Bikorimana anatekereza ko umuhanda uturuka kuri Magerwa ugatunguka kuri Hotel Faucon urimo amabuye yakurwamo, hagashyirwamo kaburimbo, cyane ko ushobora kwifashishwa igihe umuhanda umanuka kuri gare ugatunguka mu Rwabuye waba urimo ibituma abantu badatambuka.

    Ati “Nuko wenda bitwaye amafaranga menshi cyane, ariko uriya muhanda ukuwemo amabuye ugashyirwamo kaburimbo byarushaho kuba byiza kuko ariya mabuye yica imodoka.”

    Kuri we kandi ngo hanakenewe ko umuhanda uturuka mu Rwasave ugatunguka ku rwibutso rwa Jenoside rwa Cyarwa na wo watunganywa, ukazajya wifashishwa igihe hagize igituma imodoka zidatambuka hagati ya Kaminuza y’u Rwanda no ku Mukoni.

    Bifuza ko imiferege idatwikiriye ku mihanda byakorwa

    Muri iki gihe imihanda iri gushyirwamo kaburimbo mu mujyi i Huye itararangira, uduhanda dushamikiye ku muhanda Rwabayanga – Ngoma ubu tunyurwamo n’abanyamaguru gusa, kuko imiferege yo mu nkengero zawo itaratwikirwa ngo ibinyabiziga bibashe kuhaca.

    Ababyeyi bafite imodoka, kimwe n’abamotari bahajyana abana, bavuga ko kuba iyi miferege itaratwikirwa uko bikwiye bituma bajya kuzenguruka mu nzira za kure.

    Umumotari umwe yagize ati “Bitewe n’aho uturutse, urazenguruka ugaca i Ngoma ku rya mbere cyangwa ugaca mu Rwabayanga. Birabangamye kuko ukoresha essence nyinshi, bitewe n’uko urugendo rwikuba kabiri.”

    Bifuza ko imiferege aho imihanda ihurira yatwikirwa hirindwa impanuka
    Bifuza ko imiferege aho imihanda ihurira yatwikirwa hirindwa impanuka

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, André Kamana, avuga ko bavuganye na kompanyi ya Horizon iri gukora uwo muhanda, ikababwira ko iki kibazo kizaba cyarakemutse mu kwezi gutaha kwa Gashyantare.

    Ati “Kompanyi Horizon ivuga ko yashatse gukemurira iki kibazo rimwe yifashisha ibisima bitwikira imiferege, kandi ngo barabikoze, bategereje ko byuma. Batwijeje ko uku kwezi kwa Mutarama kuzarangira na bo barabirangije.”

    Naho ku bijyanye n’icyifuzo cy’uko umuhanda Rwasave – Cyarwa washyirwamo kaburimbo, uyu muyobozi avuga ko bari kuvugana na RTDA kugira ngo harebwe ko wakorwa. Icyo gihe kandi ngo ntuzaba uturuka mu Rwasave gusa, ahubwo uzaba uturuka kuri Magerwa mu Rwabuye.

    Muri rusange, imihanda iri gushyirwamo kaburimbo mu karere ka Huye kuri ubu, ifite ibirometero bitandatu na metero 370. Harimo uwo mu Rwabayanga n’unyura hafi y’inzu mberabyombi y’akarere ka Huye, hakabamo n’umuhanda uturuka mu Irango ukagera i Sahera, ndetse n’ahazashyirwa ‘rond point’ ku Mukoni.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-imihanda-irimo-gushyirwamo-kaburimbo-izakemura-ikibazo-cy-imigendere-cyahavugwaga

  • Rubavu: Abafite ubutaka hafi y’ikiyaga cya Kivu barinubira guhendwa n’abashoramari – #rwanda #RwOT

    Iyo ugeze muri aka karere usanganirwa n’ibyiza nyaburabanga bitatse ikiyaga cya Kivu, abashoramari benshi usanga barajwe ishinga no kujya kubakayo ibikorwaremezo kuko uyu ari umujyi w’ubukerarugendo.

    Nubwo hagaragara ibikorwaremezo byinshi ariko usanga aba bashoramari babihafite baragiye bagurira ubutaka abaturage bafite ubutaka hafi y’ikiyaga cya Kivu badafite ubushobozi bwo kuhashyira ibikorwaremezo.

    Gusa bamwe muri aba baturage babuguriwe bavuga ko usanga aba bashoramari babaha amafaranga make.

