Category: Uncategorized

  • MTN Rwanda yatanze miliyoni 50 Frw azifashishwa mu kwita ku ndembe za COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Ku wa 27 Mutarama 2021, ni bwo MTN Group yatanze iyi nkunga biturutse ku bufatanye isanzwe igirana na Leta ndetse n'abikorera.

    Iyi nkunga izafasha kubona inkingo za COVID-19 zigera kuri miliyoni zirindwi, zizahabwa abakora mu nzego z'ubuzima ku Mugabane wa Afurika, bikazanagira uruhare mu gukingira abakozi b'Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara z'ibyorezo (Africa CDC).

    Perezida akaba n'Umuyobozi Mukuru wa MTN, Ralph Mupita, yavuze ko ingaruka za COVID-19 zabaye mbi cyane ari nayo mpamvu hakenewe ubufatanye mu kuzahura ubukungu.

    Yagize ati 'Ubufatanye bwa leta n'abikorera burakenewe niba dushaka gutsinda icyorezo no kugarura amahame mbonezamubano n'ubukungu ku mugabane wacu no mu baturage bacu.'

    Iyi gahunda yo gufasha ibibugu binyamuryango bya Afurika Yunze Ubumwe izagera no ku Rwanda.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yashimiye intambwe ya MTN yo gushyigikira gahunda ya AU yo gukingira COVID-19.

    Yakomeje agira ati 'Igihe cy'ubufatanye bwa Leta n'abikorera kirageze. Nizera ko ibi bizatuma ubufatanye burushaho gutera imbere mu bandi bikorera bo muri Afurika kandi bigatuma inkingo zirushaho kugera ku mugabane wose.''

    MTN Rwanda nayo ikomeje gufasha mu buryo butandukanye abagizweho ingaruka n'icyorezo cya COVID-19, ndetse yakomeje gutanga umusanzu mu guhashya iki cyorezo.

    Mu gihe hagitegerejwe urukingo, MTN Rwanda yatanze miliyoni 50 Frw zo gufasha mu guhangana n'iki cyorezo.

    Iyi nkunga ya MTN Rwanda yashyikirijwe Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, RBC, aho biteganyijwe ko izafasha mu kugura udukoresho twifashishwa mu kugenzura ingano y'umwuka ku murwayi w'indembe ya Coronavirus.

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng'ambi, yavuze ko bishimiye uruhare MTN Group mu rugamba rwo guhangana na COVID-19.

    Yagize ati 'MTN Rwanda nayo mu mwaka ushize yatanze umusanzu wayo imbere mu gihugu mu rugamba rwo guhangana na COVID-19, ariko tuzirikana ko urugamba rutararangira.'

    Yakomeje agira ati 'Dukomeje kureba uburyo twafasha abaturage mu gihe turi kunyurana muri ibi bihe bikomeye. Mu gihe ingamba z'ubwirinzi zikomeje kubahirizwa, dutekereza ko ari ingenzi kuri twe kugira uruhare mu kongera umubare w'ibyuma byongera umwuka mu gihe tugitegereje urukingo.'

    Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko inkunga yatanzwe ari ingenzi mu rugamba rwo kongera ubushobozi mu bigo byita ku ndembe.

    Ati 'Twishimiye inkunga ya MTN Rwanda izunganira imbaraga dukomeje gushyira mu kurwanya COVID-19.'

    Guverinoma y'u Rwanda ifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 500 ba Coronavirus barembye cyane.

    Umuntu avugwa ko ari indembe iyo afite ikibazo cyo guhumeka ku buryo amaraso adatembera neza mu mubiri. Anagira umuriro no gucika intege cyane, kuribwa mu ngingo n'ibindi birimo gukorora.

    Kwita ku ndembe za COVID-19 bisaba ubushobozi buhambaye kuko hari abarwayi bakenera litiro icumi z'umwuka ku munota kugira ngo babashe guhumeka.

    Sosiyete y'Itumanaho ya MTN Group imaze igihe itanga umusanzu wayo mu rugamba rwo guhangana na COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-rwanda-yatanze-miliyoni-50-frw-azifashishwa-mu-kwita-ku-ndembe-za-covid-19

  • Uburyo guhuza ubutaka byafashije abahinzi b'i Kayonza kwihaza ku musaruro – #rwanda #RwOT

    Guhuza ubutaka ni kimwe mu byo leta ishishikariza abaturage gukora ngo kuko bifasha abahinzi kwiteza imbere, kuko abishyize hamwe bashakirwa amasoko, bakagezwaho inyongeramusaruro n'imbuto mu buryo bworoshye.

