Source : https://agakiza.org/Ikiganiro-cy-umuryango-Ibintu-15-abagore.html
Category: Uncategorized
-
Ndi Bishop ariko meze nka Gaga|Ubusambanyi bw'abarokore|Gukoresha agakingirizo si icyaha|Ubuhamya bw'umukozi w'Imana utemeranya n'ibyo amadini avuga(VIDEO) â YEGOB #rwanda #RwOT
Bishop Brigitte avuga ko akunda umuhanzikazi Gaga Gaelle ngo kuko bafite byinshi bahuriyeho ,avuga ko kandi burya abarokore benshi basambana nubwo bamwe usanga batinya gukoresha agakingirizo aho gutinya ubusambanyi,yongeraho ko ntacyo bitwaye kugakoresha wirinda inda zitateguwe ukazicuza icyaha cy'ubusambanyi nyuma.
Mu kiganiro uyu muvugabutumwa Brigitte yagiranye na ISIMBI TV yatangiye avuga ko umuhanzikazi Gaga amushimishisha cyane ngo kuko bafite byinshi bahuriyeho,Ati' Gaga ndamukunda, agira umutima mwiza ,avugisha ukuri kandi yicisha bugufi'.yakomeje avuga ko abarokore bibeshya ko gukiranuka bivuga umuntu utambara ipantaro,udashyiraho imisatsi igezweho cyangwa ngo uzi guhimbaza Imana. Yavuze ko ibi byose ntacyo byaba bimaze nta mutima wiyoroshya ufite.Abajijwe ibijyanye no kuboneza urubyaro ,yavuze ko nta cyaha kirimo nk'uko bamwe babivuga ,yemeza ko biba icyaha iyo wishe igi ry'intangangabo ryamaze guhura nintanga ngore.Ahamya ko bamwe mu ba Pasteri baboneza urubyaro ariko bakabwira abayoboke babo ko bagomba kubyara bakororoka bakangana n'umusenyi wo ku nyanja nyamara bo bafite ibanga.
Bishop Brigitte yasoje avuga ko amatorero menshi yigisha abayoboke babo kureka gukoresha agakingirizo nyamara bagasambana,bagatwara ninda bigatuma bashaka kuzikuramo.Kuri we ngo asanga bakwigisha abantu gukoresha agakingirizo bakazihanira rimwe bicuza ko basambanye.
Kanda hano hasi urebe video ya Bishop Brigitte:
Manuka hasi utubwire icyo ubuze mu inkuru kandi wifuzaga kukimenya✍ cga Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru umaze gusoma. Urakoze🙏
-
Ikipe ya FC Barcelona irashinjwa kudahemba abakinnyi bayo. â YEGOB #rwanda #RwOT
Ikipe ya Barcelona ikomeje kuvugwamo ibibazo by'ubukungu butifashe neza aho bitangazwa ko imaze amezi agera muri abiri idashobora kwishyura umushahara wuzuye w'abakinnyi nk'uko ikinyamakuru, Cuatro kibivuga.
Abakinnyi ba Barca ntibahembwa.
Amakuru avuga ko Abakinnyi ba Fc Barcelone babwiwe ko bazahabwa umushahara w'amezi atandatu, wagombaga kwishyurwa mu Ukuboza 2020, ngo bakazayabona muri Gashyantare 2021.
Ikindi ngo Barca ifite umwenda w'amafaranga menshi mu makipe y' I Burayi; ndetse ngo uyu mwenda wose wa Barcelona bivugwa ko urenga miliyari imwe y'ama euro.
Abajijwe ibijyanye na Barca idashobora guhemba abakinnyi umushahara wabo wose, Ronald Koeman yasubije ati: 'Mugomba kuvuga ko ntazi niba aribyo. Nzi ko ibintu bisohoka mu bitangazamakuru bitari ukuri rimwe na rimwe. Ngomba kubanza kubaza kuko ntushobora gusubiza ibibazo utazi ibyo ari byo.'