    Umuturage Nyirakanani Filomene yavuze ko mu myaka itatu ishize yagurishije ubutaka bwe yari atuyemo anahingamo bufite ubuso bwenda kungana na hegitari imwe kuri miliyoni eshanu kuko bamubwiraga ko harimo metero za leta.

    Yagize ati “Baraje bapfa kumpunjarika barambwira ngo ni muri metero za leta, bapfa kumpa utwo dufaranga duke ariko kuri ubu bampa nka miliyoni nk’ijana”
    Iki kibazo agihuje na bagenzi bavuga ko abashoramari iyo baje kuhubaka bakababwira ko bazabaha akazi bituma babubahera amafaranga make.

    Umugabo wo muri uyu murenge avuga ko yagurishije amafaranga make kuko bari bamubwiye ko bazamufasha.Yagize ati “Batubwiye ko bagiye gukora ibikorwaremezo bazaduha akazi bituma tuhabahera make none twarategereje twarahebye.”

    Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko batakivaganga mu bugure bw’abaturage ariko ko babagira inama yo gutegereza igishushanyombonera cy’aka karere kuko aricyo kizaba kigena agaciro k’ubutaka.

    Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yagize ati “Icyo gishushanyo nikimara kuboneka nibwo n’abaza kuhagura bazahagura neza, bivuze ngo iki si igihe cyiza cyo kuhagurisha ahubwo bakagombye gutegereza hakazabanza kongererwa agaciro.”

    “Ubu nta muntu ubashyiraho igitutu cyo kugurisha bakwiye kwitonda wenda nabo bakazinjira muri iryo shoramari .”

    Kuba aba baturage bemera amafaranga make nayo ntagire icyo abamarira usanga akenshi biterwa nuko ababaguriye hari ubwo badahita bakoresha ubwo butaka, uwaguriwe akabagumamo akagira ngo ni ubwe.

    Abaturage bafite ubutaka hafi y’ikiyaga cya Kivu bahangayikishijwe n’abashoramari babagurira ku mafaranga make bitwaje ibikorwaremezo

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abafite-ubutaka-hafi-y-ikiyaga-cya-kivu-barinubira-guhendwa-n

  • Nyagatare: Imyaka ibaye itandatu imvubu zonera abaturage bakabura kivugira – #rwanda #RwOT

    Ni ikibazo bavuga ko cyatangiye mu mwaka wa 2015 ubwo imvubu ziturutse mu mugezi w’Akagera zinjiye mu idamu ya Karangazi iri mu gishanga cya Rwangingo gikora ku Mirenge ibiri ya Karangazi na Katabagemu.

    Izi mvubu zaje ari ebyiri none kuri ubu zimaze kuba umunani. Ikizitunze ngo ni imyaka ihingwa n’abaturage bo mu tugari twa Mbale, Rwisirabo, Kizirakombe na Karama, abahahinga bavuga ko bataye icyizere cyo guhinga bakeza bitewe nuko kimwe cya kabiri cy’ibyo bahinga biribwa n’izi mvubu.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko imyaka ibaye itandatu bonerwa n’izi mvubu, ikibazo cyabo bakakigeza ku buyobozi ariko bikarangira ntagikozwe.

    Kamanzi Aimé uhinga mu gishanga cya Rwangingo ku buso bungana na hegitari 3,5 mu Murenge wa Karangazi, yavuze ko bibabaje kubona izi mvubu zibonera imyaka bakabura ubavuganira.

    Ati “ Nka nijoro zagiye mu bigori nahinze by’imbuto kuko mpinga ibyo batubura njye na bagenzi banjye, zimaze kurya igice cya hegitari kandi nta cyizere cy’uko zitazagaruka zikarya n’ibindi, umuntu agira abazamu baharara ariko inyamanswa iyo yagutanze mu murima ntiwayikuramo.”

    Yakomeje avuga ko bagerageje gusaba ubuyobozi bw’Akarere, Minagri na RDB kubakemurira iki kibazo ariko ngo ntacyo byatanze kuko imyaka igiye kuba itandatu hataraboneka igisubizo.

    Ati “ Buri mwaka turarega tukongera tugahinga bikaba imfabusa, inyamanswa ziri aho hafi nta kindi kizitunze uretse imyaka duhinga, twanagerageje gusaba ko bazirekera abaturage bakaziyicira ntibabyemera.”