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza baganiriye na IGIHE bagaragaje uburyo batariteza imbere bahingaga uko bishakiye bakanagira umusaruro muke ugereranyije na nyuma yo gutangira guhuza ubutaka.

    Mukagatesi Vestine utuye mu Mudugudu wa Nyabombe mu Kagari ka Juru yavuze ko mbere yahingaga uko yishakiye, ntiyakoreshaga inyongeramusaruro ariko amaze kwisunga abandi yatangiye kubona inyungu.

    Ati 'Ubu guhuza ubutaka bituma umuntu ahingira ku gihe, tugahinga imbuto imwe y'indobanure baduha. Urugero nkanjye nahingaga ibyo niboneye nkahinga nta ntego mfite ariko aho natangiriye guhuza ubutaka n'abandi nsigaye mpinga ngamije kwihaza, nkanasagurira amasoko.'

    Yakomeje avuga ko mbere yezaga umufuka umwe bitewe n'uburyo umurima yawuvangavangagamo ibihingwa byinshi bikarangira byose biteze neza.

    Ati 'Ubu mpinga igihingwa kimwe, nka mbere nezaga umufuka w'ibigori none ubu ngeze ku mifuka icumi bitewe nuko nkoresha ifumbire n'imbuto z'indobanure. Aho ntangiriye guhinga ku butaka buhuje baraduhuguye ku buryo dusigaye tujya guhinga dufite intego.'

    Uwabeza Clémence we yagize ati 'Icyiza cyo guhuza ubutaka mukorera hamwe nk'abahinzi nta n'umwe ugira umurima urara, ni yo umusaruro ubonetse mugurishiriza hamwe ku buryo nta n'umwe ujya gushakisha amasoko wenyine.'

    Yakomeje avuga ko mbere yahingaga mu kajagari ku giti cye agapfa gutera buri bigori byose abonye ariko ngo aho amariye gutangira guhinga afatanyije n'abandi umusaruro warabonetse cyane.

    Ati 'Mbere narahingaga umusaruro mbonye nkagira ngo ni uwo, hegitari nayezagaho nka toni ebyiri cyangwa eshatu nkumva ni umusaruro mwinshi. Aho ngiriye muri koperative nkahingana n'abandi nkahabwa amahugurwa nabonye ko hegitari nshobora kwezaho toni eshanu kugera ku munani. Ubu niteze kweza toni eshanu ariko ubutaha nzanazirenza kuko namenye ibanga.'

    Uwabeza yasabye Abanyarwanda bagifite imyumvire yo guhinga bonyine badahuje ubutaka n'abandi kubireka bakisungana ngo kuko ni ho hari inyungu nyinshi.

    Ati 'Inama nabagira ni uko guhuza ubutaka bituma abantu bahuza imbaraga n'ibitekerezo bagatera imbere mu buryo bworoshye, umusaruro wabo uriyongera cyane kuko hari ubwo mu itsinda usangamo abazi ibanga ryo guhinga ukabigiraho.'

    Umuyobozi wa Koperative Twiteze imbere Nyabombe iherereye mu Murenge wa Gahini, Nsengimana Jean Bosco, yavuze ko bishyize hamwe ari abahinzi 63 bahuza ubutaka bagamije guhingira hamwe no gushakira isoko hamwe.

    Yavuze ko kuva batangira kwishyira hamwe bakanahuza ubutaka, abaturage babyungukiyemo cyane kuko babona inyongeramusaruro byoroshye kabone nubwo umuturage yaba adafite amafaranga.

    Ati 'Ikindi imbuto bayibonera igihe kimwe mu gihe mbere buri wese yiguriraga imbuto ukwe ugasanga bamwe bejeje mbere abandi batareza none ubu baterera rimwe, byanera tugashakira isoko rimwe.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yavuze ko guhuza ubutaka ku baturage bifasha leta kubashakira amasoko mu buryo bworoshye.

    Ati 'Iyo bahingiye hamwe bahuje ubutaka bidufasha kurwanya abamamyi bagura imyaka ikiri mu murima ku giciro gito, ikindi bidufasha kubashakira amasoko mu buryo bworoshye.'

    Gitifu Rukeribuga yavuze ko muri uyu Murenge abaturage benshi bamaze gusobanukirwa ibyiza byo guhinga ku butaka buhuje aho hegitari zisaga 400 mu bice bitandukanye zihingwaho ku butaka buhuje.