Manuka hasi utubwire icyo ubuze mu inkuru kandi wifuzaga kukimenya✍ cga Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru umaze gusoma. Urakoze🙏
Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-fc-barcelona-irashinjwa-kudahemba-abakinnyi-bayo/
-
Wa mukobwa wagaragaje ubuhanga butangaje mu irahira rya Joe Biden asekewe n'amahirwe adasanzwe. â YEGOB #rwanda #RwOT
Iminsi mike irashize umuhanzikazi w'umusizi akaba umwirabura, Amanda Gorman, amenyekanye kubera kugaragara avuga umuvugo mu irahira rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, bimuhaye amahirwe akomeye aho Kompanyi ikomeye ku isi mu kumurika imideli, IMG yamaze kumusinyisha.
Tariki 20 Mutarama 2021 ni bwo umwirabura akaba n'umunyeshuri
wa Harvard w'imyaka 22, yamamaye ku isi kubera gutinyuka no kwereka ubuhanga mu
kuvuga umuvugo ubwo Joe Biden yarahiraga kuba Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe
za Amerika.Abantu batandukanye barimo ibyamamare bikomeye bashimishijwe na Amanda Gorman bemeza ko
ari impano itangaje Amerika yibitseho kandi ko afite ubwenge butangaje. Nyuma y'uyu
muhango abantu benshi bahise bashaka kumenya Amanda Gorman uwo ari we, niko no kungukira ku mbuga
nkoranyambaga akabona abamukurikira benshi cyane basaga Miliyoni 2.Nka Kompanyi y'ubucuruzi mu by'imideli ya IMG Models,
yahise itera ijisho uyu mwana maze bamuha amasezerano nk'umwe mu bazajya bamenyakanisha ibikorwa
byabo. Gorman yari umwe mu bahanzi bitwaye neza mu irahira rya perezida mu
cyumweru gishize, aho yasomye umuvugo we ukomeye yise 'The Hill we Clim'. Usibye gushimisha abari aho mu
muvugo we yari yambaye neza nk'umunyamideli.
Amanda Gorman wavutse
ku ya 7 Werurwe 1998, yari asanzwe ari  umusizi w'umunyamerika akaba n'umurwanashyaka
ukomoka i Los Angeles, muri California ,Ibikorwa  bye  byibanda ku kugaragaza ibibazo byo
gukandamizwa kw'igitsinagore, irondabwoko, guhezwa ndetse no gukorera ubuvugizi
Diaspora nyafurika.Gorman muri 2015,
yasohoye igitabo yise 'The One for Whom Food Is Not Enough' cyivuga ku bantu
baba badafite ibyo kurya. Yakoze imivugo itandukanye harimo 5 yageze kure,
irimo; 'The Miracle of Morning', 'Making Mountains As We Run', Talking Gets Us
There ' 'An American Lyric', n'indi.
IMGModels , Amanda agiye gukorana nayo , ni  Kompanyi mpuzamahanga ikora iby'imideli, ifite
icyicaro muri  New York City, no mu yindi mijyi ikomeye nka ,
London, Los Angeles, Milan, Paris, na Sydney.Â
Manuka hasi utubwire icyo ubuze mu inkuru kandi wifuzaga kukimenya✍ cga Igitekerezo cyawe kuri iyi nkuru umaze gusoma. Urakoze🙏
-
Cristiano Ronaldo n'umukunzi we bari mu mazi abira kubera amakosa bakoze #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatatu nibwo Georgina Rodriguez yagize isabukuru y'imyaka 27 y'amavuko bituma umukunzi Cristiano Ronaldo amusohokana kuri uru rubura ariko ntabwo byemewe mu butaliyani kubera amabwiriza ya Leta yo kwirinda Covid-19.
Ronaldo yajyanye Georgina ahitwa ski resort of Courmayer bamara iminsi muri hotel ndetse hari amafoto yabagaragaje bari mu kamodoka kagendera mu rubura.