    Kamanzi yasabye ubuyobozi kubafasha bagashakira izi mvubu igisubizo ngo kuko zikomeje kubatera igihombo gikomeye. Yavuze ko hari bamwe baba barasabye inguzanyo muri banki ugasanga bananiwe kuzishyura kubera imyaka bahinze yangijwe n’izi mvubu.

    Nyirandayambaje Odette uhinga mu Kagari ka Kizirakombe ku buso bungana na hegitari ebyiri, yavuze ko na we imvubu zikomeje kumwangiriza ibyo yahinze.

    Ati “ Ubu nari nahinze ibigori kuri hegitari 1,5 mpinga ikindi gice cya hegitari ho imboga. Ejobundi imvubu zarahariye, nabigejeje mu buyobozi ariko nta kintu baratubwira, sinjye gusa zaririye imyaka kuko hari na bagenzi banjye benshi, mbere zaratwoneraga tugaceceka ariko bimaze kuba imyaka ine yikurikiranya.”

    Yavuze ko bibabaje kubona imvubu zibonera imyaka irenga ine yikurikiranya hakabura uza kuzihakura cyangwa ngo nibura bahabwe n’ubundi bufasha.

    Imyaka yangiritse ntibayishyurwa yose

    Kamanzi yakomeje avuga ko ikigega gishinzwe kwishyura imyaka yangijwe n’inyamaswa kitabishyura neza imyaka yabo iba yangijwe n’izi nyamanswa.

    Ati “ Indishyi n’ubundi usanga nta kintu ziza ngo zimare, ntabwo baguha ibihumbi 100 Frw warashoye miliyoni 3Frw bikitwa indishyi n’ubundi ntacyo iribuze ngo imare, iyo baduha iza itinze kandi amafaranga bakanayagabanya ku buryo usanga n’ubundi turi mu bihombo.”

    Nyirandayambaje we yavuze ko abashinzwe ubuhinzi ku Murenge ngo babarura ibyangijwe n’izi mvubu bajya kubishyura ugasanga ntibakurikije bimwe byabaruwe n’abashinzwe ubuhinzi ku Murenge, ahubwo bakabishyura ibyo bishakiye. Yasabye ubuyobozi kubafasha iki kibazo kigakemuka ngo kuko kibangamiye ubuhinzi bwabo.

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karangazi butangaza ko nibura abantu 20 buri kwezi bonerwa n’izi mvubu cyane cyane mu gihe abahinzi baba bitegura gusarura imyaka yabo. Buvuga ko iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bubakuriye kugira ngo gishakirwe igisubizo ariko na n’ubu ngo ntakirakorwa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien yabwiye IGIHE ko iki kibazo kimaze igihe kizwi ndetse ko bari gufatanya na RDB gushaka igisubizo.

    Yagize ati “Turi kuvugana na RDB kugira ngo ize idufashe kuba twafata ibyemezo bitandukanye, batwijeje ko iki kibazo bagikemura vuba aha n’ubu hari abantu babo baje inaha kureba uko bimeze.”

    “ Icyo tuzi neza ni uko hari inyamaswa zikunda konera abaturage kandi nk’Akarere tugira abo dufatanya nabo mu gukemura ikibazo rero kuko ari imvubu zizamuka mu gihe amazi yabaye menshi, turakomeza kuvugana na RDB ku buryo iki kibazo tugikemura burundu.”

    Meya Mushabe yasabye abaturage kwihangana ngo kuko bagiye kubakorera ubuvugizi mu nzego zisumbuye ku buryo n’uwangirijwe n’izi mvubu yajya abona amafaranga mu minsi mike.

    Izi mvubu zonera abaturage ku buryo bibagora kugira icyo baramura

    Muri aba bahinzi harimo ababa baratse inguzanyo bakagorwa no kuzishyura kuko ntacyo basaruye

    Bamaze imyaka itandatu bonerwa n’imvubu zavuye mu mugezi w’Akagera

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-imyaka-ibaye-itandatu-imvubu-zonera-abaturage-bakabura-kivugira

  • Abantu 148 bishwe na Malaria mu Rwanda umwaka ushize – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu n’Umuyobozi wa Porogaramu y’Igihugu yo Kurwanya Malaria muri RBC, Dr. Mbituyumuremyi Aimable, ubwo yari mu Karere ka Huye mu gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyo gutera mu nzu z’abaturage umuti wica imibu itera malaria.