    Abahinzi b'i Kayonza banyuzwe n'icyemezo cyo guhuza ubutaka cyabafashije kwihaza ku musaruro. Ibi ni ibigori by’abahuje ubutaka mu Murenge wa Gahini

    Nsengimana Jean Bosco uyobora Koperative Twiteze imbere avuga ko kuri ubu inyungu yo guhuza ubutaka batangiye kuyibona

    Uwabeza Clémence yavuze ko agihinga wenyine ataramenya ibanga riri mu guhuza ubutaka yezaga toni ebyiri kuri hegitari none ubu yiteze kubona toni ziri hejuru y’eshanu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-guhuza-ubutaka-byafashije-abahinzi-b-i-kayonza-kwihaza-ku-musaruro

  • Abayahudi bishwe na Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizibagirana- Minisitiri Busingye – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa 27 Mutarama 2021 ubwo yitabiraga umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust) yabaye mu 1939-1945, ikozwe na Adolf Hitler afatanyije n'abambari be bo mu Ishyaka ry'Aba-Nazi.

    Ni umuhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

    Minisitiri Busingye yavuze ko Jenoside yakorewe Abayahudi n'iyakorewe Abatutsi zifite umwihariko.

    Yakomeje ati 'Mu 1994 u Rwanda rwari mu kaga ka Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu munsi nk'uko twibuka, turasangira amateka amwe y'ibyago twagize. Imbaga y'Abayahudi bishwe ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizigera byibagirana mu ntekerezo z'ikiremwamuntu.”

    Yavuze ko yaba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n'iy'Abayahudi zifite umwihariko bidashingiye ku buremere bwa Jenoside ahubwo bishingiye ku mateka y'ibihugu.

    Ati 'Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust) yabaye mu 1939 kugeza 1945, byanatumye Isi yemeza ko Jenoside itazongera ukundi. Nyuma yaho gato Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye kandi nabwo byari bimaze kwemezwa ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.'

    'Icyo nshaka kuvuga ni uko twakosora uko gutsindwa kwabaye maze tugakora ikigomba gukorwa koko.'

    Minisitiri Busingye yavuze ko u Rwanda na Israel bihuje amateka kuko uburyo Jenoside zabyibasiye zateguwe ari bumwe, aho abayiteguraga bagenderaga ku moko, gutesha agaciro umuntu, ivangura n'ibindi.

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yavuze ko kuba igihugu cye na Ambasade y'u Budage byarafatanyije gutegura gahunda yo kwibuka ari urugero rwiza rw'ibyagerwaho abantu baramutse biyunze kandi bagafatanya.

    Ati 'Iyi gahunda yo kwibuka yateguwe na Ambasade ya Israel n'iy'u Budage mu Rwanda, ni urugero rwiza rw'ibyo twageraho duhisemo ubuzima.'

    Dr Ron Adam yavuze ko kwibuka biri mu nshingano zigamije guha agaciro abazize Jenoside kandi haharanirwa ko itazongera ukundi.

    Ati 'Ni inshingano zacu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abayahudi kandi duharanira ko ibi byabaye bitazongera ukundi.'

    Dr Ron Adam yasabye abantu kongera gutekereza ku mateka azatuma bubaka ahazaza harangwamo amahoro, ukuri, ubumwe n'ubwiyunge ndetse no kurushaho gukorera hamwe.

    Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda na we witabiriye uyu muhango yavuze ko bibabaje kubona umuntu atotezwa akanicwa azize uko yavutse ndetse yibukije abantu ko baremwe mu ishusho imwe y'Imana bityo ko bakwiye kubaho nk'abavandimwe.

    Ati 'Birababaje kubona umuntu atoteza akanica mugenzi we amuziza aho akomoka, nta muntu n'umwe wagize uruhare mu kugena igihugu avukiramo, uruhu byose bitangwa n'Imana, Umuremyi wacu.'

    Yavuze ko kwibuka Jenoside y'Abayahudi byongera gutanga umukoro wo kongera kwiyunga n'Imana, umuryango mugari ndetse no kongera kwiyunga n'amateka.

    Ati 'Kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi biraduha umukoro wo kwiyunga n'Imana, kwiyunga n'umuryango mugari no kongera kwiyunga n'amateka yacu. Icya kabiri ni uko tugomba gushyira imbaraga mu kwigisha urubyiruko.'

    Jenoside yakorewe Abayahudi yatangiye mu 1939 irangira mu 1945, yahitanye abagera kuri miliyoni esheshatu.

    Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta y'u Rwanda, Busingye Johnston, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abayahudi zitazibagirana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayahudi-bishwe-na-jenoside-yakorewe-abatutsi-ntibizibagirana-minisitiri

  • Abayahudi bishwe na Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizibagirana- Minisitiri Busingye – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa 27 Mutarama 2021 ubwo yitabiraga umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust) yabaye mu 1939-1945, ikozwe na Adolf Hitler afatanyije n’abambari be bo mu Ishyaka ry’Aba-Nazi.