Kuva mu mujyi ujya mu wundi birabujijwe mu Butaliyani ariyo mpamvu aba bantu bombi bari gukorwaho iperereza kugira ngo polisi ibace amande.
Ronaldo ntiyakinnye umukino wa Coppa Italia Juventus yatsinzemo SPAL ibitego 4-0 byatumye akorera isabukuru y'igitangaza uyu mukunzi we bashobora no kurushinga mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.
Ronaldo na Rodriguez bakoreye iki kirori muri Hoteli yakabaye yari ifunze kubera Covid-19 iherereye ku birometero birenga 100 uvuye I Turin.Aba bombi barenze imijyi ya Piedmont na Valle D'Aosta.
Aba bombi bamaze iminsi 2 muri iyi hoteli yitwa Val Veny ndetse aha niho uyu Rodriguez yizihirije isabukuru ishize gusa ntabwo yari kumwe na Ronaldo icyo gihe.
Abayobozi bo mu Butaliyani bari gukora iperereza kuri uku gusohoka kwa Cristiano na Rodriguez ndetse nibaramuka bafashwe bazacibwa amayero 400 angana n'amafaranga uyu mukinnyi akorera mu minota kuko buri mwaka ahembwa miliyoni 26 z'amapawundi.
Itegeko ryo mu Butaliyani ryagonze Ronaldo rigira riti 'Ingendo zambukira uduce mu Butaliyani zirabujijwe kugeza kuwa 15 Gashyantare keretse abafite impamvu z'akazi,ubuzima n'izindi mpamvu zihutirwa.'
Kuri uyu munsi w'isabukuru, Rodriguez kuri Instagram ye ati 'Ishimwe ritagira iherezo.kubera urukundo rwinshi nabonye uyu munsi.
Kandi buri gihe⦠unyifuriza ibyiza,umpa umwanya,kuri byinshi n'ubutumwa bw'urukundo umpa.Ndi umunyamahirwe.'
Ronaldo we yashyize hanze ifoto bari kumwe arangije yandikaho ati 'Ishimwe ku rukundo rw'ubuzima bwanjye.'
Ronaldo uri kwitegura umukino wa Sampdoria kuwa Gatandatu muri Serie A,amaze gutsinda ibitego 20 mu mikino yose uyu mwaka gusa mumikino 5 ishize yatsinze 2 gusa.





Ronaldo yishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugira ngo akorere umukunzi we isabukuru y'amavuko -
Perezida Kagame yasabye ibihugu bya Afurika gushyigikira ingamba z'iterambere za NEPAD – #rwanda #RwOT
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane, mu Nama y'uru Rwego yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, aho yari igamije kwizihiza isabukuru y'imyaka 20 NEPAD imaze ishinzwe, kuko yashyizweho bwa mbere mu mwaka wa 2001.
Perezida Kagame, usanzwe anayoboye uru Rwego muri manda y'imyaka ibiri, yavuze ko uruhare rwa NEPAD mu iterambere rya Afurika rudashidikanywaho, dore ko uru Rwego rwashinzwe rufite intego yo kurandura ubukene no gufasha Umugabane wa Afurika kugira uruhare mu mikorere y'ubukungu bw'Isi, kandi byose bikanyura mu miyoborere myiza.
Kagame yavuze ko NEPAD yakomeje kugira intego yo guteza imbere Umugabane wa Afurika, ati “indangagaciro za NEPAD zigize amavugurura twabonye akorwa mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu myaka ishize, kandi yatanze umusaruro mwiza”.
Mu mwaka wa 2018, inshingano za NEPAD zarahindutse, ihabwa inshingano nshya zo kuba umuyoboro uzafasha Umugabane wa Afurika kugera ku ntego z'iterambere zizagerwaho n'uyu Mugabane mu mwaka wa 2063.
Perezida Kagame yavuze ko imiterere n'imokorere bya NEPAD biyiha ubushobozi bwo gufasha uyu Mugabane kugera ku ntego zawo.