    Dr Mbituyumuremyi yavuze ko indwara ya malaria igihari mu Rwanda ariko ubukana bwayo bukaba bukomeje kugabanuka.

    Yagize ati “Mu 2019 twapfushije abantu 218 mu Rwanda hose, ariko umwaka ushize wa 2020 hapfuye abarwayi 148 bishwe na malaria y’igikatu, bikaba byerekana ko hagabanutseho 32%.”

    Mbituyumuremyi yavuze ko abenshi mu bishwe na malaria, byatewe n’uko bativuje hakiri kare, bikaza kurangira iyo ndwara ibaye igikatu ikabahitana.

    Mu gihugu hose muri rusange, abantu basaga miliyoni 3,6 barwaye maralia mu mwaka wa 2019, naho mu mwaka ushize, abayirwaye baragabanutse bagera kuri miliyoni 1,8, bagabanutseho 50%.

    Dr. Mbituyumuremyi yavuze ko iyi ari intambwe ishimishije kuko mu mwaka wa 2017, u Rwanda rwagize igipimo kiri hejuru cy’abarwayi ba malaria kuko icyo gihe bageze kuri miliyoni 4,8, kandi abishwe na malaria icyo gihe bageze ku bantu 700.

    Muri rusange, amezi akunze kugaragaramo malaria cyane kurusha andi ni Gicurasi na Kamena kuko akurikirana n’ibihe by’imvura, ikongera kuba nyinshi kuva mu Ukwakira kugeza mu Ukuboza.

    56% bivurije Malaria ku bajyanama b’Ubuzima mu 2020

    Dr. Mbituyumuremyi yavuze ko imibare bafite ibereka ko mu baturage bivuje malaria muri 2020, abangana na 56% bayivurije mu bajyanama b’ubuzima, bisobanuye ko bivuje hakiri kare, aho yanashimye uruhare rwabo mu guhashya iyo ndwara.

    Uyu muyobozi kandi yongeyeho ko abarwayi ba malaria y’igikatu mu Rwanda bagabanutseho 45% ugereranyije imibare y’umwaka wa 2019 n’iya 2020, bishingiye ahanini ku kwivuza hakiri kare.

    Malaria y’igikatu iterwa akenshi n’uko umuntu yatinze kwivuza, akagira ibimenyetso birenze kubabara umutwe no kugira umuriro mwinshi ahubwo agatangira kugira ibimenyetso nko kuruka, kubura amaraso, kugira malaria yo mu bwonko n’ibindi.

    Mbituyumuremyi yagize ati “Muri 2019 twagize abantu 6 200 barwaye malaria y’igikatu mu Rwanda hose, ariko mu 2020 twagize 3 400, tukabona ko bagabanutseho 45%. Ariko muri wa mwaka nababwiye wabaye mubi cyane wa 2017, twari dufite ibihumbi 18 mu Rwanda hose.”

    Isesengura ryagaragaje ko malaria mu Rwanda ikunze kwiganza mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba n’Amajyepfo kubera ibishanga bihaba ku bwinshi, hakiyongeraho n’ubushyuye burangwa muri utwo duce, bigatuma imibu yororoka cyane. Gusa hari n’utundi turere two mu zindi ntara tugaragaramo malaria.

    Uturere 10 twa mbere dufite abantu benshi bishwe na malaria muri 2020 ni Rusizi, Nyarugenge, Bugesera, Karongi, Nyamasheke, Gisagara, Rutsiro, Rwamagana, Gicumbi na Kayonza. Utu turere twose uko ari 10 twapfushije abantu 108 bangana 73% by’abantu bahitanywe na malaria mu gihugu.

    Naho uturere 10 twa mbere twagize abarwayi benshi ba malaria muri 2020 ni Nyamasheke, Rusizi, Kayonza, Gisagara, Gasabo, Kamonyi, Rwamagana, Bugesera, Ruhango na Muhanga. Utu turere twagize abarwayi bagera kuri 1,355,956 bangana na 72% by’abarwayi ba malaria bose bagaragaye mu gihugu.

    Icyiciro cy’abantu bazahazwa na malaria cyane mu Rwanda harimo abagore batwite n’abana bato, akaba ari na yo mpamvu umugore wese utwite n’umwana ugiye gukingizwa bahabwa inzitiramubu kugira ngo birinde kuko ubudahangarwa bw’imibiri yabo buba buri hasi.