    Ni umuhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Minisitiri Busingye yavuze ko Jenoside yakorewe Abayahudi n’iyakorewe Abatutsi zifite umwihariko.

    Yakomeje ati “Mu 1994 u Rwanda rwari mu kaga ka Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu munsi nk’uko twibuka, turasangira amateka amwe y’ibyago twagize. Imbaga y’Abayahudi bishwe ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizigera byibagirana mu ntekerezo z’ikiremwamuntu.”

    Yavuze ko yaba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’iy’Abayahudi zifite umwihariko bidashingiye ku buremere bwa Jenoside ahubwo bishingiye ku mateka y’ibihugu.

    Ati “Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust) yabaye mu 1939 kugeza 1945, byanatumye Isi yemeza ko Jenoside itazongera ukundi. Nyuma yaho gato Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye kandi nabwo byari bimaze kwemezwa ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”

    “Icyo nshaka kuvuga ni uko twakosora uko gutsindwa kwabaye maze tugakora ikigomba gukorwa koko.”

    Minisitiri Busingye yavuze ko u Rwanda na Israel bihuje amateka kuko uburyo Jenoside zabyibasiye zateguwe ari bumwe, aho abayiteguraga bagenderaga ku moko, gutesha agaciro umuntu, ivangura n’ibindi.

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam, yavuze ko kuba igihugu cye na Ambasade y’u Budage byarafatanyije gutegura gahunda yo kwibuka ari urugero rwiza rw’ibyagerwaho abantu baramutse biyunze kandi bagafatanya.

    Ati “Iyi gahunda yo kwibuka yateguwe na Ambasade ya Israel n’iy’u Budage mu Rwanda, ni urugero rwiza rw’ibyo twageraho duhisemo ubuzima.”

    Dr Ron Adam yavuze ko kwibuka biri mu nshingano zigamije guha agaciro abazize Jenoside kandi haharanirwa ko itazongera ukundi.

    Ati “Ni inshingano zacu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abayahudi kandi duharanira ko ibi byabaye bitazongera ukundi.”

    Dr Ron Adam yasabye abantu kongera gutekereza ku mateka azatuma bubaka ahazaza harangwamo amahoro, ukuri, ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kurushaho gukorera hamwe.

    Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda na we witabiriye uyu muhango yavuze ko bibabaje kubona umuntu atotezwa akanicwa azize uko yavutse ndetse yibukije abantu ko baremwe mu ishusho imwe y’Imana bityo ko bakwiye kubaho nk’abavandimwe.

    Ati “Birababaje kubona umuntu atoteza akanica mugenzi we amuziza aho akomoka, nta muntu n’umwe wagize uruhare mu kugena igihugu avukiramo, uruhu byose bitangwa n’Imana, Umuremyi wacu.”

    Yavuze ko kwibuka Jenoside y’Abayahudi byongera gutanga umukoro wo kongera kwiyunga n’Imana, umuryango mugari ndetse no kongera kwiyunga n’amateka.

    Ati “Kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi biraduha umukoro wo kwiyunga n’Imana, kwiyunga n’umuryango mugari no kongera kwiyunga n’amateka yacu. Icya kabiri ni uko tugomba gushyira imbaraga mu kwigisha urubyiruko.”

    Jenoside yakorewe Abayahudi yatangiye mu 1939 irangira mu 1945, yahitanye abagera kuri miliyoni esheshatu.

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Busingye Johnston, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abayahudi zitazibagirana

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayahudi-bishwe-na-jenoside-yakorewe-abatutsi-ntibizibagirana-minisitiri

  • Uburyo guhuza ubutaka byafashije abahinzi b’i Kayonza kwihaza ku musaruro – #rwanda #RwOT

    Guhuza ubutaka ni kimwe mu byo leta ishishikariza abaturage gukora ngo kuko bifasha abahinzi kwiteza imbere, kuko abishyize hamwe bashakirwa amasoko, bakagezwaho inyongeramusaruro n’imbuto mu buryo bworoshye.

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza baganiriye na IGIHE bagaragaje uburyo batariteza imbere bahingaga uko bishakiye bakanagira umusaruro muke ugereranyije na nyuma yo gutangira guhuza ubutaka.

    Mukagatesi Vestine utuye mu Mudugudu wa Nyabombe mu Kagari ka Juru yavuze ko mbere yahingaga uko yishakiye, ntiyakoreshaga inyongeramusaruro ariko amaze kwisunga abandi yatangiye kubona inyungu.

    Ati “Ubu guhuza ubutaka bituma umuntu ahingira ku gihe, tugahinga imbuto imwe y’indobanure baduha. Urugero nkanjye nahingaga ibyo niboneye nkahinga nta ntego mfite ariko aho natangiriye guhuza ubutaka n’abandi nsigaye mpinga ngamije kwihaza, nkanasagurira amasoko.”