Yagize ati “ntabwo ari impanuka kuba NEPAD yarabaye Urwego rw'Iterambere ry'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Ibikorwa bya NEPAD bituma iba urwego rukwiriye rwafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry'intego z'iterambere za 2063 z'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe”.
Kagame kandi yavuze ko kugira ngo uru rwego rugere ku ntego zarwo, bikwiriye ko ibihugu bya Afurika birushyigikira, ati “ndashimira abafatanyabikorwa bafashije NEPAD mu myaka 20 ishize, baba bari muri Afurika no hanze yayo. Ndahamagarira ibihugu binyamuryango by'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gukomeza gushyigikira ubufatanye butandukanye NEPAD yakoze”.
Perezida Kagame yavuze ko bimwe mu byihutirwa bigomba gushyirwa mu bikorwa, harimo gushyigikira amasezerano y'Isoko rusange rya Afurika riherutse gutangizwa mu minsi ishize.
Yagize ati “gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje nk'ibihugu binyamuryango
[by'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe] si inshingano zacu gusa, ni ibikorwa bikwiriye”.Kagame kandi yanashimiye Dr. Ibrahim Mayaki wayoboye NEPAD mu gihe cy'imyaka irenga 10, avuga ko yayiboranye ubwitange budasanzwe.
NEPAD ni urwego rwavutse mu myaka wa 2001, rufite intego yo gufasha Umugabane wa Afurika guhangana n'ubukene ndetse no guteza imbere imiyoborere myiza kuri uyu Mugabane. Kuri ubu, uru rwego rufite inshingano ikomeye yo kuyobora gahunda z'iterambere z'umugabane wa Afurika, zigomba kuzaba zaragezweho mu mwaka wa 2063.
Perezida Kagame yasabye ibihugu bya Afurika gushyigikira NEPAD -
RIB yaburiye abagifite ingeso zo gusambanya abana – #rwanda #RwOT
Ikibazo cy'abana basambanywa ni ikibazo gihangayikishije umuryango nyarwanda muri rusange, na cyane ko imibare y'abana bagirwaho ingaruka n'iki kibazo ikomeje kwiyongera. RIB ivuga ko kuva muri Nyakanga 2018 kugera muri Kamena 2019, yakiriye, ikanagenza ibyaha 3 446 bifitanye isano no gusambanya abana.
Ni mu gihe kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Kamena 2020, iyi mibare yiyongereye, kuko uru Rwego rwakiriye, rukanagenza ibyaha by'abana basambanyijwe bigera ku 4 054.
RIB ivuga ko ubwiyongere bw'iyi mibare bushingiye ku buryo abaturage batangiye gusobanukirwa imiterere y'ibyaha byo guhohotera abana, ku buryo iyo babimenye, bihutira kubigeza ku nzego bireba bigatangira gukurikiranwa hakiri kare. Indi mpamvu ni uko inzego zirimo iza RIB n'izindi zishinzwe guhangana n'ibi byaha zegerejwe abaturage, ku buryo n'ugize ikibazo ahita abona ubufasha hafi ye.
Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yabwiye IGIHE ko abana bakunze gusambanywa bari mu cyiciro cy'imyaka iri hagati ya 14 na 17.
Yahishuye ko kimwe mu bitiza umurindi iki kibazo harimo n'abantu bahishira abasambanya abana, avuga ko abo bantu na bo bagiye gukurikiranwa by'umwihariko.
Ati 'Turarwanya abantu bose bagihishira icyo cyaha, ari ababyeyi bagihishira bafite ibyo bashingiyeho, ari abayobozi bo mu mudugudu, abayobozi b'inzego z'ibanze ndetse n'abaturage muri rusange.'
Abana b'abahungu na bo barasambanywa
Bitandukanye n'ibyo abantu benshi bibwira, Dr. Murangirwa yasobanuye ko abana basambanywa atari abakobwa gusa, kuko n'abana b'abahungu bashobora gusambanywa.