    Mu kwezi gushize k’Ukuboza 2020, abagore batwite bahawe inzitirambu mu Rwanda bari ku kigero cya 84%, naho abana bakingizwa bangana na 76%. Muri uko kwezi, abantu bagera ku bihumbi 140 nibo barwaye malaria barimo 225 barwaye iy’igikatu igahitanamo abantu barindwi.

    Muri rusange, abanyarwanda bagirwa inama yo gukurikiza ingamba zashyizweho zo kurwanya malaria, zirimo kurara mu nzitiramubu, gukura ibihuru n’ibidendezi hafi y’ingo, gutera umuti wica imibu mu nzu, kugira isuku no kwivuza hakiri kare igihe cyose wiyumvisemo ibimenyetso byayo.

    Ibikorwa byo gutera imiti mu nzu byagabanyije malaria cyane mu Rwanda

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abishwe-na-malaria-mu-rwanda-bagabanutseho-32-umwaka-ushize

  • Pasiteri Bazaramba ufungiye ibyaha bya Jenoside yongeye gusaba kurekurwa – #rwanda #RwOT

    Ubusabe nk’ubu Pasiteri François Bazaramba yari yabugejeje ku Rukiko rw’Ubujurire rwa Helsinki mu 2019, ariko ruza kubutera utwatsi ruvuga ko bitashoboka kuko ibyaha aregwa bikomeye ku buryo atafungurwa. Urukiko kandi rwavuze ko uyu mugabo ataruzuza ibisabwa ngo abe yarekurwa mbere y’igihe.

    Nyuma y’umwaka umwe, Bazaramba w’imyaka 70 yongeye gusaba kurekurwa, bikaba biteganyijwe ko Urukiko rw’Ubujurire rwa Helsinki ruri bwumve ubusabe bwe kuri uyu wa 28 Mutarama 2021, ni igikorwa kiraba hifashishijwe ikoranabuhanga akagikurikiranira aho afungiye.

    Bazaramba yakatiwe gufungwa burundu mu 2012, kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni nyuma y’uko yari yatawe muri yombi mu 2007. Yahamijwe ibyaha byo gukangurira abantu gutsemba Abatutsi.

    Urukiko rw’Ubujurire rw’i Helsinki rwahamije Pasiteri Bazaramba kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bya Birambo, Cyahinda, Rushunguriro, Maraba na Kibangu muri Komini Nyakizu.

    Nubwo uyu mugabo yakatiwe gufungwa burundu we mu kuburana ntiyemeraga ibyaha aregwa.

    Pasiteri Bazaramba wageze muri Finland mu 2003 akaza guhabwa ubuhungiro, yavukiye mu yahoze ari komini Nshili, Perefegitura ya Gikongoro mu 1951. Mbere ya Jenoside yayoboye ishuri ryigisha iby’iyobokamana, nyuma aza kuba umushumba mu itorero ry’ababatisita.

    Muri Jenoside, yari pasiteri mu yahoze ari Nyakizu, mu Ntara y’Amajyepfo, ubu ni mu karere ka Nyaruguru.

    Yakurikiranyweho imfu z’abantu barenga 5,000 ariko urukiko rumuhamya gutegeka ko abantu batanu bicwa ndetse n’abandi rutavuze umubare, ruvuga ko yagizemo uruhare maze akatirwa gufungwa burundu.

    Urubanza rwe rwaravuzwe cyane muri Finland bitewe n’uko ari urwa mbere rwari rubaye nyuma y’uko icyo gihugu gihugu gishyize umukono ku mategeko mpuzamahanga yo kurwanya Jenoside.

    Pasiteri Bazaramba ufungiye ibyaha bya Jenoside yongeye gusaba kurekurwa

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/pasiteri-bazaramba-ufungiye-ibyaha-bya-jenoside-yongeye-gusaba-kurekurwa

  • Rubavu: Abafite ubutaka hafi y'ikiyaga cya Kivu barinubira guhendwa n'abashoramari – #rwanda #RwOT

    Iyo ugeze muri aka karere usanganirwa n'ibyiza nyaburabanga bitatse ikiyaga cya Kivu, abashoramari benshi usanga barajwe ishinga no kujya kubakayo ibikorwaremezo kuko uyu ari umujyi w'ubukerarugendo.