    Yakomeje avuga ko mbere yezaga umufuka umwe bitewe n’uburyo umurima yawuvangavangagamo ibihingwa byinshi bikarangira byose biteze neza.

    Ati “Ubu mpinga igihingwa kimwe, nka mbere nezaga umufuka w’ibigori none ubu ngeze ku mifuka icumi bitewe nuko nkoresha ifumbire n’imbuto z’indobanure. Aho ntangiriye guhinga ku butaka buhuje baraduhuguye ku buryo dusigaye tujya guhinga dufite intego.”

    Uwabeza Clémence we yagize ati “Icyiza cyo guhuza ubutaka mukorera hamwe nk’abahinzi nta n’umwe ugira umurima urara, ni yo umusaruro ubonetse mugurishiriza hamwe ku buryo nta n’umwe ujya gushakisha amasoko wenyine.”

    Yakomeje avuga ko mbere yahingaga mu kajagari ku giti cye agapfa gutera buri bigori byose abonye ariko ngo aho amariye gutangira guhinga afatanyije n’abandi umusaruro warabonetse cyane.

    Ati “Mbere narahingaga umusaruro mbonye nkagira ngo ni uwo, hegitari nayezagaho nka toni ebyiri cyangwa eshatu nkumva ni umusaruro mwinshi. Aho ngiriye muri koperative nkahingana n’abandi nkahabwa amahugurwa nabonye ko hegitari nshobora kwezaho toni eshanu kugera ku munani. Ubu niteze kweza toni eshanu ariko ubutaha nzanazirenza kuko namenye ibanga.”

    Uwabeza yasabye Abanyarwanda bagifite imyumvire yo guhinga bonyine badahuje ubutaka n’abandi kubireka bakisungana ngo kuko ni ho hari inyungu nyinshi.

    Ati “Inama nabagira ni uko guhuza ubutaka bituma abantu bahuza imbaraga n’ibitekerezo bagatera imbere mu buryo bworoshye, umusaruro wabo uriyongera cyane kuko hari ubwo mu itsinda usangamo abazi ibanga ryo guhinga ukabigiraho.”

    Umuyobozi wa Koperative Twiteze imbere Nyabombe iherereye mu Murenge wa Gahini, Nsengimana Jean Bosco, yavuze ko bishyize hamwe ari abahinzi 63 bahuza ubutaka bagamije guhingira hamwe no gushakira isoko hamwe.

    Yavuze ko kuva batangira kwishyira hamwe bakanahuza ubutaka, abaturage babyungukiyemo cyane kuko babona inyongeramusaruro byoroshye kabone nubwo umuturage yaba adafite amafaranga.

    Ati “Ikindi imbuto bayibonera igihe kimwe mu gihe mbere buri wese yiguriraga imbuto ukwe ugasanga bamwe bejeje mbere abandi batareza none ubu baterera rimwe, byanera tugashakira isoko rimwe.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yavuze ko guhuza ubutaka ku baturage bifasha leta kubashakira amasoko mu buryo bworoshye.

    Ati “Iyo bahingiye hamwe bahuje ubutaka bidufasha kurwanya abamamyi bagura imyaka ikiri mu murima ku giciro gito, ikindi bidufasha kubashakira amasoko mu buryo bworoshye.”

    Gitifu Rukeribuga yavuze ko muri uyu Murenge abaturage benshi bamaze gusobanukirwa ibyiza byo guhinga ku butaka buhuje aho hegitari zisaga 400 mu bice bitandukanye zihingwaho ku butaka buhuje.

    Abahinzi b’i Kayonza banyuzwe n’icyemezo cyo guhuza ubutaka cyabafashije kwihaza ku musaruro. Ibi ni ibigori by’abahuje ubutaka mu Murenge wa Gahini

    Nsengimana Jean Bosco uyobora Koperative Twiteze imbere avuga ko kuri ubu inyungu yo guhuza ubutaka batangiye kuyibona

    Uwabeza Clémence yavuze ko agihinga wenyine ataramenya ibanga riri mu guhuza ubutaka yezaga toni ebyiri kuri hegitari none ubu yiteze kubona toni ziri hejuru y’eshanu

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-guhuza-ubutaka-byafashije-abahinzi-b-i-kayonza-kwihaza-ku-musaruro

  • MTN Rwanda yatanze miliyoni 50 Frw azifashishwa mu kwita ku ndembe za COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Ku wa 27 Mutarama 2021, ni bwo MTN Group yatanze iyi nkunga biturutse ku bufatanye isanzwe igirana na Leta ndetse n’abikorera.