Yagize ati 'Ntabwo twagombye kumva ko abana b'abakobwa ari bo basambanywa gusa kuko n'abahungu kimwe n'abakobwa barasambanywa.”
Yasobanuye ko 'Hari igihe usanga abana b'abahungu basambanywa n'abahungu bagenzi babo cyangwa abakobwa bakuru bakabasambanya'.
Murangira yavuze ko kugira ngo iki cyaha kiranduke burundu bisaba ko buri Munyarwanda wese agiramo uruhare mu kurandura iki cyaha, ndetse anaburira abakora iki cyaha bakibwira ko bizarangirira aho, ati “abo bantu basambanya abana bakumva bitazamenyekana barye bari menge'.
Ubusanzwe icyaha cyo gusambanya umwana gita agaciro mu gihe cy'imyaka 10, gusa RIB ivuga ko iki cyaha cyagakwiye kujya mu byaha bidasaza.
Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa n'ingingo ya 133, aho ivuga ko ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y'imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Iyo kandi byakurikiwe no kubana nk'umugabo n'umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y'abana bafite imyaka 14 nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa.
Twese tube maso duhagurukire kurwanya abasambanya abana (Pedophile). Tanga amakuru kuri iki cyaha uhamagara umurongo wa RIB utishyurwa 116.@Rwanda_Child @RwandaGender pic.twitter.com/XjowiELsX1
â” Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) January 25, 2021
RIB ivuga ko itazihanganira abahohotera abana n’abahishiraSource : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yaburiye-abagifite-ingeso-zo-gusambanya-abana
-
Kigali: Mu masaha 24 hafashwe imodoka zirenga 100 n'abantu 170 barenze kuri Guma mu rugo – #rwanda #RwOT
Izi modoka ngo zafashwe zitwawe n'abantu badafite ibyangombwa bitangwa na Polisi y'igihugu byemerera umuntu gusohoka muri ibi bihe bya Guma mu rugo.
Mu kiganiro Umuvugizi wungirije wa Polisi y'u Rwanda, CSP Africa Sendahangarwa Apollo yagiranye na RBA yavuze ko muri rusange amabwiriza ya Guma mu rugo ari kubahirizwa neza mu Mujyi wa Kigali ngo n'ubwo hatabura abayarengaho.
Ati “Kuva aho twatangiriye gahunda ya Guma mu rugo kuva tariki ya 19 Mutarama bimaze kumenyerwa serivisi z'ingenzi zafunguwe zikomeje gukora neza urebye birimo birajya ku murongo cyangwa byamaze no kujya ku murongo ariko nubwo bijya ku murongo bwose ntabwo bivuze ko abantu badakomeje kwica amabwiriza. “
CSP Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko kimwe mu bikorwa byahonyoye amabwiriza ya Guma mu rugo biherutse kugaragara harimo n'icyakozwe n'abakunzi b'Amavubi basohotse mu ngo zabo bakirara mu muhanda bishimira intsinzi yayo.
Uretse aba CSP Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko mu masaha 24 bafashe abantu 170 bavuye mu rugo nta ruhushya rubibemerera bafite.
Ati “Usibye n'ibyo gufana ariko n'ubusanzwe hari abakomeje kuyarengaho nko mu masaha 24 ashize hari imodoka zirenga 100 zabonetse abantu bazitwaye badafite impushya, hari abantu 170 nabo babonetse badafite impushya turakomeza rero gukangurira abantu kubahiriza gahunda ya Guma mu rugo neza.”
Icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali muri Guma mu rugo cyafashwe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Mutarama 2021 iyobowe na Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame. Iki cyemezo cyaturutse ahanini ku mubare w'abandura icyorezo cya COVID-19 wari ukomeje kwiyongera ubutitsa muri uyu mujyi.