    Nubwo hagaragara ibikorwaremezo byinshi ariko usanga aba bashoramari babihafite baragiye bagurira ubutaka abaturage bafite ubutaka hafi y'ikiyaga cya Kivu badafite ubushobozi bwo kuhashyira ibikorwaremezo.

    Gusa bamwe muri aba baturage babuguriwe bavuga ko usanga aba bashoramari babaha amafaranga make.

    Umuturage Nyirakanani Filomene yavuze ko mu myaka itatu ishize yagurishije ubutaka bwe yari atuyemo anahingamo bufite ubuso bwenda kungana na hegitari imwe kuri miliyoni eshanu kuko bamubwiraga ko harimo metero za leta.

    Yagize ati 'Baraje bapfa kumpunjarika barambwira ngo ni muri metero za leta, bapfa kumpa utwo dufaranga duke ariko kuri ubu bampa nka miliyoni nk'ijana'
    Iki kibazo agihuje na bagenzi bavuga ko abashoramari iyo baje kuhubaka bakababwira ko bazabaha akazi bituma babubahera amafaranga make.

    Umugabo wo muri uyu murenge avuga ko yagurishije amafaranga make kuko bari bamubwiye ko bazamufasha.Yagize ati 'Batubwiye ko bagiye gukora ibikorwaremezo bazaduha akazi bituma tuhabahera make none twarategereje twarahebye.'

    Ubuyobozi bw'akarere ka Rubavu buvuga ko batakivaganga mu bugure bw'abaturage ariko ko babagira inama yo gutegereza igishushanyombonera cy'aka karere kuko aricyo kizaba kigena agaciro k'ubutaka.

    Umuyobozi w'akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yagize ati 'Icyo gishushanyo nikimara kuboneka nibwo n'abaza kuhagura bazahagura neza, bivuze ngo iki si igihe cyiza cyo kuhagurisha ahubwo bakagombye gutegereza hakazabanza kongererwa agaciro.'

    'Ubu nta muntu ubashyiraho igitutu cyo kugurisha bakwiye kwitonda wenda nabo bakazinjira muri iryo shoramari .'

    Kuba aba baturage bemera amafaranga make nayo ntagire icyo abamarira usanga akenshi biterwa nuko ababaguriye hari ubwo badahita bakoresha ubwo butaka, uwaguriwe akabagumamo akagira ngo ni ubwe.

    Abaturage bafite ubutaka hafi y’ikiyaga cya Kivu bahangayikishijwe n’abashoramari babagurira ku mafaranga make bitwaje ibikorwaremezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abafite-ubutaka-hafi-y-ikiyaga-cya-kivu-barinubira-guhendwa-n

  • U Rwanda ni urwa 6 ku Isi mu guhangana na COVID-19- Isesengura #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu Isesengura ryakozwe n’Ikigo Lowy Institute cyo muri Australia gisanzwe gikora ubushakashatsi n’isengura mu ngeri zinyuranye.

    Iki kigo cyakoze isesengura ku bihugu 98, kigaragaza ko ibihugu bifite abaturage bacye ari byo bikomeje kwitwara neza mu rugamba rwo guhangana na COVID-19.

    Uru rutonde rw’Ibihugu 10 bikomeje kwitwara neza, ruyobowe na New Zealand ikurikirwa na Vietnam, ku mwanya wa gatatu hakaza Taiwan ikurikirwa Thailand, ku mwanya wa gatanu hakaza Cyprus ikurikirwa n’u Rwanda.

    Ku mwanya wa karindwi haza Iceland ikurikirwa na Austalia, ku mwanya wa cyenda hakaza Latvia mu gihe ku mwanya wa 10 haza Sri Lanka.

    Iri sesengura kandi rigaragaza ko ibihugu bifite abaturage benshi ari byo bitari kwitwara neza muri uru rugamba kuko nka Brazil iza ku mwanya wa nyuma (98) w’uru rutonde mu gihe Leta Zunze Ubumwe za America ziri ku mwanya wa 94.

    Iri sesengura rije mu gihe imibare y’abandura n’abahitanwa na COVID-19 ikomeje kwiyongera dore ko nko muri iki cyumweru ari ubwa mbere habonetse abarwayi bashya bagera muri 500 mu masaaha 24 gusa.