    Iyi nkunga izafasha kubona inkingo za COVID-19 zigera kuri miliyoni zirindwi, zizahabwa abakora mu nzego z’ubuzima ku Mugabane wa Afurika, bikazanagira uruhare mu gukingira abakozi b’Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara z’ibyorezo (Africa CDC).

    Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa MTN, Ralph Mupita, yavuze ko ingaruka za COVID-19 zabaye mbi cyane ari nayo mpamvu hakenewe ubufatanye mu kuzahura ubukungu.

    Yagize ati “Ubufatanye bwa leta n’abikorera burakenewe niba dushaka gutsinda icyorezo no kugarura amahame mbonezamubano n’ubukungu ku mugabane wacu no mu baturage bacu.”

    Iyi gahunda yo gufasha ibibugu binyamuryango bya Afurika Yunze Ubumwe izagera no ku Rwanda.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yashimiye intambwe ya MTN yo gushyigikira gahunda ya AU yo gukingira COVID-19.

    Yakomeje agira ati “Igihe cy’ubufatanye bwa Leta n’abikorera kirageze. Nizera ko ibi bizatuma ubufatanye burushaho gutera imbere mu bandi bikorera bo muri Afurika kandi bigatuma inkingo zirushaho kugera ku mugabane wose.’’

    MTN Rwanda nayo ikomeje gufasha mu buryo butandukanye abagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19, ndetse yakomeje gutanga umusanzu mu guhashya iki cyorezo.

    Mu gihe hagitegerejwe urukingo, MTN Rwanda yatanze miliyoni 50 Frw zo gufasha mu guhangana n’iki cyorezo.

    Iyi nkunga ya MTN Rwanda yashyikirijwe Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, aho biteganyijwe ko izafasha mu kugura udukoresho twifashishwa mu kugenzura ingano y’umwuka ku murwayi w’indembe ya Coronavirus.

    Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yavuze ko bishimiye uruhare MTN Group mu rugamba rwo guhangana na COVID-19.

    Yagize ati “MTN Rwanda nayo mu mwaka ushize yatanze umusanzu wayo imbere mu gihugu mu rugamba rwo guhangana na COVID-19, ariko tuzirikana ko urugamba rutararangira.”

    Yakomeje agira ati “Dukomeje kureba uburyo twafasha abaturage mu gihe turi kunyurana muri ibi bihe bikomeye. Mu gihe ingamba z’ubwirinzi zikomeje kubahirizwa, dutekereza ko ari ingenzi kuri twe kugira uruhare mu kongera umubare w’ibyuma byongera umwuka mu gihe tugitegereje urukingo.”

    Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko inkunga yatanzwe ari ingenzi mu rugamba rwo kongera ubushobozi mu bigo byita ku ndembe.

    Ati “Twishimiye inkunga ya MTN Rwanda izunganira imbaraga dukomeje gushyira mu kurwanya COVID-19.”

    Guverinoma y’u Rwanda ifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 500 ba Coronavirus barembye cyane.

    Umuntu avugwa ko ari indembe iyo afite ikibazo cyo guhumeka ku buryo amaraso adatembera neza mu mubiri. Anagira umuriro no gucika intege cyane, kuribwa mu ngingo n’ibindi birimo gukorora.

    Kwita ku ndembe za COVID-19 bisaba ubushobozi buhambaye kuko hari abarwayi bakenera litiro icumi z’umwuka ku munota kugira ngo babashe guhumeka.

    Sosiyete y’Itumanaho ya MTN Group imaze igihe itanga umusanzu wayo mu rugamba rwo guhangana na COVID-19

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-rwanda-yatanze-miliyoni-50-frw-azifashishwa-mu-kwita-ku-ndembe-za-covid-19

  • RRA yongereye igihe cyo kwishyura umusoro ku nyungu z'ubukode n'ipatante – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryasohowe n'iki kigo kuri uyu wa 28 Mutarama 2021, rivuga ko hashingiwe ku nsanganyamatsiko gifite igira iti 'Dushyigikire ubucuruzi twubake ubukungu buhamye,' RRA yashyizeho ingamba z'igihe gito zo mu rwego rw'ubuyobozi, kugira ngo ishyigikire ubucuruzi mu gihe igihugu gihanganye na COVID-19.

    Muri izo ngamba harimo kongerera igihe 'Quitus za 2020' z'abasora bose bari ku rutonde RRA yasohoye, zongerewe igihe cyo gukoreshwa kugeza ku wa 15 Gashyantare 2021.