CSP Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko muri rusange mu Mujyi wa Kigali amabwiriza ya Guma mu rugo ari kubahirizwa neza -
Minisitiri Munyangaju yakebuye abitwaza Amavubi bakishora mu bishobora gutuma bandura Covid-19 – #rwanda #RwOT
Kuba Abanyarwanda bashobora gutwarwa n'intsinzi y'Amavubi bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 byagaragaye ku wa 26 Mutarama ubwo yatsindaga Togo ibitego 3-2, maze abakunzi bayo bakirara mu mihanda kandi bitemewe.
Uretse gusohoka bitemewe, abakunzi b'Amavubi bagaragaye kandi barenze ku yandi mabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo kwambara agapfukamunwa neza no guhana intera.
Mu kiganiro Minisitiri Munyangaju Aurore Mimosa yagiranye na RBA kuri uyu wa 28 Mutarama, yavuze ko abakunzi b'umupira bakunze kurangwa n'amarangamutima iyo ikipe yabo itsinze ko ariko bitari bikwiye ko bigera ku rwego rwo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Ati 'Mu busanzwe Abanyarwanda cyangwa umuntu wese ukunda umupira w'amaguru nk'uko byagaragaye bagira imbamutima, bagira uburyo bishima iyo ikipe yabo yatsinze, aha turi kuvuga uko Amavubi yatsinze abantu benshi rero barishimye ariko noneho barenga no ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.
'Nka Minisiteri ako kanya tukimara kubona ko Abanyarwanda bari hanze, basohotse bari kwica amabwiriza icya mbere twakoze ni ukubabwira no kubereka ko koko tutabishyigikiye atari ngombwa ko abantu bishima ngo basohoke mu ngo zabo bajye hanze kutubahiriza amabwiriza ya COVID-19.'
Minisitiri Munyangaju yakomeje avuga ko umukunzi wa siporo wa nyawe arangwa no kugira ikinyabupfura no kubaha amabwiriza ya Leta.
Munyangaju yavuze ko Amavubi agifite urugendo rurerure imbere kandi ko ashobora kurwitwaramo neza, asaba abakunzi bayo kutazongera kurangwa n'imyitwarire yabaranze ubwo yatsindaga uyu mukino uheruka.
Ati 'Amavubi aracyafite urugendo, agiye muri kimwe cya kane biranashoboka ko dushobora kugera ku mukino wa nyuma wenda tukazanatahana n'iki gikombe ariko se noneho uko twitwaye niko dushaka gukomeza kwitwara kugeza ku munsi wa nyuma? Abenshi barasohotse mwarabibonye, mwabonye amashusho uko babaga banambaye, bakibagirwa no kwambara kubera amarangamutima yabo [â¦] Usohotse hanze ariko wibagiwe ko ushobora gutahana icyorezo.'
Minisitiri Munyangaje yasabye Abanyarwanda kwitwararika ku buryo intsinzi y'Amavubi itababera icyuho cyo kwandura COVID-19.
Ati 'Niyo mpamvu twavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo kongera kwinenga no kwibutsa Abanyarwanda ko turi mu bihe bidasanzwe, turi mu bihe by'icyorezo niba tugiye muri kimwe cya kabiri ntabwo ari umwanya wo kugira ngo tujye gukwirakwiza iki cyorezo.'
'Tubigiremo uruhare, tubishyiremo imbaraga nyinshi nk'abakunzi ba siporo twubahe amabwiriza badushyiriraho gutsinda kw'Amavubi ntibibe icyuho cy'uko dukwirakwiza COVID-19 cyangwa se bibe icyuho cyo kutubahiriza amabwiriza.'
Yavuze ko byaba bibabaje mu gihe Abakinnyi b'Amavubi bakwitwara neza ariko bazataha bagasanya umwe mu bagize imuryango yabo n'inshuti yaranduye iki cyorezo biturutse ku kwitwara neza kwabo.
Ikipe y'Igihugu Amavubi niyo yonyine yo mu karere yabashije kugera muri kimwe cya kane mu mikino Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020). Ku Cyumweru biteganyijwe ko izahura n'iya Guinea.
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yasabye Abanyarwanda kutirara ngo Amavubi ababere intandaro yo kwandura COVID-19