    Iri zamuka kandi ryatumye ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 zikazwa kuko ubu Umujyi wa Kigali uri mu cyumweru cya kabiri cya Guma mu rugo naho mu bindi bice bakaba bari muri gahunda yo kutarenga uturere.

    IBIHUGU 10 BYA MBERE N’ 10 BYA NYUMA

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Amakuru/article/U-Rwanda-ni-urwa-6-ku-Isi-mu-guhangana-na-COVID-19-Isesengura

  • Mike Karangwa yasezeye B&B FM asanga Tijara Kabendera kuri radiyo nshya #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko mu mpera z’umwaka ushize asezeye kuri RBA, Tijara Kabendera agatangira akazi kuri Vision FM(104.1), undi munyamakuru ukomeye mu ruganda rw’imyidagaduro Mike Karangwa na we yerekeje kuri iyi radiyo.

    Mu Kuboza umwaka ushize nibwo Tijara Kabendera yasezeye mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ‘RBA’ yari amazemo imyaka irenga 17 akorera, yavugaga ko agiye mu bikorwa by’ubucuruzi ariko n’ubundi akemeza ko atasezeye mu mwuga.

    Tariki ya 16 Mutarama 2021 nibwo byamenyekanye ko uyu munyamakurukazi wakunzwe na benshi yamaze kumvikana na Vision FM ari yo agiye kwerekezaho ahakomereze akazi ke.

    Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 25 Mutarama nibwo yatangiye kumvikana kuri iyi radiyo aho azajya akora ikiganiro 'TK On Air’ kizajya kiba kuva saa yine kugeza saa saba kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.

    Nyuma ya Tijara Kabendera iyi radiyo ikaba yamaze kuzana undi munyamakuru ukomeye uzwi cyane mu myidagaduro ari we Mike Karangwa.

    Mike Karangwa yari amaze amezi 6 akorera B&B FM, akaba yamaze kwerekeza kuri Vision FM aho azajya akora ikiganiro cyitwa ‘Late Night Show’ kizajya gitangira kuva saa 20h30′ kugeza saa 22h30′ kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.

    Uretse aba banyamakuru, iyi radiyo ikaba yaranatwaye undi munyamakuru w’imyidagaduro, Joel Rutaganda.

    Tijara Kabendera we yamaze gutangira akazi kuri Vision FM

    Mike Karangwa azajya akora ikiganiro yise Late Night Show

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/mike-karangwa-yasezeye-b-b-fm-asanga-tijara-kabendera-kuri-radiyo-nshya

  • DRC : Minisitiri w’Intebe yahawe amasaha 24 ngo yegurane na Guverinoma ye #rwanda #RwOT

    Intumwa za rubanda 367 z’Inteko Ishinga Amategeko ya DRC, zahurije ku gutakariza icyizere Sylvestre Ilunga Ilukamba na Guverinoma ye ngo kuko bayoboye nabi.

    Guverinoma ya Sylvestre Ilunga Ilukamba igizwe n’abaminisitiri 66 ikaba yari imaze umwaka n’amezi atatu kuko yaragiyeho muri Nzeri 2019.

    Uku gutakariza icyizere Guverinoma ya Sylvestre Ilunga Ilukamba, bije bikurikira imvururu ziherutse kuba muri kiriya gihugu zazamuwe n’abashyigikiye Joseph Kabila wasimbuwe na Prezida Felix Tshisekedi.

    Abasesengura ibya Politiki ya kiriya gihugu bavuga ko kweguza Sylvestre Ilunga Ilukamba ari amahirwe kuri Perezida Prezida Felix Tshisekedi nyuma yo kutajya imbizi n’impuzamashyaka FCC ya Kabila Joseph.

    Prezida Felix Tshisekedi wagiye ashimwa gutsura umubano n’ibihugu by’ibituranyi kuva yatorwa no guhashya imitwe yitwaje intwaro iri muri kiriya gihugu, yagiye ananizwa n’iyi Guverinoma yatakarijwe icyizere yari yiganjemo abashyigikiye Joseph Kabila.

    Bariya basesenguzi bavuga ko Prezida Felix Tshisekedi namara gushyiraho Minisitiri w’Intebe yihitiyemo ibintu bishobora kujya mu buryo ubundi akabasha gukorana n’abo bahuza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/DRC-Minisitiri-w-Intebe-yahawe-amasaha-24-ngo-yegurane-na-Guverinoma-ye