    RRA kandi yavuze ko umunsi wa nyuma wo kwishyura umusoro ku nyungu z'ubukode n'ipatante na wo wongerewe kugeza ku wa 28 Gashyantare 2021. RRA yasabye abasora barebwa n'iyi misoro kwihutira gukora imenyekanisha hakiri kare, kugira ngo bazabashe kwishyura mbere y'iyo tariki yavuzwe.

    Hari kandi guhagarika by'agateganyo ibikorwa byo kugaruza imisoro, ubugenzuzi muri Gasutamo na serivisi zo guhinduranya ibinyabiziga.

    Riti 'Intambamira kuri konti z'abasora ndetse na za cyamunara, byahagaritswe by'igihe gito muri serivisi z'imisoro y'imbere mu gihugu no muri Gasutamo. Muri Gasutamo, ubugenzuzi bwose busaba ko abantu bahura bwarahagaritswe, icyakora ubukorerwa ku ikoranabuhanga bwo burakomeje.'

    Rikomeza kandi rivuga ko hashyizweho inyoroshyo muri serivisi za Gasutamo, nko 'Kugira nyambere no kwihutishwa gusohora muri Gasutamo ibikoresho by'ingenzi hagendewe ku ngaruka byateza,' no 'gukomeza imikoranire n'abafatanyabikorwa baba ab'ibigo bya leta n'ibyigenga.'

    Muri iki gihe cy'icyorezo cya COVID-19, RRA yashyizeho ingamba zitandukanye zo korohereza abasora n'abandi bose bayigana kubona serivisi bifuza muri iki gihe cya Guma mu rugo mu Mujyi wa Kigali aho kibasaba kongera ikoreshwa ry'ikoranabuhanga n'ubundi buryo bwashyizweho.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rra-yongereye-igihe-cyo-kwishyura-umusoro-ku-nyungu-z-ubukode-n-ipatante

  • Uganda bamuritse umuti bakoze wa Covid-19 #rwanda #RwOT

    Nk'uko ibiro by'Umukuru w'Igihugu byabitangaje, uyu muti wakozwe n'abahanga mu by'imiti bo muri Uganda, ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima, Ishami ry'Ubuvuzi muri Kaminuza ya Makerere n'ibitaro bikuru bya Mulago.

    Uyu Mukuru w'Igihugu mu ijambo yafashe ubwo yamurikaga uyu muti utunganyijwe mu bimera by'iwabo, yashimiye abahanga mu bya siyansi by'umwihariko aba baganga bakoze uyu muti, ku bw'uruhare bagira mu gufasha Uganda kwigira, ntitegereze inkunga z'amahanga.

    Ati: 'Ntabwo tuzemera gutega amaboko. Tugomba kubaka Uganda yigenga, idategereza ubufasha buturutse hanze.' Aboneraho no gusezeranya abahanga muri siyansi ko muri iyi manda ya gatatu aherutse gutorerwa, bagomba kuzajya bahembwa neza, ati: 'Muri iyi manda, imwe mu ntego zanjye zirindwi ni uko abahanga muri siyansi bajya bahembwa neza. N'ubwo twaba tudafite amafaranga, abahanga bacu bagomba kujya babona umushahara uhagije.'

    Ku nshuro ya mbere uyu muti urageragerezwa ku barwayi 128 barwariye Covid-19 mu bitaro bikuru bya Mulago. Mu cyiciro cya kabiri, uzageregerezwa ku bantu 120,000.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/uganda-bamuritse-umuti-bakoze-wa-covid-19

  • Umukobwa w'imyaka 27 yashyingiranwe n'umugabo w'imyaka 51 wamubereye DJ mu bukwe bwe bwa mbere [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mugore ukomoka ahitwa Baltimore muri Maryland muri US,yakoze ubukwe n'uyu mugabo umubyaye kuko amurusha imyaka 24 mu bukwe bw'igitangaza bwabaye mu Ukwakira 2020.

    Ubwo uyu mugore yabonaga umugabo we wa mbere atamwitaho,yahisemo gutandukana nawe niko guhita atangira gukundana n'uyu mu DJ wamuvangiye imiziki mu bukwe bwe bwa mbere.

    Uyu mugore yavuze ko ubwo yari atangiye kubona umugabo we amusuzugura yahise atangira kujya abitekerereza uyu mu DJ unasanzwe akora akandi kazi k'ubucuruzi.

    Megan na Mark batangiye gukundana mu ibanga kuko bose bari barashatse muri icyo gihe hanyuma bose biyemeza gutandukana nabo bashakanye bajya kwibanira.

    Urukundo rw'aba bombi rwakomeje gukura nubwo barutanwaga imyaka kugeza ubwo biyemeje kubyereka inshuti n'imiryango bakora ubukwe mu birori byabo bombi byabereye muri North Carolina.

    Megan yagize ati 'Ubuzima bwo gushyingiranwa buraryoha kandi ntabwo bwigeze butandukana hagati yacu.Turi mu rukundo rumaze igihe kinini ariko ni ngombwa ko bijya ku mugaragaro kandi nifuzaga gufata izina rya kabiri rya Mark.

    Uyu mugore yavuze ko kubera ko barutanwa imyaka hari igihe bamwe bibeshya ko ari papa n'umwana we batemberanye.

    Uyu mugore yavuze ko nubwo hari igihe bamwe batungurwa n'imyaka barutanwa ariko Mark agaragara nk'ukiri muto mu maso.

    Ati 'Nibyo hari igihe bamwe bagira ngo ni papa wanjye ariko ntabwo bikunze kubaho cyane.Mark agaragara nk'ukiri muto mu maso kandi nanjye ndakuze mu mutwe.Bamwe bavuga ko imyaka andusha ari myinshi cyane gusa Mark ashimishwa nuko afite imyaka 51 nkagira 27.

    Megan yeretswe Mark bwa mbere muri 2015 n'umuvandimwe we ndetse nyuma aza kumuha akazi ko kuba DJ mu bukwe bwe muri 2016.





    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukobwa-w-imyaka-27-yashyingiranwe-n-umugabo-w-imyaka-51-wamubereye-dj-mu

  • Diamond Platnumz yatunguye benshi kubera ibintu bidasanzwe ashaka gukorera abana be bose. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Diamond Platnumz akomeje gutungurana nyuma y'aho hamenyekanye ise umubwara mushya, bigateza impaka ndende none kuri ubu ashaka guhindura amazina y'abana be bose bafite izina rya Abdul, (uwari Sekuru wabo Mzehe Abdul Djuma).

    Mu minsi ishize nibwo Nyina wa Diamond Platnumz yatangaje ko Nasibu Abdul Juma Issack [Diamond Platnumz] atari umuhungu wa Abdul Juma ahubwo ari umwana wa Salum Idd Nyange ndetse yamuhaye izina rya Abdul Juma kuko ari we wari umugabo we ndetse wanamutwaye kwa muganga agiye kubyara ariko bakaba barashakanye afite inda ye.

    Global Publishers ivuga ko Abdul Juma wari uzwi nka se wa Diamond agiye kwitabaza inkiko uyu muryango wose ukamburwa izina rye bagahabwa irya Salum Idd Nyange witabye Imana kuko ari we se wa Diamond.

    Ngo nyina wa Diamond yabitangaje azi ko ari akantu koroshye none mu muryango byabakomeranye cyane ko n'abana bose ba Diamond ngo bazamburwa amazina ya sekuru bagahabwa aya Salum Idd Nyange cyangwa bagahabwa andi nk'uko umwe mu muryango wa Diamond yabibwiye iki kinyamakuru.

    Ati'ntabwo byoroshye ni ukuri, ubu noneho birasaba ko n'abana bose bamburwa amazina ya sekuru bagahabwa ay'uwo sekuru witabye Imana. Abdul yararakaye cyane, ngo azabajyana mu nkiko nibakoresha iryo zina mu nyungu zabo.'

    Uyu muntu akomeza avuga ko Diamond yakabaye yaranamaze na we gusaba ko iri zina rya 'Abdul Juma' rikurwa ku mazina ye ariko akaba afite ikibazo kuko abisabye bivuze ko n'urupapuro rw'inzira rwe(passport) ruzahinduka ndetse n'ibindi byangombwa byose bya kompanyi ze bigahinduka kuko ari yo mazina yakoreshagaho ibintu bitazamworohera na gato.

    Ikindi n'abana be uko ari bane nabo bakoreshaga izina rya Abdul mu mazina yabo, nabo birasaba ko yazahindurwa, gusa Hamisa Mobetto we akaba avuga ko ibyo ari iby'umuryango wa Diamond bitamurema n'umwana we ngo azakomeza kwitwa Abdul nk'ibisanzwe ngo nta mpamvu n'imwe yatuma bamuhindurira izina.

    Abana bane ba Diamond harimo babiri yabyaranye na Zari ari bo Riaz Nasibu Abdul uzwi nka Prince Nillan na Latiffah Nasibu Abdul uzwi nka Tiffah Dangote cyangwa Princess Tiffah, hari kandi Abdul Nasibu Abdul uzwi nka Dylan yabyaranye na Hamisa Mobetto ndetse na Nasibu Abdul Junior umuhungu yabyaranye na Tanasha Donna.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/diamond-platnumz-yatunguye-benshi-kubera-ibintu-bidasanzwe-ashaka-gukorera-abana-be-bose/